Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri
Umugore w’umupfu arasamara. Ntareba kure.—Imig. 9:13.
Abumva ubutumire bw’“umugore w’umupfu” cyangwa utagira ubwenge, baba bagomba guhitamo kubwemera cyangwa kubwanga. Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma twirinda ubusambanyi. Uwo “mugore w’umupfu” aravuga ati: “Amazi y’amibano araryoha” (Imig. 9:17). None se “amazi y’amibano” agereranya iki? Ubusanzwe, Bibiliya igereranya imibonano mpuzabitsina ikorwa n’umugabo n’umugore bashakanye, n’amazi meza amara inyota (Imig. 5:15-18). Umugabo n’umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, baba bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko ibyo si ko bimeze ku ‘mazi y’amibano,’ kuko yo agereranya ubusambanyi. Abantu basambana baba bameze nk’abajura, kuko akenshi babikora mu ibanga. Abantu nk’abo bashobora kumva ko ibyo bakora ari byiza, cyane cyane iyo batekereza ko nta wubizi. Ariko baba bibeshya, kuko Yehova abona ibintu byose; kandi kutemerwa na we, ni cyo kintu kibi kibaho. Ubwo rero, ayo mazi ntaba ‘aryoshye’ rwose.—1 Kor. 6:9, 10. w23.06 28:7-9
Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri
Niba mbikorana akangononwa, na bwo ni hahandi, mfite inshingano nahawe yo kuba igisonga.—1 Kor. 9:17.
None se, wakora iki niba wumva amasengesho yawe aba atavuye ku mutima kandi ukaba utacyishimira umurimo wo kubwiriza nka mbere? Ntuzumve ko utagifite umwuka wa Yehova. Kubera ko tudatunganye, hari igihe uko twiyumva bihinduka. Ubwo rero niwumva umwete wari ufite mu murimo wa Yehova utangiye kugabanuka, ujye utekereza ku rugero rw’intumwa Pawulo. Nubwo yageragezaga kwigana Yesu, yari azi ko hari igihe atari gukora ibyo yifuza. Pawulo yari yariyemeje gukora umurimo we, nubwo uko yiyumva byashoboraga guhinduka. Ibyabaye kuri Pawulo bigaragaza ko udakwiriye gufata imyanzuro ushingiye k’uko wiyumva. Iyemeze gukora ibikwiriye, nubwo mu by’ukuri waba wumva udashaka kubikora. Nukomeza gukora ibikwiriye, igihe kizagera uko wiyumva bihinduke.—1 Kor. 9:16. w24.03 10:12-13
Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri
Muzabereke ikimenyetso cy’urukundo rwanyu.—2 Kor. 8:24.
Dushobora kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu, tubagira incuti zacu (2 Kor. 6:11-13). Abenshi muri twe, tuba mu matorero arimo abavandimwe na bashiki bacu bakuriye mu buzima butandukanye kandi bafite n’imico itandukanye. Ubwo rero, iyo twibanze ku mico yabo myiza, tuba tugaragaje ko tubakunda. Kandi nanone, iyo twitoje kubona abandi nk’uko Yehova ababona, nabwo tuba tugaragaje ko tubakunda. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukeneye cyane kugaragarizanya urukundo. None se uwo mubabaro ukomeye nutangira, Yehova azaturinda ate? Reka turebe amabwiriza yahaye Abisirayeli, igihe Babuloni yaterwaga. Yarababwiye ati: “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes. 26:20). Birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza ayo mabwiriza, mu gihe cy’umubabaro ukomeye. w23.07 29:14-16