Zaburi
Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+ Indirimbo ya Dawidi.
8 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose!+
Icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru!+
2 Wagaragarije imbaraga zawe mu kanwa k’abana bato n’abonka,+
Uzigaragariza abakurwanya,+
Kugira ngo abanzi bawe n’abihorera bareke ibikorwa byabo.+
4 Bituma nibaza nti ‘umuntu buntu+ ni iki ku buryo wamuzirikana,+
Kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?’+
9 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye cyane mu isi yose!+