Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira
Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.—1 Pet. 4:8.
Ijambo Intumwa Petero yakoresheje, ryahinduwemo “rwinshi,” rishobora gusobanura “ikintu kirambuye.” Muri uwo murongo yakomeje avuga uko bigenda iyo umuntu afite urukundo rwinshi. Yavuze ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Mu yandi magambo rutuma tubabarira abavandimwe bacu. Reka dufate urugero. Urukundo rwinshi twarugereranya n’umwenda dushaka gutwikiriza ameza atameze neza. Uko tugenda turambura uwo mwenda, amaherezo utwikira ameza yose. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu turabababarira, nubwo badukosereza kenshi. Muri make urukundo rwinshi tubakunda rutwikira “ibyaha byinshi.” Iyo dukunda cyane Abakristo bagenzi bacu turabababarira no mu gihe biba bitoroshye (Kolo. 3:13). Iyo tubabarira abandi, biba bigaragaza ko tubakunda cyane, kandi tuba tugaragaje ko dushaka gushimisha Yehova. w23.11 47:13-15
Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira
Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.—2 Ngoma 34:18.
Umwami Yosiya amaze kuba mukuru, yatangiye gusana urusengero. Igihe barimo bakora imirimo yo gusana, babonye “igitabo cy’amategeko ya Yehova yatanzwe binyuze kuri Mose.” Amaze gutega amatwi ibyari byanditse muri icyo gitabo, yahise abishyira mu bikorwa (2 Ngoma 34:14, 19-21). Ese wifuza gusoma Bibiliya buri gihe? Niba waratangiye kuyisoma buri munsi se, biragushimisha? Ese mu gihe uyisoma ushaka imirongo ishobora kugufasha? Igihe Yosiya yari hafi kugira imyaka 39, yakoze ikosa ryatumye apfa. Icyo gihe yariyiringiye aho gusaba Yehova ngo amuyobore (2 Ngoma 35:20-25). Ibyo bitwigishije iki? Uko twaba tungana kose cyangwa uko igihe twaba tumaze twiyigisha Bibiliya cyaba kingana kose, tugomba gukomeza gushaka Yehova. Ibyo twabikora dute? Twabikora dusenga Yehova buri gihe tumusaba ko atuyobora, tukiyigisha Ijambo rye kandi tukumvira inama z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizaturinda gukora amakosa akomeye kandi bitume twishima.—Yak. 1:25. w23.09 38:15-16
Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira
Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.—Yak. 4:6.
Muri Bibiliya, harimo ingero z’abagore benshi bakundaga Yehova kandi bakamukorera. Abo bagore ‘ntibakabyaga mu byo bakora’ kandi bari ‘abizerwa muri byose’ (1 Tim. 3:11). Nanone bashiki bacu bakiri bato, bashobora kubona mu matorero yabo Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakwigana. None se niba uri mushiki wacu ukiri muto, waba uzi Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza? Ujye wita ku mico myiza bafite, hanyuma urebe uko wayitoza. Umuco w’ingenzi ugaragaza ko Umukristo akuze mu buryo bw’umwuka, ni ukwicisha bugufi. Iyo Umukristokazi yicisha bugufi, aba incuti ya Yehova kandi akabana neza n’abandi. Urugero, Umukristokazi ukunda Yehova yicisha bugufi, agashyigikira ihame ry’ubutware Papa we wo mu ijuru yashyizeho (1 Kor. 11:3). Iryo hame, risobanura ukwiriye kuyobora itorero n’uyobora umuryango. w23.12 52:3-5