ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ie pp. 25-28
  • Ibyiringiro Bidashidikanywa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyiringiro Bidashidikanywa
  • Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Incuti Yacu Yarapfuye’
  • “Azazuka”
  • “Abari mu Mva z’Urwibutso Bose”
  • Bazazukira Hehe?
  • Umuti rukumbi w’urupfu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Bigendekera Bite Abantu Bacu Dukunda Bapfa?
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Abapfuye bazazuka
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
ie pp. 25-28

Ibyiringiro Bidashidikanywa

“Kuva umuntu akimara kuvuka, aba ashobora gupfa igihe icyo ari cyo cyose; kandi amaherezo ibyo ni ko bigomba kugenda nta kabuza.”​—Byavuzwe n’UMUHANGA MU BY’AMATEKA W’UMWONGEREZA, witwa ARNOLD TOYNBEE.

1. Ni ukuhe kuri abantu bemera, kandi se ibyo bibyutsa ibihe bibazo?

NI NDE warwanya uko kuri kudashidikanywa mu mateka kwavuzwe haruguru? Buri gihe, abantu bagiye bemera uko kuri guteye ubwoba kwerekeranye n’urupfu. Kandi se, mbega ukuntu twumva tubuze icyo twakora iyo uwo dukunda apfuye! Icyo gihe, kumubura bisa n’aho bitagifite igaruriro. Mbese, birashoboka ko twazongera guhura n’abo twakundaga bapfuye? Ni ibihe byiringiro Bibiliya itanga ku bapfuye? Reka dusuzume inkuru ikurikira.

‘Incuti Yacu Yarapfuye’

2-5. (a) Igihe Lazaro incuti ya Yesu yapfaga, ni gute Yesu yerekanye ubushake n’ubushobozi yari afite bwo kumuzura? (b) Uretse igikorwa cyo kugarurira Lazaro ubuzima, ni iki icyo gitangaza cy’umuzuko cyasohoje?

2 Hari mu mwaka wa 32 I.C. Mu mugi mutoya wa Betaniya, mu bilometero bitatu uturutse i Yerusalemu, ni ho Lazaro hamwe na bashiki be, ari bo Marita na Mariya bari batuye. Bari incuti za bugufi za Yesu. Umunsi umwe Lazaro yararwaye araremba cyane. Bashiki be barebwaga n’icyo kibazo, bahise batuma kuri Yesu wari hakurya y’Umugezi wa Yorodani bamumenyesha iby’iyo nkuru. Kubera ko Yesu yakundaga cyane Lazaro na bashiki be, nyuma y’igihe runaka yaje kujya i Betaniya. Mu nzira bagenda, Yesu yabwiye abigishwa be ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye: ariko ngiye kumukangura.” Kubera ko abigishwa batahise biyumvisha icyo ayo magambo yerekezagaho, Yesu yaraberuriye ati “Lazaro yarapfuye,”—Yohana 11:1-15.

3 Ubwo Marita yumvaga ko Yesu ari mu nzira aje i Betaniya, yihutiye kujya kumusanganira. Yesu abonye agahinda yari afite, byamukoze ku mutima maze aramwizeza ati “Lazaro azazuka.” Marita yaramushubije ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.” Nuko noneho Yesu aramubwira ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho.”—Yohana 11:20-25.

4 Hanyuma, Yesu yagiye ku mva maze ategeka ko bavanaho igitare cyari ku mwinjiro wayo. Amaze gusenga mu ijwi riranguruye, yatanze itegeko agira ati “Lazaro, sohoka!” Nuko mu gihe abantu bose bari aho bari bahanze amaso ku mva, Lazaro agira atya arasohoka rwose. Yesu yazuye Lazaro—agarurira ubuzima umuntu wari umaze iminsi ine apfuye!—Yohana 11:38-44.

5 Marita yari asanzwe yizera isezerano ry’umuzuko (Yohana 5:28, 29; 11:23, 24). Igitangaza cyo kugarurira Lazaro ubuzima, cyakomeje ukwizera kwe kandi gituma n’abandi bagira ukwizera (Yohana 11:45). Ariko se mu by’ukuri, ijambo “umuzuko” risobanura iki?

“Azazuka”

6. Ijambo “kuzuka” risobanura iki?

6 Ijambo “umuzuko” ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Ikigiriki a·naʹsta·sis rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, rikaba risobanurwa ngo “kongera guhaguruka.” Abahinduzi b’Abaheburayo bahinduye bashyira mu Kigiriki, ijambo ry’Ikigiriki a·naʹsta·sis barihinduyemo amagambo y’Igiheburayo techi·yathʹ ham·me·thimʹ, asobanurwa ngo “gusubirana ubuzima k’uwapfuye.”a Bityo rero, kuzuka byumvikanisha kuvana umuntu mu mimerere y’urupfu itarimo ubuzima—ni ukuvuga gutuma ubuzima bwe bwongera gukora.

7. Kuki kuzura abantu nta kibazo bizatera Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo?

7 Kubera ko Yehova Imana afite ubwenge butarondoreka kandi butunganye, ashobora kuzura umuntu mu buryo bworoshye. Kwibuka imiterere y’ubuzima bw’abapfuye—ibyabarangaga buri muntu ku giti cye, imibereho yabo, n’utundi tuntu duto duto twabarangaga—si ikibazo kuri we. (Yobu 12:13; gereranya no muri Yesaya 40:26.) Nanone kandi, Yehova ni we Soko y’ubuzima. Ku bw’ibyo, ashobora mu buryo bworoshye kuzura umuntu ameze nk’uko yari ari mbere, akamuha kamere yahoranye mu mubiri mushya uremwe bundi bushya. Byongeye kandi, nk’uko ibyabaye kuri Lazaro bibigaragaza, Yesu Kristo afite ubushake n’ubushobozi bwo kuzura abapfuye.—Gereranya no muri Luka 7:11-17; 8:40-56.

8, 9. (a) Kuki umuzuko n’igitekerezo cy’ukudapfa k’ubugingo bihabanye? (b) Ni uwuhe muti w’urupfu?

8 Icyakora inyigisho ishingiye ku Byanditswe ihereranye n’umuzuko, nta ho ihuriye n’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo. Niba hariho ubugingo budapfa bukomeza kubaho nyuma yo gupfa, nta waba akeneye kuzurwa cyangwa kugarurwa mu buzima. Mu by’ukuri, nta gitekerezo Marita yagaragaje gihereranye n’ubugingo budapfa bwari ahantu runaka nyuma yo gupfa. Ntiyizeraga ko Lazaro yari yagiye ahantu runaka h’ubuturo bw’imyuka kugira ngo akomeze kubaho. Ibinyuranye n’ibyo, yagaragaje ko yizeraga umugambi w’Imana wo kuvanaho ingaruka z’urupfu. Yagize ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka” (Yohana 11:23, 24). Mu buryo nk’ubwo, Lazaro ubwe nta cyo yigeze avuga ku bihereranye n’ubuzima nyuma yo gupfa. Nta cyo kuvuga cyari gihari.

9 Mu buryo bugaragara, duhuje n’ibyo Bibiliya ivuga, ubugingo burapfa, kandi umuti w’urupfu ni umuzuko. Ariko kandi, kuva umuntu wa mbere, ari we Adamu yabaho ku isi, hamaze gupfa abantu babarirwa muri za miriyari. None se ni ba nde bazazuka, kandi bazazukira hehe?

“Abari mu Mva z’Urwibutso Bose”

10. Ni irihe sezerano Yesu yatanze ku bihereranye n’abari mu mva z’urwibutso?

10 Yesu Kristo yagize ati ‘igihe kizaza, ubwo abari mu bituro [“mu mva z’urwibutso,” “NW”] bose bazumva ijwi rya [Yesu], bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Ni koko, Yesu Kristo yasezeranyije ko abo Yehova azirikana bose bazazurwa. Abantu babayeho kandi bapfuye, babarirwa muri za miriyari. Ni nde muri bo Imana izirikana, utegereje umuzuko?

11. Ni ba nde bazazuka?

11 Abakurikiye inzira yo gukiranuka ari abagaragu ba Yehova, ni bo bazazuka. Ariko kandi, abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye batagaragaje niba bari gushobora kumvira amahame y’Imana akiranuka. Bashobora kuba batari bazi ibyo Yehova abasaba, cyangwa se bakaba batarabonye igihe gihagije cyo gutuma bagira ihinduka rikenewe. Abo na bo Imana irabazirikana, bityo rero bakaba bazazurwa, kubera ko Bibiliya idusezeranya iti “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.

12. (a) Ni irihe yerekwa intumwa Yohana yabonye ku bihereranye n’umuzuko? (b) Ni iki ‘kizajugunywa mu nyanja yaka umuriro,’ kandi se ayo magambo asobanura iki?

12 Intumwa Yohana yeretswe ibintu bishishikaje bihereranye n’abantu bari bazutse bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Mu kuvuga ibyo bintu, yanditse igira iti “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, [u]rupfu n’[i]kuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’[i]kuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:12-14). Tekereza ku cyo ibyo bisobanura! Abantu bose bapfuye bazirikanwa n’Imana, bazavanwa muri Hadesi, cyangwa Sheoli, ni ukuvuga imva rusange y’abantu bose (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:31). Hanyuma, “urupfu n’[i]kuzimu” bizajugunywa mu cyitwa ‘inyanja yaka umuriro,’ ari byo bigereranya kurimbuka burundu. Imva rusange y’abantu bose ntizongera kubaho ukundi.

Bazazukira Hehe?

13. Kuki Imana yateganyirije abantu bamwe kuzukira kujya mu ijuru, kandi ni ubuhe bwoko bw’umubiri Yehova azabaha?

13 Umubare muto w’abagabo n’abagore, uzazurirwa kujya kuba mu ijuru. Abo bazifatanya na Kristo mu gutegeka ari abami n’abatambyi, kandi bazafatanya mu kuvanaho ingaruka zose z’urupfu abantu bakomoye ku muntu wa mbere, ari we Adamu (Abaroma 5:12; Ibyahishuwe 5:9, 10). Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, umubare wabo ni 144.000 gusa, kandi batoranyijwe mu bigishwa ba Kristo, uhereye ku ntumwa ze zizerwa (Luka 22:28-30; Yohana 14:2, 3; Ibyahishuwe 7:4; 14: 1, 3). Buri muntu muri bo, Yehova azamuha umubiri w’umwuka kugira ngo ashobore kuba mu ijuru.—1 Abakorinto 15:35, 38, 42-45; 1 Petero 3:18.

14, 15. (a) Abantu benshi mu bapfuye bazazukira kugira mibereho ki? (b) Ni iyihe migisha abantu bumvira bazagira?

14 Ariko kandi, abenshi cyane mu bapfuye, bazazukira kuba ku isi (Zaburi 37:29; Matayo 6:10). Iyo si izaba imeze ite? Isi y’iki gihe yuzuye ubushyamirane, ubwicanyi bukabije, umwanda n’urugomo. Abantu bapfuye baramutse bazuriwe mu isi nk’iyo, nta gushidikanya ko ibyishimo bashobora kugira byaba iby’akanya gato. Ariko kandi, Umuremyi yasezeranyije ko vuba aha agiye kuvanaho umuryango w’iyi si y’iki gihe iyoborwa na Satani (Imigani 2:21, 22; Daniyeli 2:44). Icyo gihe ni bwo noneho hazabaho umuryango mushya w’abantu bakiranuka—ari wo ‘si nshya’ (2 Petero 3:13). Muri icyo gihe “nta muturage . . . uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Ndetse n’umubabaro uterwa n’urupfu uzajyana na rwo, kubera ko Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:4.

15 Mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, abicisha bugufi “bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11). Ubutegetsi bwo mu ijuru bwa Kristo Yesu hamwe n’abantu 144.000 bazaba bafatanyije na we, buhoro buhoro buzagenda busubiza abantu ku butungane ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, batakaje. Mu bazaba batuye ku isi, hazaba hanakubiyemo abazaba bazutse.—Luka 23:42, 43.

16-18. Ni ibihe byishimo umuzuko uzazanira imiryango?

16 Bibiliya iduha ishusho y’ibyishimo umuzuko uzazanira imiryango. Tekereza ibyishimo wa mupfakazi w’i Nayini yagize igihe Yesu yahagarikaga abantu bari baherekeje umurambo mu muhango w’ihamba, maze akazura umuhungu we w’ikinege (Luka 7:11-17)! Nyuma y’aho, hafi y’inyanja ya Galilaya, ubwo Yesu yazuraga umukobwa w’imyaka 12, ababyeyi be ‘barumiwe cyane.’—Mariko 5:21-24, 35-42; reba no mu 1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37.

17 Ku bantu babarirwa muri za miriyoni ubu basinziriye mu rupfu, umuzuko uzaba usobanura ubuzima mu isi nshya irangwa n’amahoro. Tekereza gato ku byiringiro bishishikaje ibyo biha Tommy hamwe na wa mucuruzi bavuzwe mu gice gitangira aka gatabo! Igihe Tommy azakangurirwa kuba muzima muri Paradizo ku isi, azaba ari Tommy wa wundi nyina yari azi—ariko adafite umuze. Azaba ashobora kumukoraho, kumuhobera no kumukunda. Mu buryo nk’ubwo, aho gukagatirirwa mu ruhererekane rusa n’aho rutagira iherezo rwo kuvuka bundi bushya, wa mucuruzi wo mu Buhindi, afite ibyiringiro bihebuje byo kuzarambura amaso ye mu isi nshya y’Imana maze akabona abahungu be.

18 Kumenya ukuri ku bihereranye n’ubugingo, uko bitugendekera iyo dupfuye hamwe n’ibyiringiro by’umuzuko, bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku bantu bariho muri iki gihe. Reka tubirebe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a N’ubwo ijambo “umuzuko’ ritaboneka mu Byanditswe bya Giheburayo, ibyiringiro by’umuzuko bisobanutse neza muri Yobu 14:13, muri Daniyeli 12:13 no muri Hoseya 13:14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Umuzuko uzaba isoko y’ibyishimo bizira iherezo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze