ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 31 pp. 215-220
  • Imirimo ya Yehova irakomeye kandi iratangaje

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imirimo ya Yehova irakomeye kandi iratangaje
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama
  • Abamarayika bafite inzabya
  • Yehova mu buturo bwe bwera
  • Inzabya n’amajwi y’impanda
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya II
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Umujinya w’Imana uruzuye
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • ‘Ni nde ukwiriye kubumbura umuzingo’?
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Igihe cy’urubanza rw’Imana kirasohoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 31 pp. 215-220

Igice cya 31

Imirimo ya Yehova irakomeye kandi iratangaje

Iyerekwa rya 10​—Ibyahishuwe 15:1 kugeza 16:21

Ibivugwamo: Yehova ari ahera he; inzabya ndwi z’umujinya we zisukwa ku isi

Igihe cy’isohozwa: Guhera mu mwaka wa 1919 kugeza kuri Harimagedoni

1, 2. (a) Ni ikihe kimenyetso cya gatatu cyavuzwe na Yohana? (b) Nk’uko abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire babizi, ni mu bihe bintu abamarayika bafitemo uruhare?

UMUGORE abyaye umwana w’umuhungu! Hari ikiyoka kinini gishaka guconshomera urwo ruhinja! Ibyo bimenyetso bibiri byo mu ijuru byagaragajwe mu buryo butangaje cyane mu Byahishuwe igice cya 12, byatwumvishije ko ubushyamirane bumaze igihe kirekire hagati y’Urubyaro rw’umugore w’Imana na Satani n’urubyaro rwe rwa kidayimoni bugeze ku ndunduro. Yohana yatsindagirije ibyo bimenyetso muri aya magambo ati “ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru . . . Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso” (Ibyahishuwe 12:1, 3, 7-12). Ubu noneho Yohana aravuga iby’ikimenyetso cya gatatu agira ati “mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by’imperuka kuko muri ibyo ari mo umujinya w’Imana wuzurira” (Ibyahishuwe 15:1). Icyo kimenyetso cya gatatu na cyo gifite ibisobanuro by’ingenzi cyane ku bagaragu ba Yehova.

2 Tuzirikane uruhare rukomeye abamarayika bongeye kugira mu isohozwa ry’ibyo Imana ishaka. Hashize igihe kirekire abagaragu ba Yehova babizi. Ni yo mpamvu mu gihe cya kera umwanditsi wa zaburi ahumekewe n’Imana yabwiye abo bamarayika amagambo abatera inkunga, agira ati “muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, mukumvira ijwi ry’ijambo rye” (Zaburi 103:20)! Ubu noneho muri iri yerekwa rindi, abamarayika bahawe ubutumwa bwo gusuka ibyago birindwi bya nyuma.

3. Ibyago birindwi ni ibihe, kandi se gusukwa kwabyo bigaragaza iki?

3 Ibyo byago ni ibihe? Kimwe n’impanda ndwi, ni imanza zikomeye zitangaza icyo Yehova atekereza ku bice bitandukanye bigize iyi si, n’umuburo ku birebana n’umwanzuro wa nyuma w’imanza ze (Ibyahishuwe 8:1 kugeza 9:21). Gusukwa kw’ibyo byago bigaragaza isohozwa ry’izo manza, igihe Yehova azarimbura abo afitiye uburakari ku munsi w’umujinya we ukongora (Yesaya 13:9-13; Ibyahishuwe 6:16, 17). Bityo, muri ibyo byago ni “mo umujinya w’Imana wuzurira.” Ariko mbere yo kuvuga ibyo gusukwa kw’ibyo byago, Yohana atubwira iby’abantu bamwe ibyo byago bitazageraho. Abo bantu b’indahemuka banze gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa, baririmba indirimbo zisingiza Yehova, ari na ko batangaza umunsi we wo guhora.—Ibyahishuwe 13:15-17.

Indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama

4. Ubu noneho ni ibihe bintu bitangaje Yohana abonye?

4 Ubu noneho Yohana abonye ibintu bitangaje, nk’uko abitubwira agira ati “mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana.”​—Ibyahishuwe 15:2.

5. “Inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro” igereranya iki?

5 Iyo ‘nyanja y’ibirahuri’ ni iyo Yohana yari yabanje kubona imbere y’intebe y’ubwami y’Imana (Ibyahishuwe 4:6). Yasaga n’“igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe” (ni ukuvuga igikoresho cyo kubika amazi) cyabaga mu rusengero rwa Salomo, icyo abatambyi bavomagamo amazi yo kwiyeza (1 Abami 7:23). Bityo rero, iyo nyanja igereranya mu buryo bukwiriye ‘amazi,’ ari yo Jambo ry’Imana Yesu yejesha itorero ry’abatambyi b’Abakristo basizwe (Abefeso 5:25, 26; Abaheburayo 10:22). Iyo nyanja y’ibirahuri ‘ivanze n’umuriro,’ ari byo bigaragaza ko abo Bakristo basizwe bageragezwa kandi bakezwa mu gihe bubahiriza amahame ahebuje bashyiriweho. Byongeye kandi, ibyo bitwibutsa ko Ijambo ry’Imana rinakubiyemo imanza zikongora, Yehova yaciriye abanzi be (Gutegeka kwa Kabiri 9:3; Zefaniya 3:8). Zimwe muri izo manza zikongora zagaragajwe mu byago birindwi bya nyuma byari bigiye kumenwa.

6. (a) Abaririmbyi bahagaze imbere y’inyanja y’ibirahuri yo mu ijuru ni ba nde, kandi se ibyo tubyemezwa n’iki? (b) Ni mu buhe buryo ‘batabarutse banesheje’?

6 Kuba inyanja y’umuringa uyagijwe yo mu rusengero rwa Salomo yari igenewe gukoreshwa n’abatambyi, bigaragaza ko abaririmbyi bahagaze imbere y’inyanja y’ibirahuri yo mu ijuru bagize itsinda ry’abatambyi. “Bafite inanga z’Imana.” Bityo rero, twabahuza n’abakuru 24 hamwe n’abo mu 144.000, kuko abagize ayo matsinda na bo baririmba baherekejwe n’inanga (Ibyahishuwe 5:8; 14:2). Abaririmbyi Yohana areba “banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo n’umubare w’izina ryayo.” Bagomba rero kuba ari bamwe mu bagize 144.000 bakiri hano ku isi mu minsi y’imperuka. Mu rwego rw’itsinda baranesheje rwose. Kuva mu mwaka wa 1919, ni ukuvuga mu myaka igera kuri 90, bagiye banga gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa cyangwa kubona ko igishushanyo cyayo ari cyo byiringiro rukumbi byo kuzanira abantu amahoro. Benshi muri bo bakomeje kwihangana mu budahemuka kugeza ku gupfa, kandi ubu aho bari mu ijuru, nta gushidikanya ko banezezwa cyane no gutega amatwi indirimbo y’abavandimwe babo bakiri hano ku isi.—Ibyahishuwe 14:11-13.

7. Muri Isirayeli ya kera, inanga yakoreshwaga mu biki, kandi se kuba mu iyerekwa rya Yohana harimo n’inanga z’Imana, byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

7 Abo bantu b’indahemuka banesheje, bafite inanga z’Imana. Ku bw’ibyo, bameze nk’Abalewi ba kera, basengeraga Yehova mu rusengero baririmba indirimbo ziherekejwe n’inanga. Nanone hari bamwe bahanuraga bacuranga inanga (1 Ibyo ku Ngoma 15:16; 25:1-3). Urwunge rw’amajwi y’inanga rwaryoshyaga indirimbo z’umunezero n’amasengesho yo gusingiza no gushimira Abisirayeli baturaga Yehova (1 Ibyo ku Ngoma 13:8; Zaburi 33:2; 43:4; 57:8, 9). Mu gihe babaga bihebye cyangwa bari mu bunyage, ijwi ry’inanga ntiryongeraga kumvikana (Zaburi 137:2). Kuba mu iyerekwa rya Yohana harimo n’inanga z’Imana, byagombye gutuma dutegerezanya amatsiko indirimbo y’umunezero no kunesha, izaba igamije gusingiza no gushimira Imana yacu.a

8. Ni iyihe ndirimbo iririmbwa ubu, kandi se ikubiyemo ayahe magambo?

8 Ibyo ni byo Yohana avuga muri aya magambo ati “baririmba indirimbo ya Mose umugaragu w’Imana n’indirimbo y’Umwana w’intama bagira bati ‘Yehova, Mana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mwami w’iteka, inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri. Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya, kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka? Amahanga yose azaza asengere imbere yawe, kubera ko amateka yawe akiranuka yagaragajwe.’”—Ibyahishuwe 15:3, 4, “NW.”

9. Kuki nanone iyo ndirimbo yitwa “indirimbo ya Mose”?

9 Abo banesheje baririmba “indirimbo ya Mose,” ni ukuvuga indirimbo nk’iyo Mose yaririmbye mu bihe nk’ibyo. Abisirayeli bamaze kwibonera ibyago cumi byatejwe Abanyegiputa no kurimbuka kw’ingabo zabo mu Nyanja Itukura, Mose yabaririmbishije indirimbo nk’iyo yo kunesha isingiza Yehova, yagiraga iti “Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose” (Kuva 15:1-19). Mbega ukuntu bikwiriye ko abaririmbyi bo mu iyerekwa rya Yohana banesheje inyamaswa kandi bakagira uruhare mu gutangaza ibyago birindwi bya nyuma, banaririmbira “Umwami nyir’ibihe byose”!​—1 Timoteyo 1:17.

10. Ni iyihe ndirimbo yindi yahimbwe na Mose, kandi se ni gute amagambo aheruka y’iyo ndirimbo areba abagize imbaga y’abantu benshi muri iki gihe?

10 Mu ndirimbo yindi Mose wari ugeze mu za bukuru yahimbye ubwo Abisirayeli biteguraga kwigarurira igihugu cy’i Kanaani, yabwiye iryo shyanga ati “ngiye kogeza izina ry’Uwiteka, mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.” Amagambo aheruka y’iyo ndirimbo yateraga inkunga n’abatari Abisirayeli, kandi ayo magambo Mose yavuze ahumekewe n’Imana agera ku mitima y’abagize imbaga y’abantu benshi bo muri iki gihe, babwirwa ngo “banyamahanga mwishimane n’ubwoko bwayo.” Kuki bagomba kwishima? Ni ukubera ko ubu Yehova agiye ‘guhorera amaraso y’abagaragu be, ahora ababisha be.’ Isohozwa ry’urwo rubanza rukiranuka rizatuma abiringira Yehova bose bishima.—Gutegeka kwa Kabiri 32:3, 43; Abaroma 15:10-13; Ibyahishuwe 7:9.

11. Ni mu buhe buryo isohozwa ry’indirimbo Yohana yumvise rigikomeza?

11 Mbega ukuntu Mose ubwe yari kwishimira kubaho muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami, kugira ngo aririmbane n’umutwe w’abaririmbyi wo mu ijuru ngo “amahanga yose azaza asengere imbere yawe”! Muri iki gihe, isohozwa ry’iyo ndirimbo ihebuje riracyakomeza mu buryo butangaje nk’uko tubyibonera, atari mu iyerekwa gusa, ahubwo mu buryo nyakuri, ubwo abantu babarirwa muri za miriyoni baturutse mu ‘mahanga’ ubu bisukiranya bagana umuteguro wa Yehova wo ku isi banezerewe.

12. Kuki indirimbo y’abanesheje yitwa nanone “indirimbo y’Umwana w’Intama”?

12 Icyakora, iyo ndirimbo si iya Mose gusa, ahubwo ni n’iy’“Umwana w’Intama.” Mu buhe buryo? Mose yari umuhanuzi wa Yehova ku Bisirayeli, ariko Mose ubwe yahanuye ko Yehova yari kuzahagurutsa umuhanuzi umeze nka we. Uwo muhanuzi yaje kuba Umwana w’Intama, Yesu Kristo. Mose we yari “umugaragu w’Imana,” naho Yesu akaba ari Umwana w’Imana, bityo akaba Mose Mukuru (Gutegeka kwa Kabiri 18:15-19; Ibyakozwe 3:22, 23; Abaheburayo 3:5, 6). Ku bw’ibyo rero, abaririmbyi banaririmba “indirimbo y’Umwana w’Intama.”

13. (a) Nubwo Yesu akomeye kuruta Mose, ni mu buhe buryo ari umuhanuzi umeze nka we? (b) Ni gute dushobora kwifatanya n’abo baririmbyi?

13 Kimwe na Mose, Yesu yaririmbiye Imana ibisingizo mu ruhame kandi ahanura iby’uko yari kuzanesha abanzi Be bose (Matayo 24:21, 22; 26:30; Luka 19:41-44). Yesu na we yari ategerezanyije amatsiko igihe amahanga yari kuzazanwa no gusingiza Yehova, kandi kubera ko ari “umwana w’Intama w’Imana” witanze ubwe, yatanze ubugingo bwe bwa kimuntu kugira ngo ibyo bishoboke. (Yohana 1:29; Ibyahishuwe 7:9; gereranya na Yesaya 2:2-4; Zekariya 8:23.) Kandi nk’uko Mose yahaga agaciro izina ry’Imana, Yehova, akanarihesha ikuzo, Yesu na we yararimenyekanishije (Kuva 6:2, 3; Zaburi 90:1, 17; Yohana 17:6). Kubera ko Yehova ari indahemuka, amasezerano ye ahebuje azasohora nta kabuza. Nta gushidikanya rero ko twifatanya n’abo baririmbyi b’indahemuka, ni ukuvuga Umwana n’Intama na Mose, twemeranya n’amagambo y’iyo ndirimbo igira iti “Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya, kandi ngo asingize izina ryawe?”

Abamarayika bafite inzabya

14. Ni ba nde Yohana abona basohoka ahera, kandi se bahabwa iki?

14 Birakwiriye ko dutega amatwi indirimbo y’abo basizwe banesheje. Kubera iki? Ni ukubera ko batangaje mu isi imanza zari mu nzabya zuzuye umujinya w’Imana. Ariko rero, gusukwa kw’izo nzabya ntikureba gusa abantu, nk’uko Yohana akomeza abitubwira agira ati “hanyuma y’ibyo ndareba, mbona ahera h’ihema ryo guhamya ho mu ijuru hakinguye, nuko ba bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi basohoka ahera bambaye imyenda myiza itanduye kandi irabagirana, bakenyeye imishumi y’izahabu mu gituza. Kimwe muri bya bizima bine giha ba bamarayika barindwi amabakure arindwi akozwe mu izahabu yuzuye uburakari bw’Imana ihoraho iteka ryose.”​—Ibyahishuwe 15:5-7, “NW.”

15. Kuki bidatangaje kubona abo bamarayika barindwi basohoka ahera?

15 Mu gihe cy’urusengero rw’Abisirayeli, rwarimo ibigereranyo by’ibyo mu ijuru, umutambyi mukuru wenyine ni we washoboraga kwinjira Ahera Cyane, ari ho hano hiswe “ahera” (Abaheburayo 9:3, 7). Hagereranya ahantu ho mu ijuru, aho Yehova ari. Nyamara aho mu ijuru ubwaho, si Umutambyi Mukuru Yesu Kristo wenyine ufite icyo gikundiro cyo kujya imbere ya Yehova, ahubwo n’abamarayika bafite icyo gikundiro (Matayo 18:10; Abaheburayo 9:24-26). Ntibitangaje rero kubona abamarayika barindwi basohoka ahera mu ijuru. Bahawe ubutumwa buvuye kuri Yehova ubwe, ubutumwa bwo gusuka amabakure cyangwa inzabya ndwi zuzuye umujinya w’Imana.​—Ibyahishuwe 16:1.

16. (a) Ni iki cyerekana ko abo bamarayika barindwi bujuje ibisabwa byose kugira ngo basohoze umurimo wabo? (b) Ni iki kigaragaza ko hari abandi bantu bafite uruhare mu murimo ukomeye wo gusuka inzabya z’ikigereranyo?

16 Abo bamarayika bujuje ibisabwa byose kugira ngo basohoze uwo murimo. Bambaye imyenda itanduye kandi irabagirana, ari byo bivuga ko baboneye, bera mu buryo bw’umwuka kandi bakiranuka mu maso ya Yehova. Nanone bakenyeye imishumi ya zahabu. Ubusanzwe umushumi wakoreshwaga mu gukenyera bitegura gukora umurimo runaka (Abalewi 8:7, 13; 1 Samweli 2:18; Luka 12:37; Yohana 13:4, 5). Bityo rero, abamarayika bakenyereye gusohoza ubutumwa. Byongeye kandi, imishumi yabo ni iya zahabu. Mu buturo bwera bwa kera, izahabu yakoreshwaga mu kugereranya ibintu by’Imana byo mu ijuru (Abaheburayo 9:4, 11, 12). Ibyo bishaka kuvuga ko abo bamarayika bashinzwe gusohoza umurimo w’Imana w’igiciro cyinshi. Nanone hari abandi bagira uruhare muri uwo murimo ukomeye. Kimwe muri bya bizima bine kibahereje inzabya. Nta gushidikanya, icyo ni ikizima cya mbere gisa n’intare, kigereranya ubushizi bw’amanga n’ubutwari bidatsimburwa, bikenewe mu gutangaza imanza za Yehova.—Ibyahishuwe 4:7.

Yehova mu buturo bwe bwera

17. Ni iki Yohana atubwira ku byerekeranye n’ahera, kandi se ibyo bitwibutsa iki ku bihereranye n’ahera muri Isirayeli ya kera?

17 Mu gusoza iki gice cy’iyerekwa, Yohana aratubwira ati “nuko ahera huzura umwotsi bitewe n’ikuzo ry’Imana n’imbaraga zayo, kandi nta washoboye kwinjira ahera kugeza aho ibyago birindwi by’abamarayika barindwi birangiriye” (Ibyahishuwe 15:8, “NW”). Mu bihe bimwe na bimwe mu mateka y’Abisirayeli, ahera hajyaga hatwikirwa n’igicu, kandi uko kwigaragaza kw’ikuzo rya Yehova byabuzaga abatambyi kuhinjira. (1 Abami 8:10, 11; 2 Ibyo ku Ngoma 5:13, 14; gereranya na Yesaya 6:4, 5.) Ibyo byari ibihe Yehova ubwe yagiraga uruhare rugaragara mu byakorerwaga hano ku isi.

18. Ni ryari abo bamarayika barindwi bazasubira aho Yehova ari kugira ngo bamuhe raporo?

18 Nanone Yehova akurikiranira hafi ibibera ku isi muri iki gihe. Ashaka ko ba bamarayika barindwi basohoza inshingano yabo. Iki ni igihe gikomeye cy’urubanza, nk’uko byavuzwe muri Zaburi ya 11:4-6 ngo “Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. Uwiteka agerageza abakiranutsi, ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga. Azavubira abanyabyaha ibigoyi, umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa, bizaba umugabane mu gikombe cyabo.” Abamarayika barindwi ntibazagaruka imbere y’ikuzo rya Yehova ibyo byago birindwi bitaramara gusukwa ku babi.

19. (a) Ni irihe tegeko ritanzwe, kandi ritanzwe na nde? (b) Ni ryari inzabya z’ikigereranyo zigomba kuba zaratangiye gusukwa?

19 Yohana atubwira iby’itegeko riteye ubwoba ryatanzwe agira ati “numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti ‘nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana’” (Ibyahishuwe 16:1). Ni nde utanze iryo tegeko? Uwo agomba kuba ari Yehova ubwe, kuko kurabagirana kw’ikuzo rye n’uk’ububasha bwe bibuza undi muntu uwo ari we wese kwinjira ahera. Yehova yaje mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1918 kugira ngo ace imanza (Malaki 3:1-5). Birashoboka ko nyuma y’uwo mwaka ho gato ari bwo yatanze itegeko ryo gusuka inzabya z’umujinya w’Imana. Mu by’ukuri, imanza ziri muri izo nzabya z’ikigereranyo zatangiye gutangazanywa imbaraga mu mwaka wa 1922. Kandi uko gutangazwa kwazo kugenda kurushaho gukaza umurego muri iki gihe.

Inzabya n’amajwi y’impanda

20. Ni iki inzabya z’umujinya wa Yehova zihishura kandi zitangaho umuburo, kandi se ni gute izo nzabya zasutswe?

20 Inzabya z’umujinya wa Yehova zishyira ahabona ibibera mu isi, zikabigaragaza nk’uko Yehova abibona kandi zikamenyekanisha imanza agiye guca. Abamarayika basuka inzabya binyuze ku itorero ry’Abakristo basizwe bari ku isi, ari na bo baririmba indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama. Abagize itsinda rya Yohana bahishuye ibiri muri izo nzabya z’umujinya babigiranye ubutwari, ari na ko batangaza ko Ubwami ari ubutumwa bwiza (Matayo 24:14; Ibyahishuwe 14:6, 7). Ku bw’ibyo, ubutumwa bwabo bwombi ni ubw’amahoro kuko butangaza umudendezo ku bantu, ariko ni n’ubw’intambara kuko bumenyesha abantu iby’“umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo.”​—Yesaya 61:1, 2.

21. Ni gute ibyo inzabya enye zibanza z’umujinya w’Imana zibasiye bihuza n’ibyibasiwe n’amajwi ane y’impanda abanza, kandi se bitandukaniye he?

21 Ibyo inzabya enye zibanza z’umujinya w’Imana zibasiye, ni na byo byibasiwe n’amajwi ane abanza y’impanda, ni ukuvuga inyanja, inzuzi n’amasoko y’amazi, kimwe n’ibitanga urumuri byo mu ijuru (Ibyahishuwe 8:1-12). Ariko amajwi y’impanda yatangaje ibyago byagombaga kugera kuri “kimwe cya gatatu,” mu gihe inzabya z’umujinya w’Imana zo zari gusukwa kuri byose. Bityo rero, nubwo amadini yiyita aya gikristo, ari yo “kimwe cya gatatu,” yabaye aya mbere mu kwibasirwa mu gihe cy’umunsi w’Umwami, nta gice na kimwe cya gahunda ya Satani cyasigaye kitagezweho n’imanza za Yehova zitesha umutwe kandi zibabaza.

22. Ni mu buhe buryo amajwi y’impanda atatu ya nyuma atandukanye n’ayandi, kandi se ahuriye he n’inzabya eshatu za nyuma z’umujinya wa Yehova?

22 Amajwi y’impanda atatu ya nyuma yari atandukanye n’andi, kuko yo yiswe amahano (Ibyahishuwe 8:13; 9:12). Amahano abiri ya mbere muri ayo yari agizwe cyane cyane n’inzige n’ingabo zirwanira ku mafarashi, mu gihe ishyano rya gatatu ryo ryatangiranye n’ivuka ry’Ubwami bwa Yehova (Ibyahishuwe 9:1-21; 11:15-19). Nk’uko turi bubibone, inzabya eshatu za nyuma z’umujinya w’Imana na zo zikubiyemo bimwe na bimwe muri ibyo, ariko zifite aho zitandukaniye n’ayo mahano atatu. Reka noneho dukurikiranire hafi ibintu bitangaje bigiye guhishurwa, biza ari inkurikizi yo gusukwa k’umujinya wa Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Tuzirikane ko mu mwaka wa 1921 abagize itsinda rya Yohana basohoye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwaga Inanga y’Imana (mu Cyongereza). Hacapwe miriyoni zirenga eshanu kandi gisohoka mu ndimi zirenga 20. Cyagize uruhare mu gutuma umubare w’abaririmbyi basizwe wiyongera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze