ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ie pp. 19-20
  • Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya
  • Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ubugingo” Bufashwe nk’Ikiremwa Kizima
  • “Ubugingo Bufashwe nk’Ubuzima bw’Ikiremwa
  • Ese umwuka wawe uzakomeza kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ubugingo ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubugingo
    Nimukanguke!—2015
Reba ibindi
Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
ie pp. 19-20

Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya

“Umuntu ahinduka ubugingo buzima”​—ITANGIRIRO 2:7.

1. Mbese, ni iki dukeneye gusuzuma kugira ngo tumenye icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ubugingo?

NK’UKO twabibonye, imyizerere ihereranye n’ubugingo, ni myinshi kandi iratandukanye. Ndetse no mu bihandagaza bavuga ko imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya, harimo abafite ibitekerezo binyuranye ku bihereranye n’icyo ubugingo ari cyo, n’uko bibugendekera iyo dupfuye. Ariko se mu by’ukuri, ni iki Bibiliya yigisha ku byerekeye ubugingo? Kugira ngo tubisobanukirwe, dukeneye gusuzuma ibisobanuro by’amagambo yo mu Giheburayo no mu Kigiriki yahinduwemo “ubugingo” muri Bibiliya.

“Ubugingo” Bufashwe nk’Ikiremwa Kizima

2, 3. (a) Ni irihe jambo ryahinduwemo “ubugingo” mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi ni ibihe bisobanuro by’ibanze by’iryo jambo? (b) Ni gute mu Itangiriro 2:7 hemeza ko ijambo “ubugingo” rishobora gusobanura umuntu we wese uko yakabaye?

2 Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubugingo” ni neʹphesh, kandi riboneka incuro 754 mu Byanditswe bya Giheburayo (bikunze kwitwa Isezerano rya Kera). Mbese, ijambo neʹphesh risobanura iki? Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa The Dictionary of Bible and Religion ibivuga, “ubusanzwe ryerekeza ku muntu muzima, umuntu we wese uko yakabaye.”

3 Urugero, mu Itangiriro 2:7 hagira hati “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Tuzirikane ko Adamu atari afite ubugingo; yari ubugingo—kimwe n’uko umuntu ubaye muganga aba ari muganga. Ku bw’ibyo rero, ijambo “ubugingo,” rishobora kwerekeza ku muntu we wese uko yakabaye.

4, 5. (a) Tanga ingero zigaragaza ko ijambo “ubugingo” ryerekeza ku muntu we wese uko yakabaye. (b) Ni gute inkoranyamagambo yitwa The Dictionary of Bible and Religion ishyigikira igitekerezo cyumvikanisha ko umuntu ari ubugingo?

4 Ibyo bisobanuro, usanga bishyigikiwe mu Byanditswe bya Giheburayo, aho dusanga interuro nk’izi zikurikira: “nihagira ubugingo bukora icyaha” (Abalewi 5:1, NW), “ubugingo bwose buzakora umurimo uwo ari wo wose” (Abalewi 23:30, NW), “nihagira umuntu ubonwa arimo yiba ubugingo” (Gutegeka 24:7, NW), “ubugingo bwe burarambirwa” (Abacamanza 16:16, NW), “muzahereza he kurakaza ubugingo bwanjye?” (Yobu 19:2, NW), na “ubugingo bwanjye bwaburiye ibitotsi mu gahinda.”—Zab 119:28, NW.

5 Muri iyo mirongo, nta kigaragaza ko ubugingo ari ikintu kidafatika gikomeza kubaho nyuma y’urupfu. Inkoranyamagambo yitwa The Dictionary of Bible and Religion igira iti “kuvuga ko ‘ubugingo’ bw’abo dukunda bapfuye bwagiye kubana n’Umwami, cyangwa se kuvuga iby’‘ubugingo budapfa,’ ntibyakumvikana mu muco w’[Isezerano rya Kera].”

6, 7. Ni irihe jambo ryahinduwemo “ubugingo” mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, kandi ni ibihe bisobanuro by’ibanze byaryo?

6 Ijambo ryahinduwemo “ubugingo” riboneka incuro zisaga ijana mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki (bikunze kwitwa Isezerano Rishya) ni psy·kheʹ. Kimwe na neʹphesh, akenshi iryo jambo ryerekeza ku muntu we wese uko yakabaye. Urugero, reba interuro zikurikira: “ubugingo bwanjye burahangayitse” (Yohana 12:27, NW). “Ubwoba butangira gutera buri bugingo bwose” (Ibyakozwe 2:43, NW). “Ubugingo bwose ni bugandukire abategetsi bakuru” (Abaroma 13:1, NW). “Nimuhumurize ubugingo bwihebye” (1 Abatesalonike 5:14, NW). “Bake bararokotse, ndetse ni umunani [“ubugingo umunani,” NW ] bakijijwe n’amazi.”—1 Petero 3:20.

7 Mu buryo bugaragara, psy·kheʹ, kimwe na neʹphesh, yerekeza ku muntu we wese uko yakabaye. Dukurikije uko intiti mu bya Bibiliya yitwa Niger Turner ibivuga, iryo jambo “risobanura ikiranga umuntu, we ubwe, umubiri ufite rûaḥ [umwuka] Imana yamuhumekeyemo. . . . Ryerekeza ku muntu ubwe uko yakabaye.”

8. Mbese, inyamaswa ni ubugingo? Sobanura.

8 Muri Bibiliya, ijambo “ubugingo” ntiryerekeza ku bantu gusa, ahubwo ryerekeza no ku nyamaswa. Urugero, mu kuvuga iby’irema ry’ibiremwa byo mu nyanja, mu Itangiriro 1:20 havuga ko Imana yategetse iti “amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo.” No ku munsi w’irema wakurikiyeho, Imana yaravuze iti “isi izane ibifite ubugingo, amatungo n’ibikururuka, nk’uko amoko yabyo ari.” (Itangiriro 1:24; gereranya no Kubara 31:28.) Bityo rero, ijambo “ubugingo” rishobora kwerekeza ku kiremwa kizima, cyaba umuntu cyangwa inyamaswa.

“Ubugingo Bufashwe nk’Ubuzima bw’Ikiremwa

9. (a) Ni ibihe bisobanuro byagutse bishobora guhabwa ijambo “ubugingo”? (b) Mbese, ibyo byaba bivuguruzanya n’igitekerezo cy’uko ubugingo ari umuntu ubwe?

9 Incuro nyinshi, ijambo “ubugingo” ryerekeza ku buzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. Ibyo nta bwo byaba binyuranye n’ibisobanuro bitangwa na Bibiliya bivuga ko ubugingo ari umuntu cyangwa inyamaswa. Urugero, tuvuga ko umuntu ariho dushaka kuvuga ko ari umuntu muzima. Nanone dushobora kuvuga ko afite ubuzima. Mu buryo nk’ubwo, umuntu muzima ni ubugingo. Nyamara kandi, igihe ariho, “ubugingo” bushobora kuvugwaho ko ari ikintu afite.

10. Tanga ingero zigaragaza ko ijambo ubugingo rishobora kwerekeza ku buzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa.

10 Urugero, Imana yabwiye Mose iti “abantu bose bahigaga ubugingo bwawe barapfuye” (Kuva 4:19, NW). Uko bigaragara, abanzi ba Mose bashakaga ubuzima bwe. Imikoreshereze nk’iyo y’ijambo “ubugingo,” iboneka mu nteruro zikurikira: ‘twarabatinye cyane ku bw’amagara yacu [“ubugingo bwacu,” NW ]’ (Yosuwa 9:24). ‘Barahunga ngo badashira [“ku bw’ubugingo bwabo,” NW ]’ (2 Abami 7:7). “Umukiranutsi yita ku bugingo bw’amatungo ye” (Imigani 12:10, NW). ‘Umwana w’umuntu yaje gutanga ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). ‘Yagarukiye hafi yo gupfa . . . ntiyita ku magara ye [“ku bugingo bwe,” NW ]’ (Abafilipi 2:30). Muri buri nteruro, ijambo “ubugingo” risobanura “ubuzima.”a

11. Ni iki twavuga ku bihereranye n’uburyo Bibiliya ikoresha ijambo “ubugingo”?

11 Bityo rero, ijambo “ubugingo” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya, ryerekeza ku muntu cyangwa ku nyamaswa, cyangwa se ku buzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. Ibisobanuro bitangwa na Bibiliya ku bihereranye n’ubugingo, biroroshye, ntibihindagurika kandi ntibiremerezwa na filozofiya idasobanutse hamwe n’imiziririzo y’abantu. Ariko se, bigendekera bite ubugingo igihe cyo gupfa? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba mbere na mbere gusobanukirwa impamvu dupfa.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri Matayo 10:28 na ho hakoresha ijambo “ubugingo” hashaka kuvuga “ubuzima.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

Ari abantu ari n’inyamaswa, byose ni ubugingo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze