Inyigisho y’Ubutatu Yaje Ite?
KURI iyo ngingo wenda wakwibaza uti ‘Niba Ubutatu atari inyigisho ya Bibiliya, ni gute bwaje kuba inyigisho ya Kristendomu?’ Abenshi batekereza ko yashyizweho mu wa 325 w’igihe cyacu mu Nama ya Nicée (concile de Nicée).
Nyamara uko si ko biri. Inama ya Nicée yemeje ko Kristo afite kamere imwe n’Imana, ari na byo byaje kuba intandaro ya tewolojiya y’Ubutatu. Ariko ntiyashyizeho Ubutatu, kuko muri iyo Nama hatavuzwe iby’uko umwuka wera yaba ari umuperisona wa gatatu mu bagize Imana imwe y’Ubutatu.
Uruhare rwa Konsitantino Muri Iyo Nama ya Nicée
MU MYAKA myinshi yahise, igitekerezo cyari cyaramamaye cy’uko Yesu yaba ari Imana cyagiye kirwanywa cyane kandi uko kukirwanya kukaba kwari gushingiye kuri Bibiliya. Mu kugerageza guhosha ayo makimbirane, umwami w’abami w’Umuroma witwaga Konsitantino yatumiye abasenyeri bose i Nicée. Haje abagera nko kuri 300 gusa, ni ukuvuga igice gito cyane cy’umubare wabo bose.
Konsitantino ntabwo yari umukristo. Ngo yaba yarahindukiriye idini nyuma mu mibereho ye, ariko ngo yarinze agera igihe cyo gupfa atarabatizwa ni uko bamubatiza arimo asamba. Ku bimwerekeyeho, uwitwa Henry Chadwick mu gitabo cye cyitwa The Early Church, aragira ati “Kimwe na se, Konsitantino na we yasengaga Izuba Ritaneshwa; . . . guhindukirira idini kwe ntikwari gushingiye ku mpuhwe zindi . . . ahubwo yari amayeri ya gisirikare. Uko yumvaga inyigisho za Gikristo ntikwari gusobanutse neza na mba, uretse ko yizeraga ko gutsinda ku rugamba byari impano y’Imana y’Abakristo.”
Ni uruhe ruhare uwo mwami w’abami wari utarabatizwa yagize mu nama ya Nicée? Igitabo cyitwa l’Encyclopédie britannique kiragira kiti “Konsitantino ubwe ni we wayoboraga, yakoreshaga inama abyitayeho, kandi ni we ubwe wazanye . . . igitekerezo gikomeye gihereranye n’iby’isano iri hagati ya Kristo n’Imana mu ihame ryashyizweho na Konsili, ihame ‘rya kamere imwe na Se’ . . . Kubera gutinya cyane uwo mwami w’abami, abasenyeri bose, uretse babiri gusa, bashyize umukono kuri iryo hame, icyakora benshi muri bo basaga n’abahaswe kubikora.”
Uko ni ko Konsitantino yaje kubigiramo uruhare rukomeye cyane. Nyuma y’amezi abiri y’impaka za kidini zikaze cyane, uwo munyapolitiki w’umupagani yabyivanzemo maze afata icyemezo kibogamira ku ruhande rw’abavugaga ko Yesu ari Imana. Ariko se ni ukubera iki? Birumvikana ko atari ukubera imyizerere runaka ishngiye kuri Bibiliya. Igitabo cyitwa A Short History of Christian Doctrine kiragira kiti “Konsitantino nta kwiyumvisha na guke kw’ibibazo byabazwaga na tewolojiya ya Kigiriki yari afite.” Icyo yiyumvishaga gusa ni uko ukwiremamo uduce kwa kidini kwari kubangamira ubutegetsi bwe, kandi we yarashakaga kubukomeza.
Nyamara ariko nta n’umwe mu basenyeri bari i Nicée washyigikiye Ubutatu. Bemeje gusa ibya kamere ya Yesu ariko ntacyo bavuze ku bihereranye n’uruhare umwuka wera yaba afite. Nonese iyo Ubutatu buza kuba ari inyigisho y’ukuri koko ya Bibiliya, ntibaba baragize icyo babuvugaho icyo gihe?
Uko Byaje Kugenda
NYUMA ya [Konsili] ya Nicée, hakomeje kugibwa impaka kuri iyo ngingo mu gihe cy’imyaka igera nko kuri mirongo ingahe gutya. Ndetse abizeraga ko Yesu atanganaga n’Imana baje kongera gutoneshwa mu gihe runaka. Ariko nyuma Umwami w’abami witwaga Théodose yaje gufata ibyemezo bibarwanya. Yemeje ko ihame ryo muri Konsili ya Nicée ari ingingo y’ibanze mu gihugu cye ni uko aza gutumiza Konsili ya Konsitantinopule mu wa 381 w’igihe cyacu kugira ngo iyo ngingo isobanurwe neza.
Iyo Konsili yemeje ko umwuka wera washyirwa mu rwego rumwe n’Imana na Kristo. Uko ni ko inyigisho ya Kristendomu y’Ubutatu yatangiye kwigishwa.
Icyakora, na nyuma ya Konsili ya Konsitantinopule, Ubutatu ntibwahise buba ihame ryemewe na bose. Benshi baraburwanyije ni uko bibaviramo gutotezwa bikomeye. Mu binyejana byakurikiyeho nyuma y’aho ni bwo Ubutatu bwaje gufatwa nk’ihame ridakuka. Igitabo cyitwa l’Encyclopédie américaine kiragira kiti “Inyigisho y’ubutatu yaje kwamamara neza mu Burengerazuba, mu myigishirize y’icurabwenge rya tewolojiya (Scholasticism) ahagana mu kinyejana cya 15, igihe bajyaga bakunda gusobanura ibintu bifashishije icurabwenge cyangwa ubuhanga bwo gucukumbura ibihereranye n’ibitekerezo by’abantu.”
Ihame rya Atanaze
UBUTATU bwaje gusobanurwa mu buryo burambuye kurushaho mu ihame rya Atanaze. Atanaze uwo yari umukuru w’idini washyigikiye Konsitantino muri Konsili ya Nicée. Ihame ryitirirwa izina rye rigira riti “Dusenga Imana imwe y’Ubutatu . . . Data ni Imana, Umwana ni Imana, n’Umwuka wera ni Imana; nyamara ariko ntabwo ari imana eshatu, ahubwo ni Imana imwe.”
Ariko nanone abahanga babizi neza bemeza ko Atanaze atahimbye iryo hame. Igitabo cyitwa la Nouvelle Encyclopédie britannique kiragira kiti “Iryo hame ntiryari rizwi na Kiliziya yo mu Burasirazuba kugeza mu kinyejana cya 12. Kuva mu kinyejana cya 17, abahanga muri ibyo bintu, muri rusange bemezaga ko Ihame rya Atanaze ritanditswe na Atanaze ubwe (wapfuye mu wa 373) ahubwo ko ngo rishobora kuba ryarahimbiwe mu Bufaransa bw’amajyepfo mu kinyejana cya 5 . . . Mu mizo ya mbere byagaragaye ko imyigishirize ishingiye kuri iryo hame isa n’aho yari yibanze cyane cyane mu majyepfo y’Ubufaransa no muri Hisipaniya mu kinyejana cya 6 n’icya 7. Iryo hame ryakoreshwaga mu mihango y’idini mu Budage mu kinyejana cya 9 na nyuma y’aho gato, i Roma.”
Bityo rero hahise ibinyejana byinshi kuva mu gihe cya Kristo kugira ngo Ubutatu bubashe kwemerwa hose muri Kristendomu. Ariko se muri ibi byose, ni iki cyayoboraga ibyo byemezo? Mbese ryari Ijambo ry’Imana, cyangwa byari bishigiye ku bitekerezo by’abakuru ba kidini n’abanyapoliki gusa? Mu gitabo cyitwa Origin and Evolution of Religion, uwitwa E. W. Hopkins arasubiza ati “Ubusobanuro bwa nyuma bw’Aborutodogisi bwerekeye Ubutatu bwari bushingiye ahanini kuri politiki y’idini.”
Ubuhakanyi Bwahanuwe
AYA mateka agayitse ahuje neza n’ibyo Yesu n’intumwa ze bahanuye ko byari gukurikira igihe cyabo. Bavuze ko hari kuzabaho ubuhakanyi, ukuyoba, kureka ugusenga k’ukuri kugeza ubwo Kristo yari kugaruka, ubwo gusenga k’ukuri kwari kugarurwa mbere y’umunsi w’Imana wo kurimbura iyi gahunda y’ibintu.
Ku byerekeye uwo “munsi,” intumwa Paulo yagize iti “Kuk’ uwo muns’ utazaza, kurya kwimur’ Imana kutabanje kubaho, kand’ urya munyabugom’ atarahishurwa” (2 Abatesalonike 2:3, 7). Nyuma y’aho, yahanuye ati “ni mmara kuvaho, amaseg’ aryana azabinjiramo, ntababarir’ umukumbi. Kandi muri mw’ ubganyu hazāduk’ abantu bavugir’ ibigoramye, kugira ngo bakururir’ abigishw’ inyuma yabo.” (Ibyakozwe 20:29, 30). Abandi bigishwa ba Yesu na bo banditse iby’ubwo buhakanyi n’agatsiko k’abakuru ba kidini ‘basuzugura amategeko.’ Reba, urugero nka 2 Petero 2:1, 1 Yohana 4:1-3; Yuda 3, 4.
Nanone Paulo yanditse agira ati “Kukw igihe kizaza, batazīhanganir’ inyigisho nzima, ahubgo, kukw amatwi yab’ azab’abarya yifuza kūmv’ ibibaneneza, bazīgwiriz’ abigisha bahuje n’irari ryabo; kandi bazīzib’ amatwi ngo batumv’ ukuri, bazayoba bakurikiz’ imigani y’ibinyoma.”—2 Timoteo 4:3, 4.
Yesu ubwe yari yarasobanuye icyo uko kugwa bava mu kuri cyari gihishe. Yavuze ko yari yarabibye imbuto nziza ariko ngo umwanzi, Satani, yari kuza akabiba urukungu muri uwo murima. Maze mu gihe ingano zari kuba zigitangira kumera, ni uko urukungu rugahita rugaragaramo na rwo. Bityo, abantu bagombaga kwitega ko hari kubaho abazayoba bava mu Bukristo bw’ukuri kugeza mu gihe cy’isarura, ubwo Kristo yari gusubiza ibintu ku murongo (Matayo 13:24-43). Igitabo cyitwa L’Encyclopédie américaine kiragira kiti “Inyigisho y’Ubutatu yo mu kinyejana cya kane ntiyerekanaga uko bikwiriye imyigishirize ya Gikristo ya mbere ihereranye na kamere y’Imana; ahubwo ikinyuranye n’ibyo, yayobyaga abantu ibatandukanya n’iyo myigishirize [ya Gikristo].” Ni hehe rero uko kuyoba kwaturutse?—1 Timoteo 1:6.
Aho Uko Kuyoba Kwaturutse
UHEREYE kera hose, no mu gihe cya Babuloni, ugusenga imana za gipagani zibumbiye hamwe ari eshatu eshatu, ari bwo butatu, byari byogeye cyane. Ibyo ni ko byari bimeze no muri Egiputa, mu Bugiriki, no muri Roma mu binyejana byo hambere ya Kristo, mu gihe yariho na nyuma ye. Nyuma yo gupfa kw’intumwa, ni ho iyo myizerere ya gipagani yatangiye gusatira [inyigisho y’] Ubukristo.
Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant yagize ati “Ubukristo ntibwarimbuye ubupagani; ahubwo bwarabwiganye . . . Muri Egiputa havuye ibitekerezo by’imana y’Ubutatu.” Na ho mu gitabo cyitwa La religion égyptienne, uwitwa Siegfried Morenz avuga ko “Ubutatu cyane cyane ari bwo bwari bushishikaje abanyatewolojiya bo muri Egiputa . . . Imana eshatu zikomatanirizwa hamwe maze zigafatwa nk’ikintu kimwe, mu buke. Bityo imbaraga zo mu buryo bw’umwuka bw’idini ryo mu Egiputa zerekana isano itaziguye zifitanye na tewolojiya ya Gikristo.”
Ku bw’ibyo, muri Alexandria, no muri Egiputa, abanyedini bo mu mpera z’ikinyejana cya gatatu no mu ntangiriro z’icya kane, nka Athanasius, bagaragaje uwo mwuka mu kugira ibitekerezo biganisha ku Butatu. Uwo mwuka wasakaye hose ku buryo uwitwa Morenz we abona “tewolojiya ya Alexandria mo umuhuza w’umurage wa kidini w’Egiputa n’Ubukristo.”
Mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo History of Christianity cya Edward Gibbon, dusoma ngo “Niba Ubupagani bwaraneshejwe n’Ubukristo, nanone ariko Ubukristo na bwo bwandujwe n’Ubupagani. Ugusenga Imana kwera kw’Abakristo ba mbere . . . kwahinduwemo ihame ritumvikana ry’Ubutatu na kiliziya y’i Roma. Imyinshi mu myizerere ya gipagani, yahimbwe n’Abanyegiputa ikanonosorwa na Plato, yakomeje gufatwa nk’aho ikwiriye kwemerwa.”
Igitabo cyitwa A Dictionary of Religious Knowledge kigaragaza ko benshi bavuga ko Ubutatu “ari inyigisho yanduye yatiwe mu madini ya gipagani, maze ikomekwa ku kwemera kwa Gikristo.” Na ho igitabo Survivances païennes dans le monde chrétien cyo kiragira kiti “Inkomoko y’[ubutatu] ni iya gipagani rwose pe.”
Ni yo mpamvu mu gitabo Encyclopædia of Religion and Ethics, James Hastings yanditse ati “Mu idini ry’Abahindi, urugero, dusangamo itsinda ry’ubutatu rya Brahmā, Siva, na Viṣṇu; na ho mu idini y’Egiputa ho, hari ubutatu bwa Osiris, Isis na Horus . . . Kandi mu madini avugwa mu mateka si ho gusa babonaga ko Imana ari Ubutatu. Aha twavuga by’umwihariko nk’uburyo bushya Plato yumvamo [Ikintu] kiruta byose, cy’ikirenga,” “cyerekanwa mu buryo bw’ubutatu.” Ariko se uwo muhanga mu icurabwenge ry’Abagiriki ngo ni Plato aje ate mu by’Ubutatu kandi?
Imyigishirize ya Plato
ABANTU batekereza ko Plato yaba yarabayeho kuva mu wa 428 kugeza mu wa 347 mbere ya Kristo. N’ubwo atigishije Ubutatu uko tubuzi ubu, ariko icurabwenge rye ni ryo ryabaye intandaro yabwo. Nyuma y’aho, ibitekerezo bishingiye ku icurabwenge ry’imyizerere y’Ubutatu ryaravutse, kandi ibyo byatewe ahanini n’ibitekerezo bya Plato ku Mana na kamere.
Igitabo cy’Igifaransa cyitwa Nouveau Dictionnaire Universel [cya Maurice Lachâtre] kivuga iby’uruhare rwa Plato muri aya magambo ngo “Ubutatu uko buvugwa na Plato ubwabwo, ni nko kongera gupanga bundi bushya gusa Ubutatu bwinshi bwa kera bwakoreshwaga n’abantu ba kera cyane, kandi uko bigaragara bukaba ari Ubutatu bw’icurabwenge rijyanye n’imitekerereze y’imico yo gusenga Ubutatu bw’imana cyangwa abaperisona [batatu] b’imana bigishwa n’amadini yiyita ya Gikristo . . . Uko uwo munyabwenge w’Umugiriki abona Ubutatu bw’Imana . . . ni na ko byari biri no mu madini [ya gipagani] yose ya kera.”
Igitabo cyitwa The New Schaff-Herzog Encyclopedia of Religious Knowledge, cyerekana uruhare iryo curabwenge rya Kigiriki ryabigizemo muri aya magambo ngo “Amahame ya Jambo [Logos] n’Ubutatu yatsindagirijwe cyane n’abayobozi ba kidini, . . . babitewe, mu buryo butaziguye cyangwa se buziguye, n’icurabwenge rya Plato . . . Ntawashidikanya ko ibyo ari byo byateye Kiliziya konona ityo inyigisho zayo.”
Igitabo cyitwa The Church of the First Three Centuries kiragira kiti “Inyigisho y’Ubutatu yaje buhoro buhoro kandi ugereranyije ishyirwaho nyuma; . . . yari ifite inkomoko itandukanye rwose n’iy’Ibyanditswe bya Kiyahudi na Gikristo; . . . yarakuze, maze yomekwa ku Bukristo, binyuriye ku Bakurambere b’inyigisho za Plato.”
Mu mpera z’ikinyejana cya gatatu cy’igihe cyacu, “Ubukristo” n’icurabwenge rishya rya Plato byaje kuba bimwe, birasa ku buryo bidashobora gutandukanywa. Nk’uko Adolf Harnack abivuga mu gitabo Précis de l’histoire des dogmes, inyigisho ya kiliziya “yashinze imizi rwose mu migenzo ya gipagani y’Abagiriki (Hellénisme). Ni uko bituma ifatwa nk’iyobera n’igice kinini cyane cy’Abakristo.”
Icyakora kiliziya yo yahamyaga ko izo nyigisho nshya zayo zari zishingiye kuri Bibiliya. Nyamara dore ibyo uwitwa Harnack yayivuzeho ati “Mu by’ukuri kiliziya yavuze ko yemerewe gukurikiza imitekerereze ishingiye ku migenzo ya Kigiriki (la spéculation hellénique) n’imiziririzo ishingiye ku mayobera ya gipagani.”
Mu gitabo cyitwa A Statement of Reasons, dore icyo uwitwa Andrews Norton avuga ku butatu, aragira ati “Dushobora gukurikirana amateka y’iyo nyigisho, maze tukavumbura inkomoko yayo, atari ukubikesha ihishurwa rya Gikristo, ahubwo twifashishije icurabwenge rya Plato . . . Ubutatu ntabwo ari inyigisho ya Kristo cyangwa iy’intumwa ze, ahubwo ishingiye ku mitekerereze y’agatsiko k’abantu baje kuyoboka inyigisho za Plato nyuma.”
Bityo rero mu kinyejana cya kane cy’igihe cyacu, ni bwo ubuhakanyi bwari bwarahanuwe na Yesu n’intumwa bwasagambye cyane. Kuba harashyizweho inyigisho y’Ubutatu ni kimwe mu biduhamiriza ko ari ko biri koko. Za kiliziya z’abahakanyi zatangiye gufata ibindi bitekerezo bya gipagani, twavuga nk’umuriro utazima, ukudapfa k’ubugingo no gusenga ibigirwamana. Mu buryo bw’Umwuka, Kristendomu yari yinjiye mu gihe cy’umwijima cyari cyarahanuwe, cyiganjemo abakuru ba kidini bagize ‘umugomera mategeko.’—2 Abatesalonike 2:3, 7.
Ni Ukubera Iki Abahunuzi b’Imana Batabyigishije?
NI UKUBERA iki, mu gihe cy’imyaka ibihumbi n’ibihumbi, nta n’umwe mu bahanuzi b’Imana wigishije ubwoko bwayo iby’Ubutatu? Nibura se, Yesu ntiyari gukoresha ubuhanga bwe bw’Umwigisha Ukomeye maze agasobanurira neza abigishwa be iby’Ubutatu? Mbese Imana yari guhumeka amapaji angana atya y’Ibyanditswe maze ntikoreshe nibura n’agapaji na kamwe ngo yigishe Ubutatu niba koko ari “ihame ry’ingenzi” ry’ukwemera?
Mbese Abakristo bagomba kwemera ko mu binyejana byinshi nyuma ya Kristo na nyuma yuko Imana ihumetse iyandikwa rya Bibiliya, Imana yari gushyiraho ihame ryari ritazwi n’abagaragu bayo mu myaka ibihumbi n’ibihumbi yashize, rimwe “ry’iyobera ridacengerwa” “rirenze ubwenge bwa kimuntu,” rimwe rifite inkomoko ya gipagani kandi ryibanda ahanini kuri Politiki y’idini?
Ubuhamya bw’amateka bureruye. Inyigisho y’Ubutatu iciye ukubiri n’ukuri, cyangwa se iraguhakana.
[Amagambo yatsingagirijwe yo ku ipaji ya 8]
‘Ihame ry’Ubutatu ryavutse mu kinyejana cya kane, ryari riciye ukubiri n’inyigisho y’Abakristo ba mbere.’—L’Encyclopédie américaine
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
“Ubutatu bw’Imana Zikomeye”
Ibinyejana byinshi mbere y’igihe cya Kristo, hahozeho ubutatu bw’imana [nyinshi] muri Babuloni na Ashuri bya kera. Igitabo cy’Igifaransa cyitwa “Mythologie générale” (Larousse) kivuga ibya bumwe muri ubwo butatu bwasengwaga muri icyo gice cya Mezopotamiya muri aya magambo ngo “Isi yose n’Ijuru byari bigabanyijemo ibice bitatu, buri gice kiza kuba ubukonde bw’imana imwe. Anu yaje kugabana ijuru. Umugabane w’Isi uhabwa Enlil. Ea yahawe umugabane w’icyitwa amazi cyose. Zose hamwe zari zigize ubutatu bw’Imana Zikomeye.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]
Ubutatu bw’Abahindi
Igitabo cyitwa “Le Symbolisme des dieux et des rites hindous” (mu Cyongereza) kivuga ko Ubutatu bw’Abahindi bwabayeho mu binyejana byo hambere ya Yesu ngo “Siva ni imwe mu mana z’Ubutatu. Avugwaho kuba ari imana irimbura. Izindi mana ebyiri ni Brahma imana y’irema na Vishnu imana y’uburinzi. . . Izo mana uko ari eshatu zikomatanyirizwa mu ishusho imwe kugira ngo bagaragaze ko ibyo bintu bitatu ari bimwe kandi bigize imana imwe.“—Byanditswe na A. Parthasarathy, w’i Bombay.
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
“Konsitantino nta kwiyumvisha na guke kw’ibibazo byabazwaga na tewolojiya ya Kigiriki yari afite.”—A Short History of Christian Doctrine
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
1. Egiputa. Ubutatu bwa Horus, Osiris, Isis, mu w’ibihumbi 2 mbere y’igihe cyacu.
2. Babuloni. Ubutatu bwa Ishtar, Sin, Shamash, mu w’ibihumbi 2 mbere y’igihe cyacu
3. Palmyre. Ubutatu bw’imana ukwezi, Umwami w’Ijuru, imana zuba, mu kinyejana cya 1 mu gihe cyacu.
4. Ubuhindi. Umutwe w’imana y’Ubutatu y’Abahindi, mu kinyejana cya 7 mu gihe cyacu.
5. Kamboje. Umutwe w’imana y’ubutatu y’Ababuda, mu kinyejana cya 12 mu gihe cyacu.
6. Noruveji. Ubutatu (Data, Umwana, umwuka wera), mu kinyejana cya 13 mu gihe cyacu.
7. Ubufaransa. Ubutatu, ikinyejana cya 14 mu gihe cyacu
8. Ubutaliyani. Ubutatu, ikinyejana cya 15 mu gihe cyacu
9. Ubudage. Ubutatu, ikinyejana cya 19 mu gihe cyacu
10. Ubudage. Ubutatu, ikinyejana cya 20 mu gihe cyacu