Gushimisha Yehova Ni Yo Ntego Yanjye y’Ibanze
BYAVUZWE NA THEODOROS NEROS
Urugi rwa kasho nari mfungiwemo rwagize rutya rurafunguka, maze umusirikare mukuru aravuga ati “uwitwa Neros ni uwuhe?” Ubwo nimenyekanishaga, yarambwiye ati “haguruka. Tugiye kukwica.” Ibyo byabereye mu kigo cya gisirikare cy’i Korinto ho mu Bugiriki, mu mwaka wa 1952. Kuki ubuzima bwanjye bwari buri mu kaga bene ako kageni? Mbere yo kubibasobanurira, reka mbanze mbanyuriremo ibihereranye n’imimerere narerewemo.
AHAGANA mu mwaka wa 1925, papa yabonanye n’Abigishwa ba Bibiliya (nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe). Bidatinze, yabaye umwe muri bo, maze ageza imyizerere ye kuri barumuna be na bashiki be umunani, bose hamwe bamenya ukuri kwa Bibiliya. Ababyeyi be na bo bamenye ukuri. Nyuma y’aho, yaje gushaka, maze mvuka mu mwaka wa 1929, mvukira ahitwa i Agrinio ho mu Bugiriki.
Mbega ukuntu iyo myaka itari yoroheye Ubugiriki! Mbere na mbere, hari hariho ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Metaxas bwakandamizaga abantu. Hanyuma mu mwaka wa 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaratangiye, maze mu gihe gito nyuma y’aho, igihugu cyigarurirwa n’Abanazi. Indwara n’inzara byacaga ibintu. Imirambo y’abantu yabaga yaratumbye, yakurwagaho hakoreshejwe utugorofani duto. Byaragaragaraga rwose ko ishyano ryari ryaraguye mu isi, kandi ko Ubwami bw’Imana bwari bukenewe cyane.
Imibereho y’Umurimo w’Ubwitange
Ku itariki ya 20 Kanama 1942, igihe twari dukoraniye mu materaniro hanze y’umujyi wa Tesalonike, umugenzuzi wari uhagarariye itorero ryacu yerekeje ku ndege z’intambara z’Ubwongereza zarimo zisuka ibisasu muri uwo mujyi, maze atsindagiriza ukuntu twari turinzwe bitewe no kumvira inama yo ‘kutirengagiza guteranira hamwe’ (Abaheburayo 10:25). Icyo gihe, twateraniye ku nkombe z’inyanja, kandi nabaye umwe mu bitanze barabatizwa. Tumaze kuva mu mazi, twahagaze dutonze umurongo maze abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo baririmba indirimbo yari irimo amagambo yo kudushimira ku bw’umwanzuro mwiza twari twarafashe. Mbega ukuntu wari umunsi utazibagirana!
Nyuma y’aho gato, igihe jye n’undi muhungu twari turimo dusura abantu mu murimo wacu wo ku nzu n’inzu, abapolisi baradufashe maze batujyana ku kigo cyabo. Ikigaragaza rwose ko twabonwaga nk’Abakomunisiti kandi ko umurimo wacu wo kubwiriza wari ubuzanyijwe, ni uko badukubise maze bakatubwira ngo “Yehova ni kimwe na Staline; mwa bigoryi mwe!”
Icyo gihe intambara yari ishyamiranyije abenegihugu yacaga ibintu mu Bugiriki, kandi ibikorwa byo kurwanya Ubukomunisiti byagendaga bifata indi ntera. Ku munsi wakurikiyeho, twanyujijwe mu ngo z’iwacu twambaye amapingu kugira ngo baturebe, nk’aho twari abagizi ba nabi. Ariko kandi, ibyo si byo bigeragezo byonyine nahuye na byo.
Ibyagerageje Ukwizera Kwanjye ku Ishuri
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1944, nari nkiri umunyeshuri, kandi Tesalonike yari ikiri mu maboko y’Abanazi. Umunsi umwe ku ishuri, umupadiri wa Kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki, akaba ari we watwigishaga iyobokamana, yambwiye ko nari buhabwe ikizamini ku isomo ry’uwo munsi. Nuko abandi bana baravuga bati “uwo nta bwo ari Umukristo w’Umworutodogisi.”
Uwo mwarimu arabaza ati “none se ni umuki?”
Ndamusubiza nti “ndi Umuhamya wa Yehova.”
Nuko aransimbukira ankubita inshyi yungikanya mu misaya yombi, avuga ati “dore isega mu ntama.”
Nuko ndibaza nti ‘bishoboka bite se ko isega yaribwa n’intama?’
Mu minsi mike nyuma y’aho, twari twicaye ku meza mu matsinda yacu tugiye kurya, tugera kuri 350. Nuko uwari uhagarariye iyo gahunda aravuga ati “Neros ni we utera isengesho.” Nasubiye muri rya sengesho bita irya ‘Data wa twese,’ rya rindi Yesu yigishije abigishwa be, ryanditswe muri Matayo 6:9-13. Ibyo ntibyari bihuje n’uko uwo muyobozi yabishakaga, bityo rero yambajije arakaye, ari ku meza yari yicayeho, ati “kuki wasenze kuriya?”
Ndavuga nti “ni ukubera ko ndi Umuhamya wa Yehova.” Nuko na we ahita ansimbukira ankubita ku itama. Nyuma y’aho kuri uwo munsi, undi mwarimu yampamagaye mu biro bye maze arambwira ati “uri akagabo Neros, ukomere ku byo wizera, kandi ntuzadohoke.” Uwo munsi nimugoroba, papa yanteye inkunga akoresheje aya magambo yanditswe n’intumwa Pawulo agira ati “abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.”—2 Timoteyo 3:12.
Maze kurangiza amashuri yisumbuye, nagombaga guhitamo umwuga nzakurikira. Nanone kandi, kubera isubiranamo ry’abaturage ryari mu Bugiriki, nagombaga guhangana n’ikibazo cy’ukutabogama kwa Gikristo (Yesaya 2:4; Matayo 26:52). Amaherezo, mu ntangiriro z’umwaka wa 1952, naje gukatirwa imyaka 20 y’igifungo, nzira ko nanze gufata intwaro muri icyo gihe cyari kigoye mu mateka y’Ubugiriki.
Ukutabogama Kwanjye kwa Gikristo Kugeragezwa
Igihe nari mfungiwe mu bigo bya gisirikare by’i Mesolóngion n’i Korinto, nabonye uburyo bwo gusobanurira abayobozi b’abasirikare ko umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya utanyemereraga kuba umusirikare, ngo ndwanire impamvu zishingiye kuri politiki. Nabasobanuriye nerekeza kuri 2 Timoteyo 2:3, mbabwira nti “namaze kuba umusirikare wa Kristo.” Ubwo nasabwaga kongera kubitekerezaho, navuze ko uwo mwanzuro ntari narawufashe mpubutse, ahubwo ko nari narawufashe mbanje kubitekerezaho neza, kandi nzirikana ko niyeguriye Imana kugira ngo nkore ibyo ishaka.
Ingaruka zabaye iz’uko nakoreshejwe imirimo y’agahato, mara iminsi 20 ndya rimwe mu minsi ibiri, kandi nkarara hasi ku isima ya kasho nari mfungiwemo, yari ifite metero itageze kuri imwe kuri metero zitageze kuri ebyiri. Ubwo kandi iyo kasho nayibanagamo n’Abandi Bahamya babiri! Muri icyo gihe, ubwo nari mfungiwe mu kigo cy’i Korinto, ni bwo baje kumpamagara muri iyo kasho kugira ngo bajye kunyica.
Mu gihe twarimo tugana aho nagombaga kwicirwa, wa musirikare mukuru yarambajije ati “nta kintu wifuza kuvuga?”
Nuko ndasubiza nti “nta cyo.”
“Nta bwo uri bwandikire abagize umuryango wawe?”
Ndongera ndamusubiza nti “oya. Basanzwe bazi ko nshobora kuzicirwa hano.”
Twageze hanze, maze ntegekwa guhagarara negamiye urukuta. Hanyuma, aho gutegeka abasirikare kurasa, wa musirikare mukuru yatanze iri tegeko ngo “nimumwinjize.” Ubwo bwari uburyo bwo kunkangisha kunyica gusa, kugira ngo barebe niba naramaramaje koko.
Nyuma y’aho, naje koherezwa mu kirwa cya Makrónisos, aho ntari nemerewe gutunga ikindi gitabo icyo ari cyo cyose uretse Bibiliya. Abahamya cumi na batatu bari bafungiwe mu kazu gato, baratandukanyijwe n’imfungwa zageraga hafi kuri 500 zari zihari, zashinjwaga ubugizi bwa nabi. Ariko kandi mu buryo runaka, ibitabo byinjizwaga rwihishwa bikatugeraho. Urugero, umunsi umwe nohererejwe ipaki ya za loukoúmia (ubwoko bw’amabombo yakundwaga cyane). Abagenzuraga ibyinjira bari bafite amashyushyu menshi yo kurya kuri izo loukoúmia, ku buryo batigeze babona igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari ihishe munsi yazo. Umuhamya umwe yagize ati “abasirikare bariye loukoúmia, ariko twe ‘twariye’ Umunara w’Umurinzi!”
Igitabo cyari giherutse gusohoka cyari gifite umutwe uvuga ngo La religion a-t-elle servi l’humanité? cyatugezeho, maze umunyururu w’Umuhamya wari uzi Icyongereza aragihindura. Nanone kandi, twigiraga hamwe Umunara w’Umurinzi, tugakora amateraniro mu ibanga. Twabonaga gereza ari nk’ishuri, tukabona ko ari uburyo dufite bwo gushimangira imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Mbere ya byose ariko, twari dufite ibyishimo, bitewe n’uko twari tuzi ko ugushikama kwacu kwashimishaga Yehova.
Gereza ya nyuma nafungiwemo, ni iy’ahitwa i Týrintha, mu burasirazuba bw’akarere ka Pelopónnisos. Hari umurinzi wa gereza nahabonye wanyitegereje ubwo nari ndimo nyoborera indi mfungwa icyigisho cya Bibiliya. Mbega ukuntu natangajwe no guhurira n’uwo murinzi wa gereza i Tesalonike, mu myaka runaka nyuma y’aho! Icyo gihe bwo yari Umuhamya. Nyuma y’aho, umwe mu bana be yoherejwe muri gereza, atajyanywe no kuyirinda, ahubwo agiye kuyifungirwamo. Yafunzwe azira icyo nanjye nari narazize.
Umurimo Uvugururwa Nyuma yo Gufungurwa
Nafunzwe imyaka itatu gusa, ku gifungo ubusanzwe cyari icy’imyaka 20. Maze gufungurwa, niyemeje kuba muri Athènes. Ariko kandi, bidatinze nafashwe n’indwara yo gupfuruta mu gituza no mu mbavu yitwa pleurésie, maze biba ngombwa ko nsubira i Tesalonike. Namaze amezi abiri mu buriri. Nyuma y’aho namenyanye n’umukobwa mwiza witwaga Koula, maze dushyingiranwa mu kwezi k’Ukuboza 1959. Mu mwaka wa 1962, yabaye umupayiniya, nk’uko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwa. Hashize imyaka itatu, nashoboye kwifatanya na we mu murimo w’ubupayiniya.
Muri Mutarama 1965, twashinzwe umurimo w’ubugenzuzi bw’akarere, ni ukuvuga kujya dusura amatorero kugira ngo tuyatere inkunga mu buryo bw’umwuka. Mu mpeshyi y’uwo mwaka kandi, twagize n’igikundiro cyo guterana ku ncuro ya mbere ikoraniro ry’intara rinini, i Vienne ho muri Otirishiya. Ryari rinyuranye n’ayo twakoraga mu Bugiriki, aho twagombaga guteranira mu mashyamba mu ibanga, bitewe n’uko umurimo wacu wari ubuzanyijwe. Ahagana ku iherezo ry’umwaka wa 1965, twatumiriwe gukora ku biro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova muri Athènes. Ariko kandi, kubera uburwayi bwa bamwe muri bene wacu, byabaye ngombwa ko dusubira i Tesalonike mu mwaka wa 1967.
N’ubwo twitaga ku nshingano zirebana n’iby’umuryango, twakomeje no gukorana umwete mwinshi mu murimo wo gutangaza ubutumwa. Igihe kimwe, ubwo naganiraga na Kostas, akaba ari murumuna wanjye wo kwa data wacu, namusobanuriye ibyiza by’umuteguro w’Imana, hamwe n’urukundo, ubumwe no kumvira Imana biwuranga. Yagize ati “ibyo bintu byari byiza cyane, iyaba gusa Imana yabagaho.” Namusabye ko twazasuzuma niba Imana ibaho cyangwa niba itabaho, arabyemera. Namubwiye ko twari buzajye mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ahitwa i Nuremberg ho mu Budage, muri Kanama 1969. Yambajije niba ashobora kuzaza tukajyana, kandi n’incuti ye yitwa Alekos, twiganaga Bibiliya, na yo yashakaga kuzaza.
Ikoraniro ry’i Nuremberg ryari rihebuje! Iryo koraniro ryabereye muri sitade nini cyane Hitileri yajyaga akoresherezamo umunsi mukuru iyo ingabo ze zabaga zatsinze. Abateranye icyo gihe barengaga 150.000, kandi umwuka wa Yehova wagaragaye muri gahunda zose zahakorewe. Mu gihe gito nyuma y’aho, Kostas n’Alekos barabatijwe. Ubu bombi ni abasaza b’Abakristo, kandi n’abagize imiryango yabo ni Abahamya.
Naje gutangira kwigana n’umugore wari ushimishijwe. Umugabo we yavuze ko yashakaga kugenzura neza imyizerere yacu, kandi nyuma y’aho gato yamenyesheje ko yari yatumiye uwitwaga Bwana Sakkos, akaba yari umuhanga mu bya tewolojiya wo muri Kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki, kugira ngo tujye impaka. Hari ibibazo umugabo w’uwo mugore yashakaga kutubaza twembi. Bwana Sakkos yazanye n’umupadiri. Uwo mugabo twari twagendereye yateruye amagambo ati “mbere na mbere, ndifuza ko Bwana Sakkos yasubiza ibibazo bitatu.”
Uwo mugabo yashyize hejuru ubuhinduzi bwa Bibiliya twari twarahoze dukoresha mu biganiro twagiranaga, maze aravuga ati “ikibazo cya mbere ni iki: mbese iyi ni Bibiliya nyakuri, cyangwa ni Bibiliya y’Abahamya?” Bwana Sakkos yasubije ko ari ubuhinduzi bushobora kwiringirwa, kandi avuga ko Abahamya ba Yehova “bakunda Bibiliya cyane.”
Uwo mugabo yakomeje agira ati “ikibazo cya kabiri ni iki: mbese, Abahamya ba Yehova ni abantu barangwa n’imyifatire myiza?” Mu by’ukuri, yashakaga kumenya uko abantu umugore we yari yaratangiye kwifatanya na bo bateye. Wa muhanga mu bya tewolojiya yamusubije ko ari abantu barangwa n’imyifatire myiza mu buryo budasubirwaho.
Uwo mugabo yakomeje agira ati “ikibazo cya gatatu ni iki: mbese, Abahamya ba Yehova barahembwa?” Wa muhanga mu bya tewolojiya yaramusubije ati “oya.”
Nuko uwo mugabo asoza agira ati “ibisubizo by’ibibazo byanjye ndabibonye, kandi mfashe imyanzuro.” Nyuma y’aho, yakomeje icyigisho cye cya Bibiliya, maze bidatinze arabatizwa, aba umwe mu Bahamya ba Yehova.
Imibereho Ikungahaye Kandi Ihesha Ingororano
Naje kongera gutangira umurimo w’ubugenzuzi bw’akarere mu mwaka wa 1976. Hashize imyaka itandatu nyuma y’aho, nagize igikundiro cyo kwifatanya mu gufata iya mbere mu buryo bushya bwo kubwiriza mu Bugiriki—ari bwo bwo kubwiriza mu mihanda. Hanyuma, mu kwezi k’Ukwakira 1991, jye n’umugore wanjye twatangiye gukora ubupayiniya bwa bwite. Mu mezi make nyuma y’aho, byabaye ngombwa ko mbagwa umutima hakoreshejwe uburyo bwo kuyobya amaraso akanyuzwa mu miyoboro ine, ngira imigisha yo kubona bigenze neza. Muri iki gihe ubuzima bwanjye bwifashe neza urebye, kandi nashoboye kongera gukora umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza ubutumwa. Nanone kandi, ndi umusaza muri rimwe mu matorero y’i Tesalonike, kandi ngakorana na Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga mu kunganira abakeneye ubufasha bwo mu rwego rw’ubuvuzi.
Iyo nsubije amaso inyuma nkareba imibereho nagize, nibonera ukuntu gukora ibishimisha Data wo mu ijuru byagiye bimpesha ibyishimo. Nshimishwa no kuba maze igihe kinini naritabiriye itumira rye rishishikaje, rigira riti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Koko rero, iyo mbona ukwiyongera ko mu rwego rw’isi yose k’umubare w’abantu bafite imitima itaryarya baza mu muteguro wa Yehova, binsusurutsa umutima. Kwifatanya mu gikorwa cyo kubohora abantu hakoreshejwe ukuri kwa Bibiliya, maze tukabugururira uburyo bwo kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka, mu by’ukuri ni igikundiro!—Yohana 8:32; 2 Petero 3:13.
Buri gihe, tugerageza gutera abagaragu ba Yehova bakiri bato inkunga yo kwishyiriraho intego yo gukora umurimo w’igihe cyose, bakamuha igihe cyabo n’imbaraga zabo. Mu by’ukuri, kwiringira Yehova no kubonera ibyishimo byinshi cyane mu gushimisha umutima we, ni bwo buzima burangwa no kunyurwa kurusha ubundi bwose umuntu ashobora kugira!—Imigani 3:5; Umubwiriza 12:1.
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
(Uturutse ibumoso ugana iburyo)
Nkora mu gikoni cyo kuri Beteli mu mwaka wa 1965
Ntanga disikuru mu mwaka wa 1970, igihe umurimo wacu wo kubwiriza wari ubuzanyijwe
Ndi kumwe n’umugore wanjye mu mwaka wa 1959
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndi kumwe n’umugore wanjye Koula