Mukomeze Goshoza Agakiza Kanyu!
‘Abo nkunda, . . . [mukomeze] gusohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi.’—ABAFILIPI 2:12.
1, 2. Ni ibihe bitekerezo bihuriweho n’abantu benshi byatumye abantu benshi bumva ko nta cyo bashobora gukora ku birebana n’uko bizabagendekera mu mibereho yabo?
“MBESE wavutse umeze utyo?” Vuba aha, icyo kibazo cyari cyanditswe mu nyuguti zisomeka neza ku gifuniko cy’ikinyamakuru gisomwa cyane. Munsi y’uwo mutwe mukuru w’icyo kinyamakuru, hari hari amagambo yagiraga ati “kamere, imyifatire, ndetse n’amahitamo umuntu agira mu buzima. Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hafi ya byose umuntu abivukana.” Bene ayo magambo ashobora gutuma bamwe bumva ko bafite ubuyobozi buke mu kugenga ibibabaho mu mibereho yabo.
2 Abandi batinya ko kuba ababyeyi babo batarabahaye uburere bukwiriye, cyangwa abarimu babo batarabigishije neza, mu buryo runaka byaba byarabaciriyeho iteka ryo kuzagira imibereho itarangwa n’ibyishimo. Bashobora kumva ko byanze bikunze bazakora amakosa ababyeyi babo bakoze, ko bazakora ibintu basunitswe n’ibyiyumvo byabo byimbitse byo kubogamira ku bintu bibi cyane kurusha ibindi, ko batazaba abizerwa kuri Yehova—muri make, ko bazagira amahitamo mabi. Mbese, ibyo ni byo Bibiliya yigisha? Koko rero, hari abantu b’abanyedini batsimbarara ku gitekerezo cy’uko Bibiliya yigisha ikintu gisa n’icyo, ni ukuvuga inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe. Dukurikije iyo nyigisho, Imana yanditse kera cyane buri kintu cyose kizaba mu mibereho yawe.
3. Ni ubuhe butumwa buteye inkunga buboneka muri Bibiliya ku bihereranye n’uko dufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu birebana n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza?
3 Ibyo bitekerezo byose bitandukanye, bifite ikintu kimwe bihuriyeho: ufite ubushobozi buke bwo guhitamo, ukagira ubushobozi buke bwo kugena uko bizakugendekera mu mibereho yawe. Ubwo ni ubutumwa buca intege rwose, kandi gucika intege bituma ikibazo kirushaho kuba ingorabahizi. Mu Migani 24:10, hagira hati “nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.” Bityo rero, turaterwa inkunga yo kumenya ko dukurikije Bibiliya, dushobora ‘gusohoza agakiza kacu’ (Abafilipi 2:12). Ni gute twashimangira icyizere dufitiye iyo nyigisho nziza ishingiye ku Byanditswe?
Umurimo Dukora wo ‘Kwiyubaka’
4. N’ubwo mu 1 Abakorinto 3:10-15 havuga ibyo kubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro, ni iki ibyo bidashaka kuvuga?
4 Reka turebe urugero intumwa Pawulo yatanze ruboneka mu 1 Abakorinto 3:10-15. Aho ngaho, avuga ibihereranye n’umurimo wo kubaka wa Gikristo, kandi ihame riboneka mu rugero rwe rishobora kwerekezwa ku murimo ukorerwa imbere n’ukorerwa inyuma. Mbese, yaba ashaka kumvikanisha ko kuba amaherezo umwigishwa ahitamo gukorera Yehova kandi agakomera kuri icyo cyemezo, byose bizaba bitewe n’abamwigishije bakanamutoza? Oya. Pawulo yari arimo atsindagiriza akamaro ko kuba umwigisha agomba gukora umurimo mwiza cyane kurusha iyindi wo kubaka uko bishoboka kose. Ariko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ntiyari arimo avuga ko umwigishwa aba adafite ubushobozi bwo guhitamo mu birebana n’icyo kibazo. Koko rero, urugero Pawulo yatanze, rwibanda ku murimo dukorera mu bandi, si ku wo kwiyubaka ubwacu. Ibyo biragaragara kubera ko Pawulo yavuze ko umurimo wo kubaka udakomeye urimbuka, mu gihe umwubatsi we ubwe akizwa. Nyamara kandi, rimwe na rimwe Bibiliya yerekeza iyo mvugo y’ikigereranyo ku murimo dukorera muri twe.
5. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Abakristo bagomba gukora umurimo wo ‘kwiyubaka’ ubwabo?
5 Reka dufate urugero rw’ibivugwa muri Yuda 20, 21: hagira hati “mwebweho, bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu [m]wuka [w]era, mwikomereze mu rukundo rw’Imana.” Aha ngaha, Yuda yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kubaka,’ rikaba ari na ryo Pawulo yakoresheje mu 1 Abakorinto igice cya 3, ariko birasa n’aho Yuda yashakaga kumvikanisha ko twiyubaka ku rufatiro rw’ukwizera kwacu. Igihe Luka yandikaga umugani wa Yesu uvuga ibyerekeye umuntu wubatse urufatiro rw’inzu ye ku rutare, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “urufatiro,” nk’iryo Pawulo yakoresheje mu rugero yatanze ruhereranye no kubaka kwa Gikristo (Luka 6:48, 49). Byongeye kandi, Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo yo kuba umuntu yubatse ku ‘rufatiro,’ igihe yateraga bagenzi be b’Abakristo inkunga yo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, Ijambo ry’Imana ryigisha ko dukora umurimo wo ‘kwiyubaka.’—Abefeso 3:15-19; Abakolosayi 1:23; 2:7.
6. (a) Tanga urugero rugaragaza ukuntu buri muntu ahinduka umwigishwa w’Umukristo biturutse ku mushinga wo kubaka uhuriweho n’abantu benshi. (b) Ni iyihe nshingano ireba buri mwigishwa ku giti cye?
6 Mbese, kubaka Umukristo ni umurimo ukorwa n’umuntu umwe? Tekereza ufashe icyemezo cyo kubaka inzu. Ukajya gushakira igishushanyo mbonera ku muntu uzi kubitegura. N’ubwo imirimo myinshi uteganya kuzayikorera ubwawe, wahaye umuhanga mu by’ubwubatsi akazi kugira ngo mukorane, kandi ajye akugira inama ku bihereranye n’uburyo bwiza buruta ubundi bwo kubaka. Naramuka ashyizeho urufatiro rukomeye, akagufasha gusobanukirwa n’ibikubiye muri icyo gishushanyo mbonera, akakugira inama ku bihereranye n’ibikoresho byiza wagura, kandi akakwigisha byinshi mu birebana no kubaka, birashoboka ko uzemera ko yakoze umurimo mwiza. Ariko se byagenda bite uramutse wanze inama ze, ukagura ibikoresho bihendutse, cyangwa bidakomeye by’ibyiganano, ndetse ukanatandukira ku bikubiye mu gishushanyo mbonera wahawe? Nta gushidikanya, mu gihe inzu yaba iguye ntushobora kuveba wa muhanga wagufashije kubaka cyangwa uwaguhaye igishushanyo mbonera! Mu buryo nk’ubwo, buri muntu ahinduka umwigishwa w’Umukristo, biturutse ku mushinga wo kubaka uhuriweho n’abantu benshi. Yehova ni we muhanga wazobereye mu by’ubwubatsi. Ashyigikira Umukristo wizerwa, wigisha kandi akubaka umwigishwa, ari ‘umukozi ukorana n’Imana’ (1 Abakorinto 3:9, NW ). Icyakora umwigishwa na we abifitemo uruhare. Hanyuma y’ibindi byose, yimurikira ibyo yakoze mu mibereho ye (Abaroma 14:12). Niba ashaka kugira imico ya Gikristo, agomba gushyiraho imihati kugira ngo ayigire, ayiyubakemo.—2 Petero 1:5-8.
7. Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi Abakristo bamwe na bamwe bahura na byo, kandi se, ni iki gishobora kubahumuriza?
7 None se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko intangakamere zigenga iby’iyororoka, aho tuba hamwe n’ubushobozi bw’abatwigisha nta cyo bivuze? Ashwi da. Ijambo ry’Imana ryemera ko buri kintu cyose muri ibyo ari icy’ingenzi kandi ko kigira ingaruka. Ingeso nyinshi mbi zo kubogamira ku byaha ziravukanwa, kandi kuzirwanya bishobora kugorana cyane. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Abaroma 5:12; 7:21-23.) Uburere umuntu ahabwa n’ababyeyi hamwe n’imimerere yo mu rugo, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu ukiri muto—haba ku bintu byiza cyangwa se bibi (Imigani 22:6; Abakolosayi 3:21). Yesu yaciriyeho iteka abayobozi ba kidini b’Abayahudi bitewe n’ingaruka mbi inyigisho zabo zagiraga ku bandi (Matayo 23:13, 15). Muri iki gihe, ibintu nk’ibyo bitugiraho ingaruka twese. Urugero, hari bamwe bo mu bwoko bw’Imana bahura n’ibibazo by’ingorabahizi bituruka ku ngorane bagize mu bwana bwabo. Abo ngabo bakeneye ko tubagaragariza ineza yacu kandi tukishyira mu mwanya wabo. Kandi bashobora kubonera ihumure mu butumwa bwa Bibiliya buvuga ko bataciriweho iteka ryo kuzagwa mu makosa y’ababyeyi babo byanze bikunze, cyangwa se ngo babe abahemu. Reka turebe ukuntu bamwe mu bami b’Ubuyuda bwa kera bagaragaza ibihereranye n’iyo ngingo.
Abami b’Ubuyuda—Bagize Amahitamo Yabo Bwite
8. Ni uruhe rugero rubi Yotamu yahawe na se, nyamara se, ni ayahe mahitamo yagize?
8 Uziya yabaye umwami w’Ubuyuda akiri muto, afite imyaka 16 maze ategeka mu gihe cy’imyaka 52. Igihe kinini muri icyo yamaze ategeka, ‘[yakomeje] gukora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo se Amasiya yakoze byose’ (2 Abami 15:3). Yehova yamuhaye umugisha, amuha gutsinda mu bya gisirikare yikurikiranya. Ariko kandi, ikibabaje ni uko uko gutsinda kwatumye Uziya yiyogeza mu mutima. Yabaye umwibone maze yigomeka kuri Yehova ajya kosereza imibavu ku gicaniro cyo mu rusengero, iyo ikaba yari inshingano igenewe abatambyi. Uziya yaracyashywe, ariko abyitabira abigiranye uburakari. Hanyuma yaje gucishwa bugufi—atezwa indwara y’ibibembe, ahatirwa kumara iminsi ya nyuma y’ubuzima bwe yarahawe akato (2 Ngoma 26:16-23). Ni gute ibyo byose umuhungu we Yotamu yabyifashemo? Uwo musore yashoboraga mu buryo bworoshye kugera ikirenge mu cya se, kandi akumva ababajwe n’igihano Yehova yahaye se. Muri rusange, abantu bashoboraga kumugiraho ingaruka mbi, kubera ko bari bagikomeza gukora ibikorwa by’idini ry’ikinyoma (2 Abami 15:4). Ariko kandi, Yotamu yagize amahitamo ye bwite. ‘[Yakomeje] gukora ibishimwa n’Uwiteka.’—2 Ngoma 27:2.
9. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byashoboraga kugira ingaruka nziza kuri Ahazi, ariko se, ni gute byaje kumugendekera mu mibereho ye?
9 Yotamu yategetse mu gihe cy’imyaka 16, icyo gihe cyose akimara ari uwizerwa kuri Yehova. Ku bw’ibyo rero, umuhungu we Ahazi, yari afite urugero ruhebuje yasigiwe na se w’umwizerwa. Kandi yari afite ibindi bintu byiza byashoboraga kugira ingaruka nziza ku buzima bwe. Yari yaragize igikundiro cyo kubaho mu gihe abahanuzi bizerwa, ari bo Yesaya, Hoseya na Mika, bahanuriraga mu gihugu babigiranye umwete. Ariko kandi, yagize amahitamo mabi. ‘Ntiyakoze ibishimwa n’Uwiteka, nka sekuruza Dawidi.’ Yakoze ibishushanyo bya Baali maze arabisenga, kandi atwikira bamwe mu bahungu be mu muriro yatambiragamo ibitambo by’imana z’abapagani. N’ubwo hari ibintu byiza kurusha ibindi byari gutuma agira ingaruka nziza, yananiwe mu buryo buteye agahinda kuba umwami no kuba umugaragu wa Yehova.—2 Ngoma 28:1-4.
10. Ahazi yari umubyeyi bwoko ki, ariko se, ni ayahe mahitamo umuhungu we Hezekiya yagize?
10 Dukurikije uko ibintu bimeze ku birebana n’ugusenga kutanduye, biragoye kubona undi mubyeyi waba ari mubi cyane kurusha Ahazi. Ariko kandi, umuhungu we Hezekiya, ntiyashoboraga kwihitiramo uzamubera se! Birashoboka ko abana b’abahungu Ahazi yicaga akabatambira Baali bari barumuna ba Hezekiya. Mbese iyo mimerere iteye ubwoba yarerewemo, yaba yaratumye byanze bikunze ataba uwizerwa kuri Yehova? Ibinyuranye n’ibyo, Hezekiya yabaye umwe mu bami bake b’Ubuyuda bari bakomeye by’ukuri—yabaye uwizerwa, arangwa n’ubwenge, kandi aba umuntu ukunzwe. “Uwiteka yabanaga na we” (2 Abami 18:3-7). Mu by’ukuri, hari impamvu yatuma dutekereza ko igihe Hezekiya yari akiri muto ari igikomangoma, yahumekewe akandika Zaburi ya 119. Niba ari ko biri, ntibigoye kwiyumvisha impamvu yaba yaranditse amagambo agira ati “umutima wanjye urijijwe n’agahinda” (Zaburi 119:28). N’ubwo Hezekiya yahuye n’amakuba akomeye, yararetse Ijambo rya Yehova aba ari ryo rimuyobora mu mibereho ye. Muri Zaburi 119:105, hagira hati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.” Koko rero, Hezekiya yagize amahitamo ye bwite—amahitamo aboneye.
11. (a) N’ubwo Manase yari afite urugero rwiza yahawe na se, yigometse kuri Yehova mu rugero rungana iki? (b) Ni ayahe mahitamo Manase yagize mu marembera y’ubuzima bwe, kandi se, ni irihe somo twabivanamo?
11 Ariko kandi, mu buryo bunyuranye n’ibyari byitezwe, umwe mu bami beza cyane kurusha abandi bose b’Ubuyuda, yabyaye umwami mubi cyane kurusha abandi bose. Manase, umuhungu wa Hezekiya, yateje imbere ibyo gusenga ibigirwamana, ubupfumu, n’urugomo rwakozwe mu rugero rwagutse kurusha mbere hose. Inkuru yanditswe ivuga ko ‘Uwiteka [yakomeje] kuburira Manase n’abantu be,’ bikaba bishoboka ko yabikoraga binyuriye ku bahanuzi (2 Ngoma 33:10). Dukurikije uko inyigisho z’abayahudi zibivuga, Manase yabyitabiriye akereza Yesaya urukerezo. (Gereranya n’Abaheburayo 11:37.) Ibyo byaba ari ukuri cyangwa atari ko, Manase yananiwe kumvira imiburo iyo ari yo yose yaturukaga ku Mana. Mu by’ukuri, hari bamwe mu bahungu be bwite yatwitse ari bazima abatambaho ibitambo, nk’uko sekuru Ahazi yari yarabikoze. Ariko kandi, igihe uwo mugabo w’umugome yari ageze mu bigeragezo bikaze mu marembera y’ubuzima bwe, yarihannye maze ahindura inzira ze (2 Ngoma 33:1-6, 11-20). Urugero rwe rutwigisha ko umuntu wagize amahitamo ateye agahinda, byanze bikunze biba bidasobanura ko adashobora kubabarirwa. Ashobora guhinduka.
12. Ni ayahe mahitamo anyuranye Amoni n’umuhungu we Yosiya bagize mu bihereranye no gukorera Yehova?
12 Umuhungu wa Manase witwa Amoni, yashoboraga kuba yarigiye byinshi ku kwihana kwa se. Ariko yagize amahitamo mabi. Mu by’ukuri, Amoni uwo “yiyongeranya[ga] gucumura” kugeza igihe yiciwe. Umuhungu we Yosiya, we yari atandukanye na we mu buryo bugarura ubuyanja. Yosiya we yahisemo kuvana isomo ku byabaye kuri sekuru. Yatangiye gutegeka afite imyaka umunani gusa. Igihe yari agejeje ku myaka 16 gusa, yatangiye gushaka Yehova, kandi nyuma y’aho aza kuba umwami w’intangarugero kandi wizerwa (2 Ngoma 33:20–34:5). Yagize amahitamo—amahitamo aboneye.
13. (a) Ni irihe somo tuvana ku bami b’Ubuyuda twasuzumye? (b) Uburere butangwa n’ababyeyi ni ubw’ingenzi mu rugero rungana iki?
13 Iri suzuma rigufi ry’abami barindwi b’Ubuyuda, ririmo isomo rikomeye. Hari ubwo abami babi cyane kurusha abandi wasangaga bafite abahungu beza cyane, kandi mu buryo bunyuranye n’ubwo, abami beza cyane bakagira abahungu babi cyane kurusha abandi. (Gereranya n’Umubwiriza 2:18-21.) Ibyo ntibigabanya agaciro k’uburere butangwa n’ababyeyi. Nta gushidikanya, ababyeyi barera abana babo babatoza bakurikije inzira ya Yehova, baba baha abana babo uburyo bwiza bushoboka bwo kuzaba abagaragu bizerwa ba Yehova (Gutegeka 6:6, 7). Ariko kandi, hari abana bamwe na bamwe bahitamo kugira imyifatire mibi n’ubwo ababyeyi babo bizerwa bashyiraho imihati myiza kurusha iyindi. Abandi bana bo, bahitamo gukunda no gukorera Yehova n’ubwo ababyeyi babo babaha urugero rubi cyane. Babikesheje umugisha bahabwa na Yehova, bagira ingaruka nziza mu mibereho yabo. Mbese, hari ubwo rimwe na rimwe ujya wibaza uko bizakugendekera? Niba ari uko biri rero, reka turebe icyizere duhabwa na Yehova we ubwe cy’uko ushobora kugira amahitamo meza!
Yehova Arakwiringira!
14. Tuzi dute ko Yehova asobanukiwe aho ubushobozi bwacu bugarukira?
14 Yehova abona byose. Mu Migani 15:3 hagira hati “amaso y’Uwiteka aba hose; yitegereza ababi n’abeza.” Umwami Dawidi yerekeje kuri Yehova agira ati “amaso yawe yanabonye urusoro rwanjye, kandi mu gitabo cyawe handitswemo ingingo zarwo zose, ku bihereranye n’iminsi zaremewemo no mu minsi hari hatarabaho na rumwe muri zo” (Zaburi 139:16, NW ). Bityo rero, Yehova azi ingeso zo kubogamira ku bibi urwana na zo—waba warazivukanye cyangwa warazikomoye ku bindi bintu byakugizeho ingaruka ku buryo udashobora kugira icyo ubikoraho. Asobanukiwe neza neza ukuntu ibyo bintu byakugizeho ingaruka. Asobanukiwe aho ubushobozi bwawe bugarukira, ndetse kurusha uko ubisobanukiwe. Kandi agira imbabazi. Ntajya atwitegaho ibirenze ibyo dushobora gukora mu buryo bushyize mu gaciro.—Zaburi 103:13, 14.
15. (a) Ni iyihe soko imwe y’ihumure ku bantu bababajwe n’abandi mu buryo bugambiriwe? (b) Yehova akundwakaza buri wese muri twe amuha ikihe gikundiro?
15 Ku rundi ruhande, Yehova ntatubona nk’abantu batagira kirengera bibasiwe n’imibabaro. Niba twarakorewe ibikorwa bibi mu gihe cyahise, dushobora kubonera ihumure mu kumenya tudashidikanya ko Yehova yanga imyifatire yose yo kubabaza abandi mu buryo bugambiriwe (Zaburi 11:5; Abaroma 12:19). Ariko se niduhindukira, hanyuma tukagira amahitamo mabi tubizi, azaturinda kugerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byacu? Ashwi da. Ijambo rye rigira riti “umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:5). Yehova akundwakaza buri wese mu biremwa bye bifite ubwenge amuha igikundiro cyo gukora ibiboneye, no kumukorera. Ni nk’uko Mose yabwiye ishyanga ry’Isirayeli agira ati “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe” (Gutegeka 30:19). Yehova yiringiye ko nawe ushobora kugira amahitamo aboneye. Ibyo tubizi dute?
16. Ni gute twagira ingaruka nziza mu ‘gusohoza agakiza kacu’?
16 Zirikana ibyo intumwa Pawulo yanditse igira iti “nuko, abo nkunda, . . . [mukomeze g]usohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi. Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira” (Abafilipi 2:12, 13). Ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gusohoza,’ aha ngaha, risobanura kuzuza ikintu. Bityo rero, nta n’umwe muri twe waciriweho iteka ryo kuzatsindwa cyangwa ngo agamburure byanze bikunze. Yehova Imana agomba kuba yiringiye ko dushobora kurangiza umurimo yaduhaye gukora—umurimo uzatuma tubona agakiza—naho ubundi ntiyari kwirirwa ahumeka amagambo nk’ayo. Ariko se, ni gute tugira ingaruka nziza? Si ku bw’imbaraga zacu bwite. Iyo tuza kuba dufite imbaraga zihagije, kandi ari izacu bwite, ntibyajyaga kuba ngombwa ‘gutinya no guhinda umushyitsi.’ Ahubwo, Yehova ni we ‘udutera gukora,’ umwuka we wera ugakorera mu bwenge bwacu no mu mutima wacu, akadufasha “gukunda no gukora.” Mbese mu gihe dufite ubwo bufasha bwuje urukundo, hari impamvu iyo ari yo yose ituma tutagomba kugira amahitamo akwiriye mu buzima, kandi tukabaho duhuje na yo? Nta yo rwose!—Luka 11:13.
17. Ni irihe hinduka dushobora kugira muri twe, kandi se, ni gute Yehova abidufashamo?
17 Tuzahura n’inzitizi tugomba kurenga—wenda tukaba twamara igihe kirekire dufite akamenyero kabi, hamwe n’ibintu byangiza bishobora kugoreka imitekerereze yacu. Nyamara kandi, tubifashijwemo n’umwuka wa Yehova, dushobora kubinesha! Nk’uko Pawulo yandikiye Abakristo b’i Korinto, Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zihagije zo gusenya “ibihome” no kubikubita hasi (2 Abakorinto 10:4). Mu by’ukuri, Yehova ashobora kudufasha kugira ihinduka rikomeye muri twe. Ijambo rye ridutera inkunga yo “kwiyambura umuntu wa kera” maze ‘tukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri’ (Abefeso 4:22-24). Mbese koko umwuka wa Yehova ushobora kudufasha kugira bene iryo hinduka? Wabidufashamo rwose! Umwuka w’Imana utuma twera imbuto—ni ukuvuga imico myiza, y’agaciro twese twifuza kwihingamo. Iya mbere muri izo mbuto ni urukundo.—Abagalatiya 5:22, 23.
18. Ni ayahe mahitamo buri muntu wese utekereza ashobora kugira mu buryo bwuzuye, kandi se, ibyo byagombye kudufasha kwiyemeza iki?
18 Kuba umwuka w’Imana ushobora gutuma twera imbuto y’urukundo, harimo ukuri gukomeye kandi kubatura. Yehova Imana afite ubushobozi butagira imipaka bwo gukunda, kandi twaremwe mu ishusho ye (Itangiriro 1:26; 1 Yohana 4:8). Bityo rero, dushobora guhitamo gukunda Yehova. Kandi urwo rukundo—atari imibereho twagize mbere, amakosa twokojwe, cyangwa kamere twarazwe yo kubogamira ku gukora ibibi—ni rwo rufunguzo rw’imibereho yacu yo mu gihe kizaza. Icyo Adamu na Eva bari bakeneye kugira ngo bakomeze kuba abizerwa muri Edeni, ni ugukunda Yehova Imana. Urwo rukundo ni rwo buri wese muri twe agomba kuba afite kugira ngo azarokoke Harimagedoni, kandi azatsinde ikigeragezo cya nyuma kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi (Ibyahishuwe 7:14; 20:5, 7-10). Twese uko tungana, buri muntu ku giti cye, uko imimerere turimo yaba iri kose, dushobora kwihingamo urwo rukundo (Matayo 22:37; 1 Abakorinto 13:13). Nimucyo twese twiyemeze gukunda Yehova kandi dukomeze kwihingamo urwo rukundo iteka ryose.
Ubitekerezaho Iki?
◻ Ni ibihe bitekerezo bihuriweho n’abantu benshi bivuguruzanya n’inyigisho nziza ishingiye kuri Bibiliya ihereranye n’inshingano ireba buri muntu ku giti cye?
◻ Ni uwuhe murimo wo kwiyubaka buri Mukristo agomba gukora?
◻ Ni gute ingero z’abami b’Ubuyuda zigaragaza ko buri muntu ku giti cye agira amahitamo ye bwite?
◻ Ni gute Yehova atwizeza ko dushobora kugira amahitamo aboneye mu buzima, n’ubwo haba hari ibintu bidukikije bishobora kutugiraho ingaruka mbi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mbese, imibereho yo mu gihe kizaza iba yaragenwe n’intangakamere zigenga iby’iyororoka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
N’ubwo Umwami Yosiya se yamusigiye urugero rubi, we yahisemo gukorera Imana