Gashyantare
Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare
Nzabumva.—Yer. 29:12.
Igihe umwami Hezekiya yari arwaye cyane, yinginze Yehova kugira ngo amukize. Yehova yaramusubije, maze aramukiza (2 Abami 20:1-6). Ariko ibyo si ko byagenze ku ntumwa Pawulo. Igihe yingingaga Yehova ngo amukize “ihwa ryo mu mubiri,” ntiyamukijije (2 Kor. 12:7-9). Yakobo na Petero bari intumwa kandi bombi Umwami Herode yashakaga kubica. Icyakora Yakobo yarishwe, ariko Petero we akizwa mu buryo bw’igitangaza (Ibyak. 12:1-11). Ibyo bishobora gutuma twibaza tuti: “Kuki Yehova yakijije Petero ariko ntakize Yakobo?” Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyo tuzi cyo, ni uko Yehova nta we ‘arenganya’ (Guteg. 32:4). Hari igihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo tutari twiteze. Ariko twizera ko buri gihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo burangwa n’urukundo kandi bukwiriye. Ni yo mpamvu twishimira uburyo yahisemo gukoresha asubiza amasengesho yacu.—Yobu 33:13. w23.11 49:6
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare
Ubwenge buva mu ijuru . . . buba bwiteguye kumvira.—Yak. 3:17.
Yakobo yavuze ko umuntu w’umunyabwenge aba ‘yiteguye kumvira.’ None se ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko tugomba guhora twiteguye kumvira abo Yehova yahaye inshingano yo kutuyobora. Icyakora nibadusaba gukora ibinyuranye n’amategeko ye, ntituzabumvira (Ibyak. 4:18-20). Kumvira Yehova bishobora kutworohera kuruta kumvira abantu, kuko buri gihe amategeko ye aba atunganye (Zab. 19:7). Icyakora abantu batuyobora bo ntibatunganye. Muri bo harimo ababyeyi, abategetsi n’abasaza b’itorero. Nubwo badatunganye, Yehova adusaba kubumvira (Imig. 6:20; 1 Tes. 5:12; 1 Pet. 2:13, 14). Iyo tubumviye, tuba twumviye Yehova. w23.10 42:2-3
Ku wa Mbere, tariki ya 3 Gashyantare
Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri.—Ibyah. 21:5.
Kimwe mu bintu twakora kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku mbaraga za Yehova. Ashobora gukora ibyo yadusezeranyije byose. Ibyo si igitangaza, kuko ari Imana Ishoborabyose (Yobu 42:2; Mar. 10:27; Efe. 3:20). Yabwiye Aburahamu na Sara ko bari kuzabyara umwana w’umuhungu, kandi bari bageze mu zabukuru (Intang. 17:15-17). Nanone yabwiye Aburahamu ko abari kuzamukomokaho, bari kuzahabwa igihugu cy’i Kanani. Kubera ko abakomotse kuri Aburahamu bamaze imyaka myinshi ari abacakara muri Egiputa, hari abashoboraga kumva ko ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu bitari kubaho. Nyamara byarabaye. Yabwiye na Mariya wari isugi ko yari kuzabyara Umwana w’Imana; kandi koko ni ko byagenze. Ibyo byashohoje ubuhanuzi Yehova yari amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi avuze, mu busitani bwa Edeni (Intang. 3:15). Iyo dutekereje ku masezerano yose Yehova yatanze n’ukuntu yayashohoje, bituma turushaho kwizera ko afite ubushobozi bwo kuzahindura iyi si ikaba nshya.—Yos. 23:14; Yes. 55:10, 11. w23.04 19:10-12
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare
Yehova, umva isengesho ryanjye, utegere ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.—Zab. 143:1.
Yehova yasubije amasengesho Dawidi yasenze, amusaba ko yamukiza abanzi be (1 Sam. 19:10, 18-20; 2 Sam. 5:17-25). Ibyo natwe dukwiriye kubyizera (Zab. 145:18). Hari igihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo butandukanye n’uko twari tubyiteze. Pawulo yasabye Imana ko yamukuriraho “ihwa ryo mu mubiri” yari afite. Yayisenze inshuro eshatu zose, ayisaba ko yamukuriraho icyo kibazo gikomeye yari afite. None se Yehova yasubije ayo masengesho? Yarayasubije, ariko abikora mu buryo butandukanye n’uko Pawulo yari abyiteze. Ntiyamukuriyeho ikibazo yari afite, ahubwo yamuhaye imbaraga zatumye yihangana, maze akomeza kumukorera ari indahemuka (2 Kor. 12:7-10). Natwe hari igihe Yehova adasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze. Icyakora dushobora kwizera tudashidikanya ko aba azi neza icyatubera cyiza. Ashobora no gukora “ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose” (Efe. 3:20). Ni yo mpamvu hari igihe asubiza amasengesho yacu mu gihe tutari twiteze no mu buryo tutari twiteze. w23.05 21:4-6
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare
Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye, bavemo.—Yoh. 5:28, 29.
Byaba byiza tugiye dufata akanya tugatekereza ku byiringiro by’umuzuko. Kubera iki? Kubera ko mu buryo butunguranye dushobora kurwara indwara ikomeye, cyangwa tugapfusha umuntu twakundaga (Umubw. 9:11; Yak. 4:13, 14). Kuba tuzi ko umuzuko uzabaho, bidufasha kwihanganira ibibazo nk’ibyo (1 Tes. 4:13). Bibiliya itwizeza ko Yehova atuzi neza kandi ko adukunda cyane (Luka 12:7). Ikigaragaza ko atuzi neza, ni uko azatuzura dufite imico nk’iyo twari dufite kandi twibuka neza ibintu byose byatubayeho. Yehova aradukunda cyane, ku buryo azatuma tubaho iteka. Niyo twapfa azatuzura. Kuki dukwiriye kwizera ko umuzuko uzabaho? Impamvu ni uko uwabidusezeranije azabikora, arabyifuza kandi afite n’ubushobozi bwo kubikora. w23.04 16:2-4
Ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare
[Yozefu na Mariya] bari bamenyereye kujya i Yerusalemu uko umwaka utashye, kwizihiza umunsi mukuru wa pasika.—Luka 2:41.
Yozefu na Mariya bakoreraga hamwe ibintu bituma baba incuti za Yehova. Bari bazi ko iyo abagize umuryango bafatanyije gukorera Yehova, bigira akamaro (Luka 2:22-24; 4:16). Basigiye urugero rwiza imiryango yo muri iki gihe. Niba namwe mufite abana, kujya mu materaniro cyangwa kubona umwanya wo kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bishobora kubagora. Hari n’igihe wowe n’uwo mwashakanye bishobora kutaborohera kubona umwanya wo kwigira hamwe no gusenga. Ariko mujye muzirikana ko iyo mufatanyije gukorera Yehova, bituma murushaho kuba incuti ze kandi namwe mukarushaho gukundana. Ubwo rero, mujye mubona ko gukorera Yehova ari byo bikwiriye kuza mu mwanya wa mbere, mu muryango wanyu. Iyo abashakanye bafitanye ibibazo, hari igihe kwicara hamwe ngo bagire gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bishobora kubagora. Niba namwe ari ko bimeze, dore icyo mwabanza gukora. Mujye mushaka ikintu kibashimisha mwakwiga, ariko kitamara igihe kirekire. Ibyo bishobora gutuma mwongera gukundana kandi mukishimira gukorera Yehova mufatanyije. w23.05 23:7-8
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare
Obadiya yari umuntu utinya Yehova cyane.—1 Abami 18:3, 12.
None se kuba Obadiya yaratinyaga Yehova, byamugiriye akahe kamaro? Mbere na mbere, byatumye aba inyangamugayo n’umuntu wiringirwa, ku buryo umwami yamugize umutware w’urugo rwe. (Gereranya na Nehemiya 7:2.) Nanone byatumye agira ubutwari. Kuki yari akeneye cyane uwo muco? Ni ukubera ko yabayeho mu gihe cy’umwami mubi Ahabu (1 Abami 16:30). Nanone umugore wa Ahabu witwaga Yezebeli wasengaga Bayali, yangaga Yehova cyane, ku buryo yashatse gukuraho ugusenga k’ukuri mu bwami bwo mu majyaruguru, bwari bugizwe n’imiryango icumi y’Abisirayeli. Uwo mugore yishe n’abahanuzi ba Yehova benshi (1 Abami 18:4). Obadiya yagaragaje ate ubutwari? Igihe Yezebeli yahigaga abahanuzi ba Yehova ngo abice, Obadiya yafashe 100 muri bo abahisha mu buvumo, ‘mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo, akajya abazanira ibyokurya n’amazi’ (1 Abami 18:13, 14). Iyo Yezebeli abimenya yari kumwica. Birumvikana ko Obadiya yari afite ubwoba, kandi akaba atarifuzaga gupfa. Ariko yakundaga Yehova n’abagaragu be, kuruta uko yikundaga. w23.06 27:9-10
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare
Njyewe Yehova ni njye . . . ukunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.—Yes. 48:17.
Yehova akomeje kuyobora abagaragu be muri iki gihe, nk’uko yabigenzaga mu gihe cya kera. Abayobora akoresheje Bibiliya n’Umwana we, ari we mutware w’itorero. Ese nawe hari ibintu bikwemeza ko Yehova akomeje gukoresha abantu bamuhagarariye, kugira ngo atuyobore? Yego rwose. Reka dufate urugero rw’ibyabaye nyuma y’umwaka wa 1870. Umuvandimwe Charles Taze Russell na bagenzi be, bamenye ko mu mwaka wa 1914, ari bwo Ubwami bw’Imana bwagombaga gutegeka (Dan. 4:25, 26). Kugira ngo babigereho, bakoze ubushakashatsi muri Bibiliya, kandi bemera ko ibivugwa muri ubwo buhanuzi byari kuzasohora. Ese igihe bakoraga ubwo bushakashatsi, ni Yehova wari ubayoboye? Yego rwose. Ibyabaye ku isi mu mwaka wa 1914, bigaragaza rwose ko ari bwo Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Muri uwo mwaka, habaye Intambara ya Mbere y’Isi Yose, maze nyuma yaho hakurikiraho ibyorezo by’indwara, imitingito n’inzara (Luka 21:10, 11). Ibyo byagaragaje ko Yehova yakoresheje abo bantu bakoze ubushakashatsi muri Bibiliya, kugira ngo ayobore abagaragu be. w24.02 8:11
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare
Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose.—Zab. 34:19.
Tuzi ko Yehova adukunda kandi ko yifuza ko tubaho neza, kubera ko turi abagaragu be (Rom. 8:35-39). Nanone twemera tudashidikanya ko iyo dushyize mu bikorwa ibyo atwigisha, buri gihe bitugirira akamaro (Yes. 48:17, 18). None se twakora iki mu gihe duhuye n’ibibazo tutari twiteze? Urugero, mwene wacu ashobora kudutenguha. Dushobora no kurwara indwara ikomeye, igatuma tudakora byinshi mu murimo wa Yehova. Hari n’igihe agace dutuyemo gashobora kwibasirwa n’ibiza. Nanone dushobora gutotezwa tuzira ko dukorera Yehova. Iyo umuntu ahuye n’ibibazo nk’ibyo, ashobora kwibaza ati: “Kuki ibi bintu bimbayeho? Ese hari ikibi nakoze? Ese byaba bigaragaza ko Yehova atanyemera?” Ese nawe ibintu nk’ibyo byakubayeho? Niba byarakubayeho, ntugacike intege. Hari abagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka na bo biyumvaga batyo.—Zab. 22:1, 2; Hab. 1:2, 3. w23.04 17:1-2
Ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare
Umutima wanjye nawerekeje ku mategeko yawekugeza ibihe bitarondoreka.—Zab. 119:112.
Mu gihe duhuye n’ibishuko, duhita twikuramo ibitekerezo bibi cyangwa tukirinda gukora ikintu cyatuma tudakomeza kuba incuti za Yehova. Yehova yifuza ko tumwumvira ‘tubikuye ku mutima’ (Rom. 6:17). Ibyo adusaba, buri gihe ni twe bigirira akamaro, kandi ntiduhitamo amategeko twumvira ngo andi tuyareke (Yes. 48:17, 18; 1 Kor. 6:9, 10). Satani atuma abagaragu ba Yehova bakorerwa ibikorwa by’urugomo, kandi bagashyirwaho iterabwoba, kugira ngo badakomeza kubera Yehova indahemuka. Aba yifuza ‘kuduconshomera,’ ngo tudakomeza kuba incuti za Yehova (1 Pet. 5:8). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashyizweho iterabwoba, barakubitwa kandi baricwa, bitewe n’uko bari bariyemeje kumvira Yehova (Ibyak. 5:27, 28, 40; 7:54-60). No muri iki gihe, Satani akomeje gutoteza abagaragu ba Yehova. Ibyo ni byo bigera ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya no mu bindi bihugu, aho abaturwanya babakorera ibikorwa bibi cyane, cyangwa bakabatoteza mu bundi buryo. Uretse ibitotezo, Satani akoresha n’“amayeri” kugira ngo atume tudakomeza gushikama.— Efe. 6:11. w23.07 31:6-9
Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare
Urukundo rutume dukura muri byose.—Efe. 4:15.
Uko ukomeza kwiga Bibiliya, ni na ko uzarushaho gukunda Yehova. Urwo rukundo ni rwo rutuma ukurikiza ibyo wiga. Ugafata imyanzuro myiza, ukurikije amahame yo muri Bibiliya. Nanone wahinduye imyifatire n’imitekerereze yawe, kuko wifuza gushimisha Imana. Ubwo rero nk’uko umwana yigana umubyeyi umukunda, nawe witoje kwigana Yehova, Umubyeyi wawe (Efe. 5:1, 2). Dore ibibazo ushobora kwibaza: “Ese ubu nkunda Yehova cyane, kuruta uko byari bimeze igihe nabatizwaga? Ese kuva icyo gihe narushijeho kwigana Yehova, haba mu byo ntekereza no mu byo nkora, cyane cyane ku birebana no kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu?” Niba “urukundo wari ufite mbere” rwaratangiye gukonja, ntugacike intege. Si wowe wenyine bibayeho, kuko byabaye no ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Icyakora Yesu yakomeje kubakunda, kandi nawe ntazareka kugukunda (Ibyah. 2: 4, 7). Azi ko dushobora kongera kugira urukundo nk’urwo twari dufite, igihe twamenyaga ukuri. w23.07 30:2-3
Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare
Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.—Zab. 86:5.
Intumwa Petero yakoze amakosa atandukanye. Petero yabanje gukabya kwiyiringira maze yirata avuga ko yari gukomeza kuba indahemuka, nubwo izindi ntumwa zari gutererana Yesu (Mar. 14:27-29). Nanone, ni kenshi Petero yananiwe gukomeza kuba maso (Mar. 14:32, 37-41). Nyuma yaho igihe agatsiko k’abanyarugomo kazaga gufata Yesu, yaramutereranye (Mar. 14:50). Amaherezo yihakanye Yesu inshuro eshatu ndetse icyo kinyoma akigerekaho n’indahiro (Mar. 14:66-71). Yakoze iki amaze kumenya ko yakoze icyaha gikomeye? Yararize cyane kandi umutimanama we umubuza amahoro (Mar. 14:72). Aho kugira ngo Yesu acyahe Petero yamubwiye ko yari guhabwa inshingano zikomeye (Yoh. 21:15-17). Nubwo Petero yari azi ko yakoze icyaha gikomeye, yakomeje kugerageza gukora ibyiza. Kubera iki? Ni ukubera ko yemeraga adashidikanya ko Shebuja, ni ukuvuga Yesu, atigeze areka kumukunda. Ni iki bitwigisha? Yehova yifuza ko twemera tudashidikanya ko adukunda kandi ko aba yiteguye kutubabarira.—Rom. 8:38, 39. w24.03 11:13-15
Ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare
Abo akomeje kwica ni benshi.—Imig. 7:26.
Ubusambanyi bushobora gutuma umuntu ahorana ikimwaro, akumva nta gaciro afite, agatwara inda atabiteganyije kandi bugasenya imiryango. Ubwo rero umuntu wanga ubutumire bw’umugore w’umupfu, aba ari umunyabwenge. Uretse kuba abasambanyi badakomeza kuba incuti za Yehova, abenshi banarwara indwara zishobora gutuma bapfa imburagihe (Imig. 7:23). Mu Migani 9:18 havuga ko abasuye uwo mugore, baba bageze “mu mva.” None se kuki abantu benshi bemera ubutumire bwe, kandi buteje akaga (Imig. 9:13-18)? Ikintu kibi cyane tugomba kwirinda, ni ukureba porunogarafiya. Hari abatekereza ko kuyireba, nta cyo bitwaye. Ariko yangiza abantu mu bwenge, igatuma batiyubaha ntibubahe n’abandi kandi iyo wayirebye kubireka biragorana. Nanone amashusho y’ibikorwa by’ubwiyandarike aguma bwenge, kandi umuntu ntapfa kuyibagirwa. Ikindi kandi, porunogarafiya ntituma twirinda ibyifuzo bibi biganisha ku busambanyi, ahubwo ituma umuntu agira irari ry’ibitsina rikabije (Kolo. 3:5; Yak. 1:14, 15). Ni yo mpamvu abantu benshi bareba porunogarafiya, bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi. w23.06 28:10-11
Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare
Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.—Dan. 2:44.
Nubwo rimwe na rimwe hari ubundi butegetsi burwanya ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, ntabuzabusimbura. Ibyo tubyemezwa n’uko “ibuye” rigereranya Ubwami bw’Imana, rizamenagura ibirenge bya cya gishushanyo, bigereranya ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika (Dan. 2:34, 35, 44, 45). Ese wemera ko ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga iby’ibirenge by’icyuma kivanze n’ibumba, ari ukuri? Niba ubyemera, uzafata imyanzuro myiza. Bizakurinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi bwo muri iyi si, iri hafi kurimbuka (Luka 12:16-21; 1 Yoh. 2:15-17). Nanone bizatuma ugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kwigisha (Mat. 6:33; 28:18-20). Ubwo rero mu gihe umaze gusuzuma ubwo buhanuzi, ushobora kwibaza uti: “Ese imyanzuro mfata, igaragaza ko nizera ko Ubwami bw’Imana buri hafi gukuraho ubutegetsi bwose bw’abantu?” w23.08 34:13-14
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare
Buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.—Rom. 14:12.
Ujye wicisha bugufi wemere ko imyaka ugezemo, uburwayi n’imimerere urimo, bishobora gutuma ubu udakora ibyo wifuzaga gukora byose. Jya wigana Barizilayi, maze ntiwemere inshingano zimwe na zimwe, niba uburwayi n’izabukuru bishobora gutuma utazisohoza neza (2 Sam. 19:35, 36). Nanone jya wigana Mose, maze wemere ko abandi bagufasha, kandi nibiba ngombwa bimwe mu byo wakoraga ubibahe babikore (Kuva 18:21, 22). Ibyo bizatuma wirinda kwitega ibintu bidashyize mu gaciro, byatuma ucika intege, ntukomeze isiganwa. Ntidukwiriye kumva ko ari twe twatumye abandi bafata imyanzuro mibi. Ntidushobora gufatira abandi imyanzuro, kandi nta nubwo twababuza kugerwaho n’ingaruka z’imyanzuro mibi bafashe. Urugero, umwana ashobora guhitamo kureka gukorera Yehova. Birumvikana ko byababaza cyane ababyeyi be. Icyakora, ababyeyi baramutse biciriye urubanza, bakumva ko ari bo batumye umwana wabo afata uwo mwanzuro mubi, byabagora cyane, bikababera umutwaro uremereye. Yehova ntiyifuza ko bikorera uwo mutwaro rwose. w23.08 36:11-12
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare
[Samusoni] yabengutse umukobwa . . . witwaga Delila.—Abac. 16:4.
Samusoni na we ntiyari atunganye nkatwe twese. Ni yo mpamvu yajyaga afata imyanzuro mibi. Urugero, hari igihe yigeze gufata umwanzuro mubi, maze bituma ahura n’ibibazo bikomeye. Amaze igihe runaka ari umucamanza wa Isirayeli, yakunze “umukobwa wo mu kibaya cy’i Soreki witwaga Delila.” Mbere yaho, Samusoni yari yarakunze umukobwa w’Umufilisitiya, kandi yifuza ko babana. Icyakora ibyo byari ‘biturutse kuri Yehova, kuko yashakaga uburyo bwo kurwanya Abafilisitiya.’ Nyuma yaho Samusoni yagiye i Gaza, maze yinjira mu nzu y’indaya. Icyo gihe Yehova yahaye Samusoni imbaraga, maze ashingura inzugi nini z’irembo ry’umujyi, bituma uwo mujyi usigara urangaye (Abac. 14:1-4; 16:1-3). Delila we ashobora kuba yari Umwisirayelikazi. Ubwo rero kumukunda, ntibyari gutuma Samusoni abona uko arwanya Abafilisitiya. Abafilisitiya bahaye Delila amafaranga menshi kugira ngo agambanire Samusoni. w23.09 37:12-13
Ku wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare
Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara.—Imig. 19:11.
Kugira ubushishozi bishobora kudufasha kwitonda. Umuntu ufite ubushishozi, arifata mu gihe abantu bamugishije impaka ku byo yizera. Tujye tuzirikana ko inshuro nyinshi, iyo abantu batubajije ikibazo batatubwira impamvu zitumye bakitubaza; ariko burya iba ihari. Ubwo rero mbere yo gusubiza, byaba byiza tuzirikanye ko tutazi impamvu itumye umuntu atubaza icyo kibazo (Imig. 16:23). Reka turebe uko Gideyoni yasubije Abefurayimu. Igihe bamenyaga ko yagiye ku rugamba kurwanya abanzi b’Abisirayeli atababwiye, baramutonganyije cyane. Ariko se ni iki cyatumye barakara cyane? Ese babitewe n’ubwibone? Birashoboka. Uko impamvu yabibateye yaba iri kose, Gideyoni yagaragaje ubushishozi. Yagerageje kwiyumvisha impamvu bari barakaye, maze abasubiza mu bugwaneza. None se ibyo byagize akahe kamaro? Bibiliya igira iti: “Ababwiye ayo magambo baracururuka,” cyangwa baratuza.—Abac. 8:1-3. w23.09 39:8-9
Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare
Uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda mu buryo bwihariye.—Imig. 8:30.
Yehova akunda Yesu cyane nk’uko umubyeyi akunda umwana we. Birumvikana ko yababaye cyane, igihe yabonaga abantu bamukorera ibikorwa bibi, bakamwanga kandi bakamubabaza cyane. Umubyeyi wese wigeze gupfusha umwana, ashobora kwiyumvisha ukuntu ibyo bintu bibabaza cyane. Nubwo tuba twiringiye ko umuzuko uzabaho, ntibitubuza kubabara cyane, iyo dupfushije umuntu twakundaga. Ibyo bishobora gutuma twiyumvisha ukuntu Yehova yumvise ameze, igihe mu mwaka wa 33 yabonaga Umwana we akunda cyane ababara kandi akicwa (Mat. 3:17). Uhereye ubu kugeza igihe Urwibutso ruzabera, mu gihe twiyigisha cyangwa turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, byaba byiza twize ku ngingo zivuga ku ncungu. Hanyuma Urwibutso nirugera, ntuzibagirwe kureba videwo y’isomo ry’umunsi ritangwa kuri uwo munsi wihariye. Nidutegura neza umutima wacu, bizatuma dufasha n’abandi kwitegura umunsi w’Urwibutso.—Ezira 7:10. w24.01 2:10-12
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare
Izatuma mukomera.—1 Pet. 5:10.
Tujye dusenga Yehova tumusaba imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo. Na we azasubiza ayo masengesho yacu, maze aduhe “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor. 4:7). Nanone gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, na byo bizatuma tubona izo mbaraga (Zab. 86:11). Ibyo Yehova yandikishije mu Ijambo rye, ‘bifite imbaraga’ (Heb. 4:12). Ubwo rero, gusenga Yehova no gusoma Ijambo rye, bizatuma tubona imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo, dukomeze kugira ibyishimo kandi dusohoze inshingano dufite, nubwo zaba zitoroshye. Reka turebe uko Yehova yafashije umuhanuzi Yona. Yona yarahunze kugira ngo adasohoza inshingano itoroshye Yehova yari yamuhaye. Ibyo byatumye ashyira ubuzima bwe mu kaga n’ubw’abo bari kumwe mu bwato. Igihe abasare bamujugunyaga mu nyanja, haje igifi kinini kiramumira kandi byatumye agira ubwoba bwinshi. Ni iki Yona yakoze igihe yari mu nda y’urufi kugira ngo Yehova amufashe? Yarasenze.—Yona 2:1, 2, 7. w23.10 43:4-6
Ku wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare
Iherezo rya byose riregereje.—1 Pet. 4:7.
Nubwo intumwa Petero yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, Yehova yemeye ko ayo mabaruwa ashyirwa muri Bibiliya. Ubwo rero, ibirimo bishobora kutugirira akamaro muri iki gihe (Rom. 15:4). Dukikijwe n’abantu batemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Abaturwanya bashobora kuduseka, bitewe n’uko tumaze igihe kirekire dutegereje ko imperuka iza. Hari n’abavuga ko itazigera iza (2 Pet. 3:3, 4). Iyo umukozi dukorana, mwene wacu cyangwa undi muntu tubwirije atubwiye ayo magambo, bishobora gutuma ducika intege ntidukomeze kugira ukwizera gukomeye. Petero yatubwiye icyadufasha mu gihe bigenze bityo. Hari abashobora kubona ko Yehova yatinze kurimbura iyi si mbi. Icyakora ibyo Petero yanditse bishobora kudufasha, kuko bitwibutsa ko uko Yehova abona igihe bitandukanye cyane n’uko tukibona (2 Pet. 3:8, 9). Yehova abona ko imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe. Arihangana kuko adashaka ko hagira umuntu n’umwe urimbuka. Ariko umunsi yagennye nugera, azarimbura iyi si mbi. w23.09 41:2-5
Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare
Tugomba kwita ku byo twumvise kurusha uko twari dusanzwe tubikora, kugira ngo tudateshuka tukava mu byo kwizera.—Heb. 2:1.
Kuki intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bari batuye i Yudaya? Hari impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye abandikira. Impamvu ya mbere, ni uko yashakaga kubatera inkunga. Abenshi muri bo bari mu idini ry’Abayahudi mbere y’uko baba Abakristo. Ubwo rero, abayobozi b’idini ry’Abayahudi bashobora kuba barabasekaga kubera ko babaye Abakristo. None se kuki babasekaga? Ni ukubera ko Abakristo batari bafite urusengero, badafite igicaniro cyo gutambiraho ibitambo kandi ntibagire n’abatambyi. Ibyo byashoboraga guca intege abo bigishwa ba Kristo, maze ntibakomeze kugira ukwizera gukomeye (Heb. 3:12, 14). Hari n’abumvaga bakwisubirira mu idini ry’Abayahudi. Impamvu ya kabiri yatumye Pawulo abandikira, ni uko batakoraga uko bashoboye ngo biyigishe inyigisho nshya cyangwa zikomeye, twagereranya n’“ibyokurya bikomeye” byo mu Ijambo ry’Imana (Heb. 5:11-14). Uko bigaragara, bamwe muri bo bari bagikurikiza Amategeko ya Mose. w23.10 45:3-4
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare
Abagore bakiri bato ubinginge nka bashiki bawe, ufite imyifatire izira amakemwa.—1 Tim. 5:2.
Hari bashiki bacu bahitamo kudashaka (Mat. 19:10-12). Niba uri umuseribateri, ujye uzirikana ko Yehova na Yesu babona ko ufitiye abandi akamaro. Hirya no hino ku isi, hari bashiki bacu b’abaseribateri bakora byinshi mu itorero. Urukundo bakunda abandi n’ukuntu babitaho, bituma benshi babafata nka bashiki babo cyangwa ba mama babo (Mar. 10:29, 30). Hari abakora umurimo w’igihe cyose. Abakristokazi bakora byinshi mu murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose (Zab. 68:11). Ese ubu ushobora kwishyiriraho intego yo kuzakora umurimo w’igihe cyose? Ushobora kuba umupayiniya, umwubatsi w’amazu y’umuryango wacu cyangwa umukozi wa Beteli. Jya usenga Yehova umubwira intego ufite. Jya uganira n’abandi bageze kuri iyo ntego, maze ubabaze icyo bakoze kugira ngo bayigereho. Hanyuma ujye uteganya icyo uzakora kugira ngo ugere ku ntego yawe. Nukora umurimo w’igihe cyose, uzagera ku bintu byinshi bishimishije mu murimo wa Yehova. w23.12 52:16-17
Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare
Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa.—Mar. 13:10.
Ni iby’ingenzi kuzirikana ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa, kubera ko umubabaro ukomeye wegereje cyane. Icyakora hari igihe gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza bitugora, bitewe n’uko tudafite amafaranga yo kugura ibyo dukeneye cyangwa se tukaba dutotezwa. None se, ni iki cyadufasha gukomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere? Tugomba kwizera ko “Yehova nyir’ingabo” ari kumwe natwe. Azakomeza kudufasha nidushyira umurimo we mu mwanya wa mbere. Ubwo rero, nta kintu kigomba kudutera ubwoba (Hag. 2:4). Yehova yifuza ko twibanda ku murimo wo guhindura abantu abigishwa, kuko uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka. Hagayi yateye abagaragu ba Yehova inkunga yo gukorana umwete umurimo wera wo kongera kubaka urusengero. Ibyo byari gutuma Yehova ‘abaha umugisha’ (Hag. 2:18, 19). Natwe dushobora kwiringira ko Yehova azaduha imigisha, nidushyira umurimo we mu mwanya wa mbere. w23.11 48:8, 11
Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare
Bose bakoze ibyaha.—Rom. 3:23.
Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ko abantu bose ari abanyabyaha. None se bishoboka bite ko Imana yatwemera, kandi ikabona ko turi abakiranutsi? Kugira ngo Pawulo afashe Abakristo kubona igisubizo cy’icyo kibazo, yakoresheje urugero rwa Aburahamu. Igihe Aburahamu yari atuye mu gihugu cy’i Kanani, ni bwo Yehova yavuze ko ari umukiranutsi. None se kuki yavuze atyo? Ese byatewe n’uko yakurikizaga Amategeko ya Mose? Oya rwose (Rom. 4:13). Ayo Mategeko yahawe Abisirayeli, hashize imyaka irenga 400 Imana ivuze ko Aburahamu ari umukiranutsi. Ubwo se ni iki cyatumye Imana ivuga ko ari umukiranutsi? Yehova yagaragarije Aburahamu ineza ihebuje maze amwita umukiranutsi, kubera ko yari afite ukwizera.— Rom. 4:2-4. w23.12 50:4-5
Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare
Ukore ibiri mu mutima wawe byose.—1 Ngoma 17:2.
Mu ijoro umuhanuzi Natani yabwiyemo Umwami Dawidi amagambo agize isomo ry’uyu munsi, Yehova yabwiye Natani ko Dawidi atari we wari kuzamwubakira inzu (1 Ngoma 17:3, 4, 11, 12). None se Dawidi yabyakiriye ate? Yahise atangira gukusanya amafaranga n’ibikoresho umuhungu we Salomo yari kuzakoresha, yubaka iyo nzu (1 Ngoma 29:1-5). Yehova akimara kubwira Dawidi ko atari we uzamwubakira inzu, yagiranye na we isezerano. Yamusezeranyije ko hari umuntu uzamukomokaho uzategeka iteka ryose (2 Sam. 7:16). Mu isi nshya mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, Dawidi azishimira cyane kuba ayobowe n’Umwami wamukomotseho. Hari ikintu iyi nkuru itwigishije. Nubwo hari igihe tudashobora gukora ibintu byose twifuzaga mu murimo wa Yehova, hari ubwo usanga Yehova aba aduteganyiriza ibindi bintu byiza tutatekerezaga. w23.04 17:8-10
Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare
Yehova ntazareka ubwoko bwe.—Zab. 94:14.
Gusoma ibitabo bimwe na bimwe byo muri Bibiliya bizaguhumuriza, cyane cyane mu gihe ufite ubwoba. Urugero, igitabo cya Yobu, icya Zaburi, icy’Imigani n’ibivugwa muri Matayo igice cya 6, bishobora kuguhumuriza. Ubwo rero, gusenga Yehova no gusoma Ijambo rye, bizaguhumuriza rwose. Dushobora kwiringira rwose ko Yehova azakomeza kudufasha, mu gihe tuzaba duhanganye n’ibibazo bikomeye. Ntazigera adutererana (Zab. 23:4). Adusezeranya ko azaturinda, agatuma dutuza, akadufasha, kandi akaduhumuriza. Muri Yesaya 26:3, havuga kuri Yehova hagira hati: “Abantu bakwishingikirizaho mu buryo bwuzuye uzabarinda. Uzatuma bagira amahoro ahoraho, kuko ari wowe biringira.” Ubwo rero, jya wiringira Yehova kandi wemere uburyo bwose akoresha kugira ngo agufashe. Ibyo bizakongerera imbaraga, mu gihe uzaba uhanganye n’ibibazo bikomeye. w24.01 3:16-17
Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare
Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.—Yes. 54:17.
Amagambo yahumetswe agize isomo ry’uyu munsi, asohora muri iki gihe. Hari amagambo ahumuriza ahuje n’ibibaho muri iki gihe. Ayo magambo agira ati: “Abana bawe bose bazaba abigishijwe na Yehova, kandi bazagira amahoro menshi. Uzakomezwa no gukiranuka. . . . Uzaba kure y’ikintu cyose giteye ubwoba, kuko kitazakwegera” (Yes. 54:13, 14). Nta wushobora guhagarika umurimo wo kwigisha ukorwa n’abagaragu ba Yehova muri iki gihe; ndetse na Satani “imana y’iyi si,” ntiyabishobora (2 Kor. 4:4). Ubu twongeye gusenga Yehova mu buryo yemera, kandi ntibizahagarara. Bizakomeza kugeza iteka ryose. Nta ntwaro yacuriwe kuturwanya izagira icyo igeraho! w24.02 5:10
Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare
Ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.—Mat. 10:37.
Twebwe Abakristo, tubona ko umuhigo twahigiye Yehova igihe twamwiyeguriraga, ari uw’agaciro kenshi. Ibyo bigira uruhare mu myanzuro dufata no mu byo dukorera abagize umuryango wacu. Dukora uko dushoboye ngo babone ibyo bakenera, ariko ntitwemera ko ibyo bifuza biza imbere y’ibyo Yehova adusaba (Mat. 10:35, 36; 1 Tim. 5:8). Hari igihe dufata imyanzuro ishobora kubabaza bene wacu, kubera ko tuba twifuza gushimisha Yehova. Ni we watangije umuryango, kandi yifuza ko twagira umuryango wishimye (Efe. 3:14, 15). Niba twifuza kugira ibyishimo, tugomba gukora ibintu nk’uko ashaka. Ubwo rero mu gihe wita ku bagize umuryango wawe, ukabakunda kandi ukabubaha, ntukigere ushidikanya ko Yehova aha agaciro ibyo wigomwa kugira ngo umukorere.—Rom. 12:10. w24.02 7:11, 13