IGICE CYO KWIGWA CYA 39
INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”
Jya uhora witeguye gufasha abemeye kwakira ubutumwa bwiza
“Abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera.”—IBYAK. 13:48.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, turi burebe impamvu ari ngombwa ko dusaba abantu kubigisha Bibiliya kandi tukabatumira mu materaniro.
1. Abantu bashobora kwakira bate ubutumwa bwiza tubabwira? (Ibyakozwe 13:47, 48; 16:14, 15)
ABANTU benshi bo mu kinyejana cya mbere bahitaga bemera inyigisho za gikristo bakimara kuzumva. (Soma mu Byakozwe 13:47, 48; 16:14, 15.) No muri iki gihe, hari abantu bumva ubutumwa bwiza bagahita babwishimira cyane. Hari n’abandi batishimira ubutumwa bwiza bakimara kubwumva, ariko nyuma yaho bakazemera kwiga byinshi kandi bagakorera Imana. None se twakora iki mu gihe tubonye abantu ‘biteguye kwemera’ ubutumwa bwiza?
2. Ni mu buhe buryo ibyo dukora mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, bimeze nk’ibyo umuhinzi akora?
2 Reka dufate urugero. Ibyo dukora mu murimo wo guhindura abantu abigishwa twabigereranya n’ibyo umuhinzi akora mu murima. Hari imyaka ishobora kwera mbere y’iyindi. Umuhinzi arayisarura ariko agakomeza kwita ku yindi itarera. Natwe iyo tubonye umuntu witeguye kwakira ubutumwa bwiza, tuba twifuza kumufasha agahinduka umwigishwa wa Kristo vuba uko bishoboka kose. Ariko kimwe na wa muhinzi ukomeza kwita ku myaka itarera, natwe dukomeza kwita ku bantu bataramenya ko kwiga Bibiliya no kwiga ibyerekeye Imana bibafitiye akamaro (Yoh. 4:35, 36). Ubushishozi buzatuma tumenya niba umuntu yiteguye kuganira natwe, tumenye n’uko twaganira na we. Muri iki gice, tugiye kureba uko twaganira ku nshuro ya mbere n’abantu biteguye kwemera ubutumwa bwiza. Nanone turi burebe uko twabafasha kugira ngo bakomeze kuba incuti za Yehova kandi bazamukorere.
UKO TWAFASHA ABANTU BISHIMIYE UBUTUMWA BWIZA
3. Twakora iki mu gihe tubonye umuntu wishimiye ubutumwa bwiza? (1 Abakorinto 9:26)
3 Iyo turi mu murimo wo kubwiriza tukabona abantu bishimiye ubutumwa bwiza, tuba twifuza guhita tubafasha bagatangira kwiga ibyerekeye Yehova kandi bakaba incuti ze. Ubwo rero tukiganira bwa mbere, tugomba guhita tubasaba kubigisha Bibiliya kandi tukabatumira mu materaniro.—Soma mu 1 Abakorinto 9:26.
4. Vuga inkuru y’umuntu wahise wemera kwiga Bibiliya.
4 Jya usaba abantu kubigisha Bibiliya. Hari abantu tubwiriza bagahita bemera kwiga Bibiliya. Urugero muri Kanada, umunsi umwe ari ku wa Kane, hari umugore waje ku kagare afata agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Mushiki wacu wari kuri ako kagare yamusobanuriye ko umuntu ufashe ako gatabo aba ashobora no kwiga Bibiliya ku buntu. Uwo mugore byaramushimishije cyane maze bahana nomero za telefone. Kuri uwo munsi, uwo mugore yandikiye mushiki wacu amubaza igihe bazigira Bibiliya. Igihe uwo mushiki wacu yamubwiraga ko azajya kumureba ku wa Gatandatu, uwo mugore yaramubwiye ati: “Ahubwo se waje ejo? Mfite umwanya.” Ku wa Gatanu bahise batangira kwiga Bibiliya. Ku Cyumweru uwo mugore yagiye ku materaniro ku nshuro ya mbere, kandi akomeza kugirana ubucuti na Yehova.
5. Ni gute twagaragaza ubushishozi mu gihe dusaba umuntu kumwigisha Bibiliya? (Reba n’amafoto.)
5 Birumvikana ko tutakwitega ko abantu bose tubwiriza, bazahita bemera kwiga Bibiliya nk’uwo mugore tumaze kubona. Hari abo bisaba igihe. Bene abo tuba tugomba gutangira kuganira na bo duhereye ku ngingo ibashimisha. Ariko iyo dukomeje kurangwa n’icyizere kandi tugakomeza kubitaho, mu gihe gito bashobora kwemera kwiga Bibiliya. None se mu gihe tugiye kubasaba kuyiga, twabibabwira dute? Icyo kibazo cyabajijwe abavandimwe na bashiki bacu bafashije abantu benshi gutangira kwiga Bibiliya.
Ni iki wabwira abantu bari kuri aya mafoto kugira ngo bishimire kwiga Bibiliya? (Reba paragarafu ya 5)a
6. Ni ayahe magambo twakoresha dusaba umuntu kumwigisha Bibiliya?
6 Ababwiriza n’abapayiniya babajijwe ibirebana no gutangira kwigisha abantu Bibiliya, bavuze ko mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe ugiye gusobanurira umuntu gahunda yo kwiga Bibiliya, uba ugomba kwirinda gukoresha amagambo nk’aya ngo: “Icyigisho,” “kwiga Bibiliya,” cyangwa “kukwigisha.” Bavuze ko ari byiza gukoresha amagambo nk’aya ngo: “Kuganira,” “kungurana ibitekerezo” no “kurushaho kumenya Bibiliya.” Kugira ngo ufashe umuntu maze muzongere kuganira, ushobora kumubwira uti: “Biratangaje kubona ukuntu Bibiliya isubiza ibibazo twibaza mu buzima.” Cyangwa uti: “Burya Bibiliya si igitabo kivuga iby’idini gusa, ahubwo inadufasha mu bibazo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi.” Ushobora kongeraho uti: “Ntibitwara igihe kinini; iminota 10 kugera kuri 15 iba ihagije kugira ngo umenye ikintu cyakugirira akamaro mu buzima.” Ibyo ushobora kubivuga udakoresheje amagambo ngo: “Tuzashyiraho gahunda” cyangwa se “buri cyumweru,” kuko bishobora gutuma umuntu yumva ko uri kumusaba ko mwazajya muhura kenshi.
7. Ni ryari bamwe bamenye ko babonye ukuri? (1 Abakorinto 14:23-25)
7 Jya ubatumira baze mu materaniro. Uko bigaragara, mu gihe cy’intumwa Pawulo hari abantu bamenye ko babonye ukuri, igihe bajyaga mu materaniro ya gikristo ku nshuro ya mbere. (Soma mu 1 Abakorinto 14:23-25.) Inshuro nyinshi ni na ko bigenda muri iki gihe. Abantu benshi iyo batangiye kuza mu materaniro, ni bwo batangira kugirana na Yehova ubucuti bukomeye mu buryo bwihuse. None se ni ryari twatangira gutumira umuntu ngo aze mu materaniro? Mu isomo rya 10 ry’igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, umuntu wiga Bibiliya asabwa kujya mu materaniro. Icyakora si ngombwa ko utegereza ngo mugere aho hose. Igihe uganiriye n’umuntu ku nshuro ya mbere, ushobora kumutumira ngo azaze mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru. Wenda ushobora kumubwira umutwe wa disikuru cyangwa ukamubwira ikintu kizavugwa mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.
8. Ni ibihe bintu bibera mu materaniro yacu dushobora kubwira umuntu mu gihe tumutumira? (Yesaya 54:13)
8 Mu gihe dutumira mu materaniro umuntu wishimiye ubutumwa bwiza, dushobora kumusobanurira ukuntu amateraniro yacu aba atandukanye n’amateraniro yo mu idini asanzwe ajyamo. Hari umuntu wigaga Bibiliya wagiye mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, maze abaza uwamwigishaga ati: “None se uyu muntu uri kwigisha, azi amazina y’abantu bose?” Mushiki wacu wamwigishaga yamusobanuriye ko tugerageza kumenya amazina y’abagize itorero bose, nk’uko tuba tuzi amazina y’abagize umuryango wacu. Uwo muntu wigaga Bibiliya yavuze ko mu rusengero rwabo abantu benshi baba bataziranye. Ushobora no kumusobanurira ko burya n’impamvu ituma tujya mu materaniro itandukanye n’ituma andi madini ajyayo. (Soma muri Yesaya 54:13.) Igituma tujya mu materaniro ni ukugira ngo dusenge Yehova, atwigishe, kandi duterane inkunga (Heb. 2:12; 10:24, 25). Ni yo mpamvu amateraniro yacu aba ateguye mu buryo budufasha kwiga ibintu bidufitiye akamaro, aho kuvuga ibintu by’imigenzo y’idini (1 Kor. 14:40). Ahantu duteranira haba ari ahantu horoheje, ariko hari urumuri ruhagije ku buryo ushobora kuhigira mu buryo bworoshye. Nanone kubera ko tutivanga muri politike, mu materaniro yacu ntihavugirwamo ibiganiro bya politike cyangwa ngo habere ibiganiro mpaka bishingiye ku bitekerezo by’abantu. Bishobora kuba byiza kubanza kwereka uwo wigisha Bibiliya videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” Ibyo bizatuma aza mu materaniro azi uko biri bugende.
9-10. Mu gihe dutumira umuntu kuza mu materaniro yacu, ni iki twamubwira kugira ngo tumumare ubwoba? (Reba n’ifoto.)
9 Hari abantu banga kuza mu materaniro yacu, kubera ko batinya ko tuzabasaba guhindura idini bakaba Abahamya ba Yehova. Jya ubwira uwo watumiye ko twishimira abashyitsi, kandi ko nta we duhatira kugira icyo avuga. Twishimira ko abagize imiryango baza, bakazana n’abana babo n’iyo baba ari bato. Mu materaniro yacu, abana ntibagira inyigisho zabo zihariye. Ahubwo abana n’ababyeyi baricarana, bakigira hamwe. Ibyo bituma ababyeyi bamenya abantu bari kumwe n’abana babo n’ibyo bari kwiga (Guteg. 31:12). Ntidusaba amaturo cyangwa ngo dutambagize amabahasha yo guturisha. Ahubwo dukurikiza itegeko rya Yesu rigira riti: “Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutanga ku buntu” (Mat. 10:8). Ushobora no kumusobanurira ko atari ngombwa ko aza yambaye imyenda ihenze. Imana ntireba uko umuntu asa inyuma, ahubwo ireba mu mutima.—1 Sam. 16:7.
10 Mu gihe umuntu yaje mu materaniro, jya ukora ibishoboka byose kugira ngo yumve yisanzuye. Jya umwereka bamwe mu basaza b’itorero bamusuhuze kandi asuhuze n’abandi bavandimwe na bashiki bacu. Kubona ukuntu abantu bamwitayeho bishobora gutuma yifuza kugaruka. Mu gihe muri mu materaniro, niba adafite Bibiliya jya umwereka mu yawe, umufashe kubona imirongo utanga ikiganiro ari gusoma kandi umwereke ibyo turi kwiga.
Iyo umuntu mushya ahise aza mu materaniro, ahita atangira kugirana ubucuti na Yehova (Reba paragarafu ya 9-10)
UKO WAFASHA UMUNTU WATANGIYE KWIGA BIBILIYA
11. Wagaragaza ute ko wubahiriza gahunda y’uwo wigisha Bibiliya?
11 Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dufite umuntu twigisha Bibiliya? Ujye wubahiriza gahunda ye n’igihe yaguhaye. Niba mufitanye gahunda, ujye wubahiriza igihe yaguhaye, nubwo mu gace utuyemo abantu baba badakunda kubahiriza igihe. Nanone niba mugiye kwiga ku nshuro ya mbere, bishobora kuba byiza kudakoresha igihe kirekire. Hari abavandimwe na bashiki bacu bagiye bigisha abantu benshi Bibiliya, bavuze ko biba byiza gukoresha igihe gito ku cyo mwari mwavuganye, nubwo uwo wigisha yaba agishaka kwiga. Nanone ntukavuge amagambo menshi. Jya ureka uwo wigisha avuge ibimuri ku mutima.—Imig. 10:19.
12. Ni iyihe ntego twagombye kuba dufite mu gihe tugitangira kwigisha umuntu Bibiliya?
12 Kuva tugitangira kwigisha umuntu, intego twagombye kuba dufite ni iyo kumufasha kumenya Yehova na Yesu no kubakunda. Kugira ngo ibyo tubigereho, igihe cyose twagombye kwereka abo twigisha icyo Bibiliya ivuga, aho kubabwira ibyo twe dutekereza (Ibyak. 10:25, 26). Intumwa Pawulo yadusigiye urugero rwiza. Iyo yabaga yigisha, inyigisho ze zibandaga kuri Yesu Kristo, uwo Yehova yohereje kugira ngo adufashe kumumenya no kumukunda (1 Kor. 2:1, 2). Nanone Pawulo yagaragaje impamvu ari iby’ingenzi gufasha abigishwa bashya kwitoza imico myiza yagereranywa na zahabu, ifeza n’andi mabuye y’agaciro (1 Kor. 3:11-15). Muri iyo mico y’agaciro kenshi harimo ukwizera, ubwenge, ubushishozi, no gutinya Yehova (Zab. 19:9, 10; Imig. 3:13-15; 1 Pet. 1:7). Jya wigana Pawulo ufashe abo wigisha Bibiliya kugira ukwizera gukomeye no kugirana ubucuti bukomeye na Papa wabo wo mu ijuru ubakunda.—2 Kor. 1:24.
13. Twagaragaza dute umuco wo kwihangana no gushyira mu gaciro, mu gihe dufasha abantu bishimira ubutumwa bwiza? (2 Abakorinto 10:4, 5) (Reba n’ifoto.)
13 Jya wigana uko Yesu yigishaga ugaragaze umuco wo kwihangana no gushyira mu gaciro. Jya wirinda kubaza umuntu ibibazo byamukoza isoni. Niba hari ikintu adahise asobanukirwa, si ngombwa ko mukomeza kukiganiraho. Mujye mwiga ibindi muzakigarukeho nyuma. Ntugahatire uwo wigisha kwemera inyigisho runaka kandi bitaramuzamo. Ahubwo jya umuha igihe cyo kuyitekerezaho no guhindura uko yumva ibintu (Yoh. 16:12; Kolo. 2:6, 7). Bibiliya ivuga ko inyigisho z’ikinyoma zimeze “nk’inkuta zikomeye” tuba tugomba ‘gusenya.’ Mu rurimi rw’Ikigiriki hakoreshejwe imvugo y’ikigereranyo, yerekeza ku munara ukomeye bahungiramo, uba ugomba gusenywa. (Soma mu 2 Abakorinto 10:4, 5.) Bishobora kutorohera uwo twigisha Bibiliya kureka inyigisho amaze igihe kirekire yizera. Ni yo mpamvu tuba tugomba kumufasha akamera nk’uwubaka umunara mushya, ni ukuvuga akiringira Yehova. Ibyo bizamufasha kureka inyigisho yari asanzwe akunda cyane.—Zab. 91:9.
Jya uha uwo wigisha Bibiliya igihe cyo gutekereza ku byo yiga no guhindura ibyo yari asanzwe yemera (Reba paragarafu ya 13)
UKO WAFASHA ABANTU BASHYA BAJE MU MATERANIRO
14. Twakwakira dute abantu bashya baje mu materaniro?
14 Yehova aba yiteze ko twakira neza abantu bashya baje mu materaniro, tukirinda kurobanura dushingiye ku rwego rw’imibereho, umuco cyangwa ubwoko (Yak. 2:1-4, 9). None se twakora iki ngo tugaragarize urukundo abaza mu materaniro yacu?
15-16. Mu gihe abantu bashya baje mu materaniro, twabafasha dute kugira ngo bumve bisanzuye?
15 Hari abantu baza mu materaniro yacu babitewe gusa n’amatsiko cyangwa se babisabwe n’undi muntu utuye mu kandi gace. Abantu nk’abo tujye tubitaho. Jya ubagaragariza urugwiro, ariko ntukabye kubisanzuraho. Jya ubasaba baze mwicarane. Ujye ubereka muri Bibiliya yawe no mu bindi bitabo turi gukoresha cyangwa ubashakire ibyabo. Nanone jya utekereza icyo wakora kugira ngo utume bumva bisanzuye. Hari umugabo waje ku Nzu y’Ubwami, maze abwira umuvandimwe wamwakiriye ko yumvaga afite isoni kubera ko atari yambaye nk’abandi. Uwo muvandimwe yaramuhumurije, amubwira ko Abahamya ba Yehova iyo batari mu materaniro, na bo bambara imyenda isanzwe. Uwo mugabo yaje kubatizwa, icyakora ntiyigeze yibagirwa ukuntu uwo muvandimwe yamufashije kumva yisanzuye. Ariko hari ikintu tugomba kwitondera: Mu gihe tuganira n’abantu bashya baje mu materaniro, haba mbere yayo cyangwa nyuma yayo, tugomba kwirinda kubabaza ibibazo bimeze nko kwinjira mu buzima bwabo.—1 Pet. 4:15.
16 Hari ubundi buryo dushobora gutuma abantu bashya baje mu materaniro yacu bumva bisanzuye. Tugomba kwitondera uko tuganira na bo, ibitekerezo dutanga n’ibyo tuvuga mu biganiro dutanga mu materaniro, twerekeza ku bantu batari Abahamya cyangwa twerekeza ku byo bizera. Tugomba kwirinda amagambo yabaca intege cyangwa se ayatuma bumva turi kubatuka (Tito 2:8; 3:2). Urugero, ntituba tugomba kunenga inyigisho zabo (2 Kor. 6:3). Kuri iyi ngingo, abavandimwe batanga za disikuru baba bagomba kwitonda cyane. Nanone bagaragaza ko bazirikana abantu bashya baba baje mu materaniro, bagasobanura amagambo cyangwa ibitekerezo abandi bantu batahita basobanukirwa.
17. Ni iyihe ntego twagombye kuba dufite mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza tukabona abantu ‘biteguye kwemera ukuri’?
17 Uko umunsi ushira ni ko umurimo dukora wo guhindura abantu abigishwa urushaho kwihutirwa kandi tuzakomeza kubona abantu ‘biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’ (Ibyak. 13:48). Mu gihe tubabonye, twagombye kwihutira kubasaba kwiga Bibiliya no kubatumira kuza mu materaniro. Nitubikora tuzaba tubafashije gutangira kugendera mu ‘nzira iyobora ku buzima’ bw’iteka.—Mat. 7:14.
INDIRIMBO YA 64 Dukore umurimo w’isarura
a IBISOBANURO BY’IFOTO.: Abavandimwe babiri bari kuganira n’umugabo wahoze ari umusirikare, wicaye ku ibaraza ari kwiruhukira. Bashiki bacu babiri bari kubwiriza umugore uhuze cyane.