ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/10 pp. 26-27
  • Ibisakuzo Biva ku Mana Hamwe n’Umugambi Wayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibisakuzo Biva ku Mana Hamwe n’Umugambi Wayo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibisakuzo byo Muri Bibiliya Ni Byinshi
  • Dusobanukirwe Amabanga Yera
  • Guhishura “Amagambo Ahishwe”
  • Duhange Amaso Umucyo
  • Unguka Ubwenge Kandi Wemere Gucyahwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “[Mana] ohereza umucyo wawe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ibanga Abakristo Batagomba Kubika!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Yehova—Imana Ihishura Amabanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/10 pp. 26-27

Ibisakuzo Biva ku Mana Hamwe n’Umugambi Wayo

IYO umuntu atazi uko bacyica, icyo gihe kiba ari ingorabahizi; ariko iyo umuntu akizi, icyo gihe ntikiba ari ingorabahizi. Icyo ni igiki? Ni igisakuzo.

Mu muryango w’abantu bo muri iki gihe bashaka cyane ibintu by’ukuri bifatika, usanga abantu basa n’aho babona ko ibisakuzo ari umukino w’abana, ariko dukurikije uko igitabo cyitwa The Interpreter’s Dictionary of the Bible kibivuga, mu bihe bya kera gusakuza “bwari uburyo bwo kugerageza ubwenge.”​—Gereranya n’Imigani 1:5, 6.

Aho kugira ngo Yehova avuge ibyo ashaka cyangwa umugambi we mu buryo bweruye, rimwe na rimwe yagiye ahisha amagambo ye y’ubuhanuzi ku bwende bwe, agakoresha uburyo bwo kugereranya n’ibintu, “amagambo ahishwe” akayavuga mu buryo bw’amarenga, cyangwa mu bisakuzo bikomeye (Zaburi 78:2, King James Version; Kubara 12:8, The Emphasized Bible). Mu by’ukuri, n’ubwo ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo igisakuzo rikoreshwa incuro 17 gusa muri Bibiliya, Ibyanditswe byuzuyemo ibisakuzo n’imigani rwose.

Ibisakuzo byo Muri Bibiliya Ni Byinshi

Umwami Salomo avugwaho kuba yari ashoboye gusubiza ndetse n’ibibazo binaniranye, cyangwa ibisakuzo bamuzaniraga. (1 Abami 10:1, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Nta gushidikanya, ibyo byaterwaga n’ubwenge yari yarahawe n’Imana. Niba hari ukuri uko ari ko kose kuboneka mu nkuru z’abahanga mu by’amateka bo mu gihe cya kera zivuga ko hari igihe Salomo yananiwe kwica igisakuzo cy’Umwami Hiramu w’i Tiro, birashoboka ko ibyo byaba byarabayeho nyuma y’aho atakarije umwuka wa Yehova bitewe n’ubuhakanyi bwe. Mu buryo nk’ubwo, Umucamanza Samusoni yagaragaje ko yakundaga gusakuza cyane. Igihe kimwe, ubwo yari yujujwe imbaraga n’umwuka wera, igisakuzo cyamuhaye uburyo bwo guca igikuba mu mitima y’abanzi b’Imana.​—Abacamanza 14:12-19.

Ariko kandi, ibisakuzo byinshi byo muri Bibiliya, bifitanye isano n’imigambi ya Yehova mu buryo butaziguye. Urugero, reka dusuzume ibivugwa mu Itangiriro 3:15. Ubwo buhanuzi, ari na bwo bugize urufatiro rw’umutwe mukuru wa Bibiliya, ubwabwo ni ikintu kirimo amayoberane, ni “ibanga ryera” (Abaroma 16:25, 26, NW). Uretse ibyo kuba intumwa Pawulo yarerekwaga kandi igahishurirwa ibintu ndengakamere, hari n’ibindi ibintu bimwe na bimwe bigize umugambi w’Imana yabonaga, ibireba ari “ibirorirori,” cyangwa “amagambo ahishwe,” bifashwe uko byakabaye (1 Abakorinto 13:12; 2 Abakorinto 12:1-4). Bite se ku bihereranye n’ibitekerezo bitagira ingano byo gufindafinda byagiye bitangwa ku mubare w’amayobera w’inyamaswa​—“magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu”​—umubare uvugwa mu Byahishuwe 13:18 mu buryo butunguranye kandi nta bindi bisobanuro bitanzwe? Ni nde ushobora gusobanura ibyo bisakuzo biva ku Mana, kandi se, bigamije iki?

Dusobanukirwe Amabanga Yera

Kuri benshi muri twe, kureba ni cyo cyumviro cy’agaciro kenshi kurusha ibindi byumviro byacu uko ari bitanu. Ariko kandi, hatabayeho urumuri, amaso y’umuntu ashobora kutagira icyo amara rwose. Twaba dusa n’aho turi impumyi. Ni na ko bimeze ku bwenge bw’abantu. Bufite ubushobozi butangaje bwo guhuza ibintu bitandukanye bigize ikibazo, bugakora ibintu mu buryo buhuje n’ubwenge, bityo bugashobora gusobanura ibibazo by’ingorabahizi. Icyakora, hari ikindi kintu kirenzeho gikenewe kugira ngo dusobanukirwe amabanga yera. N’ubwo abandi bashobora kwica ibisakuzo byasakujwe muri Bibiliya, Umwanditsi wayo, ari we Yehova, Imana y’umucyo, ni we wenyine ushobora guhishura ibisobanuro by’icyo ibyo bisakuzo bigamije.​—1 Yohana 1:5.

Ikibabaje ariko, ni uko akenshi usanga abantu ari abibone cyane kandi ari ibyigenge, ku buryo banga gutegereza ko Yehova abaha ibisubizo. Hari abantu batewe amatsiko n’amayobera, bajya gushakira ibisubizo hanze y’Ijambo ry’Imana, bakaba barabikoraga bishakira ikintu cyakangura ubwenge bwabo, ariko bakaba byanze bikunze atari ko bashakishaga ukuri. Urugero, inyigisho z’Abayahudi zishingiye ku mayobera ziboneka mu gitabo cyitwa Cabala, zatanze ibisobanuro byo mu rwego rwa maji by’imibare hamwe n’inyuguti za alefu z’Igiheburayo. Ku rundi ruhande, Abayoboke ba filozofiya yitwaga gnosticisme bo mu kinyejana cya kabiri, bakoresheje Ibyanditswe bya Giheburayo n’ibya Kigiriki kugira ngo bagerageze gutahuramo ibisobanuro bihishwe.

Ariko kandi, ubwo bushakashatsi bwose bwatumye barushaho kwiroha mu mihango cyangwa imiziririzo ya gipagani, maze bitarura ukuri guturuka ku Mana. Abayoboke b’iyo filozofiya ya gnosticisme baravuga bati ‘niba isi yuzuye ibibi, noneho Umuremyi wayo, ari we Yahweh, ntashobora kuba Imana nziza.’ Mbese, uwo ni wo mwanzuro mwiza kurusha iyindi bashoboraga gutanga? Mbega ukuntu ibitekerezo by’abantu bigarukira hafi! Igihe intumwa Pawulo yarwanyaga ibitekerezo by’ubuhakanyi, nyuma y’aho byaje gutezwa imbere n’udutsiko twari dushingiye kuri filosofiya ya gnosticisme, ntibitangaje kuba yaratanze umuburo itajenjetse mu nzandiko zayo wo “kudatekereza ibirenze ibyanditswe”!​—1 Abakorinto 4:6.

Guhishura “Amagambo Ahishwe”

Ariko se koko, kuki Imana y’umucyo yari kuvuga “amagambo ahishwe” mu buryo ubwo ari bwo bwose? Imiterere y’igisakuzo ubwacyo, ikangura ibitekerezo by’umuntu hamwe n’ubushobozi bwo kugera ku mwanzuro, ahereye ku bintu runaka. Bityo, kubera ko byagiye bishyirwa hirya no hino mu Byanditswe nk’ibirungo biryoshye bishyirwa mu biryo byiza cyane, rimwe na rimwe byagiye bikoreshwa gusa kugira ngo bibyutse ugushimishwa k’umuntu cyangwa kugira ngo ubutumwa bubikubiyemo burusheho gushishikaza. Muri iyo mimerere, ubusanzwe ibisobanuro bihita bitangwa nyuma y’aho.​—Ezekiyeli 17:1-18; Matayo 18:23-35.

Yehova atanga ubwenge abigiranye ubuntu, ariko ntapfa kubuha ubonetse wese (Yakobo 1:5-8). Dufate urugero rw’igitabo cy’Imigani, igitabo cyahumetswe kirimo amagambo menshi y’amarenga abantu bamwe na bamwe bashobora kubona ko ari ibisakuzo. Kugira ngo umuntu ayasobanukirwe, bisaba igihe no kuyatekerezaho. Ariko se, ni bangahe usanga bifuza gushyiraho iyo mihati? Ubwenge bukubiyemo bubonwa gusa n’abantu bifuza gucukumbura kugira ngo babubone.​—Imigani 2:1-5.

Mu buryo nk’ubwo, Yesu yakoreshaga imigani kugira ngo agaragaze imimerere y’umutima y’ababaga bamuteze amatwi. Wasangaga abantu bamukikije ari benshi. Bashimishwaga n’inkuru ze. Bakundaga ibitangaza bye. Ariko se, ni bangahe babaga biteguye guhindura imibereho yabo ngo bamukurikire? Mbega ukuntu abigishwa ba Yesu bo atari uko bari bameze, bo bashakaga buri gihe gusobanukirwa inyigisho za Yesu kandi bakaba bariyanze babigiranye ubushake kugira ngo bamukurikire!​—Matayo 13:10-23, 34, 35; 16:24; Yohana 16:25, 29.

Duhange Amaso Umucyo

Hari igitabo kimwe kigira kiti “gushishikazwa n’ibisakuzo, bisa n’aho bihurirana n’ibihe byo gukanguka mu bwenge.” Muri iki gihe, dufite igikundiro gikomeye cyo kuba turi mu gihe ‘umucyo [wo mu buryo bw’umwuka] wabibiwe’ ubwoko bw’Imana (Zaburi 97:11; Daniyeli 12:4, 9). Mbese, dushobora gutegereza twihanganye ko Yehova ahishura imigambi ye akurikije ingengabihe ye? Icy’ingenzi kurushaho, mbese, duhita tugira icyo dukora kugira ngo duhindure imibereho yacu iyo tumenye ukuntu twarushaho guhuza mu buryo bwuzuye n’ibyo Imana ishaka byahishuwe (Zaburi 1:1-3; Yakobo 1:22-25)? Niba tubikora, Yehova azaha imigisha imihati dushyiraho, ku buryo, nk’uko indorerwamo z’amaso zifasha umuntu ureba ibirorirori, umwuka wera uzatuma amaso yacu y’ubwenge abona isura nziza yuzuye y’umugambi w’Imana, bitume turushaho kureba kure mu buryo bw’umwuka.​—1 Abakorinto 2:7, 9, 10.

Koko rero, ibisakuzo byo mu Byanditswe bihesha Yehova ikuzo, we ‘Uhishura ibihishwe’ (Daniyeli 2:28, 29). Byongeye kandi, ni n’Ugenzura imitima (1 Ngoma 28:9). Ntitwagombye gutangazwa no kumenya ko buri gihe umucyo w’ukuri uva ku Mana wagiye wiyongera buhoro buhoro (Imigani 4:18; Abaroma 16:25, 26). Aho gushaka ubumenyi ku byerekeranye ibintu byimbitse by’Imana, binyuriye ku nyigisho z’amayobera cyangwa ku bwenge bw’abantu bugarukira hafi, ibyo bikaba biyobora gusa ku bintu bitagira umumaro, nimucyo dutegereze tubigiranye icyizere ko Yehova Imana azatanga umucyo w’ukuri ku bihereranye n’“amagambo [ye] ahishwe,” amenyesha abagaragu be bizerwa imigambi ye ihebuje mu gihe yagennye.​—Amosi 3:7; Matayo 24:25-27.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 26 yavuye]

Biblia Hebraica Stuttgartensia, Deutsche Bibelgesellschaft Stuttgart

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze