ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/2 pp. 22-26
  • “Imana Yadukunze Ityo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Imana Yadukunze Ityo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Imana [Ni] Urukundo”
  • Kuki Incungu Yari Ngombwa?
  • Ikiguzi Cyari Gihanitse mu Rugero Rungana Iki?
  • Ikintu Cyashobotse Binyuriye ku Ncungu
  • Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Incungu Ya Kristo—Inzira y’Agakiza Yateganyijwe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Umugambi wa Yehova uzasohora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/2 pp. 22-26

“Imana Yadukunze Ityo”

“Ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.”​—1 YOHANA 4:11.

1. Kuki abantu babarirwa muri za miriyoni bazateranira mu Mazu y’Ubwami n’ahandi hantu hazakorerwa amateraniro ku isi hose, ku itariki ya 23 Werurwe, izuba rirenze?

NTA gushidikanya, ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 1997 izuba rirenze, abantu basaga 13.000.000 ku isi hose bazaba bateraniye mu Mazu y’Ubwami n’ahandi hantu Abahamya ba Yehova bazakorera amateraniro. Kubera iki? Ni ukubera ko uburyo bukomeye cyane Imana yagaragarijemo abantu urukundo rwayo, bwanyuze imitima yabo. Yesu Kristo yerekeje ibitekerezo kuri icyo gihamya gihebuje cy’urukundo rw’Imana, agira ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”​—Yohana 3:16.

2. Ni ibihe bibazo twese dushobora kwibaza mu buryo bw’ingirakamaro, ku birebana n’uburyo twitabira urukundo rw’Imana?

2 Mu gihe dusuzuma urukundo Imana yagaragaje, byaba byiza twibajije tuti, ‘mbese koko, nshimira ibyo Imana yakoze? Mbese, uburyo nkoresha ubuzima bwanjye bugaragaza uko gushimira?’

“Imana [Ni] Urukundo”

3. (a) Kuki kugaragaza urukundo atari ikintu kidasanzwe ku Mana? (b) Ni gute imbaraga n’ubwenge bigaragarira mu mirimo yayo y’irema?

3 Ku ruhande rw’Imana, kugaragaza urukundo si ikintu gihambaye ubwacyo, kuko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Urukundo ni umuco wayo w’ingenzi. Igihe yari irimo itegura isi kugira ngo iturwe n’abantu, uburyo yahagaritse imisozi kandi igateranyiriza amazi mu biyaga no mu nyanja, bwari uburyo butangaje bugaragaza imbaraga (Itangiriro 1:9, 10). Igihe Imana yatangizaga umwikubo w’amazi n’umwikubo w’umwuka wa ogisijeni, igihe yaremaga utunyabuzima duto cyane tutabarika, n’ubwoko bunyuranye bw’ibimera, kugira ngo bihindure ibintu byo mu rwego rwa shimi biboneka ku isi, mo ibyo kurya abantu bashobora kwibuganizamo kugira ngo bibungabunge ubuzima bwabo, igihe yagenaga imikorere yacu y’umubiri igendera ku gihe, kugira ngo ihuze n’iminsi hamwe n’amezi yo ku mubumbe w’Isi, ibyo byagaragaje ubwenge bwinshi (Zaburi 104:24; Yeremiya 10:12). Icyakora, ikintu gitangaje cyane kurushaho kigaragarira mu byaremwe biboneka, ni igihamya cy’urukundo rw’Imana.

4. Ni ikihe gihamya cy’urukundo rw’Imana, kigaragarira mu byaremwe biboneka, twese twagombye kubona kandi tukacyishimira?

4 Mu rusenge rw’akanwa kacu hatubwira ibihereranye n’urukundo rw’Imana, iyo dushonnye ku rubuto ruryoshye, ruhiye, uko bigaragara rukaba rutararemewe kugira ngo rutubesheho gusa, ahubwo nanone, kugira ngo rutume tugira ibyishimo. Amaso yacu abona igihamya kigaragara neza cyarwo, iyo areba akazuba ka kiberinka gashimishije, ijuru rihundagayeho inyenyeri mu gihe cy’ijoro ritarimo umwijima, indabo z’amoko anyuranye n’amabara agaragara cyane, imyiyereko y’ibyana by’inyamaswa cyangwa amatungo, n’ukumwenyurana igishyuhirane kw’incuti zacu. Amazuru yacu arutumenyesha igihe duhumeka impumuro nziza y’indabo zo mu itumba. Amatwi yacu arwiyumvisha iyo twumva urusaku rw’isumo ry’amazi, indirimbo z’inyoni, n’amajwi y’abo dukunda. Igihe uwo dukunda aduhobeye abigiranye igishyuhirane, turarwumva. Hari inyamaswa zimwe na zimwe zaremanywe ubushobozi bwo kureba, kumva, cyangwa guhumurirwa n’ibintu, mu buryo abantu batashobora. Ariko kandi, abantu baremwe mu ishusho y’Imana, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha urukundo rw’Imana, ku buryo ari nta nyamaswa ishobora kubikora.​—Itangiriro 1:27.

5. Ni gute Yehova yagaragarije Adamu na Eva urukundo rwinshi?

5 Igihe Yehova Imana yaremaga abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, yabakikije ibihamya bibagaragariza urukundo rwe. Yari yarashyizeho ubusitani bwari paradizo, maze abumezamo ibiti by’amoko yose. Yari yarashyizeho uruzi rwo kubwuhira, kandi abwuzuzamo inyoni n’inyamaswa zishimishije. Ibyo byose, yabihaye Adamu na Eva ngo bibe ubuturo bwabo (Itangiriro 2:8-10, 19). Yehova yashyikiranaga na bo ari abana be, babarirwa mu muryango we wo mu ijuru no ku isi (Luka 3:38). Amaze gushyiraho Edeni kugira ngo ibabere icyitegererezo, Umubyeyi wo mu ijuru w’abo bantu babiri ba mbere, yabahaye inshingano ibanyuze yo kwagura Paradizo kugira ngo ikwire ku isi hose. Isi yose uko yakabaye yari guturwa n’urubyaro rwabo.​—Itangiriro 1:28.

6. (a) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’imyifatire yo kwigomeka Adamu na Eva bagize? (b) Ni iki gishobora kugaragaza ko twavanye isomo ku byabaye muri Edeni, kandi ko twungukiwe n’ubwo bumenyi?

6 Nyamara ariko, Adamu na Eva bahise bahura n’ikigeragezo kirebana no kumvira, ikigeragezo kirebana n’ubudahemuka. Bombi bananiwe kugaragaza ugushimira ku bw’urukundo bagiriwe, uhereye kuri umwe, undi na we akaza gukurikiraho. Ibyo bakoze byari bibabaje. Ntibyari ibyo kwihanganirwa! Byatumye batakaza imishyikirano bari bafitanye n’Imana, birukanwa mu muryango wayo, kandi bashyirwa hanze ya Edeni. Muri iki gihe, natwe turacyagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo (Itangiriro 2:16, 17; 3:1-6, 16-19, 24; Abaroma 5:12). Ariko se, twaba twaravanye isomo ku byabaye? Ni gute twitabira urukundo rw’Imana? Mbese, imyanzuro dufata buri munsi igaragaza ko dushimira ku bw’urukundo rwayo?​—1 Yohana 5:3.

7. Uretse ibyo Adamu na Eva bakoze, ni gute Yehova yagaragarije urubyaro rwabo urukundo?

7 N’ubwo ababyeyi bacu ba kimuntu ba mbere babuze ugushimira mu buryo bukabije, ku bw’ibintu byose Imana yari yabakoreye, ibyo ntibyatumye Imana yifata ngo ireke kugaragaza urukundo rwayo. Kubera impuhwe yagiriye abantu bari bataravuka icyo gihe​—harimo natwe turiho muri iki gihe​—Imana yaretse Adamu na Eva bagira umuryango mbere y’uko bapfa (Itangiriro 5:1-5; Matayo 5:44, 45). Iyo itaza kubigenza ityo, nta n’umwe muri twe wari kuba yaravutse. Binyuriye mu guhishura ibyo ashaka buhoro buhoro, Yehova yanashyiriyeho abantu bose bo mu rubyaro rw’Adamu bari kwizera, urufatiro rutuma bagira ibyiringiro (Itangiriro 3:15; 22:18; Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera). Gahunda ye yari ikubiyemo uburyo abantu bo mu mahanga yose bashoboraga kongera kubona icyo Adamu yatakaje, ni ukuvuga ubuzima butunganye, ari abantu bemewe bagize umuryango w’Imana wo mu ijuru no ku isi. Yabigenje atyo binyuriye mu gutanga incungu.

Kuki Incungu Yari Ngombwa?

8. Kuki Imana itashoboraga gusa gutegeka ko hatagira uwo mu rubyaro rwa Adamu na Eva wumvira upfa, n’ubwo bo bagombaga gupfa?

8 Mbese koko, byari ngombwa ko hatangwa ikiguzi cy’incungu, gihwanye n’ubuzima bwa kimuntu? Mbese, Imana ntiyashoboraga gusa gutegeka ko, n’ubwo Adamu na Eva bagombaga gupfa bitewe no kwigomeka kwabo, urubyaro rwabo rwose rwari kumvira Imana rwashoboraga kubaho iteka? Turebye ibintu mu buryo bwa kimuntu butareba kure, ibyo bishobora kumvikana ko bishyize mu gaciro. Nyamara ariko, Yehova “akunda gukiranuka n’imanza zitabera” (Zaburi 33:5). Adamu na Eva baje kubyara abana nyuma y’aho bahindukiye abanyabyaha; bityo, nta n’umwe muri abo bana wavutse atunganye (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera). Bose barazwe icyaha, kandi igihano cy’icyaha ni urupfu. Iyo Yehova aza kwirengagiza ibyo, ni uruhe rugero byari guha abagize umuryango we wo mu ijuru no ku isi? Ntiyashoboraga kwirengagiza amahame ye bwite akiranuka. Yubahirije ibisabwa n’ubutabera. Nta muntu n’umwe washoboraga kugira impamvu igaragara yo kunenga uburyo Imana yakemuye ibibazo byabyukijwe.​—Abaroma 3:21-23.

9. Mu buryo buhuje n’amahame y’ubutabera y’Imana, incungu yari ikenewe yari bwoko ki?

9 None se, ni gute hashoboraga gushyirwaho urufatiro rukwiriye, rwo gucungura abo mu rubyaro rwa Adamu bari kumvira Yehova babigiranye urukundo? Mu gihe umuntu utunganye yari gupfa urupfu rw’igitambo, ubutabera bwashoboraga gutuma agaciro k’ubwo buzima butunganye gatwikira ibyaha by’abari kwemera incungu, babitewe no kwizera. Kubera ko icyaha cy’umuntu umwe, ari we Adamu, ari cyo cyatumye abagize umuryango wose wa kimuntu baba abanyabyaha, amaraso yari kumenwa y’undi muntu utunganye, uhwanyije agaciro na we, yashoboraga kuziba icyuho mu iringaniza risabwa n’ubutabera (1 Timoteyo 2:5, 6). Ariko se, ni hehe umuntu nk’uwo yashoboraga kuboneka?

Ikiguzi Cyari Gihanitse mu Rugero Rungana Iki?

10. Kuki urubyaro rwa Adamu rutashoboraga gutanga incungu yari ikenewe?

10 Nta n’umwe mu rubyaro rw’umunyabyaha Adamu, washoboraga gutanga ibyari bikenewe kugira ngo agurure ibyiringiro by’ubuzima Adamu yari yatakaje. “Nta wubasha gucungura mugenzi we na hato, cyangwa guha Imana incungu ye: kugira ngo arame iteka, atabona rwa rwobo: kuko incungu y’ubugingo bwabo ari iy’igiciro cyinshi, ikwiriye kurekwa iteka” (Zaburi 49:8-10, umurongo wa 7-9 muri Biblia Yera). Aho kureka ngo abantu babeho badafite ibyiringiro ibyo ari byo byose, Yehova ubwe yagize icyo atanga, abigiranye impuhwe.

11. Ni gute Yehova yabigenje kugira ngo atange ubuzima bwa kimuntu butunganye bwari bukenewe ngo bube incungu ikwiriye?

11 Nta bwo Yehova yohereje umumarayika ku isi kugira ngo amere nk’aho apfuye, atamba umubiri yiyambitse, ari ko akomeza kwiberaho ari umwuka. Ibiri amambu, binyuriye mu gukora igitangaza, icyo Imana yonyine, yo Muremyi, yashoboraga gutekereza, yimuye imbaraga y’ubuzima na kamere y’umwana wo mu ijuru, ibishyira mu nda y’umugore, ari we Mariya umukobwa wa Heli, wo mu muryango wa Yuda. Imbaraga rukozi z’Imana, ni ukuvuga umwuka wayo wera, zarinze imikurire y’umwana mu nda ya nyina, maze avuka ari umuntu utunganye (Luka 1:35; 1 Petero 2:22). Bityo rero, uwo yari afite ikiguzi cyari gikenewe mu gutanga incungu yari yujuje neza ibisabwa n’ubutabera bw’Imana.​—Abaheburayo 10:5.

12. (a) Ni mu buhe buryo Yesu ari “umwana w’ikinege” w’Imana? (b) Kuba Imana yaramwohereje kugira ngo atange incungu, bitsindagiriza bite urukundo idufitiye?

12 Ni nde mu bana bo mu ijuru babarirwa muri za miriyari Yehova yahaye iyo nshingano? Yayihaye uvugwa mu Byanditswe ko ari “Umwana [we] w’ikinege” (1 Yohana 4:9). Iyo mvugo ikoreshwa kugira ngo igaragaze icyo yari cyo mbere ari mu ijuru, atari icyo yabaye cyo igihe avuka ari umuntu. Ni we wenyine Yehova yaremye mu buryo butaziguye, adafatanyije n’undi uwo ari we wese. Ni we Mfura mu byaremwe byose. Ni we Imana yakoresheje mu kurema ibindi biremwa byose. Abamarayika ni abana b’Imana, kimwe n’uko Adamu yari umwana w’Imana. Ariko kandi, Yesu avugwaho ko afite “ubwiza . . . busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se.” Avugwaho kuba ari “mu gituza cya Se” (Yohana 1:14, 18). Imishyikirano afitanye na Se, ni imishyikirano ya bugufi, yiringirwa, yuje urukundo. Yagaragarije abantu urukundo rwa Se. Mu Migani 8:30, 31, havuga ibyiyumvo Se afitiye uwo Mwana, n’ibyo Umwana afitiye abantu, hagira hati ‘nari umunezero wa [Yehova] iminsi yose, ngahora nezerewe imbere ye kandi ibinezeza byanjye [Yesu, Umukozi w’Umuhanga wa Yehova, wagereranyijwe na bwenge] byari ukubana n’abantu.’ Uwo Mwana ufite agaciro kenshi kurusha abandi bose, ni we Imana yohereje ku isi kugira ngo atange incungu. Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu imvugo ya Yesu ifite ireme, igira iti “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege”!​—Yohana 3:16.

13, 14. Ni gute inkuru yanditswe muri Bibiliya, ivuga ibihereranye n’uko Aburahamu yagerageje gutamba Isaka, yagombye kudufasha gushimira ku bw’ibyo Yehova yakoze (1 Yohana 4:10)?

13 Mu kudufasha kwiyumvisha mu rugero runaka icyo ibyo bishaka kuvuga, kera cyane mbere y’uko Yesu aza ku isi, Imana yabwiye Aburahamu, mbere y’imyaka igera hafi ku 3.890 ishize, iti “jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa” (Itangiriro 22:1, 2). Aburahamu yarumviye bitewe n’uko yari afite ukwizera. Ishyire mu mwanya wa Aburahamu. Wari kubigenza ute, iyo uwo aza kuba umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda cyane? Wari kumva umeze ute igihe wari kuba wasa inkwi zo gukoresha mu gutamba igitambo cyoswa, ukora urugendo rw’iminsi myinshi ujya mu gihugu cy’i Moriya, n’igihe wari kuba ushyira umwana wawe ku gicaniro?

14 Kuki umubyeyi urangwa n’impuhwe yagira ibyiyumvo nk’ibyo? Mu Itangiriro 1:27 havuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho Yayo. Ibyiyumvo byacu by’urukundo n’impuhwe, bigaragaza mu rugero ruciriritse cyane urukundo rwa Yehova n’impuhwe. Ku byerekeye Aburahamu, Imana yarahagobotse, ku buryo Isaka atatanzweho igitambo rwose (Itangiriro 22:12, 13; Abaheburayo 11:17-19). Nyamara ariko, ku bihereranye na Yehova ubwe, ntiyigeze yifata ngo ye gutanga incungu, n’ubwo we n’Umwana we babitanzeho ikiguzi gihanitse. Ibyo byakozwe, ntibyatewe n’uko Imana yumvaga ihatirwa kubikora, ahubwo yabikoze kugira ngo igaragaze ubuntu butangaje yatugiriye. Mbese, tugaragaza ugushimira mu buryo bwuzuye?​—Abaheburayo 2:9.

Ikintu Cyashobotse Binyuriye ku Ncungu

15. Ni gute incungu igira ingaruka mu mibereho y’abantu benshi, ndetse no muri iyi gahunda y’ibintu ya none?

15 Ubwo buryo bwuje urukundo bwateguwe n’Imana, bugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’ababwemera, babitewe no kwizera. Icyaha cyari cyarabatandukanije n’Imana. Nk’uko ijambo ryayo ribivuga, bari ‘abanzi bayo mu mitima yabo no ku bw’imirimo mibi’ (Abakolosayi 1:21-23). Ariko kandi, baje ‘kungwa n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo’ (Abaroma 5:8-10). Bafite igikundiro cyo kugira umutimanama utanduye, bitewe n’uko bahinduye uburyo bwabo bwo kubaho, kandi bemera guhabwa imbabazi abizera igitambo cya Kristo bashobora kubona babikesha Imana.​—Abaheburayo 9:14; 1 Petero 3:21.

16. Ni iyihe migisha ihabwa abagize umukumbi muto bitewe n’uko bizera incungu?

16 Yehova yahaye umubare ntarengwa wo muri abo, ni ukuvuga umukumbi muto, igikundiro cy’ubuntu cyo kwifatanya n’Umwana we mu Bwami bwo mu ijuru, agamije gusohoza umugambi we wa mbere werekeye isi (Luka 12:32). Abo batoranijwe mu ‘miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose, bahindurirwa Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi’ (Ibyahishuwe 5:9, 10). Kuri abo, intumwa Pawulo yanditse igira iti “mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti ‘Aba, Data!’ Umwuka w’Imana ubw[awo] [u]hamanya n’umwuka wacu, yuko turi abana b’Imana: kandi ubwo turi abana bayo, turi n’abaragwa; ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo.” (Abaroma 8:15-17, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu gihe Imana ibagize abana bayo, bemererwa kugirana na yo imishyikirano ishimishije, iyo Adamu yatakaje; ariko kandi, abo bana bazahabwa igikundiro cy’inyongera cyo gukora umurimo mu ijuru​—igikundiro Adamu atigeze agira. Ntibitangaje rero kuba intumwa Yohana yaravuze iti “nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana” (1 Yohana 3:1)! Abo, Imana ntiyabagaragarije urukundo rushingiye ku mahame (a·gaʹpe) gusa, ahubwo yanabagaragarije urukundo rurangwa n’ubwuzu (phi·liʹa), rugaragaza umurunga uhuza incuti nyakuri.​—Yohana 16:27.

17. (a) Ni ubuhe buryo buhabwa abizera incungu bose? (b) “[U]mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” uzaba uvuga iki kuri bo?

17 Ku bandi na bo​—ni ukuvuga abantu bose bizera ubuntu Imana yagize bwo gutanga ubuzima binyuriye kuri Yesu Kristo​—Yehova abugururira uburyo bwo kuronka imishyikirano y’agaciro kenshi Adamu yatakaje. Intumwa Pawulo yagize iti “ibyaremwe byose [ikiremwamuntu gikomoka kuri Adamu] bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana [ni ukuvuga ko bitegereje igihe bizagaragara neza ko abana b’Imana b’abaragwa b’Ubwami bw’ijuru hamwe na Kristo, batangira gukora igikorwa cyiza ku bw’inyungu z’abantu]; kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro [bavukanye icyaha, bategereje gupfa, kandi nta buryo bashoboraga kwibohoramo bo ubwabo]: icyakora, si ku bw’ubushake bwayo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira [ibyiringiro bitangwa n’Imana] yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” (Abaroma 8:19-21). Uwo mudendezo uzaba usobanura iki? Uzaba usobanura ko bamaze kubohorwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Bazaba batunganye mu bwenge no ku mubiri, bari mu buturo bwa Paradizo, bafite ubuzima bw’iteka, muri bwo bakaba bazagira ubutungane kandi bagaragaza ko bashimira Yehova, Imana y’ukuri yonyine. Kandi se, ni gute ibyo byose byashobotse? Byashobotse binyuriye ku gitambo cy’incungu y’Umwana w’ikinege w’Imana.

18. Ni iki tuzaba turimo dukora ku itariki ya 23 Werurwe izuba rirenze, kandi kuki?

18 Ku itariki ya 14 Nisani, mu mwaka wa 33 I.C., Yesu yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe, ari mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu. Kwizihiza urupfu rwe buri mwaka, byabaye igikorwa cy’ingenzi mu mibereho y’Abakristo bose b’ukuri. Yesu ubwe yatanze itegeko rigira riti “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19). Mu mwaka wa 1997, Urwibutso ruzizihizwa ku itariki ya 23 Werurwe, izuba rirenze (kikaba ari cyo gihe itariki ya 14 Nisani izatangirira). Kuri uwo munsi, nta kintu gishobora kuba icy’ingenzi cyane kuruta uko umuntu yaba ahari icyo gihe cy’Urwibutso.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni mu buhe buryo Imana yagaragarije abantu urukundo rwinshi?

◻ Kuki ubuzima bwa kimuntu butunganye bwari bukenewe kugira ngo bucungure urubyaro rwa Adamu?

◻ Ni ikihe kiguzi gihanitse Yehova yatanze kugira ngo atume incungu iboneka?

◻ Ni iki gishoboka bitewe n’incungu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze