Gufasha Abandi Kugira ngo Bamenye Ibyo Imana Idusaba
“[Ni] byo mpatirwa gukora; ndetse ntavuze ubutumwa, nabona ishyano.”—1 ABAKORINTO 9:16.
1, 2. (a) Yehova adusaba kwifatanya mu wuhe murimo ukubiyemo ibiri? (b) Ni iki abantu bafite imitima itaryarya bagomba kumenya kugira ngo babe abaturage b’Ubwami bw’Imana?
YEHOVA afite ubutumwa bwiza bureba abantu. Afite Ubwami, kandi ashaka ko aho abantu baba batuye hose bakumva ibyabwo! Mu gihe tumenye ubwo butumwa bwiza, Imana idusaba ko twabugeza ku bandi. Uwo ni umurimo ukubiyemo ibiri. Mbere na mbere, tugomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mu buhanuzi bwe buhereranye n’ “imperuka y’isi,” Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:3, 14.
2 Uburyo bwa kabiri bw’uwo murimo, burebana no kwigisha abakira neza ibyo gutangaza Ubwami. Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yabwiye itsinda rinini ry’abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye [“nabategetse,” NW ] byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:19, 20). ‘Ibyo Kristo yategetse,’ (NW ) nta bwo ari we byakomotseho; yigishije abandi kwitondera amategeko y’Imana, cyangwa ibyo isaba (Yohana 14:23, 24; 15:10). Bityo rero, kwigisha abandi ‘kwitondera ibyo Kristo yategetse,’ (NW ) hakubiyemo kubafasha kumenya ibyo Imana idusaba. Abantu bafite imitima itaryarya, bagomba kuzuza ibyo Imana isaba kugira ngo babe abaturage b’Ubwami bwayo.
3. Ubwami bw’Imana ni iki, kandi ni iki buzasohoza gituma ubutumwa bw’Ubwami buba ubutumwa bwiza?
3 Ubwami bw’Imana ni iki? Kandi ni iki buzasohoza gituma ubutumwa bw’Ubwami buba ubutumwa bwiza? Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Ni ubw’agaciro kenshi ku mutima wa Yehova, kubera ko ari bwo buryo azakoresha mu kweza izina rye, arivanaho umugayo wose. Ubwami ni cyo gikoresho Yehova azakoresha kugira ngo atume ibyo ashaka bikorwa ku isi, nk’uko bikorwa mu ijuru. Ni yo mpamvu Yesu yatwigishije gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, akanadushishikariza kubushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Matayo 6:9, 10, 33). Mbese, waba wiyumvisha impamvu ari iby’ingenzi cyane kuri Yehova, ko twabwira abandi ibihereranye n’Ubwami bwe?
Ni Ikibazo Gikomeye, Ariko Si Umutwaro
4. Ni gute twatanga urugero ku bihereranye n’ukuntu inshingano yacu yo kubwiriza ubutumwa bwiza atari umutwaro?
4 Mbese, kubwiriza ubwo butumwa bwiza, ni umutwaro? Oya rwose! Urugero, umubyeyi w’umugabo afite inshingano yo guha umuryango we ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri. Kutabigenza atyo, byaba ari ukwihakana ukwizera kwa Gikristo. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Ariko se, iyo nshingano ni umutwaro ku mugabo w’Umukristo? Si ko bimeze niba akunda umuryango we, kuko icyo gihe aba ashaka kuwutunga.
5. N’ubwo umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu bakaba abigishwa ari inshingano, kuki twagombye kwishimira kuwifatanyamo?
5 Mu buryo nk’ubwo, umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, ni inshingano, ikintu gisabwa, ari na cyo ubuzima bwacu ubwabwo bushingiyeho. Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo “[ni] byo mpatirwa gukorwa; ndetse ntavuze ubutumwa, nabona ishyano.” (1 Abakorinto 9:16; gereranya na Ezekiyeli 33:7-9.) Icyakora, ikidusunikira kubwiriza si ukugira ngo dusohoze umurimo dusabwa gukora ibi by’umuhango gusa, ahubwo ni urukundo. Mbere na mbere, dukunda Imana, ariko nanone dukunda bagenzi bacu, kandi tuzi ukuntu ari iby’ingenzi kuri bo kumva ubutumwa bwiza (Matayo 22:37-39). Bibaha ibyiringiro by’igihe kizaza. Ubwami bw’Imana bugiye kuvanaho akarengane, bugakuraho gukandamizwa kose, kandi bukazana amahoro n’ubumwe—ibyo byose bikazaha imigisha y’iteka abagandukira ubutegetsi bwabwo bukiranuka. Mbese ntitwishimira kugeza ku bandi ubwo butumwa bwiza, kandi tukumva tubishishikariye?—Zaburi 110:3.
6. Kuki umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu bakaba abigishwa ari ikibazo cy’ingorabahizi?
6 Ariko kandi, uwo murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, ni n’ikibazo cy’ingorabahizi rwose. Abantu baratandukanye. Nta bwo bose bashishikazwa n’ibintu bimwe, kandi nta bwo banganya ubushobozi. Bamwe barize cyane, mu gihe abandi bafite amashuri make cyane. Igikorwa cyo gusoma—cyahoze ari uburyo bwo kwirangaza bwitabirwaga cyane mu gihe cyashize—ubu akenshi gisigaye kibonwa nk’aho ari umurimo udashimishije. Kudashishikazwa no gusoma, bisobanurwa ko ari “umuco cyangwa imimerere yo kuba umuntu ashobora gusoma, ariko akaba atabishishikarira,” ni ikibazo kigenda gifata intera ndende, ndetse no mu bihugu bifite umubare munini w’abantu bazi gusoma no kwandika. Ni gute rero dushobora gufasha abantu nk’abo bari mu mimerere itandukanye, n’ibibashishikaza bikaba binyuranye, kugira ngo bamenye icyo Imana ibasaba?—Gereranya na 1 Abakorinto 9:20-23.
Bafite Ibikenewe Byose Kugira ngo Bafashe Abandi
7. Ni gute “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yaduhaye ibikenewe byose kugira ngo dufashe abandi kumenya ibyo Imana idusaba?
7 Umurimo w’ingorabahizi urushaho koroha iyo umuntu afite ibikoresho bikwiriye cyangwa bikenewe. Igikoresho gikwiranye n’akazi runaka uyu munsi, ejo gishobora kuba cyahindurwa, ndetse wenda kikaba cyasimburwa bitewe n’ibikenewe bigenda bihinduka. Ni kimwe n’inshingano yacu yo gutangaza ubutumwa buhereranye n’Ubwami bw’Imana. Mu gihe cy’imyaka myinshi, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yagiye aduha ibikoresho bikwiriye, ibitabo byagenewe cyane cyane gukoreshwa mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo (Matayo 24:45). Bityo rero, twagiye duhabwa ibikenewe kugira ngo dufashe abantu bo mu “mahanga yose n’imiryango yose . . . n’indimi zose” kumenya ibyo Imana idusaba (Ibyahishuwe 7:9). Rimwe na rimwe, hagiye hatangwa ibikoresho bishya kugira ngo bihuze n’ibikenerwa bigenda bihinduka mu murima w’isi. Reka dusuzume ingero zimwe.
8. (a) Ni uruhe ruhare igitabo “Que Dieu soit reconnu pour vrai!” cyagize mu guteza imbere umurimo wo kwigisha Bibiliya? (b) Ni ikihe gikoresho cyagenewe umurimo wo kwiga Bibiliya cyatanzwe mu wa 1968, kandi se, ni gute cyateguwe mu buryo bwihariye? (c) Ni gute igitabo Ukuli cyafashije mu murimo wo guhindura abantu bakaba abigishwa?
8 Kuva mu wa 1946 kugeza mu wa 1968, igitabo “Que Dieu soit reconnu pour vrai!” cyabaye igikoresho gikomeye cyo kwigisha Bibiliya, kandi handitswe kopi zigera kuri 19.246.710, mu ndimi 54. Mu gihe cy’imyaka myinshi, igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, cyasohotse mu wa 1968, cyakoreshejwe mu buryo bugira ingaruka nziza mu kwigana Bibiliya n’abantu bashimishijwe. Mbere y’aho, byari bimenyerewe ko abantu bamwe na bamwe bigana n’Abahamya ba Yehova imyaka myinshi, nta kubatizwa. Ariko kandi, icyo gikoresho cyari cyarateguwe mu buryo butuma umwigishwa agira icyo akora, kimutera inkunga yo gushyira mu bikorwa ibyo yiga. Ingaruka yabaye iyihe? Igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu kigira kiti “mu gihe cy’imyaka itatu y’umurimo, kuva ku itariki ya 1 Nzeri 1968, kugeza ku itariki ya 31 Kanama 1971, habatijwe abantu bagera ku 434.906—uwo mubare ukaba uruta uw’ababatijwe mu gihe cy’imyaka itatu y’umurimo yabanjirije iyo ho incuro zisaga ebyiri!” Uhereye igihe igitabo Ukuli cyasohokeye, cyakwirakwijwe mu buryo butangaje—ni ukuvuga kopi zisaga 107.000.000 mu ndimi 117.
9. Igitabo Kubaho Iteka gifite ikihe kintu cyihariye, kandi ni iyihe ngaruka cyagize ku mubare w’ababwiriza b’Ubwami?
9 Mu wa 1982, igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo ni cyo cyabaye igitabo cy’ibanze, gikoreshwa mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Icyo gikoresho gifite amashusho arenga 150, buri shusho ikaba ifite amagambo afite ireme atsindagiriza mu buryo buhinnye inyigisho y’ingenzi ihereranye n’ayo mashusho. Inomero y’Umurimo Wacu w’Ubwami yo mu Ukwakira 1982 (mu Cyongereza), yagiraga iti “mu myaka igera hafi kuri 20, igitabo ‘Que Dieu soit reconnu pour vrai!’ cyabayemo igitabo cyacu cy’ibanze cyo kwiga (ni ukuvuga kuva mu wa 1946 kugeza mu myaka ya za 60 rwagati), ababwiriza b’Ubwami bashya basaga 1.000.000 biyongereye muri twe. Nyuma y’aho, abandi babwiriza bagera kuri 1.000.000 biyongereyeho igihe igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka cyabaga igitabo cyacu cy’ibanze cyo kwiga, uhereye igihe cyasohokeye mu wa 1968. Mbese, umubare w’ababwiriza b’Ubwami wari kwiyongera muri ubwo buryo dukoresheje igitabo cyacu gishya cyo kwiga, ari cyo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo? Yego rwose, mu gihe byari kuba bihuje n’uko Yehova ashaka!” Biragaragara ko ari byo Yehova yashakaga, kuko guhera mu wa 1982 kugeza mu wa 1995, ababwiriza basaga 2.700.000 biyongereye ku mubare w’ababwiriza b’Ubwami!
10. Ni ikihe gikoresho gishya cyatanzwe mu wa 1995, kandi se, kuki cyashoboraga gutuma abigishwa ba Bibiliya bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka agereranije mu buryo bwihuse?
10 Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake” (Matayo 9:37). Koko rero, ibisarurwa ni byinshi. Haracyari byinshi byo gukora. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bagomba gushyirwa ku rutonde rw’abategereje kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya. Bityo rero, kugira ngo ubumenyi ku byerekeye Imana bukwirakwizwe mu buryo bwihuse kurushaho, mu wa 1995 “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yatanze igikoresho gishya, igitabo cy’amapaji 192 cyitwa Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Icyo gikoresho cy’agaciro kenshi nticyibanda ku nyigisho z’ikinyoma. Kigaragaza ukuri kwa Bibiliya mu buryo butanga icyizere. Twiringiye ko kizatuma abigishwa ba Bibiliya bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka agereranije mu buryo bwihuse. Ubu, igitabo Ubumenyi cyatangiye kugira ingaruka mu murima wo ku isi, kuko hamaze gucapwa kopi zigera kuri 45.500.000 mu ndimi 125, kandi kirimo kirahindurwa mu zindi ndimi zigera kuri 21.
11. Ni ikihe gikoresho kigira ingaruka nziza cyateguwe kugira ngo gifashe mu kwigisha abantu batazi gusoma no kwandika, cyangwa abatazi gusoma neza, kandi se, ni gute cyagize ingaruka ikomeye cyane kuri porogaramu yacu yo kwigisha ku isi hose?
11 Rimwe na rimwe, “[u]mugaragu ukiranuka” yagiye ategura ibikoresho bigenewe abantu runaka gusa. Urugero, byagenda bite ku bihereranye n’abantu bashobora gukenera ubufasha bwihariye bitewe n’imimerere barimo, ishingiye ku muco cyangwa idini? Ni gute dushobora kubafasha kugira ngo bamenye ibyo Imana idusaba? Mu wa 1982, twabonye igikoresho nyacyo twari dukeneye—ni ukuvuga agatabo k’amapaji 32, kitwa Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! Icyo gitabo kirimo amashusho menshi, cyabaye igikoresho kigira ingaruka nziza mu kwigisha abatazi gusoma, cyangwa abadasoma neza. Gikubiyemo inyigisho z’ibanze zishingiye ku Byanditswe, zateguwe mu buryo bworoshye cyane kandi bwumvikana bitagoranye. Uhereye igihe agatabo Ishimire Ubuzima kasohokeye, kagize uruhare rukomeye cyane muri porogaramu yacu yo kwigisha ku isi hose. Hacapwe kopi zisaga 105.100.000 mu ndimi 239, ibyo bikaba byaratumye kaba agatabo kahinduwe mu rugero runini cyane kurusha ibindi bitabo byose byanditswe na Watch Tower Society kugeza ubu!
12, 13. (a) Kuva mu wa 1990, “[u]mugaragu ukiranuka” yateguye ubuhe buryo bushya bwo kugera ku bantu benshi kurushaho? (b) Ni gute dushobora gukoresha za kasete videwo za Sosayiti mu murimo wacu wo mu murima? (c) Ni ikihe gikoresho gishya cyatanzwe mu gihe cya vuba aha, kugira ngo kidufashe mu murimo wacu wo guhindura abantu bakaba abigishwa?
12 Uhereye mu wa 1990, “[u]mugaragu ukiranuka” yaduhaye ibikoresho byo kwigisha biduha uburyo bwo kugera ku bantu benshi, byiyongera ku mubare w’ibitabo byacapwe—ni ukuvuga za kasete videwo. Mu Ukwakira k’uwo mwaka, hasohotse kasete videwo imara iminota 55 yitwa Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation—ikaba ari yo kasete videwo ya mbere yakozwe na Watch Tower Society. Yateguwe mu buryo bushimishije kandi bwigisha, buboneka mu ndimi zigera kuri 35, bugaragaza umuteguro wo ku isi hose w’ubwoko bwiyeguriye Yehova, busohoza itegeko rya Yesu ryo gutangaza ubutumwa bwiza ku isi hose. Iyo kasete videwo yakorewe cyane cyane kugira ngo idufashe mu murimo wacu wo guhindura abantu bakaba abigishwa. Ababwiriza b’Ubwami bahise bifashisha icyo gikoresho gishya mu murimo wo mu murima, nta kuzuyaza. Hari bamwe na bamwe bagiye bayishyira mu isakoshi batwaramo ibitabo, biteguye kuyereka cyangwa kuyitiza abantu bashimishijwe. Nyuma y’igihe gito isohotse, umugenzuzi umwe usura amatorero yanditse agira ati “za kasete videwo zabaye ibikoresho bikoreshwa mu kinyejana cya 21, kugira ngo bigere ku bwenge no ku mitima y’abantu babarirwa muri za miriyoni, bityo tukaba twiringiye ko iyo kasete videwo izaba gusa ari iya mbere muri za kasete videwo nyinshi Sosayiti izakoresha kugira ngo iteze imbere umurimo wo kubwiriza Ubwami ku isi hose.” Koko rero, hagiye hategurwa za kasete videwo nyinshi kurushaho, hakubiyemo n’ifite ibice bitatu by’uruhererekane, ari yo La Bible: un livre historique et prophétique na Jehovah’s Witnesses Stand Firm Against Nazi Assault. Niba za kasete videwo za Sosayiti ziboneka mu rurimi rwawe, mbese, waba warazikoresheje mu murimo wawe wo mu murima?a
13 Mu gihe cya vuba aha, hateguwe igikoresho gishya, ni ukuvuga agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba?, kugira ngo kadufashe mu murimo wacu wo guhindura abantu bakaba abigishwa. Kuki kanditswe? Ni gute gashobora gukoreshwa?
Gusuzuma Igikoresho Gishya
14, 15. Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kagenewe ba nde, kandi gakubiyemo iki?
14 Ako gatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba?, kagenewe abantu basanzwe bizera Imana kandi bubaha Bibiliya. Abagenzuzi basura amatorero, kimwe n’abamisiyonari bize mu ishuri rya Galēdi, bakaba ari inararibonye mu gihe cy’imyaka myinshi bamaze mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bagize uruhare mu gutegura ako gatabo. Gakubiyemo amasomo y’ibyigisho asobanutse neza, gasobanura inyigisho zose z’ibanze za Bibiliya. Uburyo kanditswemo burasusurutsa, buroroshye, kandi bugusha ku ngingo. Ariko nanone, ibivugwamo ntibyorohejwe mu buryo bukabije. Nta bwo gatanga “amata” gusa, ahubwo nanone gatanga “ibyo kurya bikomeye” bituruka mu Ijambo ry’Imana, mu buryo abantu benshi bashobora kubisobanukirwa.—Abaheburayo 5:12-14.
15 Mu myaka ya vuba aha, ababwiriza b’Ubwami bo mu bihugu binyuranye, bagiye basaba ko haboneka igitabo nk’icyo. Urugero, ishami rya Watch Tower Society ryo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée ryanditse rigira riti “abantu bari mu rujijo bitewe n’inyigisho z’amadini zivuguruzanya. Bakeneye amagambo ahereranye n’ukuri avuzwe mu buryo buhinnye, ashyigikirwa n’umubare runaka w’imirongo ya Bibiliya, imirongo bashobora kwigenzurira muri Bibiliya zabo bwite. Bakeneye kwerekwa mu buryo bwumvikana neza kandi bugusha ku ngingo, icyo Imana isaba Abakristo b’ukuri, hamwe n’imigenzo n’ibikorwa itemera.” Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, ni ko dukeneye kugira ngo dufashe abantu nk’abo kumenya ibyo Imana idusaba.
16. (a) Ni ba nde cyane cyane bashobora kungukirwa n’ibisobanuro byoroheje biri muri ako gatabo gashya? (b) Ni gute abantu bo mu ifasi yawe bazashobora kungukirwa n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
16 Ni gute ushobora gukoresha icyo gikoresho gishya? Mbere na mbere, gishobora gukoreshwa mu kwigana n’abantu batazi gusoma neza, cyangwa abashobora kuba badashishikarira gusoma.b Abantu nk’abo, bashobora kungukirwa n’ibisobanuro byoroheje babonera muri ako gatabo. Nyuma y’aho amashami ya Watch Tower asuzumiye kopi y’ako gatabo mbere y’uko gasohoka, yanditse ibi bikurikira: “ako gatabo kazaba ingirakamaro cyane mu bice byinshi by’igihugu bibamo abantu badashishikazwa cyane no gusoma” (Brezili). “Hari umubare munini w’abimukira badashobora gusoma ururimi rwabo rwa kavukire, bakaba bagifite n’ingorane mu gusoma Igifaransa. Ako gatabo gashobora kuzaba imfashanyigisho yo kwigana n’abantu nk’abo” (Ubufaransa). Mbese, mu ifasi yanyu haba hari abantu utekereza ko bashobora kuzungukirwa n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
17. Ni mu buhe buryo ako gatabo gashya gashobora kuba ingirakamaro mu bihugu byinshi, kandi kuki?
17 Icya kabiri ni uko mu bihugu byinshi, ako gatabo gashobora kuba ingirakamaro mu gutangirana ibyigisho bya Bibiliya n’abantu batinya Imana, uko amashuri bize yaba angana kose. Birumvikana ariko ko hagomba gukorwa imihati kugira ngo hatangizwe icyigisho mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ariko kandi, mu bihe bimwe na bimwe, gutangiza icyigisho mu gatabo, bishobora koroha kurushaho. Hanyuma mu gihe gikwiriye, icyigisho kigomba guhindurirwa mu gitabo Ubumenyi, imfashanyigisho yacu y’ibanze kandi yatoranyijwe. Ku birebana n’ubwo buryo bwo gukoresha agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, amashami ya Watch Tower yanditse agira ati “gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, biragoye, kandi amahirwe yo gutangiza icyigisho agaragara ko ari menshi kurushaho iyo ababwiriza batangije agatabo” (Ubudage). “Agatabo gateye gatyo, kazarushaho kugira ingaruka nziza mu gutangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya, hanyuma bikazakomereza mu gitabo Ubumenyi” (Ubutaliyani). “N’ubwo Abayapani ari abantu bize cyane, abenshi muri bo bafite ubumenyi buke bwa Bibiliya hamwe n’inyigisho zayo z’ibanze. Ako gatabo kagombye kuzaba uburyo bwiza cyane bwo kugera ku gitabo Ubumenyi.”—Ubuyapani.
18. Ni iki twagombye kwibuka ku bihereranye no gusohoza ibyo Imana idusaba?
18 Amashami ya Sosayiti yo hirya no hino ku isi, yasabye ako gatabo, kandi hatanzwe uburenganzira bwo kugahindura mu ndimi zigera kuri 221. Turifuza ko ako gatabo gashya kazaba ingirakamaro mu kudufasha kunganira abandi, kugira ngo bamenye icyo Yehova Imana abasaba. Ku rwacu ruhande, nimucyo twibuke ko gusohoza ibyo Imana idusaba, hakubiyemo n’itegeko ryo kubwiriza no guhindura abantu bakaba abigishwa, biduha umwanya w’agaciro kenshi wo kugaragariza Yehova ko tumukunda cyane. Ni koko, icyo Imana idusaba si umutwaro. Ni bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho, buruta ubundi bwose!—Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu kigira kiti “nta bwo za kasete videwo zisimbura mu buryo budasubirwaho inyandiko zicapwe cyangwa ubuhamya butangwa n’umuntu ku giti cye. Ibitabo bya Sosayiti biracyakomeza kugira uruhare rw’ingenzi mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu ukorwa n’Abahamya ba Yehova, uracyakomeza kuba ikimenyetso gikomeye gishingiye ku Byanditswe, kiranga umurimo wabo. Icyakora, ubu za kasete videwo ni ibikoresho by’agaciro kenshi byunganira ibyo, mu gutuma abantu bizera amasezerano ya Yehova y’agaciro kenshi, no kubashishikariza gushimira ku bw’ibyo yagiye akora ku isi muri iki gihe.”
b Niba wifuza ibisobanuro ku bihereranye n’uburyo bwo kuyobora icyigisho mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Igikoresho Gishya cyo Gufasha Abantu Kugira ngo Bamenye Ibyo Imana Idusaba,” ku mapaji ya 9 n’iya 10.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni uwuhe murimo ukubiyemo ibiri, Yehova asaba abagaragu be kwifatanyamo?
◻ Kuki inshingano yacu yo kubwiriza no guhindura abantu bakaba abigishwa atari umutwaro kuri twe?
◻ “[U]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yaduhaye ibihe bikoresho byo gukoresha mu murimo wacu wo kubwiriza no guhindura abantu bakaba abigishwa?
◻ Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kagenewe ba nde, kandi se, ni gute dushobora kugakoresha mu murimo wacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umurimo wacu wo kubwiriza no guhindura abantu bakaba abigishwa, si umutwaro
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
“Que Dieu soit reconnu pour vrai!” (1946, cyasubiwemo mu wa 1952): 19.250.000 mu ndimi 54 (kirerekanwa mu Cyongereza)
Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka (1968): 107.000.000 mu ndimi 117 (kirerekanwa mu Gifaransa)
Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo (1982): 80.900.000 mu ndimi 130 (kirerekanwa mu Kirusiya)
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka (1995): 45.500.000 mu ndimi 125 (kirerekanwa mu Kidage)