ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25
  • Ugushyingo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ugushyingo
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo
  • Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo
  • Ku wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo
  • Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo
  • Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo
  • Ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo
  • Ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo
  • Ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo
  • Ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo
  • Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo
  • Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo
  • Ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo
  • Ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo
  • Ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25

Ugushyingo

Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo

Mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe.​—Mat. 21:16.

Niba uri umubyeyi, ujye ufasha abana bawe gutegura ibitekerezo byiza, ukurikije imyaka bafite. Hari igihe tuba turimo kwiga ingingo zikomeye, urugero nk’izivuga ibibazo by’abashakanye, cyangwa uko Abakristo bakwiriye kwitwara muri iyi si yataye umuco. Ariko n’iyo bimeze bityo, ntihaburamo ingingo imwe cyangwa ebyiri abana bashobora gutangaho ibitekerezo. Nanone ujye usobanurira abana bawe impamvu batazajya bababaza buri gihe uko bamanitse ukuboko. Ibyo bizatuma batarakara mu gihe batababajije (1 Tim. 6:18). Twese dushobora gutegura ibitekerezo bituma Yehova asingizwa, kandi bigatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (Imig. 25:11). Nubwo hari igihe dushobora kuvuga muri make ibyatubayeho, tujye twirinda kubivugaho cyane kugira ngo tutirata (Imig. 27:2; 2 Kor. 10:18). Mu gihe dutanga igitekerezo tujye twibanda kuri Yehova, ku Ijambo rye no ku bagaragu be muri rusange.​—Ibyah. 4:11. w23.04 18:17-18

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo

Twe gusinzira nk’uko abandi babigenza, ahubwo nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.​—1 Tes. 5:6.

Urukundo rutuma dukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge (Mat. 22:37-39). Urukundo dukunda Imana rutuma dukomeza kubwiriza, nubwo hari igihe bishobora kuduteza ibibazo (2 Tim. 1:7, 8). Kubera ko dukunda n’abantu batari Abahamya ba Yehova, dukomeza kubwiriza, haba kuri telefone cyangwa dukoresheje amabaruwa. Tuba dufite icyizere ko abo tubwiriza, bashobora guhinduka bagakora ibyiza (Ezek. 18:27, 28). Nanone dukunda Abakristo bagenzi bacu. Tubigaragaza ‘dukomeza guhumurizanya no kubakana’ (1 Tes. 5:11). Nk’uko abasirikare bari ku rugamba bafashanya, natwe duterana inkunga. Ntidushobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu twabigambiriye, cyangwa ngo tubiture inabi batugiriye (1 Tes. 5:13, 15). Nanone urukundo rutuma twubaha abavandimwe bafite inshingano mu itorero.​—1 Tes. 5:12. w23.06 26:6, 10-11

Ku wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo

Mbese ibyo [Yehova] yavuze ntazabikora?—Kub. 23:19.

Ikintu cya mbere twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku ncungu. Incungu ituma twizera ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho. Iyo dutekereje twitonze ku cyatumye incungu itangwa n’ukuntu Yehova yigomwe cyane, bituma twizera tudashidikanya ko tuzabaho iteka mu isi nshya, nk’uko Yehova yabidusezeranyije. None se kuki gutekereza ku ncungu bikomeza ukwizera kwacu? Yehova yemeye ko Umwana we w’imfura akunda cyane, akaba n’incuti ye ikomeye, avukira hano ku isi ari umuntu utunganye. Igihe Yesu yari ku isi, yahuye n’ibibazo byinshi. Yarababaye cyane kandi aricwa. Mbega ukuntu Yehova yigomwe cyane! None se ubwo Yehova yari kwemera ko Umwana we akunda cyane ababara atyo kandi agapfa, kugira ngo tubone ubuzima bwiza ariko bumara igihe gito (Yoh 3:16; 1 Pet 1:18, 19)? Oya rwose. Kuba Yehova yaraduhaye Umwana we akunda cyane, bigaragaza ko azaduha n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya. w23.04 19:8-9

Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo

Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?—Hos. 13:14

Ese Yehova yifuza kuzura abapfuye? Cyane rwose. Hari abanditsi ba Bibiliya yakoresheje, maze bavuga ko umuzuko uzabaho (Yes. 26:19; Ibyah. 20:11-13). Uzirikane ko iyo Yehova asezeranyije ikintu, buri gihe agikora (Yos. 23:14). Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Ibuka amagambo Yobu yavuze. Yari azi ko niyo yapfa, Yehova yari kwifuza cyane kumuzura (Yobu 14:14, 15). Yehova yifuza cyane kuzura abagaragu be bose bapfuye, bakongera kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Ariko se bizagendekera bite abantu benshi cyane bapfuye bataramumenya? Abo na bo, Yehova Imana yacu igira urukundo, izabazura (Ibyak. 24:15). Yifuza ko bamumenya bakaba inshuti ze kandi bakabaho iteka ku isi.​—Yoh. 3:16. w23.04 16:5-6

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo

Imana ni yo izaduha imbaraga.​—Zab. 108:13.

Wakora iki ngo ukomeze gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya? Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, ujye usoma imirongo yo muri Bibiliya ivuga uko Paradizo izaba imeze kandi uyitekerezeho (Yes. 25:8; 32:16-18). Ujye utekereza uri muri Paradizo n’uko ubuzima buzaba bumeze icyo gihe. Gukomeza gutekereza kuri ibyo bintu byiza, bizatuma tubona ko ibibazo dufite ari ‘iby’akanya gato’ kandi ko ‘bitaremereye’ (2 Kor. 4:17). Ibyiringiro Yehova yaduhaye bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Ubwo rero niba ufite inshingano itoroshye, ukaba uhanganye n’ikigeragezo cyangwa ukaba wifuza gukomeza kugira ibyishimo, ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe kandi wiyigishe. Nanone ujye wemera ko abavandimwe na bashiki bacu bagufasha. Ikindi kandi, ujye utekereza ku byiringiro Yehova yaduhaye. Ibyo bizatuma ‘ukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi [bw’Imana] bw’ikuzo, kugira ngo ushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi wihanganire ingorane zose ufite ibyishimo.’—Kolo. 1:11. w23.10 43:19-20

Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo

Mujye mushimira ku bw’ibintu byose.​—1 Tes. 5:18.

Hari ibintu byinshi twashimira Yehova, mu gihe dusenga. Ni we utanga impano nziza yose. Ubwo rero, ikintu cyiza cyose dufite, tujye tukimushimira (Yak. 1:17). Urugero, dushobora kumushimira ukuntu yaturemeye isi nziza n’ibintu byiza yayishyizeho. Nanone dushobora kumushimira kuba yaraduhaye ubuzima, umuryango, incuti no kuba adusezeranya kuzaduha ibintu byiza. Ikindi kandi, tujye tumushimira kuba yemera ko tuba incuti ze. Buri wese muri twe, ajye atekereza ibintu yashimira Yehova. Ibyo bishobora kutatworohera, kuko turi mu isi yuzuyemo abantu badashimira. Akenshi usanga abantu batekereza gusa icyo bakora kugira ngo babone ibyo bifuza, aho gutekereza uko bashimira ku bw’ibyo bafite. Turamutse tubaye nk’abo bantu, wasanga amasengesho yacu nta kindi kirimo, uretse gusaba gusa. Kugira ngo ibyo tubyirinde, tujye dukomeza gushimira Yehova ibyo adukorera byose.​—Luka 6:45. w23.05 20:8-9

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo

Akomeze gusaba afite ukwizera adashidikanya na gato.​—Yak. 1:6.

Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wacu udukunda, ntiyifuza kutubona tubabaye (Yes. 63:9). Nubwo bimeze bityo ariko, nta bwo adukuriraho ibigeragezo byose duhura na byo, bimwe muri byo bikaba bigereranywa n’inzuzi cyangwa umuriro (Yes. 43:2). Icyakora, adusezeranya ko azadufasha ‘kubinyuramo.’ Ntazigera yemera ko ibigeragezo duhura na byo bitubuza gukomeza kumukorera. Nanone Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kubyihanganira (Luka 11:13; Fili. 4:13). Ni yo mpamvu twiringira tudashidikanya ko azaduha ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kwihangana kandi tumubere indahemuka. Yehova adusaba kumwiringira (Heb. 11:6). Hari igihe duhura n’ibigeragezo tukumva biraturenze. Dushobora no gushidikanya twibaza niba Yehova azadufasha. Ariko Bibiliya itwizeza ko Yehova azaduha imbaraga tugatsinda ibyo bigeragezo, ari byo bigereranywa no “kurira urukuta” (Zab. 18:29). Ubwo rero, aho gushidikany a twibaza niba Yehova azadufasha, tujye tumusenga dufite ukwizera, kandi twiringire ko azasubiza amasengesho yacu.​—Yak. 1:6, 7. w23.11 49:8-9

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo

[Urukundo] rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah. Amazi menshi ntashobora kuruzimya n’inzuzi ntizishobora kurutembana.​—Ind. 8:​6, 7.

Mbega amagambo meza agaragaza urukundo nyakuri! Agaragaza ko abashakanye bashobora gukundana urukundo nyakuri. Abashakanye baba bagomba kugira icyo bakora, kugira ngo bakomeze gukundana. Urugero, kugira ngo umuriro ukomeze kwaka, uba ugomba kuwongeramo inkwi. Iyo utabikoze, ugeraho ukazima. Uko ni na ko bimeze ku mugabo n’umugore. Baba bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kuba incuti. Hari igihe abashakanye bahura n’ibibazo, urugero nk’ubukene, uburwayi no guhangayikishwa no kurera abana, bikaba byatuma urukundo rwabo rugabanuka. Ubwo rero, umugabo n’umugore bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo babe incuti za Yehova, kuko ari byo bituma barushaho gukundana. w23.05 23:1-3

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo

Witinya.​—Dan. 10:19.

Reka turebe icyadufasha kugira ubutwari. Ababyeyi bacu bashobora kudufasha kugira uwo muco, ariko ntibawuturaga. Kwitoza umuco wo kugira ubutwari, ni nko kwiga umwuga runaka. Iyo wifuza kwiga umwuga, witegereza witonze uwukwigisha, maze ukigana ibyo akora. Ubwo rero niba natwe twifuza kugira ubutwari, tujye twitegereza uko abandi babugaragaza, maze tubigane. Kimwe na Daniyeli, natwe tujye twiyigisha Ijambo ry’Imana. Nanone tujye dusenga Yehova kenshi, kandi tumubwire ibituri ku mutima. Ibyo bizatuma tuba incuti ze. Ikindi kandi tujye twiringira Yehova, twizere ko atazigera adutererana. Nitubigenza dutyo, tuzagira ubutwari mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo. Abantu bagira ubutwari, abandi bakunze kububaha. Bashobora no gutuma abantu bafite imitima itaryarya bamenya Yehova. Ubwo rero, birakwiriye ko twitoza kugira ubutwari. w23.08 33:2, 8-9

Ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo

Mugenzure ibintu byose.​—1 Tes. 5:21.

Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kugenzura,’ ryakoreshwaga n’abantu bagenzuraga amabuye y’agaciro, kugira ngo barebe niba ari yo koko. Ubwo rero, natwe tugomba kugenzura ibyo twumva n’ibyo dusoma, kugira ngo turebe niba ari ukuri. Ibyo bizadufasha cyane muri iki gihe, umubabaro ukomeye wegereje. Ntidupfa kwemera ibivuzwe byose. Ahubwo dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza, maze ibyo dusoma n’ibyo twumva tukabigereranya n’ibyo Bibiliya ivuga hamwe n’ibyo umuryango wacu utubwira. Ibyo bituma inyigisho z’abadayimoni zitatuyobya (Imig. 14:15; 1 Tim. 4:1). Tuzi ko abagaragu ba Yehova muri rusange, bazarokoka umubabaro ukomeye. Icyakora hari igihe umuntu ashobora gupfa utaraza (Yak. 4:14). Ubwo rero, twarokoka umubabaro ukomeye cyangwa twapfa mbere yawo, icyo tuzi cyo ni uko nidukomeza kubera Yehova indahemuka, azaduha ubuzima bw’iteka. Ubwo rero tujye dukomeza gutekereza kuri ibyo byiringiro dufite, kandi dukomeze kwitegura umunsi wa Yehova. w23.06 26:15-16

Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo

Yahishuriye ibanga rye abagaragu be.​—Amosi 3:7.

Hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya tutazi uko buzasohora (Dan. 12:8, 9). Icyakora kuba tutazi neza uko ubwo buhanuzi buzasohora, ntibiba bivuze ko butazasohora. Twizera tudashidikanya ko mu gihe gikwiriye, Yehova azadufasha gusobanukirwa ibintu tuzaba dukeneye kumenya, nk’uko yabikoze mu gihe cya kera. Abategetsi bo muri iyi si bazatangaza ko “hari amahoro n’umutekano” (1 Tes. 5:3). Nyuma yaho bazarimbura amadini yose y’ikinyoma (Ibyah. 17:16, 17). Hanyuma bazagaba igitero ku bwoko bw’Imana (Ezek. 38:18, 19). Ibyo byose nibirangira, ni bwo Harimagedoni izatangira (Ibyah. 16:14, 16). Dushobora kwizera ko ibyo bintu biri hafi kubaho. Icyakora mu gihe bitaraba, komeza gushishikazwa n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, kandi ufashe n’abandi kubigenza batyo. Nubikora uzaba ugaragaje ko ushimira Yehova. w23.08 34:19-20

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo

Nimucyo dukomeze gukundana, kuko urukundo ruturuka ku Mana.​—1 Yoh. 4:7.

Igihe intumwa Pawulo yavugaga ibirebana n’ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, yashoje avuga ko urukundo ari rwo ‘ruruta’ indi mico yose (1 Kor. 13:13). None se, kuki Pawulo yavuze atyo? Mu isi nshya, ntituzongera kwizera ko ibyo Imana yasezeranyije bizabaho, kubera ko bizaba byaramaze kuba. Ariko tuzakomeza gukunda Yehova na bagenzi bacu. Urukundo tubakunda, ruzagenda rurushaho kwiyongera. Nanone urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri. Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh. 13:35). Nanone gukundana bituma turushaho kunga ubumwe. Pawulo yavuze ko urukundo ari rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo. 3:14). Intumwa Yohana yandikiye Abakristo bagenzi be ati: “Ukunda Imana agomba no gukunda umuvandimwe we” (1 Yoh. 4:21). Ubwo rero, iyo dukundana tuba tugaragaje ko dukunda Imana. w23.11 47:1, 3

Ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo

Twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose.​—Heb. 12:1.

Bibiliya igereranya ubuzima bw’Umukristo n’isiganwa. Abazarangiza iryo siganwa, bazahabwa ubuzima bw’iteka (2 Tim. 4:7, 8). Ubwo rero tugomba gukora uko dushoboye kose tugakomeza kwiruka, cyane cyane ko iryo siganwa riri hafi kurangira. Intumwa Pawulo yatubwiye ibintu byadufasha tukazarangiza isiganwa. Yatugiriye inama yo ‘kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose, kandi tukiruka twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.’ None se Pawulo yaba yarashakaga kuvuga ko nta mutwaro n’umwe Umukristo agomba kwikorera? Oya! Si cyo yashakaga kuvuga. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tutagomba kwikorera imitwaro itari ngombwa, kuko ishobora gutuma ducika intege, tukarambirwa. Ubwo rero niba twifuza kuguma mu isiganwa turimo, tujye tureba niba twaratangiye kwikorera iyo mitwaro itari ngombwa yaduca intege, maze duhite tuyitura. Icyakora ntitukirengagize ko hari indi mitwaro tuba tugomba kwikorera byanze bikunze. Kubera iki? Kubera ko tutayikoreye, byatuma tudakomeza iryo siganwa.​—2 Tim. 2:5. w23.08 36:1-2

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo

Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma.​—1 Pet. 3:3.

Iyo dushyira mu gaciro, bituma twubaha uko abandi babona ibintu. Urugero, hari bashiki bacu bakunda kwisiga ku maso no ku munwa, mu gihe hari abandi batabikunda. Hari n’Abakristo banywa inzoga mu rugero, mu gihe hari abandi batazinywa. Nanone Abakristo bose baba bifuza kugira ubuzima bwiza kandi bakabwitaho, ariko babikora mu buryo butandukanye. Iyo hari ibintu dukunda cyane maze tukagerageza kubikundisha abagize itorero, dushobora kugira abo tubera igisitaza kandi tugatuma abarigize batunga ubumwe (1 Kor. 8:9; 10:23, 24). Urugero, Yehova ntiyashyizeho amategeko atagoragozwa ku birebana n’imyambarire, ahubwo yaduhaye amahame twakurikiza. Twambara imyenda ikwiriye, igaragaza ko twubaha Imana, ko twiyubaha kandi ko ‘dushyira mu gaciro’ (1 Tim. 2:9, 10). Ntituba twifuza ko abandi baturangarira, bitewe n’imyenda twambaye. Nanone amahame yo muri Bibiliya afasha abasaza kudashyiraho amategeko ku birebana n’imyambarire no gutunganya umusatsi. w23.07 32:13-14

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo

Muntege amatwi mwitonze murebe ngo murarya ibyiza, n’ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.​—Yes. 55:2.

Yehova atwereke icyo twakora ngo tuzagire ibyishimo mu gihe kizaza. Abemera ubutumire bw’“umugore w’umupfu” cyangwa utagira ubwenge, bibwira ko ubusambanyi ari bwo butuma bagira ibyishimo. Bibiliya ivuga ko bizatuma bajya “mu mva” (Imig. 9:13, 17, 18). Icyakora abemera ubutumire bw’umugore ugereranya “ubwenge nyakuri” bo, bazabona imigisha mu gihe kiri imbere (Imig. 9:1). Twitoza gukunda ibyo Yehova akunda, tukanga ibyo yanga (Zab. 97:10). Nanone twishimira gutumira abandi, kugira ngo na bo babone “ubwenge nyakuri.” Ni nk’aho ‘duhamagara turi ahirengeye mu mugi,’ maze tukavuga tuti: “Umuntu wese utaraba inararibonye nahindukire aze hano.” Yaba twe dutumira abantu n’abemera ubutumire tubagezaho, twese tubona imigisha muri iki gihe. Ariko si ibyo gusa. Nidukomeza ‘kugendera mu nzira yo gusobanukirwa tudakebakeba, tuzabaho’ iteka.​—Imig. 9:3, 4, 6. w23.06 28:17-18

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo

Utinda kurakara aruta umunyambaraga, kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi.—Imig. 16:32.

Wumva umeze ute iyo umuntu mukorana cyangwa umunyeshuri mwigana, agize icyo akubaza ku byo wizera? Ese wumva ugize ubwoba? Abenshi muri twe turabugira. Icyakora icyo kibazo uwo muntu aba akubajije, gishobora gutuma umenya neza icyo atekereza cyangwa ibyo yizera, maze kumubwiriza bikakorohera. Hari n’igihe umuntu akubaza ikibazo ashaka ko mujya impaka. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko hari bamwe baba barumvise abantu batuvugaho ibinyoma (Ibyak. 28:22). Nanone turi “mu minsi y’imperuka,” aho usanga abantu benshi “batumvikana n’abandi” kandi “bafite ubugome” (2 Tim. 3:1, 3). Ushobora kwibaza uti: “Nasubiza nte mu bugwaneza, umuntu agize icyo ambaza ku byo nizera, ariko ashaka ko tujya impaka?” None se ni iki cyagufasha? Icyo gihe uba ukeneye kugaragaza umuco wo kwitonda no kugwa neza. Umuntu witonda akomeza gutuza iyo hari umurakaje, cyangwa mu gihe hari umubajije ikibazo atahita abonera igisubizo. w23.09 39:1-2

Ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo

Ni bo uzagira abatware mu isi yose.​—Zab. 45:16.

Hari igihe umuryango wacu uduha amabwiriza adufasha kurinda ubuzima bwacu. Urugero, hari amabwiriza avuga ibirebana no kudakunda amafaranga, n’adufasha kwirinda gukora ibintu byatuma turenga ku mategeko y’Imana. Iyo twumviye ayo mabwiriza, twibonera akamaro ko kwemera ko Yehova atuyobora (Yes. 48:17, 18; 1 Tim. 6:9, 10). Nta gushidikanya ko Yehova azakomeza gukoresha abantu kugira ngo atuyobore, mu gihe cy’umubabaro ukomeye no mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Ese tuzakomeza kubumvira? Ibyo bizatworohera niba no muri iki gihe twaritoje kumvira amabwiriza duhabwa. Ubwo rero, buri gihe tujye twumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova, hakubiyemo n’atangwa n’abagabo bafite inshingano yo kutuyobora (Yes. 32:1, 2; Heb. 13:17). Dukwiriye kwiringira mu buryo bwuzuye Umuyobozi wacu ari we Yehova, kuko bidufasha kwirinda ibintu byakwangiza ubucuti dufitanye na we, kandi bizatuma tubona ubuzima bw’iteka mu isi nshya. w24.02 8:17-18

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo

Mwakijijwe binyuze ku buntu butagereranywa.​—Efe. 2:5.

Intumwa Pawulo yishimiraga umurimo yakoreraga Yehova, ariko si ko buri gihe byamworoheraga. Inshuro nyinshi yakoraga ingendo ndende, kandi icyo gihe gukora ingendo ntibyabaga byoroshye. Urugero, hari ubwo yahuraga n’‘akaga gatewe n’inzuzi,’ n’‘akaga gatewe n’abambuzi.’ Nanone hari igihe abamurwanyaga bamugiriraga nabi (2 Kor. 11:23-27). Ikibabaje ni uko rimwe na rimwe, hari n’Abakristo bagenzi be batishimiraga ibyo yakoraga, kugira ngo abafashe (2 Kor. 10:10; Fili. 4:15). None se ni iki cyafashije Pawulo agakomeza gukorera Yehova? Ni uko yize Ibyanditswe akamenya imico ya Yehova, kandi agakura amasomo ku byamubayeho. Ibyo byatumye amenya adashidikanya ko Yehova amukunda (Rom. 8:38, 39; Efe. 2:4, 5). Nanone yakundaga Yehova cyane. Yabigaragaje ‘akorera abera kandi agakomeza kubakorera.’—Heb. 6:10. w23.07 30:5-6

Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo

Ujye wumvira abategetsi.​—Rom. 13:1.

Bibiliya ivuga ko abategetsi ba leta ari “abategetsi bakuru.” Abantu benshi bemera ko kugira abategetsi ari byiza, kandi ko dukwiriye gukurikiza amwe mu mategeko bashyiraho. Bibiliya ivuga ko ubutegetsi bw’abantu bubateza ibibazo, ko buyoborwa na Satani kandi ko buri hafi kurimbuka (Zab. 110:5, 6; Umubw. 8:9; Luka 4:5, 6). Nanone ivuga ko umuntu “urwanya ubutegetsi aba arwanyije gahunda y’Imana.” Muri iki gihe, Yehova yemera ko abategetsi bayobora, kugira ngo ku isi habeho gahunda. Ni yo mpamvu adusaba kubumvira. Ubwo rero tugomba ‘kubaha ibibakwiriye,’ urugero nk’imisoro n’icyubahiro kandi tukabumvira (Rom. 13:1-7). Icyakora hari igihe dushobora kumva itegeko bashyizeho ridakwiriye cyangwa kurikurikiza bigoye cyane. Ariko Yehova adusaba kumvira abategetsi, igihe cyose batadusabye gukora ibintu binyuranye n’amategeko ye.​—Ibyak. 5:29. w23.10 42:9-10

Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo

Umwuka wa Yehova umuzaho.​—Abac. 15:14.

Igihe Samusoni yavukaga, Abafilisitiya ni bo bategekaga Abisirayeli, kandi babagiriraga nabi (Abac. 13:1). Ibyo byatumye Abisirayeli bahura n’ibibazo bikomeye. Ni yo mpamvu Yehova yatoranyije Samusoni, kugira ngo ‘akize Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya’ (Abac. 13:5). Ubwo rero, yagombaga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo ayisohoze neza. Umunsi umwe ingabo z’Abafilisitiya zaje gufata Samusoni igihe yari i Lehi, hashobora kuba hari mu Buyuda. Abaturage b’i Buyuda bagize ubwoba, maze bafata Samusoni bamuha Abafilisitiya. Nubwo abo baturage bari abo mu bwoko bwe, bashatse imigozi ibiri mishya, baramuzirika maze bamushyikiriza Abafilisitiya (Abac. 15:9-13). Icyakora Yehova yahaye Samusoni “umwuka” we, maze aca iyo migozi. Hanyuma ‘yabonye urwasaya rw’indogobe rukiri rubisi,’ arwicisha Abafilisitiya 1.000.​—Abac. 15:14-16. w23.09 37:3-4

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo

Bihuje n’umugambi w’iteka yatangije, ufitanye isano na Kristo Yesu, Umwami wacu.​—Efe. 3:11.

Yehova yagiye adusobanurira buhoro buhoro “umugambi w’iteka” afite. Yehova ashobora guhitamo uburyo butandukanye bwo kugera ku byo yifuza, kubera ko byose “yabiteguye afite umugambi” (Imig. 16:4). Ikindi kandi, ibyo Yehova akora bizahoraho iteka ryose. None se, ni uwuhe mugambi Yehova afite kandi se ni ibihe bintu yagiye ahindura kugira ngo awugereho? Yehova yabwiye Adamu na Eva umugambi yari abafitiye. Yababwiye ko bari ‘kororoka bakagwira bakuzura isi, kandi bagategeka ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi’ (Intang. 1:28). Igihe Adamu na Eva basuzuguraga Yehova, maze bakaraga icyaha abantu bose babakomotseho, umugambi we ntiwari urangiriye aho. Yagize icyo ahindura kugira ngo awugereho. Yahise yiyemeza gushyiraho Ubwami mu ijuru, bwari gusohoza umugambi we afitiye isi n’abantu.​—Mat. 25:34. w23.10 44:6-7

Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo

Iyo Yehova atantabara, mu kanya gato ubugingo bwanjye buba bwaragiye gutura ahacecekerwa.​—Zab. 94:17.

Yehova ashobora kudufasha, tugakomeza kumubera indahemuka. Ibyo bishobora kutoroha, cyane cyane niba hari ikintu tumaze igihe twifuza kureka, ariko bikatugora. Hari igihe dushobora kumva guhangana n’intege nke zacu bitugoye, kuruta uko byari bimeze ku ntumwa Petero. Ariko tujye twizera ko Yehova azaduha imbaraga, tugakomeza kumukorera (Zab. 94:18, 19). Urugero, hari umuvandimwe wamaze imyaka myinshi ari umutinganyi mbere y’uko amenya ukuri. Icyakora amaze kwiga Bibiliya, yarahindutse rwose. Ariko na nyuma yaho, yakomeje kujya agira ibyifuzo bibi. None se ni iki cyatumye adacika intege? Yaravuze ati: “Yehova ni we udufasha. Nabonye ko umwuka we ushobora gutuma dukomeza gukora ibyo ashaka. Nubwo ntatunganye, Yehova yarankoresheje kandi akomeza kumpa imbaraga.” w23.09 40:12

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo

Kwicisha bugufi no gutinya Yehova bihesha ubutunzi n’icyubahiro n’ubuzima.​—Imig. 22:4.

Bavandimwe mukiri bato, mujye muzirikana ko gukura mu buryo bw’umwuka bidapfa kwizana. Kugira ngo mubigereho, mugomba guhitamo ingero z’abantu mukwiriye kwigana, mukitoza kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, mukaba abantu biringirwa, mukitoza ibintu byabafasha mu buzima, kandi mukitegura gusohoza inshingano mushobora kuzagira mu gihe kiri imbere. Hari igihe mushobora gutekereza ibintu byose mugomba gukora, mukumva murahangayitse. Ariko muhumure, muzabishobora. Muzirikane ko Yehova yiteguye kubafasha (Yes. 41:10, 13). Abagize itorero na bo bazabafasha. Nimukora uko mushoboye mukaba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, muzagira ubuzima bwiza kandi mwishime. Bavandimwe mukiri bato, turabakunda cyane. Twifuza ko Yehova yabafasha mukagera ku ntego yanyu, yo kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. w23.12 53:19-20

Ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo

Mwirengagize igicumuro.​—Imig. 19:11.

Tuvuge ko muri kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu busabane. Mwagize ibihe byiza, noneho mwifuza gufata ifoto mwese muri kumwe. Mufashe amafoto atatu kugira ngo muzahitemo inziza kurusha izindi. Ariko urebye ifoto imwe, usanga harimo umuvandimwe utari kureba neza. Iyo foto uzayisiba, kubera ko ufite andi mafoto abiri, aho wa muvandimwe agaragara neza kandi anaseka. Ubusanzwe dukunze kwibuka ibihe byiza twagiranye n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko reka tuvuge ko hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, yavuze cyangwa agakora ikintu kikakubabaza. None se ibyo ni byo uzakomeza kwibuka? Oya rwose. Twagombye kugerageza kubyibagirwa, nk’uko twasibye ya foto itari nziza (Efe. 4:32). Tuba dukwiriye kubyirengagiza kuko tuba dufite ibindi bintu byiza byinshi tumwibukiraho. Ibyo bintu byiza, ni byo tugomba guhora twibuka. w23.11 47:16-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo

Abagore birimbishishe imyambaro ikwiriye, . . . mu buryo bukwiriye abagore bavuga ko bubaha Imana.​—1 Tim. 2:​9, 10.

Amagambo y’Ikigiriki Pawulo yakoresheje muri uwo murongo, yumvikanisha ko Abakristokazi bakwiriye kwambara imyenda igaragaza ko biyeguriye Imana kandi ko bita ku bandi. Twishimira ko bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka bakurikiza iyo nama, bakambara mu buryo bwiyubashye. Undi muco Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bagomba kugaragaza, ni ubushishozi. Kugira ubushishozi bisobanura iki? Ni ukugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi, maze ugahitamo icyiza akaba ari cyo ukora. Reka turebe urugero rwa Abigayili. Umugabo we yafashe umwanzuro mubi wari kugira ingaruka ku bo mu rugo rwe bose. Ariko Abigayili yagaragaje ubushishozi ahita agira icyo akora, kandi ibyo byatumye akiza abo mu rugo rwe bose (1 Sam. 25:14-23, 32-35). Ubwo rero natwe nitugira ubushishozi, bizadufasha kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Nanone uwo muco uzatuma tuba abantu bashyira mu gaciro, maze mu gihe twita ku bandi ntitubabangamire.​—1 Tes. 4:11. w23.12 52:8-9

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo

Nimucyo twishime dushingiye ku byiringiro byo kuzabona ikuzo ry’Imana.​—Rom. 5:2.

Amagambo agize isomo ry’uyu munsi, intumwa Pawulo yayandikiye itorero ry’i Roma. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri iryo torero, bari barize ibyerekeye Yehova na Yesu, bagira ukwizera kandi bahinduka Abakristo. Ibyo byatumye Imana ‘ibabaraho gukiranuka biturutse ku kwizera,’ maze ibasukaho umwuka wera (Rom. 5:1). Ubwo rero, bari bafite ibyiringiro byiza cyane, kandi bari bizeye badashidikanya ko ibyo biringiye bazabibona. Nyuma yaho Pawulo yandikiye Abakristo basutsweho umwuka bo muri Efeso, ababwira ibirebana n’ibyiringiro Imana yari yarabahaye. Ibyo byiringiro bikubiyemo ‘umurage Imana ibikiye abera’ (Efe. 1:18). Nanone Pawulo yabwiye Abakristo b’i Kolosayi, aho bari kuzabonera ibyiringiro byabo. Yarababwiye ati: ‘Ibyo byiringiro mubibikiwe mu ijuru’ (Kolo. 1:4, 5). Abakristo basutsweho umwuka bafite ibyiringiro by’uko bazazuka, bagahabwa ubuzima bw’iteka mu ijuru, aho bazaba bategekana na Kristo.​—1 Tes. 4:13-17; Ibyah. 20:6. w23.12 51:4-5

Ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo

Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.​—Fili. 4:7.

Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “kurinda,” ryakoreshwaga mu gisirikare, bashaka kuvuga abasirikare babaga barinze umujyi, kugira ngo udaterwa n’umwanzi. Ababaga batuye muri uwo mugi bararyamaga bagasinzira, kubera ko babaga bazi ko hari abasirikare babarinze. Mu buryo nk’ubwo, amahoro y’Imana arinda umutima wacu n’ubwenge bwacu, bigatuma dutuza, kubera ko tuba tuzi ko nta cyadutera ubwoba (Zab. 4:8). Twumva tumeze nka Hana, tukagira amahoro yo mu mutima, nubwo ibibazo dufite bitakemutse (1 Sam. 1:16-18). Nanone iyo dutuje, gutekereza neza no gufata imyanzuro myiza biratworohera. None se ubwo ni iki dushobora gukora? Mu gihe duhuye n’ibibazo tujye dutabaza Yehova, nk’uko abantu babaga bari mu mugi batabazaga abarinzi, iyo babonaga ikintu giteje akaga. Twabikora dute? Tujye dukomeza gusenga, kugeza igihe tuboneye amahoro y’Imana (Luka 11:9; 1 Tes. 5:17). Ubwo rero mu gihe uhanganye n’ibibazo, ujye ukomeza gusenga kuko ibyo bizatuma ubona amahoro y’Imana, maze akarinda umutima wawe n’ubwenge bwawe.​—Rom. 12:12. w24.01 3:5-6

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo

Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.​—Mat. 6:9.

Yesu yejeje izina ry’Imana igihe yihanganiraga kugirirwa nabi k’uburyo bwose, gutukwa, no kumushinja ibinyoma. Yari azi ko yumviye Papa we muri byose. Nta kintu kibi yari yarigeze akora (Heb. 12:2). Nanone yari azi ko ibyo yahuraga na byo muri icyo gihe kitari cyoroshye, byaturukaga kuri Satani (Luka 22:2-4; 23:33, 34). Nubwo Satani yashakaga ko Yesu adakomeza kuba indahemuka, nta cyo yagezeho. Yesu yagaragaje ko Satani ari umubeshyi w’umugome, kandi ko Yehova afite abantu bashobora gukomeza kumubera indahemuka, n’igihe baba bahanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane. Ese nawe wifuza gushimisha Yesu Umwami wacu wo mu ijuru? Jya ukomeza gusingiza izina rya Yehova, kandi ufashe abandi kumenya imico myiza y’Imana yacu. Nubigenza utyo, uzaba wigana Yesu (1 Pet. 2:21). Kimwe na Yesu, nawe ushimisha Yehova, kandi ukamufasha kugaragaza ko umwanzi we Satani ari umubeshyi. w24.02 6:11-13

Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo

Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki?—Zab. 116:12.

Mu myaka itanu ishize, abantu barenga miriyoni barabatijwe baba Abahamya ba Yehova. Iyo wiyeguriye Yehova, uba uhisemo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo, kandi gukora ibyo Imana ishaka akaba ari byo uha agaciro mu buzima bwawe. None se kuba Umukristo wiyeguriye Imana bizagusaba iki? Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange” (Mat. 16:24). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwiyanga” nanone rishobora gusobanura “kwiyemeza kugira ibyo ureka.” Ubwo rero niwiyegurira Yehova, uzaba ugomba kureka ikintu cyose kitamushimisha (2 Kor. 5:14, 15). Ibyo bikubiyemo kureka “imirimo ya kamere,” urugero nk’ubusambanyi (Gal. 5:19-21; 1 Kor. 6:18). Ese ibyo nubireka, uzumva hari icyo ubuze mu buzima? Uzumva nta cyo ubuze, niba koko ukunda Yehova kandi ukaba wemera ko amategeko ye agufitiye akamaro.​—Zab. 119:97; Yes. 48:17, 18. w24.03 9:1, 4

Ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo

Ndakwemera.​—Luka 3:22.

Yehova aha umwuka wera abo yemera (Mat. 12:18). Dushobora kwibaza tuti: “Ese mu mibereho yanjye, ngaragaza ko nera imbuto z’umwuka? Ese ubu usigaye wihanganira abandi kuruta uko wabikoraga utaramenya Yehova?” Uko urushaho kugaragaza imbuto z’umwuka wera, ni na ko urushaho kwizera ko Yehova akwemera. Yehova ashingira ku gitambo cy’incungu akatwemera (1 Tim. 2:5, 6). Ariko se twakora iki niba imitimanama yacu ikomeza kutubwira ko Yehova atatwemera, nubwo twaba twizera igitambo cy’incungu kandi twarabatijwe? Hari ikintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana. Uko twiyumva bishobora kutuyobya, ariko Yehova we dushobora kumwiringira. Yehova abona ko abantu bizera igitambo cy’incungu ari abakiranutsi kandi abasezeranya imigisha.​—Zab. 5:12; Rom. 3:26. w24.03 13:15, 17

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze