ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/94 p. 8
  • Agaciro ka Bibiliya mu Isi ya None

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agaciro ka Bibiliya mu Isi ya None
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya—Ubuyobozi bw’Imana Bwagenewe Abantu Bose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Igitabo Gitanga Ubuyobozi Nyakuri
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ibyerekeye Umwana w’Imana, Ari We Yesu Kristo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Fasha Abantu Bagereranywa n’Intama Kugira Ngo Bubake ku Rufatiro Rukomeye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 4/94 p. 8

Agaciro ka Bibiliya mu Isi ya None

1 Muri iki gihe, hari benshi babona ko Bibiliya ari igitabo kitagihuje n’igihe tugezemo kandi kikaba kibuzemo ukuri. N’ubwo mu mateka yose ari cyo gitabo cyakwirakwijwe cyane kandi kigahindurwa mu zindi ndimi kurusha ibindi byose, nyamara kandi gisomwa n’abantu bake ugereranyije, kandi abagikurikiza ubuyobozi bwacyo ni mbarwa.

2 Ibinyuranye n’ibyo ariko, twebwe duha agaciro Bibiliya tubona ko ari Ijambo ry’Imana. Hari ibihamya byerekana ko ari iy’ukuri ku bihereranye n’amateka. Byongeye kandi, uguhuza kwayo gutangaje, ubuhanuzi bwayo, ubwenge bwayo, no kuba ifite ububasha bwo gutuma abantu bakora ibyiza mu mibereho yabo, byose bigaragaza ko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana’ (2 Tim 3:16). Ibyo twiboneye ku giti cyacu n’ukuntu twishimira iyo mpano ihebuje, byagombye gutuma dutera abandi inkunga yo kugenzura kugira ngo bamenye agaciro kayo nyakuri.

3 Uburyo bumwe bwo gutangiza ibiganiro bushobora kuba ubu bukurikira:

◼ “Kubera ibibazo bikomeye byugarije ikiremwamuntu, abantu benshi basanga bigoye kwiringira iby’igihe kizaza. Wowe, ibyo ubyumva ute? [Reka asubize.] Reba umutwe w’iyi nkuru y’Ubwami uvuga ngo “Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya.” Erekeza ibitekerezo bye ku ishusho iri ku gifubiko, maze usome paragarafu ya mbere n’iya kabiri ziri ku ipaji ya 2. Nimusuzume imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe itsindagiriza ko ibyo ari isezerano ry’Imana. Niba bishoboka, mugerageze gusuzuma paragarafu zose ziri munsi y’umutwe muto wa mbere. Kora gahunda yo gusubira kumusura kugira ngo mukomeze gusuzuma iyo nkuru y’Ubwami—wenda wakoresha umwe mu mitwe mito mu buryo bw’ikibazo kugira ngo utume ashimishwa.

4 Ubundi buryo bwo gutangiza ibiganiro bushobora kuba bumeze nk’ubu bukurikira:

◼ “Mbese, ntiwemera ko abantu bakeneye ubuyobozi kugira ngo bakemure ibibazo bahanganye na byo mu buzima? [Reka asubize.] Mu bihe byashize, abantu bakundaga kwitabaza Bibiliya kugira ngo babone ubuyobozi, none ubu ibihe byarahindutse. Mbese, uratekereza ko Bibiliya ari ingirakamaro muri iki gihe? [Reka asubize.] Reba ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16. [Hasome.] Nta bwo Ijambo ry’Imana ryanditswe ridufasha mu gufata ibyemezo birangwamo ubwenge gusa, ahubwo rinatuma tugira ibyiringiro bihamye ku bihereranye n’igihe kizaza.” Soma Yohana 17:3. Noneho, ushobora kumwerekeza ku ngingo imwe cyangwa ebyiri zihariye uzaba wabanje gutoranya mu gitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? kugira ngo umwereke agaciro ka Bibiliya.

5 Wenda ushobora kubona ko byaba ingirakamaro ukoresheje bumwe mu buryo bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe ku ipaji ya 10 n’iya 11 z’igitabo Comment raisonner munsi y’umutwe muto uvuga ngo “Bibiliya/Imana.” Ibitekerezo by’inyongera biboneka ku mapaji ya 51-60 bishobora kukugirira akamaro mu gusubiza ibibazo bya ba nyir’inzu cyangwa mu gutsinda imbogamirabiganiro zabo.

6 Gutanga Traduction du monde nouveau: Mu gihe dusuye umuntu ku ncuro ya mbere cyangwa mu gihe twasubiye kumusura, dushobora kumuha Traduction du monde nouveau. Ushobora kubaza nyir’inzu niba afite Bibiliya kandi niba abona ko kuyisoma bimworohera. Ukurikije igisubizo atanze, erekeza ibitekerezo bye ku bintu bimwe na bimwe by’ingirakamaro bya Traduction du monde nouveau. Ushobora gutsindagiriza igitekerezo kimwe cyangwa bibiri uvanye ku mapaji ya 408-411 y’igitabo Comment raisonner.

7 Ba maso kugira ngo igihe uburyo bubonetse utere abantu inkunga yo gusoma Bibiliya. Fasha abantu bashimishijwe kugira ngo bubahe kandi bakunde Ijambo ry’Imana ryanditswe. Nibashyira mu bikorwa amahame yaryo mu mibereho yabo bwite, kandi bakagira ubumenyi bw’ukuri, bazabona inyungu nyinshi muri iki gihe no mu gihe kizaza.—Zab 119:105.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze