ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Imigani 1:1-31:31
  • Imigani

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imigani
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Imigani

IMIGANI

1 Iyi ni imigani ya Salomo+ umuhungu wa Dawidi,+ umwami wa Isirayeli.+

 2 Iyo migani ituma umuntu amenya ubwenge+ kandi akemera guhanwa,

Agasobanukirwa amagambo y’ubuhanga.

 3 Ituma yemera kwigishwa+ bityo akagira ubwenge,

Agakiranuka,+ agakurikiza ubutabera+ kandi akaba inyangamugayo.

 4 Ituma umuntu utaraba inararibonye agira ubwenge,+

Kandi igatuma umuntu ukiri muto agira ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza.*+

 5 Umunyabwenge atega amatwi kandi akarushaho kumenya.+

Umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge,+

 6 Bigatuma asobanukirwa imigani, amagambo agoye gusobanukirwa,

Amagambo y’abanyabwenge n’ibisakuzo byabo.+

 7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+

Abaswa ni bo bonyine banga kugira ubwenge kandi ntibemera gukosorwa.+

 8 Mwana wanjye, jya wemera ibyo papa wawe akwigisha,+

Kandi ujye wumvira inama mama wawe akugira.+

 9 Bizakubera nk’ikamba ryiza cyane wambaye ku mutwe,+

Kandi bikubere nk’umukufi mwiza wambaye mu ijosi.+

10 Mwana wanjye, abanyabyaha nibagerageza kugushuka ntukemere.+

11 Nibakubwira bati: “Ngwino tujyane,

Twihishe dutege abantu, maze tubice,

Tugirire nabi abantu b’inzirakarengane tubahora ubusa,

12 Tubamire ari bazima nk’uko Imva* imira abantu,

Ndetse tubamire bunguri nk’abamanuka bajya mu rwobo,

13 Dutware ibintu byabo byose by’agaciro,

Maze twuzuze amazu yacu ibyo twasahuye.

14 Rwose ngwino tujyane,

Tuzagabana ibyo tuziba byose tunganye.”

15 Mwana wanjye ntukajyane na bo.

Ujye ubirinda,+

16 Kuko bagenzwa no gukora ibibi,

Bakihutira kwica abantu.+

17 Gutega umutego inyoni iwureba ni ukurushywa n’ubusa.

18 Ni yo mpamvu bihisha kugira ngo bice abantu.

Barabatega kugira ngo babambure ubuzima.

19 Uko ni ko abantu bashaka gukira bahemutse bamera,

Ariko ibyo bakora bizabahitana.+

20 Ubwenge nyakuri+ bukomeza kurangurura mu muhanda.+

Ijwi ryabwo rikomeza kumvikanira ahantu hahurira abantu benshi.+

21 Buhamagara buri mu mahuriro y’imihanda inyuramo abantu benshi.

Buvugira amagambo yabwo mu marembo y’umujyi bugira buti:+

22 “Mwa bantu mwe mudafite ubumenyi, muzakomeza kubura ubumenyi kugeza ryari?

Namwe mukunda gusekana, muzishimira guseka abandi kugeza ryari?

Mwa bantu batagira ubwenge mwe, muzakomeza kwanga ubwenge kugeza ryari?+

23 Nimwumvire inama mbagira.+

Ni bwo nzabasukaho umwuka wanjye,

Mbamenyeshe amagambo yanjye.+

24 Narabahamagaye mukomeza kwanga,

Kandi narambura ukuboko kugira ngo mbafashe mukanyirengagiza.+

25 Mwakomeje kutumvira inama zose nabagiriye,

Kandi nabacyaha ntimwemere.

26 Ni yo mpamvu nanjye nzabaseka mwagize ibyago,

Nkabamwaza mwahuye n’ibyo mutinya.+

27 Ibyo mutinya nibibisukaho nk’imvura y’amahindu,

N’ibyago bikabibasira bimeze nk’umuyaga ukaze,

Igihe muzaba mwahuye n’ingorane n’ibihe bigoye,

28 Icyo gihe muzampamagara ariko sinzitaba.

Muzanshakana umwete ariko ntimuzambona,+

29 Kubera ko mwanze kugira ubumenyi,+

Kandi ntimutinye Yehova.+

30 Mwanze inama zanjye,

Kandi narabacyashye muransuzugura.

31 Ni yo mpamvu muzagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byanyu,+

Kandi imigambi mibi mupanga izabateza imibabaro.

32 Kuyoba kw’abantu bataraba inararibonye ni ko kuzatuma bapfa,

Kandi kwidamararira kw’abantu batagira ubwenge ni ko kuzatuma barimbuka.

33 Ariko untega amatwi azagira umutekano,+

Kandi ntazaterwa ubwoba n’ibibi ibyo ari byo byose.”+

2 Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,

Kandi amategeko yanjye ukayaha agaciro,+

 2 Ugatega amatwi ibyo ubwenge buvuga,+

Kandi umutima wawe ukawushishikariza kugira ubushishozi,+

 3 Kandi niba ukora uko ushoboye ngo usobanukirwe,+

Ugahatana kugira ngo ugire ubushishozi,+

 4 Niba ukomeza gushaka ibyo bintu nk’ushaka ifeza,+

Kandi ugakomeza kubishakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,+

 5 Ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo,+

Kandi uzamenya Imana.+

 6 Kuko Yehova ari we utanga ubwenge,+

Kandi ibyo avuga biba birimo ubumenyi n’ubushishozi.

 7 Abakiranutsi abaha ubwenge,

N’abakora ibyiza+ akababera ingabo ibarinda.

 8 Arinda abakiranutsi,

Kandi azarinda indahemuka ze.+

 9 Ubwo rero nawe uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo,

Bityo ukore ibyiza.+

10 Niwishimira kugira ubwenge,+

Kandi ugashimishwa no kugira ubumenyi,+

11 Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda,+

Kandi ubushishozi na bwo buzakurinda,

12 Kugira ngo bugukize inzira mbi

N’abantu bavuga ibintu bibi,+

13 N’abaretse gukora ibyiza

Bakaba bakora ibibi,+

14 N’abitwara nabi,

Bagashimishwa no gukora ibintu bibi biteye isoni,

15 N’indyarya,

N’abarimanganya* mu byo bakora byose.

16 Buzagukiza umugore wiyandarika,

Bukurinde amagambo aryohereye y’umugore w’indaya,+

17 Ureka incuti ye magara* yo mu bukumi bwe,+

Akibagirwa isezerano ry’Imana ye.

18 Kuko kujya mu nzu ye ari nko gusanga urupfu,

Kandi inzira ijya mu nzu ye ni nk’inzira ijya mu mva.+

19 Mu basambana na we nta n’umwe uzagaruka,

Kandi nta n’umwe uzongera kunyura mu nzira y’ubuzima.+

20 Ubwo rero, jya wigana abantu beza,

Kandi ukomeze gukora ibikwiriye.+

21 Abakiranutsi ni bo bazatura mu isi,

Kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo.+

22 Naho ababi bazakurwa mu isi,+

Kandi abariganya bazayishiramo burundu.+

3 Mwana wanjye ntukibagirwe ibyo nkwigisha,

Kandi ujye uhora wumvira amategeko yanjye,

 2 Kuko bizatuma ubaho igihe kirekire,

Kandi ukagira amahoro.+

 3 Ntukareke kugaragaza urukundo n’ubudahemuka.+

Ahubwo bizakubere nk’umukufi* mwiza wambaye mu ijosi,

Kandi ujye uhora ubizirikana.+

 4 Ibyo bizatuma wemerwa, ugire ubushishozi,

Ku buryo bigaragarira Imana n’abantu.+

 5 Jya wiringira Yehova+ n’umutima wawe wose,

Kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.+

 6 Ujye umuzirikana mu byo ukora byose,+

Na we azakuyobora.+

 7 Ntukigire umunyabwenge,+

Ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi.

 8 Ibyo bizaba nk’umuti ukuvura,

Maze wongere ugire imbaraga.

 9 Jya uhesha Yehova icyubahiro ukoresheje ubutunzi bwawe,+

N’ibyiza kurusha ibindi byo mu musaruro wawe.+

10 Ni bwo aho ubika imyaka yawe hazuzura,+

N’ibyo wengeramo divayi bikuzura divayi nshya.

11 Mwana wanjye, ntukange igihano Yehova aguha,+

Kandi ntukarakare nagucyaha,+

12 Kuko Yehova ahana uwo akunda,+

Nk’uko umubyeyi ahana umwana we yishimira.+

13 Umuntu ugira imigisha ni ufite ubwenge,+

Kandi akagira ubushishozi.

14 Kugira ubwenge ni byiza cyane kuruta kugira ifeza,

Kandi biruta kugira zahabu.+

15 Bufite agaciro kenshi kuruta amabuye y’agaciro yo mu nyanja,*

Kandi mu byo wakwifuza byose nta cyaburuta.

16 Nugira ubwenge uzabaho igihe kirekire,

Kandi uzagira ubutunzi n’icyubahiro.

17 Nubugira uzishima,

Kandi ugire amahoro mu buzima bwawe bwose.+

18 Iyo umuntu akomeje kugira ubwenge bumubera nk’igiti cy’ubuzima.

Umuntu ukomeza kubugira, azabona imigisha.+

19 Yehova yaremye isi abigiranye ubwenge,+

Kandi yashyizeho ijuru ararikomeza abigiranye ubushishozi.+

20 Ubumenyi bwe ni bwo bwatumye atandukanya amazi menshi cyane,

N’ibicu byo mu kirere bigakomeza kuvamo imvura.+

21 Mwana wanjye, ibyo ntukabyibagirwe.*

Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.

22 Bizaguhesha ubuzima,

Kandi bikubere nk’umurimbo wambara mu ijosi.

23 Ni bwo uzagenda mu nzira yawe ufite umutekano,

Kandi nta kintu icyo ari cyo cyose kizagusitaza.+

24 Uzajya uryama nta cyo wikanga,+

Kandi uzaryama usinzire neza.+

25 Ntuzatinya ikintu giteye ubwoba gitunguranye,+

Cyangwa ibyago bizagera ku babi bimeze nk’imvura irimo umuyaga mwinshi.+

26 Yehova azatuma ugira icyizere,+

Kandi azakurinda kugwa mu mutego.+

27 Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye,+

Mu gihe ufite ubushobozi bwo kubikora.+

28 Ntukabwire mugenzi wawe uti: “Genda uzagaruke ejo ni bwo nzagira icyo nguha,”

Kandi ugifite muri uwo mwanya.

29 Ntugapange umugambi wo kugirira nabi mugenzi wawe,+

Kandi aturanye nawe yumva afite umutekano.

30 Ntugatongane n’umuntu nta cyo mupfa,+

Kandi nta kibi yagukoreye.+

31 Ntukagirire ishyari umunyarugomo,+

Cyangwa ngo ukore nk’ibyo akora.

32 Yehova yanga cyane umuntu urimanganya,*+

Ariko abakiranutsi ni bo ncuti ze magara.+

33 Yehova yemera ko abo mu rugo rw’umuntu mubi bagerwaho n’ibyago,+

Ariko aha umugisha abo mu rugo rw’umukiranutsi.+

34 Abaseka abandi na we arabaseka,+

Ariko abicisha bugufi abagirira neza.+

35 Abanyabwenge bazagira icyubahiro,

Ariko abatagira ubwenge bazakorwa n’ikimwaro.+

4 Bana banjye, mujye mwumva ibyo papa wanyu abigisha+ kandi mubyitondere,

Kugira ngo mugire ubushobozi bwo gusobanukirwa.

 2 Amabwiriza mbaha ni meza.

Ntimukirengagize ibyo mbigisha.+

 3 Nabereye papa umwana mwiza,+

Kandi mama yarankundaga cyane.+

 4 Papa yaranyigishaga akambwira ati: “Ujye uzirikana ibyo nkubwira.+

Ujye wumvira amategeko yanjye kugira ngo ubeho.+

 5 Gira ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa,+

Kandi ntukibagirwe ibyo nkubwira cyangwa ngo ubyirengagize.

 6 Ntukareke ubwenge kuko buzakurinda,

Ujye ubukunda na bwo buzagufasha.

 7 Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.+ Bityo rero jya ubushakisha,

Kandi mu byo ukora byose ntukirengagize kugira ubuhanga.+

 8 Ujye uha ubwenge agaciro na bwo buzatuma ushyirwa hejuru.+

Buzatuma ugira icyubahiro kuko wabukomeyeho.+

 9 Buzakubera nk’umurimbo wambaye ku mutwe,

Bukubere nk’ikamba ry’ubwiza.”

10 Mwana wanjye, umva ibyo nkubwira kandi ubyemere,

Ni bwo uzabaho imyaka myinshi.+

11 Nzakwigisha umenye ubwenge,+

Nzakuyobora kugira ngo ukore ibikwiriye.+

12 Nugenda nta kizakubangamira,

Kandi niwiruka ntuzasitara.

13 Emera igihano kandi ntukireke.+

Jya uzirikana ibyo wigishijwe kuko ari byo bizatuma ubaho.+

14 Ntukigane ababi,

Kandi ntugakurikize ibyo bakora.+

15 Ntukifatanye n’abantu babi,+

Kandi ujye ubagendera kure.+

16 Ntibashobora gusinzira batarakora ibibi,

Kandi ntibashobora gusinzira batabonye uwo bagusha.

17 Babona ibyokurya bakoze ibikorwa by’urugomo,

Kandi banywa divayi babanje kugira nabi.

18 Ariko inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo wa mu gitondo,

Ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa.+

19 Inzira y’ababi yo imeze nk’umwijima mwinshi cyane.

Ntibamenya ibibasitaza.

20 Mwana wanjye, itondere amagambo yanjye,

Kandi utege amatwi ibyo nkubwira.

21 Ntukabyibagirwe,

Ahubwo ujye ukomeza kubibika ku mutima wawe,+

22 Kuko abumvira amagambo yanjye bibahesha ubuzima,+

Kandi bigatuma bamererwa neza.

23 Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa,+

Kuko ari wo uzaguhesha ubuzima.

24 Reka amagambo y’uburyarya,+

Kandi wamaganire kure uburiganya.

25 Ujye ureba imbere yawe!

Rwose ntukarangare ngo urebe iburyo cyangwa ibumoso.+

26 Jya ukura ibisitaza mu nzira yawe.+

Bizatuma ugenda ufite umutekano kandi nta bigutega.

27 Ntukayobe ngo unyure iburyo cyangwa ibumoso.+

Jya wirinda ibibi.

5 Mwana wanjye, ujye wita ku magambo y’ubwenge nkubwira,

Kandi utege amatwi ibyo nkwigisha ku birebana n’ubushishozi,+

 2 Kugira ngo urinde ubushobozi bwawe bwo gutekereza,

Kandi ibyo uvuga bigaragaze ko ufite ubumenyi.+

 3 Amagambo y’umugore wiyandarika aryohereye kurusha ubuki,+

Kandi yorohereye kurusha amavuta.+

 4 Ariko ingaruka z’uwo mugore zisharira nk’umuravumba,+

Kandi zikomeretsa nk’inkota ityaye ku mpande zombi.+

 5 Imyifatire ye iganisha ku rupfu,

Kandi ibikorwa bye bijyana umuntu mu Mva.*

 6 Ntajya atekereza inzira y’ubuzima,

Aba agenda nk’utazi iyo ajya.

 7 None rero mwana wanjye, ntega amatwi,

Kandi ntiwirengagize ibyo nkubwira.

 8 Ujye ugendera kure uwo mugore,

Kandi ntukagere ku muryango w’inzu ye,+

 9 Kugira ngo abantu batakugaya,+

Kandi ukazamara imyaka myinshi ubabaye,+

10 N’ubutunzi bwawe ntibutwarwe n’abantu utazi,+

Cyangwa ngo ibyo wakoreye bitwarwe n’undi muntu.

11 Nutanyumvira amaherezo uzahura n’imibabaro myinshi,

Kubera ko uzaba utagifite imbaraga kandi n’umubiri wawe warangiritse.+

12 Icyo gihe uzavuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga,

Nta n’ubwo nemeye gucyahwa!

13 Sinumviye abanyigishaga,

Kandi sinitaye ku byo bambwiraga.

14 Nishoye mu bikorwa byangiza,

Abantu bose babireba.”+

15 Ujye unywa amazi yo mu iriba ryawe,

N’amazi atemba aturutse mu isoko yawe.+

16 Ntukemere ko amasoko y’amazi yawe

N’imigezi y’amazi yawe bisandarira ku karubanda.+

17 Ajye aba ayawe wenyine,

Ntakabe ay’abandi bantu.+

18 Isoko y’amazi yawe nihabwe umugisha,

Kandi ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe,+

19 Akubere nk’imparakazi ikundwa, kandi akubere nk’isirabo* iteye ubwuzu.+

Amabere ye ahore akunezeza,

Kandi urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane.+

20 None se mwana wanjye, kuki watwarwa n’umugore wiyandarika,

Cyangwa ugapfumbata umugore w’indaya?+

21 Ibyo umuntu akora byose Yehova aba abibona.

Agenzura imyitwarire ye yose.+

22 Umuntu mubi azagwa mu mutego bitewe n’amakosa ye,

Kandi azafatirwa mu byaha bye.+

23 Azapfa azize ko yabuze umuntu umuhana,

No kuba yarayobejwe no kutagira ubwenge.

6 Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe,+

Ukaba waragiranye amasezerano n’umuntu utazi mugakorana mu ntoki,+

 2 Niba waraguye mu mutego bitewe n’isezerano watanze,

Ugafatirwa mu magambo wivugiye,+

 3 Mwana wanjye, ibyo bisobanura ko mugenzi wawe yakwigaruriye.

Ubwo rero kugira ngo wibohore dore icyo wakora:

Genda wicishe bugufi, umwinginge umutitiriza.+

 4 Ntukemere gusinzira,

Kandi ntukemere gutora agatotsi.

 5 Ibohore nk’isirabo* iva mu maboko y’umuhigi,

Cyangwa nk’inyoni iva mu maboko y’umuntu utega inyoni.

 6 Wa munebwe we,+ sanga ikimonyo,

Witegereze uko gikora maze ube umunyabwenge.

 7 Nubwo kitagira umuyobozi, umutware cyangwa umutegetsi,

 8 Gitegura ibyokurya byacyo mu mpeshyi,+

Kandi kigakusanya ibyokurya byacyo mu gihe cyo gusarura imyaka.

 9 Wa munebwe we, uzaryamira ugeze ryari?

Uzakanguka ryari?

10 Uba wibwira uti: “Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,

Nipfumbate ho gato nduhuke.”+

11 Ariko ubukene buzagutera bugutunguye nk’umujura,

N’ubutindi bugutere bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+

12 Umuntu utagira umumaro w’inkozi y’ibibi, agenda avuga amagambo arimo uburyarya.+

13 Agenda yica ijisho,+ agaca n’amasiri akoresheje intoki n’ibirenge.

14 Umutima we uba warononekaye.

Ahorana imigambi yo kugira nabi.+ Ahora akurura amakimbirane.+

15 Ni yo mpamvu ibyago bizamugeraho bimutunguye.

Azahanwa bidatinze kandi nta kizamukiza.+

16 Hariho ibintu bitandatu Yehova yanga,

Ndetse ni ibintu birindwi yanga cyane:

17 Ubwibone,+ kubeshya,+ kwica abantu b’inzirakarengane,+

18 Gucura imigambi mibi,+ ubugizi bwa nabi,

19 Gushinja abandi ibinyoma,+

No guteza amakimbirane hagati y’abavandimwe.+

20 Mwana wanjye, jya wumvira ibyo papa wawe agutegeka,

Kandi ujye wumvira inama mama wawe akugira.+

21 Ujye ubihoza ku mutima wawe

Kugira ngo utabyibagirwa kandi bikubere nk’umurimbo wambara mu ijosi.

22 Ibyo bakwigisha bizakuyobora mu gihe uzaba ugenda,

Bizakurinda mu gihe uzaba uryamye,

Kandi mu gitondo nukanguka, bizatuma umenya icyo ugomba gukora.

23 Kuko itegeko ari itara,+

Amategeko akaba urumuri,+

Naho guhanwa bikaba inzira y’ubuzima.+

24 Bizakurinda umugore mubi,+

Kandi bikurinde amagambo areshya y’umugore w’indaya.+

25 Ntukifuze ubwiza bwe mu mutima wawe,+

Kandi ntukemere ko akureshya akoresheje amaso ye meza,

26 Kuko umugore w’indaya atuma umugabo ahinduka umukene.+

Ariko gusambana n’umugore w’undi mugabo byo bikamwambura ubuzima.

27 Ese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyenda ye ntishye?+

28 Cyangwa umuntu yakandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke?

29 Uko ni ko bigendekera umuntu wese usambana n’umugore wa mugenzi we.

Umukorakora wese ntazabura guhanwa.+

30 Abantu ntibagaya umujura

Bitewe n’uko yibye ashonje, ashaka icyo arya.

31 Nyamara iyo afashwe, ibyo yibye abiriha ibibikubye karindwi,

Agatanga ibintu byose by’agaciro byo mu nzu ye.+

32 Umuntu wese usambana n’umugore ntagira ubwenge.

Ubikora aba yirimbuza.+

33 Azakubitwa atahane ibisebe, atakaze icyubahiro,+

Kandi igisebo cye ntikizashira.+

34 Kuko iyo umugabo afushye arakara cyane,

Kandi ntazagira impuhwe igihe azaba ari kwihorera.+

35 Ntazemera ikintu icyo ari cyo cyose wamwishyura,

Kandi niyo wamuha impano nyinshi cyane, ntazashira uburakari.

7 Mwana wanjye, ujye wumvira ibyo nkubwira,

Kandi amategeko yanjye uyiteho.+

 2 Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho,+

Kandi uyahe agaciro nk’imboni y’ijisho ryawe.

 3 Ujye uhora uyibuka nk’aho ahambiriye ku ntoki zawe,

Kandi ujye uyahoza ku mutima wawe.+

 4 Ubwire ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye,”

Naho gusobanukirwa ubyite “mwene wanyu.”

 5 Bizakurinda umugore wiyandarika,+

Bikurinde n’umugore w’indaya uvuga utugambo turyohereye.+

 6 Nari ndi mu idirishya ry’inzu yanjye,

Maze ndeba hanze.

 7 Igihe nitegerezaga abantu bataraba inararibonye,

Narebye mu bakiri bato, mbonamo umusore utagira ubwenge.+

 8 Yagendagendaga mu muhanda, hafi y’aho uwo mugore yari atuye, aho imihanda ihurira,

Maze agenda yerekeza ku nzu ye.

 9 Hari nimugoroba, bugiye kwira,+

Umwijima ugiye kuza.

10 Uwo mugore aza kumusanganira yambaye nk’indaya,+

Kandi afite uburyarya mu mutima.

11 Ni umugore ugira utugambo twinshi kandi utagira uwo yubaha.+

Ntajya aguma mu rugo.

12 Rimwe aba ari hanze, ubundi akaba ari aho abantu benshi bahurira,

Cyangwa akaba ari hafi y’ihuriro ry’imihanda ari ho ategerereje.+

13 Afata uwo musore maze aramusoma,

Amubwira nta soni afite ati:

14 “Natanze ibitambo bisangirwa,*+

Kandi uyu munsi nakoze ibyo nasezeranyije Imana.

15 Ni yo mpamvu naje kugusanganira.

Nashakaga kukureba none ndakubonye.

16 Uburiri bwanjye nabushasheho imyenda myiza,

Imyenda yo muri Egiputa ifite amabara menshi.+

17 Nabuteyeho parufe ihumura neza ikozwe mu ishangi, umusagavu na sinamoni.*+

18 Ngwino tunywe urukundo rwacu dushire inyota tugeze mu gitondo,

Twishimane kandi tugaragarizanye urukundo.

19 Umugabo wanjye ntahari.

Yagiye mu rugendo rwa kure.

20 Yagiye yitwaje amafaranga menshi,

Kandi azagaruka mu rugo mu mpera z’ukwezi.”

21 Nuko amuyobya akoresheje ubuhanga bwe bwinshi bwo kwemeza,+

Amushukisha utugambo turyohereye.

22 Ako kanya uwo musore ahita amukurikira ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa,

Cyangwa umuntu utagira ubwenge babohesheje iminyururu bagiye kumuhana,+

23 Kugeza ubwo umwambi wamuhinguranyije umwijima.

Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego. Ntazi ko ibyo akora bishyira ubuzima bwe mu kaga.+

24 None rero mwana wanjye, ntega amatwi

Kandi witondere ibyo nkubwira.

25 Ntugashukwe n’uwo mugore,

Kandi ntukamukurikire,+

26 Kuko abo yagushije bagapfa ari benshi,+

Kandi abo akomeje kwica na bo ni benshi.+

27 Kujya mu nzu ye ni nko kujya mu Mva,*

Kandi kujya iwe ni nko kwishyira urupfu.

8 Ubwenge bukomeza guhamagara,

N’ubushishozi bukomeza kuvuga mu ijwi riranguruye.+

 2 Buhagarara ahantu harehare+ ku nzira,

N’aho imihanda ihurira.

 3 Bukomeza kurangururira iruhande rw’imiryango y’umujyi,

Mu irembo ry’aho binjirira,

Bukarangurura bugira buti:+

 4 “Mwa bantu mwe, ni mwe mpamagara.

Ndabwira buri wese.

 5 Mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, nimugire ubushishozi.+

Namwe bantu mutagira ubwenge, nimugire ubwenge.

 6 Nimuntege amatwi kuko ibyo mvuga ari iby’ingenzi,

Kandi amagambo yanjye arakiranuka.

 7 Mvuga ukuri,

Kandi nanga cyane kuvuga ibinyoma.

 8 Ibyo mvuga byose birakiranuka.

Mu magambo yanjye ntihabamo uburyarya n’ibinyoma.

 9 Umuntu ufite ubushishozi, ayumva yose bitamugoye,

Kandi umuntu wese ufite ubumenyi abona ko ahuje n’ukuri.

10 Mwemere ko mbakosora aho kwemera ifeza,

Kandi muhitemo ubumenyi aho guhitamo zahabu itavangiye.+

11 Kuko ubwenge ari bwiza kuruta amabuye y’agaciro yo mu nyanja,*

Kandi mu bindi bintu byose bishimisha, nta cyahwana na bwo.

12 Njyewe bwenge, mfite ubushishozi,

Kandi nkagira ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza.*+

13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+

Nanga kwishyira hejuru, ubwibone,+ ibikorwa bibi n’amagambo y’uburyarya.+

14 Nshobora gutanga inama nziza kandi mfite ubwenge.+

Mfite ubushobozi+ bwo gusobanukirwa nkagira n’imbaraga.+

15 Ntuma abami bakomeza gutegeka,

N’abatware bakuru bagashyiraho amategeko akiranuka.+

16 Ntuma abana b’abami* bakomeza gutegeka,

N’abanyacyubahiro bose bagaca imanza zikiranuka.

17 Abankunda nanjye ndabakunda,

Kandi abanshaka ni bo bambona.+

18 Mfite ubutunzi, icyubahiro,

Ubukire budashira no gukiranuka.

19 Ibintu mpa abantu ni byiza cyane kuruta zahabu, ndetse kuruta zahabu itavangiye,

Kandi impano mpa abantu ni nziza cyane kuruta ifeza nziza cyane.+

20 Ibyo nkora byose birakiranuka,

Kandi buri gihe nca imanza zitabera.

21 Abankunda mbaha umurage* mwiza,

Kandi ntuma ububiko bwabo bukomeza kuzura.

22 Yehova atangira kurema ni njye yahereyeho.+

Ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane.+

23 Nashyizweho uhereye kera,+

Kuva mu ntangiriro, uhereye kera cyane isi itarabaho.+

24 Nabayeho amazi menshi y’inyanja+ atarabaho,

Mbere y’uko amazi atangira gutemba aturutse mu butaka.

25 Nabayeho mbere y’uko imisozi ishyirwaho,

Na mbere y’uko udusozi tubaho,

26 Igihe Imana yari itararema isi n’imirima iyiriho,

N’ubutaka bahingaho.

27 Igihe yateguraga ijuru+ nari mpari,

Igihe yashyiragaho umupaka utandukanya ijuru n’ikirere,+

28 Igihe yashyiraga ibicu hejuru akabikomeza,

Akuzuza inyanja amazi,

29 Igihe yategekaga inyanja,

Kugira ngo amazi yayo atarengera imipaka yayashyiriyeho,+

Igihe yashyiragaho fondasiyo z’isi,

30 Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga,+

Kandi uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda+ mu buryo bwihariye,

Nanjye ngahora nishimye imbere yayo.+

31 Nishimiraga isi yayo ituwe,

Kandi nakundaga abantu cyane.

32 “None rero bana banjye, nimuntege amatwi.

Ni ukuri, abanyumvira ni bo babona imigisha.

33 Mwumvire inama mbagira+ maze mube abanyabwenge,

Kandi ntimukazirengagize.

34 Umuntu ugira ibyishimo ni untega amatwi,

Buri munsi akazindukira hafi y’umuryango w’inzu yanjye,

Agategerereza hafi y’urugi rwanjye.

35 Umbona wese azabona ubuzima,+

Kandi Yehova aramwemera.

36 Ariko umuntu wese utita ku byanjye aba yigiriye nabi,

Kandi abanyanga bose baba bakunda urupfu.”+

9 Ubwenge nyakuri bwiyubakiye inzu,

Bubaza n’inkingi zayo zirindwi.

 2 Bwateguye inyama,

Butegura divayi

Kandi butegura ameza yabwo.

 3 Bwatumye abaja babwo,

Kugira ngo bahamagare bari ahantu hejuru mu mujyi, bati:+

 4 “Umuntu wese utaraba inararibonye naze hano.”

Bubwira umuntu wese utagira ubwenge buti:

 5 “Nimuze murye,

Kandi munywe no kuri divayi nateguye.

 6 Mwitandukanye n’abataraba inararibonye kugira ngo mubeho,+

Kandi ibyo mukora bigaragaze ko musobanukiwe.”+

 7 Ukosora umwirasi aba ashaka kwisuzuguza,+

Kandi ucyaha umuntu mubi azagerwaho n’ibibazo.

 8 Ntugacyahe umuntu wirata kugira ngo atakwanga.+

Ujye ucyaha umunyabwenge na we azagukunda.+

 9 Igisha umunyabwenge na we azarushaho kuba umunyabwenge.+

Ungura umukiranutsi ubumenyi na we azarushaho kumenya.

10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge,+

Kandi kumenya Imana yera+ ni byo bituma umuntu asobanukirwa.

11 Kuko ubwenge ari bwo buzatuma ubaho igihe kirekire,+

Kandi imyaka yawe yo kubaho ikiyongera.

12 Niba warabaye umunyabwenge, ni wowe bizagirira akamaro.

Ariko niba useka abandi ni wowe bizagiraho ingaruka.

13 Umugore utagira ubwenge agira utugambo twinshi.+

Ntareba kure kandi nta cyo amenya.

14 Yicara imbere y’umuryango w’inzu ye,

Ahantu hejuru areba mu mujyi,+

15 Agahamagara abantu bose bamunyuzeho,

Akabwira abigiriye muri gahunda zabo ati:

16 “Utaraba inararibonye wese naze hano.”

Nanone abwira abantu bose batagira ubwenge ati:+

17 “Amazi umuntu yibye araryoha,

Kandi ibyokurya umuntu aririye ahantu hihishe birashimisha.”+

18 Ariko abo bantu ntibaba bazi ko abajya mu nzu y’uwo mugore baba bashaka urupfu,

Kandi ko abamusuye baba bageze mu Mva.*+

10 Imigani ya Salomo.+

Umwana w’umunyabwenge ashimisha papa we,+

Ariko umwana utagira ubwenge atera mama we agahinda.

 2 Ubutunzi umuntu abonye abukuye mu bikorwa bibi, nta cyo bumumarira,

Ariko gukiranuka kurinda umuntu urupfu.+

 3 Yehova ntazemera ko umukiranutsi asonza,+

Ariko ababi azabima ibyo bararikira.

 4 Umunebwe azakena,+

Ariko umunyamwete azaba umukire.+

 5 Umwana ukusanya imyaka mu mpeshyi aba agaragaza ubushishozi,

Ariko umwana uryamira mu gihe cyo gusarura imyaka yikoza isoni.+

 6 Abakiranutsi bazabona imigisha,+

Ariko ababi bo bavuga amagambo ahisha ubugome bwabo.

 7 Umukiranutsi aribukwa kandi akavugwa neza,+

Ariko umuntu mubi we azibagirana.+

 8 Umunyabwenge yemera amabwiriza ahawe,+

Ariko umuntu uvuga amagambo atarangwa n’ubwenge azakandagirirwa hasi.+

 9 Umuntu w’indahemuka azagira umutekano,+

Ariko umuntu w’umuhemu ibye bizajya ahagaragara.+

10 Umuntu wicira abandi ijisho abikoranye uburyarya atera agahinda,+

Kandi umuntu uvuga amagambo y’ubupfapfa azakandagirirwa hasi.+

11 Ibyo umukiranutsi avuga bihesha ubuzima,+

Ariko amagambo y’ababi ahishira urugomo.+

12 Urwango rukurura amakimbirane,

Ariko urukundo rutwikira ibyaha byose.+

13 Umuntu ugaragaza ubushishozi avuga amagambo y’ubwenge,+

Ariko umuntu utagira ubwenge azahanishwa inkoni.+

14 Abanyabwenge baha agaciro ubumenyi,+

Ariko abapfapfa bo bikururira kurimbuka.+

15 Umukire aba abona ko ubutunzi bwe ari nk’umujyi ukomeye,

Ariko abakene barimburwa n’ubukene bwabo.+

16 Ibyo umukiranutsi akora bihesha ubuzima,

Ariko ibyo umunyabyaha yunguka abikoresha akora ibyaha.+

17 Uwemera gukosorwa atuma abandi babona ubuzima,

Ariko uwanga guhanwa ayobya abandi.

18 Umuntu uhisha urwango avuga ibinyoma,+

Kandi umuntu ukwirakwiza amagambo yo gusebanya ntagira ubwenge.

19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,+

Ariko umuntu wifata mu byo avuga aba agaragaje ubwenge.+

20 Ibyo umukiranutsi avuga ni nk’ifeza nziza cyane,+

Ariko ibitekerezo by’umuntu mubi nta gaciro biba bifite.

21 Amagambo y’umukiranutsi afasha benshi,+

Ariko abapfapfa bicwa no kubura ubwenge.+

22 Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire,+

Kandi nta mibabaro awongeraho.

23 Umuntu utagira ubwenge abona ko kwishora mu bwiyandarike ari nk’umukino,

Ariko ubwenge bufitwe n’abagira ubushishozi.+

24 Icyo umuntu mubi atinya ni cyo kizamugeraho,

Ariko abakiranutsi bazahabwa ibyo bifuza.+

25 Nk’uko umuyaga mwinshi uhuha ugashira, ni ko n’umuntu mubi azavaho.+

Ariko umukiranutsi ni nka fondasiyo ikomeye izahoraho kugeza iteka.+

26 Nk’uko divayi isharira imerera amenyo, kandi nk’uko umwotsi umerera amaso,

Ni ko n’umuntu w’umunebwe amerera umukoresha we.

27 Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire,+

Ariko imyaka yo kubaho y’abantu babi izagabanywa.+

28 Ibyiringiro by’abakiranutsi birabanezeza,+

Ariko ibyiringiro by’ababi bizashira.+

29 Ibyo Yehova akora ni nk’urukuta rurerure rurinda umuntu w’inyangamugayo,+

Ariko bizatuma abakora ibibi bo barimbuka.+

30 Umukiranutsi ntazigera agwa,+

Ariko ababi bo ntibazakomeza gutura ku isi.+

31 Umukiranutsi buri gihe avuga amagambo arimo ubwenge,

Ariko umuntu uvuga ibinyoma we azacecekeshwa.

32 Ibyo umukiranutsi avuga biba bishimishije,

Ariko ibyo umuntu mubi avuga biba ari bibi.

11 Yehova yanga cyane iminzani ibeshya,

Ariko ibipimo byuzuye biramushimisha.+

 2 Iyo ubwibone buje, gukorwa n’isoni na byo biraza,+

Ariko ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.+

 3 Ubudahemuka bw’abakiranutsi ni bwo bubayobora,+

Ariko uburyarya bw’abariganya buzabarimbuza.+

 4 Ubutunzi nta cyo buzamara ku munsi w’uburakari,+

Ariko gukiranuka kuzakiza urupfu.+

 5 Gukiranuka k’umuntu w’inyangamugayo ni byo bizatuma akora ibikwiriye,

Ariko umuntu mubi we azahura n’ibibazo bitewe n’ububi bwe.+

 6 Gukiranuka kw’abakiranutsi bizabakiza,+

Ariko ibyifuzo by’abariganya bizatuma bagwa mu mutego.+

 7 Iyo umuntu mubi apfuye, ibyo yiringiye na byo birashira,

Kandi ibyo yari yiteze kugeraho yishingikirije ku mbaraga ze, na byo biba birangiye.+

 8 Iyo umukiranutsi ageze mu bibazo aratabarwa,

Ariko umuntu mubi akomeza guhura na byo.+

 9 Umuntu utubaha Imana* avuga amagambo arimbuza mugenzi we,

Ariko umukiranutsi akizwa no kugira ubumenyi.+

10 Ibikorwa byiza by’abakiranutsi bituma abo mu mujyi bose bishima,

Kandi iyo ababi barimbutse abantu barangurura amajwi y’ibyishimo.+

11 Umugisha w’abakiranutsi utuma umujyi ukomera,+

Ariko amagambo y’ababi arawusenya.+

12 Umuntu utagira ubwenge asuzugura mugenzi we,

Ariko umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera.+

13 Umuntu ugenda asebanya amena amabanga,+

Ariko umuntu wizerwa abika ibanga.

14 Iyo abantu batayoboranywe ubwenge bahura n’imibabaro,

Ariko aho abajyanama benshi bari ibintu bigenda neza.+

15 Uwemera kuzishyura ideni ry’umuntu* atazi bizamuteza ibibazo,+

Ariko uwanga kugirana amasezerano n’umuntu ushaka ko azamwishyurira ideni,* yirinda ibibazo.

16 Umugore w’imico myiza agira icyubahiro,+

Ariko abagabo b’abanyagitugu bagira ubutunzi.

17 Umugabo w’umugwaneza bimugirira akamaro,+

Ariko umuntu w’umugome yikururira ibibazo.+

18 Ibihembo by’umuntu mubi nta cyo bimumarira,+

Ariko ukora ibikwiriye abona ibihembo byiza.+

19 Umuntu uharanira gukiranuka azabona ubuzima,+

Ariko uwiruka inyuma y’ibibi yikururira urupfu.

20 Yehova yanga cyane abantu b’indyarya,+

Ariko abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose baramushimisha.+

21 Uko byagenda kose umuntu mubi ntazabura guhanwa,+

Ariko abana b’umukiranutsi bazarokoka.

22 Umugore ufite ubwiza ariko utagira ubwenge,

Ameze nk’impeta ya zahabu iri ku zuru ry’ingurube.

23 Ibyifuzo by’abakiranutsi biganisha ku byiza,+

Ariko ibyo ababi biringira bikurura umujinya.

24 Habaho umuntu ugira ubuntu agakunda gutanga, nyamara agakomeza kugira ibintu byinshi.+

Undi we akifata ntatange ibyo yari akwiriye gutanga, ariko bikamutera ubukene gusa.+

25 Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha,+

Kandi ugirira neza abandi na we azagirirwa neza.+

26 Ugumana ibinyampeke akanga kubigurisha azavugwa nabi,

Ariko uwemera kubigurisha azavugwa neza.

27 Ushaka ibyiza ashyizeho umwete azemerwa,+

Ariko ushaka ibibi ni byo bizamugeraho.+

28 Uwiringira ubutunzi bwe azahura n’ingorane,+

Ariko umukiranutsi azashisha nk’ibibabi bitoshye.+

29 Ukururira urugo rwe ibyago nta cyo azageraho,+

Kandi umuntu utagira ubwenge azaba umugaragu w’umunyabwenge.

30 Ibikorwa by’abakiranutsi bihesha ubuzima,+

Kandi ufasha abandi gukora ibyiza ni umunyabwenge.+

31 Niba umukiranutsi uri ku isi ahemberwa ibyo akora,

Ni gute umuntu mubi n’umunyabyaha batahanirwa ibyaha byabo?+

12 Uwemera guhanwa aba akunda ubumenyi,+

Ariko uwanga gucyahwa ntagira ubwenge.+

 2 Yehova yemera umuntu mwiza,

Ariko yanga umuntu ugira ibitekerezo bibi.+

 3 Umuntu ukora ibibi ntazagira umutekano,+

Ariko abakiranutsi bo ntibazanyeganyezwa.

 4 Umugore ushoboye ahesha icyubahiro umugabo we,+

Ariko umugore ukora ibiteye isoni, amumerera nk’indwara imunga amagufwa.+

 5 Ibyo abakiranutsi batekereza biba bikwiriye,

Ariko inama ababi batanga zirayobya.

 6 Ibyo ababi bavuga ni nk’umutego wica,+

Ariko amagambo y’abakiranutsi arabakiza.+

 7 Iyo ababi barimbutse ntibongera kubaho,

Ariko urugo rw’umukiranutsi ruzakomeza guhagarara.+

 8 Umuntu azashimirwa bitewe n’uko avuga amagambo agaragaza ubushishozi,+

Ariko umuntu w’indyarya arasuzugurwa.+

 9 Umuntu udahabwa icyubahiro cyane ariko yifitiye umugaragu,

Aruta uwishyira hejuru ariko adafite ibyokurya.+

10 Umukiranutsi yita ku matungo ye,+

Ariko nubwo umuntu mubi yakwibwira ko afite imbabazi, mu by’ukuri aba ari umugome.

11 Uhinga umurima we azarya ahage,+

Ariko ukurikira ibitagira umumaro ntagira ubwenge.

12 Umuntu mubi yifuza ibyo abantu babi baba basahuye,

Ariko umukiranutsi aba ameze nk’igiti cyashoye imizi kandi kikera imbuto nziza.

13 Umuntu mubi agwa mu mutego bitewe n’amagambo ye mabi,+

Ariko umukiranutsi arokoka ibyago.

14 Umuntu uvuga amagambo meza abona ibyiza,+

Kandi abona ibihembo bihwanye n’ibyo akora.

15 Ibyo umuntu utagira ubwenge akora aba abona ko bikwiriye,+

Ariko uwumva inama aba afite ubwenge.+

16 Umuntu utagira ubwenge ahita agaragaza uburakari bwe,+

Ariko umuntu ugira ubushishozi yirengagiza ibitutsi.

17 Umutangabuhamya wizerwa avuga ukuri,

Ariko umutangabuhamya ushinja ibinyoma agira uburiganya.

18 Amagambo umuntu avuga atayatekerejeho akomeretsa nk’inkota,

Ariko ibyo abanyabwenge bavuga birakiza.+

19 Amagambo y’ukuri azahoraho iteka ryose,+

Ariko amagambo y’ibinyoma ntazagumaho.+

20 Abacura imigambi mibi barariganya,

Ariko abaharanira amahoro bagira ibyishimo.+

21 Nta kintu kibi kizagera ku mukiranutsi,+

Ariko ababi bazibasirwa n’ibibazo.+

22 Yehova yanga cyane abantu babeshya,+

Ariko abantu b’indahemuka baramushimisha.

23 Umuntu ufite ubushishozi ntapfa kuvuga ibyo azi,

Ariko umuntu utagira ubwenge, avuga amagambo atarimo ubwenge.+

24 Umuntu w’umunyamwete azategeka,+

Ariko umunebwe azakoreshwa imirimo y’agahato.+

25 Iyo umuntu ahangayitse ariheba,+

Ariko iyo abwiwe ijambo ryiza riramushimisha.+

26 Umukiranutsi ashakisha urwuri* rwiza,

Ariko imyitwarire y’ababi irabayobya.

27 Ubunebwe butuma umuntu adafata umuhigo,+

Ariko umwete ni bwo butunzi bw’agaciro bw’umuntu.

28 Imyitwarire myiza ihesha ubuzima,+

Ntizana urupfu.

13 Umwana w’umunyabwenge yemera ko papa we amukosora,+

Ariko umwibone ntiyumva igihano.+

 2 Amagambo meza umuntu avuga azamuhesha ibyiza,+

Ariko abariganya baba bifuza gukora ibikorwa by’urugomo.

 3 Uwitondera ibyo avuga arinda ubuzima bwe,+

Ariko uvuga atatekereje azarimbuka.+

 4 Umunebwe yifuza ibintu byinshi ariko ntagire icyo abona,+

Nyamara umuntu ukorana umwete we azabona ibihagije.+

 5 Umukiranutsi yanga ikinyoma,+

Ariko ibikorwa by’ababi bibakoza isoni kandi bikabatesha agaciro.

 6 Gukiranuka birinda umukiranutsi,+

Ariko ibibi abanyabyaha bakora ni byo bibarimbuza.

 7 Hari umuntu wigira umukire kandi nta cyo yigirira.+

Hari n’uwigira umukene kandi afite ibintu byinshi by’agaciro.

 8 Incungu y’umuntu w’umukire ni ubutunzi bwe,+

Ariko umukene we nta muntu umutera ubwoba.+

 9 Abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane,+

Ariko ababi bameze nk’urumuri rugiye kuzima.+

10 Ubwibone butera amakimbirane,+

Ariko ubwenge bufitwe n’abagisha inama.+

11 Ubutunzi umuntu abonye vuba vuba buragabanuka,+

Ariko ubwo umuntu abonye gahoro gahoro buriyongera.

12 Iyo umuntu atabonye icyo yari yiteze, bitera umutima kurwara.+

Ariko iyo abonye icyo yifuza, bituma yongera kugira imbaraga.*+

13 Umuntu utumvira amabwiriza azabihanirwa,+

Ariko uwumvira amategeko azabihemberwa.+

14 Inyigisho z’umunyabwenge zituma umuntu akomeza kubaho+

Kandi zirinda umuntu urupfu.

15 Kugira ubushishozi bwinshi bituma umuntu akundwa,

Ariko ibikorwa by’abantu bariganya bitera imibabaro myinshi.

16 Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora,+

Ariko umuntu utagira ubwenge agaragaza ubuswa bwe.+

17 Intumwa itizerwa iteza ibibazo,+

Ariko intumwa yizerwa izana ibyiza.+

18 Umuntu utemera gukosorwa arakena kandi agasuzugurwa,

Ariko uwemera gucyahwa azahabwa icyubahiro.+

19 Iyo umuntu abonye icyo yifuza arishima,+

Ariko abatagira ubwenge bo banga guhindukira ngo bave mu bibi.+

20 Uba incuti y’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge,+

Ariko uba incuti y’abantu bitwara nabi azahura n’ibibazo.+

21 Abanyabyaha bibasirwa n’ibyago,+

Ariko abakiranutsi babona imigisha myinshi.+

22 Umuntu mwiza asigira abuzukuru be umurage,*

Kandi ubutunzi bw’umunyabyaha bubikirwa umukiranutsi.+

23 Ubutaka bw’abakene buhinzwe, bweramo ibyokurya byinshi,

Ariko hari igihe barenganywa bigatwarwa n’abandi.

24 Urinda umwana we inkoni aba amwanga,+

Ariko umukunda, amwitaho akamuhana.+

25 Umukiranutsi ararya agahaga,+

Ariko umuntu mubi ahora ashonje.+

14 Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe,+

Ariko umugore utagira ubwenge ararwisenyera.

 2 Umuntu ukora ibyiza atinya Yehova,

Ariko umuntu w’indyarya aramusuzugura.

 3 Amagambo y’ubwibone avugwa n’umuntu utagira ubwenge aryana nk’inkoni,

Ariko amagambo y’abanyabwenge azabarinda.

 4 Ahatakiri inka, aho zariraga haba hasukuye,

Ariko imbaraga z’ikimasa zituma haboneka umusaruro mwinshi.

 5 Umutangabuhamya wizerwa ntabeshya,

Ariko ibyo umutangabuhamya w’indyarya avuga byose biba ari ibinyoma.+

 6 Umuntu useka abandi ashaka ubwenge ntabubone,

Ariko umuntu usobanukiwe, kugira ubumenyi biramworohera.+

 7 Jya wirinda umuntu utagira ubwenge,

Kuko nta bumenyi yakungura.+

 8 Ubwenge butuma umunyamakenga asobanukirwa ibyo akwiriye gukora,

Ariko abantu batagira ubwenge barayoba bitewe n’ubuswa bwabo.+

 9 Abantu batagira ubwenge bapfobya ikosa,+

Ariko abakiranutsi baba bashaka kwiyunga n’abandi.

10 Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima,

Kandi ni na we wenyine umenya ibyishimo afite.

11 Urugo rw’ababi ruzasenywa,+

Ariko urugo rw’abakiranutsi ruzakomera.

12 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye,+

Ariko amaherezo bikamuzanira urupfu.+

13 Umuntu ashobora guseka ariko mu mutima ababaye,

Kandi ibyishimo bishobora gusozwa n’agahinda.

14 Umuntu udatinya Imana azagerwaho n’ingaruka z’imyitwarire ye,+

Ariko umuntu mwiza azahemberwa ibikorwa bye.+

15 Umuntu wese utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose,

Ariko umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora.+

16 Umunyabwenge agira amakenga kandi akirinda ibibi,

Ariko umuntu utagira ubwenge nta cyo yitaho kandi ariyiringira.

17 Umuntu urakara vuba akora ibintu bigaragaza ko atagira ubwenge,+

Ariko umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, arangwa.

18 Abataraba inararibonye bagaragaza ubuswa,

Ariko abanyabwenge bagaragaza ubumenyi.+

19 Abantu babi bazunamira abeza,

Kandi abagome bazapfukama mu marembo y’abakiranutsi.

20 Umukene arangwa, ndetse na mugenzi we akamwanga,+

Ariko umukire agira incuti nyinshi.+

21 Usuzugura mugenzi we aba akoze icyaha,

Ariko umuntu wese ugirira impuhwe uworoheje, azagira ibyishimo.+

22 Umuntu upanga imigambi mibi azayoba,

Ariko abiyemeza gukora ibyiza bagaragarizwa urukundo* n’ubudahemuka.+

23 Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu,

Ariko amagambo gusa arakenesha.+

24 Abanyabwenge bagira ubutunzi,

Ariko abatagira ubwenge bagumana ubuswa bwabo.+

25 Umutangabuhamya uvuga ukuri arokora ubuzima,

Ariko uriganya ahora avuga ibinyoma.

26 Umuntu utinya Yehova amwiringira muri byose,+

Kandi bizarinda abana be.+

27 Gutinya Yehova bituma umuntu akomeza kubaho,

Kandi bimurinda urupfu.

28 Iyo umwami afite abaturage benshi, aba akomeye,+

Ariko iyo umutegetsi adafite abantu ararimbuka.

29 Umuntu utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,+

Ariko unanirwa kwihangana ntaba agaragaje ubwenge.+

30 Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza,

Ariko ishyari ni nk’indwara yangiza amagufwa.+

31 Uriganya uworoheje aba atutse uwamuremye,+

Ariko ugirira neza umukene, aba ahesheje icyubahiro uwamuremye.+

32 Umuntu mubi azarimburwa n’ibibi bye,

Ariko umukiranutsi azarindwa n’ubudahemuka bwe.+

33 Umuntu ujijutse agumana ubwenge bwe mu mutima we,+

Ariko ibyo umuswa azi, abyamamaza hose.

34 Gukiranuka ni byo bituma igihugu kigira agaciro,+

Ariko ibyaha bikoza isoni abantu.

35 Umwami yishimira umugaragu ukorana ubushishozi,+

Ariko arakarira cyane umuntu ukora ibiteye isoni.+

15 Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira,+

Ariko ijambo ribabaza rizamura umujinya.+

 2 Iyo abanyabwenge bavuga, basobanura neza ibyo bazi,+

Ariko abantu batagira ubwenge bo bavuga ibintu bidafite umumaro.

 3 Amaso ya Yehova areba hose,

Yitegereza ababi n’abeza.+

 4 Ijambo ryiza rirahumuriza,+

Ariko amagambo arimo uburyarya arababaza cyane.

 5 Umuntu utagira ubwenge yanga kumvira inama agirwa na papa we,+

Ariko uwemera gukosorwa, aba ari umunyabwenge.+

 6 Mu nzu y’umukiranutsi habamo ubutunzi bwinshi,

Ariko ibyo umuntu mubi ageraho* bimuteza ibyago.+

 7 Umunyabwenge akwirakwiza ubumenyi,+

Ariko umuntu utagira ubwenge we si uko amera.+

 8 Yehova yanga cyane igitambo cy’ababi,+

Ariko isengesho ry’abakiranutsi riramushimisha.+

 9 Yehova yanga cyane imyifatire y’umuntu mubi,+

Ariko akunda umuntu ukora ibikorwa byiza.+

10 Umuntu wanga gukora ibyiza ababazwa n’uko bamukosoye,+

Kandi umuntu urakazwa n’uko bamuhannye, azapfa.+

11 Niba Yehova ashobora kureba abari mu Mva,* aho abantu barimbukira,+

Ubwo se kureba imitima y’abantu byamunanira?+

12 Umwibone ntakunda umukosora,+

Kandi ntagisha inama abanyabwenge.+

13 Umuntu wishimye mu mutima, aba afite akanyamuneza mu maso,

Ariko iyo umuntu afite agahinda mu mutima, ariheba.+

14 Umunyabwenge ashakisha ubumenyi,+

Ariko umuntu utagira ubwenge ashimishwa no kuvuga ibintu bidafite akamaro.+

15 Iminsi yose y’umuntu ubabaye ihora ari mibi,+

Ariko umuntu ufite umutima unezerewe ahora mu birori.+

16 Ibyiza ni ukugira bike utinya Yehova,+

Aho kuba umukire ugahora uhangayitse.+

17 Ibyiza ni ugusangira imboga mu rukundo,+

Aho gusangira inyama nziza mu rwango.+

18 Umuntu warakaye abyutsa amakimbirane,+

Ariko utinda kurakara atuma abantu bareka gutongana.+

19 Inzira y’umunebwe imeze nk’uruzitiro rw’amahwa,+

Ariko inzira y’umukiranutsi imeze nk’umuhanda uringaniye.+

20 Umwana uzi ubwenge ashimisha papa we,+

Ariko umwana utagira ubwenge asuzugura mama we.+

21 Umuntu utagira ubwenge yishimira ubuswa,+

Ariko umuntu ufite ubushishozi akomeza gukora ibikwiriye.+

22 Iyo hatabayeho kujya inama, imigambi nta cyo igeraho,

Ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.+

23 Umuntu yishimira gutanga igisubizo gikwiriye,+

Kandi ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza.+

24 Umuntu ufite ubushishozi anyura mu nzira izamuka igana ku buzima,+

Akirinda kunyura mu nzira imanuka ijya mu Mva.*+

25 Yehova azasenya inzu y’abishyira hejuru,+

Ariko azarinda isambu y’umupfakazi.+

26 Yehova yanga cyane imigambi y’umuntu mubi,+

Ariko amagambo ashimishije, abona ko ari meza.+

27 Umuntu ubona inyungu ari uko abanje guhemuka, akururira urugo rwe ibibazo,+

Ariko uwanga ruswa azakomeza kubaho.+

28 Umukiranutsi atekereza yitonze mbere yo gusubiza,+

Ariko abantu babi bo, bavuga amagambo menshi kandi mabi.

29 Yehova ari kure y’ababi,

Ariko yumva amasengesho y’abakiranutsi.+

30 Iyo umuntu akweretse ko akwishimiye bituma nawe wumva wishimye,

Kandi inkuru nziza ituma umuntu agira imbaraga.+

31 Utega amatwi inama zihesha ubuzima,

Abana n’abanyabwenge.+

32 Uwanga igihano aba yanga ubuzima bwe,+

Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.+

33 Gutinya Yehova bituma umuntu aba umunyabwenge,+

Kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+

16 Umuntu ashyira kuri gahunda ibitekerezo bye,

Ariko igisubizo cyiza atanga gituruka kuri Yehova.+

 2 Umuntu yibwira ko ibintu byose akora ari byiza,+

Ariko Yehova aragenzura akamenya ikimutera kubikora.+

 3 Ibyo ukora byose ujye ubyereka Yehova,+

Ni bwo uzagira icyo ugeraho.

 4 Yehova yaremye ibintu byose kugira ngo umugambi we ugerweho,

Ndetse n’umuntu mubi yagennye igihe azamuhanira.+

 5 Yehova yanga cyane umuntu w’umwibone,+

Kandi wizere udashidikanya ko atazabura guhanwa.

 6 Urukundo rudahemuka n’ukuri bituma umuntu ababarirwa ikosa rye,+

Kandi gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akareka ibibi.+

 7 Iyo Yehova yishimira imyitwarire y’umuntu,

Atuma n’abanzi be babana na we amahoro.+

 8 Ibyiza ni ukugira utuntu duke ariko ugakora ibyiza,+

Aho kugira byinshi ariko ukora ibibi.+

 9 Umuntu ashobora gutekereza ku byo azakora mu buzima,

Ariko Yehova ni we umuyobora.+

10 Umwami agomba gufata umwanzuro uhuje n’ibyo Imana ishaka,+

Kandi mu gihe aca urubanza ntagomba kugira uwo abera.+

11 Yehova ni we washyizeho iminzani ihuje n’ukuri,

Kandi ni we washyizeho ibipimo byose bikoreshwa.+

12 Abami banga cyane ibikorwa byose bibi,+

Kubera ko ibikorwa byo gukiranuka ari byo bituma ubwami bukomera.+

13 Abami bishimira abantu bavuga ibikwiriye.

Bakunda umuntu uvugisha ukuri.+

14 Uburakari bw’umwami bushobora gutuma umuntu yicwa,+

Ariko umunyabwenge atuma bugabanuka.+

15 Iyo umwami agaragarije umuntu ineza, bituma abaho yishimye,

Kandi iyo akwishimiye biba bimeze nk’igicu gitanga imvura mu gihe gikwiriye.*+

16 Kugira ubwenge biruta gutunga zahabu,+

Kandi kugira ubushobozi bwo gusobanukirwa biruta kugira ifeza.+

17 Abakiranutsi ntibakora ibibi,

Kandi uwirinda mu byo akora azakomeza kubaho.+

18 Kwibona bibanziriza kurimbuka,

Kandi kwishyira hejuru bibanziriza kugwa.+

19 Ibyiza ni ukwiyoroshya ubana n’abicisha bugufi,+

Aho kugabana ubutunzi n’abishyira hejuru.

20 Ugaragaza ubushishozi mu byo akora azagira icyo ageraho,

Kandi uwiringira Yehova ni we uzabona imigisha.

21 Umuntu ufite ubwenge azitwa ujijutse,+

Kandi uvuga amagambo meza agira ubushobozi bwo kwemeza.+

22 Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima,

Ariko abantu batagira ubwenge bahanwa bitewe n’ibikorwa byabo.

23 Umunyabwenge agaragaza ubushishozi mu byo avuga,+

Kandi atuma ibyo avuga birushaho kwemeza.

24 Amagambo ashimishije aba ameze nk’umushongi w’ubuki bwo mu binyagu,*

Araryohera kandi atuma umubiri ugira imbaraga.+

25 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye,

Ariko amaherezo bikamuzanira urupfu.+

26 Inzara yigisha umuntu gukora cyane.

Ituma umuntu akora cyane kugira ngo abone icyo arya.+

27 Umuntu utagira umumaro agarura ibibi byari byaribagiranye,+

Kandi avuga amagambo ameze nk’umuriro utwika.+

28 Umunyamatiku ahora akurura amakimbirane,+

Kandi usebanya atandukanya incuti magara.+

29 Umunyarugomo ashuka mugenzi we,

Akamujyana mu bikorwa bibi.

30 Yicirana ijisho agapanga imigambi mibi.

Iyo ari gukora ibibi yapanze aba amwenyura.

31 Imvi ni ikamba ry’ubwiza,*+

Mu gihe umuntu aribonye ariko akora ibikorwa byo gukiranuka.+

32 Utinda kurakara+ aruta umunyambaraga,

Kandi umenya gutegeka uburakari bwe aruta uwigarurira umujyi.+

33 Abantu bakora ubufindo,*+

Ariko umwanzuro uvuyemo, uba uturutse kuri Yehova.+

17 Ibyiza ni ukurya agace k’umugati wumye wibereye mu rugo rurimo amahoro,+

Aho kurya ibyokurya byinshi uri mu rugo rwuzuyemo amahane.+

 2 Umugaragu w’umunyabwenge azategeka umwana ukora ibiteye isoni,

Kandi azabona umurage nk’umwana wa nyiri urugo.

 3 Zahabu n’ifeza bitunganyirizwa mu muriro,+

Ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+

 4 Umuntu mubi ashishikazwa no kumva amagambo ababaza,

Kandi umunyabinyoma yishimira kumva amagambo arimo uburiganya.+

 5 Useka umukene aba atutse Uwamuremye,+

Kandi uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.+

 6 Abuzukuru baba bameze nk’ikamba ry’abageze mu zabukuru,

Kandi abana bavugwa neza bitewe n’ababyeyi babo.

 7 Ntushobora kumva umuntu utagira ubwenge avuga amagambo akwiriye,+

Ariko birushaho kuba bibi iyo umutegetsi avuga amagambo y’ibinyoma.+

 8 Impano ni nk’ibuye ry’agaciro.+

Iyo mpano ituma nyirayo agira icyo ageraho aho agiye hose.+

 9 Ubabarira abandi ibyaha aba ashaka urukundo,+

Ariko ukomeza kubivuga hose atandukanya incuti magara.+

10 Gucyaha umuntu ujijutse bimugirira akamaro cyane+

Kuruta gukubita umuntu utagira ubwenge inkoni 100.+

11 Umuntu mubi ahora ashaka kwigomeka,

Ariko azohererezwa intumwa ifite ubugome kugira ngo imuhane.+

12 Aho guhura n’umuntu utagira ubwenge ari mu bidafite umumaro,

Wahura n’idubu yapfushije abana bayo.+

13 Umuntu ukorera abandi ibintu bibi kandi we yarakorewe ibyiza,

Ibibi ntibizava mu nzu ye.+

14 Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu urekuye amazi menshi agatemba.

Ubwo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.+

15 Umuntu ugira umwere umuntu mubi n’ubeshyera umukiranutsi,+

Bombi Yehova arabanga cyane.

16 None se umuntu utagira ubwenge aramutse abonye uburyo bwo kubushaka,

Byamumarira iki kandi atifuza kubugira?+

17 Incuti nyakuri igukunda igihe cyose,+

Kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.+

18 Umuntu utagira ubwenge yemera kugirana n’undi isezerano bakorana mu ntoki,

Akishingira kwishyura ideni rye kandi akabikora mugenzi we abireba.+

19 Ukunda amakimbirane aba akunda ibyaha,+

Kandi uwishyira hejuru yikururira ibyago.+

20 Ufite umutima mubi nta cyo azageraho,+

Kandi uvuga amagambo y’uburiganya azahura n’ibyago.

21 Umugabo wabyaye umwana w’injiji bimutera agahinda,

Kandi umugabo wabyaye umwana utagira ubwenge ntiyishima.+

22 Umutima unezerewe ni nk’umuti ukiza,+

Ariko umutima wihebye utuma umuntu acika intege.+

23 Umuntu mubi yakira ruswa mu ibanga,

Kugira ngo ace urubanza rurimo akarengane.+

24 Ubwenge buhora hafi y’umuntu ufite ubushishozi,

Ariko ibitekerezo by’abantu batagira ubwenge bihora bijarajara.+

25 Umwana utagira ubwenge atera papa we agahinda,

Kandi atuma mama we ababara cyane.*+

26 Si byiza guhana abakiranutsi,

Kandi ntibikwiriye gukubita abanyacyubahiro.

27 Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge,+

Kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza.+

28 Ndetse n’umuntu utagira ubwenge iyo yicecekeye bagira ngo ni umunyabwenge,

N’utagize icyo avuga bakagira ngo arajijutse.

18 Uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde,

Kandi yanga inama nziza zose.

 2 Umuntu utagira ubwenge ntiyishimira ubushishozi,

Ahubwo yishimira kugaragaza ibiri mu mutima we.+

 3 Iyo umuntu akora ibibi arasuzugurwa,

Kandi iyo akora ibiteye isoni, acishwa bugufi.+

 4 Amagambo y’umuntu ameze nk’amazi maremare,+

Kandi ubwenge agaragaza buba bumeze nk’amazi menshi adudubiza.

 5 Si byiza gutonesha umuntu mubi,+

Kandi si byiza kurenganya umukiranutsi mu rubanza.+

 6 Ibyo umuntu utagira ubwenge avuga bimushora mu mahane,+

Kandi amagambo ye ni yo atuma akubitwa.+

 7 Amagambo y’umuntu utagira ubwenge ni yo amurimbuza,+

Kandi ibyo avuga bimugusha mu mutego.

 8 Amagambo y’umuntu usebanya aba ameze nk’ibyokurya biryoshye.+

Umuntu abimira afite umururumba, bikamanuka bikagera mu nda.+

 9 Umuntu ukorana ubunebwe akazi ke,

Aba ari incuti y’umujura.+

10 Izina rya Yehova ni nk’inzu y’umutamenwa.*+

Umukiranutsi ayihungiramo, akarindwa.+

11 Ubutunzi bw’umukire aba abona ko ari nk’umujyi we ukomeye,

Kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda.+

12 Kwishyira hejuru bibanziriza kurimbuka,+

Kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+

13 Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubwenge buke,

Kandi bimukoza isoni.+

14 Umutima ukomeye utuma umuntu ashobora kwihanganira indwara ye,+

Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?+

15 Umuntu ujijutse agira ubumenyi,+

Kandi umunyabwenge atega amatwi kugira ngo yunguke ubumenyi.

16 Impano umuntu atanze imufungurira inzira,+

Kandi iramuyobora akagera imbere y’abakomeye.

17 Ubanje kuvuga mu rubanza aba asa n’ufite ukuri,+

Ariko iyo mugenzi we aje aramuvuguruza.+

18 Ubufindo* butuma amakimbirane ashira,+

Ndetse bukiranura n’abanyambaraga bahanganye.

19 Umuvandimwe wakorewe icyaha aragorana cyane kuruta kwigarurira umujyi ukomeye,+

Kandi hari amakimbirane aba agoye kuyakemura nk’uko ibyuma bikinga inzugi bigora kubikingura.+

20 Amagambo umuntu avuga aba ameze nk’ibyokurya umuntu arya agahaga.+

Ibyo avuga bimugiraho ingaruka.

21 Ibyo umuntu avuga bishobora kumwicisha cyangwa bikamukiza,+

Kandi ibyo umuntu akunda kuvuga bimugirira akamaro cyangwa bikamugiraho ingaruka.+

22 Ubonye umugore mwiza aba abonye impano y’agaciro kenshi,+

Kandi yemerwa na Yehova.+

23 Umukene avuga yinginga,

Ariko iyo umukire asubiza avuga nabi.

24 Habaho incuti ziba ziteguye kumarana,

Ariko habaho n’incuti igumana n’umuntu+ ikamurutira umuvandimwe.+

19 Ibyiza ni ukuba umukene ukora ibikwiriye,+

Aho kuba umuntu utagira ubwenge, uvuga ibinyoma.+

 2 Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi,+

Kandi umuntu uhubuka, akora icyaha.

 3 Ubwenge buke bw’umuntu butuma akora ibibi,

Yarangiza akarakarira Yehova.

 4 Iyo umuntu ari umukire agira incuti nyinshi,

Ariko umukene we n’incuti ze ziramuta.+

 5 Umutangabuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,+

Kandi umuntu uhora abeshya azabizira.+

 6 Abantu benshi baba bashaka kuba incuti z’umukire,

Kandi buri wese aba ashaka kuba incuti y’umuntu utanga.

 7 Abavandimwe b’umukene bose baramwanga,+

Kandi incuti ze zikarushaho kumuhunga.+

Abakurikira ashaka kugira icyo abasaba, bakamwirengagiza.

 8 Umuntu ushaka ubwenge aba yigirira neza,+

Kandi umuntu uha agaciro ubushishozi azagira icyo ageraho.+

 9 Umutangabuhamya ushinja ibinyoma azahanwa,

Kandi umuntu uhora abeshya azarimbuka.+

10 Umuntu utagira ubwenge ntakwiriye kuba mu iraha,

Kandi ntibikwiriye ko umugaragu ategeka ibikomangoma.+

11 Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara,+

Kandi kwirengagiza amakosa bituma yubahwa.+

12 Umwami warakaye aba ameze nk’intare itontoma,+

Ariko umwami ugaragaza ineza aba ameze nk’ikime kiri ku byatsi.

13 Umwana utagira ubwenge ateza papa we ibibazo,+

Kandi umugore ugira amahane aba ameze nk’igisenge gihora kiva.+

14 Inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na papa we,

Ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova.+

15 Ubunebwe butera ibitotsi byinshi,

Kandi umunebwe azicwa n’inzara.+

16 Ukomeza gukurikiza amategeko aba arinda ubuzima bwe,+

Ariko umuntu utagira icyo yitaho azapfa.+

17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+

Kandi azamuhembera iyo neza.+

18 Jya ukosora umwana wawe bigishoboka,+

Kugira ngo napfa utazabibazwa.+

19 Umuntu urakara cyane azabibazwa,

Kandi niyo wamukiza, uzajya uhora ubikora.+

20 Jya wumvira inama kandi wemere gukosorwa,+

Kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.+

21 Umuntu aba afite imigambi myinshi mu mutima,

Ariko icyo Yehova ashaka ni cyo gikorwa.+

22 Urukundo umuntu agaragariza abandi ni rwo rutuma akundwa,+

Kandi ibyiza ni ukuba umukene aho kuba umunyabinyoma.

23 Gutinya Yehova biyobora ku buzima.+

Bituma umuntu asinzira neza kandi ntihagire ikimutera ubwoba.+

24 Umunebwe akoza intoki mu byokurya,

Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+

25 Jya uhana umuntu useka abandi,+ kugira ngo utaraba inararibonye abe umunyabwenge.+

Nanone ujye ucyaha umuntu ujijutse kugira ngo arusheho kugira ubumenyi.+

26 Umwana ufata papa we nabi kandi akirukana mama we,

Aba ari umwana ukora ibiteye isoni kandi bigayitse.+

27 Mwana wanjye, nureka gutega amatwi inama ugirwa,

Bizatuma uyoba ureke amagambo y’ubwenge.

28 Umutangabuhamya mubi asuzugura ubutabera,+

Kandi ababi bishimira gukora ibibi nk’uko bashimishwa no kurya.+

29 Abantu baseka abandi bazahanwa,+

Kandi abantu batagira ubwenge bazakubitwa inkoni mu mugongo.+

20 Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni+ kandi inzoga zituma umuntu yitwara nabi.+

Umuntu wese ushukwa na byo ntagira ubwenge.+

 2 Uburakari bw’umwami butera abantu ubwoba nk’uko iyo intare itontomye abantu bagira ubwoba.+

Umuntu wese umurakaza, aba ashyize ubuzima bwe mu kaga.+

 3 Iyo umuntu yirinze intonganya bimuhesha icyubahiro,+

Ariko umuntu wese utagira ubwenge, azishoramo.+

 4 Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho.

Mu gihe cyo gusarura imyaka azasabiriza, kuko nta cyo azaba asigaranye.+

 5 Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba,

Ariko umuntu ufite ubushishozi azabimenya.

 6 Abantu benshi bagenda bavuga ko bafite urukundo rwinshi,

Ariko umuntu wizerwa kumubona biragoye.

 7 Umukiranutsi aba ari indahemuka mu byo akora.+

Abana bamukomokaho babona imigisha.+

 8 Iyo umwami yicaye ku ntebe y’ubwami kugira ngo ace imanza,+

Amaso ye aritegereza akamenya ibibi byose.+

 9 Ni nde ushobora kuvuga ati: “Mfite umutima ukeye,+

Kandi nta cyaha ngira?” +

10 Ibipimo bidahuje n’ukuri n’iminzani ibeshya,

Byose Yehova arabyanga cyane.+

11 Ibikorwa umwana akora bigaragaza uwo ari we.

Amenyekanira ku myifatire myiza kandi ikwiriye.+

12 Ugutwi kumva n’ijisho rireba,

Yehova ni we wabiremye byose.+

13 Ntugakunde gusinzira kugira ngo utazakena.+

Kanguka kugira ngo ubone ibyokurya bihagije.+

14 Umuguzi agura avuga ati: “Murampenze, murampenze!”

Nyamara akagenda yirata ko yahashye neza.+

15 Ushobora kugira zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro kenshi yo mu nyanja,*

Ariko amagambo y’ubwenge, afite agaciro kenshi kubirusha.+

16 Niba umuntu yariyemeje kwishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,+

Kandi uzamwake ingwate* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+

17 Iyo ibyokurya bibonetse hakoreshejwe ikinyoma, bishimisha umuntu

Ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umucanga.+

18 Iyo abantu bagiye inama, imigambi yabo igira icyo igeraho.+

Nawe ujye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge.+

19 Umuntu ugenda asebanya amena ibanga.+

Ntukabe incuti y’abantu bakunda amazimwe.

20 Umuntu wifuriza ibibi papa we na mama we,

Itara rye rizazima igihe hazaba haje umwijima.+

21 Umurage umuntu abonye akoresheje umururumba,

Amaherezo ntawuboneramo umugisha.+

22 Ntukavuge uti: “Nzamwishyura ibibi yankoreye!”+

Ahubwo ujye wiringira Yehova,+ na we azagukiza.+

23 Ibipimo bidahuje n’ukuri Yehova arabyanga cyane,

Kandi iminzani ibeshya si myiza.

24 Yehova ni we uyobora umuntu mu byo akora byose,+

Kuko umuntu atakwiyobora ngo amenye aho ajya.

25 Iyo umuntu ahubutse agatanga isezerano avuga ati: “Iki kintu nkeguriye Imana,”+

Yamara kuritanga akaba ari bwo atangira kuritekerezaho, bimubera umutego.+

26 Nk’uko umuntu atandukanya umurama* n’ibinyampeke,+

Ni ko n’umwami w’umunyabwenge atatanya ababi akabarimbura.+

27 Umwuka w’umuntu ni nk’itara yahawe na Yehova.

Ni ryo rigenzura ibihishwe mu mutima.

28 Iyo umwami afite urukundo rudahemuka, kandi akaba uwizerwa biramurinda.+

Urukundo rudahemuka agaragaza ni rwo rutuma ubwami bwe bukomera.+

29 Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo,+

Kandi ubwiza bw’abageze mu zabukuru ni imvi zabo.+

30 Guhanwa ni byo bituma umuntu areka gukora ibibi,+

Kandi gucyahwa ni byo bituma ibibi byo mu mutima bishira.

21 Ibitekerezo by’umwami ni nk’amazi atemba ari mu biganza bya Yehova.+

Abyerekeza aho ashaka hose.+

 2 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora byose ari byiza,+

Ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+

 3 Gukora ibyiza kandi bikwiriye,

Ni byo Yehova yishimira kuruta ibitambo.+

 4 Ubwibone no kwirata, bimeze nk’urumuri ruyobora ababi,

Ariko byose ni ibyaha.+

 5 Imigambi y’umunyamwete izana inyungu,+

Ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.+

 6 Ubutunzi abantu babona babanje kubeshya, ni nk’igihu gitwarwa n’umuyaga.

Bubabera nk’umutego wica.+

 7 Urugomo rw’ababi ruzatuma barimbuka,+

Kuko banze gukurikiza ubutabera.

 8 Ibikorwa by’umunyabyaha biba ari bibi,

Ariko umuntu w’inyangamugayo arakiranuka mu byo akora.+

 9 Kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane,+

Birutwa no kwibera hanze.*

10 Umuntu mubi ararikira ibibi,+

Kandi ntagirire neza mugenzi we.+

11 Iyo umuntu useka abandi ahanwe, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,

Kandi iyo wigishije umunyabwenge kugira ubushishozi bituma yunguka ubumenyi.+

12 Imana ikiranuka, iba izi ibikorerwa mu ngo z’ababi,

Kandi irimbura umuntu mubi.+

13 Umuntu wese ufunga amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,

Na we azataka abure umutabara.+

14 Impano itangiwe aho abantu batareba igabanya uburakari,+

Kandi impano itanzwe mu ibanga, igabanya umujinya mwinshi.

15 Umukiranutsi ashimishwa no gukurikiza ubutabera,+

Ariko abakora ibibi banga cyane ibikorwa byiza.

16 Umuntu uyoba ntagaragaze ubushishozi mu byo akora,

Azapfa kimwe n’abandi bapfuye batagira icyo bimarira.+

17 Umuntu ukunda ibinezeza azakena,+

Kandi ukunda divayi n’amavuta ntazigera aba umukire.

18 Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,

Kandi umuntu uriganya ni we uzahanwa aho kugira ngo hahanwe umuntu mwiza.+

19 Ibyiza ni ukwibera mu butayu,

Kuruta kubana n’umugore ugira amahane kandi urakazwa n’ubusa.+

20 Amavuta n’ubutunzi bw’agaciro kenshi biba mu nzu y’umunyabwenge,+

Ariko umuntu utagira ubwenge asesagura ibyo atunze.+

21 Umuntu wese uhatanira gukora ibyiza kandi akagaragaza urukundo rudahemuka,

Azabona ubuzima n’icyubahiro kandi ibyo akora bizagenda neza.+

22 Umunyabwenge ashobora kurira umujyi w’abanyambaraga,

Maze agasenya inkuta zikomeye bishingikirizaho.+

23 Umuntu urinda ururimi rwe,

Aba yirinze ibyago.+

24 Abantu babona ko umuntu w’umwirasi kandi wiyemera agaragaza ubwibone,

Kandi ntiyite ku ngaruka bizamugiraho.+

25 Ibyo umuntu w’umunebwe yifuza ni byo bizamwicisha,

Kuko yanga gukora.+

26 Amara umunsi wose yifuza cyane,

Nyamara umukiranutsi aratanga ntagire icyo yimana.+

27 Imana yanga cyane igitambo cy’umuntu mubi,+

Kandi irushaho kucyanga iyo akizanye afite intego mbi.*

28 Umutangabuhamya ubeshya azarimbuka,+

Ariko umuntu utega amatwi azatanga ubuhamya bufite akamaro.

29 Umuntu mubi ntagira isoni,+

Ariko ibyo umukiranutsi akora byose bizagenda neza.+

30 Nta bwenge, ubushishozi cyangwa inama by’umuntu urwanya Yehova.+

31 Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+

Ariko Yehova ni we ukiza.+

22 Ibyiza ni ukuvugwa neza kuruta kugira ubutunzi bwinshi,+

Kandi kubahwa* biruta ifeza na zahabu.

 2 Dore icyo umukire n’umukene bahuriyeho:

Bose ni Yehova wabaremye.+

 3 Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,

Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda, agahura n’ibibazo.

 4 Kwicisha bugufi no gutinya Yehova,

Bihesha ubutunzi, icyubahiro n’ubuzima.+

 5 Amahwa n’imitego biba mu nzira y’umuntu utari inyangamugayo,

Ariko ukunda ubuzima bwe abigendera kure.+

 6 Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo,+

Ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazatandukira ngo ayivemo.+

 7 Umukire ategeka abakene,

Kandi uguza aba ari umugaragu w’umugurije.+

 8 Umuntu ukora ibibi azahura n’ibibazo,+

Kandi inkoni akubita abandi afite uburakari izavunika.+

 9 Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha,

Kuko asangira n’abakene ibyokurya bye.+

10 Ujye wirukana umuntu useka abandi

Kugira ngo amakimbirane arangire,

Kandi ibitutsi no gutongana na byo bishire.

11 Umuntu ufite umutima ukeye kandi akaba avuga amagambo meza,

Azaba incuti y’umwami.+

12 Yehova arinda umuntu w’umunyabwenge,

Ariko aburizamo amagambo y’umuriganya.+

13 Umunebwe aravuga ati: “Hanze hari intare!

Ninsohoka iranyicira mu nzira!”+

14 Amagambo y’abagore biyandarika ameze nk’urwobo rurerure.+

Uwo Yehova yanze azarugwamo.

15 Ubujiji buhambiriwe ku mutima w’umwana,+

Ariko inkoni ihana izabumucaho.+

16 Umuntu uriganya uworoheje kugira ngo yirundanyirizeho ibintu byinshi,+

n’umuntu uha impano umukire,

Bose bizarangira babaye abakene.

17 Tega amatwi wumve amagambo y’abanyabwenge,+

Maze umenye ibyo nkwigisha,+

18 Kuko ari byiza ko uyabika mu mutima,+

Kugira ngo ujye uhora uyavuga.+

19 Uyu munsi nguhaye ubumenyi,

Kugira ngo ujye wiringira Yehova.

20 Nakwandikiye ngira ngo nkugire inama,

Kandi nkungure ubumenyi,

21 Kugira ngo nkwigishe ibintu byizerwa kandi by’ukuri,

Maze uwagutumye uzamuhe amakuru ahuje n’ukuri.

22 Ntukambure umukene bitewe n’uko ari umukene,+

Kandi ntugakandamize uworoheje mu gihe uca urubanza,*+

23 Kuko Yehova ubwe azabarenganura,+

Kandi akarimbura ababambura.

24 Ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara,

Kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi,

25 Kugira ngo utamwigana,

Maze ukigusha mu mutego.+

26 Ntukajye mu bantu bagirana amasezerano bagakorana mu ntoki,

Biyemeza kuzishyura amadeni y’abandi.+

27 Kuki barinda kugutwara uburiri uryamaho,

Wabuze icyo wishyura?

28 Ntukimure urubibi* rwa kera

Rwashyizweho na ba sogokuruza.+

29 Ese wigeze ubona umuntu w’umuhanga mu byo akora?

Imbere y’abami ni ho azahagarara.+

Ntazahagarara imbere y’abantu basanzwe.

23 Niwicarana n’umwami kugira ngo musangire,

Ujye witondera cyane ibiri imbere yawe.

 2 Niba ukunda ibyokurya cyane,

Ujye wifata.

 3 Ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,

Kuko byakugusha mu mutego.

 4 Ntukirushye ushaka ubutunzi.+

Jya ureka kubushaka ahubwo ugaragaze ubwenge.

 5 Ugira ngo urabubonye bukaba buragucitse.+

Dore bwiyambika amababa nk’aya kagoma* maze bukaguruka bwerekeza mu kirere.+

 6 Ntukarye ibyokurya by’umuntu udakunda gutanga,

Cyangwa ngo wifuze ibyokurya bye biryoshye,

 7 Kuko aba ari kubara ibyo urya.

Arakubwira ati: “Rya kandi unywe,” nyamara ntaba abikuye ku mutima.

 8 Ibyo wariye uzabiruka,

Kandi uzaba waruhiye ubusa umushimira.

 9 Ntukagire icyo ubwira umuntu utagira ubwenge,+

Kuko atazaha agaciro amagambo yawe y’ubwenge umubwira.+

10 Ntukimure urubibi* rwa kera,+

Kandi ntukigabize umurima w’imfubyi,

11 Kuko Uzirenganura akomeye.

Azaziburanira maze wowe akurwanye.+

12 Jya wemera gukosorwa

Kandi utege amatwi amagambo y’ubwenge.

13 Jya uhana umwana wawe.+

Numukubita inkoni ntazapfa.

14 Uzafate agakoni umukubite,

Kugira ngo umukize kujya mu Mva.*

15 Mwana wanjye, nugira ubwenge,

Umutima wanjye na wo uzishima.+

16 Nujya uvuga ibikwiriye,

Bizanshimisha cyane.

17 Ntukagirire ishyari abanyabyaha,+

Ahubwo ujye utinya Yehova buri gihe.+

18 Ni bwo uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,+

Kandi uzahora ufite ibyiringiro.

19 Mwana wanjye, tega amatwi maze ube umunyabwenge,

Kandi ujye ushishikarira gukora ibyiza.

20 Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi,+

No mu banyandanini bakunda kurya inyama,+

21 Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,+

Kandi ukunda ibitotsi azambara imyenda yacikaguritse.

22 Jya wumvira papa wawe kuko yakubyaye,

Kandi ntugasuzugure mama wawe bitewe n’uko ashaje.+

23 Gura ukuri kandi ntukakugurishe,+

Ugure ubwenge, inama n’ubuhanga.+

24 Papa w’umukiranutsi azishima rwose,

Kandi umubyeyi wabyaye umwana w’umunyabwenge azamwishimira.

25 Papa wawe na mama wawe bazishima,

Kandi mama wakubyaye azanezerwa.

26 Mwana wanjye, jya unyumvira n’umutima wawe wose,

Kandi unyigane ubyishimiye.+

27 Indaya ni nk’urwobo rurerure,

Kandi umugore wiyandarika ni nk’iriba rifunganye.+

28 Ategereza nk’umujura,+

Kandi atuma abagabo benshi baba abahemu.

29 Ni nde uri mu bibazo bikomeye? Ni nde umerewe nabi?

Ni nde uhora atongana? Ni nde uhora yitotomba?

Ni nde ufite ibikomere bitagira impamvu? Ni nde ufite amaso atukuye?

30 Ni umuntu umara igihe kirekire anywa divayi,+

Agashakisha divayi ikaze.

31 Ntugashukwe n’ukuntu divayi itukura,

Uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo.

32 Amaherezo iryana nk’inzoka,

Kandi igira ubumara nk’ubw’impiri.

33 Ituma amaso yawe abona ibintu bidasanzwe,

Kandi igatuma uvuga ibintu biterekeranye.+

34 Ituma umera nk’uryamye mu nyanja hagati,

Ukamera nk’uryamye ku gasongero k’inkingi ishinze mu bwato.

35 Usanga umuntu avuga ati: “Bankubise ariko sinabyumvise.

Bampondaguye ariko sinabimenye.

Ubu koko ndakanguka ryari?+

Ndumva nshaka kongera kwinywera.”

24 Ntukagirire ishyari abantu babi,

Kandi ntukifuze kwifatanya na bo.+

 2 Kuko mu mitima yabo batekereza iby’urugomo,

Kandi baba bavuga ibyo guteza abandi ibyago.

 3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,+

Kandi ubushishozi ni bwo butuma rugira umutekano.

 4 Nanone ubumenyi bwuzuza mu byumba byarwo

Ibintu byose by’agaciro kandi bishimishije.+

 5 Umuntu ugaragaza ubwenge aba akomeye,+

Kandi ubumenyi butuma arushaho gukomera.

 6 Uzajye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge,+

Kandi iyo ufite abantu benshi bakugira inama uratsinda.+

 7 Umuntu utagira ubwenge ntasobanukirwa iby’ubwenge nyakuri.+

Ntaba afite icyo avuga ari mu marembo y’umujyi.

 8 Umuntu ucura imigambi yo kugira nabi,

Aba ari umugambanyi kabuhariwe.+

 9 Imigambi y’umuntu utagira ubwenge imugusha mu cyaha,

Kandi abantu banga umuntu useka abandi.+

10 Nucika intege igihe uhanganye n’ibibazo,

Imbaraga zawe zizaba nke.

11 Ujye ukiza abagiye kwicwa,

Kandi utabare abagenda bafite imbaraga nke bagiye kwicwa.+

12 Wenda ushobora kuvuga uti: “Ariko sinigeze mbimenya!”

None se utekereza ko ugenzura imitima atabizi?+

Ni ukuri ukugenzura azabimenya,

Kandi azakorera buri muntu wese ibihuje n’ibyo yakoze.+

13 Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza.

Umushongi w’ubuki bwo mu binyagu* uraryoha.

14 Nanone, umenye ko ubwenge buzakugirira akamaro.+

Niba warabubonye uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,

Kandi uzakomeza kugira ibyiringiro.+

15 Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo wihishe hafi y’aho umukiranutsi atuye ushaka kumugirira nabi,

Kandi ntukamusenyere inzu.

16 Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke.+

Ariko ababi bo bazahura n’ibyago bagwe, ntibongere guhaguruka.+

17 Umwanzi wawe nagwa ntukishime,

Kandi nasitara ntukabyishimire.+

18 Naho ubundi Yehova yabibona bikamubabaza,

Maze akigarura ntakomeze kumurakarira.+

19 Ntukarakarire abakora ibibi,

Kandi ntukagirire ishyari abantu babi.

20 Kuko umuntu mubi atazagira imibereho myiza mu gihe kizaza.+

Abantu babi bameze nk’urumuri ruri hafi kuzima.+

21 Mwana wanjye, jya utinya Yehova, utinye n’umwami,+

Kandi ntukifatanye n’abaharanira ko ibintu bihinduka,+

22 Kuko ibyago bibageraho bibatunguye,+

Kandi nta wuba azi uko Imana n’umwami bazabarimbura.+

23 Aya magambo na yo ni ay’abanyabwenge:

Kugira uwo ubera* mu gihe uca urubanza si byiza.+

24 Umuntu wese ubwira umuntu mubi ati: “Uri umukiranutsi,”+

Abantu bazamusabira kugerwaho n’ibyago kandi bamwange.

25 Ariko abamucyaha bazamererwa neza,+

Babone imigisha myinshi.+

26 Abantu bazubaha umuntu wese usubiza nta buryarya.+

27 Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe,

Hanyuma uzubake n’urugo rwawe.

28 Ntugashinje mugenzi wawe ibyo udafitiye ibimenyetso,+

Kandi ntukavuge amagambo ayobya abandi.+

29 Ntukavuge uti: “Nzamukorera nk’ibyo yankoreye.

Nzamwishyura ibyo yakoze.”+

30 Naciye ku murima w’umunebwe,+

No ku ruzabibu rw’umuntu utagira ubwenge.

31 Nasanze hose haramezemo ibyatsi.

Hari huzuyemo amahwa,

Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse.+

32 Narabyitegereje, mbibika ku mutima,

Maze mbivanamo iri somo:

33 Iyo uvuze uti: ‘Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,

Nipfumbate ho gato nduhuke,

34 Ubukene bugutera bumeze nk’umujura,

N’ubutindi bukagutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+

25 Iyi na yo ni imigani ya Salomo,+ yakusanyijwe ikandikwa n’abagaragu ba Hezekiya+ umwami w’u Buyuda:

 2 Imana irubahwa kuko ikomeza kugira ibanga,+

Naho abami bakubahwa kubera ko basesengura ibintu.

 3 Nk’uko ijuru riri hejuru cyane no mu nda y’isi akaba ari harehare cyane,

Ni ko udashobora gusobanukirwa ibiri mu mitima y’abami.

 4 Iyo ifeza icishijwe mu muriro ikavanwaho imyanda,

Isohoka yatunganyijwe neza.+

 5 Kura abantu babi imbere y’umwami,

Ni bwo ubwami bwe buzakomera bitewe no gukiranuka.+

 6 Ntukibonekeze imbere y’umwami,+

Kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye,+

 7 Kuko ibyiza ari uko yakubwira ati: “Ngwino hano,”

Kuruta ko yagucisha bugufi imbere y’umunyacyubahiro.+

 8 Ntukihutire gutangiza urubanza kugira ngo utazibaza icyo uzakora rurangiye,

Igihe mugenzi wawe azaba amaze kugukoza isoni.+

 9 Ujye wikiranura na mugenzi wawe,+

Kandi wirinde kumena ibanga wabikijwe,+

10 Kugira ngo ubyumvise atagukoza isoni,

Kandi amagambo mabi wavuze akaba atagifite igaruriro.

11 Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye,+

Rimeze nka pome za zahabu, ziri ku kintu gicuzwe mu ifeza.

12 Inama umunyabwenge agira umuntu wumva,+

Zimeze nk’iherena rya zahabu, zikamera nk’imirimbo ikozwe muri zahabu nziza cyane.

13 Nk’uko urubura rutuma habaho ubukonje ku munsi wo gusarura imyaka,

Ni ko intumwa yizerwa imerera uwayitumye,

Kuko ituma shebuja amererwa neza.+

14 Umuntu wiyemera avuga ko azatanga impano ariko ntayitange,+

Ameze nk’ibicu n’umuyaga bidatanga imvura.

15 Iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi,

Kandi amagambo arangwa n’ineza umuntu avuga, ashobora gutuma umurwanya cyane acururuka.*+

16 Niba ubonye ubuki, ujye urya gusa ubuguhagije,

Kuko uramutse uriye bwinshi ushobora kuburuka.+

17 Ntugahore mu rugo rwa mugenzi wawe,

Kugira ngo atazakurambirwa maze akakwanga.

18 Umuntu ushinja mugenzi we ibinyoma,+

Ameze nk’ubuhiri, inkota n’umwambi utyaye.

19 Kwiringira umuntu utizerwa* mu gihe ufite ibibazo,

Ni nko kugira iryinyo ricitse n’ikirenge kimugaye.

20 Umuntu uririmbira umuntu wifitiye agahinda mu mutima,+

Aba ameze nk’umuntu ukuramo umwenda hari imbeho,

Cyangwa umuntu usuka divayi isharira ku munyu.

21 Umwanzi wawe nasonza ujye umuha ibyokurya,

Kandi nagira inyota umuhe amazi yo kunywa.+

22 Nubigenza utyo, bishobora kumukora ku mutima bigatuma ahinduka akaba umuntu mwiza,*+

Kandi Yehova azabiguhembera.

23 Umuyaga uturutse mu majyaruguru uzana imvura,

Kandi umuntu ugira amazimwe atuma abandi barakara.+

24 Kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane,+

Birutwa no kwibera hanze.*

25 Nk’uko umuntu ufite inyota* anywa amazi akonje maze akumva agaruye imbaraga,

Ni na ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imera.+

26 Umukiranutsi utagaragaza ubutwari ahubwo agashukwa n’umuntu mubi,

Ni nk’isoko y’amazi yanduye cyangwa iriba ryangiritse.

27 Kurya ubuki bwinshi si byiza,+

Kandi kwishakira icyubahiro na byo si byiza.+

28 Umuntu udashobora gutegeka uburakari bwe,+

Aba ameze nk’umujyi ufite inkuta zasenyutse.

26 Nk’uko urubura rudakunze kugwa mu mpeshyi, cyangwa ngo imvura igwe mu gihe cyo gusarura imyaka,

Ni na ko umuntu utagira ubwenge adakunze guhabwa icyubahiro.+

 2 Nk’uko inyoni ihunga hari impamvu n’intashya ikaguruka hari impamvu,

Ni na ko iyo umuntu agusabiye ibyago bikakugeraho haba hari impamvu.

 3 Nk’uko ikiboko gikwiriye ifarashi, imikoba na yo ikaba ikwiriye indogobe,+

Ni na ko inkoni ikwiriye umugongo w’umuntu utagira ubwenge.+

 4 Ntugasubize umuswa ukurikije ubuswa bwe,

Kugira ngo utamera nka we.

 5 Ariko nanone jya usubiza umuswa ukurikije ubuswa bwe,

Kugira ngo atibwira ko ari umunyabwenge.+

 6 Umuntu ufata ibintu bye akabishinga umuntu utagira ubwenge,

Aba ameze nk’uca ibirenge bye maze akikururira ibibazo.

 7 Kubona umuntu utagira ubwenge avuga amagambo y’ubwenge

Ni nko kubona amaguru yamugaye agerageza kugenda.+

 8 Umuntu uha icyubahiro umuntu utagira ubwenge,

Ameze nk’umuntu uzirika ibuye ku muhumetso.+

 9 Nk’uko amahwa aba ameze mu kiganza cy’umusinzi,

Ni na ko biba bimeze iyo umuntu utagira ubwenge ari kuvuga imigani adasobanukiwe.

10 Umuntu uha akazi umuntu utagira ubwenge cyangwa umugenzi wihitira,

Aba ameze nk’umuntu upfa kurasa akagira icyo ahamya.*

11 Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo,

Ni ko n’umuntu utagira ubwenge yongera gukora ibikorwa bye bitarimo ubwenge.+

12 Ese wigeze ubona umuntu wiyita umunyabwenge?+

Kumwiringira birutwa no kwiringira umuntu utagira ubwenge.

13 Umunebwe aba avuga ati: “Mu nzira hari intare y’igisore!

Mu muhanda hari intare y’inkazi!”+

14 Nk’uko urugi rukomeza kwikaragira ku mapata yarwo,

Ni ko n’umunebwe akomeza kwigaragura ku buriri bwe.+

15 Umunebwe akoza intoki mu byokurya,

Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+

16 Umunebwe yibwira ko ari umunyabwenge

Kurusha abantu barindwi basubizanya ubwenge.

17 Umuntu urakazwa n’intonganya zitamureba akazivangamo,

Aba ameze nk’umuntu ufata imbwa amatwi.+

18 Umusazi urasa imyambi yaka umuriro n’imyambi yica,

19 Ni nk’umuntu uriganya mugenzi we maze akavuga ati: “Nikiniraga.”+

20 Ahatari inkwi umuriro urazima,

Kandi ahatari umuntu usebanya intonganya zirashira.+

21 Umunyamahane utuma intonganya ziba nyinshi,

Ameze nk’amakara yongerewe ku makara yaka cyangwa inkwi zongerewe mu muriro.+

22 Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya biryoshye.

Umuntu abimira afite umururumba, bikamanuka bikagera mu nda.+

23 Umuntu uvuga amagambo meza ariko afite umutima mubi,

Aba ameze nk’ifeza irabagirana basize ku kimene cy’ikibumbano.+

24 Umuntu wanga abandi, abihisha akoresheje amagambo ye,

Ariko muri we aba ari umuriganya.

25 Nubwo aba avuga utugambo twiza,

Ntukamwizere kuko mu mutima we haba harimo ibintu birindwi bibi cyane.

26 Nubwo uburiganya bwe buhisha urwango afite,

Ububi bwe buzahishurirwa mu bantu benshi.

27 Ucukura umwobo azawugwamo,

Kandi uhirika ibuye rizagaruka rimugwire.+

28 Umuntu ubeshya yanga abantu bababazwa n’ibinyoma bye,

Kandi umuntu ubwira abandi amagambo meza ariko ababeshya, atuma barimbuka.+

27 Ntukiratane iby’ejo,

Kuko utazi ibizaba kuri uwo munsi.+

 2 Ujye ushimwa n’undi muntu aho kwishimagiza,

Kandi aho kwivuga neza ujye ureka abandi abe ari bo bakuvuga neza.+

 3 Ibuye riraremera n’umucanga ukaremera,

Ariko kubuzwa amahoro n’umuntu utagira ubwenge, biremera kurusha ibyo byombi.+

 4 Uburakari ni bubi kandi bwangiza nk’umwuzure,

Ariko ishyari ryo ni ribi kurusha ibyo byose.+

 5 Ibyiza ni ugucyaha umuntu ku mugaragaro aho gukunda umuntu ariko ntubimubwire.+

 6 Wakwemera ukababazwa n’uko incuti yawe y’indahemuka igucyashye,+

Aho kugaragarizwa ineza n’umuntu ukwanga.

 7 Umuntu uhaze yanga ubuki buvuye mu binyagu,*

Ariko ushonje ibisharira byose biramuryohera.

 8 Umuntu uhunga akava iwe,

Aba ameze nk’inyoni ihunga ikava mu cyari cyayo.

 9 Nk’uko amavuta n’umubavu* bishimisha,

Ni na ko wishimira kuba incuti y’umuntu ukugira inama zivuye ku mutima.+

10 Ntukirengagize incuti yawe cyangwa incuti ya papa wawe,

Kandi ntukirushye ujya gutabaza umuvandimwe wawe igihe ufite ibibazo,

Kuko umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.+

11 Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ukore ibinshimisha,*+

Kugira ngo nshobore gusubiza untuka.+

12 Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,+

Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’ibibazo.

13 Niba umuntu yariyemeje kuzishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,

Kandi uzamwake ingwate,* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+

14 Umuntu uzinduka kare mu gitondo akajya gusuhuza mugenzi we asakuza,

Mugenzi we ntazabyishimira.

15 Umugore ugira amahane ameze nk’igisenge gikomeza kuva, kandi hari imvura idahita.+

16 Uwashobora kumubuza kugira amahane, ashobora no gutangira umuyaga.

Yashobora no gufata amavuta mu kiganza akayakomeza.

17 Nk’uko icyuma gityaza ikindi,

Ni ko n’umuntu afasha incuti ye, ikarushaho gukora ibyiza.+

18 Umuntu wita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo,+

Kandi uwita kuri shebuja azahabwa icyubahiro.+

19 Nk’uko umuntu yirebera mu mazi akabona isura ye,

Ni ko n’umutima w’umuntu ugaragaza ibiri mu mutima w’undi.

20 Nk’uko Imva* n’ahantu ho kurimbukira bidahaga,+

Ni na ko ibyo umuntu yifuza bitajya birangira.

21 Nk’uko ifeza na zahabu bitunganyirizwa mu muriro,+

Ni na ko iyo umuntu ashimiwe bigaragaza uwo ari we.

22 Niyo wafata umuhini ugasekurira umuntu utagira ubwenge mu isekuru,

Ukamusekura nk’uko basekura ibinyampeke,

Ubuswa bwe ntibwamuvamo.

23 Ukwiriye kumenya neza uko umukumbi wawe umeze.

Ujye wita* ku ntama zawe,+

24 Kuko ubutunzi butazahoraho iteka ryose,+

Kandi nta wuhorana ikamba ibihe byose.

25 Ubwatsi bubisi buvaho hakaza ubundi bushya,

Kandi ibyatsi byo mu misozi birarundanywa.

26 Amasekurume* y’intama akiri mato atanga ubwoya ukoramo imyenda,

N’amasekurume y’ihene ukayaguramo umurima.

27 Uzagira amata y’ihene* ahagije agutunge,

Atunge abo mu rugo rwawe kandi abesheho n’abaja bawe.

28 Umuntu mubi ahunga nta wumwirukankanye,

Ariko abakiranutsi baba bifitiye icyizere nk’intare.+

 2 Iyo igihugu kirimo imyivumbagatanyo,* abategetsi bacyo basimburana ari benshi,+

Ariko umuntu ushishoza akagira n’ubumenyi atuma umutware amara igihe kirekire ku butegetsi.+

 3 Umugabo w’umukene uriganya aboroheje,+

Ameze nk’imvura itwara imyaka yose yo mu murima.

 4 Abareka gukurikiza amategeko bashima umuntu mubi,

Ariko abakomeza kumvira amategeko barakazwa n’abareka kuyakurikiza.+

 5 Abantu babi ntibashobora gusobanukirwa ubutabera,

Ariko abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose.+

 6 Umukene ukora ibikwiriye,

Aruta umuntu ukora ibintu bibi nubwo yaba ari umukire.+

 7 Umwana ujijutse yumvira amategeko,

Ariko uba incuti y’abanyandanini akoza papa we isoni.+

 8 Umuntu wigwizaho ubutunzi ashakira inyungu+ mu bandi,

Nubwo yagira ubutunzi bwinshi, bwose buzaba ubw’umuntu ugirira neza abakene.+

 9 Umuntu wanga kumvira amategeko,

N’isengesho rye Imana iraryanga.+

10 Uyobya abakiranutsi agatuma bakora ibibi, na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+

Ariko abantu b’indahemuka bo bazaragwa ibyiza.+

11 Umukire yiyita umunyabwenge,+

Ariko umukene ufite ubushishozi aramutahura.+

12 Iyo abakiranutsi batsinze haba ibyishimo byinshi,

Ariko iyo ababi bafashe ubutegetsi, abantu bajya kwihisha.+

13 Uhisha ibyaha bye nta cyo azageraho,+

Ariko ubivuga kandi akabireka azababarirwa.+

14 Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo,

Ariko uwanga kumva azahura n’akaga.+

15 Umutegetsi mubi ukandamiza abantu batagira kirengera,

Aba ameze nk’intare itontoma* cyangwa nk’idubu yirukankanye inyamaswa ishaka kurya.+

16 Umuyobozi utagira ubushishozi akoresha nabi ubutware bwe,+

Ariko uwanga inyungu zishingiye ku buhemu azabaho imyaka myinshi.+

17 Umuntu uhorana umutimanama umucira urubanza bitewe n’abantu yishe, azahunga kugeza ageze mu mva.*+

Ntihakagire abamushyigikira.

18 Umuntu ukora ibyiza Imana izamukiza,+

Ariko umuntu ukora ibibi azahura n’ibibazo mu buryo butunguranye.+

19 Uhinga ubutaka bwe azagira ibyokurya bihagije,

Ariko ukurikira ibitagira umumaro azakena cyane.+

20 Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+

Ariko uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka.+

21 Kubogama si byiza,+

Kandi umuntu ashobora gucumuzwa n’agace k’umugati.

22 Umuntu urarikira aba ashaka kugira ubutunzi,

Ariko ntaba azi ko ubukene buzamwibasira.

23 Ucyaha umuntu,+ abantu bazamwishimira,+

Kurusha ubwira undi amagambo meza kandi amubeshya.

24 Umuntu wiba papa we na mama we maze akavuga ati: “Nta cyo bitwaye,”+

Aba ari incuti y’abajura.+

25 Umuntu ugira umururumba ateza amakimbirane,

Ariko uwishingikiriza kuri Yehova azamererwa neza.+

26 Umuntu wiyiringira aba atagira ubwenge,+

Ariko ugaragaza ubwenge mu byo akora azarokoka.+

27 Umuntu uha umukene nta kintu azabura,+

Ariko umuntu umwirengagiza ntamufashe, abantu bazamusabira ibyago.

28 Iyo ababi bagiye ku butegetsi abantu barihisha,

Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baba benshi.+

29 Umuntu uhora acyahwa

Ariko akanga kumva+ azarimbuka.+

 2 Iyo abakiranutsi babaye benshi abantu barishima,

Ariko iyo umuntu mubi ategetse, abantu bahura n’imibabaro.+

 3 Umuntu ukunda ubwenge ashimisha papa we,+

Ariko umuntu uba incuti y’indaya, asesagura ubutunzi bwe.+

 4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+

Ariko urya ruswa aragisenya.

 5 Umuntu ubwira mugenzi we amagambo meza ariko amubeshya,

Aba yiteze umutego.+

 6 Icyaha cy’umuntu mubi kimubera umutego,+

Ariko umukiranutsi arangurura ijwi ry’ibyishimo akanezerwa.+

 7 Umukiranutsi aba yifuza ko umukene abona ubutabera,+

Ariko umuntu mubi nta cyo biba bimubwiye.+

 8 Abantu biyemera bateza akavuyo mu mujyi,+

Ariko abanyabwenge batuma uburakari bushira.+

 9 Iyo umuntu w’umunyabwenge aburana n’umuntu utagira ubwenge,

Intonganya ziba nyinshi kandi nta cyo bageraho.+

10 Abicanyi banga umuntu wese w’inyangamugayo,+

Kandi baba bashaka kwica abakiranutsi.

11 Umuntu utagira ubwenge arahubuka akavuga ibiri mu mutima we byose,+

Ariko umunyabwenge akomeza gutuza.+

12 Iyo umuyobozi yumva amabwire,*

Abakozi be bose bahinduka babi.+

13 Dore icyo umukene n’umuntu utwaza igitugu bahuriyeho:

Bombi Yehova ni we ubaha ubuzima.

14 Iyo umwami acira aboroheje urubanza rw’ukuri,+

Ubwami bwe burakomera kugeza iteka ryose.+

15 Guhanwa no gukosorwa ni byo bitanga ubwenge,+

Ariko umwana udahanwa azakoza mama we isoni.

16 Iyo ababi babaye benshi, ibyaha biba byinshi,

Ariko abakiranutsi bazababona barimbuka.+

17 Guhana umwana wawe bizakurinda guhangayika,

Kandi azatuma wishima cyane.+

18 Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura,+

Ariko iyo abantu bakurikije amategeko ni bwo bagira ibyishimo.+

19 Umugaragu ntakosorwa n’amagambo,

Kuko ayumva nyamara ntayiteho.+

20 Ese wigeze ubona umuntu uhubuka mu byo avuga?+

Umuntu utagira ubwenge yagira ibyiringiro kumurusha.+

21 Iyo umuntu atetesheje umugaragu we kuva akiri muto,

Amaherezo aba indashima.

22 Umuntu ukunda kurakara akurura amakimbirane,+

Kandi umuntu ukunda kugira umujinya agira ibyaha byinshi.+

23 Umuntu wishyira hejuru azacishwa bugufi,+

Ariko uwicisha bugufi azahabwa icyubahiro.+

24 Uwifatanya n’umujura aba yiyanga.

Ashobora gusabwa gutanga ubuhamya ariko ntabutange.+

25 Gutinya abantu bigusha mu mutego,+

Ariko uwiringira Yehova azarindwa.+

26 Ababa bashaka kubonana n’umuyobozi ni benshi,

Ariko Yehova ni we urenganura umuntu.+

27 Abakiranutsi banga umuntu urenganya abandi,+

Ariko ababi banga umuntu wese ukora ibyo gukiranuka.+

30 Aya ni amagambo akubiyemo ubutumwa bukomeye, Aguri umuhungu wa Yake yabwiye Itiyeli na Ukali:

 2 Ndi umuntu utagira ubwenge hanyuma y’abandi bose,+

Kandi simfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nk’abandi bantu.

 3 Sinigishijwe ubwenge,

Kandi simfite ubumenyi butangwa n’Imana yera cyane.

 4 Ni nde wazamutse akajya mu ijuru hanyuma akamanuka?+

Ni nde wakusanyirije umuyaga mu bipfunsi bye?

Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda we?+

Ni nde washyizeho impera z’isi zose?+

Yitwa nde kandi umwana we yitwa nde niba ubizi?

 5 Ibintu byose Imana ivuga biratunganye.+

Abayihungiraho bose ibabera ingabo ibarinda.+

 6 Ntukagire icyo wongera ku magambo yayo,+

Kugira ngo itagucyaha,

Maze bikagaragara ko uri umunyabinyoma.

 7 Hari ibintu bibiri ngusaba,

Kandi ntuzabinyime mbere y’uko mfa.

 8 Umfashe njye nirinda kuvuga ibinyoma.+

Ntumpe ubukene cyangwa ubukire.

Undeke njye nirira ibyokurya nkeneye,+

 9 Kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana, nkavuga nti: “Yehova ni nde?”+

Cyangwa ngakena maze nkiba ngatukisha izina ry’Imana yanjye.

10 Ntugasebye umugaragu kuri shebuja,

Kugira ngo uwo mugaragu atagusabira ibyago kandi nawe ukabarwaho icyaha.+

11 Hari abantu bifuriza ibyago ba papa babo,

Kandi ntibubahe ba mama babo.+

12 Hari abantu bibwira ko nta nenge bafite,+

Nyamara bataruhagiweho umwanda wabo.

13 Hari abantu bagira ubwibone bwinshi,

Kandi bagasuzugura abandi.+

14 Hari abantu bafite amenyo ameze nk’inkota,

N’inzasaya zimeze nk’ibyuma bibaga,

Kugira ngo barye imbabare bazimare mu isi,

N’abakene babamare mu bantu.+

15 Imisundwe* ifite abakobwa babiri bahora bavuga bati: “Duhe, duhe!”

Hariho ibintu bitatu bitajya bihaga,

Ndetse hari bine bitajya bivuga biti: “Ndahaze!”

16 Ibyo ni Imva,*+ inda itabyara,

Ubutaka butagira amazi,

N’umuriro utajya uvuga uti: “Birahagije.”

17 Umuntu useka papa we kandi agasuzugura mama we,+

Ibikona byo mu kibaya bizamukuramo ijisho,

Kandi abana ba kagoma bazarirya.+

18 Hari ibintu bitatu byantangaje cyane,

Ndetse hari bine ntamenye:

19 Uko kagoma igenda mu kirere,

Uko inzoka igenda ku rutare,

Uko ubwato bugenda mu nyanja hagati,

N’ukuntu umusore yitwara ku nkumi.

20 Dore imyitwarire y’umugore w’umusambanyi:

Ararya maze akihanagura iminwa,

Akavuga ati: “Nta kibi nakoze!”+

21 Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi,

Ndetse hari bine idashobora kwihanganira:

22 Iyo umugaragu abaye umwami,+

Iyo umuntu utagira ubwenge afite ibyokurya bihagije,

23 Iyo umugore wanzwe abonye umugabo,

N’iyo umuja asimbuye nyirabuja.+

24 Hari ibintu bine bito cyane mu isi

Ariko bifite ubwenge butangaje:*+

25 Ibimonyo ni ubwoko bw’udukoko tudafite imbaraga,

Nyamara mu mpeshyi twibikira ibyokurya.+

26 Impereryi*+ ni udusimba tudafite imbaraga,

Nyamara twubaka inzu yatwo mu rutare.+

27 Inzige*+ ntizigira umwami,

Nyamara zose zigendera hamwe ziri mu matsinda.+

28 Umuserebanya+ witendeka ku kintu ukoresheje utujanja twawo,

Kandi uragenda ukagera no mu nzu y’umwami nziza cyane.

29 Hari ibintu bitatu bizi gutambuka neza,

Ndetse hari bine bigira ingendo nziza:

30 Intare, ari yo nyamaswa irusha izindi zose imbaraga

Kandi idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese.+

31 Imbwa ihiga, isekurume* y’ihene,

N’umwami uri kumwe n’abasirikare be.

32 Niba warakoze ibintu bitarimo ubwenge ukishyira hejuru,+

Cyangwa ukaba waratekereje kubikora,

Rekera aho ntuzongere,+

33 Kuko gucunda amata bizana amavuta,

Gukanda izuru bikazana amaraso,

No guhembera uburakari bikazana intonganya.+

31 Aya ni amagambo y’umwami Lemuweli akubiyemo ubutumwa bukomeye, mama we yamubwiye kugira ngo amwigishe:+

 2 Umva mwana wanjye!

Mwana wanjye nibyariye.

Mwana wanjye nasabye Imana nkongeraho n’isezerano.*+

 3 Ntugahe abagore imbaraga zawe,+

Kandi ntukajye mu birimbuza abami.+

 4 Lemuweli we, ntibikwiriye ko abami banywa divayi.

Ibyo ntibikwiriye rwose ku bami,

Kandi ntibikwiriye ko abayobozi babaza bati: “Inzoga yanjye iri he?”+

 5 Kugira ngo batanywa maze bakibagirwa amategeko,

Kandi bakarenganya aboroheje.

 6 Ibinyobwa bisindisha mubihe abagiye gupfa,+

Na divayi muyihe abafite agahinda kenshi mu mutima,+

 7 Mubareke banywe kugira ngo bibagirwe ubukene bwabo,

Kandi ntibongere kwibuka ibibazo bafite.

 8 Ujye uvuganira abadashobora kuvuga,

Kandi uburanire abagiye gupfa bose.+

 9 Ujye ubumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,

Urenganure aboroheje n’abakene.+

א [Alefu]

10 Umugore ushoboye* kumubona ntibyoroshye.+

Arusha agaciro amabuye yo mu nyanja.*

ב [Beti]

11 Umugabo we aramwiringira n’umutima we wose,

Kandi nta kintu cyiza amuburana.

ג [Gimeli]

12 Igihe cyose uwo mugore akiriho,

Akorera umugabo we ibintu byiza si ibibi.

ד [Daleti]

13 Ashaka ubwoya n’ubudodo bwiza cyane

Kandi yishimira gukoresha amaboko ye.+

ה [He]

14 Ameze nk’amato y’abacuruzi.+

Ibyokurya bye abikura kure cyane.

ו [Wawu]

15 Abyuka kare butaracya,

Agaha abo mu rugo rwe ibyokurya

Kandi agaha abaja be ibibagenewe.+

ז [Zayini]

16 Yitegereza umurima akawushima, maze akawugura.

Atera uruzabibu arukuye mu byo yunguka.

ח [Heti]

17 Aba yiteguye gukora imirimo ikomeye,+

Kandi akorana umwete.

ט [Teti]

18 Ubucuruzi bwe bukomeza kunguka.

Akomeza gukora kugeza nijoro.

י [Yodi]

19 Afata igiti gitunganyirizwaho ubudodo n’icyo babuzingiraho,

Akaboha imyenda.+

כ [Kafu]

20 Afasha aboroheje,

Kandi agira ubuntu agaha abakene.+

ל [Lamedi]

21 Ntahangayikira abo mu rugo rwe mu gihe cy’imbeho,

Kuko bose baba bambaye imyenda ishyuha.

מ [Memu]

22 Ni we wibohera ibyo kwiyorosa.

Imyenda ye iba iboshye mu budodo bwiza cyane.*

נ [Nuni]

23 Umugabo we amenyekana mu marembo y’umujyi,+

Aho aba yicaranye n’abakuru bo mu gihugu.

ס [Sameki]

24 Aboha imyenda akayigurisha,

Agakora n’imikandara akayiha abacuruzi ngo bayigurishe.

ע [Ayini]

25 Arangwa n’ubutwari,

Kandi abantu baramwubaha. Ntatinya ejo hazaza.

פ [Pe]

26 Ibyo avuga biba birimo ubwenge,+

Kandi amagambo ye aba arimo ubugwaneza.

צ [Tsade]

27 Akurikiranira hafi ibyo mu rugo rwe,

Kandi si umunebwe.+

ק [Kofu]

28 Abana be barahaguruka bakamushima.

Umugabo we na we arahaguruka akamushima, avuga ati:

ר [Reshi]

29 “Abagore bashoboye* ni benshi,

Ariko wowe urabaruta bose.”

ש [Shini]

30 Ubwiza bushobora gushukana kandi uburanga ni ubusa,+

Ariko umugore utinya Yehova ni we uzashimwa.+

ת [Tawu]

31 Ibyo akora mujye mubimuhembera,+

Kandi ibikorwa bye mubivugire mu marembo y’umujyi mumushimira.+

Cyangwa “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “ababeshya.”

Cyangwa “umugabo we.”

Cyangwa “sheneti.”

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”

Uko bigaragara, byerekeza ku mico y’Imana yavuzwe mu mirongo ibanza.

Cyangwa “ubeshya.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihene yo mu misozi.”

Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.

Cyangwa “igitambo cy’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Ishangi, umusagavu na sinamoni ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”

Cyangwa “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”

Cyangwa “ibikomangoma.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “umuntu witandukanyije n’Imana.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Cyangwa “uwemera kwishingira umuntu.”

Cyangwa “uwanga kwishingira umuntu.”

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Cyangwa “bimubera nk’igiti cy’ubuzima.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urukundo rudahemuka.”

Cyangwa “umusaruro w’umuntu mubi.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Byerekeza ku mvura yagwaga mu kwezi kwa Mata, ikaba yarabaga ikenewe kugira ngo imyaka ikure kandi yere. Reba Umugereka wa B15.

Ni ikintu inzuki zikora ngo zishyiremo ubuki.

Cyangwa “ikamba ry’icyubahiro.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakorera ubufindo mu mwenda.” Ubufindo ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “agatera mama we intimba.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunara ukomeye.”

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hejuru y’inzu.”

Cyangwa “afite imyitwarire iteye isoni.”

Cyangwa “kwemerwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu marembo.”

Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Ni ubwoko bw’igisiga.

Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Ni ikintu inzuki zikora ngo zishyiremo ubuki.

Cyangwa “gutonesha umuntu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashobora kuvuna igufwa.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu uriganya.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hejuru y’inzu.”

Cyangwa “umuntu unaniwe.”

Cyangwa “agakomeretsa buri wese.”

Ni ikintu inzuki zikora ngo zishyiremo ubuki.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ushimishe umutima wanjye.”

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “ujye uhoza ku mutima.”

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “amahenehene.”

Cyangwa “ibyaha.”

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Cyangwa “mu rwobo.”

Cyangwa “amazimwe.”

Ni agakoko gateye nk’umunyorogoto kaba mu mazi, kakanyunyuza amaraso y’ikintu gafasheho.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “ubwenge kamere.”

Ni udusimba tujya kumera nk’imbeba.

Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “ngahiga n’umuhigo.”

Cyangwa “umugore uhebuje.”

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”

Cyagwa “ubudodo buteye ibara ry’isine.” Nanone iryo bara hari abaryita move.

Cyangwa “abagore b’intangarugero.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze