‘Mube Abera mu Ngeso Zanyu Zose’
“Nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ariko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo ‘muzaba abera, kuko ndi uwera.’”—1 PETERO 1:15, 16.
1. Kuki Petero yateye Abakristo inkunga yo kuba abera?
KUKI intumwa Petero yatanze inama tubonye haruguru? Ni ukubera ko yabonye ko buri Mukristo wese agomba kurinda ibitekerezo n’ibikorwa bye, kugira ngo akomeze kubihuza n’ukwera kwa Yehova. Ni yo mpamvu mbere yo kuvuga amagambo tumaze kubona haruguru, yari yabanje kuvuga ati “mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha . . . Mube nk’abana bumvira; ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji.”—1 Petero 1:13, 14.
2. Kuki ibyifuzo twari dufite mbere y’uko tumenya ukuri bitari ibyera?
2 Ibyifuzo byacu bya kera ntibyari ibyera. Kubera iki? Kubera ko abenshi muri twe twari dufite imyifatire y’isi mbere y’uko twemera ukuri kwa Gikristo. Ibyo Petero yari abizi igihe yandikaga amagambo yumvikana neza agira ati “igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.” Birumvikana ko Petero atarondoye ibikorwa byihariye bitari ibyera biriho muri iyi si ya none, kubera ko icyo gihe bitari bizwi.—1 Petero 4:3, 4.
3, 4. (a) Ni gute dushobora kuburizamo ibyifuzo bibi? (b) Mbese, Abakristo ntibagomba kugira ibyiyumvo? Sobanura.
3 Mbese, waba wazirikanye ko ibyo byifuzo ari byo bishishikaza umubiri, ubwenge, hamwe n’ibyiyumvo? Mu gihe twemeye ko bidutegeka, icyo gihe ibitekerezo n’ibikorwa byacu bihinduka ibitari ibyera mu buryo bworoshye. Ibyo bigaragaza impamvu tugomba kureka ubushobozi bwacu bwo gutekereza bukaba ari bwo buyobora ibikorwa byacu. Ibyo Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo “nuko, bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye [“umurimo wera mufite ubushobozi bwanyu bwo gutekereza,” NW ] .—Abaroma 12:1, 2.
4 Kugira ngo duhe Imana igitambo cyera, tugomba kureka ubushobozi bwacu bwo gutekereza bukaba ari bwo budutegeka, aho gutegekwa n’ibyiyumvo byacu. Ni bangahe se baguye mu bwiyandarike bitewe n’uko baretse ibyiyumvo byabo bikayobora imyifatire yabo! Ibyo ntibishaka kuvuga ko ibyiyumvo byacu bigomba kuburizwamo; na ho ubundi se, ni gute twagaragaza ibyishimo mu murimo dukorera Yehova? Icyakora, niba dushaka kwera imbuto z’umwuka, aho kurangwaho imirimo ya kamere, tugomba guhuza imitekerereze yacu n’iya Kristo.—Abagalatiya 5:22, 23; Abafilipi 2:5.
Imibereho Yera [Ikwiranye n’]Igiciro Cyera
5. Kuki Petero yari ahangayikishijwe n’uko kwera byari ngombwa?
5 Kuki Petero yari ashishikajwe cyane n’uko Abakristo bagomba kuba abera? Ni ukubera ko yari azi neza ibyerekeye ikiguzi cyera cyatanzwe mu gucungura abantu bumvira. Yanditse agira ati “muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ni yo ya Kristo” (1 Petero 1:18, 19). Ni koko, Isoko yo kwera, ni ukuvuga Yehova Imana, yohereje Umwana we w’ikinege ku isi, ari we “Uwera,” kugira ngo atange incungu yari gutuma abantu bagirana n’Imana imishyikirano myiza.—Yohana 3:16; 6:69; Kuva 28:36; Matayo 20:28.
6. (a) Kuki kugira imyifatire yera bitatworohera? (b) Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kugira imyifatire yera?
6 Icyakora, tugomba kumenya ko kugira imibereho yera mu isi ya Satani yononekaye, bitoroshye. Atega Abakristo b’ukuri imitego, bo bagerageza kurokoka muri gahunda ye y’ibintu (Abefeso 6:12; 1 Timoteyo 6:9, 10). Imihangayiko duterwa n’akazi k’umubiri, kurwanywa n’abagize umuryango, kugirwa urw’amenyo ku ishuri, hamwe n’agahato dushyirwaho n’ab’urungano rwacu, bisaba ko umuntu aba akomeye mu buryo bw’umwuka kugira ngo ashobore gukomeza kuba uwera. Ibyo bitsindagiriza uruhare rw’ingenzi rw’icyigisho cya bwite, hamwe no kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe. Pawulo yahaye Timoteyo inama agira ati “ujye ukomeza ikitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu” (2 Timoteyo 1:13). Ayo magambo atanga ubuzima, tuyumvira mu Nzu y’Ubwami kandi tukayasoma mu cyigisho cya Bibiliya cya bwite. Ashobora kudufasha kuba abantu bera mu myifatire yacu ya buri munsi mu mimerere itandukanye.
Kugira Imyifatire Yera mu Muryango
7. Ni gute ukwera kwagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu yo mu muryango?
7 Mu gihe Petero yasubiragamo amagambo yo mu Balewi 11:44, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki haʹgi·os, risobanurwa ngo “watandukanijwe n’icyaha, bityo akaba yariyeguriye Imana, ari uwera” (An Expository Dictionary of New Testament Words, cyanditswe na W. E. Vine). Ni gute ibyo byagombye kutugiraho ingaruka mu mibereho yacu y’umuryango? Nta gushidikanya, ibyo bigomba kuba bishaka kuvuga ko imibereho yacu y’umuryango yagombye kuba ishingiye ku rukundo, kubera ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Urukundo rurangwa no kwigomwa, ni amavuta abobeza imishyikirano iba hagati y’umugabo n’umugore, n’iba hagati y’ababyeyi n’abana.—1 Abakorinto 13:4-8; Abefeso 5:28, 29, 33; 6:4; Abakolosayi 3:18, 21.
8, 9. (a) Ni iyihe mimerere ijya ivuka mu miryango ya Gikristo rimwe na rimwe? (b) Ni iyihe nama nziza Bibiliya itanga ku bihereranye n’ibyo?
8 Dushobora gutekereza ko kugaragaza urwo rukundo ari ibintu byizana mu muryango wa Gikristo gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Nyamara ariko, bigomba kwemerwa ko urukundo rudahora rwiganje mu ngo zimwe na zimwe z’Abakristo, mu rugero rwagombye kugeramo. Dushobora kurugaragaza ku Nzu y’Ubwami, ariko se, mbega ukuntu ukwera kwacu gushobora kugabanuka mu rugo mu buryo bworoshye. Hanyuma, mu kanya gato, tukaba dushobora kwibagirwa ko umugore akiri mushiki wacu w’Umukristo, cyangwa ko umugabo akiri wa muvandimwe (kandi wenda akaba ari umukozi w’imirimo cyangwa umusaza) wubahwa ku Nzu y’Ubwami. Turarakara, bityo intonganya zikaba zabyuka. Ndetse imyifatire y’amaharakubiri ishobora gusesera mu mibereho yacu. Ntibiba bikiri imishyikirano ya Gikristo irangwa mu bashakanye, ahubwo ni umugabo n’umugore batajya imbizi na busa. Bibagirwa ko mu rugo hagombye kurangwa imyifatire yera. Wenda bashobora gutangira kugira imvugo imeze nk’iy’abantu b’isi. Mbega ukuntu ijambo ribi risesereza rishobora kuva mu kanwa mu buryo bworoshye!—Imigani 12:18; gereranya n’Ibyakozwe 15:37-39.
9 Ariko kandi, Pawulo atanga inama igira iti “ijambo ryose riteye isoni [mu Kigiriki, loʹgos sa·prosʹ, “imvugo iharabika,” bityo ikaba atari iyera] ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo, mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.” Kandi ibyo bireba abateze amatwi bose bari mu rugo, harimo n’abana.—Abefeso 4:29; Yakobo 3:8-10.
10. Ni gute inama zerekeranye no kwera zireba abana?
10 Nanone kandi, ayo mabwiriza ahereranye no kwera, anareba abana bari mu muryango wa Gikristo. Mbega ukuntu iyo bageze imuhira bavuye ku ishuri babangukirwa no gutangira kwigana ibiganiro by’ab’urungano rwabo rw’isi, ibiganiro birangwa n’ubwigomeke n’agasuzuguro! Bana, ntimugakururwe n’imyifatire yagaragajwe n’abahungu b’ibigoryi batutse umuhanuzi wa Yehova, bakaba bafite abameze nka bo muri iki gihe bakoresha imvugo iteye kandi ikocamye (2 Abami 2:23, 24). Imvugo yanyu ntigomba kwanduzwa n’imvugo iteye ishozi ikoreshwa n’abantu b’imburamukoro cyangwa batazirikana abandi, ku buryo badashobora gukoresha amagambo akwiriye. Twebwe Abakristo, imvugo yacu yagombye kuba iyera, ishimishije, yubaka, irangwa n’ubugwaneza, kandi ‘isize umunyu.’ Yagombye kudutandukanya n’abandi bantu.—Abakolosayi 3:8-10; 4:6.
Kuba Abera mu Mishyikirano Tugirana n’Abagize Umuryango Wacu Batizera
11. Kuki kuba uwera bidashaka kuvuga ko umuntu yaba yiyiziho gukiranuka kurusha abandi?
11 N’ubwo tugerageza kuba abera tubikuye ku mutima, ntitwagombye kugaragara ko twishyira hejuru cyangwa ngo tube abantu biyiziho gukiranuka kurusha abandi, cyane cyane mu gihe tugirana imishyikirano n’abagize umuryango wacu batizera. Imyifatire yacu ya Gikristo irangwa n’ubugwaneza, yagombye nibura kubafasha kubona ko dutandukanye na bo mu buryo bw’ingirakamaro, ko tuzi kugaragaza urukundo n’impuhwe, nk’uko Umusamariya mwiza wavuzwe mu mugani wa Yesu yabigenje.—Luka 10:30-37.
12. Ni gute Abakristo bashakanye bashobora gutuma ukuri kurushaho gushishikaza abo bashakanye?
12 Petero yatsindagirije akamaro ko kugira imyifatire ikwiriye ku bagize umuryango wacu batizera, mu gihe yandikiraga Abakristokazi agira ati “namwe bagore nuko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo, nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana, bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze, babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.” Umukristokazi (ndetse n’Umukristo ku bihereranye n’ibyo) ashobora gutuma ukuri kurushaho gushishikaza uwo bashakanye utizera mu gihe imyifatire ye yaba iboneye, no mu gihe yaba amwitaho kandi akamwubaha. Ibyo bishaka kuvuga ko hagombye kubaho kutabogama ku bihereranye na gahunda ya gitewokarasi, kugira ngo uwo mwashakanye utizera adatereranwa.a—1 Petero 3:1, 2.
13. Ni gute rimwe na rimwe abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora gufasha abagabo batizera kwishimira ukuri?
13 Rimwe na rimwe, abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora kubafasha binyuriye ku kumenyana n’umugabo utizera mu rwego rw’imishyikirano mbonezamubano. Muri ubwo buryo, ashobora kubona ko Abahamya ari abantu bazima kandi beza, bashishikazwa n’ibintu bitandukanye, harimo n’ibindi bintu bitari ibya Bibiliya. Urugero, hari umusaza umwe wigeze gushishikazwa n’igikorwa cyo kuroba cyakorwaga n’umugabo umwe mu buryo bwo kwirangaza. Ibyo byari bihagije kugira ngo imbogamizi yatumaga badashyikirana iveho. Amaherezo, uwo mugabo yaje kuba umuvandimwe wabatijwe. Urundi rugero, ni urw’umugabo utizera washishikazwaga n’inyoni yo mu bwoko bw’ibishwi. Abasaza ntibarambiwe. Umwe muri bo yize ibihereranye n’izo nyoni, kugira ngo mu gihe azaba yongeye kubonana n’uwo mugabo, azatangize ikiganiro avuga ibyerekeye iyo ngingo yamushimishaga cyane! Ku bw’ibyo rero, kuba uwera ntibishaka kuvuga ko tugomba kutava ku izima, cyangwa ngo tube abantu batsimbarara ku bitekerezo byacu gusa.—1 Abakorinto 9:20-23.
Ni Gute Dushobora Kuba Abera mu Itorero?
14. (a) Ni ubuhe buryo bumwe Satani akoresha kugira ngo yonone itorero? (b) Ni gute dushobora kunanira umutego wa Satani?
14 Satani Umwanzi ni usebanya, kubera ko izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo Umwanzi, ari ryo di·aʹbo·los, risobanurwa ngo “uregana” cyangwa “usebanya.” Gusebanya ni kimwe mu byo yazobereyemo, kandi agerageza kugikoresha mu itorero. Uburyo akunda gukoresha cyane ni ukuzimura. Mbese, twaba twirekura tukabeshywa na we, bityo tukagira iyo myifatire itari iyera? Ni gute ibyo bishoboka? Byashoboka binyuriye ku gutangiza amazimwe, kuyasubiramo, cyangwa kuyategera amatwi. Umugani w’ubwenge ugira uti “umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya; kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z’amagara” (Imigani 16:28). Ni uwuhe muti w’amazimwe cyangwa gusebanya? Twagombye gukoresha imvugo yubaka buri gihe, kandi ishingiye ku rukundo. Nitwita ku mico myiza y’abavandimwe bacu aho gushakisha ibyitwa ko ari ingeso mbi, ibiganiro byacu bizahora bishimishije kandi ari iby’umwuka. Wibuke ko kunegurana byoroshye. Kandi umuntu uvuga abandi abakunegurira, ashobora no kukuvuga akunegurira abandi.—1 Timoteyo 5:13; Tito 2:3.
15. Ni iyihe mico isa nk’iya Kristo izafasha abantu bose bagize itorero gukomeza kuba abera?
15 Kugira ngo dukomeze gutuma itorero riba iryera, twese tugomba kugira gutekereza kwa Kristo, kandi tuzi ko umuco we w’ingenzi ari urukundo. Ni yo mpamvu Pawulo yagiriye Abakolosayi inama yo kugira impuhwe nka Kristo agira ati “nuko, nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana; . . . mubabarirana ibyaha . . . Ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.” Hanyuma yongeyeho ati “mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu.” Mu by’ukuri, mu gihe dufite uwo mutima wo kubabarira, dushobora kubungabunga ubumwe no kwera kw’itorero.—Abakolosayi 3:12-15.
Mbese, Ukwera Kwacu Kugaragarira Aho Dutuye?
16. Kuki ugusenga kwacu kwera kwagombye kuba ugusenga kurangwa n’ibyishimo?
16 Bite se ku bihereranye n’abaturanyi bacu? Ni gute batubona? Mbese, turabagiranaho ibyishimo tubonera mu kuri, cyangwa dutuma kugaragara nk’aho ari umutwaro? Niba turi abera nk’uko Yehova ari uwera, rero, byagombye kugaragarira mu magambo tuvuga no mu myifatire yacu. Byagombye kugaragara neza ko ugusenga kwacu kwera ari ugusenga kurangwa n’ibyishimo. Kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko Yehova Imana ari Imana igira ibyishimo, ishaka ko n’abayisenga babigira. Ni yo mpamvu umwanditsi wa Zaburi yashoboraga kwerekeza ku bwoko bwa Yehova bwo mu bihe bya kera agira ati “hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.” Mbese, turangwaho ibyo byishimo? Mbese, abana bacu na bo bagaragaza ibyishimo bakesha kuba bari mu bagize ubwoko bwa Yehova ku Nzu y’Ubwami no mu makoraniro?—Zaburi 89:15, 16; 144:15b.
17. Ni iki dushobora gukora mu buryo bw’ingirakamaro kugira ngo tugaragaze ko dushyira mu gaciro mu bihereranye no kwera?
17 Nanone kandi, dushobora kwerekana ko dushyira mu gaciro ku bihereranye no kwera, tugira umutima wo gufatanya no kugaragariza abaturanyi ubugwaneza. Rimwe na rimwe, hari ubwo biba ngombwa ko abaturanyi bifatanya, wenda se nko gukora isuku aho batuye, cyangwa se mu bihugu bimwe na bimwe, bakaba bafasha mu gusana imihanda mito n’iminini. Ku bihereranye n’ibyo, ukwera kwacu gushobora kugaragarira mu buryo twita ku mirima yacu, ubusitani, n’ibindi bintu dutunze. Nitureka imyanda ikandagara ahantu hose, cyangwa tukagira ubusitani budasukuye cyangwa se budakorerwa, wenda se tukandagaza ibimodoka byashaje aho bibonwa n’abahisi n’abagenzi, mbese, dushobora kuvuga ko twubaha abaturanyi bacu?—Ibyahishuwe 11:18.
Kwera ku Kazi no ku Ishuri
18. (a) Ni iyihe ngorane Abakristo bafite muri iki gihe? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko dutandukanye n’isi?
18 Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bari mu murwa w’i Korinto utararangwagaho ukwera, agira ati “nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi, cyangwa abanyazi, cyangwa abasenga ibishushanyo; kuko iyo biba bityo, mwari mukwiriye kuva mu isi” (1 Abakorinto 5:9, 10). Iyo ni ingorane ku Bakristo, bo bagomba kwitsiritana buri munsi n’abantu biyandarika cyangwa bataye umuco. Icyo ni ikigeragezo gikomeye cy’ugushikama, cyane cyane aho usanga umuco utera inkunga cyangwa ugashyigikira ibyo kubuzwa amahwemo ku bihereranye n’ibitsina, kurya ruswa, no kutaba inyangamugayo. Muri iyo mimerere, ntidushobora gupfobya amahame atugenga kugira ngo dukunde tugaragarire abadukikije ko turi “abantu bazima.” Ibiri amambu, imyifatire yacu ya Gikristo yo kugwa neza, ariko itandukanye n’iyabo, yagombye gutuma tugaragarira abantu bazi ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka kandi bakaba barimo bashakisha icyarushaho kuba cyiza, ko dutandukanye n’abandi bantu.—Matayo 5:3; 1 Petero 3:16, 17.
19. (a) Ni ibihe bigeragezo mwebwe bana muhangana na byo ku ishuri? (b) Ni iki ababyeyi bashobora gukora kugira ngo bashyigikire abana babo hamwe n’imyifatire yabo yera?
19 Mu buryo nk’ubwo, abana bacu bahangana n’ibigeragezo byinshi ku ishuri. Mbese babyeyi, mujya musura ishuri abana banyu bigamo? Mbese, muzi umwuka uharangwa? Mbese, mujya mubonana n’abarimu? Kuki ibyo bibazo ari iby’ingenzi? Ni ukubera ko mu mijyi myinshi y’isi, amashuri yahindutse indiri y’urugomo, ibiyobyabwenge, n’ubusambanyi. Ni gute se abana bawe bashobora gukomeza gushikama kandi bagakomeza kuba abera mu myifatire yabo, mu gihe baba badashyigikiwe n’ababyeyi babo mu buryo bwuzuye kandi burangwa n’impuhwe? Pawulo yagiriye ababyeyi inama mu buryo bukwiriye agira ati “ba se, ntimukarakaze abana banyu, batazinukwa” (Abakolosayi 3:21). Uburyo bumwe bwo kuzinura abana, ni ukutumva ibibazo n’ibigeragezo bibageraho buri munsi. Kwitoza guhangana n’amoshya ku ishuri, bitangirira mu mimerere y’iby’umwuka irangwa mu rugo rwa Gikristo.—Gutegeka 6:6-9; Imigani 22:6.
20. Kuki ukwera ari ukw’ingenzi kuri twebwe twese?
20 Mu gusoza, kuki twavuga ko ukwera ari ukw’ingenzi kuri twebwe twese? Ni ukubera ko biturinda imitego y’isi ya Satani n’imitekerereze yayo. Bituzanira imigisha muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza. Bidufasha kugira icyizere kidashidikanywa, cyo kuzabona ubuzima buzaba ari ubuzima nyakuri mu isi nshya izabamo gukiranuka. Bidufasha kuba Abakristo bashyira mu gaciro, abo buri wese yishyikiraho, kandi bashyikirana—aho kuba abafana batagonda ijosi. Muri make, bituma tumera nka Kristo.—1 Timoteyo 6:19.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro birenzeho ku bihereranye no kugira amakenga mu mishyikirano tugirana n’abo twashakanye batizera, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990 ku mapaji ya 20-2, ku mutwe uvuga ngo “Ntugatererane Uwo Mwashakanye!” n’uwo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1988, ku mapaji ya 24-5, ku maparagarafu 20-2.—Mu Gifaransa.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki Petero yabonye ko ari ngombwa kugira Abakristo inama ku bihereranye no kwera?
◻ Kuki kugira imibereho yera bitoroshye?
◻ Ni iki twese dushobora gukora kugira ngo dutume umuryango urushaho kuba uwera?
◻ Kugira ngo itorero rikomeze kuba iryera, ni iyihe myifatire itari iyera twagombye kwirinda?
◻ Ni gute dushobora gukomeza kuba abera ku kazi no ku ishuri?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20 na 22]
Twebwe Abahamya ba Yehova, twagombye kurangwa n’ibyishimo mu murimo dukorera Imana ndetse no mu bindi bikorwa