ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 30 pp. 205-215
  • ‘Babuloni Ikomeye iraguye!’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Babuloni Ikomeye iraguye!’
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ukugwa gukojeje isoni kwa Babuloni Ikomeye
  • Ingano n’urumamfu
  • Ukwihangana kw’abera
  • Umusaruro w’isi
  • Kwenga umuzabibu w’isi
  • “Nimwubah’ Imana, muyihimbaze”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Umurwa ukomeye uhinduka umusaka
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Iminsi y’imperuka—Igihe cy’isarura
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Umuborogo n’ibyishimo bitewe n’irimbuka rya Babuloni
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 30 pp. 205-215

Igice cya 30

‘Babuloni Ikomeye iraguye!’

1. Ni iki marayika wa kabiri atangaza, kandi se Babuloni Ikomeye ni iki?

IGIHE Imana yagennye cyo guciraho urubanza kirageze! Nuko rero, nimutege amatwi ubutumwa bw’Imana bugira buti “marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati ‘iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo’” (Ibyahishuwe 14:8). Ni ubwa mbere Ibyahishuwe bivuga ibyerekeye Babuloni Ikomeye, ariko si bwo bwa nyuma. Nyuma, mu gice cya 17, Babuloni ivugwa mu ishusho ya maraya ufite irari ryinshi. Ni nde rero? Nk’uko tugiye kubibona, uwo ni ubutware bw’isi yose, ni idini ry’ikinyoma Satani akoresha mu kurwanya urubyaro rw’umugore w’Imana (Ibyahishuwe 12:17). Babuloni Ikomeye ni ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Igizwe n’amadini yose arangwa n’inyigisho zo mu rwego rw’idini za Babuloni ya kera n’imigenzo yayo kandi agaragaza umwuka wayo.

2. (a) Ni gute idini ry’i Babuloni ryakwiriye mu bice byose by’isi? (b) Ni ikihe gice cy’ingenzi mu bigize Babuloni Ikomeye, kandi se cyadutse ryari ari umuteguro ukomeye?

2 I Babuloni ni ho Yehova yanyuranyirije indimi z’abashakaga kubaka Umunara wa Babeli, ubu hakaba hashize imyaka irenga 4.000. Udutsiko tw’abantu bavuga indimi zitandukanye twakwiriye mu isi yose tujyanye imyizerere y’ubuhakanyi n’imigenzo yatwo, ari na byo amadini menshi yo muri iki gihe ashingiyeho (Itangiriro 11:1-9). Babuloni Ikomeye ni igice cyo mu rwego rw’idini mu bigize umuteguro wa Satani. (Gereranya na Yohana 8:43-47.) Igice cy’ingenzi mu bigize Babuloni Ikomeye muri iki gihe, ni amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi. Uwo muteguro ukomeye, ugomera amategeko, wadutse mu kinyejana cya kane nyuma ya Kristo, wadukanye imyizerere n’imigenzo bitava muri Bibiliya, ahubwo ahanini ubikomoye mu idini ry’i Babuloni.—2 Abatesalonike 2:3-12.

3. Kuki bishobora kuvugwa ko Babuloni Ikomeye yaguye?

3 Wenda wabaza uti ‘none se ko amadini agifite umwanya ukomeye hano ku isi, kuki marayika avuga ko Babuloni Ikomeye yaguye?’ None se kugwa kwa Babuloni mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu byagize izihe ngaruka? Ibyo byatumye Abisirayeli bava mu bunyage basubira mu gihugu cyabo, maze bahagarura ugusenga k’ukuri. Bityo rero, kuba Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yarashubijwemo imbaraga mu mwaka wa 1919, igatangira kugira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka, uburumbuke bukomeje kwiyongera kugeza n’ubu, ni gihamya y’uko Babuloni yaguye muri uwo mwaka. Nta bubasha igifite bwo gukoma imbere ubwoko bw’Imana. Byongeye kandi, muri yo ubwayo harimo ibibazo bikomeye cyane. Guhera mu mwaka wa 1919, uburiganya bwayo, ubuhemu bwayo n’ubwiyandarike bwayo byagiye bishyirwa ahagaragara. Mu bihugu byinshi byo mu Burayi, abantu bakijya mu nsengero ni mbarwa, kandi mu bihugu byinshi bya gisosiyalisiti, amadini abonwa nk’aho ari “ikiyobyabwenge mu bantu.” Kubera ko Babuloni Ikomeye igayitse mu maso y’abakunda Ijambo ry’Imana ry’ukuri bose, imeze nk’umuntu wakatiwe urwo gupfa, ikaba itegereje umunsi Yehova azasohorezaho iteka rikiranuka yayiciriyeho.

Ukugwa gukojeje isoni kwa Babuloni Ikomeye

4-6. Ni gute ‘Babuloni Ikomeye yateretse amahanga yose inzoga ari ryo ruba ry’ubusambanyi bwayo’?

4 Reka dusuzume mu buryo burambuye ibyagiye biranga ukugwa gukojeje isoni kwa Babuloni Ikomeye. Aha ngaha marayika aratubwira ati “Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.” Mbese ibyo bishaka kuvuga iki? Iyo mvugo ikoreshwa mu birebana no kunesha. Urugero, Yehova yabwiye Yeremiya ati “enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho. Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n’inkota nzohereza muri yo” (Yeremiya 25:15, 16). Mu kinyejana cya gatandatu n’icya karindwi mbere ya Yesu, Yehova yakoresheje Babuloni ya kera kugira ngo inyweshe amahanga menshi igikombe cy’imibabaro cyo mu buryo bw’ikigereranyo, harimo n’ishyanga ry’abahakanyi ry’u Buyuda, ku buryo ndetse n’ubwoko bwe bwite bwajyanyweho iminyago. Hanyuma ariko, Babuloni na yo yaje kugwa, bitewe n’uko umwami wayo yishyize hejuru akagomera Yehova, “Uwiteka Imana nyir’ijuru.”—Daniyeli 5:23.

5 Babuloni Ikomeye na yo yagiye yegukana ishema ryo kunesha, ariko ahanini bitewe no gukoresha uburiganya bwinshi. ‘Yateretse amahanga yose inzoga’ ikoresheje uburiganya nk’ubwa maraya, isambana na yo mu buryo bwa kidini. Yatumye abayobozi ba gipolitiki bagirana na yo amasezerano n’ubucuti. Yikingirije iby’idini kugira ngo ibone uko ikandamiza abantu mu rwego rwa politiki, mu by’ubucuruzi no mu by’ubukungu. Yateje ibitotezo, intambara zisanzwe n’iz’abanyamisaraba byo mu rwego rw’idini, ndetse inatuma abaturage basubiranamo, biturutse ku mpamvu zishingiye kuri politiki n’ubucuruzi. Kandi yagiye iha umugisha izo ntambara ivuga ko zihuje n’uko Imana ishaka.

6 Birazwi ko amadini yivanze mu ntambara no muri politiki z’ibihugu mu kinyejana cya 20, nk’uko byagenze mu Buyapani bwa Shinto, mu Buhindi bwa Hindu, muri Viyetinamu ya Boudha, muri Irilande y’amajyepfo n’Amerika y’Epfo bya “gikristo,” ndetse no mu bindi bihugu, tutibagiwe n’abapadiri b’abasirikare bo mu bice byari bishyamiranye mu ntambara ebyiri z’isi yose, bateye abasore inkunga yo kwicana. Urugero ruzwi neza rugaragaza ubuhehesi bwa Babuloni Ikomeye, ni uruhare yagize mu ntambara yashyamiranyaga abenegihugu muri Esipanye mu mwaka wa 1936-1939, aho intambara yahitanye nibura abantu 600.000. Uwo muvu w’amaraso wamenwe biturutse ku bari bashyigikiye abayobozi ba kidini b’Abagatolika hamwe n’ibyitso byabo, kubera ko umutungo wa kiliziya hamwe n’ibyubahiro yahabwaga byari byibasiwe n’ubutegetsi bwemewe bwa Esipanye.

7. Ni nde Babuloni Ikomeye yibasiye cyane cyane, kandi se mu buhe buryo?

7 Kubera ko Babuloni Ikomeye ari igice cy’idini kigize urubyaro rwa Satani, igihe cyose ibitero byayo byagiye byibasira cyane ‘umugore’ wa Yehova, ari we “Yerusalemu yo mu ijuru.” Mu kinyejana cya mbere, itorero ry’Abakristo basizwe ryamenyekanye mu buryo bugaragara neza ko ari ryo rubyaro rw’umugore (Itangiriro 3:15; Abagalatiya 3:29; 4:26). Babuloni Ikomeye yagerageje kwigarurira iryo torero riboneye ishaka uko yarigusha mu busambanyi bwo mu buryo bw’umwuka. Intumwa Pawulo na Petero batanze umuburo w’uko benshi bari kugwa, kandi ko ibyo byari gutuma habaho ubuhakanyi bukomeye (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Petero 2:1-3). Ubutumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi mu marembera y’ubuzima bwa Yohana, bugaragaza ko Babuloni Ikomeye yari yaramaze gutera imbere mu buryo runaka mu birebana no konona ayo matorero (Ibyahishuwe 2:6, 14, 15, 20-23). Ariko rero, Yesu yari yaramaze kugaragaza aho yari kwemererwa kugeza.

Ingano n’urumamfu

8, 9. (a) Ni iki umugani w’ingano n’urumamfu waciwe na Yesu usobanura? (b) Ni iki cyabaye “abantu basinziriye”?

8 Mu mugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu, yavuze iby’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima. Ariko, “abantu basinziriye,” umwanzi araza abibamo urumamfu. Nyuma, ingano zaje gupfukiranwa n’urwo rumamfu. Yesu yasobanuye uwo mugani agira ati “uwabibye imbuto nziza ni Umwana w’umuntu; umurima ni isi; naho imbuto nziza ni abana b’ubwami; ariko urumamfu ni abana b’umubi, n’umwanzi warubibye ni Satani.” Yakomeje agaragaza ko imbuto nziza n’urumamfu byari gukurana kugeza ku ‘mperuka,’ igihe abamarayika bari ‘guteranya’ urumamfu rw’ikigereranyo.—Matayo 13:24-30, 36-43, NW.

9 Ibyo Yesu n’intumwa Pawulo na Petero bavuze ni ko byaje kugenda. “Abantu basinziriye,” ni ukuvuga nyuma y’aho intumwa zimariye gusinzira mu rupfu, cyangwa igihe abagenzuzi b’Abakristo barekaga kuba maso ngo barinde umukumbi w’Imana, ubuhakanyi bwo muri Babuloni bwatangiye gucengera mu itorero rwagati (Ibyakozwe 20:31). Nyuma y’igihe gito, urumamfu rwaje kuba rwinshi cyane kuruta ingano, maze rurazipfukirana. Mu binyejana byinshi, byabaye nk’aho urubyaro rw’umugore rwamiramirijwe mu myenda migari cyane ya Babuloni Ikomeye.

10. Habaye iki nyuma gato y’umwaka wa 1870, kandi se Babuloni Ikomeye yabyifashemo ite?

10 Nyuma gato y’umwaka wa 1870, Abakristo basizwe batangiye gukora uko bashoboye kugira ngo bitandukanye n’ubusambanyi bwa Babuloni Ikomeye. Baretse inyigisho z’ibinyoma amadini yiyita aya gikristo yari yaravanye mu bupagani, maze bakoresha Bibiliya mu murimo wo kubwiriza bashize amanga, bagaragaza ko ibihe by’Abanyamahanga byari kurangira mu mwaka wa 1914. Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, ari na bo gikoresho cy’ingenzi cya Babuloni Ikomeye, barwanyije iyo mihati yo kongera gushimangira ugusenga k’ukuri. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, bafatiye ku midugararo yari yatewe n’intambara kugira ngo bagerageze gutsemba iryo tsinda rito ry’Abakristo b’indahemuka. Mu mwaka wa 1918, igihe umurimo wabo wasaga n’aho wahagaze burundu, Babuloni Ikomeye yasaga n’aho yageze ku ntego zayo. Yasaga n’aho yabanesheje.

11. Ni iki cyabaye bitewe no kugwa kwa Babuloni ya kera?

11 Nk’uko twabivuze haruguru, Babuloni, umudugudu wari warigize icyamamare, wahanutse mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu. Ku bw’ibyo, humvikanye ijwi rirenga rigira riti “i Babuloni haraguye, haraguye!” Icyicaro gikuru cy’ubwami bw’isi yose cyari cyaguye mu maboko y’ingabo z’Abamedi n’Abaperesi ziyobowe na Kuro Mukuru. Nubwo muri uko gutsindwa umudugudu ubwawo warokotse, ukugwa kwawo ntikwabuze kuba impamo, kuko kwatumye imbohe z’Abayahudi zibohorwa zigasubira i Yerusalemu kugira ngo zisubizeho ugusenga k’ukuri.​—Yesaya 21:9; 2 Ibyo ku Ngoma 36:22, 23; Yeremiya 51:7, 8.

12. (a) Ni gute twavuga ko Babuloni yaguye muri iki gihe? (b) Ni iki kigaragaza ko Yehova yanze amadini yiyita aya gikristo?

12 Muri iki gihe na bwo, ijwi rirenga ryumvikanisha ko Babuloni Ikomeye iguye ryarumvikanye. Ugutsinda kw’igihe gito kwegukanywe n’amadini yiyita aya gikristo akomoka i Babuloni mu mwaka wa 1918, kwahise kuburizwamo mu mwaka wa 1919, igihe abasigaye b’Abakristo basizwe, ari bo bagize itsinda rya Yohana, bongeraga guhaguruka bazutse mu buryo bw’umwuka. Babuloni Ikomeye yaraguye mu buryo bw’uko itari igishoboye guheza abagaragu b’Imana mu bubata bwayo. Abavandimwe basizwe ba Kristo bavuye mu rwobo rw’ikuzimu biteguye gukora, bameze nk’inzige (Ibyahishuwe 9:1-3; 11:11, 12). Ni bo bari ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ wo muri iki gihe, kandi Shebuja yabeguriye ibye byose biri hano ku isi (Matayo 24:45-47). Kuba barakoreshejwe batyo, bigaragaza ko Yehova yanze amadini yiyita aya gikristo burundu, nubwo yo yihandagaza avuga ko ari yo amuhagarariye hano ku isi. Ugusenga kuboneye kwari kongeye gushyirwaho, kandi hari habonetse uburyo bwo kurangiza umurimo wo gushyira ikimenyetso ku basigaye bo mu 144.000, ni ukuvuga abasigaye mu bagize urubyaro rw’umugore, ari we mwanzi wa kera wa Babuloni Ikomeye. Ibyo byose byagaragaje ugutsindwa gukomeye k’uwo muteguro wa Satani wo mu rwego rw’idini.

Ukwihangana kw’abera

13. (a) Ni iki marayika wa gatatu atangaza? (b) Ni uruhe rubanza Yehova acira abashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa?

13 Noneho marayika wa gatatu afashe ijambo. Tega amatwi! “Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati ‘umuntu naramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo’” (Ibyahishuwe 14:9, 10a). Mu Byahishuwe 13:16, 17, hahishuye ko ku munsi w’Umwami, abataramya igishushanyo cy’inyamaswa bagombaga kubabazwa, ndetse bakicwa. Ubu noneho ariko, tumenye ko Yehova yafashe umwanzuro wo guciraho iteka ‘abafite ikimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.’ Bazahatirwa kunywera ku gikombe gisharira, ‘igikombe cy’umujinya’ wa Yehova n’uburakari bwe. Ibyo bizaba bisobanura iki kuri bo? Mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, igihe Yehova yahatiraga Yerusalemu kunywera ku “gikombe cy’umujinya we,” uwo mudugudu waguye mu maboko y’Abanyababuloni ugerwaho no “kuba amatongo no kurimbuka, n’inzara n’inkota” (Yesaya 51:17, 19). Mu buryo nk’ubwo, igihe abaramya ubutware bwa gipolitiki bw’iyi si hamwe n’igishushanyo cyabwo ari cyo Umuryango w’Abibumbye, bazanywa ku gikombe cy’umujinya wa Yehova, bazagerwaho n’amakuba (Yeremiya 25:17, 32, 33). Bazarimbuka burundu.

14. Ni iki kigomba kugera ku baramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo na mbere yuko barimburwa, kandi se ibyo Yohana abivuga mu yahe magambo?

14 Ndetse na mbere y’uko ibyo bibaho, abashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa bagomba kugerwaho n’imibabaro itewe no kwangwa na Yehova. Ku bihereranye n’umuntu wese uramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo, marayika yabwiye Yohana ati “kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama. Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.”—Ibyahishuwe 14:10b, 11.

15, 16. Ni ibihe bisobanuro by’amagambo “umuriro n’amazuku” ari mu Byahishuwe 14:10?

15 Hari ababona ko uko kubabazwa n’umuriro n’amazuku kwavuzwe aha ari gihamya y’uko hariho umuriro utazima. Ariko kandi, igenzura rigufi ry’ubuhanuzi busa n’ubwo, rigaragaza ibisobanuro nyakuri by’ayo magambo nk’uko ari muri iyo nteruro. Mu gihe cya Yesaya, Yehova yihanangirije ishyanga rya Edomu aribwira ko ritari kubura guhanwa bitewe n’urwango ryari rifitiye Isirayeli. Yagize ati “imigezi yaho izahinduka ubujeni n’umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka. Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose.”​—Yesaya 34:9, 10.

16 None se hari ubwo ishyanga rya Edomu ryigeze rirohwa mu muriro utazima kugira ngo rikongoke iteka ryose? Oya rwose. Ahubwo ryazimangatanye ku isi burundu, nk’aho ryakongowe n’umuriro n’amazuku. Ingaruka ya nyuma y’igihano cyayo ntiyabaye iyo kubabazwa iteka, ahubwo yabaye iyo ‘gusigara ubusa no guhinduka ubusa’ (Yesaya 34:11, 12). Ibyo ni byo bigereranywa mu buryo butangaje n’umwotsi “ucumba iteka ryose.” Iyo inzu imaze gushya umuriro utakigurumana, nyuma y’igihe runaka umwotsi ukomeza gucumba mu muyonga, ibyo bigatuma abahabona bamenya ko aho hantu hakongowe n’inkongi y’umuriro. Mu buryo nk’ubwo, na n’ubu ubwoko bwa Yehova buracyibuka isomo bwasigiwe n’irimbuka rya Edomu. Mu buryo nk’ubwo, ‘umwotsi wo gukongorwa kwawo’ ukomeza gucumba iteka ryose mu buryo bw’ikigereranyo.

17, 18. (a) Ni iki kizaba ku bashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa? (b) Ni mu buhe buryo abaramya inyamaswa bababazwa? (c) Ni gute “umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose”?

17 Abashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa na bo bazarimburwa burundu, nk’aho batsembwe n’umuriro. Nk’uko ubuhanuzi bukomeza bubihishura, intumbi zabo ntizizahambwa, kugira ngo inyamaswa n’ibisiga birye inyama zazo (Ibyahishuwe 19:17, 18). Uko bigaragara rero, ntibazababazwa ibi byo kubabazwa. None se ni gute ‘bari kubabazwa n’umuriro n’amazuku’? Ni mu buryo bw’uko gutangaza ukuri bituma bashyirwa ahagaragara, kandi bagahabwa umuburo w’uko igihe cy’Imana cyo guca imanza cyegereje. Ni yo mpamvu basebya ubwoko bw’Imana, kandi aho bishoboka bakoshyoshya inyamaswa ya gipolitiki kugira ngo itoteze Abahamya ba Yehova ndetse inabice. Ariko, amaherezo abo babarwanya bazarimbuka nk’aho barimbuwe n’umuriro n’amazuku. Ubwo rero, “umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose” mu buryo bw’uko iteka Imana izabaciraho rizaba akabarore igihe ubutegetsi bw’ikirenga bukwiriye bwa Yehova bwaba bwongeye gushidikanywaho. Icyo kibazo kizaba cyaramaze gukemurwa mu buryo budasubirwaho.

18 Mbese muri iki gihe, ni nde utanga ubwo butumwa bubabaza? Twibuke ko inzige z’ikigereranyo zahawe ububasha bwo kubabaza abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo (Ibyahishuwe 9:5). Uko bigaragara rero, izo nzige z’ikigereranyo ziyobowe n’abamarayika ni zo zibababaza. Ntizijya zibaha amahwemo, ku buryo ‘bataruhuka ku manywa na nijoro, abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, n’umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.’ Hanyuma nibamara kurimburwa, “umwotsi wo kubabazwa kwabo” uzacumba iteka ryose, mu buryo bw’uko bizaba bigaragaye ubutazibagirana ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ari bwo bwonyine bukwiriye gutegeka. Mbega ukuntu itsinda rya Yohana rikwiriye kwihangana kugeza igihe ibyo bizaba birangiye! Marayika asoza agira ati “aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.”—Ibyahishuwe 14:12.

19. Kuki abera bagomba kwihangana, kandi se ni ayahe magambo yavuzwe na Yohana abakomeza?

19 Ni koko, “kwihangana kw’abera” bisobanura ko basenga Yehova wenyine binyuze kuri Yesu Kristo. Ubutumwa bwabo ntibwitabirwa na bose. Ahubwo butuma barwanywa, bagatotezwa, ndetse bakicwa ari bwo bazira. Ariko rero, bakomezwa n’amagambo Yohana yongeyeho agira ati “nuko numva ijwi rivugira mu ijuru riti ‘andika uti “abagira ibyishimo ni abapfa bunze ubumwe n’Umwami uhereye ubu.”’ Umwuka uravuga uti ‘yee, nibaruhuke imirimo yabo, kuko ibyo bakoze bibaherekeza.’”​—Ibyahishuwe 14:13, “NW.”

20. (a) Ni gute isezerano ryavuzwe na Yohana rihuza n’ubuhanuzi bwa Pawulo bwerekeranye no kuhaba kwa Yesu? (b) Ni ikihe gikundiro cyihariye cyasezeranyijwe Abakristo basizwe bapfa nyuma y’aho Satani yirukaniwe mu ijuru?

20 Iryo sezerano rihuje rwose n’ubuhanuzi bwa Pawulo burebana no kuhaba kwa Yesu, bugira buti “abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye [abo mu basizwe bariho ku munsi w’Umwami] duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere” (1 Abatesalonike 4:15-17). Satani amaze kwirukanwa mu ijuru, abari barapfiriye muri Kristo ni bo babanje kuzuka. (Gereranya n’Ibyahishuwe 6:9-11.) Nyuma yaho, abasizwe bapfa ku munsi w’Umwami, basezeranywa guhabwa igikundiro cyihariye. Bahita bazukira guhabwa ubuzima bw’umwuka mu ijuru, “mu kanya nk’ako guhumbya” (1 Abakorinto 15:52). Mbega ukuntu bihebuje! Byongeye kandi, imirimo yabo yo gukiranuka ijyana na bo ibakurikiye mu ijuru.

Umusaruro w’isi

21. Ni iki Yohana avuga ku bihereranye n’‘umusaruro w’isi’?

21 Hari abandi bantu na bo bagomba kungukirwa kuri uyu munsi w’urubanza, nk’uko Yohana akomeza abitubwira agira ati “mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n’Umwana w’umuntu, wambaye ikamba ry’izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu ntoki ze. Marayika wundi [wa kane] ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati ‘ahuramo umuhoro wawe, kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.’ Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa.”—Ibyahishuwe 14:14-16.

22. (a) Ni nde wambaye ikamba rya zahabu kandi akaba yicaye ku gicu cyera? (b) Ni ryari isarura ryageze ku ndunduro yaryo, kandi se mu buhe buryo?

22 Ku bihereranye no kumenya uwicaye ku gicu cyera, nta gukekeranya guhari. Uwicaye ku gicu cyera, asa n’umwana w’umuntu kandi akaba yambaye ikamba rya zahabu. Uko bigaragara uwo ni Yesu, Umwami wa Kimesiya, uwo na Daniyeli yabonye mu iyerekwa (Daniyeli 7:13, 14; Mariko 14:61, 62). Ariko se, ibisarurwa byavuzwe aha bisobanura iki? Igihe Yesu yari hano ku isi, umurimo wo guhindura abantu abigishwa yawugereranyije n’ibisarurwa byo mu murima w’isi y’abantu (Matayo 9:37, 38; Yohana 4:35, 36). Iryo sarura ryageze ku ndunduro yaryo ku munsi w’Umwami, igihe Yesu yimikwaga ngo abe Umwami kandi asohoze imanza za Se. Bityo rero, igihe cyo gutegeka kwe, cyatangiye mu mwaka wa 1914 ni igihe cy’ibyishimo, kuko ari igihe cy’isarura.​—Gereranya no Gutegeka Kwa Kabiri 16:13-15.

23. (a) Ni nde utanga itegeko ryo gutangira gusarura? (b) Ni irihe sarura rikorwa kuva mu mwaka wa 1919 kugeza ubu?

23 Nubwo Yesu ari Umwami akaba n’Umucamanza, yategereje itegeko ahabwa na Yehova Imana ye, mbere yo gutangira gusarura. Iryo tegeko ryaturutse “mu rusengero” binyuze kuri marayika. Yesu yahise aryumvira. Guhera mu mwaka wa 1919, yabanje kurangiza isarurwa rya 144.000 akoresheje abamarayika be (Matayo 13:39, 43, Yohana 15:1, 5, 16). Hanyuma, hakurikiyeho isarura ry’imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama (Matayo 25:31-33; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9). Amateka agaragaza ko umubare utari muto w’izindi ntama watangiye kugaragara hagati ya 1931 na 1935. Mu mwaka wa 1935, Yehova yafunguye amaso y’abo mu itsinda rya Yohana kugira ngo bagire ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’imbaga y’abantu benshi ivugwa mu Byahishuwe 7:9-17. Kuva icyo gihe, bibanze cyane ku ikorakoranywa ry’iyo mbaga. Mu mwaka wa 2005, umubare wabo warenze miriyoni esheshatu, kandi uracyakomeza kwiyongera. Mu by’ukuri, mu gihe cy’imperuka, usa n’umwana w’umuntu yasaruye umusaruro mwinshi kandi ushimishije.​—Gereranya no Kuva 23:16; 34:22.

Kwenga umuzabibu w’isi

24. Ni iki marayika wa gatanu afite mu ntoki ze, kandi se ni iki marayika wa gatandatu amubwira mu ijwi riranguruye?

24 Isarurwa ryo kurokora rirangiye, hatangiye igihe cy’undi musaruro. Yohana aragira ati “marayika wundi [wa gatanu] ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye. Hakurikiraho undi [wa gatandatu] uvuye mu gicaniro ari we mutware w’umuriro, arangurura ijwi abwira wa Marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati ‘ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w’isi kuko inzabibu zawo zinetse’” (Ibyahishuwe 14:17, 18). Ingabo z’abamarayika bafite inshingano yo gukora umurimo munini w’isarura ku munsi w’Umwami, barobanura abeza mu babi!

25. (a) Kuba marayika wa gatanu aza aturutse mu rusengero bigaragaza iki? (b) Kuki bikwiriye rwose ko itegeko ryo gutangira gusarura ritangwa na marayika “uvuye mu gicaniro”?

25 Marayika wa gatanu aza aturutse imbere ya Yehova, mu rusengero. Bityo isarura rya nyuma na ryo rikorwa nk’uko Yehova abishaka. Uwo mumarayika yahawe itegeko ryo gutangira umurimo binyuze ku butumwa ashyikirizwa na marayika wundi “uvuye mu gicaniro.” Icyo gikorwa ni icy’ingenzi cyane, kuko mbere yaho ubugingo bw’indahemuka bwishwe bwari munsi y’igicaniro bwari bwabajije buti ‘mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrera amaraso yacu?’ (Ibyahishuwe 6:9, 10). Iryo takamba risaba guhorerwa rizasubizwa igihe hazabaho isarura ry’umuzabibu w’isi.

26. ‘Umuzabibu w’isi’ ni iki?

26 Ariko se, ‘umuzabibu w’isi’ ni iki? Mu Byanditswe bya Giheburayo, ishyanga ry’Abayahudi rivugwaho kuba ari uruzabibu rwa Yehova (Yesaya 5:7; Yeremiya 2:21). Mu buryo nk’ubwo, Yesu Kristo hamwe n’abo bazategekana mu Bwami bw’Imana na bo bagereranywa n’umuzabibu (Yohana 15:1-8). Muri ibyo bigereranyo, icy’ingenzi kiranga uruzabibu ni uko rwera imbuto, kandi umuzabibu nyakuri wa gikristo weze imbuto nyinshi zo gusingiza Yehova (Matayo 21:43). Ku bw’ibyo rero, ‘umuzabibu w’isi’ ntugomba kuba ari uwo muzabibu w’ukuri, ahubwo ugomba kuba ari umuzabibu w’umwiganano wa Satani, ari bwo butegetsi bwe bugaragara kandi bwanduye ategekesha abantu, hamwe n’“amaseri” menshi y’imbuto za kidayimoni wagiye wera mu binyejana byinshi. Babuloni Ikomeye, iyo amadini y’abahakanyi yiyita aya gikristo afitemo umwanya w’ingenzi, yagize uruhare runini mu birebana n’uwo muzabibu wera inzabibu z’uburozi.​—Gereranya no Gutegeka Kwa Kabiri 32:32-35.

27. (a) Ni iki kizabaho igihe marayika ufite umuhoro azasarura umuzabibu w’isi? (b) Ni ubuhe buhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo buvuga intera iryo sarura rizafata?

27 Urubanza rugomba gucibwa! “Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z’umuzabibu w’isi azijugunya mu muvure munini w’umujinya w’Imana. Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu” (Ibyahishuwe 14:19, 20). Kuva kera cyane, Yehova yari yaravuze ko azasohoreza uburakari bwe kuri uwo muzabibu (Zefaniya 3:8). Ubuhanuzi buri mu gitabo cya Yesaya bugaragaza ko urwengero rwa vino nirutangira kwengesherezwamo ibirenge, amahanga yose azarimburwa (Yesaya 63:3-6). Yoweli na we yahanuye ko “inteko” nyinshi z’amahanga yose, zizahonyorwa kugeza ubwo zirimburiwe mu “muvure,” “mu gikombe cyo guciramo imanza” (Yoweli 4:12-14). Mu by’ukuri, iryo sarura rizaba ritangaje cyane ku buryo nta rindi nk’iryo rizongera kubaho! Nk’uko Yohana abyerekwa, si amaseri y’inzabibu asarurwa gusa, ahubwo n’uruzabibu rwose rw’ikigereranyo na rwo ruracibwa rukajugunywa mu rwengero kugira ngo ruhonyorerwemo. Bityo, umuzabibu w’isi uzahonyorwa ku buryo utazongera gushibuka ukundi.

28. Ni nde wenga umuzabibu w’isi, kandi se kuba urwengero ‘rwengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu’ bisobanura iki?

28 Muri iryo yerekwa, kwenga birakorwa n’amafarashi, kuko amaraso ava mu muzabibu agera “ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi.” Ubwo ubusanzwe “amafarashi” agereranya intambara, icyo gikorwa cyo kwenga kigomba kuba ari igihe cy’intambara. Mu ntambara ya nyuma yo kurwanya gahunda y’ibintu ya Satani, havugwa ko ngo ingabo zo mu ijuru ziyobowe na Yesu ‘zengesha ibirenge mu muvure w’uburakari bw’umujinya w’Imana Ishoborabyose’ (Ibyahishuwe 19:11-16). Biragaragara neza ko izo ngabo ari na zo zengesha ibirenge umuzabibu w’isi. Urwengero ‘rwengesherezwamo ibirenge ruri inyuma ya wa mudugudu,’ ni ukuvuga inyuma ya Siyoni yo mu ijuru. Birakwiriye rwose ko umuzabibu w’isi wengerwa ku isi. Ariko kandi, ‘uzengeshwa ibirenge inyuma ya wa mudugudu,’ ari byo bivuga ko nta kibi kizagera ku basigaye bagize urubyaro rw’umugore, ari bo bahagarariye Siyoni yo mu ijuru hano ku isi. Abo hamwe n’imbaga y’abantu benshi, bazahishwa kandi barindirwe mu muteguro wa Yehova wa hano ku isi.—Yesaya 26:20, 21.

29. Ni ubuhe burebure bw’umurambararo n’ubujyakuzimu bw’umuvu w’amaraso utemba uva mu rwengero, kandi se ibyo byose bigaragaza iki?

29 Iri yerekwa ritangaje rifitanye isano n’igikorwa cyo kujanjagura ubwami bw’isi kizakorwa n’Ubwami bugereranywa n’ibuye, rivugwa muri Daniyeli 2:34, 44. Hazabaho irimbuka rikomeye. Umuvu w’amaraso uturutse mu rwengero rwa vino uzaba ari muremure cyane mu bujyakuzimu, ku buryo uzagera ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi, kandi uzatemba ugere ku burebure bwa sitadiyo 1.600.a Uwo mubare munini, ungana na kane incuro enye ukubye n’icumi incuro cumi (4 x 4 x 10 x 10), uratsindagiriza cyane ko irimbuka rizagera ku isi hose (Yesaya 66:15, 16). Iryo rizaba ari irimbuka ryuzuye kandi ridasubirwaho. Umuzabibu w’isi ya Satani ntuzongera gushora imizi ukundi!​—Zaburi 83:18, 19.

30. Ni izihe mbuto umuzabibu wa Satani wera, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza?

30 Kubera ko igihe cy’imperuka tukigeze kure, iyerekwa ry’iyi misaruro ibiri ni iry’ingenzi cyane kuri twe. Guterera akajisho ku bantu badukikije gusa, birahagije kugira ngo twibonere imbuto zeze ku muzabibu wa Satani. Ibyo ni nko gukuramo inda n’ubundi bwicanyi butandukanye, kuryamana kw’abahuje ibitsina, ubusambanyi n’ubundi buryo bunyuranye bwo kwiyandarika, ubuhemu hamwe no kubura urukundo, ibyo byose bikaba bituma isi ya none iba ikintu giteye ishozi mu maso ya Yehova. Umuzabibu wa Satani “wera icyishi n’igisharira cyane.” Imyifatire yawo y’akahebwe no gusenga ibishushanyo itukisha Umuremyi Mukuru w’abantu (Gutegeka kwa Kabiri 29:17; 32:5; Yesaya 42:5, 8). Mbega igikundiro dufite cyo gufatanya n’itsinda rya Yohana mu murimo wo gusarura imbuto nziza, imbuto Yesu asarurira gusingiza Yehova (Luka 10:2)! Ni mucyo twese twiyemeze kutazigera na rimwe twiyandurisha umuzabibu w’isi, bityo bizaturinde kwengeshwa ibirenge hamwe n’umuzabibu w’isi igihe Yehova azasohoza iteka yawuciriyeho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Sitadiyo 1.600 zihwanye n’ibirometero hafi 296.​—Ibyahishuwe 14:20, Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 208]

‘Inzoga y’ubusambanyi bwayo’

Igice cy’ingenzi mu bigize Babuloni Ikomeye ni Kiliziya Gatolika. Iyoborwa n’umupapa ufite icyicaro i Roma, kandi ikemeza ko buri mupapa ari umusimbura w’intumwa Petero. Ibi bikurikira ni bimwe mu byavuzwe kuri abo bitwa ngo ni abasimbura:

Formose (891-896): “Hashize amezi icyenda Formose apfuye, umurambo we wavanywe mu cyumba cyo munsi y’ubutaka cyari kigenewe gushyingurwamo imirambo y’abapapa, maze ujyanwa gucirwa urubanza imbere y’akanama ‘gashinzwe iby’imirambo’ kayobowe na Sitefano [umupapa mushya]. Uwo mupapa wari wapfuye yashinjwaga kuba yarararikiye umwanya w’icyubahiro w’ubupapa, maze ibyo yakoze byose babigira imfabusa. . . Umurambo we wacujwe imyambaro y’abapapa kandi intoki zo ku kiganza cye cy’iburyo ziracibwa.”—New Catholic Encyclopedia.

Sitefano wa 6 (896-897): “Hashize amezi make [umurambo wa Formose uciriwe urubanza], havutse imvururu zatumye Papa Sitefano avanwa ku mirimo ye y’ubupapa; yambuwe imyambaro y’abapapa, arafungwa hanyuma aza guhotorwa.”—New Catholic Encyclopedia.

Sergius wa 3 (904-911): “Abapapa babiri bamubanjirije . . . bahotorewe muri gereza. . . . I Roma, yashyigikiwe n’umuryango wa Théophylacte, umuryango ukekwaho kuba umwe mu bakobwa bawo witwa Marozia, yarabyaranye na Sergius umwana w’umuhungu (waje kuba Papa Yohana wa 11).”​—New Catholic Encyclopedia.

Sitefano wa 7 (928-931): “Papa Yohana wa 10 ageze mu myaka ya nyuma y’umurimo we w’ubupapa, . . . Marozia, Donna Senatrix wa Roma, yaramurakariye, hanyuma arafungwa ndetse aza no kwicwa. Hanyuma Marozia yimitse Papa Léon wa 6, na we waje gupfa nyuma y’amezi atandatu n’igice akora uwo murimo. Yasimbuwe na Sitefano wa 7, uko bigaragara biturutse kuri Marozia. . . . Mu myaka ibiri yamaze ari Papa, nta jambo yagiraga kuko yagenderaga ku buyobozi bwa Marozia.”​—New Catholic Encyclopedia.

Yohana wa 11 (931-935): “Sitefano wa 7 amaze gupfa . . . , Marozia, wo mu muryango wa Théophylacte, yaboneye ubupapa umuhungu we Yohana, umusore wari mu kigero cy’imyaka 20. . . . Igihe cyose Yohana yamaze ari papa, yategekwaga na nyina.”​—New Catholic Encyclopedia.

Yohana wa 12 (955-964): “Yatowe ari bwo akigeza ku myaka cumi n’umunani, kandi inyandiko z’icyo gihe zihamya ko atashishikariraga ibintu by’umwuka, ahubwo ko yari afite imibereho y’akahebwe mu birebana n’ibinezeza no kwiyandarika.”​—The Oxford Dictionary of Popes.

Benedigito wa 9 (1032-1044; 1045; 1047-1048): “Azwiho kuba yaragurishije se wo muri batisimu ubupapa, nyuma yaho agashaka kubusubirana ubugira kabiri.”​—The New Encyclopedia Britannica.

Bityo rero, aho gukurikiza urugero rwa Petero wari indahemuka, abo bapapa, ndetse n’abandi, bagiye bagira uruhare mu bikorwa bibi. Bihanganiye ibikorwa byo kumena amaraso n’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, bagira imyifatire nk’iya Yezebeli, maze ibyo bihumanya kiliziya bayoboraga (Yakobo 4:4). Igitabo Ubwiru busohora cyanditswe n’Abigishwa ba Bibiliya mu mwaka wa 1917 [mu Cyongereza], cyagaragazaga mu buryo burambuye ibyinshi muri ibyo bikorwa. Ubwo bwabaye uburyo bumwe Abigishwa ba Bibiliya bakoresheje muri icyo gihe mu “guteza isi ibyago byose.”​—Ibyahishuwe 11:6; 14:8; 17:1, 2, 5.

[Ifoto yo ku ipaji ya 206]

Kristo wimitswe ubu araca imanza abifashijwemo n’abamarayika

[Ifoto yo ku ipaji ya 207]

Nyuma yo kugwa kwa Babuloni mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu, imfungwa zayo zarabohowe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze