ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Icyaha cy’u Buyuda ntigishobora gukira (1-4)

      • Imigisha izanwa no kwiringira Yehova (5-8)

      • Umutima urashukana (9-11)

      • Yehova ni we byiringiro bya Isirayeli (12, 13)

      • Isengesho rya Yeremiya (14-18)

      • Kweza Isabato (19-27)

Yeremiya 17:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Abc 3:7; 2Ng 24:18; 33:1, 3
  • +Yes 1:29; Ezk 6:13

Yeremiya 17:3

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:11, 13; Yer 15:13
  • +Lew 26:30; Ezk 6:3

Yeremiya 17:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko mwakongejwe nk’umuriro bitewe n’uburakari bwanjye.”

Impuzamirongo

  • +Amg 5:2
  • +Gut 28:48; Yer 16:13
  • +Yes 5:25; Yer 15:14

Yeremiya 17:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

  • *

    Cyangwa “umuntu ufite imbaraga.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akishima mu maboko ye.”

Impuzamirongo

  • +Yes 30:1, 2
  • +2Bm 16:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 44

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 10

    15/8/1998, p. 5

Yeremiya 17:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umuntu ufite imbaraga.”

Impuzamirongo

  • +Zb 34:8; 146:5; Yes 26:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 10

Yeremiya 17:8

Impuzamirongo

  • +Zb 1:3; 92:12, 13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    9/2019, p. 8

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2011, p. 28

    15/3/2011, p. 14

    1/3/2009, p. 16-17

Yeremiya 17:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntushobora gukira.”

Impuzamirongo

  • +Int 6:5; 8:21; Img 28:26

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 43-45

    Umunara w’Umurinzi,

    15/2/2004, p. 10-11

    15/10/2001, p. 25

    1/8/2001, p. 9

    1/3/2000, p. 30

Yeremiya 17:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:7; 1Ng 28:9; Img 17:3; 21:2
  • +Rom 2:6; Gal 6:7; Ibh 2:23; 22:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2013, p. 9

Yeremiya 17:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu buryo budahuje n’ubutabera.”

Impuzamirongo

  • +Img 28:20; Yes 1:23; Yak 5:4

Yeremiya 17:12

Impuzamirongo

  • +2Ng 2:5; Yes 6:1

Yeremiya 17:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakandeka,” uko bigaragara byerekeza kuri Yehova.

Impuzamirongo

  • +Zb 73:27; Yes 1:28
  • +Yer 2:13; Ibh 22:1

Yeremiya 17:14

Impuzamirongo

  • +Yer 15:20

Yeremiya 17:15

Impuzamirongo

  • +Yes 5:19; 2Pt 3:4

Yeremiya 17:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umushumba.”

Yeremiya 17:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubarimbure inshuro ebyiri.”

Impuzamirongo

  • +Yer 15:15; 20:11
  • +Yer 18:23

Yeremiya 17:19

Impuzamirongo

  • +Yer 7:2

Yeremiya 17:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “murinde ubugingo bwanyu.”

Impuzamirongo

  • +Neh 13:19

Yeremiya 17:22

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:9, 10; Lew 23:3
  • +Kuva 31:13

Yeremiya 17:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bashinze ijosi.”

Impuzamirongo

  • +Yes 48:4; Ezk 20:13

Yeremiya 17:24

Impuzamirongo

  • +Gut 5:12-14

Yeremiya 17:25

Impuzamirongo

  • +Zb 132:11
  • +Yer 22:4

Yeremiya 17:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu majyepfo.”

  • *

    Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.

Impuzamirongo

  • +Yer 32:44
  • +Yer 33:13
  • +Lew 1:3
  • +Ezr 3:3
  • +Lew 2:1, 2
  • +Zb 107:22; 116:17; Yer 33:10, 11

Yeremiya 17:27

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:9, 10; Yer 39:8
  • +2Bm 22:16, 17; Amg 4:11

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 17:2Abc 3:7; 2Ng 24:18; 33:1, 3
Yer. 17:2Yes 1:29; Ezk 6:13
Yer. 17:32Bm 24:11, 13; Yer 15:13
Yer. 17:3Lew 26:30; Ezk 6:3
Yer. 17:4Amg 5:2
Yer. 17:4Gut 28:48; Yer 16:13
Yer. 17:4Yes 5:25; Yer 15:14
Yer. 17:5Yes 30:1, 2
Yer. 17:52Bm 16:7
Yer. 17:7Zb 34:8; 146:5; Yes 26:3
Yer. 17:8Zb 1:3; 92:12, 13
Yer. 17:9Int 6:5; 8:21; Img 28:26
Yer. 17:101Sm 16:7; 1Ng 28:9; Img 17:3; 21:2
Yer. 17:10Rom 2:6; Gal 6:7; Ibh 2:23; 22:12
Yer. 17:11Img 28:20; Yes 1:23; Yak 5:4
Yer. 17:122Ng 2:5; Yes 6:1
Yer. 17:13Zb 73:27; Yes 1:28
Yer. 17:13Yer 2:13; Ibh 22:1
Yer. 17:14Yer 15:20
Yer. 17:15Yes 5:19; 2Pt 3:4
Yer. 17:18Yer 15:15; 20:11
Yer. 17:18Yer 18:23
Yer. 17:19Yer 7:2
Yer. 17:21Neh 13:19
Yer. 17:22Kuva 20:9, 10; Lew 23:3
Yer. 17:22Kuva 31:13
Yer. 17:23Yes 48:4; Ezk 20:13
Yer. 17:24Gut 5:12-14
Yer. 17:25Zb 132:11
Yer. 17:25Yer 22:4
Yer. 17:26Yer 32:44
Yer. 17:26Yer 33:13
Yer. 17:26Lew 1:3
Yer. 17:26Ezr 3:3
Yer. 17:26Lew 2:1, 2
Yer. 17:26Zb 107:22; 116:17; Yer 33:10, 11
Yer. 17:272Bm 25:9, 10; Yer 39:8
Yer. 17:272Bm 22:16, 17; Amg 4:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 17:1-27

Yeremiya

17 “Icyaha cy’ab’i Buyuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma.

Cyandikishijwe igikoresho cyo kwandika gikozwe muri diyama ku mitima yabo

No ku mahembe y’ibicaniro byabo.

 2 Abana babo bibuka ibicaniro byabo n’inkingi z’ibiti* zo gusengwa,+

Biri iruhande rw’igiti gitoshye ku dusozi tureture,+

 3 Ku misozi yo mu giturage.

Nzatuma abasahuzi batwara ibintu byanyu n’ubutunzi bwanyu bwose;+

Bazatwara ibintu byanyu biri ahantu hirengeye, bitewe n’ibyaha byakorewe mu turere twanyu twose.+

 4 Uzemera gutanga umurage naguhaye ku bushake,+

Nanjye nzatuma ukorera abanzi bawe mu gihugu utazi,+

Kuko watumye uburakari bwanjye bwaka nk’umuriro,*+

Buzakomeza kwaka iteka ryose.”

 5 Yehova aravuga ati:

“Havumwe* umuntu* wiringira abantu basanzwe,+

Akishingikiriza ku mbaraga z’umuntu*+

Kandi umutima we wararetse Yehova.

 6 Azaba nk’igiti kiri cyonyine mu butayu.

Ikintu cyiza nikiramuka kije ntazakibona;

Ahubwo azatura ahantu humagaye mu butayu,

Mu gihugu cy’umunyu, umuntu adashobora kubamo.

 7 Umuntu* wizera Yehova,+

Yehova akamubera ibyiringiro, azabona imigisha.

 8 Azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi,

Imizi yacyo ikamanuka ikagera mu mugezi.

Nihaza ubushyuhe nta cyo azaba,

Ahubwo amababi ye azakomeza gutohagira.+

Mu mwaka urimo izuba ryinshi ntazahangayika

Kandi ntazareka kwera imbuto.

 9 Umutima urusha ibindi bintu byose gushukana kandi ni mubi cyane.*+

Ni nde wawumenya?

10 Njyewe Yehova ni njye ugenzura umutima,+

Nkagenzura n’ibitekerezo by’imbere cyane,*

Ngaha buri wese ibihwanye n’imyifatire ye

N’ibihuje n’ibikorwa bye.+

11 Umuntu ubona ubukire abanje guhemuka,*+

Ni nk’inkware ibundikira amagi itateye.

Buzamucika iminsi yo kubaho kwe igeze hagati

Kandi amaherezo bizagaragara ko nta bwenge agira.”

12 Uhereye mu ntangiriro, intebe y’ubwami y’Imana yashyizwe hejuru,

Ni yo rusengero rwacu.+

13 Yehova wowe byiringiro bya Isirayeli,

Abakureka bose bazakorwa n’isoni.

Abahinduka abahakanyi bakakureka* bazandikwa ku mukungugu,+

Kuko baretse Yehova, we soko y’amazi atanga ubuzima.+

14 Yehova unkize nanjye nzakira;

Undokore nanjye nzarokoka,+

Kuko ari wowe nsingiza.

15 Hari abajya bambwira bati:

“Ese ibyo Yehova yavuze ko bitaba?+

Ngaho nibibe turebe!”

16 Ariko njyewe, sinaretse kuba umwungeri* ugukurikira

Kandi sinigeze nifuza umunsi w’ibyago.

Uzi neza ibintu byose navuze.

Byose byabaye ubireba.

17 Ntuntererane ngo ngire ubwoba

Kuko ari wowe mpungiraho iyo mfite ibibazo.

18 Abantoteza nibakorwe n’isoni+

Ariko njye ntutume nkorwa n’isoni.

Reka bagire ubwoba,

Ariko ntiwemere ko njye ngira ubwoba.

Ubateze umunsi w’ibyago,+ ubamenagure

Kandi ubarimbure burundu.*

19 Yehova yarambwiye ati: “Genda uhagarare mu irembo ry’abana b’abantu, aho abami b’i Buyuda binjirira bakanahasohokera, uhagarare no mu marembo yose ya Yerusalemu.+ 20 Ubabwire uti: ‘mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe mwese abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu mwinjirira muri aya marembo, nimwumve ibyo Yehova avuga. 21 Yehova aravuga ati: “mwirinde* ntimukikorere umutwaro ku munsi w’Isabato cyangwa ngo muwinjize mu marembo y’i Yerusalemu.+ 22 Ntimukagire umutwaro muvana mu mazu yanyu ku munsi w’Isabato kandi ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukora.+ Mujye mweza umunsi w’Isabato, nk’uko nabitegetse ba sogokuruza banyu.+ 23 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi, barinangiye banga* kumvira kandi ntibemera igihano.”’+

24 “‘Yehova aravuga ati: “ariko nimunyumvira mu buryo bwuzuye, ntimugire umutwaro munyuza mu marembo y’uyu mujyi ku munsi w’Isabato kandi mukeza umunsi w’Isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose muwukoraho,+ 25 icyo gihe abami n’abatware bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ bazinjira mu marembo y’uyu mujyi, bicaye mu magare no ku mafarashi, bo n’abatware babo n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu;+ abantu bazakomeza gutura muri uyu mujyi iteka ryose. 26 Abantu bazaza baturutse mu mijyi y’i Buyuda, mu turere dukikije Yerusalemu, mu gihugu cya Benyamini,+ mu kibaya,+ mu karere k’imisozi miremire n’i Negebu,* baze bazanye ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibindi bitambo,+ amaturo y’ibinyampeke,+ ububani,* bazane n’ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova.+

27 “‘“Ariko nimwanga kunyumvira, ntimweze umunsi w’Isabato mukikorera imitwaro kandi mukayinjiza mu marembo y’i Yerusalemu ku munsi w’Isabato, nzatwika amarembo yayo kandi uwo muriro uzatwika iminara ya Yerusalemu ikomeye,+ ku buryo nta wuzawuzimya.”’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze