ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25
  • Ukuboza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuboza
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 25 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25

Ukuboza

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza

Abapfuye bazazuka.​—Luka 20:37.

Ese Yehova afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye? Yego rwose! Bibiliya ivuga ko yitwa “Ushoborabyose” (Ibyah. 1:8). Ibyo bigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukuraho abanzi bacu bose, harimo n’urupfu (1 Kor. 15:26). Indi mpamvu ituma twizera ko Imana ishobora kuzura abapfuye, ni uko ifite ubushobozi bwo kwibuka ibintu byose. Urugero, ihamagara inyenyeri zose mu mazina (Yes. 40:26). Nanone yibuka abantu bose bapfuye (Yobu 14:13; Luka 20:38). Ishobora no kwibuka utuntu duto twabarangaga, urugero nk’uko basaga, imico yabo, ibyababayeho n’ibyari biri mu bwenge bwabo. Nk’uko tumaze kubibona, dushobora kwizera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho, kubera ko Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye kandi akaba afite n’ubushobozi bwo kubikora. Hari indi mpamvu ituma twizera isezerano Imana yaduhaye ry’uko umuzuko uzabaho. Ni uko hari abantu Yehova yazuye. Kera, hari abagabo b’indahemuka, harimo na Yesu, Yehova yahaye ubushobozi bwo kuzura abapfuye. w23.04 16:7-9

Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza

Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu.​—Kolo. 4:6.

Iyo tugize amakenga kandi tukaganira n’abandi mu bugwaneza, bituma na bo badutega amatwi, maze tugakomeza kuganira. Birumvikana ko tutazakomeza kuganira n’umuntu, mu gihe tubona ko ashaka kutugisha impaka gusa cyangwa kuduseka (Imig. 26:4). Icyakora abantu benshi si uko bameze; tuzibonera ko abenshi bashobora kudutega amatwi. Iyo tugaragaje umuco wo kwitonda bitugirira akamaro. Ujye usenga Yehova agufashe gukomeza kugira uwo muco, mu gihe usubiza abantu bakubajije ikibazo gishobora kuzamura impaka, cyangwa mu gihe bakunenze. Ujye wibuka ko kugira uwo muco, bishobora gutuma wirinda kujya impaka n’abantu mutabona ibintu kimwe. Nanone gusubiza abantu mu bugwaneza kandi tububashye, bishobora gutuma bamwe bahindura uko batubonaga n’uko babonaga inyigisho zo muri Bibiliya. Ubwo rero, ujye ‘uhora witeguye gusobanura’ ibyo wizera, ariko ‘ubikore mu bugwaneza kandi wubashye cyane’ (1 Pet. 3:15). Iyemeze gukomeza kugaragaza umuco wo kwitonda. w23.09 39:18-19

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza

Mwambare . . . kwihangana.​—Kolo. 3:12.

Reka turebe ibintu bine biranga umuntu wihangana. Icya mbere, umuntu wihangana atinda kurakara. Akomeza gutuza n’iyo afite ibintu byinshi bimuhangayikishije, kandi ntiyihorera iyo hari umurakaje (Kuva 34:6). Icya kabiri, umuntu wihangana akomeza gutegereza atuje. Iyo ibyo yari ategereje bitinze kuruta uko yabitekerezaga, akomeza gutuza ntarakare (Mat. 18:26, 27). Icya gatatu, Umuntu wihangana ntahubuka. Iyo afite ikintu cy’ingenzi agomba gukora, ntahubuka ngo ahite atangira kugikora cyangwa ngo yihutire kukirangiza. Ahubwo abanza gufata igihe gihagije, agategura uko azagikora, hanyuma yajya no kugikora akirinda guhushura. Icya kane, Umuntu wihangana yihanganira ibigeragezo atitotomba. Iyo ahuye n’ikigeragezo, akora uko ashoboye akibanda ku bintu byiza, maze agakomeza gukorera Yehova yishimye (Kolo. 1:11). Ubwo rero, kubera ko turi abagaragu ba Yehova, tugomba kwitoza ibyo bintu byose biranga umuntu wihangana. w23.08 35:3-6

Ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza

Yehova ni we ugenzura imitima.​—Imig. 17:3.

Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma turinda umutima wacu w’ikigereranyo, ni uko Yehova awugenzura. Ni ukuvuga ko atareba nk’abantu, ahubwo areba mu mutima, akamenya abo turi bo by’ukuri. Ubwo rero nidukomeza gutekereza ku nama nziza Yehova atugira, tuzabona ubuzima bw’iteka, kandi na we arusheho kudukunda (Yoh. 4:14). Ibyo bizatuma tutagira imyifatire mibi, kandi biturinde ibinyoma bya Satani n’iby’abantu bo muri iyi si (1 Yoh. 5:18, 19). Nidukomeza kuba incuti za Yehova, tuzarushaho kumukunda no kumwubaha. Ntitwifuza kumubabaza. Ubwo rero twanga icyaha, ku buryo no gutekereza kugikora ubwabyo, tubyanga. Mushiki wacu witwa Marta wo muri Korowasiya, yari agiye kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Yaravuze ati: “Icyo gihe gutekereza neza ntibyari byoroshye, kandi numvaga ntafite imbaraga zo kurwanya ibyo byifuzo bibi. Ariko gutinya Yehova byarandinze.” None se byamurinze bite? Marta yavuze ko yatekereje ku ngaruka mbi zari kumugeraho, iyo akora icyo cyaha. Natwe dushobora kumwigana. w23.06 28:3-4

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza

“Amahanga azamenya ko ndi Yehova,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, “igihe nziyerekana muri mwe imbere yayo ko ndi uwera.”​—Ezek. 36:23.

Yesu yari azi ko Yehova afite umugambi wo kweza izina rye, no kugaragaza ko ibyavuzwe kuri Papa we atari ukuri. Ni yo mpamvu Umwami wacu yigishije abigishwa be gusenga bavuga ngo: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Mat. 6:9). Yesu yari asobanukiwe ko icyo ari ikibazo kireba ibiremwa byose. Nta kiremwa na kimwe gifite ubwenge, cyaba icyo mu ijuru cyangwa icyo ku isi, cyigeze cyeza izina rya Yehova nk’uko Yesu yabigenje. Ariko igihe Yesu yafatwaga, abanzi be bamuregaga ko asuzugura Imana mu buryo bukabije. Yesu yumvaga ko gukoresha nabi izina ry’Imana cyangwa kurituka, ari cyo cyaha gikomeye kuruta ibindi byose. Kumurega icyo cyaha no kukimuhamya byamubujije amahoro. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu ikomeye cyane yatumye Yesu agira “umubabaro mwinshi,” mu masaha ya mbere y’uko abanzi be bamufata.​—Luka 22:41-44. w24.02 6:11

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza

Ubwenge ni bwo bwubaka urugo.​—Imig. 24:3.

Mu isiganwa ry’ubuzima turimo, tugomba gukunda Yehova na Yesu kuruta uko dukunda abagize imiryango yacu (Mat. 10:37). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko tutagomba gusohoza inshingano dufite mu muryango. Ahubwo tugomba kuzisohoza, kugira ngo Yehova na Yesu batwemere (1 Tim. 5:4, 8). Nanone bituma tugira ibyishimo. Kubera iki? Kubera ko Yehova azi ko iyo umugabo n’umugore bakundana kandi bakubahana, ababyeyi bagakunda abana babo kandi bakabigisha n’abana bakumvira ababyeyi babo, ari bwo abagize umuryango bose bishima (Efe. 5:33; 6:1, 4). Waba uri umugabo, umugore cyangwa umwana, ntugapfe gukora ibintu uko ubyumva, cyangwa ukurikije uko bikorwa mu gace k’iwanyu cyangwa se uko abahanga babivuga. Ahubwo ujye ukurikiza inama nziza zo muri Bibiliya. Nanone ujye wifashisha ibitabo byacu, kuko bikwereka uko wakurikiza inama zo muri Bibiliya. w23.08 36:6-7

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza

Ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.​—Yos. 1:8.

Umukristokazi aba akwiriye kwiga ibintu byamufasha mu buzima. Bimwe mu bintu umwana w’umukobwa yiga akiri muto, biba bizamugirira akamaro amaze no gukura. Urugero, jya wiga gusoma no kwandika kandi ubimenye neza. Mu mico imwe n’imwe, abantu babona ko abana b’abakobwa badakwiriye kwiga gusoma no kwandika. Icyakora ibyo ni ibintu Umukristo wese akwiriye kumenya (1 Tim. 4:13). Ubwo rero, ntuzemere ko hagira ikikubuza kwiga gusoma no kwandika. Ahubwo uzakore uko ushoboye ubimenye neza. None se bizakugirira akahe kamaro? Bishobora kuzatuma ubona akazi kandi ukakagumaho. Nanone bizagufasha kwiyigisha neza Ijambo ry’Imana kandi uryigishe abandi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho, bizatuma urushaho kuba incuti ya Yehova.​—1 Tim. 4:15. w23.12 52:10-11

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza

Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza.​—2 Pet. 2:9.

Jya usaba Yehova agufashe gutsinda ibishuko uhura na byo. Kubera ko tudatunganye, akenshi umutima wacu uba udushuka kugira ngo dukore ibibi. Satani na we akora ibishoboka byose, kugira ngo gukora ibyiza birusheho kutugora. Kimwe mu bintu akoresha kugira ngo ayobye ibitekerezo byacu, ni imyidagaduro irimo ibintu biganisha ku busambanyi. Imyidagaduro nk’iyo, ituma tugira ibitekerezo bibi bituma Yehova atatwemera, kandi bikaba byatuma dukora icyaha gikomeye (Mar. 7:21-23; Yak. 1:14, 15). Dukeneye ko Yehova adufasha kugira ngo dutsinde ibishuko duhura na byo. Mu isengesho ntangarugero rya Yesu, yaravuze ati: “Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi” (Mat. 6:13). Yehova yifuza kudufasha, ariko tugomba kubimusaba. Icyakora mu gihe tumusenze tumusaba ko adufasha, tujye dukora uko dushoboye, dukore ibihuje n’amashengesho yacu. w23.05 20:15-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza

Umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.​—Umubw. 4:12.

Iyo umugabo n’umugore bakunda Yehova, kumvira inama abagira biraborohera. Ibyo bituma birinda ibibazo bishobora gutuma badakomeza gukundana, kandi n’iyo bivutse bamenya uko babikemura. Abantu bakunda Yehova bagerageza kumwigana kandi bakitoza imico nk’iye, urugero nko kugira neza, kwihangana no kubabarira (Efe. 4:32–5:1). Iyo abashakanye bagaragaza imico nk’iyo, barushaho gukundana. Mushiki wacu witwa Lena umaze imyaka irenga 25 ashatse yaravuze ati: “Iyo umuntu akunda Yehova, kumukunda no kumwubaha birakorohera.” Reka turebe urugero rw’abantu bavugwa muri Bibiliya. Nubwo hari abantu benshi bakomokaga mu muryango wa Dawidi, Yehova yahisemo Yozefu na Mariya kugira ngo babe ababyeyi ba Yesu. None se kuki ari bo yahisemo? Ni ukubera ko buri wese muri bo yakundaga Yehova, kandi yari azi ko nibamara kubana, na bwo bari gukomeza kumukunda. w23.05 23:3-4

Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza

Mwumvire ababayobora.​—Heb. 13:17

Nubwo umuyobozi wacu Yesu atunganye, abo akoresha hano ku isi ngo batuyobore, bo ntibatunganye. Ubwo rero, hari igihe kubumvira bishobora kutugora, cyane cyane iyo badusabye gukora ikintu tutashakaga. Ibintu nk’ibyo byigeze kuba ku ntumwa Petero. Igihe umumarayika yasabaga Petero kurya inyamaswa zari zibuzanyijwe mu Mategeko ya Mose, yarabyanze inshuro eshatu zose (Ibyak. 10:9-16). None se kuki yabyanze? Ku rundi ruhande Intumwa Pawulo yarumviye igihe abasaza bari i Yerusalemu bamusabaga kujyana n’abagabo bane mu rusengero bagakora umuhango wo kwihumanura, kugira ngo agaragaze ko yakurikizaga Amategeko ya Mose. Pawulo yari azi ko Abakristo batari bakiyoborwa n’ayo Mategeko, kandi ko nta n’ikibi yari yakoze. Pawulo yakoze ibyo bari bamusabye. ‘Bukeye bwaho yajyanye n’abo bagabo, akorana na bo umuhango wo kwihumanura’ (Ibyak. 21:23, 24, 26). Kuba Pawulo yarumviye, byatumye abagize itorero bakomeza kunga ubumwe.​—Rom. 14:19, 21. w23.10 42:15-16

Ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza

Abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze.​—Zab. 25:14.

Ese wavuga ko gutinya umuntu, byatuma mukomeza kuba incuti? Birashoboka ko atari uko ubyumva. Icyakora, abifuza kuba incuti magara za Yehova, bagomba ‘kumutinya.’ Uko igihe tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, tugomba gukomeza kumutinya. None se gutinya Yehova bisobanura iki? Umuntu utinya Yehova mu buryo bukwiriye, aramukunda kandi akirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma badakomeza kuba incuti. Yesu na we “yatinyaga Imana” mu buryo bukwiriye (Heb. 5:7). Ntiyatinyaga Yehova ku buryo byamuhahamuraga, ngo abure amahoro (Yes. 11:2, 3). Ahubwo yaramukundaga cyane kandi akamwumvira (Yoh. 14:21, 31). Natwe twubaha Yehova cyane, kubera ko agira urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga. Nanone tuzi ko adukunda, kandi ko iyo dukurikije ibyo atwigisha bimushimisha, tutabikurikiza bikamubabaza.​—Zab. 78:41; Imig 27:11. w23.06 27:1-2, 5

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza

Amaze gukomera, umutima we wishyize hejuru kugeza ubwo yirimbuza. Yahemukiye Yehova.​—2 Ngoma 26:16.

Umwami Uziya amaze gukomera, yibagiwe ko ibyiza byose yari yaragezeho ari Yehova watumye abigeraho. Ibyo bitwigishije iki? Tujye twibuka ko ibintu byiza byose dufite ari Yehova wabiduhaye, kandi ko ari we utuma tugira icyo tugeraho mu murimo tumukorera. Ubwo rero, mu gihe tugize ibyo dukora ntitukirate, ahubwo tujye dushimira Yehova kuko ari we uba wadufashije (1 Kor. 4:7). Nanone tujye twicisha bugufi tuzirikane ko tudatunganye kandi ko dukenera gukosorwa. Umuvandimwe uri hafi kugira imyaka 60 yaravuze ati: “Nabonye ko ntagomba kurakara mu gihe abandi babonye ko nakoze amakosa. Iyo hagize umuntu unkosora bitewe n’uko nakoze ibintu bidakwiriye, ngerageza kwikosora maze ngakomeza gukorera Yehova uko nshoboye kose.” Isomo rirumvikana. Iyo twumviye Yehova kandi tugakomeza kwicisha bugufi, tugira ubuzima bwiza.​—Imig. 22:4. w23.09 38:10-11

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza

Mukeneye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe.​—Heb. 10:36.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagombaga kwihangana. Kubera iki? Kubera ko bari bahanganye n’ibibazo byageraga ku bandi bantu muri rusange, hakaniyongeraho n’ibyo baterwaga n’uko bari Abakristo. Urugero, abenshi muri bo batotezwaga n’abagize imiryango yabo, abayobozi b’amadini b’Abayahudi ndetse n’abategetsi b’Abaroma (Mat. 10:21). Nanone bagombaga kwirinda inyigisho z’abahakanyi, zashoboraga gutuma abagize itorero bacikamo ibice (Ibyak. 20:29, 30). Nubwo abo Bakristo bahuye n’ibyo bibazo byose, bakomeje kwihangana (Ibyah. 2:3). None se ni iki cyabafashije? Batekereje ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bakomeje kwihangana, urugero nka Yobu (Yak. 5:10, 11). Nanone basenze Yehova bamusaba ko yabaha imbaraga, bagakomeza kwihangana (Ibyak. 4:29-31). Ikindi kandi, bakomeje gutekereza ku migisha bari kubona iyo bakomeza kugaragaza uwo muco (Ibyak. 5:41). Gusoma inkuru z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana bavugwa muri Bibiliya no mu bitabo byacu no kuzitekerezaho, bizadufasha kwihangana. w23.07 29:5-6

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza

Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.​—Mat. 6:33.

Yehova na Yesu bazakomeza kudufasha. Hari umwanzuro ukomeye intumwa Petero yagombaga gufata igihe yari amaze kwihakana Yesu. Ese yari gukomeza kuba umwigishwa wa Yesu cyangwa yari kubireka? Yesu yari yasenze Yehova asabira Petero, kugira ngo ukwizera kwe kudacogora. Yabwiye Petero ko yasenze amusabira, kandi ko amufitiye icyizere cy’uko azafasha abavandimwe be (Luka 22:31, 32). Nta gushidikanya ko iyo Petero yibukaga ayo magambo, byamuhumurizaga. Natwe iyo hari umwanzuro ukomeye tugiye gufata, Yehova ashobora gukoresha abasaza bakadutera inkunga, kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka (Efe. 4:8, 11). Yehova yafashije Petero n’izindi ntumwa kubona ibyo babaga bakeneye mu buzima bwabo. Ibyo bitwizeza ko nidushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, azaduha ibyo dukeneye. w23.09 40:14-15

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza

Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.​—Imig. 19:17.

Yehova abona ibyiza dukorera abandi, niyo byaba ari ibintu byoroheje cyane. Abona ko ibyo dukora bifite agaciro kandi ko bimeze nk’ideni tumubikije, agomba kutwishyura. Niba warigeze kuba umukozi w’itorero cyangwa umusaza w’itorero, Yehova ntiyibagiwe umurimo wamukoreye n’ukuntu wamukundaga (1 Kor. 15:58). Abona ukuntu ukomeza kumukunda, ugakunda n’abavandimwe bawe. Yehova yifuza ko turushaho kumukunda kandi tugakunda n’abandi. Gusoma Bibiliya, kuyitekerezaho no gusenga Yehova buri gihe, bizatuma turushaho kumukunda. Nanone, iyo tugize icyo dukora kugira ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu, turushaho kubakunda. Ibyo bizatuma tuba incuti za Yehova, kandi dukundane n’Abakristo bagenzi bacu. Ubwo bucuti buzahoraho iteka ryose. w23.07 30:11, 13, 18

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza

Buri wese aziyikorerera uwe mutwaro.​—Gal. 6:5.

Buri Mukristo ni we wihitiramo uko yita ku buzima bwe. Mu gihe yivuza aba agomba gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya, akirinda amaraso n’ubupfumu (Ibyak. 15:20; Gal. 5:19, 20). Ariko hari ibintu Umukristo aba agomba kwifatira umwanzuro. Nubwo twaba tuzi neza ko uburyo runaka bwo kwivuza bwadufashije kandi ko nta cyo butwaye, tugomba kubaha uburenganzira abavandimwe na bashiki bacu bafite, bwo kwihitiramo uko bivuza. Ubwo rero, hari ibintu bine tugomba kuzirikana: (1) Ubwami bw’Imana ni bwo buzatuma tugira ubuzima bwiza iteka ryose (Yes. 33:24). (2) Buri Mukristo aba agomba ‘kwemera adashidikanya’ ko umwanzuro afashe mu birebana no kwivuza, ari wo mwiza (Rom. 14: 5). (3) Twirinda gucira abandi urubanza ku birebana n’imyanzuro bafashe cyangwa ngo dukore ikintu cyababera igisitaza (Rom. 14:13). (4) Abakristo bazirikana ko urukundo bakunda abagize itorero no kuba bunze ubumwe, biruta uburenganzira bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye.​—Rom. 14:15, 19, 20. w23.07 32:15

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza

Iminsi yose azamara ari Umunaziri azaba ari uwera wa Yehova.​—Kub. 6:8.

Ese ukunda Yehova cyane? Nta gushidikanya ko umukunda. Kuva kera, hari abantu benshi bakundaga Yehova cyane (Zab. 104:33, 34). Hari n’abagize ibyo bigomwa, kugira ngo bamukorere. Uko ni ko byari bimeze ku Banaziri cyangwa abeguriwe Imana bo muri Isirayeli ya kera. Abanaziri bakoranaga umwete kandi bakagira ibyo bigomwa, kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwihariye. Amategeko ya Mose yemeraga ko umugabo cyangwa umugore, ahigira Yehova umuhigo wihariye, agahitamo kumara igihe runaka ari Umunaziri (Kub. 6:1, 2). Iyo Umwisirayeli yiyemezaga kuba Umunaziri, hari amabwiriza yabaga agomba gukurikiza, atararebaga abandi Bisirayeli. None se, kuki Umwisirayeli yahitagamo kuba Umunaziri? Uko bigaragara, byaterwaga n’urukundo rwinshi yakundaga Yehova kandi akaba yifuza kumushimira, kubera imigisha myinshi yabaga yaramuhaye.​—Guteg. 6:5; 16:17. w24.02 7:1-2

Ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza

Yehova . . . agaragariza ineza yuje urukundo abamukunda bagakomeza amategeko ye.​—Dan. 9:4.

Bibiliya ikunze gukoresha ijambo “ubudahemuka” cyangwa “urukundo rudahemuka,” ishaka kugaragaza urukundo Imana ikunda incuti zayo. Nanone iryo jambo, ryerekeza ku rukundo abagaragu ba Yehova bagaragarizanya (2 Sam. 9:6, 7). Uko igihe kigenda gihita, ni ko umuntu ukunda Yehova arushaho kuba indahemuka. Reka turebe ukuntu ibyabaye kuri Daniyeli, bigaragaza ko ibyo ari ukuri. Daniyeli yagiye ahura n’ibigeragezo byinshi mu buzima bwe, ku buryo byashoboraga gutuma gukomeza kubera Yehova indahemuka bimugora. Icyakora igihe yari afite imyaka irenga 90, ni bwo yahuye n’ikigeragezo cyari gikomeye cyane. Abayobozi bakoranaga na Daniyeli ibwami, ntibamukundaga kandi ntibubahaga Imana ye. Ni yo mpamvu bashakishije uko bamwicisha. Batumye umwami asinya itegeko ryari kugaragaza niba Daniyeli abera indahemuka umwami cyangwa Imana ye. Dukurikije iryo tegeko, Daniyeli yagombaga kumara iminsi 30 adasenga Yehova, kugira ngo agaragaze ko yaberaga umwami indahemuka. Icyakora yarabyanze, ahitamo gukomeza kubera Yehova indahemuka. —Dan. 6:12-15, 20-22. w23.08 33:10-12

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza

Nimucyo dukomeze gukundana.​—1 Yoh. 4:7.

Yehova ashaka ko twihangana, tugakomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Mu gihe badukoreye ibintu Umukristo atari akwiriye gukora, tujye tuzirikana ko batari bagamije kutugirira nabi kandi ko bakora uko bashoboye kose, ngo bakore ibyo Yehova ashaka (Imig. 12:18). Nubwo dukora amakosa, Yehova akomeza kudukunda ntaturakarire (Zab. 103:9). Dushimishwa cyane no kuba Yehova atubabarira, kandi natwe dukwiriye kumwigana, tukababarira abandi (Efe. 4:32–5:1). Nanone tujye tuzirikana ko uko imperuka igenda irushaho kwegereza, tugomba kurushaho gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Dushobora kwitega ko ibitotezo bishobora kuzagenda byiyongera. Hari n’ubwo twafungwa tuzira ukwizera kwacu. Ibyo biramutse bibaye, ni bwo twaba dukeneye abavandimwe na bashiki bacu kuruta mbere hose.​—Imig. 17:17. w24.03 11:6-7

Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza

Yehova ni we uyobora umuntu mu byo akora byose.​—Imig. 20:24.

Muri Bibiliya harimo ingero z’abakiri bato babaye incuti za Yehova, arabakunda maze babaho bishimye. Umwe muri bo ni Dawidi. Yahisemo gukorera Yehova akiri muto kandi nyuma yaho yabaye umwami mwiza (1 Abami 3:6; 9:4, 5; 14:8). Kwiyigisha inkuru ivuga ibyabaye kuri Dawidi, bishobora gutuma ukorera Yehova uri indahemuka. Nanone kwiyigisha inkuru ivuga ibyabaye kuri Mariko na Timoteyo, bishobora kugufasha. Uzibonera ko batangiye gukorera Yehova bakiri bato, bagakomeza kuba indahemuka kandi ibyo byashimishije Yehova. Uko witwara muri iki gihe, ni byo bizatuma ugira ubuzima bwiza mu gihe kizaza cyangwa ntubugire. Niwiringira Yehova aho kwishingikiriza ku buhanga bwawe, azagufasha gufata imyanzuro myiza. Ibyo bizatuma ugira ubuzima bwiza kandi bushimishije. Jya uzirikana ko Yehova abona ibyo umukorera kandi akabyishimira. Ubwo rero, nta kintu cyakubera cyiza nko gukorera Yehova mu buzima bwawe bwose. w23.09 38:18-19

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza

Mukomeze . . . kubabarirana rwose.​—Kolo. 3:13.

Intumwa Pawulo yari azi ko Abakristo bagenzi be batari batunganye. Urugero, igihe yari amaze igihe gito yifatanya n’itorero rya gikristo ry’i Yerusalemu, hari abataremeraga ko yari umwigishwa (Ibyak. 9:26). Hari n’abagendaga bamuvuga nabi, kugira ngo bamusebye (2 Kor. 10:10). Hari n’igihe yabonye umuvandimwe ufite inshingano, akora ikintu cyashoboraga guca intege abandi (Gal. 2:11, 12). Nanone incuti ye yitwaga Mariko, yakoze ikintu kiramubabaza cyane (Ibyak. 15:37, 38). Ibyo bintu byabaye, byashoboraga gutuma Pawulo areka kugirana ubucuti n’abo bantu bamubabaje. Ariko aho kubigenza atyo, yakomeje kubona neza abavandimwe na bashiki bacu kandi akomeza gukorera Yehova mu budahemuka. Ni iki cyamufashije kwihangana? Pawulo yakundaga Abakristo bagenzi be. Urukundo Pawulo yakundaga abandi rwatumaga yibanda ku mico yabo myiza, aho kwibanda ku makosa yabo kuko badatunganye. Nanone ni rwo rwatumye abasha gukora ibivuga mu magambo agize isomo ry’uyu munsi. w24.03 11:4-5

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza

Umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose.​—2 Tim. 2:24.

Muri Bibiliya, harimo inkuru nyinshi zigaragaza ko kwitonda bigira akamaro. Reka turebe ibyabaye kuri Isaka. Igihe Isaka yari atuye mu gace k’Abafilisitiya kitwaga Gerari, abaturanyi be bamugiriraga ishyari, basibye amariba abagaragu ba papa we bari baracukuye. Isaka yirinze kurwana na bo, ahubwo yimura umuryango we ajya gutura kure yabo, maze acukura andi mariba (Intang. 26:12-18). Ariko Abafilisitiya bavuze ko amariba yo muri ako gace na yo, ari ayabo. Nubwo byagenze bityo, Isaka yakomeje gutuza (Intang. 26:19-25). None se ni iki cyamufashije kwitonda no kugwa neza, n’igihe abantu bamurakazaga babigambiriye? Nta gushidikanya ko yigiye byinshi ku babyeyi be. Yibutse ukuntu papa we Aburahamu yaharaniraga amahoro, n’ukuntu mama we Sara yarangwaga n’umuco wo “gutuza no kugwa neza.”—1 Pet. 3:4-6; Intang. 21:22-34. w23.09 39:4

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza

Narabitekereje, no kubikora nzabikora.​—Yes. 46:11.

Igihe kigeze, Yehova yohereje ku isi Umwana we w’imfura akunda cyane, kugira ngo atwigishe ibirebana n’Ubwami kandi aradupfira kugira ngo adukize icyaha n’urupfu. Hanyuma Yesu yarazutse ajya mu ijuru, aba Umwami w’ubwoko bw’Imana. Bibiliya itwigisha ko Yehova azasohoza umugambi afitiye isi, akoresheje Ubwami buyobowe na Kristo, maze akeza izina rye. Iyo ni yo nyigisho y’ingenzi iri muri Bibiliya. Nta kintu gishobora guhindura umugambi wa Yehova. Ibintu byose Yehova yavuze bizabaho (Yes. 46:10; Heb. 6:17, 18). Igihe yagennye nikigera azahindura iyi si paradizo, maze abantu batunganye bayibeho “iteka ryose” (Zab. 22:26). Ariko hari ibindi azakora kugira ngo asohoze umugambi we. Azatuma abagaragu be bo mu ijuru n’abo ku isi bunga ubumwe. Icyo gihe buri wese azaba yumvira Yehova, kandi yemera ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga (Efe. 1:8-11). Ese iyo ubonye ukuntu Yehova asohoza umugambi we ntibigutangaza? w23.10 44:7-8

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza

“Mukomere, . . . Ndi kumwe namwe,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.​—Hag. 2:4.

Igihe Abayahudi bari baravuye i Babuloni bageraga i Yerusalemu, batangiye guhura n’ibibazo. Gutunga imiryango yabo ntibyari byoroshye. Bari bafite ibibazo by’umutekano muke, kandi n’abantu bari batuye mu bihugu bibakikije barabarwanyije. Bamwe muri bo batangiye no kubona ko kongera kubaka urusengero rwa Yehova, bitihutirwaga. Ni yo mpamvu Yehova yohereje abahanuzi babiri ari bo Hagayi na Zekariya, kugira ngo babatere inkunga maze bongere kugira umwete mu murimo wa Yehova, kandi byarabafashije cyane (Hag. 1:1; Zek. 1:1). Icyakora nyuma y’imyaka hafi 50, Abayahudi bongeye gucika intege. Icyo gihe Ezira wari umwandukuzi w’umuhanga mu mategeko, yavuye i Babuloni ajya i Yerusalemu, kugira ngo atere inkunga abo Bayahudi, maze bongere kugira umwete mu murimo bakoreraga Yehova (Ezira 7:1, 6). Ibyo Hagayi na Zekariya bahanuye, byafashije abagaragu ba Yehova ba kera gukomeza kwiringira Yehova mu gihe abantu babarwanyaga. Ubwo buhanuzi natwe bushobora kudufasha muri iki gihe, tugakomeza kwiringira ko Yehova azadufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo.​—Imig. 22:19. w23.11 48:2-3

Ku wa Kane, tariki ya 25 Ukuboza

Mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.​—Kolo. 3:14.

Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu? Kimwe mu byo twabakorera, ni ukubahumuriza. Ikintu cyadufasha ‘gukomeza guhumurizanya,’ ni ukugira impuhwe (1 Tes. 4:18). Twakora iki kugira ngo dukomeze gukundana cyane? Tugomba gukora uko dushoboye tukajya tubabarira abandi mu gihe badukoshereje. None se kuki dukwiriye gukundana cyane muri iki gihe? Petero yatubwiye impamvu agira ati: “Iherezo rya byose riregereje. Ku bw’ibyo rero, . . . mukundane urukundo rwinshi” (1 Pet. 4:7, 8). Uko tugenda twegereza imperuka, hari ikintu tugomba kwitega. Icyo kintu ni ikihe? Yesu yaravuze ati: “Muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Mat. 24:9). Ubwo rero, tugomba gukomeza kunga ubumwe kugira ngo twihanganire ibigeragezo abatwanga baduteza. Nitubigenza dutyo, Satani ntazatuma ducikamo ibice, kubera ko tuzaba dukundana cyane.​—Fili. 2:1, 2. w23.11 47:18-19

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza

Turi abakozi bakorana n’Imana.​—1 Kor. 3:9.

Ukuri ko mu Ijambo ry’Imana gufite imbaraga zidasanzwe. Iyo twigishije abantu ibyerekeye Yehova n’imico ye, twibonera ibintu bishimishije cyane. Abantu bagenda bareka kwemera ibinyoma bya Satani, maze bagatangira kwibonera imico myiza ya Yehova. Iyo bamenye ko afite imbaraga nyinshi, baratangara cyane (Yes. 40:26). Bitoza kumwizera kubera ko arangwa n’ubutabera (Guteg. 32:4). Kumenya ko Imana ifite ubwenge bwinshi cyane bibagirira akamaro (Yes. 55:9; Rom. 11:33). Nanone iyo bamenye ko irangwa n’urukundo, birabahumuriza (1 Yoh. 4:8). Gahoro gahoro baba incuti zayo, kandi ibyo bituma biringira ko bazabaho iteka. Dufite umurimo ushimishije wo gufasha abantu kuba incuti za Yehova. Iyo tuwukoze, Yehova abona ko turi “abakozi bakorana” na we.​—1 Kor. 3:5. w24.02 6:15

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza

Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.​—Umubw. 5:5.

Ese niba wiga Bibiliya cyangwa ukaba urerwa n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova, waba uteganya kubatizwa? Niba ari ko bimeze, ni byiza cyane. Ariko mbere y’uko ubatizwa, ugomba kubanza kwiyegurira Yehova. None se umuntu yiyegurira Yehova ate? Aramusenga, akamusezeranya ko azamukorera wenyine kandi ko azashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. Mu by’ukuri, aba asezeranyije Yehova ko azakomeza kumukunda, n’‘umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose’ (Mar. 12:30). Iyo wiyegurira Yehova, nta wundi muba muri kumwe uretse Yehova gusa. Ariko umubatizo wo ubera mu ruhame. Uba weretse abantu ko wamaze kumwiyegurira. Kwiyegurira Yehova ni isezerano rikomeye uba ugiranye na we. Uba ugomba gukora uko ushoboye, ukubahiriza iryo sezerano kandi Yehova na we aba yiteze ko ubigenza utyo.​—Umubw. 5:4. w24.03 9:2, 5

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza

Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.​—Efe. 5:33.

Abashakanye bose bahura n’ibibazo. Bibiliya na yo igaragaza neza ko abashakanye bazagira “imibabaro mu mubiri wabo” (1 Kor. 7:28). Ibyo biterwa n’iki? Ibyo biterwa n’uko abashakanye baba badatunganye, buri wese afite ibyo atandukaniyeho n’undi, afite ibyo akunda n’ibyo yanga. Bashobora no kuba barakuriye mu mico itandukanye, kandi batararezwe kimwe. Ubwo rero nyuma y’igihe, bashobora gutangira kugaragaza ingeso zitashoboraga kugaragara mbere y’uko babana. Ibyo bintu bishobora gutuma abashakanye bagirana ibibazo. Aho kugira ngo buri wese yemere uruhare afite muri ibyo bibazo kandi babikemurire hamwe, usanga batangira gushinjanya amakosa. Hari n’igihe batekereza ko kwahukana cyangwa gutana ari wo muti. Ariko se, ibyo ni byo byatuma bagira ibyishimo? Oya. Yehova yifuza ko abashakanye bakomeza kubana nubwo uwo bashakanye yaba agoye. w24.03 11:8, 11

Ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza

Ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa.​—Rom. 5:5.

Iyo umaze kwiyegurira Yehova no kubatizwa, uba ugomba kurushaho kumumenya no kumukunda, kugira ngo ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo birusheho gukomera (Heb. 5:13–6:1). Birashoboka ko ibyakubayeho bimeze nk’ibivugwa mu Baroma 5:2-4. Wahuye n’imibabaro itandukanye, ariko wakomeje kwihangana bituma Imana ikwemera. Kubera ko ubu uzi neza ko Imana igukunda kandi ikwemera, wizeye udashidikanya ko n’ibyo yagusezeranyije izabiguha. Ibyiringiro byawe byarushijeho gukomera, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Ubu wizeye udashidikanya ko ibyo wiringiye bizabaho. Ibyo byiringiro biragushishikaza cyane. Bituma ugira icyo uhindura mu mibereho yawe, ukabana neza n’abagize umuryango wawe, ugafata imyanzuro myiza kandi ugakoresha neza igihe cyawe. Intumwa Pawulo yavuze ikindi kintu cy’ingenzi ku birebana n’ibyiringiro umuntu agira, iyo amaze kwemerwa n’Imana. Yatwijeje ko ibyo twiringiye bizaba nta kabuza.​—Rom. 15:13. w23.12 51:16-19

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza

[Yehova] ni we utuma ugira umutekano.​—Yes. 33:6.

Iyo duhuye n’ikigeragezo gikomeye, ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’uko twitwara, bishobora guhinduka. Icyo gihe, ibyiyumvo byacu bishobora guhindagurika, tukumva tumeze nk’ubwato umuyaga ujyana hirya no hino. None se Yehova adufasha ate mu gihe twiyumva dutyo? Atwizeza ko azatuma dutuza. Iyo mu nyanja hajemo umuyaga mwinshi, bishobora gutuma ubwato butangira kujya hirya no hino, kandi ibyo bishobora guteza ibibazo. Ni yo mpamvu ubwato bwinshi buba bufite ibyuma kuri buri ruhande, bituma butuza ntibukomeze kunyeganyega cyane. Ibyo rero bituma abagenzi bumva batuje, bakagera iyo bajya amahoro. Icyakora ibyo byuma bikora neza iyo ubwo bwato bukomeje kugenda. Natwe nidukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, azadufasha gutuza. w24.01 3:7-8

Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza

Imana ni yo niringiye, sinzatinya.​—Zab. 56:4.

Mu gihe ufite ubwoba, ujye wibaza uti: “Ni ibihe bintu Yehova yakoze?” Jya utekereza ku byo yaremye. Urugero, iyo ‘twitegereje twitonze’ ukuntu Yehova yita ku nyoni n’indabyo, nyamara ari ibintu bitaremwe mu ishusho ye kandi bikaba bitamusenga, bituma turushaho kwiringira ko natwe azatwitaho (Mat. 6:25-32). Nanone jya utekereza ku byo Yehova yakoreye abagaragu be. Ushobora kwiyigisha inkuru ivuga iby’umuntu wo muri Bibiliya wagaragaje ukwizera gukomeye, cyangwa ugasoma inkuru z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Ushobora no gutekereza ku byo Yehova yagukoreye, urugero nk’ukuntu yagufashije ukamenya ukuri (Yoh. 6:44). Nanone jya utekereza ukuntu asubiza amasengesho yawe (1 Yoh. 5:14). Ikindi kandi, buri munsi ujye utekereza ukuntu igitambo cy’incungu cy’Umwana we kikugirira akamaro.​—Efe. 1:7; Heb. 4:14-16. w24.01 1:6, 17

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze