Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo
[Urukundo] rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah. Amazi menshi ntashobora kuruzimya n’inzuzi ntizishobora kurutembana.—Ind. 8:6, 7.
Mbega amagambo meza agaragaza urukundo nyakuri! Agaragaza ko abashakanye bashobora gukundana urukundo nyakuri. Abashakanye baba bagomba kugira icyo bakora, kugira ngo bakomeze gukundana. Urugero, kugira ngo umuriro ukomeze kwaka, uba ugomba kuwongeramo inkwi. Iyo utabikoze, ugeraho ukazima. Uko ni na ko bimeze ku mugabo n’umugore. Baba bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kuba incuti. Hari igihe abashakanye bahura n’ibibazo, urugero nk’ubukene, uburwayi no guhangayikishwa no kurera abana, bikaba byatuma urukundo rwabo rugabanuka. Ubwo rero, umugabo n’umugore bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo babe incuti za Yehova, kuko ari byo bituma barushaho gukundana. w23.05 23:1-3
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo
Witinya.—Dan. 10:19.
Reka turebe icyadufasha kugira ubutwari. Ababyeyi bacu bashobora kudufasha kugira uwo muco, ariko ntibawuturaga. Kwitoza umuco wo kugira ubutwari, ni nko kwiga umwuga runaka. Iyo wifuza kwiga umwuga, witegereza witonze uwukwigisha, maze ukigana ibyo akora. Ubwo rero niba natwe twifuza kugira ubutwari, tujye twitegereza uko abandi babugaragaza, maze tubigane. Kimwe na Daniyeli, natwe tujye twiyigisha Ijambo ry’Imana. Nanone tujye dusenga Yehova kenshi, kandi tumubwire ibituri ku mutima. Ibyo bizatuma tuba incuti ze. Ikindi kandi tujye twiringira Yehova, twizere ko atazigera adutererana. Nitubigenza dutyo, tuzagira ubutwari mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo. Abantu bagira ubutwari, abandi bakunze kububaha. Bashobora no gutuma abantu bafite imitima itaryarya bamenya Yehova. Ubwo rero, birakwiriye ko twitoza kugira ubutwari. w23.08 33:2, 8-9
Ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo
Mugenzure ibintu byose.—1 Tes. 5:21.
Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kugenzura,’ ryakoreshwaga n’abantu bagenzuraga amabuye y’agaciro, kugira ngo barebe niba ari yo koko. Ubwo rero, natwe tugomba kugenzura ibyo twumva n’ibyo dusoma, kugira ngo turebe niba ari ukuri. Ibyo bizadufasha cyane muri iki gihe, umubabaro ukomeye wegereje. Ntidupfa kwemera ibivuzwe byose. Ahubwo dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza, maze ibyo dusoma n’ibyo twumva tukabigereranya n’ibyo Bibiliya ivuga hamwe n’ibyo umuryango wacu utubwira. Ibyo bituma inyigisho z’abadayimoni zitatuyobya (Imig. 14:15; 1 Tim. 4:1). Tuzi ko abagaragu ba Yehova muri rusange, bazarokoka umubabaro ukomeye. Icyakora hari igihe umuntu ashobora gupfa utaraza (Yak. 4:14). Ubwo rero, twarokoka umubabaro ukomeye cyangwa twapfa mbere yawo, icyo tuzi cyo ni uko nidukomeza kubera Yehova indahemuka, azaduha ubuzima bw’iteka. Ubwo rero tujye dukomeza gutekereza kuri ibyo byiringiro dufite, kandi dukomeze kwitegura umunsi wa Yehova. w23.06 26:15-16