ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri

Urakundwa cyane.​—Dan. 9:23.

Umuhanuzi Daniyeli yari akiri muto, igihe Abanyababuloni bamuvanaga iwabo, bakajya kumufungira i Babuloni. Icyakora abayobozi baho babonye ko Daniyeli yari umusore wihariye. Barebye “ibigaragarira amaso,” maze babona ko yari mwiza, ‘nta nenge’ agira kandi ko yakomokaga mu muryango ukomeye (1 Sam. 16:7). Ni yo mpamvu bamutoje, kugira ngo azabe umuntu ukomeye ukora ibwami (Dan. 1:3, 4, 6). Yehova yakundaga Daniyeli kubera ko yari yarahisemo kumukorera akiri muto. Igihe Yehova yavugaga ko Daniyeli yari ameze nka Nowa na Yobu, ashobora kuba yari afite imyaka 20 cyangwa ari hafi kuyigira. Nyamara nubwo yari akiri muto, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi nk’abo bagabo bamaze imyaka myinshi ari indahemuka (Intang. 5:32; 6:9, 10; Yobu 42:16, 17; Ezek. 14:14.) Yehova yakomeje gukunda Daniyeli mu buzima bwe bwose.​—Dan. 10:11, 19. w23.08 33:1-2

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri

Mwiyumvishe neza ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu.​—Efe. 3:18.

Uramutse ugiye kugura inzu, birumvikana ko ushobora kubanza kujya kuyireba, ukagenzura ibintu byose biyigize wifuza ko byaba biri mu rugo rwawe. Ibyo ni na byo tugomba gukora, mu gihe dusoma Bibiliya no mu gihe tuyiyigisha. Iyo uyisomye wihuta, umenya gusa “ibintu by’ibanze by’amagambo yera y’Imana” (Heb. 5:12). Ariko si uko ukwiriye kubigenza. Ahubwo nk’uko uba ukeneye kwinjira mu nzu kugira ngo uyimenye neza, ni na ko uba ugomba kwiga Bibiliya witonze, kugira ngo usobanukirwe ibirimo. Uburyo bwiza bwo kwiyigisha Bibiliya, ni ukureba ukuntu ibivugwamo bihuza. Ujye ugerageza gusobanukirwa neza inyigisho zo muri Bibiliya n’impamvu wemera ko ari ukuri. Kugira ngo dusobanukirwe neza ibivugwa muri Bibiliya, tuba tugomba gucukumbura. Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kwiga Ijambo ry’Imana babyitondeye, kugira ngo ‘biyumvishe neza ubugari, uburebure, ubuhagarike n’ubujyakuzimu’ bw’ibivugwamo. Ibyo byari gutuma bagira ukwizera ‘guhamye’ (Efe. 3:14-19). Natwe tugomba kubigana. w23.10 44:1-3

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri

Bavandimwe, ku birebana no kwemera kugirirwa nabi no kwihangana, mukure icyitegererezo ku bahanuzi bahanuye mu izina rya Yehova.​—Yak. 5:10

Muri Bibiliya harimo izindi ngero nyinshi z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana. Ushobora kwishyiriraho intego yo gukora ubushakashatsi kuri abo bantu, mu gihe wiyigisha. Urugero, nubwo Dawidi yatoranyirijwe kuba umwami wa Isirayeli akiri muto, yategereje imyaka myinshi mbere y’uko aba umwami. Nanone Simeyoni na Ana bakomeje gukorera Yehova ari indahemuka, mu gihe bari bategereje Mesiya (Luka 2:25, 36-38). Ubwo rero mu gihe ukora ubushakashatsi kuri abo bantu, ujye ushaka ibisubizo by’ibi bibazo: “Ni iki gishobora kuba cyarafashije uyu muntu kwihangana? Kwihangana byamugiriye akahe kamaro? Namwigana nte?” Gukora ubushakashatsi no ku bantu batagaragaje umuco wo kwihangana, na byo byakugirira akamaro (1 Sam. 13:8-14). Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyatumye uyu muntu atihangana? Kutihangana byatumye ahura n’ibihe bibazo?” w23.08 35:15

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze