Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri
Niba mbikorana akangononwa, na bwo ni hahandi, mfite inshingano nahawe yo kuba igisonga.—1 Kor. 9:17.
None se, wakora iki niba wumva amasengesho yawe aba atavuye ku mutima kandi ukaba utacyishimira umurimo wo kubwiriza nka mbere? Ntuzumve ko utagifite umwuka wa Yehova. Kubera ko tudatunganye, hari igihe uko twiyumva bihinduka. Ubwo rero niwumva umwete wari ufite mu murimo wa Yehova utangiye kugabanuka, ujye utekereza ku rugero rw’intumwa Pawulo. Nubwo yageragezaga kwigana Yesu, yari azi ko hari igihe atari gukora ibyo yifuza. Pawulo yari yariyemeje gukora umurimo we, nubwo uko yiyumva byashoboraga guhinduka. Ibyabaye kuri Pawulo bigaragaza ko udakwiriye gufata imyanzuro ushingiye k’uko wiyumva. Iyemeze gukora ibikwiriye, nubwo mu by’ukuri waba wumva udashaka kubikora. Nukomeza gukora ibikwiriye, igihe kizagera uko wiyumva bihinduke.—1 Kor. 9:16. w24.03 10:12-13
Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri
Muzabereke ikimenyetso cy’urukundo rwanyu.—2 Kor. 8:24.
Dushobora kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu, tubagira incuti zacu (2 Kor. 6:11-13). Abenshi muri twe, tuba mu matorero arimo abavandimwe na bashiki bacu bakuriye mu buzima butandukanye kandi bafite n’imico itandukanye. Ubwo rero, iyo twibanze ku mico yabo myiza, tuba tugaragaje ko tubakunda. Kandi nanone, iyo twitoje kubona abandi nk’uko Yehova ababona, nabwo tuba tugaragaje ko tubakunda. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukeneye cyane kugaragarizanya urukundo. None se uwo mubabaro ukomeye nutangira, Yehova azaturinda ate? Reka turebe amabwiriza yahaye Abisirayeli, igihe Babuloni yaterwaga. Yarababwiye ati: “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes. 26:20). Birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza ayo mabwiriza, mu gihe cy’umubabaro ukomeye. w23.07 29:14-16
Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri
Ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.—1 Kor. 7:31.
Imyifatire yacu igomba kugaragaza ko turi abantu bashyira mu gaciro. Ibaze uti: “Ese abantu babona ko nshyira mu gaciro, ko ntatsimbarara ku bitekerezo byanjye kandi ko norohera abandi? Cyangwa babona ko ndi umuntu ugira amahane, utavugirwamo kandi ufunga umutwe? Cyangwa ntega amatwi abandi kandi nkemera ibitekerezo byabo igihe bishoboka?” Uko urushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro, ni ko urushaho kwigana Yehova na Yesu. Iyo hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, tuba tugomba gushyira mu gaciro. Icyo gihe dushobora guhura n’ibibazo tutari twiteze. Urugero, dushobora kurwara indwara ikomeye. Nanone dushobora guhura n’ibibazo by’ubukene cyangwa ubutegetsi bugahinduka, bigatuma ubuzima burushaho kugorana (Umubw. 9:11). Hari n’igihe duhindurirwa inshingano mu muryango wa Yehova, maze kubyemera bikatugora. Mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, dore ibintu bine byadufasha: (1) Kwemera ibyabaye, (2) kwirinda gutekereza ku byahise ahubwo tukareba ibiri imbere, (3) kwibanda ku bintu byiza, naho icya (4) ni ugufasha abandi. w23.07 32:7-8