Ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira
Mushinge imizi kandi mwubakwe ku rufatiro ruhamye.—Efe. 3:17.
Abakristo b’ukuri ntibaba bifuza kumenya inyigisho z’ibanze gusa zo muri Bibiliya. Twifuza no kumenya “ibintu byimbitse by’Imana,” kandi umwuka wera ubidufashamo (1 Kor. 2:9, 10). Ubwo rero mu gihe wiyigisha, ushobora gukora ubushakashatsi kuko bizagufasha kuba incuti ya Yehova. Urugero, ushobora gukora ubushakashatsi ukamenya uko Yehova yagaragarizaga urukundo abagaragu be ba kera, n’ukuntu ibyo bigaragaza ko nawe agukunda. Nanone ushobora gukora ubushakashatsi, ukamenya uko Yehova yasabaga Abisirayeli kumusenga, maze ukabigereranya n’uko adusaba kumusenga muri iki gihe. Ushobora no kwiga ubuhanuzi bwasohoye buvuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze ari hano ku isi. Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi kizagufasha gusobanukirwa neza ibyo bintu, kandi bigushimishe. Kwiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse, bizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi bitume ‘umenya Imana.’—Imig. 2:4, 5. w23.10 44:3-5
Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira
Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.—1 Pet. 4:8.
Ijambo Intumwa Petero yakoresheje, ryahinduwemo “rwinshi,” rishobora gusobanura “ikintu kirambuye.” Muri uwo murongo yakomeje avuga uko bigenda iyo umuntu afite urukundo rwinshi. Yavuze ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Mu yandi magambo rutuma tubabarira abavandimwe bacu. Reka dufate urugero. Urukundo rwinshi twarugereranya n’umwenda dushaka gutwikiriza ameza atameze neza. Uko tugenda turambura uwo mwenda, amaherezo utwikira ameza yose. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu turabababarira, nubwo badukosereza kenshi. Muri make urukundo rwinshi tubakunda rutwikira “ibyaha byinshi.” Iyo dukunda cyane Abakristo bagenzi bacu turabababarira no mu gihe biba bitoroshye (Kolo. 3:13). Iyo tubabarira abandi, biba bigaragaza ko tubakunda cyane, kandi tuba tugaragaje ko dushaka gushimisha Yehova. w23.11 47:13-15
Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira
Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.—2 Ngoma 34:18.
Umwami Yosiya amaze kuba mukuru, yatangiye gusana urusengero. Igihe barimo bakora imirimo yo gusana, babonye “igitabo cy’amategeko ya Yehova yatanzwe binyuze kuri Mose.” Amaze gutega amatwi ibyari byanditse muri icyo gitabo, yahise abishyira mu bikorwa (2 Ngoma 34:14, 19-21). Ese wifuza gusoma Bibiliya buri gihe? Niba waratangiye kuyisoma buri munsi se, biragushimisha? Ese mu gihe uyisoma ushaka imirongo ishobora kugufasha? Igihe Yosiya yari hafi kugira imyaka 39, yakoze ikosa ryatumye apfa. Icyo gihe yariyiringiye aho gusaba Yehova ngo amuyobore (2 Ngoma 35:20-25). Ibyo bitwigishije iki? Uko twaba tungana kose cyangwa uko igihe twaba tumaze twiyigisha Bibiliya cyaba kingana kose, tugomba gukomeza gushaka Yehova. Ibyo twabikora dute? Twabikora dusenga Yehova buri gihe tumusaba ko atuyobora, tukiyigisha Ijambo rye kandi tukumvira inama z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizaturinda gukora amakosa akomeye kandi bitume twishima.—Yak. 1:25. w23.09 38:15-16