2 Samweli
Cyangwa se dukurikije ubuhinduzi bw’ikigiriki bwa Septante, IGITABO CYA KABIRI CY’ABAMI
1 Sawuli amaze gupfa, Dawidi agaruka i Sikulagi+ avuye kwica Abamaleki,+ ahasibira kabiri. 2 Ku munsi wa gatatu haza umugabo+ uturutse mu ngabo za Sawuli, yashishimuye imyambaro ye+ kandi yiteye umukungugu mu mutwe.+ Ageze imbere ya Dawidi, yikubita hasi yubamye.+
3 Dawidi aramubaza ati “uturutse he?” Undi aramusubiza ati “ndacitse, nturutse mu ngabo za Isirayeli.” 4 Dawidi aramubaza ati “byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.” Aramusubiza ati “abantu bahunze urugamba kandi abenshi barapfuye.+ Ndetse Sawuli+ n’umuhungu we Yonatani+ barapfuye!” 5 Dawidi abaza uwo musore umubwiye iyo nkuru ati “wamenye ute ko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye?”+ 6 Uwo musore aramusubiza ati “narigenderaga, maze ngeze ku musozi wa Gilibowa+ mbona Sawuli yishingikirije icumu rye,+ abatwaye amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi bamusatiriye.+ 7 Ahindukiye arambona, arampamagara maze nditaba nti ‘karame!’ 8 Arambaza ati ‘uri nde?’ Ndamusubiza nti ‘ndi Umwamaleki.’+ 9 Arambwira ati ‘ngwino unsonge, ndababara cyane kuko nkiri muzima.’+ 10 Nuko ndamwegera ndamusonga,+ kuko nabonaga yakomeretse cyane atagishoboye gukira. Hanyuma mfata ikamba+ ryari ku mutwe we n’igikomo cyo ku kuboko kwe mbizanira databuja hano.”
11 Dawidi abyumvise ahita ashishimura imyambaro ye,+ abari kumwe na we bose na bo babigenza batyo. 12 Bararira baraboroga,+ biyiriza ubusa+ bageza nimugoroba, kubera ko Sawuli na Yonatani umuhungu we, n’abagize ubwoko bwa Yehova n’inzu ya Isirayeli,+ bari bicishijwe inkota.
13 Dawidi abaza uwo musore umubwiye iyo nkuru ati “ukomoka he?” Undi aramusubiza ati “data ni Umwamaleki w’umwimukira.”+ 14 Dawidi aramubaza ati “watinyutse+ ute kubangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta+ ukamwica?” 15 Dawidi ahita ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati “musumire umwice.” Uwo musore ahita amwica.+ 16 Dawidi aramubwira ati “amaraso yawe akujye ku mutwe,+ kuko akanwa kawe ari ko kagushinje+ igihe wivugiraga uti ‘ni jye wishe uwo Yehova yasutseho amavuta.’”+
17 Dawidi aririmbira Sawuli n’umuhungu we Yonatani+ indirimbo y’agahinda,+ 18 ategeka ko Abayuda+ bigishwa indirimbo yitwa “Umuheto.”+ Iyo ndirimbo yanditse mu gitabo cya Yashari.+ Igira iti
19 “Isirayeli we, abantu bawe beza biciwe ahirengeye hawe.+
Mbega ngo abagabo b’abanyambaraga barapfa!
Ntimubitangaze mu mihanda yo muri Ashikeloni,+
Kugira ngo abakobwa b’Abafilisitiya batishima,
Kugira ngo abakobwa b’abatakebwe batanezerwa.+
21 Mwa misozi y’i Gilibowa mwe,+ ikime ntikizongere kubatondaho, imvura ntizongere kubagwaho, kandi imirima yanyu ntikongere kwera imyaka yo gutura Imana.+
Kuko aho ari ho ingabo ikingira abanyambaraga yatesherejwe agaciro,
Ingabo ya Sawuli, ku buryo nta ngabo n’imwe yasizwe amavuta igihari.+
22 Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,+
Ngo uve mu maraso y’abishwe, ngo uve mu binure by’abanyambaraga,
Inkota ya Sawuli ntiyagarukaga ubusa.+
23 Sawuli na Yonatani,+ bari abanyagikundiro bashimisha,
Ntibatandukanye no mu rupfu rwabo.+
Baranyarukaga kurusha kagoma,+
Bari abanyambaraga kurusha intare.+
24 Mwa bakobwa bo muri Isirayeli mwe, nimuririre Sawuli,
We wabambikaga imyenda itukura itatse imirimbo,
Agashyira imirimbo ya zahabu ku myambaro yanyu.+