Werurwe
Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe
Ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa.—Rom. 5:5.
Isi nshya ntiraza. Ariko tekereza kuri ibi bintu tubona, urugero nk’inyenyeri, ibiti, inyamaswa n’abantu. Nta muntu wahakana ko ibyo bintu biriho. Nyamara hari igihe bitari biriho! Impamvu biriho ni uko ari Yehova wabiremye (Intang. 1:1, 26, 27). Yehova yanadusezeranyije ko azazana isi nshya, kandi azabikora. Icyo gihe abantu bazabaho iteka ryose kandi batunganye. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe Imana yagennye nikigera, isi nshya izaza (Yes. 65:17; Ibyah. 21:3, 4) Mu gihe ugitegereje ko isi nshya iza, jya ugira icyo ukora kugira ngo urusheho kwizera ko izaza. Jya ugaragaza ko ushimira Yehova kuba yaremeye ko Yesu adupfira. Nanone jya utekereza ku mbaraga afite. Hanyuma ujye ukora ibintu bituma urushaho kuba inshuti ye. Nubigenza utyo, ‘uzaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.’—Heb. 6:11, 12. w23.04 19:18-19
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe
Sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?—Yoh. 11:40.
Yesu yarebye hejuru maze asenga abantu bose bamureba. Yifuzaga ko ibyo yari agiye gukora, bihesha ikuzo Yehova. Yaranguruye ijwi aravuga ati: “Lazaro, sohoka!” (Yoh. 11:43). Lazaro yahise asohoka, ava mu mva. Icyo gihe Yesu yari akoze ikintu abantu batekerezaga ko kidashoboka. Ni mu buhe buryo iyi nkuru, ituma turushaho kwizera ko umuzuko uzabaho? Ibuka ko Yesu yabwiye Marita ati: “Musaza wawe arazuka” (Yoh. 11:23). Kimwe na Yehova, Yesu na we yifuza kuzura abapfuye kandi afite ubushobozi bwo kubikora. Kuba yararize, bigaragaza ko yifuza cyane gukuraho urupfu n’agahinda ruduteza. Igihe Lazaro yasohokaga mu mva, Yesu yari yongeye kugaragaza ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Nanone tekereza ku magambo agize isomo ry’uyu munsi Yesu yabwiye Marita. Ubwo rero, dufite impamvu zumvikana zituma twizera ko Imana izazura abacu bapfuye, nk’uko yabidusezeranyije. w23.04 16:15-16
Ku wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe
Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose.—Zab 145:18.
Iyo tumaze kumenya neza icyo Yehova ashaka, dushobora guhindura icyo twasengaga dusaba. Mu gihe dusenga, tujye twibuka ko Yehova afite umugambi wo kuvanaho ibibazo byose duhanganye na byo, kandi akabikuraho burundu. Bimwe muri byo ni ibiza, indwara n’urupfu. Nanone tujye tuzirikana ko ibyo bizaba mu gihe yagennye, ni ukuvuga igihe Ubwami bwe buzaba butegeka hano ku isi (Dan. 2:44; Ibyah. 21:3, 4). Icyakora mu gihe bitaraba, Yehova yemera ko Satani ategeka iyi si (Yoh. 12:31; Ibyah. 12:9). Yehova aramutse akemuye ibibazo byose abantu bahura na byo muri iki gihe, byatuma bakeka ko Satani ategeka neza. Ubwo rero kuba hari ibintu byiza Yehova yadusezeranyije atarakora, ntibivuze ko atadufasha. Rwose Yehova azadufasha. w23.05 21:4, 7-8
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe
Mumenye uko mwasubiza umuntu wese.—Kolo. 4:6.
Ni iki twakora kugira ngo dufashe abandi mu gihe cy’Urwibutso? Ikintu cya mbere twakora, ni ukubatumira. Uretse gutumira abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza, dushobora no gukora lisiti y’abantu tuzi twifuza gutumira. Kuri iyo lisiti dushobora gushyiraho bene wacu, abo dukorana, abo twigana n’abandi. Mu gihe tudafite impapuro z’itumira zihagije, dushobora kubatumira dukoresheje telefone cyangwa ibindi bikoresho bya elegitoronike. Ushobora kuzatangazwa n’uko abenshi mu bo watumiye bashobora kuzaza mu Rwibutso (Umubw. 11:6). Tujye tuzirikana ko abo dutumira mu Rwibutso, hari ibibazo bashobora kwibaza, cyane cyane niba ari ubwa mbere bazaba baje mu materaniro yacu. Dushobora gutekereza ku bibazo bashobora kuzatubaza, maze tukitegura uko tuzabasubiza. Na nyuma y’Urwibutso hari ibindi bibazo abakiri bashya bateranye bashobora kwibaza.Tujye dukora uko dushoboye dufashe ‘abiteguye kwemera ukuri,’ kwishimira Urwibutso haba mbere y’uko ruba, mu gihe ruri kuba na nyuma yaho.—Ibyak. 13:48. w24.01 2:13, 15-16
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe
Muri igihu kiboneka umwanya muto ubundi kigatamuruka.—Yak. 4:14.
Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu umunani bazutse, bakongera kuba hano ku isi. Ujye ufata akanya utekereze kuri buri nkuru. Nuzisoma ujye ureba amasomo zikwigisha. Nanone ujye utekereza ukuntu buri nkuru igaragaza ko Yehova yifuza kuzura abapfuye, kandi ko abishoboye. Ikindi kandi, ujye utekereza ku nkuru ivuga ukuntu Yesu yazutse, uwo akaba ari wo muzuko ukomeye kuruta indi yose yabayeho. Ujye uzirikana ko igihe Yesu yazukaga, hari abantu benshi babibonye. Kuba yarazutse bituma twemera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho (1 Kor. 15:3-6, 20-22). Dushimira Yehova kuba yaradusezeranyije ko azazura abapfuye. Twizera tudashidikanya ko azabazura, kubera ko abyifuza kandi akaba abifitiye ubushobozi. Nimucyo twiyemeze gukora ibishoboka byose, kugira ngo twizere tudashidikanya ko umuzuko uzabaho. Ibyo bizatuma turushaho kuba incuti za Yehova Imana yacu, itubwira iti: ‘Abawe bapfuye bazazuka.’—Yoh. 11:23. w23.04 16:2, 17, 20
Ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe
Gendana n’Imana yawe wiyoroshya?—Mika 6:8.
Umuco wo kwiyoroshya n’uwo kwicisha bugufi, yenda kumera kimwe. Umuntu wiyoroshya ntiyishyira hejuru ngo yumve ko aruta abandi, kandi yemera ko hari ibyo adashoboye gukora. Iyo twicisha bugufi, twubaha abandi kandi tukabona ko baturuta (Fili. 2:3). Muri rusange, twavuga ko umuntu wiyoroshya aba anicisha bugufi. Gideyoni yicishaga bugufi kandi akiyoroshya. Hari igihe umumarayika yamubwiye ko Yehova yamutoranyije, kugira ngo akize Abisirayeli kuko Abamidiyani babakandamizaga. Gideyoni yasubije uwo mumarayika ati: “Dore umuryango wanjye ni wo muto mu Bamanase, kandi ni jye muto mu rugo rwa data” (Abac. 6:15). Gideyoni yumvaga ko atashobora gusohoza iyo nshingano, ariko Yehova we yari azi ko yabishobora. Yaramufashije maze asohoza neza iyo nshingano. Abasaza bakora uko bashoboye, kugira ngo bagaragaze umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya, mu byo bakora byose (Ibyak. 20:18, 19). Ntibiyemera ngo bagende bavuga ibyo bashobora gukora, cyangwa ibyo bagezeho. Ariko nanone, ntibumva ko nta cyo bamaze, bitewe n’uko bakora amakosa. w23.06 25:4-5
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe
Ruzakumena umutwe.—Intang. 3:15.
Satani azamenagurwa umutwe, ibyo bikazaba nyuma y’imyaka irenga igihumbi uhereye ubu (Ibyah. 20:7-10). Hari ibintu bikomeye, Bibiliya yari yaravuze ko bizabaho. Mbere na mbere, amahanga azatangaza “amahoro n’umutekano” (1 Tes. 5:2, 3). Icyo gihe mu buryo ‘butunguranye,’ amahanga azagaba igitero ku madini yose y’ikinyoma maze umubabaro ukomeye uhite utangira (Ibyah. 17:16). Nyuma yaho, Yesu azacira abantu urubanza, atandukanye intama n’ihene (Mat. 25:31-33, 46). Icyakora Satani azakomeza kurwanya Yehova. Kubera ko yanga abagaragu ba Yehova, azatuma amahanga yishyize hamwe, ari yo Bibiliya yita Gogi wo mu gihugu cya Magogi, abagabaho igitero (Ezek. 38:2, 10, 11). Hagati aho, Abakristo basutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi, bazajyanwa mu ijuru basange Kristo n’ingabo ze kugira ngo barwane intambara ya Harimagedoni, ari na yo izasoza umubabaro ukomeye (Mat. 24:31; Ibyah. 16:14, 16). Nyuma yaho, Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzatangira gutegeka isi.—Ibyah. 20:6. w23.10 44:9-10
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe
Umugaragu wawe yatinye Yehova kuva mu buto bwe.—1 Abami 18:12.
Muri iki gihe hari abagaragu ba Yehova benshi baba mu bihugu byabuzanyije umurimo wacu. Abo bavandimwe na bashiki bacu bigana Obadiya, bagakomeza gusenga Yehova, ari na ko bumvira abayobozi (Mat. 22:21). Bagaragaza ko batinya Imana, bagakomeza kuyumvira kuruta abantu (Ibyak. 5:29). Ni yo mpamvu bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza kandi bagakomeza kujya mu materaniro, mu ibanga (Mat. 10:16, 28). Nanone bakomeza gukora uko bashoboye, kugira ngo bafashe abavandimwe babo kubona ibyo bakeneye, maze bakomeze kuba incuti za Yehova. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Henri uba mu gihugu cyo muri Afurika, cyigeze kubuzanya umurimo wacu. Icyo gihe, Henri yaritangaga agashyira Abakristo bagenzi be ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Yaravuze ati: “Ubusanzwe ngira isoni. . . . Ariko Yehova yatumye ngira ubutwari.” Ese nawe ushobora kugira ubutwari nk’uwo muvandimwe? Uzabishobora niwitoza gutinya Yehova. w23.06 27:9, 11
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe
Icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe.—Rom. 5:12.
Igihe Adamu na Eva bari bamaze gusuzugura Yehova, birashoboka ko Satani yatekereje ko yabuza Yehova gusohoza umugambi yari afite, w’uko ku isi haba abantu bumvira kandi batunganye. Wenda birashoboka ko yanatekereje ko Yehova yari kwica Adamu na Eva, maze akarema abandi bantu batunganye kugira ngo asohoze umugambi we. Ariko iyo Yehova abigenza atyo, Satani yari kuvuga ko ari umubeshyi. Kubera iki? Kubera ko mu Ntangiriro 1:28, hagaragaza ko Yehova yari yarabwiye Adamu na Eva ko abari kuzabakomokaho ari bo bari kuzura isi. Nanone birashoboka ko yatekerezaga ko Yehova yari kureka Adamu na Eva bakabyara abana, ariko batazigera baba abantu batunganye (Umubw. 7:20; Rom. 3:23). Iyo bigenda bityo, Satani yari kuvuga ko Yehova yananiwe gukora ibyo yasezeranyije. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo byari gutuma umugambi wa Yehova utagerwaho. Uwo mugambi wari uw’uko isi iba Paradizo ituwe n’abakomotse kuri Adamu na Eva bumvira kandi batunganye. w23.11 46:15-16
Ku wa Mbere, tariki ya 10 Werurwe
Ntimugatandukire ibyanditswe.—1 Kor. 4:6.
Muri iki gihe, Yehova akoresha Ijambo rye n’umuryango we, akaduha amabwiriza asobanutse neza. Nta mpamvu n’imwe dufite yo kugira icyo twongeraho (Imig. 3:5-7). Ubwo rero, twirinda gutandukira Ibyanditswe, cyangwa gushyiriraho bagenzi bacu amategeko bakwiriye gukurikiza, ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho. Satani akoresha “ibitekerezo by’ubushukanyi” n’‘ibintu by’ibanze byo muri iyi si,’ kugira ngo ayobye abantu kandi atume batunga ubumwe (Kolo. 2:8). Mu kinyejana cya mbere, ibyo bitekerezo byari bishingiye kuri filozofiya zishingiye ku bitekerezo by’abantu, ku nyigisho z’Abayahudi zitari zishingiye kuri Bibiliya no ku nyigisho zavugaga ko Abakristo bagomba kubahiriza Amategeko ya Mose. Ibyo bitekerezo byayobyaga abantu kubera ko byatumaga batita kuri Yehova, we utanga ubwenge nyakuri. Muri iki gihe, Satani akoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, agakwirakwiza ibihuha n’amakuru atari yo, atangazwa n’abayobozi ba politike. w23.07 31:11-12
Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe
Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye! Ibyo utekereza birimbitse cyane!—Zab. 92:5.
Icyo Yehova yakoze igihe Satani n’abantu ba mbere bamusuzuguraga, cyatunguye Satani cyane. Yehova ntiyahinduye ibyo yabwiye Adamu na Eva, ahubwo yarabaretse babyara abana, maze bigaragaza ko atari umubeshyi. Nanone byagaragaje ko nta cyamubuza gukora ibyo yavuze. Yakoze ikintu cyari gutuma agera ku mugambi we. Yasezeranyije ko hari kubaho “urubyaro” rwari gukiza abantu bumvira bari gukomoka kuri Adamu na Eva (Intang. 3:15; 22:18). Urwo rubyaro rwari kuba incungu yari kuzakiza abantu. Ibyo byatunguye Satani cyane. Kuki byamutunguye? Ni ukubera ko incungu igaragaza urukundo rwa Yehova ruzira ubwikunde (Mat. 20:28; Yoh. 3:16). Uwo ni umuco Satani atagira. None se kuba Yehova yaratanze incungu bizatugirira akahe kamaro? Bizatuma umugambi wa Yehova ugerwaho. Ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, isi izaba yarahindutse Paradizo, ituwe n’abantu bakomotse kuri Adamu na Eva, bumvira kandi batunganye. w23.11 46:17
Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe
Imana izaca urubanza.—Heb. 13:4.
Twumvira itegeko rya Yehova, rigaragaza ko ubuzima n’amaraso ari ibyera. Kubera iki? Kubera ko Yehova yavuze ko amaraso agereranya ubuzima, iyo akaba ari impano y’agaciro Yehova yaduhaye (Lewi. 17:14). Igihe Yehova yemereraga abantu ku nshuro ya mbere kurya inyama, yababujije kurya amaraso (Intang. 9:4). Nanone yasubiriyemo Abisirayeli iryo tegeko, igihe yabahaga Amategeko akoresheje Mose (Lewi. 17:10). Hanyuma no mu kinyejana cya mbere, inteko nyobozi yategetse ko Abakristo bose ‘birinda amaraso’ (Ibyak. 15:28, 29). Ubwo rero, mu gihe dufata imyanzuro y’uko twivuza, dukurikiza iryo tegeko uko byagenda kose. Nanone twumvira itegeko rya Yehova ridusaba kwirinda ubusambanyi. Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo, maze atugira inama yo ‘kwica’ ingingo zacu z’umubiri, ni ukuvuga gukora uko dushoboye kose, tukikuramo ibintu byose bishobora gutuma tugira ibitekerezo bibi. Ni yo mpamvu twirinda kureba cyangwa gukora ikintu cyose, cyatuma dukora icyaha cy’ubusambanyi.—Kolo. 3:5; Yobu 31:1. w23.07 31:5-6
Ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe
Amaherezo amubwira ibyari ku mutima we byose.—Abac. 16:17.
Birashoboka ko Samusoni yakundaga Delila cyane, ku buryo byamuhumye amaso, ntiyamenya intego yari afite. Delila yakomeje kubaza Samusoni aho yakuraga imbaraga, maze abonye amurembeje arabimubwira. Icyo gihe Samusoni yakoze ikosa ryatumye adakomeza kugira imbaraga nk’izo yari afite, kandi amara igihe atemerwa na Yehova. Mbega ibintu bibabaje (Abac. 16:16-20)! Samusoni yahuye n’ibintu bibabaje cyane, kubera ko yiringiye Delila aho kwiringira Yehova. Abafilisitiya baramufashe bamukuramo amaso. Bamufungiye mu mujyi wa Gaza, bamuha akazi ko kujya asya ibinyampeke. Nanone Abafilisitiya bamukojeje isoni igihe bari mu birori. Icyo gihe batambiye imana yabo yitwaga Dagoni igitambo, kuko bumvaga ko ari yo yabafashije gufata Samusoni. Bamukuye muri gereza kugira ngo “abasetse,” ariko mu by’ukuri icyo bifuzaga ni ukwerekana ko bamusuzuguye.—Abac. 16:21-25. w23.09 37:13-14
Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe
Mujye mukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza.—Rom. 12:17.
Hari igihe umukozi dukorana cyangwa umunyeshuri twigana, ashobora kutubaza impamvu twemera ikintu runaka cyo muri Bibiliya. Icyo gihe tuzagerageza kumusobanurira impamvu twizera ibyo Bibiliya ivuga, ariko tuzirikane uko abona ibintu (1 Pet. 3:15). Aho gutekereza ko atubajije ikibazo agamije kudukoba cyangwa kunenga imyizerere yacu, tujye tubona ko icyo kibazo cyadufasha kumenya ikimushishikaje. Uko impamvu yamuteye kubaza yaba imeze kose, tujye tumusubiza mu bugwaneza. Uko tumusubije, bishobora gutuma ahindura uko abona ibintu. Umukozi mukorana ashobora kukubaza ati: “Kuki mutizihiza iminsi mikuru y’amavuko?” Mbere yo kumusubiza, byaba byiza wibajije uti: “Ese yaba atekereza ko idini ryacu ritubuza kwishimisha?” Mbere na mbere, twabanza gushimira uwo mukozi kubera ko yita ku bandi. Ibyo bishobora gutuma tuganira neza, maze tukamwereka icyo Bibiliya yigisha ku birebana no kwizihiza iminsi y’amavuko. w23.09 39:10-11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe
Mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo, muyobejwe n’ikinyoma cy’abantu basuzugura amategeko, maze mukareka gushikama kwanyu.—2 Pet. 3:17.
Dufite inshingano ishimishije yo gukoresha igihe gisigaye, tubwiriza abantu bo mu mahanga yose. Intumwa Petero yatugiriye inama yo ‘guhoza mu bwenge’ umunsi wa Yehova (2 Pet. 3:11, 12). Ibyo twabikora dute? Niba bishoboka, buri munsi ujye utekereza ku migisha tuzabona mu isi nshya. Tekereza uri muri Paradizo uhumeka akuka keza, urya ibyokurya byiza birimo intungamubiri, wakira abagize umuryango wawe n’incuti zawe bazutse kandi wigisha abantu bapfuye kera, uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye. Ibyo bizatuma ukomeza gutegerezanya amatsiko iyo migisha, kandi ubone ko imperuka iri hafi. Kumenya ibizaba “hakiri kare,” bizatuma abantu bigisha ibinyoma ‘batatuyobya.’ w23.09 41:5-6
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe
Mwumvire ababyeyi banyu mwunze ubumwe n’Umwami, kuko ibyo ari byo bikiranuka.—Efe. 6:1.
Abakiri bato bakunze kuba bari kumwe na bagenzi babo “batumvira ababyeyi” babo (2 Tim. 3:1, 2). None se kuki abana benshi batumvira ababyeyi babo? Hari abana babona ko ababyeyi babo ari indyarya, kuko hari igihe babasaba gukora ibintu na bo badakora. Abandi bumva ko ababyeyi babo bakabya, ko inama babagira zidahuje n’igihe kandi ko zidashyize mu gaciro. Ese niba ukiri muto, nawe ibyo bijya bikubaho? Abakiri bato benshi birabagora gukurikiza itegeko rya Yehova dusanga mu magambo agize isomo ry’uyu munsi. None se, ni iki cyagufasha kumvira ababyeyi bawe? Yesu yasigiye abakiri bato urugero rwiza rwo kumvira ababyeyi babo (1 Pet. 2:21-24). Wibuke ko yari atunganye ariko ababyeyi be badatunganye. Ariko yakomeje kubumvira nubwo hari igihe bakoraga amakosa, kandi rimwe na rimwe ntibasobanukirwe ibyo yakoraga.—Kuva 20:12. w23.10 42:4-5
Ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe
Itegeko rya mbere ryarahigitswe bitewe n’intege nke zaryo no kuba ritarashoboraga kugira icyo rigeraho.—Heb. 7:18.
Intumwa Pawulo yasobanuye ko ibitambo byasabwaga n’Amategeko, bitashoboraga gutuma bababarirwa ibyaha byabo mu buryo bwuzuye. Ni yo mpamvu yababwiye ko Amategeko ‘yahigitswe,’ cyangwa se atari agikurikizwa. Noneho Pawulo yakomeje abigisha bimwe mu bintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana. Yibukije abo Bakristo “ibyiringiro byiza kurushaho,” bishingiye ku gitambo cya Yesu cyari gutuma ‘begera Imana’ (Heb. 7:19). Pawulo yasobanuriye Abakristo bagenzi be ko uburyo basengagamo Yehova bwari bwiza cyane, kuruta ubwo bakoreshaga kera, bakiri mu idini ry’Abayahudi. Yavuze ko ibintu Abayahudi bakoraga kugira ngo basenge Yehova, byari “igicucu cy’ibintu bizaza, ariko ukuri kwabyo gufitwe na Kristo” (Kolo. 2:17). Ubusanzwe, igicucu kigaragaza ikintu ariko ntushobore kumenya icyo kintu neza. Mu buryo nk’ubwo, uko Abayahudi basengaga Imana kera, byari bifite icyo bishushanya. Byagereranyaga ko hari ubundi buryo bwiza kurushaho bwo kuyisenga, bwari kuzaza nyuma yaho. Tugomba kumenya icyo Yehova yadukoreye kugira ngo tubabarirwe ibyaha, maze tumusenge mu buryo yemera. w23.10 45:4-5
Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe
Mu gihe cy’imperuka umwami wo mu majyepfo azashyamirana na we, maze umwami wo mu majyaruguru amutere.—Dan. 11:40.
Muri Daniyeli igice 11 havugwamo abami babiri, cyangwa ubutegetsi bubiri bw’ibihangange buhanganye. Iyo tugereranyije ubwo buhanuzi n’ubundi buvugwa muri Bibiliya, tubona ko muri iki gihe “umwami wo mu majyaruguru” ari u Burusiya n’ababushyigikiye, naho “umwami wo mu majyepfo,” akaba ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika. “Umwami wo mu majyaruguru” atoteza abagaragu ba Yehova baba mu gace ayobora. Hari Abahamya ba Yehova bagiye bakubitwa kandi bagafungwa, bazira ko bakorera Yehova. Ariko aho kugira ngo ibyo uwo ‘mwami wo mu majyaruguru’ abakorera bibatere ubwoba, bituma barushaho kwizera Yehova n’Ijambo rye. Kubera iki? Kubera ko bazi ko ibyo bitotezo bibageraho, bisohoza ubuhanuzi bwa Daniyeli (Dan. 11:41). Kubimenya bituma natwe dukomeza kwiringira Yehova no kumubera indahemuka. w23.08 34:15-16
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe
Ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye.—Zek. 2:8.
Kubera ko Yehova adukunda, yiyumvisha uko tumerewe kandi aba yiteguye kuturinda. Iyo tubabaye na we arababara. Ubwo rero, ushobora kwizera ko numusenga umubwira uti: “Undinde nk’imboni y’ijisho” ryawe, azagusubiza (Zab. 17:8). Ijisho ni urugingo rworoshye cyane kandi rw’ingenzi, rugize umubiri wacu. Ubwo rero, iyo Yehova atugereranyije n’imboni yo mu jisho rye, ni nk’aho aba avuze ati: “Umuntu ubagiriye nabi, aba ashatse kwangiza ikintu mbona ko ari icy’agaciro kenshi.” Yehova yifuza ko wizera udashidikanya ko agukunda. Icyakora bitewe n’ibyakubayeho, azi ko ushobora kuba wibaza niba yagukunda koko. Nanone dushobora kuba duhanganye n’ikibazo gikomeye, bigatuma twibaza niba koko Yehova adukunda. None se, ni iki cyatuma wizera udashidikanya ko Yehova agukunda? Kumenya uko Yehova akunda Yesu, Abakristo basutsweho umwuka ndetse natwe twese, bishobora kugufasha. w24.01 4:6-7
Ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe
Ukuboko kw’Imana yacu kwari kuri twe, ku buryo yaturokoye ikadukiza amaboko y’umwanzi.—Ezira 8:31.
Ezira yari yarabonye ukuntu Yehova yagiye afasha abagaragu be igihe bari bafite ibibazo. Mbere yaho mu mwaka wa 484 Mbere ya Yesu, birashoboka ko Ezira yabaga i Babuloni, igihe Umwami Ahasuwerusi yatangaga itegeko ryo kwica Abayahudi bose babaga mu bwami bw’u Buperesi (Esit. 3:7, 13-15). Icyo gihe Ezira na we yashoboraga gupfa. None se we n’abandi Bayahudi bakoze iki? Abayahudi bo “mu ntara zose” biyirije ubusa, bararira kandi basenga Yehova cyane kugira ngo abayobore (Esit. 4:3). Tekereza ukuntu Ezira n’Abayahudi bagenzi be bumvise bameze, igihe ibintu byahindukaga maze abanzi babo akaba ari bo bicwa (Esit. 9:1, 2). Ibyabaye kuri Ezira muri ibyo bihe bitari byoroshye, byamuteguriye kuzahangana n’ibindi bigeragezo yari kuzahura na byo, kandi bishobora kuba byaratumye arushaho kwiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo gukiza abagaragu be. w23.11 48:12-13
Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe
Umuntu Imana imubaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo.—Rom. 4:6.
Mbere na mbere, intumwa Pawulo yavugaga “imirimo y’amategeko,” ni ukuvuga Amategeko ya Mose yatangiwe ku Musozi wa Sinayi (Rom. 3:21, 28). Birashoboka ko mu gihe cya Pawulo, hari Abakristo b’Abayahudi bumvaga ko bari bagisabwa gukurikiza Amategeko ya Mose kandi bagakora ibikorwa ayo mategeko yabasabaga. Ni yo mpamvu Pawulo yakoresheje urugero rwa Aburahamu, ashaka kugaragaza ko umuntu adasabwa kumvira Amategeko ya Mose, kugira ngo Imana ibone ko ari umukiranutsi. Ahubwo yavuze ko icy’ingenzi ari ukugira ukwizera. Ibyo biraduhumuriza cyane, kubera ko bituma twizera ko natwe Imana ishobora kutwemera. Icyo dusabwa gusa, ni ukuyizera tukizera na Kristo. Icyakora imirimo ivugwa muri Yakobo igice cya 2, itandukanye n’“imirimo y’amategeko” Pawulo yavuze. Yakobo yavugaga imirimo cyangwa ibikorwa Abakristo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi (Yak. 2:24). Ibyo bikorwa bigaragaza niba Umukristo yizera Imana by’ukuri, cyangwa niba atayizera. w23.12 50:8, 10-11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe
Umugabo ni umutware w’umugore we.—Efe. 5:23.
Bashiki bacu bateganya gushaka, bagomba guhitamo bitonze umugabo bazashaka. Uwo ni umwe mu myanzuro ikomeye umuntu afata mu buzima. Jya uzirikana ko nushaka, uzaba ugomba kubaha umugabo wawe (Rom. 7:2; Efe. 5:33). Ubwo rero, byaba byiza wibajije uti: “Ese uyu muvandimwe ni Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka? Ese ashyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere? Afata imyanzuro myiza se? Ese yemera amakosa yakoze? Yubaha bashiki bacu? Ese azashobora kumfasha gukomeza kuba incuti ya Yehova, ampe ibyo nkeneye kandi ambere incuti nziza? Ariko uzirikane ko niba wifuza kuzabona umugabo mwiza, nawe ugomba kwitegura kuzaba umugore mwiza. Umugore mwiza ni “umufasha” w’umugabo we, cyangwa “icyuzuzo” (Intang. 2:18). Nanone umugore ukunda Yehova, akora ibishoboka byose umugabo we akavugwa neza (Imig. 31:11, 12; 1 Tim. 3:11). Ubwo rero, nawe ushobora kwitegura kuzasohoza iyo nshingano nziza, witoza gukunda Yehova kandi ugafasha abagize umuryango wawe n’abagize itorero. w23.12 52:18-19
Ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe
Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana.—Yak. 1:5.
Yehova adusezeranya ko azaduha ubwenge kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Tuba dukeneye ubwo bwenge Yehova atanga, cyane cyane mu gihe tugiye gufata imyanzuro ishobora guhindura ubuzima bwacu bwose. Nanone Yehova aduha imbaraga zo kwihangana. Yehova aduha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo, nk’uko yazihaye intumwa Pawulo (Fili. 4:13). Ubundi buryo Yehova akoresha ni abavandimwe na bashiki bacu. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yarasenze cyane. Yinginze Yehova kugira ngo urupfu rwe rudatuma abantu batekereza ko yatutse Imana. Yehova ntiyamurinze urwo rupfu. Ahubwo yaramufashije, amwoherereza umumarayika kugira ngo amukomeze (Luka 22:42, 43). Natwe Yehova ashobora kudufasha akoresheje abavandimwe na bashiki bacu, wenda bakaduterefona cyangwa bakadusura. Ubwo rero, tujye dushakisha uko twabwira abavandimwe na bashiki bacu “ijambo ryiza” ryo kubatera inkunga.—Imig. 12:25. w23.05 21:9-11
Ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe
Mukomeze guhumurizanya no kubakana.—1 Tes. 5:11.
Iyo abantu bari barakonje baje mu Rwibutso, bashobora gutekereza ko abagize itorero batari bubakire neza. Ni yo mpamvu tuba dukwiriye kwirinda kubabaza ibibazo byabakoza isoni, cyangwa kubabwira amagambo abababaza. Tujye tuzirikana ko baba bakiri abavandimwe na bashiki bacu. Ubwo rero, tuba twishimiye ko bongeye kwifatanya natwe (Zab. 119:176; Ibyak. 20:35). Dushimishwa rwose no kuba Yesu yaradutegetse kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe buri mwaka, kandi dusobanukiwe impamvu ari iby’ingenzi. Iyo tugiye mu Rwibutso bitugirira akamaro kandi bikakagirira n’abandi (Yes. 48:17, 18). Bituma turushaho gukunda Yehova na Yesu. Tuba tugaragaje ko tubashimira ibyo badukoreye. Nanone turushaho gukundana n’abavandimwe na bashiki bacu. Mu gihe cy’Urwibutso, tunafasha abandi kumenya icyo bakora kugira ngo na bo bazabone imigisha dukesha kuba Yesu yaradupfiriye. Ubwo rero, nimureke twese twitegure uwo munsi ukomeye kuruta iyindi uzaba muri uyu mwaka. w24.01 2:18-19
Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe
Njyewe Yehova ni njye . . . ukunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.—Yes. 48:17.
Yehova atuyobora ate? Mbere na mbere, atuyobora akoresheje Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Icyakora nanone akoresha abagabo bamuhagarariye kugira ngo batuyobore. Urugero, akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ akaduha inyigisho zo muri Bibiliya zidufasha gufata imyanzuro myiza (Mat. 24:45). Nanone Yehova atuyobora akoresheje abandi bagabo bashoboye, urugero, nk’abasaza b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero. Badutera inkunga kandi bakaduha amabwiriza adufasha kwihanganira ibihe bigoye turimo. Twishimira rwose ko Yehova atuyobora neza muri iyi minsi y’imperuka, irushaho kuba mibi. Ibyo bituma dukomeza kuba incuti ze, kandi tukaguma mu nzira izatugeza ku buzima bw’iteka. Icyakora, hari igihe kwemera ko ari Yehova utuyobora bishobora bitugora, cyane cyane kubera ko akoresha abantu badatunganye. Icyo gihe, tuba tugomba kwiringira ko Yehova ari we uyobora abagaragu be, kandi ko iyo twumviye amabwiriza aduha bituma tubona imigisha. w24.02 8:2-3
Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe
Dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri.—1 Yoh. 3:18.
Iyo wize Bibiliya ushyizeho umwete, urushaho gukunda Yehova. Ubwo rero mu gihe uyisoma, ujye ugerageza kureba icyo buri murongo usomye ukwigisha kuri Yehova. Ujye wibaza uti: “Iyi nkuru igaragaje ite ko Yehova ankunda? Ni izihe mpamvu mbonye muri uyu murongo, zagombye gutuma nkunda Yehova?” Ikindi kintu cyadufasha kurushaho gukunda Yehova, ni ukumusenga buri gihe, tukamubwira ibituri ku mutima (Zab. 25:4, 5). Yehova na we asubiza amasengesho yacu (1 Yoh. 3:21, 22). Nanone tugomba kurushaho gukunda abandi. Nyuma y’imyaka, intumwa Pawulo yahuye n’undi Mukristo wari ukiri muto kandi ufite imico myiza, witwaga Timoteyo. Timoteyo yakundaga Yehova, agakunda n’abantu. Pawulo yabwiye Abafilipi ati: ‘Nta wundi mfite ufite umutima nk’uwa [Timoteyo], uzita by’ukuri ku byanyu’ (Fili. 2:20). Pawulo yatangazwaga cyane n’ukuntu Timoteyo yakundaga Abakristo bagenzi be. Nta gushidikanya ko abagize amatorero Timoteyo yasuraga, babaga bategerezanyije amatsiko igihe azabasurira.—1 Kor. 4:17. w23.07 30:7-10
Ku wa Kane, tariki ya 27 Werurwe
Sinzagutererana.—Heb. 13:5.
Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, ni bwo Mose yapfuye. Ese uwo mugabo w’indahemuka amaze gupfa, Yehova yaba yararetse gushyigikira abagaragu be? Oya rwose. Igihe cyose bakomezaga kuba indahemuka, yabitagaho. Mbere y’uko Mose apfa, Yehova yamusabye gushyiraho Yosuwa, ngo abe ari we uyobora Abisirayeli. Mose yari amaze imyaka myinshi atoza Yosuwa (Kuva 33:11; Guteg. 34:9). Nanone hari abandi bagabo bashoboye, bari bafite inshingano y’ubuyobozi, urugero nk’abayoboraga abantu igihumbi, abayoboraga abantu ijana, abayoboraga abantu mirongo itanu n’abayoboraga abantu icumi (Guteg. 1:15). Abagaragu b’Imana bari bitaweho rwose. Ibintu nk’ibyo byabayeho no mu gihe cya Eliya. Uwo muhanuzi yamaze imyaka myinshi afasha abantu gusenga Yehova nk’uko abishaka. Ariko igihe cyarageze Yehova amuha indi nshingano, amwohereza mu Buyuda (2 Abami 2:1; 2 Ngoma 21:12). Ese abantu b’indahemuka bari mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi, bari basigaye bonyine? Oya. Eliya yari amaze imyaka myinshi atoza Elisa. Yehova yakomeje gusohoza umugambi we, kandi yita ku bagaragu be b’indahemuka. w24.02 5:12
Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe
Mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo.—Efe. 5:8.
Abakristo bo muri Efeso bari basigaye bayoborwa n’Ijambo ry’Imana, rigereranywa n’umucyo ubayobora (Zab. 119:105). Abo Befeso bari bararetse gusenga ibigirwamana, bareka n’ibikorwa by’ubusambanyi. Bari basigaye ‘bigana Imana,’ bagakora uko bashoboye kose ngo bayisenge kandi bayishimishe (Efe. 5:1). Natwe mbere y’uko twiga Bibiliya, twabaga mu madini y’ibinyoma kandi dufite imyifatire mibi. Hari bamwe bizihizaga iminsi mikuru yo mu idini ry’ikinyoma, abandi ari abasambanyi. Icyakora tumaze kumenya uko Yehova abona icyiza n’ikibi, twarahindutse. Twatangiye gukora ibyo Yehova ashaka kandi byatugiriye akamaro (Yes. 48:17). Icyakora hari igihe biba bitoroshye. Ntitwifuza gusubira mu mwijima twahozemo, ahubwo twifuza gukomeza “kugenda nk’abana b’umucyo.” w24.03 12:6-7
Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe
Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.—Fili. 3:16.
Hari igihe ushobora kumva ko utarageza igihe cyo kwiyegurira Yehova kandi ngo ubatizwe. Birashoboka ko hari ibintu ukeneye guhindura mu mibereho yawe, kugira ngo wumvire amahame ya Yehova cyangwa ukaba wumva utaragira ukwizera gukomeye (Kolo. 2:6, 7). Jya uzirikana ko abantu bose biga Bibiliya, batagira amajyambere mu kigero kimwe. Nanone abana bose si ko bafata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova no kubatizwa bafite imyaka imwe. Ubwo rero, jya ugenzura ibyo ukeneye guhindura ukurikije ibyo ushoboye kandi ntiwigereranye n’abandi (Gal. 6:4, 5). Nubwo waba wumva ko utaragera igihe cyo kwiyegurira Yehova kandi ngo ubatizwe, jya ukomeza kubigira intego yawe. Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe kugira ibyo uhindura, bityo wuzuze ibisabwa kugira ngo ubatizwe (Fili. 2:13). Ujye wizera udashidikanya ko Yehova azumva amasengesho yawe kandi akayasubiza.—1 Yoh. 5:14. w24.03 9:9-10
Ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe
Bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu muhuje n’ubumenyi.—1 Pet. 3:7.
Hari igihe Sara yarakaye maze atura umujinya Aburahamu, kandi amushinja ko ari we wari wateje ikibazo cyari cyabaye. Aburahamu yari asanzwe azi ko Sara amugandukira kandi akamushyigikira. Ubwo rero, yamuteze amatwi, kandi ashaka uko yakemura ikibazo cyari cyavutse (Intang. 16:5, 6). Ni irihe somo abagabo bavana kuri Aburahamu? Bagabo, ni mwe Yehova yahaye inshingano yo gufata imyanzuro ireba umuryango wanyu (1 Kor. 11:3). Ubwo rero kugira ngo umugabo asohoze neza iyo nshingano, byaba byiza agiye abanza gutega amatwi umugore we kandi akumva ibitekerezo bye mbere yo gufata umwanzuro, cyane cyane mu gihe uwo mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku mugore we (1 Kor. 13:4, 5). Hari ikindi gihe Aburahamu yabonye abashyitsi baje batunguranye, maze yiyemeza kubakira. Yahise asaba Sara kureka ibyo yakoraga, agakora imigati myinshi (Intang. 18:6). Sara yahise yumvira Aburahamu, ashyigikira umwanzuro yari yafashe. Bashiki bacu mwashatse, mujye mwigana Sara, mushyigikire imyanzuro abagabo banyu bafata. Ibyo bizatuma mugira urugo rwiza.—1 Pet. 3:5, 6. w23.05 23:16-17
Ku wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe
Ubwenge buva mu ijuru . . . buba bwiteguye kumvira.—Yak. 3:17.
Igihe Yehova yahaga Gideyoni inshingano yo kuba umucamanza wa Isirayeli, Gideyoni yagombaga kumvira no kugira ubutwari. Yehova yamusabye gusenya igicaniro papa we yari yarubakiye Bayali, kandi ibyo byashoboraga kumuteza akaga (Abac. 6:25, 26). Nyuma yaho, Gideyoni amaze gushaka abasirikare yagombaga kujyana ku rugamba, Yehova yamusabye inshuro ebyiri zose kubagabanya (Abac. 7:2-7). Hanyuma Yehova yamusabye gutera abanzi be mu gicuku (Abac. 7:9-11). Abasaza b’itorero bakwiriye guhora ‘biteguye kumvira.’ Umusaza wumvira, ahita akurikiza ibyo Bibiliya ivuga n’amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova. Ibyo bituma abera abandi urugero rwiza. Icyakora, hari igihe kumvira bishobora kumugora. Urugero, hari igihe ashobora guhabwa amabwiriza menshi cyangwa agahinduka mu buryo butunguranye, bigatuma kuyakurikiza bimugora. Hari n’igihe ashobora kwibaza niba amabwiriza ahawe ashyize mu gaciro. Nanone ashobora guhabwa inshingano ishobora gutuma ubuzima bwe bujya mu kaga. None se mu gihe abasaza bageze mu mimerere nk’iyo, bakora iki ngo bumvire nka Gideyoni? Mujye mumenya neza amabwiriza kandi muyakurikize. w23.06 25:9-11