Kuki Dupfa?
“Ubu ku mpinga z’imisozi haratuje, mu bushorishori bw’ibiti hose nta kayaga gahuha; inyoni zirasinziriye mu biti: tegereza gato; vuba aha, uzaruhuka utyo.”—Byavuzwe n’UMUSIZI W’UMUDAGE, witwa JOHANN WOLFGANG VON GOETHE.
1, 2. (a) Ni ikihe cyifuzo abantu baremanywe? (b) Abantu babiri ba mbere bari bafite ubuzima bumeze bute?
IMANA yaremanye abantu icyifuzo cyo kubaho iteka ryose. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko yashyize “ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo” (Umubwiriza 3:11). Ariko kandi, Imana ntiyahaye abantu icyifuzo cyo kubaho iteka gusa. Yanabahaye uburyo bwo kubigeraho.
2 Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, baremwe batunganye, nta nenge bafite mu bwenge no ku mubiri (Gutegeka 32:4). Tekereza gato—nta muze kandi nta n’imibabaro bari bafite, nta bwoba cyangwa imihangayiko! Byongeye kandi, Imana yabashyize mu buturo bwiza cyane bwa paradizo. Umugambi w’Imana wari uw’uko umuntu abaho iteka, kandi ko amaherezo isi yari kuzuzura urubyaro rwe rutunganye (Itangiriro 1:31; 2:15). None se, kuki dupfa?
Uko Ukutumvira Kwazanye Urupfu
3. Ubuzima bw’iteka kuri Adamu na Eva bwari bushingiye ku ki?
3 Imana yategetse Adamu iti “ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Bityo rero, kuri Adamu na Eva, ubuzima bw’iteka bwari bufite icyo bushingiyeho; bwari bushingiye ku kumvira Imana.
4. Igihe Adamu na Eva bacumuraga, kuki batakaje ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo?
4 Ikibabaje ariko, ni uko Adamu na Eva basuzuguye amategeko y’Imana (Itangiriro 3:1-6). Mu kubigenza batyo, babaye abanyabyaha, kubera ko “icyaha ari ukugomera amategeko” (1 Yohana 3:4, NW). Ingaruka yabaye iy’uko Adamu na Eva batakaje ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Kubera iki? Ni ukubera ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu” (Abaroma 6:23). Bityo rero, igihe Imana yaciragaho iteka Adamu na Eva, yaravuze iti “uri umukungugu mu mukungugu ni mo uzasubira.” Hanyuma, ababyeyi bacu ba mbere baje kwirukanwa mu buturo bwabo bwa Paradizo. Umunsi Adamu na Eva bacumuriyeho, batangiye gupfa gahoro gahoro kugeza barundutse—Itangiriro 3:19, 23, 24.
“Urupfu Rugera ku Bantu Bose”
5. Ni gute urupfu rwageze ku bwoko bwose bw’abantu?
5 Nyuma yo gucumura, icyaha cyacengeye mu buryo bwimbitse mu ngirabuzimafatizo za Adamu na Eva zigenga iby’iyororoka. Ku bw’ibyo rero, ntibashoboraga kubyara abantu batunganye, nk’uko i foroma mbi idashobora gukorwamo ikintu gitunganye (Yobu 14:4). Koko rero, ivuka rya buri muntu wese, ryemeza ko ababyeyi bacu ba mbere batakaje ubuzima butunganye n’ubugingo buhoraho, kuri bo ubwabo no ku rubyaro rwabo. Pawulo wari Umukristo akaba n’intumwa, yanditse agira ati “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha.”—Abaroma 5:12; gereranya na Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.
6. Kuki dupfa?
6 Abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe, ntibazi impamvu umuntu asaza maze agapfa. Ariko kandi, Bibiliya isobanura ko dupfa bitewe n’uko twavutse turi abanyabyaha, iyo mimerere tukaba twarayirazwe n’ababyeyi bacu ba mbere. Ariko se, bitugendekera bite iyo dupfuye?