IGICE CYO KWIGWA CYA 35
INDIRIMBO YA 121 Duhe umuco wo kumenya kwifata
Uko twarwanya ibyifuzo bibi
“Ntimukemere ko icyaha gikomeza kubategeka mu mibereho yanyu. Ntimugakore ibyo imibiri yanyu yifuza.”—ROM. 6:12.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiradufasha kumenya (1) icyo twakora ngo tudacika intege mu gihe dufite ibyifuzo bibi (2) n’icyo twakora ngo tubirwanye.
1. Ni ikihe kibazo twese duhanganye na cyo?
ESE wigeze wumva wifuje cyane gukora ibintu Yehova yanga? Niba byarakubayeho, ntugacike intege. Si wowe wenyine. Bibiliya igira iti: “Nta kigeragezo kibageraho kitarageze no ku bandi” (1 Kor. 10:13). Ayo magambo agaragaza ko icyifuzo cyose kibi waba uhanganye na cyo hari n’abandi baba bahanganye na cyo. Ubwo rero nturi wenyine. Yehova na we yiteguye kugufasha ngo ugitsinde.
2. Tanga ingero z’ibyifuzo bibi bamwe mu Bakristo n’abantu biga Bibiliya bashobora kugira. (Reba n’amafoto.)
2 Nanone Bibiliya igira iti: “Umuntu wese ageragezwa iyo ashutswe n’irari rye” (Yak. 1:14). Uyu murongo ugaragaza ko ibyifuzo bibi umuntu umwe aba ahanganye na byo, bishobora gutandukana n’ibyo undi ahanganye na byo. Urugero, hari Abakristo bashobora kugira ibyifuzo bibi byo kugirana imibonano mpuzabitsina n’abantu badahuje igitsina, abandi bo bakararikira abo bahuje igitsina. Abaretse ingeso mbi yo kureba porunogarafiya bashobora kugira icyifuzo cyo kongera kuyireba. Abigeze gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kunywa inzoga nyinshi, na bo bashobora kumva babisubiraho. Izo ni ingero z’ibyifuzo bibi bamwe mu Bakristo n’abantu biga Bibiliya bashobora kuba bahanganye na byo. Rimwe na rimwe hari igihe twese tuba twumva tumeze nk’intumwa Pawulo wanditse ati: “Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.”—Rom. 7:21.
Ibishuko bishobora kuza mu buryo tutari twiteze, ni ukuvuga igihe icyo ari cyo cyose n’ahantu aho ari ho hose (Reba paragarafu ya 2)c
3. Ni ibihe bitekerezo umuntu ashobora kugira iyo afite icyifuzo kibi ahora ahanganye na cyo?
3 Niba hari icyifuzo kibi uhora uhangana na cyo, ushobora gutekereza ko utazigera ugitsinda. Nanone ushobora gutekereza ko utazabona ubuzima bw’iteka bitewe n’icyo cyifuzo ufite. Ariko izere udashidikanya ko ibyo bitekerezo byose atari ukuri. Kugira ngo umenye impamvu, iki gice kirasubiza ibibazo bibiri. (1) Igitekerezo cy’uko udashobora gutsinda icyifuzo kibi cyangwa ko udakwiriye ubuzima bw’iteka gituruka he? (2) Ni iki wakora ngo utsinde ibyifuzo bibi?
UKO “SATANI” ASHAKA KO TWIYUMVA
4. (a) Kuki Satani ashaka ko dutekereza ko tudashobora gutsinda ibyifuzo bibi? (b) Kuki twemera tudashidikanya ko twatsinda ibyifuzo bibi?
4 Mu gihe duhanganye n’ibyifuzo bibi, Satani aba ashaka ko dutekereza ko tudashobora kubitsinda. Yesu yabigaragaje igihe yigishaga abigishwa be gusenga bagira bati: “Ntiwemere ko tugwa mu bishuko, ahubwo udukize Satani” (Mat. 6:13). Satani avuga ko iyo abantu bafite ibyifuzo bibi badashobora kumvira Yehova (Yobu 2:4, 5). Kuki atekereza atyo? Ni ukubera ko ari we wagize ibyifuzo bibi akananirwa gukomeza kubera Yehova indahemuka. Ubwo rero, atekereza ko tumeze nka we. Yumva ko tugize ibyifuzo bibi, twareka kumvira Yehova. Satani yanatekereje ko ashobora gushuka Umwana w’Imana utunganye maze agakora ibibi (Mat. 4:8, 9). Ariko se koko ntidushobora gutsinda ibyifuzo bibi? Twabishobora rwose. Twemera ibyo intumwa Pawulo yanditse agira ati: “Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.”—Fili. 4:13.
5. Ni iki kitwemeza ko Yehova azi neza ko dushobora gutsinda ibyifuzo bibi?
5 Yehova we atandukanye na Satani kuko azi neza ko dushobora gutsinda ibyifuzo bibi. Ni iki kibitwemeza? Ni uko Yehova yahanuye ko abagize imbaga y’abantu benshi bari gukomeza kumubera indahemuka, bakarokoka umubabaro ukomeye. Ibyo bisobanura iki? Yehova we udashobora kubeshya, yavuze ko hari abantu benshi cyane bazinjira mu isi nshya bambaye “amakanzu y’umweru,” bikaba bisobanura ko azaba abona ko batanduye (Ibyah. 7:9, 13, 14). Ibi bigaragaza ko abona ko dushobora gutsinda ibyifuzo bibi.
6-7. Ni iki kindi Satani aba ashaka ko twemera?
6 Nanone Satani aba ashaka ko twumva ko tutazabona ubuzima bw’iteka bitewe gusa n’uko dufite ibyifuzo bibi. Kuki Satani aba ashaka ko dutekereza dutyo? Ni ukubera ko we nta cyo yakora ngo Yehova amwemere kandi ntazabona ubuzima bw’iteka (Intang. 3:15; Ibyah. 20:10). Nta gushidikanya ko Satani aba adufitiye ishyari ryinshi, kubera ko twe dufite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Aba ashaka gukora uko ashoboye ngo atume dutakaza ibyo byiringiro nk’uko na we yabitakaje. Icyakora ntitumeze nka we. Bibiliya itwizeza ko Yehova aba ashaka kudufasha kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Ivuga ko Yehova “adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”—2 Pet. 3:9.
7 Mu by’ukuri, turamutse twemeye ko tudashobora kurwanya ibyifuzo bibi, cyangwa se ko tutazabona ubuzima bw’iteka bitewe n’ibyo byifuzo, twaba tugize imitekerereze Satani ashaka ko tugira. Ibyo nitubisobanukirwa neza tuzarushaho kwiyemeza kumurwanya.—1 Pet. 5:8, 9.
UKO DUSHOBORA KWIYUMVA BITEWE N’UKO TUDATUNGANYE
8. Uretse ibikorwa bibi, ijambo icyaha ni iki kindi risobanura? (Zaburi 51:5) (Reba n’“Amagambo yasobanuwe.”)
8 Uretse Satani, hari ikindi kintu gishobora gutuma twumva ko tudashobora kurwanya ibyifuzo bibi, kandi ko tutazabona ubuzima bw’iteka. Icyo kintu ni ikihe? Ni icyaha twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere gituma tuba abantu badatunganye.a—Yobu 14:4; soma muri Zaburi ya 51:5.
9-10. (a) Adamu na Eva bamaze gukora icyaha bumvise bameze bate? (Reba n’ifoto.) (b) Icyaha twarazwe gituma twiyumva dute?
9 Reka dutekereze ukuntu Adamu na Eva bumvise bameze, igihe bari bamaze gukora icyaha bakaba abantu badatunganye. Bamaze gusuzugura Yehova bagiye kwihisha kandi bagerageza gushaka ibyo kwambara. Hari igitabo cyagize kiti: “Icyaha cyatumye bumva umutima nama ubaciriye urubanza, barahangayika, bumva badatekanye kandi bagira isoni” (Insight on the Scriptures). Ni nkaho Adamu na Eva bari bafungiranywe mu nzu y’ibyumba bine gusa, ibyo byumba bikaba bigereranya ibyiyumvo bari bafite. Bashoboraga kujya mu cyumba bashaka, ariko ntibari bemerewe gusohoka muri iyo nzu. Nta cyo bashoboraga gukora ngo bikureho icyaha.
10 Birumvikana ko dutandukanye na Adamu na Eva, kubera ko bo igitambo cy’incungu nta cyo gishobora kubamarira. Ariko twe gituma tubabarirwa ibyaha kandi tukagirana ubucuti n’Imana (1 Kor. 6:11). Icyakora nubwo bimeze bityo, turacyafite icyaha twarazwe kandi ntidutunganye. Ni yo mpamvu bidatangaje kuba natwe dushobora kugira umutima nama uducira urubanza, tugahangayika, tukumva tudatekanye kandi dufite isoni. Bibiliya ivuga ko icyaha gikomeje kugira ingaruka mbi ku bantu, kikazigira no ku ‘batarakoze icyaha gisa n’icya Adamu’ (Rom. 5:14). Icyakora ntidukwiriye kumva ko kuba twararazwe icyaha tudashobora gukora ibyiza cyangwa ngo tugire ibyiringiro by’igihe kizaza. Dushobora kwikuramo ibyo bitekerezo bibi. Twabikora dute?
Icyaha cyatumye Adamu na Eva bumva umutima nama ubaciriye urubanza, barahangayika, bumva badatekanye kandi bagira isoni (Reba paragarafu ya 9)
11. Twakora iki mu gihe dutangiye gutekereza ko tutashobora kurwanya ibyifuzo bibi, kandi se kubera iki? (Abaroma 6:12)
11 Kubera ko tudatunganye, rimwe na rimwe dushobora gutekereza ko tudashobora kurwanya ibyifuzo bibi. Ni nkaho hari ijwi riba ritubwira ko tudashobora kubirwanya. Icyakora ntitukaryumvire. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya itwigisha ko tutagomba kwemera ko icyaha gikomeza ‘kudutegeka.’ (Soma mu Baroma 6:12.) Ibyo bisobanura ko dushobora guhitamo kudakora ibyo umubiri wacu urarikiye (Gal. 5:16). Yehova adusaba kurwanya ibyifuzo bibi, kuko azi neza ko twabishobora (Guteg. 30:11-14; Rom. 6:6; 1 Tes. 4:3). Uko bigaragara dushobora kurwanya ibyifuzo bibi.
12. Twakora iki mu gihe twumva ko tutazabona ubuzima bw’iteka, kandi se kubera iki?
12 Nanone kubera ko tudatunganye, rimwe na rimwe dushobora gutekereza ko tutazabona ubuzima bw’iteka bitewe gusa n’uko dufite ibyifuzo bibi. Ni nkaho hari ijwi riba ritubwira ko tutazabona ubuzima bw’iteka. Icyakora ntitukaryumvire. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko Yehova azi neza ko tudatunganye (Zab. 103:13, 14). ‘Azi byose’ ku bitwerekeye, hakubiyemo n’ukuntu icyaha twarazwe cyagiye kitugiraho ingaruka mu buryo butandukanye (1 Yoh. 3:19, 20). Nidukomeza gukora uko dushoboye ngo turwanye ibyifuzo bibi, maze ntidukore ibyo turarikira, Yehova azabona ko tutanduye. Ibyo tubyemezwa n’iki?
13-14. Ese kugira ibyifuzo bibi bivuze ko Yehova atakwemera? Sobanura.
13 Bibiliya igaragaza ko hari itandukaniro rinini hagati yo kugira icyifuzo kibi no gukora ibihuje n’icyo cyifuzo. Si ko buri gihe dushobora kwirinda kugira ibyifuzo bibi, ariko dushobora kwirinda gukora ibintu bibi twatekereje. Urugero, Abakristo bamwe na bamwe bo mu itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere bari barahoze ari abatinganyi. Pawulo yarabandikiye ati: ‘Ni uko bamwe muri mwe mwari mumeze.’ Ese byasobanuraga ko batari kongera kugira ibyifuzo by’ubutinganyi? Uko bigaragara si byo, kubera ko inshuro nyinshi kwikuramo ibitekerezo nk’ibyo biba bigoye cyane. Ariko Abakristo bitoje umuco wo kumenya kwifata kandi bakirinda gukora ibyo bararikira, Yehova yarabemeye. Yabonaga ko ‘buhagiwe bagacya’ (1 Kor. 6:9-11). Nawe rero Yehova ashobora kukubona atyo.
14 Ibyifuzo bibi waba ufite byose, ushobora kubirwanya ukabitsinda. Icyakora nubwo utashobora kubyikuramo burundu, ushobora kwifata kandi ukirinda ‘gukora ibyo umubiri wawe n’ibitekerezo byawe byifuza’ (Efe. 2:3). None se ni iki wakora ngo urwanye ibyifuzo bibi?
ICYO WAKORA NGO URWANYE IBYIFUZO BIBI
15. Kuki tugomba kwigenzura tutibereye niba dushaka gutsinda ibyifuzo bibi?
15 Kugira ngo ushobore kurwanya ibyifuzo bibi, ugomba kwigenzura utibereye ukamenya intege nke ufite. Jya uba maso kugira ngo utishukisha “ibitekerezo bidahuje n’ukuri” (Yak. 1:22). Urugero, umuntu ufite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi ashobora kwishuka yibwira ko adakabya, bitewe wenda n’uko atekereza ko hari abandi banywa nyinshi kumurusha. Nanone umuntu ufite ikibazo cyo kureba porunogarafiya, ashobora kugerageza gushyira amakosa ku bandi, wenda akavuga ati: “Umugore wanjye arushijeho kungaragariza urukundo, sinakwifuza kuyireba.” Ibitekerezo nk’ibyo nta kindi byakumarira uretse kukugusha mu bishuko mu buryo bworoshye. Ubwo rero, ntukagerageze gushaka impamvu z’urwitwazo zatumye ukora ibintu bibi. Jya wumva ko ari wowe ugomba kubazwa ibyo wakoze.—Gal. 6:7.
16. Wakora iki ngo urusheho kwiyemeza gukora ibyiza?
16 Numara kwisuzuma utibereye ukamenya intege nke ufite, uzarusheho kwiyemeza kuzirwanya (1 Kor. 9:26, 27; 1 Tes. 4:4; 1 Pet. 1:15, 16). Tekereza ku gishuko gikunda kukugora cyane n’igihe ukunda guhura na cyo. Gishobora kuba ari igishuko runaka ukunda guhangana na cyo, cyangwa se ku munsi hakaba hari isaha runaka ukunda guhura n’ibishuko. Urugero, ese kurwanya ibishuko birushaho kukugora iyo unaniwe cyangwa iyo ari nijoro? Gerageza gutekereza igishuko wahura na cyo, kandi witoze icyo uzakora kugira ngo ukirwanye. Igihe cyiza cyo kubikora ni mbere yo guhura n’icyo gishuko.—Imig. 22:3.
17. Ibyabaye kuri Yozefu bitwigisha iki? (Intangiriro 39:7-9) (Reba n’amafoto.)
17 Reka turebe uko Yozefu yitwaye igihe umugore wa Potifari yageragezaga kumushukashuka ngo baryamane. Yahise amuhakanira adaciye ku ruhande. (Soma mu Ntangiriro 39:7-9.) Ibyo bitwigisha iki? Yozefu yari yariyemeje kudakora ibibi na mbere y’uko umugore wa Potifari agerageza kumushuka. Nawe ushobora kurushaho kwiyemeza gukora ibyiza na mbere y’uko uhura n’ibishuko. Icyo gihe nuhura n’ibishuko, gukora ibyiza bizakorohera kuko ari byo wiyemeje.
Jya uhita wamagana igishuko udaciye ku ruhande nk’uko Yozefu yabigenje (Reba paragarafu ya 17)
“MUKOMEZE KWISUZUMA”
18. Ni iki cyagufasha gutsinda ibyifuzo bibi? (2 Abakorinto 13:5)
18 Kugira ngo utsinde ibyifuzo bibi, ugomba ‘gukomeza kwisuzuma.’ Ni ukuvuga ko ugomba gufata akanya ukajya ugenzura uko witwara. (Soma mu 2 Abakorinto 13:5.) Nyuma y’igihe runaka, jya wongera usuzume ibitekerezo byawe n’ibikorwa byawe, kandi nibiba ngombwa ugire icyo uhindura. Urugero, no mu gihe wamaze gutsinda igishuko, ushobora kwibaza uti: “Byansabye igihe kingana iki?” Nusanga gutsinda icyo gishuko byagutwaye igihe kirekire, ntukicire urubanza. Ahubwo jya urushaho gufata ingamba zagufasha kugira ngo ubutaha uzitware neza kurushaho. Ushobora kwibaza uti: “Ese mu gihe ntangiye kugira ibitekerezo bibi, nshoboye guhita mbyikuramo ako kanya? Ese imyidagaduro mpitamo, ituma gutsinda ibishuko bingora? Ese mpita ndeka kureba amafoto abyutsa irari ry’ibitsina? Ese nsobanukiwe neza impamvu amahame ya Yehova buri gihe aba ari yo meza no mu gihe byansaba kugaragaza umuco wo kumenya kwifata?”—Zab. 101:3.
19. Ni mu buhe buryo imyanzuro mibi niyo yaba yoroheje, ishobora gutuma kurwanya ibyifuzo bibi birushaho kutugora?
19 Mu gihe wisuzuma, ntugashake kwiha impamvu z’urwitwazo zatuma ukora ibibi. Bibiliya igira iti: “Umutima urusha ibindi bintu byose gushukana kandi ni mubi cyane” (Yer. 17:9). Yesu na we yavuze ko mu mutima haturukamo “ibitekerezo bibi” (Mat. 15:19). Urugero, umuntu waretse kureba porunogarafiya, nyuma y’igihe ashobora gutekereza ko kureba amafoto abyutsa irari ry’ibitsina nta cyo bitwaye, kubera ko atagaragaza abantu bambaye ubusa. Nanone ashobora kwibwira ko gutekereza ari gukora ibintu bibi nta cyo bitwaye igihe cyose atabikoze. Ni nkaho mu mutima ushukana w’uwo muntu aba ari ‘guteganya iby’igihe kizaza abitewe n’ibyifuzo bishingiye ku bwikunde’ (Rom. 13:14). Wakora iki ngo ubyirinde? Jya uba maso wirinde gufata imyanzuro mibi niyo yaba yoroheje, kuko ishobora gutuma ufata imyanzuro ikomeye mibi, urugero nko gukora icyaha.b Nanone jya wirinda “ibitekerezo bibi” bishobora gutuma utanga impamvu z’urwitwazo zatumye ukora ibintu bibi.
20. Ni iki dutegereje mu gihe kiri imbere, kandi se muri iki gihe ni nde udufasha?
20 Twabonye ko Yehova aduha imbaraga zo gutsinda ibishuko. Nanone yatanze incungu ituma tubabarirwa ibyaha byacu, kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya. Icyo gihe, tuzishimira gukomeza gukorera Yehova tudahatana no kurwanya ibyifuzo bibi. Hagati aho ariko, dushobora kwiringira tudashidikanya ko dushobora kurwanya ibishuko kandi ko tuzabona ubuzima bw’iteka. Nidukora uko dushoboye tukarwanya ibyifuzo bibi, Yehova azaduha umugisha tubitsinde.
INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!
a AMAGAMBO YASOBANUWE: Muri Bibiliya, inshuro nyinshi ijambo “icyaha” ryerekeza ku gikorwa kibi, urugero nko kwiba, gusambana cyangwa kwica (Kuva 20:13-15; 1 Kor. 6:18). Icyakora mu mirongo imwe n’imwe, ijambo “icyaha” ryerekeza ku kuba twaravutse tudatunganye nubwo twaba tutarakora ikintu kibi.
b Ibuka ko umusore uvugwa mu Migani 7:7-23, yabanje gufata imyanzuro mibi yoroheje, bituma afata umwanzuro mubi ukomeye watumye akora icyaha cy’ubusambanyi.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO. : Ibumoso: Umuvandimwe ukiri muto wicaye aho banywera ikawa, ari kureba abagabo babiri bari kugaragarizanya urukundo. Iburyo: Mushiki wacu ari kureba abantu babiri bari kunywa itabi.