ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2026)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira

Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.​—2 Ngoma 34:18.

Umwami Yosiya amaze kuba mukuru, yatangiye gusana urusengero. Igihe barimo bakora imirimo yo gusana, babonye “igitabo cy’amategeko ya Yehova yatanzwe binyuze kuri Mose.” Amaze gutega amatwi ibyari byanditse muri icyo gitabo, yahise abishyira mu bikorwa (2 Ngoma 34:14, 19-21). Ese wifuza gusoma Bibiliya buri gihe? Niba waratangiye kuyisoma buri munsi se, biragushimisha? Ese mu gihe uyisoma ushaka imirongo ishobora kugufasha? Igihe Yosiya yari hafi kugira imyaka 39, yakoze ikosa ryatumye apfa. Icyo gihe yariyiringiye aho gusaba Yehova ngo amuyobore (2 Ngoma 35:20-25). Ibyo bitwigishije iki? Uko twaba tungana kose cyangwa uko igihe twaba tumaze twiyigisha Bibiliya cyaba kingana kose, tugomba gukomeza gushaka Yehova. Ibyo twabikora dute? Twabikora dusenga Yehova buri gihe tumusaba ko atuyobora, tukiyigisha Ijambo rye kandi tukumvira inama z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizaturinda gukora amakosa akomeye kandi bitume twishima.​—Yak. 1:25. w23.09 38:15-16

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira

Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.​—Yak. 4:6.

Muri Bibiliya, harimo ingero z’abagore benshi bakundaga Yehova kandi bakamukorera. Abo bagore ‘ntibakabyaga mu byo bakora’ kandi bari ‘abizerwa muri byose’ (1 Tim. 3:11). Nanone bashiki bacu bakiri bato, bashobora kubona mu matorero yabo Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakwigana. None se niba uri mushiki wacu ukiri muto, waba uzi Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza? Ujye wita ku mico myiza bafite, hanyuma urebe uko wayitoza. Umuco w’ingenzi ugaragaza ko Umukristo akuze mu buryo bw’umwuka, ni ukwicisha bugufi. Iyo Umukristokazi yicisha bugufi, aba incuti ya Yehova kandi akabana neza n’abandi. Urugero, Umukristokazi ukunda Yehova yicisha bugufi, agashyigikira ihame ry’ubutware Papa we wo mu ijuru yashyizeho (1 Kor. 11:3). Iryo hame, risobanura ukwiriye kuyobora itorero n’uyobora umuryango. w23.12 52:3-5

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira

Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.​—Efe. 5:28.

Yehova aba yiteze ko umugabo akunda umugore we, akamushakira ibimutunga, akiyumvisha uko amerewe kandi akamufasha gukunda Imana. Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, kubaha bashiki bacu no kuba umuntu wiringirwa, bizatuma ubana neza n’umugore wawe. Numara gushaka ushobora kuzabyara abana. None se ni gute wakwigana Yehova ukaba umubyeyi mwiza (Efe. 6:4)? Yehova yavugiye ku mugaragaro, abwira Umwana we, ari we Yesu, ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17). Nawe nuba umubyeyi, uzajye wereka abana bawe ko ubakunda. Nanone uzajye ubashimira ibintu byiza bakora. Ababyeyi bigana Yehova, bafasha abana babo bakazavamo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Niba wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, ujye wita ku bandi bagize umuryango wawe n’abagize itorero. Nanone ujye ubabwira ko ubakunda kandi ubashimire ibyo bakora.​—Yoh. 15:9. w23.12 53:17-18

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze