ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/94 p. 8
  • Igitabo Gitanga Ubuyobozi Nyakuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo Gitanga Ubuyobozi Nyakuri
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Agaciro ka Bibiliya mu Isi ya None
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Bibiliya—Ubuyobozi bw’Imana Bwagenewe Abantu Bose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Gufasha Abandi Kugira Ngo Bamenye Ubutunzi Buhambaye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ijambo ry’Imana Ritanga Ubuyobozi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 4/94 p. 8

Igitabo Gitanga Ubuyobozi Nyakuri

1 Mu kinyejana gishize, isi yagize ihinduka mu buryo butangaje. N’ubwo amajyambere ahambaye yagezweho mu by’itumanaho, mu by’ubuvuzi, no mu byo gutwara ibintu n’abantu, imibereho yo mu muryango igenda irushaho kononekara. Abantu babarirwa muri za miriyoni bemera kuyoborwa na filozofiya y’abantu igenda ihindagurika.

2 Muri iyi si igenda ihindura isura vuba na vuba, ubwoko bwa Yehova bwagiye bubonera inyungu nyinshi mu gukurikiza Ijambo rye. Mu myaka ibarirwa mu bihumbi, nta bwo Bibiliya yigeze ihinduka, kandi inama zayo ziracyari ingirakamaro cyane kurusha izindi zose mu kudufasha guhangana n’ibibazo bitwugarije. Ni gute dushobora gufasha abantu bashimishijwe kugira ngo bamenye ko Bibiliya itanga ubuyobozi nyakuri muri ibi bihe bya none?

3 Niba ubwo wasuraga umuntu ku ncuro ya mbere waramusigiye inkuru y’Ubwami “Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya,” ushobora gusubira kumusura maze ukavuga uti

◼ “Kubera ko Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko ikubiyemo ubutumwa bukomoka ku Mana ubwayo, kandi ikaba idusezeranya ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’amahoro, mbese, urumva tutari dukwiriye kurushaho gusesengura kugira ngo turusheho kumenya iby’ayo masezerano? [Reka agire icyo abivugaho.] Reba icyo Bibiliya ivuga ku byerekeye isi nshya yasezeranijwe. [Soma kandi ugire icyo uvuga ku biri ku ipaji ya 3 y’inkuru y’Ubwami uhereye ku mutwe muto uvuga ngo “Imibereho mu Isi Nshya y’Imana.”] Hanyuma, ushobora gushyiraho urufatiro rwo kuzongera kumusura ikindi gihe usuzuma ipaji ya 5 y’inkuru y’Ubwami, cyangwa ukoresha ipaji ya 161 y’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, wongera kugaragaza ibyiringiro bihebuje Bibiliya iha abantu.

4 Niba igitabo “La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?” ari cyo cyatanzwe kandi nyir’inzu akaba yari yarishimiye agaciro ka Bibiliya, kandi ukaba waribanze ku mahame yihariye aboneka mu gice cya 12, ushobora kuvuga uti

◼ “Dushimishwa n’ibintu bidufitiye akamaro muri iki gihe, si byo? Mbese, uremera ko gukuraho urugomo n’intambara bishoboka? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyaba abantu bigaga kubana mu mahoro n’abo mu yandi mahanga hamwe n’abo badahuje ubwoko, ibyo byaba ari intangiriro nziza, si byo? [Reka asubize.] Bibiliya yahanuye ibihuje n’ibyo.” [Soma Yesaya 2:2, 3.] Ushobora gukoresha ingingo z’inyongera zifitanye isano na byo uzivanye mu gitabo Comment raisoner ku mapaji ya 337-39 kugira ngo werekane ibyo Ubwami bw’Imana buzasohoza. Hanyuma, umubaze uti “mbese, waba warigeze kwibaza igihe ibyo bizasohorera?” Mubwire ko wakwishimira kuzagaruka kumusura, noneho mugakomeza gusuzuma icyo kibazo ku munsi waba umunogeye.

5 Niba waramusigiye “Traduction du monde nouveau,” ushobora kugaruka kumusura maze ukavuga uti

◼ “Mu gihe wasomaga Bibiliya nagusigiye, ushobora kuba wariboneye ko ikoresha izina bwite ry’Imana ahantu hose. Icyo ni ikintu cy’ingenzi cy’akarusho kidafitwe n’ubundi buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya. N’ubwo abantu bamwe na bamwe bashobora gushidikanya ku bihereranye no gukoresha izina rya Yehova, tugomba kuzirikana ko hashize igihe kirekire ahishuye izina rye, kandi yateye abagaragu be inkunga yo kurikoresha kugira ngo rimugaragaze ko ari we Mana y’ukuri kandi nzima. Reba icyo umwanditsi wa Zaburi yanditse muri Zaburi 83:19 (umurongo wa 18 muri Bibiliya Yera).” Soma uwo murongo w’Ibyanditswe, hanyuma, ureke nyir’inzu agire icyo abivugaho. Ukurikije ugushimishwa kugaragagajwe, ushobora gukoresha ibitekerezo by’inyongera biboneka munsi y’umutwe uvuga ngo “Yehova,” uhereye ku ipaji ya 195 y’igitabo Comment raisonner.

6 Bibiliya yonyine ni yo itanga ubuyobozi umuntu akeneye (Yer 10:23). Kwiga Ijambo ry’Imana ni bwo buryo bwonyine bwo kumenya imigambi yayo no kwemerwa na yo. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tugire umwete wo gutumira abandi kugira ngo na bo babonere inyungu mu nama zaryo zirangwamo ubwenge kandi z’ingirakamaro.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze