ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2026)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Ururimi rushya ruboneka: Betsileo
  • Uyu munsi

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira

Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.​—Yak. 4:6.

Muri Bibiliya, harimo ingero z’abagore benshi bakundaga Yehova kandi bakamukorera. Abo bagore ‘ntibakabyaga mu byo bakora’ kandi bari ‘abizerwa muri byose’ (1 Tim. 3:11). Nanone bashiki bacu bakiri bato, bashobora kubona mu matorero yabo Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakwigana. None se niba uri mushiki wacu ukiri muto, waba uzi Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza? Ujye wita ku mico myiza bafite, hanyuma urebe uko wayitoza. Umuco w’ingenzi ugaragaza ko Umukristo akuze mu buryo bw’umwuka, ni ukwicisha bugufi. Iyo Umukristokazi yicisha bugufi, aba incuti ya Yehova kandi akabana neza n’abandi. Urugero, Umukristokazi ukunda Yehova yicisha bugufi, agashyigikira ihame ry’ubutware Papa we wo mu ijuru yashyizeho (1 Kor. 11:3). Iryo hame, risobanura ukwiriye kuyobora itorero n’uyobora umuryango. w23.12 52:3-5

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira

Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.​—Efe. 5:28.

Yehova aba yiteze ko umugabo akunda umugore we, akamushakira ibimutunga, akiyumvisha uko amerewe kandi akamufasha gukunda Imana. Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, kubaha bashiki bacu no kuba umuntu wiringirwa, bizatuma ubana neza n’umugore wawe. Numara gushaka ushobora kuzabyara abana. None se ni gute wakwigana Yehova ukaba umubyeyi mwiza (Efe. 6:4)? Yehova yavugiye ku mugaragaro, abwira Umwana we, ari we Yesu, ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17). Nawe nuba umubyeyi, uzajye wereka abana bawe ko ubakunda. Nanone uzajye ubashimira ibintu byiza bakora. Ababyeyi bigana Yehova, bafasha abana babo bakazavamo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Niba wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, ujye wita ku bandi bagize umuryango wawe n’abagize itorero. Nanone ujye ubabwira ko ubakunda kandi ubashimire ibyo bakora.​—Yoh. 15:9. w23.12 53:17-18

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira

[Yehova] ni we utuma ugira umutekano.​—Yes. 33:6.

Nubwo turi abagaragu ba Yehova b’indahemuka, dushobora guhura n’ibibazo kandi tukarwara, nk’uko biba ku bandi bantu bose. Nanone tuba tugomba kwihangana mu gihe abantu badakunda Yehova baturwanyije kandi bakadutoteza. Nubwo Yehova ataturinda ibyo bibazo byose, adusezeranya ko azadufasha (Yes. 41:10). Ibyo bituma dukomeza kugira ibyishimo, tugafata imyanzuro myiza kandi tugakomeza kumubera indahemuka n’iyo twahura n’ibibazo bikomeye cyane. Yehova adusezeranya ko azaduha “amahoro y’Imana” (Fili. 4:6, 7). Ayo mahoro atuma dutuza kandi ntiduhangayike, kubera ko tuba turi incuti za Yehova. “Asumba cyane ibitekerezo byose,” kandi ashobora kudufasha kuruta uko twabitekerezaga. Ese hari igihe wigeze gusenga Yehova cyane, maze mu buryo butunguranye ukumva uratuje? Impamvu wumvise umeze utyo, ni uko wari ubonye “amahoro y’Imana.” w24.01 3:2, 4

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze