Nahaye Yehova Ibimukwiriye
BYAVUZWE NA TIMOLEON VASILIOU
Nari nafashwe nzira kwigisha Bibiliya mu mudugudu wa Aidhonochori. Abapolisi banyambuye inkweto, maze batangira kunkubita mu bworo bw’ibirenge. Mu gihe bari bagikomeza kunkubita, ibirenge byanjye byabaye ibinya, kandi sinashoboraga kugira ububabare numva. Mbere y’uko mbasobanurira icyari cyatumye ngirirwa nabi bene ako kageni, ibyo bikaba bitari ibintu bidasanzwe mu Bugiriki muri icyo gihe, reka mbanyuriremo uko naje kuba umwigisha wa Bibiliya.
NYUMA gato y’aho mvukiye mu mwaka wa 1921, umuryango wacu wimukiye mu mujyi wa Rodholívos, ho mu majyaruguru y’u Bugiriki. Nkiri umusore, nta burere na mba nagiraga. Igihe nari mfite imyaka 11, natangiye kunywa itabi. Nyuma y’aho, naje kuba umusinzi kabuhariwe nkanakina urusimbi, kandi najyaga njya mu bitaramo bitagira rutangira hafi buri joro. Nari mfite impano mu bihereranye n’umuzika, bityo ninjiye mu itsinda ry’abaririmbyi bo mu karere k’iwacu. Mu gihe kijya kungana n’umwaka, nashoboraga gucuranga ibyuma by’umuzika by’iryo tsinda hafi ya byose. Hagati aho kandi, nashishikazwaga no kwiga kandi ngakunda ubutabera.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1940, ubwo Intambara ya Mbere y’Isi Yose yacaga ibintu, rya tsinda ryacu ryatumiriwe kujya gucuranga mu mihango yo guhamba umwana muto w’umukobwa. Ku irimbi, abavandimwe n’incuti bari barimo barira bafite agahinda kenshi cyane. Ukuntu bari bihebye mu buryo burengeje urugero byangizeho ingaruka mu buryo bwimbitse. Natangiye kwibaza nti ‘kuki dupfa? Mbese, haba hari ikindi kintu mu buzima kirenze iyi mibereho yacu y’igihe gito? Ni hehe nabona ibisubizo?’
Hashize iminsi mike nyuma y’aho, nabonye agatabo k’Isezerano Rishya ku kagege mu nzu yanjye. Narakamanuye, maze ntangira kugasoma. Igihe nasomaga amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 24:7 ku bihereranye n’ukuntu intambara mu rugero rwagutse ari ikimenyetso cyo kuhaba kwe, byatumye nsobanukirwa ko ayo magambo agomba kuba yerekeza kuri iki gihe turimo. Mu byumweru byakurikiyeho, nasomye ako gatabo k’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki incuro nyinshi.
Hanyuma, mu kwezi k’Ukuboza 1940 nasuye umuryango twari duturanye—wari ugizwe n’umugore w’umupfakazi n’abana be batanu. Mu cyumba cyo hejuru cy’inzu yabo, nahabonye udutabo twinshi, muri two hakaba hari harimo agafite umutwe uvuga ngo A Desirable Government (Ubutegetsi Bwifuzwa), kanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society. Nagumye muri icyo cyumba cyo hejuru, maze nsoma ako gatabo kose ndakarangiza. Ibyo nasomye byanyemeje mu buryo bwuzuye ko mu by’ukuri turi mu gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka,’ kandi ko bidatinze Yehova Imana azakuraho iyi gahunda y’ibintu akayisimbuza isi nshya ikiranuka.—2 Timoteyo 3:1-5; 2 Petero 3:13.
Ikintu cyangeze ku mutima mu buryo bwihariye, ni ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko abantu bizerwa bazatura iteka ryose ku isi izaba yahindutse paradizo, kandi ko imibabaro n’urupfu bitazongera kubaho ukundi muri iyo si nshya mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana (Zaburi 37:9-11, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Mu gihe nari ndimo nsoma, nashimiye Imana binyuriye mu isengesho ku bw’ibyo bintu, maze nyisaba kunyereka ibyo idusaba. Nasobanukiwe neza ko nkwiriye kwiyegurira Yehova Imana mbigiranye ubugingo bwanjye bwose.—Matayo 22:37.
Nkora Ibihuje n’Ibyo Namenye
Kuva icyo gihe, naretse kunywa itabi, ndeka gusinda, kandi mpagarika ibyo gukina urusimbi. Nakoranyije abana batanu ba wa mupfakazi hamwe na murumuna wanjye na bashiki banjye babiri bato, maze mbasobanurira ibyo nari naramenye mbikesheje ako gatabo. Bidatinze, twatangiye gukwirakwiza uduke twari tuzi. Muri ako karere twari tuzwi ku izina ry’Abahamya ba Yehova, n’ubwo tutari twarigeze duhura n’Abahamya abo ari bo bose. Tugitangira, najyaga mara amasaha asaga ijana buri kwezi mbwira abandi ibintu bihebuje nari naramenye.
Umwe mu bapadiri ba kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki wo muri ako karere, yagiye ku muyobozi mukuru w’uwo mujyi ajyanywe no kuturega. Ariko iminsi runaka mbere y’aho, hari Umuhamya ukiri muto wari warabonye ifarashi yazimiye maze ayigarurira bene yo, ibyo twe tukaba tutari tubizi. Umuyobozi mukuru w’umujyi yubahaga Abahamya bitewe n’uko uwo musore yabaye inyangamugayo, akaba ari yo mpamvu yanze kumva ibyo uwo mupadiri yamubwiraga.
Igihe kimwe ahagana mu kwezi k’Ukwakira 1941, igihe nari ndimo mbwiriza mu isoko, hari umuntu wavuze ibihereranye n’Umuhamya wa Yehova wari utuye mu mujyi twari twegeranye. Uwo yari yarahoze ari umupolisi witwaga Christos Triantafillou. Nagiye kumureba, maze nza kumenya ko yari yarabaye Umuhamya kuva mu mwaka wa 1932. Mbega ukuntu nishimye ubwo yampaga ibitabo byinshi bya kera bya Watch Tower! Mu by’ukuri, ibyo bitabo byamfashije kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
Mu mwaka wa 1943, nagaragaje ko niyeguriye Imana mbatizwa mu mazi. Icyo gihe nayoboraga ibyigisho bya Bibiliya mu midugudu itatu mu yo twari duturanye—uwitwa Dhravískos, Palaeokomi hamwe n’uwitwa Mavrolofos. Nakoreshaga igitabo La harpe de Dieu, kikaba ari cyo cyari imfashanyigisho ya Bibiliya. Amaherezo, nagize igikundiro cyo kubona amatorero ane y’Abahamya ba Yehova ashingwa muri ako karere.
Tubwiriza n’Ubwo Hari Hariho Inzitizi
Mu mwaka wa 1944, u Bugiriki bwabohojwe mu maboko y’u Budage bwari bwarabwigaruriye, maze hashize igihe runaka nyuma y’aho, dutangira kujya dukorana n’ibiro by’ishami rya Watch Tower Society muri Athène. Ibiro by’ishami byantumiriye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu ifasi itari yarigeze ibwirizwamo ubutumwa bw’Ubwami. Maze kwimukirayo, namaze amezi atatu nkora mu isambu ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, hanyuma igihe cy’umwaka cyari gisigaye nkimara nkora umurimo wo kubwiriza.
Muri uwo mwaka, nagize imigisha yo kubona mama abatizwa, kimwe na wa mugore w’umupfakazi n’abana be, uretse umukobwa we w’umuhererezi witwa Marianthi, wari warabatijwe mu mwaka wa 1943, maze akaza kuba umugore wanjye nkunda mu kwezi k’Ugushyingo muri uwo mwaka. Hashize imyaka mirongo itatu nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1974, data na we yabaye Umuhamya wabatijwe.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1945, twabonye fotokopi ya mbere y’Umunara w’Umurinzi tuyohererejwe n’ibiro by’ishami. Ingingo yayo y’ibanze yari ifite umutwe uvuga ngo “Mugende, Muhindure Amahanga Yose Abigishwa” (Matayo 28:19, The Emphatic Diaglott). Jye na Marianthi twahise tuva iwacu, tujya gukorera mu mafasi ya kure, mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Strymon. Nyuma y’aho, hari abandi Bahamya badusanzeyo.
Incuro nyinshi twajyaga tugenda tutambaye inkweto kugira ngo tugere mu mudugudu runaka, tugakora urugendo rw’ibirometero byinshi duca mu bihanamanga kandi tugaterera imisozi. Ibyo twabikoreraga kurondereza inkweto zacu, bitewe n’uko iyo zasazaga tutabaga dufite izindi zo kuzisimbura. Mu myaka ya 1946 kugeza mu mwaka wa 1949, intambara yashyamiranyaga abenegihugu yacaga ibintu mu Bugiriki, kandi gukora ingendo byari birimo akaga cyane. Kubona imirambo irambaraye mu muhanda rwagati byari ibintu bisanzwe.
Aho kugira ngo ducibwe intege n’iyo mimerere igoranye, twakomeje gukorana umwete. Incuro nyinshi, nagiraga ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi, we wanditse agira ati “naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe. Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza” (Zaburi 23:4). Muri icyo gihe, akenshi twajyaga tumara ibyumweru byinshi tutagera imuhira, kandi rimwe na rimwe najyaga mara amasaha agera kuri 250 mu kwezi nkora umurimo.
Umurimo Wacu Muri Aidhonochori
Umwe mu midugudu twasuye mu mwaka wa 1946, ni uwitwa Aidhonochori, uri ku musozi muremure. Aho ngaho, twahahuriye n’umugabo watubwiye ko muri uwo mudugudu hari hari abagabo babiri bifuzaga kumva ubutumwa bwa Bibiliya. Ariko kandi, kubera ko uwo mugabo yatinyaga abaturanyi be, yanze kutwereka aho abo bagabo baherereye. Ibyo ari byo byose twashoboye kugera iwabo, kandi batwakiranye ikaze. Mu by’ukuri, nyuma y’iminota mike gusa, icyumba cy’uruganiriro cyari kimaze kuzura abantu! Bari bene wabo cyangwa incuti za bugufi. Natangajwe rwose no kubona ukuntu bari bicaye bitonze kandi baduteze amatwi. Bidatinze, twaje kumenya ko bari baramaze igihe bategerezanyije amatsiko kuzahura n’Abahamya ba Yehova, ariko mu gihe u Bugiriki bwari bwarigaruriwe n’u Budage, nta n’umwe wari uri muri ako karere. Ni iki cyari cyarabyukije ugushimishwa kwabo?
Abo batware b’imiryango uko ari babiri bari barahoze bakomeye mu ishyaka ry’Abakomunisiti ryo muri ako karere, kandi ni bo bari barinjije ibitekerezo by’ubukomunisiti mu baturage. Ariko nyuma y’aho, baje kubona igitabo cyitwa Government (Ubutegetsi), cyanditswe na Watch Tower Society. Bamaze kugisoma, ingaruka zabaye iz’uko bemeye badashidikanya ko ibyiringiro rukumbi by’ubutegetsi butunganye kandi bukiranuka, ari Ubwami bw’Imana.
Twaricaye tuganira n’abo bagabo hamwe n’ncuti zabo kugeza saa sita z’ijoro. Banyuzwe mu buryo bwuzuye n’ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo bari bafite. Ariko kandi, nyuma y’aho gato, Abakomunisiti bo muri uwo mudugudu barangambaniye ngo banyice, kubera ko batekerezaga ko ngo ari jye wari waratumye abahoze ari abayobozi babo bahindura idini. Mu buryo butari bwitezwe, mu bari bateraniye aho kuri uwo mugoroba wa mbere, hari harimo na wa mugabo wari wambwiye ibihereranye n’abantu bashimishijwe muri uwo mudugudu. Amaherezo, yagize amajyambere mu bihereranye n’ubumenyi bwa Bibiliya, arabatizwa, maze nyuma y’aho aza kuba umusaza w’Umukristo.
Dutotezwa mu Buryo bwa Kinyamaswa
Nyuma gato y’aho duhuriye n’abo bagabo bari barahoze ari Abakomunisiti, abapolisi babiri biroshye mu nzu twari turimo tuyoboreramo amateraniro. Badufashe turi bane badutunze imbunda, maze baradushorera batujyana ku biro by’abapolisi. Umupolisi w’umuriyetona twahasanze, wari ufitanye imishyikirano ya bugufi n’abakuru ba kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki, yaradututse biratinda. Amaherezo yarabajije ati “ndabagenza nte?”
Abandi bapolisi bari bahagaze inyuma yacu bavugiye icyarimwe bati “reka tubakubite iz’akabwana.”
Icyo gihe byari bigeze mu gicuku. Abo bapolisi badufungiraniye mu nzu yo hasi, maze bajya mu kabari kari ku muryango ukurikiraho. Bamaze gusinda, baragarutse maze banjyana mu nzu yo hejuru.
Maze kubona imimerere bari barimo, natekereje ko bashoboraga no kunyica igihe icyo ari cyo cyose. Bityo, nasenze Imana nyisaba kumpa imbaraga zo kwihanganira ikintu cyose cyashoboraga kungeraho. Bafashe inkoni z’ibiti, maze nk’uko nabibabwiye ngitangira, batangira kunkubita mu bworo bw’ibirenge. Hanyuma y’ibyo, bankubise umubiri wose, hanyuma barangarura banjugunya muri ya nzu yo hasi. Hanyuma, bavanyemo undi wari ufunzwe maze batangira kumukubita.
Hagati aho, nakoresheje ubwo buryo nari mbonye kugira ngo ntegurire abandi Bahamya babiri bari bakiri bato kuza guhangana n’ibigeragezo byari bibategereje. Ariko abo bapolisi bahisemo kongera kunzamura mu nzu yo hejuru. Banyambitse ubusa, maze batanu muri bo bamara igihe kijya kungana n’isaha bankubita, banyukanyuka umutwe bakoresheje ibikweto byabo bya gisirikare. Hanyuma, banjugunye ku madarajya, aho namaze amasaha agera hafi kuri 12 nsa n’uwapfuye.
Igihe amaherezo twarekurwaga, hari umuryango umwe wo muri uwo mudugudu waducumbikiye iryo joro kandi utwitaho. Ku munsi wakurikiyeho, twafashe inzira dusubira iwacu. Twari twanegekaye cyane kandi twarembejwe n’izo nkoni, ku buryo urwo rugendo ubusanzwe rwamaraga amasaha abiri ku maguru, rwadutwaye amasaha umunani. Nari nabyimbaganye cyane bitewe n’inkoni nari nakubiswe, ku buryo Marianthi yanyobewe.
Habaho Ukwiyongera n’Ubwo Twarwanywaga
Mu mwaka wa 1949, mu gihe intambara yari ishyamiranyije abenegihugu yari igikomeza, twimukiye i Tesalonike. Nahawe inshingano yo kuba ufasha umukozi w’itorero muri rimwe mu matorero ane yo muri uwo mujyi. Nyuma y’umwaka umwe, itorero ryariyongereye cyane ku buryo twashinze irindi, maze mpabwa inshingano yo kuba umukozi w’itorero, cyangwa umugenzuzi uhagarariye itorero. Nyuma y’umwaka umwe, iryo torero rishya ryari riri hafi kwikuba incuro ebyiri, hanyuma haza gushingwa irindi torero!
Abaturwanyaga barakajwe n’ukwiyongera kw’Abahamya ba Yehova muri Tesalonike. Umunsi umwe mu mwaka wa 1952, ubwo nari ngarutse imuhira mvuye ku murimo, nasanze inzu yacu yatwitswe ihinduka umuyonga. Marianthi yari yashoboye gukiza amagara ye gusa. Mu materaniro yo kuri uwo mugoroba, byabaye ngombwa ko dusobanura impamvu twari twambaye imyenda yanduye—twari twatakaje ibindi bintu byose. Abavandimwe bacu b’Abakristo bumvaga cyane imimerere twarimo, kandi baduteye inkunga.
Mu mwaka wa 1961, nahawe inshingano yo gukora umurimo wo gusura amatorero, buri cyumweru nkajya nsura itorero rimwe kugira ngo nkomeze abavandimwe mu buryo bw’umwuka. Mu gihe cy’imyaka 27 yakurikiyeho, jye na Marianthi twasuye uturere n’intara muri Macédoine, Thrace na Thessaly. N’ubwo uhereye mu mwaka wa 1948 umukunzi wanjye Marianthi yasaga n’uwahumye rwose, yakomeje gukorana nanjye abigiranye ubutwari, yihanganira ibintu byinshi bigerageza ukwizera. Na we yagiye afatwa, akajyanwa mu nkiko, kandi yafunzwe incuro nyinshi. Hanyuma ubuzima bwe bwatangiye kugenda buzahara, maze apfa mu mwaka wa 1988, nyuma y’igihe kirekire yamaze ahanganye n’indwara ya kanseri.
Muri uwo mwaka, nahawe inshingano yo kuba umupayiniya wa bwite i Tesalonike. Ubu, nyuma y’imyaka isaga 56 maze nkorera Yehova, ndacyashobora gukorana umwete no kwifatanya mu bice byose bigize umurimo. Rimwe na rimwe, hari ubwo najyaga nyoborera abantu bashimishijwe ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 20 buri cyumweru.
Naje kubona ko mu by’ukuri ari bwo tugitangira porogaramu ikomeye yo kwigisha izakomereza mu isi nshya ya Yehova, kandi ikazakomeza mu gihe cy’imyaka igihumbi. Numva ko iki atari cyo gihe tugomba kudohoka, ngo ibyo dushoboye gukora uyu munsi tubishyire ejo, cyangwa se ngo dukoreshe igihe cyacu duhaza ibyo kamere yacu irarikira. Nshimira Imana kuba yaramfashije gusohoza ibyo nayisezeranyije ngitangira, kubera ko mu by’ukuri dukwiriye kwiyegurira Yehova kandi tukamukorera tubigiranye ubugingo bwacu bwose.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ntanga disikuru mu gihe umurimo wacu wo kubwiriza wari warabuzanyijwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe n’umugore wanjye Marianthi