Ibibazo by’Abasomyi
Umukristo cyangwa Umukristokazi yakora iki mu gihe yaba adashoboye kubona uwo bashyingiranwa umukwiriye?
N’ubwo turi Abakristo b’indahemuka, dushobora kumva twihebye mu gihe twaba dufite ibyo twiringiye tubishyizeho umutima nyamara ntidushobore kubigeraho. Ibyiyumvo twagira bivugwa neza mu Migani 13:12, hagira hati “Ubgiringiro burerezwe buter’ umutima kurwara.” Ibyiyumvo nk’ibyo, ni byo Abakristo bamwe bagiye bagira mu gihe babaga bashatse kurushinga ariko ntibashobore kubona abo bashyingiranwa babakwiriye. Cyane cyane, ibyo biba ku bo intumwa Paulo yavuzeho ko “bashyuha.”—1 Abakorinto 7:9.
Yehova yaremanye umuntu icyifuzo cyo kubona uwo bakwiranye rwose mu bo badahuje igitsina. Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba ibyiyumvo nk’ibyo bibuza amahwemo Abakristo benshi b’abaseribateri (Itangiriro 2:18). Ibyo byiyumvo bisanzwe bishobora kurushaho kuremera mu karere kabamo umuco wibanda cyane ku bihereranye no gushyingirwa (ndetse wenda hakaba hari imyaka runaka umuntu atagomba kurenza), kimwe n’uko mu itorero Abakristo b’abaseribateri baba bakikijwe n’imiryango ibanye neza. Ariko kandi, nta bwo ari byiza ko umuntu yagumana ibyo byiyumvo bimubuza amahwemo mu gihe kirekire cyane. None se, ni gute Abakristo bafite imitima itaryarya bashobora guhangana n’iyo mimerere badahungabanijwe na yo?
Ibyo nta bwo byoroshye, kandi nta bwo abandi bari bakwiriye kubona ko ibyo ari ugukabya cyangwa ngo babone ko ari akabazo koroheje. Ahasigaye, uburyo bwo guhangana n’iyo mimerere cyangwa kuyibonera umuti, ahanini bishingiye ku ntambwe uwo museribateri ashobora gutera.
Tubona urufatiro muri iri hame ry’ingirakamaro rya Bibiliya rigira riti “Gutanga guhesh’ umugisha kuruta guhabga” (Ibyakozwe 20:35). Ayo magambo yavuzwe na Yesu wari umuseribateri, kandi akaba yaravugaga ibyo azi. Gukorera abandi bivuye ku mutima uzira ubwikunde, ni uburyo bwiza bwo gufasha buri wese muri twe guhangana n’ibyiyumvo biturutse ku bwiringiro burerezwe. Ibyo bishaka kuvuga iki ku bihereranye n’Umukristo w’umuseribateri?
Ni ukwihatira gukorera abo mu muryango we no mu itorero ibikorwa byiza abigiranye umutima ukunze, kandi akagura umurimo we. Ibyo ariko, si uburyo bwo kuvuga ngo ‘Jya uhihibikana cyane, uzibagirwa ko ufite ikibazo cyo gushaka uwo ushyingiranwa na we.’ Oya. Icyakora, nukomeza guhihibikana cyane muri iyo mirimo ya Gikristo itanga umusaruro, hari ubwo wenda wasanga urimo uhinduka umuntu ‘wamaramaje mu mutima we, ushobora kwitegeka,’ kandi ukaba washobora gukoresha imimerere urimo mu buryo bw’ingirakamaro.—1 Abakorinto 7:37.
Bamwe mu bararikiye gushaka uwo bashyingiranwa, usanga byarabararuye. Bagera n’aho ndetse babishyira mu matangazo y’ibinyamakuru. Nyamara kandi, byaba byiza kurushaho umuntu yibanze ku byiza bishobora kubonerwa mu gihe cy’ubuseribateri.—Reba ingingo zifite imitwe ivuga ngo “Abagaragu b’Imana b’Abaseribateri, Ariko Buzuye” na “Ubuseribateri—Imibereho Ikungahaza” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1987 (mu Gifaransa), n’umutwe uvuga ngo “Mbese, Gushyingirwa Ni Rwo Rufunguzo Rwonyine rwo Kubona Ibyishimo?” wasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1993.
Senga Yehova umusaba kugufasha gukomeza gushikama mu buseribateri (Abafilipi 4:6, 7, 13). Abakristo benshi b’abaseribateri babonye ko gukoresha igihe cyabo biga kandi batekereza ku Ijambo ry’Imana no guterana amateraniro ya Gikristo kandi bakayagiramo uruhare, byatumye barushaho ‘kubona uburuhukiro mu mitima yabo’ nk’uko Yesu yabisezeranyije abamukurikira (Matayo 11:28-30). Ibyo byabafashije kuteza imbere imimerere yabo y’iby’umwuka izatuma baba abagabo cyangwa abagore beza cyane mu gihe bazaba babonye uwo bashyingiranwa na we ubakwiriye.
Ntukibagirwe na rimwe ko Yehova azi imimerere abaseribateri bose bamukorera barimo. Azi ko imimerere urimo ubu wenda atari yo wifuzaga kuba urimo. Nanone kandi, Data wo mu ijuru udukanda azi icyazatugirira akamaro kurushaho mu gihe kirambye, byaba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Na ho ku rwawe ruhande, icyo utagomba gushidikanya cyo ni uko nukomeza kwishingikiriza kuri Yehova wihanganye, ushyira mu bikorwa amahame yo mu Ijambo rye mu mibereho yawe ya buri munsi, azahaza ibyifuzo byawe by’ingenzi kurusha ibindi, ari na byo bizatuma ugira ibyishimo bihoraho.—Gereranya na Zaburi 145:16.