ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2026)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo

Akomeze gusaba afite ukwizera adashidikanya na gato.​—Yak. 1:6.

Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wacu udukunda, ntiyifuza kutubona tubabaye (Yes. 63:9). Nubwo bimeze bityo ariko, nta bwo adukuriraho ibigeragezo byose duhura na byo, bimwe muri byo bikaba bigereranywa n’inzuzi cyangwa umuriro (Yes. 43:2). Icyakora, adusezeranya ko azadufasha ‘kubinyuramo.’ Ntazigera yemera ko ibigeragezo duhura na byo bitubuza gukomeza kumukorera. Nanone Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kubyihanganira (Luka 11:13; Fili. 4:13). Ni yo mpamvu twiringira tudashidikanya ko azaduha ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kwihangana kandi tumubere indahemuka. Yehova adusaba kumwiringira (Heb. 11:6). Hari igihe duhura n’ibigeragezo tukumva biraturenze. Dushobora no gushidikanya twibaza niba Yehova azadufasha. Ariko Bibiliya itwizeza ko Yehova azaduha imbaraga tugatsinda ibyo bigeragezo, ari byo bigereranywa no “kurira urukuta” (Zab. 18:29). Ubwo rero, aho gushidikany a twibaza niba Yehova azadufasha, tujye tumusenga dufite ukwizera, kandi twiringire ko azasubiza amasengesho yacu.​—Yak. 1:6, 7. w23.11 49:8-9

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo

[Urukundo] rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah. Amazi menshi ntashobora kuruzimya n’inzuzi ntizishobora kurutembana.​—Ind. 8:​6, 7.

Mbega amagambo meza agaragaza urukundo nyakuri! Agaragaza ko abashakanye bashobora gukundana urukundo nyakuri. Abashakanye baba bagomba kugira icyo bakora, kugira ngo bakomeze gukundana. Urugero, kugira ngo umuriro ukomeze kwaka, uba ugomba kuwongeramo inkwi. Iyo utabikoze, ugeraho ukazima. Uko ni na ko bimeze ku mugabo n’umugore. Baba bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kuba incuti. Hari igihe abashakanye bahura n’ibibazo, urugero nk’ubukene, uburwayi no guhangayikishwa no kurera abana, bikaba byatuma urukundo rwabo rugabanuka. Ubwo rero, umugabo n’umugore bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo babe incuti za Yehova, kuko ari byo bituma barushaho gukundana. w23.05 23:1-3

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo

Witinya.​—Dan. 10:19.

Reka turebe icyadufasha kugira ubutwari. Ababyeyi bacu bashobora kudufasha kugira uwo muco, ariko ntibawuturaga. Kwitoza umuco wo kugira ubutwari, ni nko kwiga umwuga runaka. Iyo wifuza kwiga umwuga, witegereza witonze uwukwigisha, maze ukigana ibyo akora. Ubwo rero niba natwe twifuza kugira ubutwari, tujye twitegereza uko abandi babugaragaza, maze tubigane. Kimwe na Daniyeli, natwe tujye twiyigisha Ijambo ry’Imana. Nanone tujye dusenga Yehova kenshi, kandi tumubwire ibituri ku mutima. Ibyo bizatuma tuba incuti ze. Ikindi kandi tujye twiringira Yehova, twizere ko atazigera adutererana. Nitubigenza dutyo, tuzagira ubutwari mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo. Abantu bagira ubutwari, abandi bakunze kububaha. Bashobora no gutuma abantu bafite imitima itaryarya bamenya Yehova. Ubwo rero, birakwiriye ko twitoza kugira ubutwari. w23.08 33:2, 8-9

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze