ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri

Muzabereke ikimenyetso cy’urukundo rwanyu.​—2 Kor. 8:24.

Dushobora kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu, tubagira incuti zacu (2 Kor. 6:11-13). Abenshi muri twe, tuba mu matorero arimo abavandimwe na bashiki bacu bakuriye mu buzima butandukanye kandi bafite n’imico itandukanye. Ubwo rero, iyo twibanze ku mico yabo myiza, tuba tugaragaje ko tubakunda. Kandi nanone, iyo twitoje kubona abandi nk’uko Yehova ababona, nabwo tuba tugaragaje ko tubakunda. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukeneye cyane kugaragarizanya urukundo. None se uwo mubabaro ukomeye nutangira, Yehova azaturinda ate? Reka turebe amabwiriza yahaye Abisirayeli, igihe Babuloni yaterwaga. Yarababwiye ati: “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes. 26:20). Birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza ayo mabwiriza, mu gihe cy’umubabaro ukomeye. w23.07 29:14-16

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri

Ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.​—1 Kor. 7:31.

Imyifatire yacu igomba kugaragaza ko turi abantu bashyira mu gaciro. Ibaze uti: “Ese abantu babona ko nshyira mu gaciro, ko ntatsimbarara ku bitekerezo byanjye kandi ko norohera abandi? Cyangwa babona ko ndi umuntu ugira amahane, utavugirwamo kandi ufunga umutwe? Cyangwa ntega amatwi abandi kandi nkemera ibitekerezo byabo igihe bishoboka?” Uko urushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro, ni ko urushaho kwigana Yehova na Yesu. Iyo hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, tuba tugomba gushyira mu gaciro. Icyo gihe dushobora guhura n’ibibazo tutari twiteze. Urugero, dushobora kurwara indwara ikomeye. Nanone dushobora guhura n’ibibazo by’ubukene cyangwa ubutegetsi bugahinduka, bigatuma ubuzima burushaho kugorana (Umubw. 9:11). Hari n’igihe duhindurirwa inshingano mu muryango wa Yehova, maze kubyemera bikatugora. Mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, dore ibintu bine byadufasha: (1) Kwemera ibyabaye, (2) kwirinda gutekereza ku byahise ahubwo tukareba ibiri imbere, (3) kwibanda ku bintu byiza, naho icya (4) ni ugufasha abandi. w23.07 32:7-8

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri

Urakundwa cyane.​—Dan. 9:23.

Umuhanuzi Daniyeli yari akiri muto, igihe Abanyababuloni bamuvanaga iwabo, bakajya kumufungira i Babuloni. Icyakora abayobozi baho babonye ko Daniyeli yari umusore wihariye. Barebye “ibigaragarira amaso,” maze babona ko yari mwiza, ‘nta nenge’ agira kandi ko yakomokaga mu muryango ukomeye (1 Sam. 16:7). Ni yo mpamvu bamutoje, kugira ngo azabe umuntu ukomeye ukora ibwami (Dan. 1:3, 4, 6). Yehova yakundaga Daniyeli kubera ko yari yarahisemo kumukorera akiri muto. Igihe Yehova yavugaga ko Daniyeli yari ameze nka Nowa na Yobu, ashobora kuba yari afite imyaka 20 cyangwa ari hafi kuyigira. Nyamara nubwo yari akiri muto, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi nk’abo bagabo bamaze imyaka myinshi ari indahemuka (Intang. 5:32; 6:9, 10; Yobu 42:16, 17; Ezek. 14:14.) Yehova yakomeje gukunda Daniyeli mu buzima bwe bwose.​—Dan. 10:11, 19. w23.08 33:1-2

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze