ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25
  • Nzeri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nzeri
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri
  • Ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri
  • Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri
  • Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri
  • Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri
  • Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri
  • Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri
  • Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri
  • Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri
  • Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri
  • Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri
  • Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri
  • Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25

Nzeri

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri

Umuseke udutambikira uvuye mu ijuru.​—Luka 1:78.

Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu byose. Ibitangaza Yesu yakoze, byagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo twe tutakwikemurira. Urugero, afite ubushobozi bwo gukuraho icyaha, kuko ari cyo gituma abantu bahura n’ibibazo. Nanone azakuraho ingaruka zacyo, hakubiyemo indwara n’urupfu (Mat. 9:1-6; Rom. 5:12, 18, 19). Ibitangaza yakoze byagaragaje ko ashobora no gukiza “indwara z’ubwoko bwose,” kandi akazura abapfuye (Mat. 4:23; Yoh. 11:43, 44). Afite n’imbaraga zo gutuma imiyaga ikaze ituza n’izo kwirukana abadayimoni (Mar. 4:37-39; Luka 8:2). Kuba Yehova yarahaye Umwana we imbaraga zingana zityo, biradushimisha cyane. Dushobora kwizera tudashidikanya ko ibintu byiza byose Imana yadusezeranyije, bizabaho. Ibitangaza Yesu yakoze, bigaragaza ko azakora ibirenze ibyo, igihe azaba ategeka isi. w23.04 15:5-7

Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri

Umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.​—1 Kor. 2:10.

Niba itorero ryawe ririmo ababwiriza benshi, ukazamura ikiganza kenshi ntibakubaze, hari igihe ushobora kumva wareka gusubiza. Ariko ntugacike intege. Ujye utegura ibitekerezo bitandukanye uri butange mu materaniro. Nibatakubaza mu ngingo zibanza, bashobora kukubaza nyuma. Nanone mu gihe utegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ujye ureba isano buri ngingo ifitanye n’umutwe mukuru w’igice murimo kwiga. Ibyo bishobora gutuma ugira ibitekerezo bitandukanye watanga muri icyo gice. Nanone ushobora gutegura ibisubizo bya paragarafu zisa n’aho zikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe nta bantu benshi baba bari bumanike. None se wakora iki niba waragerageje ibyo bintu byose, ariko n’ubundi hagashira igihe batarakubaza? Icyo gihe, mbere y’amateraniro ushobora kubwira umuvandimwe uri buyobore ikiganiro, ingingo wifuza gutangaho igisubizo. w23.04 18:9-10

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri

Yozefu . . . abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo.​—Mat. 1:24.

Yozefu yahitaga akora ibyo Yehova amusabye, kandi ibyo byatumye aba umugabo mwiza. Hari nibura inshuro eshatu, Yehova yahaye Yozefu amabwiriza areba umuryango we. Icyo gihe cyose yahitaga yumvira Yehova, no mu gihe byabaga bitoroshye (Mat. 1:20; 2:13-15, 19-21). Ubwo rero kuba Yozefu yarumviraga Yehova, byatumye arinda Mariya, aramushyigikira kandi amwitaho. Ibyo Yozefu yakoze, byatumye Mariya arushaho kumukunda no kumwubaha. Bagabo, mujye mwigana Yozefu maze mushakishe inama zishingiye kuri Bibiliya, zabafasha kwita ku miryango yanyu. Hari igihe gukurikiza izo nama bishobora kugusaba kugira ibyo uhindura. Ariko nubikora uzaba ugaragaje ko ukunda umugore wawe, kandi bizatuma ugira urugo rwiza. Mushiki wacu wo muri Vanuwatu umaze imyaka irenga 20 ashatse, yaravuze ati: “Iyo umugabo wanjye ashakishije inama zo muri Bibiliya kandi akazikurikiza, bituma ndushaho kumwubaha. Ibyo bituma numva mfite amahoro kandi bigatuma nemera imyanzuro afata.” w23.05 23:5

Ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri

Hazaba inzira y’igihogere, kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera.​—Yes. 35:8.

Abayahudi bari gusubira i Yerusalemu, bari kuba “ubwoko bwera” bwa Yehova (Guteg. 7:6). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko batagombaga kugira ibyo bahindura kugira ngo bashimishe Yehova. Abenshi mu Bayahudi bari baravukiye i Babuloni, kandi uko bigaragara bagumanye ibitekerezo nk’iby’Abanyababuloni kandi bashaka kubigana. Urugero, hashize imyaka myinshi Abayahudi basubiye muri Isirayeli, Nehemiya wari guverineri yaratangaye cyane, igihe yabonaga abana bavukiye muri Isirayeli, batazi ururimi Abayahudi bavugaga (Guteg. 6:6, 7; Neh. 13:23, 24). None se abo bana bari gukunda Yehova bate kandi bakamusenga, batazi ururimi rw’Igiheburayo, kandi ari rwo ahanini Ijambo ry’Imana ryari ryaranditswemo (Ezira 10:3, 44)? Ubwo rero hari ibintu byinshi abo Bayahudi bagombaga guhindura. Icyakora kubera ko bari muri Isirayeli, kandi abantu baratangiye kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, guhinduka ntibyari kubagora cyane.​—Neh. 8:8, 9. w23.05 22:6-7

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri

Yehova aramira abagwa bose, kandi yunamura abahetamye bose.​—Zab. 145:14.

Hari igihe ushobora gukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe kandi ukaba unabyifuza, ariko hakagira ikintu gituma kuyigeraho bikugora. Urugero, “ibihe n’ibigwirira abantu,” bishobora gutuma utabona umwanya uhagije wo gukora ibyo wifuzaga gukora, ngo ugere ku ntego yawe (Umubw. 9:11). Hari n’igihe uhura n’ikibazo gikomeye kikaguca intege, ku buryo wumva nta kabaraga usigaranye ko kugira icyo ukora (Imig. 24:10). Nanone kubera ko tudatunganye, dushobora gukora amakosa bigatuma kugera ku ntego yacu bitugora (Rom. 7:23). Hari n’igihe ushobora kumva unaniwe (Mat. 26:43). None se wakora iki mu gihe uhuye n’ibintu bituma kugera ku ntego yawe bikugora? Niba hari ikintu kibayeho kigatuma kugera ku ntego yawe bikugora, ntukumve ko utazigera uyigeraho. Bibiliya ivuga ko dushobora guhura n’ibibazo byinshi. Ariko nanone ivuga ko Yehova adufasha, igihe cyose duhanganye n’ibyo bibazo. Ubwo rero, iyo ukomeje guhatana ngo ugere ku ntego yawe no mu gihe uhanganye n’ibibazo, uba weretse Yehova ko wifuza gukora ibimushimisha. Arishima cyane iyo abonye ukomeza gukora uko ushoboye, ngo ugere ku ntego yawe. w23.05 24:14-15

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri

[Mube] ibyitegererezo by’umukumbi.​—1 Pet. 5:3.

Gukora umurimo w’ubupayiniya bifasha abakiri bato gukorana neza n’abantu bafite imico itandukanye. Nanone bibatoza gukoresha neza amafaranga kandi bakanyurwa n’ibyo bafite (Fili. 4:11-13). Gukora ubupayiniya bw’ubufasha bishobora gufasha umuntu, akazakora umurimo w’igihe cyose. Hari abo bifasha maze bakaba abapayiniya b’igihe cyose. Iyo uri umupayiniya w’igihe cyose, uba ushobora guhabwa n’izindi nshingano zihabwa abantu bari mu murimo w’igihe cyose, urugero nko gukora kuri Beteli cyangwa kuba umwubatsi w’amazu y’umuryango wacu. Abavandimwe bakwiriye kwishyiriraho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abasaza b’itorero, maze bafashe abavandimwe na bashiki bacu. Bibiliya ivuga ko abavandimwe bifuza iyo nshingano, baba ‘bifuje umurimo mwiza’ (1 Tim. 3:1). Umuvandimwe aba agomba kubanza kuzuza ibisabwa akaba umukozi w’itorero. Abakozi b’itorero bafasha abasaza cyane. Abasaza n’abakozi b’itorero, bafasha abavandimwe na bashiki bacu bicishije bugufi, kandi bakagira umwete mu murimo wo kubwiriza. w23.12 53:14-16

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri

Igihe yari akiri muto, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi.​—2 Ngoma 34:3.

Umwami Yosiya yatangiye gushaka Yehova akiri muto. Yashakaga kumumenya neza no gukora ibyo ashaka. Icyakora, ibyo ntibyoroheye uwo mwami wari ukiri muto. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe abantu benshi basengaga imana z’ibinyoma. Ubwo rero, Yosiya yagombaga kugira ubutwari kugira ngo abibabuze; kandi koko yabaye intwari, kuko ataragira imyaka 20, yatangiye gukura mu Buyuda ibigirwamana abantu basengaga (2 Ngoma 34:1, 2). Niyo waba ukiri muto ushobora kwigana Yosiya, ukarushaho kumenya Yehova n’imico ye. Ibyo bizatuma umwiyegurira. None se kumwiyegurira bizakugirira akahe kamaro? Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Luke, wabatijwe afite imyaka 14. Amaze kwiyegurira Yehova yaravuze ati: “Uhereye ubu, niyemeje kujya nkora ibyo Yehova ashaka kandi nkamushimisha” (Mar. 12:30). Nawe nubigenza utyo, uzabona imigisha myinshi! w23.09 38:12-13

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri

Mwubahe abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora mu Mwami.​—1 Tes. 5:12.

Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abatesalonike iyo baruwa, iryo torero ryari ritaramara umwaka rishinzwe. Birashoboka ko abavandimwe bari bafite inshingano muri iryo torero bari bakiri bashya, kandi wenda bagakora amakosa. Ariko nubwo byari bimeze bityo, abagize itorero bagombaga kububaha. Uko umubabaro ukomeye ugenda wegereza, birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza amabwiriza duhabwa n’abasaza bo mu matorero yacu, ndetse kurusha n’uko tubikora ubu. Kubera iki? Kubera ko hari igihe kubona amabwiriza aturutse ku cyicaro gikuru cyangwa ku biro by’ishami, bishobora kuzagorana. Ubwo rero, tugomba kwitoza gukunda abasaza b’itorero no kubumvira, duhereye ubu. Uko byagenda kose, nimucyo dukomeze kugira ubwenge maze ntitwibande ku makosa y’abo bavandimwe b’indahemuka, ahubwo tuzirikane ko Yehova abayobora akoresheje Yesu Kristo. Nk’uko ingofero yarindaga umutwe w’umusirikare, ni na ko ibyiringiro by’agakiza birinda ibitekerezo byacu. Bituma tubona ko ibintu iyi si idushukisha, nta gaciro bifite (Fili. 3:8). Nanone ibyiringiro bituma dukomeza gutuza no gutekereza neza. w23.06 26:11-12

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri

Umugore w’umupfu arasamara. Ntareba kure.​—Imig. 9:13.

Abumva ubutumire bw’“umugore w’umupfu” cyangwa utagira ubwenge, baba bagomba guhitamo kubwemera cyangwa kubwanga. Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma twirinda ubusambanyi. Uwo “mugore w’umupfu” aravuga ati: “Amazi y’amibano araryoha” (Imig. 9:17). None se “amazi y’amibano” agereranya iki? Ubusanzwe, Bibiliya igereranya imibonano mpuzabitsina ikorwa n’umugabo n’umugore bashakanye, n’amazi meza amara inyota (Imig. 5:15-18). Umugabo n’umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, baba bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko ibyo si ko bimeze ku ‘mazi y’amibano,’ kuko yo agereranya ubusambanyi. Abantu basambana baba bameze nk’abajura, kuko akenshi babikora mu ibanga. Abantu nk’abo bashobora kumva ko ibyo bakora ari byiza, cyane cyane iyo batekereza ko nta wubizi. Ariko baba bibeshya, kuko Yehova abona ibintu byose; kandi kutemerwa na we, ni cyo kintu kibi kibaho. Ubwo rero, ayo mazi ntaba ‘aryoshye’ rwose.​—1 Kor. 6:9, 10. w23.06 28:7-9

Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri

Niba mbikorana akangononwa, na bwo ni hahandi, mfite inshingano nahawe yo kuba igisonga.​—1 Kor. 9:17.

None se, wakora iki niba wumva amasengesho yawe aba atavuye ku mutima kandi ukaba utacyishimira umurimo wo kubwiriza nka mbere? Ntuzumve ko utagifite umwuka wa Yehova. Kubera ko tudatunganye, hari igihe uko twiyumva bihinduka. Ubwo rero niwumva umwete wari ufite mu murimo wa Yehova utangiye kugabanuka, ujye utekereza ku rugero rw’intumwa Pawulo. Nubwo yageragezaga kwigana Yesu, yari azi ko hari igihe atari gukora ibyo yifuza. Pawulo yari yariyemeje gukora umurimo we, nubwo uko yiyumva byashoboraga guhinduka. Ibyabaye kuri Pawulo bigaragaza ko udakwiriye gufata imyanzuro ushingiye k’uko wiyumva. Iyemeze gukora ibikwiriye, nubwo mu by’ukuri waba wumva udashaka kubikora. Nukomeza gukora ibikwiriye, igihe kizagera uko wiyumva bihinduke.​—1 Kor. 9:16. w24.03 10:12-13

Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri

Muzabereke ikimenyetso cy’urukundo rwanyu.​—2 Kor. 8:24.

Dushobora kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu, tubagira incuti zacu (2 Kor. 6:11-13). Abenshi muri twe, tuba mu matorero arimo abavandimwe na bashiki bacu bakuriye mu buzima butandukanye kandi bafite n’imico itandukanye. Ubwo rero, iyo twibanze ku mico yabo myiza, tuba tugaragaje ko tubakunda. Kandi nanone, iyo twitoje kubona abandi nk’uko Yehova ababona, nabwo tuba tugaragaje ko tubakunda. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukeneye cyane kugaragarizanya urukundo. None se uwo mubabaro ukomeye nutangira, Yehova azaturinda ate? Reka turebe amabwiriza yahaye Abisirayeli, igihe Babuloni yaterwaga. Yarababwiye ati: “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes. 26:20). Birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza ayo mabwiriza, mu gihe cy’umubabaro ukomeye. w23.07 29:14-16

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri

Ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.​—1 Kor. 7:31.

Imyifatire yacu igomba kugaragaza ko turi abantu bashyira mu gaciro. Ibaze uti: “Ese abantu babona ko nshyira mu gaciro, ko ntatsimbarara ku bitekerezo byanjye kandi ko norohera abandi? Cyangwa babona ko ndi umuntu ugira amahane, utavugirwamo kandi ufunga umutwe? Cyangwa ntega amatwi abandi kandi nkemera ibitekerezo byabo igihe bishoboka?” Uko urushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro, ni ko urushaho kwigana Yehova na Yesu. Iyo hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, tuba tugomba gushyira mu gaciro. Icyo gihe dushobora guhura n’ibibazo tutari twiteze. Urugero, dushobora kurwara indwara ikomeye. Nanone dushobora guhura n’ibibazo by’ubukene cyangwa ubutegetsi bugahinduka, bigatuma ubuzima burushaho kugorana (Umubw. 9:11). Hari n’igihe duhindurirwa inshingano mu muryango wa Yehova, maze kubyemera bikatugora. Mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, dore ibintu bine byadufasha: (1) Kwemera ibyabaye, (2) kwirinda gutekereza ku byahise ahubwo tukareba ibiri imbere, (3) kwibanda ku bintu byiza, naho icya (4) ni ugufasha abandi. w23.07 32:7-8

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri

Urakundwa cyane.​—Dan. 9:23.

Umuhanuzi Daniyeli yari akiri muto, igihe Abanyababuloni bamuvanaga iwabo, bakajya kumufungira i Babuloni. Icyakora abayobozi baho babonye ko Daniyeli yari umusore wihariye. Barebye “ibigaragarira amaso,” maze babona ko yari mwiza, ‘nta nenge’ agira kandi ko yakomokaga mu muryango ukomeye (1 Sam. 16:7). Ni yo mpamvu bamutoje, kugira ngo azabe umuntu ukomeye ukora ibwami (Dan. 1:3, 4, 6). Yehova yakundaga Daniyeli kubera ko yari yarahisemo kumukorera akiri muto. Igihe Yehova yavugaga ko Daniyeli yari ameze nka Nowa na Yobu, ashobora kuba yari afite imyaka 20 cyangwa ari hafi kuyigira. Nyamara nubwo yari akiri muto, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi nk’abo bagabo bamaze imyaka myinshi ari indahemuka (Intang. 5:32; 6:9, 10; Yobu 42:16, 17; Ezek. 14:14.) Yehova yakomeje gukunda Daniyeli mu buzima bwe bwose.​—Dan. 10:11, 19. w23.08 33:1-2

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri

Mwiyumvishe neza ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu.​—Efe. 3:18.

Uramutse ugiye kugura inzu, birumvikana ko ushobora kubanza kujya kuyireba, ukagenzura ibintu byose biyigize wifuza ko byaba biri mu rugo rwawe. Ibyo ni na byo tugomba gukora, mu gihe dusoma Bibiliya no mu gihe tuyiyigisha. Iyo uyisomye wihuta, umenya gusa “ibintu by’ibanze by’amagambo yera y’Imana” (Heb. 5:12). Ariko si uko ukwiriye kubigenza. Ahubwo nk’uko uba ukeneye kwinjira mu nzu kugira ngo uyimenye neza, ni na ko uba ugomba kwiga Bibiliya witonze, kugira ngo usobanukirwe ibirimo. Uburyo bwiza bwo kwiyigisha Bibiliya, ni ukureba ukuntu ibivugwamo bihuza. Ujye ugerageza gusobanukirwa neza inyigisho zo muri Bibiliya n’impamvu wemera ko ari ukuri. Kugira ngo dusobanukirwe neza ibivugwa muri Bibiliya, tuba tugomba gucukumbura. Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kwiga Ijambo ry’Imana babyitondeye, kugira ngo ‘biyumvishe neza ubugari, uburebure, ubuhagarike n’ubujyakuzimu’ bw’ibivugwamo. Ibyo byari gutuma bagira ukwizera ‘guhamye’ (Efe. 3:14-19). Natwe tugomba kubigana. w23.10 44:1-3

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri

Bavandimwe, ku birebana no kwemera kugirirwa nabi no kwihangana, mukure icyitegererezo ku bahanuzi bahanuye mu izina rya Yehova.​—Yak. 5:10

Muri Bibiliya harimo izindi ngero nyinshi z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana. Ushobora kwishyiriraho intego yo gukora ubushakashatsi kuri abo bantu, mu gihe wiyigisha. Urugero, nubwo Dawidi yatoranyirijwe kuba umwami wa Isirayeli akiri muto, yategereje imyaka myinshi mbere y’uko aba umwami. Nanone Simeyoni na Ana bakomeje gukorera Yehova ari indahemuka, mu gihe bari bategereje Mesiya (Luka 2:25, 36-38). Ubwo rero mu gihe ukora ubushakashatsi kuri abo bantu, ujye ushaka ibisubizo by’ibi bibazo: “Ni iki gishobora kuba cyarafashije uyu muntu kwihangana? Kwihangana byamugiriye akahe kamaro? Namwigana nte?” Gukora ubushakashatsi no ku bantu batagaragaje umuco wo kwihangana, na byo byakugirira akamaro (1 Sam. 13:8-14). Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyatumye uyu muntu atihangana? Kutihangana byatumye ahura n’ibihe bibazo?” w23.08 35:15

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri

Twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana.​—Yoh. 6:69.

Intumwa Petero yari indahemuka. Ntiyemeye ko hari ikintu kimubuza kuba umwigishwa wa Yesu. Urugero, hari igihe Yesu yavuze ikintu maze abigishwa be ntibagisobanukirwa, bituma benshi bareka kumukurikira. Icyakora Petero we ntiyasabye n’ibisobanuro, ahubwo yabaye indahemuka, akomeza gukurikira Yesu (Yoh. 6:68). Yavuze ko Yesu ari we wenyine wari ufite “amagambo y’ubuzima bw’iteka.” Yesu yari azi ko Petero n’izindi ntumwa ze bari bumutererane. Icyakora, yagaragaje ko yari yizeye ko Petero yari kwihana, agakomeza kuba indahemuka (Luka 22:31, 32). Yesu yaravuze ati: “Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mar. 14:38). Ni yo mpamvu n’igihe Petero yari amaze kumwihakana, Yesu atamutakarije icyizere. Amaze kuzuka yabonekeye Petero, kandi uko bigaragara Petero yari wenyine (Mar. 16:7; Luka 24:34; 1 Kor. 15:5). Nta gushidikanya ko ibyo byahumurije cyane iyo ntumwa yari yishwe n’agahinda. w23.09 40:9-10

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri

Hahirwa abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe.​—Rom. 4:7.

Ubwo rero, Yehova ababarira abantu bose bamwizera cyangwa agatwikira ibyaha byabo. Arabababarira burundu, ntiyongere kwibuka ibyaha byabo (Zab. 3:1, 2). Abantu nk’abo, Yehova abona ko ari abakiranutsi kandi ntababaraho icyaha, kuko baba bafite ukwizera. Nubwo Imana yavuze ko abagaragu bayo babayeho kera, urugero nka Aburahamu, Dawidi n’abandi bari abakiranutsi, na bo bari abantu badatunganye kandi bakoraga ibyaha. Ariko kubera ko bari bafite ukwizera, Yehova yabonaga ko ari abakiranutsi, cyane cyane abagereranyije n’abandi bantu batamusengaga (Efe. 2:12). Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ko tugomba kugira ukwizera kugira ngo tube incuti z’Imana. Aburahamu na Dawidi bari incuti z’Imana, kubera ko bari bafite ukwizera. Natwe rero, niba dushaka kuba incuti zayo tugomba kugira ukwizera. w23.12 50:6-7

Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri

Buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ryayo, kandi tubikore tubinyujije kuri Yesu.​—Heb. 13:15.

Muri iki gihe, Abakristo bose bishimira gutura Yehova ibitambo. Ibyo babikora bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo, kugira ngo bakorere Yehova. Ubwo rero, tujye dukora uko dushoboye dutambe ibyo bitambo, kugira ngo tugaragaze ko twishimira gukorera Yehova. Intumwa Pawulo atwibutsa ibintu by’ingenzi tutagomba kwirengagiza mu gihe dukorera Yehova (Heb. 10:22-25). Muri ibyo harimo gusenga Yehova, kubwiriza, kujya mu materaniro no guterana inkunga kandi ‘tukarushaho kubigenza dutyo uko tubonye umunsi [wa Yehova] ugenda wegereza.’ Mu bice bisoza igitabo cy’Ibyahishuwe na ho, umumarayika wa Yehova yaravuze ati: “Ujye uramya Imana.” Yabisubiyemo inshuro ebyiri, kugira ngo agaragaze ukuntu ibyo bintu ari iby’ingenzi (Ibyah. 19:10; 22:9). Ubwo rero, ntituzibagirwe ibintu byose tumaze kwiga biranga urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kandi tujye twishimira gukorera Imana yacu ikomeye turi muri urwo rusengero. w23.10 45:17-18

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri

Dukomeze gukundana.​—1 Yoh. 4:7.

Twese twifuza ‘gukomeza gukundana.’ Icyakora, tujye twibuka ko Yesu yavuze ko ‘urukundo rw’abantu benshi rwari kuzakonja’ (Mat. 24:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bigishwa be batari gukomeza gukundana. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba gukomeza kuba maso, kugira ngo abantu bo muri iyi si batagira urukundo, badatuma natwe tureka gukundana. Ibyo rero bituma twibaza tuti: “Ni iki twakora kugira ngo tumenye niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu cyane?” Ikintu cyadufasha kumenya niba dukunda abavandimwe na bacu cyane, ni ukuntu twitwara iyo tugiranye na bo ibibazo (2 Kor. 8:8). Intumwa Petero yavuze uko tugomba kwitwara agira ati: “Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Ubwo rero, uko twitwara mu gihe abavandimwe na bashiki bacu badukoshereje, bizagaragaza niba tubakunda cyane. w23.11 47:12-13

Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri

Mukundane.​—Yoh. 13:34.

Niba ukunda abantu bamwe mu itorero abandi ntubakunde, ntiwaba wumvira itegeko rya Yesu ridusaba gukundana. Icyakora, hari igihe ushobora kumva hari abo wisanzuraho cyane kurusha abandi, kandi ibyo na Yesu byamubayeho (Yoh. 13:23; 20:2). Ariko Petero yavuze ko tugomba gukora uko dushoboye ‘tugakunda’ abavandimwe na bashiki bacu bose, nk’abagize imiryango yacu (1 Pet. 2:17). Petero yatugiriye inama yo ‘gukundana cyane tubikuye ku mutima’ (1 Pet. 1:22). Muri uyu murongo, gukundana “cyane” bisobanura gukora uko ushoboye ugakunda umuntu, nubwo byaba bitakoroheye. Urugero, wakora iki mu gihe umuvandimwe akubabaje? Inshuro nyinshi ikintu gihita kituzamo ni ukwihorera, aho gukomeza kumugaragariza urukundo. Icyakora Yesu yafashije Petero kumenya ko kwihorera bidashimisha Imana (Yoh. 18:10, 11). Nyuma yaho Petero yaranditse ati: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse, ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza’ (1 Pet. 3:9). Ubwo rero gukunda abavandimwe cyane, bizatuma ubagirira neza kandi ubakomeze. w23.09 41:9-11

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri

Abagore bagomba kudakabya mu byo bakora, bakaba abizerwa muri byose.—1 Tim. 3:11.

Dutangazwa n’ukuntu umwana akura vuba. Twavuga ko gukura mu buryo bw’umubiri ari ibintu byikora. Ariko gukura mu buryo bw’umwuka byo, si ko bimeze (1 Kor. 13:11; Heb. 6:1). Hari icyo tuba tugomba gukora kugira ngo tubigereho. Tuba tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tube incuti za Yehova. Nanone tuba dukeneye umwuka wera wa Yehova kugira ngo udufashe kwitoza imico iranga Abakristo, kwiga ibintu bizadufasha mu buzima no kwitoza gusohoza inshingano tuzagira nitumara gukura (Imig. 1:5). Yehova yaremye umugabo n’umugore (Intang. 1:27). Iyo urebye umugabo n’umugore ubona batameze kimwe, ariko hari n’ibindi bintu byinshi batandukaniyeho. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore, yabahaye inshingano zitandukanye. Ubwo rero, hari imico n’ibindi bintu baba bagomba kwitoza kugira ngo bazisohoze.​—Intang. 2:18. w23.12 52:1-2

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri

Muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana.​—Mat. 28:19.

Ese Yesu yashakaga ko n’abandi bakoresha izina rya Papa we? Cyane rwose. Bamwe mu bayobozi b’idini bo muri icyo gihe, bumvaga ko izina ry’Imana ryera cyane, ku buryo kurivuga byaba ari ukuyisuzugura. Ariko Yesu ntiyigeze yemera ko imigenzo nk’iyo idashingiye ku Byanditswe imubuza kubahisha izina rya Yehova. Reka turebe uko byagenze igihe yari mu karere ka Gerasa, agakiza umuntu abadayimoni. Abantu baho bagize ubwoba bwinshi, maze binginga Yesu ngo ave muri ako gace, nuko na we arigendera (Mar. 5:16, 17). Ariko n’ubundi, Yesu yifuzaga ko abantu baho bamenya izina rya Yehova. Ni yo mpamvu yasabye uwo muntu kubwira abandi ibyo Yehova yamukoreye, aho kuvuga ibyo Yesu yakoze (Mar. 5:19). No muri iki gihe, Yesu yifuza ko tumenyesha abatuye isi yose izina rya Yehova (Mat. 24:14; 28: 20). Iyo tubigenje dutyo, bishimisha Umwami wacu Yesu. w24.02 6:10

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri

Wihanganiye ingorane nyinshi uzira izina ryanjye.—Ibyah. 2:3.

Dushimishwa no kuba turi mu muryango wa Yehova muri ibi bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. Nubwo imibereho yo muri iyi si igenda irushaho kuba mibi, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badufashe (Zab. 133:1). Nanone adufasha kugira imiryango yishimye (Efe. 5:33–6:1). Ikindi kandi, aduha ubwenge kugira ngo twihanganire imihangayiko duhura na yo maze dukomeze kugira ibyishimo. Icyakora, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukorere Yehova turi indahemuka. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, hari igihe bagenzi bacu bashobora kuvuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu, cyane cyane iyo tuyakora kenshi. Tugomba gukomeza gukorera Yehova twihanganye, (1) mu gihe Umukristo mugenzi wacu adukoreye ikintu kikatubabaza, (2) mu gihe uwo twashakanye atubabaje no (3) mu gihe twumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu. w24.03 11:1-2

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri

Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.​—Fili. 3:16.

Rimwe na rimwe, uzajya wumva inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu biyemeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Bashobora kuba barize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami cyangwa bakajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi. Niba nawe bigushobokera, ushobora kwishyiriraho intego nk’iyo. Abagaragu ba Yehova baba bifuza gukora byinshi mu murimo we (Ibyak. 16:9). None se, wakora iki niba ubu bitagushobokera? Ntukumve ko nta cyo umaze bitewe n’uko gusa utabishoboye. Icy’ingenzi ni uko ukomeza kwihangana (Mat. 10:22). Jya uzirikana ko iyo ukoze ibyo ushoboye mu murimo wa Yehova, bimushimisha. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi wakora kugira ngo ukomeze gukurikira Yesu nyuma yo kubatizwa.​—Zab. 26:1. w24.03 10:11

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri

Yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo.​—Kolo. 2:13.

Yehova Papa wacu wo mu ijuru, adusezeranya ko azatubabarira ibyaha byacu nitwihana (Zab. 86:5). Ubwo rero iyo tubabajwe by’ukuri n’ibyaha twakoze, hanyuma akatubwira ko atubabariye, tuba tugomba kumwizera. Tujye twibuka ko Yehova ari Imana ishyira mu gaciro. Nta na rimwe ajya adusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Yishimira ibintu byose tumukorera, igihe cyose twakoze ibyiza kurusha ibindi. Nanone ujye utekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya, bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Tekereza ibyabaye ku ntumwa Pawulo. Yamaze imyaka myinshi akorana umwete umurimo wa Yehova. Yakoze ingendo ndende kandi atangiza amatorero menshi. Ese igihe imimerere yahindukaga, ntiyongere kubwiriza nk’uko yabwirizaga mbere, Yehova yaba yararetse kumwemera? Oya rwose. Pawulo yakomeje gukora ibyo ashoboye kandi Yehova yamuhaye imigisha (Ibyak. 28:30, 31). Natwe ibyo dukorera Yehova bishobora guhinduka, bitewe n’igihe tugezemo. Ariko icyo Yehova aha agaciro, ni igituma tumukorera. w24.03 13:7, 9

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri

Yesu abyuka mu gitondo kare butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe atangira gusenga.​—Mar. 1:35.

Hari ibintu byinshi abigishwa ba Yesu bakwigira ku masengesho ye. Igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, yasengaga kenshi. Nubwo inshuro nyinshi yabaga ahuze kandi ari kumwe n’abantu benshi, yashakaga umwanya wo gusenga (Mar. 6:31, 45, 46). Hari igihe yabyukaga kare mu gitondo, kugira ngo abone uko asenga ari wenyine. Nanone yigeze kumara ijoro ryose asenga, mbere yo gufata umwanzuro ukomeye (Luka 6:12, 13). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasenze kenshi, kuko yari hafi gusohoza inshingano ikomeye yamuzanye hano ku isi (Mat. 26:39, 42, 44). Yesu yatweretse ko nubwo twaba duhuze, dukwiriye gushaka umwanya wo gusenga. Ubwo rero dushobora kumwigana, wenda tukabyuka kare mu gitondo cyangwa tugatinda kuryama ho gato, kugira ngo tubone umwanya wo gusenga. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova kuba yaraduhaye impano nziza cyane y’isengesho. w23.05 20:4-5

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri

Urukundo rw’Imana rwasutswe mu mitima yacu binyuze ku mwuka wera twahawe.​—Rom. 5:5.

Hari igitabo cyasobanuye ijambo ryakoreshejwe mu magambo agize isomo ry’uyu munsi, rivuga ngo “rwasutswe,” kibigereranya n’uko umuntu yagusukaho amazi menshi. Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza rwose ko Yehova akunda cyane Abakristo basutsweho umwuka. Na bo bazi ko Imana ibakunda (Yuda 1). Intumwa Yohana yagaragaje uko abasutsweho umwuka biyumva agira ati: “Mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana” (1 Yoh. 3:1)! None se abasutsweho umwuka ni bo bonyine Yehova akunda? Oya rwose. Natwe twese aradukunda. Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose, cyagaragaje ko Yehova adukunda? Ni incungu. Yehova yatugaragarije urukundo kurusha undi muntu uwo ari we wese!—Yoh. 3:16; Rom. 5:8. w24.01 4:9-10

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri

Umunsi nzaguhamagara, icyo gihe abanzi banjye bazasubira inyuma. Nzi neza ko Imana inshyigikiye.​—Zab. 56:9.

Umurongo ugize isomo ry’uyu munsi, ugaragaza ikintu cyafashije Dawidi, bigatuma adakomeza kugira ubwoba. N’igihe yari ahanganye n’ibibazo byatumaga ubuzima bwe bujya mu kaga, yakomezaga gutekereza ku byo Yehova yari kuzamukorera. Yari azi ko mu gihe gikwiriye, Yehova yari kuzamukiza. Yehova yari yaravuze ko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli (1 Sam. 16:1, 13). Dawidi yabonaga ko ibyo bizasohora byanze bikunze, kuko iyo Yehova asezeranyije ikintu, agikora. Ni ibihe bintu Yehova yadusezeranyije? Ntitwiteze ko Yehova azaturinda ibibazo byose dushobora guhura na byo muri iki gihe. Icyakora, dushobora kwiringira ko uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose, Yehova azabivanaho mu isi nshya (Yes. 25:7-9). Umuremyi wacu afite imbaraga nyinshi, ku buryo azazura abapfuye, akavanaho indwara zose n’abamurwanya bose.—1 Yoh. 4:4. w24.01 1:12-13

Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri

Hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe, icyaha cye kigatwikirwa.​—Zab. 32:1.

Jya utekereza impamvu wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa. Ibyo wabikoze kubera ko wifuzaga gukorera Yehova. Ngaho ongera utekereze ku kintu cyatumye wemera udashidikanya ko wabonye ukuri. Wize Bibiliya, umenya Yehova, maze utangira kumukunda no kumwubaha cyane, kuko wamenye ko ari Papa wawe wo mu ijuru. Nanone ukwizera wagize, kwatumye uhinduka. Waretse gukora ibintu Yehova yanga, maze utangira gukora ibimushimisha. Igihe wamenyaga ko yakubabariye, na bwo byaraguhumurije (Zab. 32:2). Nanone wagiye ujya mu materaniro, kandi utangira kubwira abandi ibintu byiza wigaga muri Bibiliya. None ubu wiyeguriye Yehova maze urabatizwa, utangira kugendera mu nzira y’ubuzima kandi wiyemeje kutazigera uyivamo (Mat. 7:13, 14). Ubwo rero iyemeze gushikama, gukomeze gukunda Yehova no kumvira amategeko ye. w23.07 31:14, 19

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri

Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.​—1 Kor. 10:13.

Gutekereza ku isengesho wavuze igihe wiyeguriraga Yehova, bizagufasha gutsinda ibishuko byose wahura na byo. Urugero, ese watinyuka kugaragariza urukundo umugabo cyangwa umugore w’abandi? Birumvikana ko utabikora! Wasezeranyije Yehova ko udashobora gukora ikintu nk’icyo. Niwirinda hakiri kare ibitekerezo nk’ibyo, bizakurinda ingaruka ziterwa no kwemera ko bishinga imizi mu bitekerezo byawe. Nanone uzaba waririnze ‘kugendera mu nzira y’inkozi z’ibibi’ (Imig. 4:14, 15). Gutekereza ku rugero rwa Yesu bishobora kugufasha. Yari yariyemeje gushimisha Yehova. Nawe rero ujye umwigana, wiyemeze gushimisha Imana wiyeguriye (Mat. 4:10; Yoh. 8:29). Ibyo ukora mu gihe uhuye n’ibibazo cyangwa uhanganye n’ibishuko, bigaragaza niba koko wariyemeje ‘gukomeza gukurikira’ Yesu. Jya wizera udashidikanya ko Yehova azagufasha gukomeza gukurikira Yesu. w24.03 10:8-10

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze