ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri

Ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.​—1 Kor. 7:31.

Imyifatire yacu igomba kugaragaza ko turi abantu bashyira mu gaciro. Ibaze uti: “Ese abantu babona ko nshyira mu gaciro, ko ntatsimbarara ku bitekerezo byanjye kandi ko norohera abandi? Cyangwa babona ko ndi umuntu ugira amahane, utavugirwamo kandi ufunga umutwe? Cyangwa ntega amatwi abandi kandi nkemera ibitekerezo byabo igihe bishoboka?” Uko urushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro, ni ko urushaho kwigana Yehova na Yesu. Iyo hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, tuba tugomba gushyira mu gaciro. Icyo gihe dushobora guhura n’ibibazo tutari twiteze. Urugero, dushobora kurwara indwara ikomeye. Nanone dushobora guhura n’ibibazo by’ubukene cyangwa ubutegetsi bugahinduka, bigatuma ubuzima burushaho kugorana (Umubw. 9:11). Hari n’igihe duhindurirwa inshingano mu muryango wa Yehova, maze kubyemera bikatugora. Mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, dore ibintu bine byadufasha: (1) Kwemera ibyabaye, (2) kwirinda gutekereza ku byahise ahubwo tukareba ibiri imbere, (3) kwibanda ku bintu byiza, naho icya (4) ni ugufasha abandi. w23.07 32:7-8

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri

Urakundwa cyane.​—Dan. 9:23.

Umuhanuzi Daniyeli yari akiri muto, igihe Abanyababuloni bamuvanaga iwabo, bakajya kumufungira i Babuloni. Icyakora abayobozi baho babonye ko Daniyeli yari umusore wihariye. Barebye “ibigaragarira amaso,” maze babona ko yari mwiza, ‘nta nenge’ agira kandi ko yakomokaga mu muryango ukomeye (1 Sam. 16:7). Ni yo mpamvu bamutoje, kugira ngo azabe umuntu ukomeye ukora ibwami (Dan. 1:3, 4, 6). Yehova yakundaga Daniyeli kubera ko yari yarahisemo kumukorera akiri muto. Igihe Yehova yavugaga ko Daniyeli yari ameze nka Nowa na Yobu, ashobora kuba yari afite imyaka 20 cyangwa ari hafi kuyigira. Nyamara nubwo yari akiri muto, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi nk’abo bagabo bamaze imyaka myinshi ari indahemuka (Intang. 5:32; 6:9, 10; Yobu 42:16, 17; Ezek. 14:14.) Yehova yakomeje gukunda Daniyeli mu buzima bwe bwose.​—Dan. 10:11, 19. w23.08 33:1-2

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri

Mwiyumvishe neza ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu.​—Efe. 3:18.

Uramutse ugiye kugura inzu, birumvikana ko ushobora kubanza kujya kuyireba, ukagenzura ibintu byose biyigize wifuza ko byaba biri mu rugo rwawe. Ibyo ni na byo tugomba gukora, mu gihe dusoma Bibiliya no mu gihe tuyiyigisha. Iyo uyisomye wihuta, umenya gusa “ibintu by’ibanze by’amagambo yera y’Imana” (Heb. 5:12). Ariko si uko ukwiriye kubigenza. Ahubwo nk’uko uba ukeneye kwinjira mu nzu kugira ngo uyimenye neza, ni na ko uba ugomba kwiga Bibiliya witonze, kugira ngo usobanukirwe ibirimo. Uburyo bwiza bwo kwiyigisha Bibiliya, ni ukureba ukuntu ibivugwamo bihuza. Ujye ugerageza gusobanukirwa neza inyigisho zo muri Bibiliya n’impamvu wemera ko ari ukuri. Kugira ngo dusobanukirwe neza ibivugwa muri Bibiliya, tuba tugomba gucukumbura. Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kwiga Ijambo ry’Imana babyitondeye, kugira ngo ‘biyumvishe neza ubugari, uburebure, ubuhagarike n’ubujyakuzimu’ bw’ibivugwamo. Ibyo byari gutuma bagira ukwizera ‘guhamye’ (Efe. 3:14-19). Natwe tugomba kubigana. w23.10 44:1-3

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze