IGICE CYO KWIGWA CYA 34
INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera
Jya wemera udashidikanya ko Yehova yakubabariye
“Urambabarira.”—ZAB. 32:5.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, tugiye gusuzuma impamvu dukwiriye kwemera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye, tunarebe uko Bibiliya itwizeza ko ababarira abanyabyaha bihana.
1-2. Kumenya ko Yehova atubabarira ibyaha byacu bituma twiyumva dute? (Reba n’ifoto .)
UMWAMI Dawidi yari azi ukuntu umuntu yumva ameze iyo ababajwe cyane n’amakosa yakoze kera (Zab. 40:12; 51:3; amagambo abanza). Na we ubwe yigeze gukora ibyaha bikomeye. Ariko yarihannye by’ukuri maze Yehova aramubabarira (2 Sam. 12:13). Igihe yamenyaga ko Yehova yamubabariye, yumvise aruhutse maze arishima cyane.—Zab. 32:1.
2 Kimwe na Dawidi, natwe iyo tumenye ko Yehova yatugiriye impuhwe akatubabarira, bishobora gutuma twumva twishimye. Niyo twakora icyaha gikomeye, duhumurizwa no kumenya ko Yehova aba yiteguye kutubabarira. Kugira ngo atubabarire tugomba kubabazwa by’ukuri n’icyaha twakoze, tukamusenga tumusaba imbabazi, tukabibwira abasaza kandi tugakora uko dushoboye ngo tutazongera kugikora (Imig. 28:13; Ibyak. 26:20; 1 Yoh. 1:9). Nanone dushimishwa n’uko iyo Yehova yatubabariye, aduhanaguraho icyaha burundu, bikamera nkaho tutigeze tugikora.—Ezek. 33:16.
Umwami Dawidi yanditse zaburi nyinshi zigaragaza ukuntu Yehova ababarira (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2)
3-4. Mushiki wacu amaze kubatizwa yiyumvaga ate, kandi se ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
3 Icyakora kuri bamwe, kwemera ko Yehova yabababariye birabagora. Reka turebe urugero rwa Jennifer wakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova. Igihe yari atangiye gukura, yakoraga ibikorwa bibi kandi agakora uko ashoboye akabihisha ababyeyi be. Icyakora nyuma y’imyaka runaka yagarukiye Yehova, maze yuzuza ibisabwa arabatizwa. Yaravuze ati: “Kera nishoraga kenshi mu busambanyi, ngasinda, nkarakara cyane, kandi amafaranga ni yo nashyiraga imbere mu buzima bwanjye. Nari nzi ko Bibiliya ivuga ko Yehova ashobora kubabarira ibyaha byacu ashingiye ku gitambo cya Kristo. Ariko mu mutima wanjye sinemeraga ko yambabariye.”
4 Ese nawe hari igihe kwemera ko Yehova yakubabariye ibyaha wakoze kera, bikugora? Jya wibuka ko Yehova agira imbabazi nyinshi. Dawidi yizeraga adashidikanya ko Yehova yamubabariye kandi Yehova ashaka ko nawe wiyumva utyo. Muri iki gice, turi burebe impamvu dukwiriye kwemera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye n’icyadufasha kubyemera.
KUKI ARI NGOMBWA KO TWEMERA KO YEHOVA YATUBABARIYE?
5. Ni iki Satani aba ashaka kutwumvisha? Tanga urugero.
5 Kwemera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye, bishobora kuturinda kugwa mu mitego ya Satani. Ibuka ko Satani azakomeza gukora ibishoboka byose ngo atubuze gukorera Yehova. Kimwe mu byo akora kugira ngo abigereho, ni ukugerageza kutwumvisha ko ibyaha twakoze bikomeye cyane ku buryo Yehova adashobora kutubabarira. Reka turebe ibyabaye ku mugabo w’i Korinto wakoze icyaha cy’ubusambanyi maze agakurwa mu itorero (1 Kor. 5:1, 5, 13). Nyuma yaho yarihannye. Ariko Satani yashakaga ko abagize iryo torero banga kumubabarira, ntibamugarure mu itorero. Nanone Satani yashakaga ko uwo mugabo yumva ko adashobora kubabarirwa, maze akicwa n’‘agahinda kenshi yari afite,’ akareka gukorera Yehova. No muri iki gihe Satani ntiyigeze ahinduka cyangwa ngo ahindure intego ze. Icyakora ‘ntituyobewe amayeri ye.’—2 Kor. 2:5-11.
6. Twakora iki mu gihe dukomeje kugira umutima nama uducira urubanza?
6 Kwemera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye, bituma twumva turuhutse ntidukomeze kwicira urubanza. Ni ibisanzwe ko iyo twakoze icyaha twumva umutima nama uduciriye urubanza (Zab. 51:17). Ibyo ni byiza kubera ko umutima nama wacu ushobora gutuma tugira icyo dukora kugira ngo twikosore (2 Kor. 7:10, 11). Icyakora dukomeje kwicira urubanza kandi twarihannye, bishobora gutuma ducika intege. Ariko iyo twemeye tudashidikanya ko Yehova yatubabariye, ntidukomeza kwicira urubanza. Ibyo bituma dukomeza kumukorera twizeye tudashidikanya ko atwishimira kandi natwe tukongera kugira ibyishimo (Kolo. 1:10, 11; 2 Tim. 1:3). Ibyo ni byo Yehova atwifuriza. None se twakora iki ngo twemere tudashidikanya ko yatubabariye?
NI IKI CYADUFASHA KWEMERA KO YEHOVA YATUBABARIYE?
7-8. Yehova yabwiye Mose ko afite iyihe mico, kandi se ibyo bitwizeza iki? (Kuva 34:6, 7)
7 Tekereza ku bintu Yehova yivuzeho. Urugero, ibuka ibyo Yehova yabwiriye Mose ku Musozi wa Sinayi.a (Soma mu Kuva 34:6, 7.) Nubwo Yehova afite imico myinshi, yahisemo kubwira Mose ko ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe.” Ese utekereza ko umuntu ukunda Yehova aramutse akoze icyaha kandi akihana, Yehova yakwanga kumubabarira? Aramutse yanze kumubabarira, yaba ari umugome kandi ntiyaba agira impuhwe. Yehova si uko ateye.
8 Dushobora kwizera ko iyo Yehova avuze ko agira impuhwe, aba avuze ukuri. Ntashobora kubeshya (Zab. 31:5). Ubwo rero twagombye kwemera ibyo avuga. Niba kureka kwicira urubanza bijya bikugora, ibaze uti: “Ese koko nemera ko Yehova ari Imana y’impuhwe n’imbabazi kandi ko ahora yiteguye kubabarira umuntu wese wihannye?” Niba ubyemera, ushobora kwizera udashidikanya ko nawe yakubabariye.
9. Kubabarirwa ibyaha bisobanura iki? (Zaburi 32:5)
9 Jya utekereza ku byo Yehova atwigisha mu Ijambo rye ku birebana n’uko atubabarira. Reka turebe urugero rw’ukuntu Dawidi yasobanuye imbabazi za Yehova. (Soma muri Zaburi ya 32:5.) Dawidi yabwiye Yehova ati: “Urambabarira.” Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kubabarira,” rishobora gusobanura “gukuraho,” “kujyana kure” cyangwa “gutwara.” Igihe Yehova yababariraga Dawidi, ni nkaho yari amukuyeho ibyaha bye akabijyana kure. Dawidi yumvise aruhutse kuko yari yababariwe ibyaha bye burundu (Zab. 32:2-4). Natwe dushobora kwiyumva dutyo. Iyo twihannye by’ukuri ibyaha twakoze, ntituba dukwiriye gukomeza kwicira urubanza, ahubwo dushimishwa n’uko Yehova yatubabariye burundu.
10-11. Amagambo avuga ngo: ‘Yiteguye kubabarira,’ atwigisha iki kuri Yehova? (Zaburi 86:5)
10 Soma muri Zaburi ya 86:5. Dawidi yavuze ko Yehova ‘yiteguye kubabarira.’ Hari igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyasobanuye uwo murongo, kivuga kuri Yehova kigira kiti: “Ni umunyambabazi. Ni uko ateye.” Kuki Yehova ari umunyambabazi? Igice cy’uwo murongo gikurikiraho kibisobanura kigira kiti: ‘Urukundo rudahemuka agaragariza abamusenga bose ni rwinshi.’ Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, urukundo rudahemuka rutuma Yehova akomeza gukunda abamukunda. Nanone urukundo rudahemuka rutuma ‘ababarira rwose’ abanyabyaha bose bihana (Yes 55:7). Niba kwemera ko Yehova yakubabariye bikugora, ushobora kwibaza uti: “Ese nemera ko Yehova ari umunyambabazi, uba witeguye kubabarira abanyabyaha bose bihana, bamutakira bamusaba imbabazi? None se ubwo njye sinkwiriye kwemera ko yambabariye igihe namutakiraga musaba imbabazi?”
11 Kumenya ko Yehova azi neza uko turemwe kandi ko tudatunganye, biraduhumuriza (Zab. 139:1, 2). Ibyo bigaragara neza mu yindi zaburi Dawidi yanditse, ishobora kudufasha kurushaho kwemera ko Yehova atubabarira.
NTUKIBAGIRWE IBYO YEHOVA YIBUKA
12-13. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 103:14, ni iki Yehova yibuka, kandi se bituma adukorera iki?
12 Soma muri Zaburi ya 103:14. Dawidi yagaragaje impamvu Yehova aba yiteguye kubabarira abanyabyaha bihannye. Yavuze ko Yehova “yibuka ko turi umukungugu.” Ibyo bisobanura ko buri gihe Yehova yibuka ko tudatunganye. Reka turebe icyo ayo magambo Dawidi yavuze asobanura.
13 Dawidi yavuze ko Yehova “azi neza uko turemwe.” Yaremye Adamu “mu mukungugu” kandi azi neza ko niyo abantu baba batunganye hari ibintu bakenera, urugero nko kurya, gusinzira no guhumeka (Intang. 2:7). Ariko igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, kuba abantu baremwe mu mukungugu byagize ibindi bisobanuro. Twe abakomoka kuri Adamu na Eva, turi umukungugu kubera ko tuvuka tudatunganye kandi gukora ibibi bikaba bitworohera. Yehova ntazi gusa ko tudatunganye; Dawidi yanavuze ko ‘abyibuka.’ Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo kwibuka, rishobora gusobanura kugira ikintu cyiza ukora. Ibyo Dawidi yavuze dushobora kubisobanura mu magambo make tugira tuti: “Yehova azi neza ko tudatunganye kandi ko dushobora gukora amakosa. Igihe tuyakoze, akabona ko twihannye tubikuye ku mutima, atugirira impuhwe akatubabarira.”—Zab. 78:38, 39.
14. (a) Ni iki kindi Dawidi yavuze ku kuntu Yehova atubabarira? (Zaburi 103:12) (b) Uko Yehova yababariye Dawidi bitwigisha iki? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Uko Yehova ababarira kandi akibagirwa.”)
14 Ni iki kindi cyadufasha kwizera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye? (Soma muri Zaburi ya 103:12.) Dawidi yavuze ko iyo Yehova atubabariye ashyira ibyaha byacu kure ye cyane, “nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera.” Iburasirazuba ni kure cyane y’iburengerazuba ku buryo aho hantu hombi hadashobora guhura. Ibyo bitwigisha iki ku birebana n’ibyaha Yehova yatubabariye? Hari igitabo cyasobanuye uwo murongo kivuga ko Imana iduhanaguraho ibyaha byacu burundu, ikabijyana kure nk’uko impumuro y’ikintu ishira ahantu ntiyongere kumvikana. Ubwo rero, dushobora kwizera tudashidikanya ko iyo Imana itubabariye icyaha, itongera kucyibuka cyangwa ngo ikitwibutse. Hari igihe impumuro y’ibiryo cyangwa y’ibindi bintu ishobora kutwibutsa ibintu byabaye. Ariko iyo Yehova atubabariye, nta kintu gishobora kumwibutsa ibyaha twakoze, ku buryo yatekereza kubidushinja cyangwa kubiduhanira.—Ezek. 18:21, 22; Ibyak. 3:19.
15. Twakora iki mu gihe dukomeza kumva ko Yehova atatubabariye ibyaha twakoze kera?
15 Amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 103 yagufasha ate kwemera udashidikanya ko Yehova yakubabariye? Niba ukomeza kugira umutima nama ugucira urubanza bitewe n’ibyaha wakoze kera, jya utekereza uko Yehova yiyumva. Yibuka ko udatunganye kandi ababarira abantu bose bababazwa n’ibyaha bakoze, maze bakihana. Ibyo ni byo nawe wakoze. Nanone jya wibuka ko Yehova atajya atekereza ku byaha yakubabariye cyangwa ngo abikwibutse. Ubwo rero, ntazabigushinja cyangwa ngo abiguhanire. Yehova ntakomeza gutekereza ku byaha wakoze kera. Nawe rero ntugakomeze kubitekerezaho (Zab. 130:3). Nitwizera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye, bizatuma tudakomeza kwicira urubanza maze dukomeze kumukorera dufite ibyishimo.
16. Tanga urugero rugaragaza ibibi byo gukomeza kwicira urubanza kubera ibyaha twakoze kera. (Reba n’ifoto.)
16 Reka dutekereze kuri uru rugero. Gukomeza kwicira urubanza kubera amakosa twakoze kera ni nko gutwara imodoka ujya imbere, ariko ugakomeza kureba muri retorovizeri. Kuyirebaho rimwe na rimwe biba ari byiza, kuko bishobora kukurinda ikintu giturutse inyuma cyaguteza impanuka. Ariko kugira ngo ukomeze kugenda ufite umutekano, byaba byiza ukomeje kugenda ureba imbere yawe. Natwe dushobora kujya rimwe na rimwe twibuka amakosa twakoze kera kugira ngo tuyakuremo amasomo. Ariko iyo dukomeje kuyatekerezaho, twicira urubanza bigatuma tubura ibyishimo, ntidukomeze gukorera Yehova nk’uko abyifuza. Ahubwo dukwiriye gukomeza kwibanda ku biri imbere. Turi mu rugendo rugana mu isi nshya Imana yadusezeranyije, aho ibintu bibi ‘bitazongera kwibukwa.’—Yes. 65:17; Imig. 4:25.
Nk’uko umushoferi aba agomba gukomeza kureba imbere, aho gukomeza kureba muri retorovizeri, natwe dukwiriye gukomeza kwibanda ku migisha tuzabona mu gihe kizaza, aho kwibanda ku makosa twakoze kera (Reba paragarafu ya 16)
KOMEZA KWIZERA UDASHIDIKANYA
17. Kuki dukwiriye gukomeza kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda kandi ko aba yiteguye kutubabarira?
17 Tugomba gukomeza kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda kandi ko ahora yiteguye kutubabarira (1 Yoh. 3:19). Kuki dukwiriye kubyizera? Ni ukubera ko Satani azakomeza kutwumvisha ko turi abanyabyaha cyane ku buryo Yehova adashobora kudukunda cyangwa kutubabarira. Icyo aba ashaka ni kimwe: Ni uko tureka gukorera Yehova. Tugomba kwitega ko Satani azarushaho kuturwanya kuko azi ko ashigaje igihe gito (Ibyah. 12:12). Ntituzemere ko adutsinda.
18. Wakora iki ngo urusheho kwizera udashidikanya ko Yehova agukunda kandi ko yiteguye kukubabarira?
18 Mu gice kibanziriza iki, twabonye icyo wakora ngo urusheho kwizera udashidikanya ko Yehova agukunda. Naho muri iki gice twabonye icyo wakora kugira ngo urusheho kwemera udashidikanya ko Yehova yakubabariye. Kimwe muri byo ni ugutekereza ku bintu Yehova yivuzeho. Ubwo rero, jya ufata akanya utekereze ku kuntu Bibiliya igaragaza imbabazi za Yehova. Ntukibagirwe ko Yehova azi neza ko udatunganye kandi ko buri gihe akugirira imbabazi. Ikindi kandi, jya wibuka ko iyo Yehova akubabariye aba akubabariye burundu. Nurushaho gusobanukirwa imbabazi ze, uzaba ushobora kuvugana icyizere nka Dawidi uti: “Ndagushimira Yehova, kuko ‘umbabarira.’”—Zab. 32:5.
INDIRIMBO YA 1 Imico ya Yehova
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Egera Imana—Yehova agaragaza imico ye,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2009.