Ibyiringiro Byihariye!
“Umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose.”—YOHANA 11:26.
1. Abantu babarirwa muri za miriyoni ubu bapfuye bazazukira mu yihe mimerere?
IGIHE abantu babarirwa muri za miriyoni bazazurwa mu gihe cy’umuzuko, ntibazazurirwa ku isi izaba idatuwe (Ibyakozwe 24:15). Bazakangukira ahantu heza cyane hazaba haravuguruwe, kandi bazasanga barateguriwe amacumbi, imyambaro n’ibyo kurya byinshi. Ni ba nde bazategura ibyo byose? Uko bigaragara, hari abantu bagomba kuzaba bari mu isi nshya mbere y’uko umuzuko utangira. Ariko se, ni ba nde?
2-4. Ni ibihe byiringiro byihariye biri imbere ku bantu bariho muri iyi “minsi y’imperuka”?
2 Isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, rigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintua (2 Timoteyo 3:1). Vuba aha, Yehova Imana agiye kuza gukemura ibibazo by’abantu maze avane ubugome ku isi (Zaburi 37:10, 11; Imigani 2:21, 22). Muri icyo gihe, bizagendekera bite abantu bakorera Imana ari abizerwa?
3 Nta bwo Yehova azarimburana abakiranutsi n’inkozi z’ibibi (Zaburi 145:20). Nta na rimwe yigeze akora ikintu nk’icyo, kandi nta n’ubwo azagikora igihe azaba asukura isi ayivanaho ububi bwose. (Gereranya n’Itangiriro 18:22, 23, 26.) Koko rero, igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga ibihereranye n’“abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’indimi zose,” bavuye mu “mubabaro mwinshi” (Ibyahishuwe 7:9-14). Ni koko, hari imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye uzavanaho burundu isi mbi ya none, maze binjire mu isi nshya y’Imana. Aho ngaho, abantu bumvira bashobora kuzungukirwa mu buryo bwuzuye n’uburyo buhebuje bwateganyijwe n’Imana bwo kuvana abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Ibyahishuwe 22:1, 2). Ku bw’ibyo, abagize “[imbaga y’] abantu benshi” ntibazigera bapfa na rimwe. Mbega ibyiringiro byihariye!
4 Mbese, dushobora kugirira icyizere ibyo byiringiro bitangaje? Yego rwose! Yesu Kristo ubwe yagaragaje ko hari kuzabaho igihe abantu bari kubaho nta gupfa. Mbere gato y’uko azura incuti ye Lazaro, Yesu yabwiye Marita ati “umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose.”—Yohana 11:26.
Nawe Ushobora Kuzabaho Iteka
5, 6. Niba wifuza kubaho iteka muri Paradizo ku isi, ni iki wagombye gukora?
5 Mbese, wifuza kubaho iteka muri Paradizo ku isi? Mbese, ufite amatsiko yo kuzongera kubona abo wakundaga? Rero, ugomba kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’ibyo Imana ishaka hamwe n’imigambi yayo. Mu isengesho Yesu yatuye Imana, yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo”—Yohana 17:3.
6 Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4, NW). Ubu rero, ni cyo igihe cyo kumenya ukuntu wowe hamwe n’abandi babarirwa muri za miriyoni bakora ibyo Imana ishaka, mushobora kubaho iteka muri Paradizo ku isi. Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kugira ngo umenye byinshi kurushaho ku byerekeye Imana hamwe n’ibyo ishaka. Kuki utabasanga ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’aho utuye, cyangwa ukaba wabandikira kuri aderesi ikwegereye mu ziri ku ipaji ikurikira?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku ipaji ya 98-107, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abagize “imbaga y’abantu benshi” ntibazigera na rimwe bapfa.