Itegurire Uburyo Bwawe bwo Gutanga Amagazeti
1 Twishimira amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! kubera ko aba akubiyemo ingingo zije mu gihe gikwiriye kandi zubaka, zivuga buri kantu kose uhereye ku bintu birebana n’isi kugeza ku mayoberane y’Imana (1 Kor 2:10). Twese twibuka ibintu byinshi bishya kandi byubaka twasomye muri ayo magazeti Yehova arimo akoresha mu guhishura ukuri buhoro buhoro ukuri (Imig 4:18). Turifuza gushishikarira kuyatanga mu buryo bwagutse uko bishoboka kose. Kora uko ushoboye kugira ngo usabe gukoresha za abonema uku kwezi.
2 Genzura Ifasi Yawe: Abantu baba mu ifasi ni abantu bateye bate? Niba baba bahuze buri gihe, ushobora gukenera gutegura ikiganiro kigufi kandi kigusha ku ngingo. Niba ufite ifasi aho abantu badahuze, ushobora kuvuga byinshi kurushaho. Mu gihe ba nyir’inzu benshi bakora ku manywa, ushobora kugira ingaruka nziza kurushaho mu gihe ubasuye imuhira iwabo nyuma ya saa sita cyangwa nimugoroba hakibona. Bamwe ushobora kubageraho ku manywa binyuriye mu gutanga ubuhamya mu mihanda cyangwa mu gihe ukora umurimo iduka ku rindi. Ababwiriza bamwe baboneye ingaruka nziza mu kwegera abantu mu buryo bufatiweho kuri parikingi z’imodoka no mu busitani.
3 Menya Neza Ayo Magazeti: Hita usoma buri numero ukimara kuyibona. Hitamo ingingo utekereza ko zishobora gushishikaza abantu bo mu ifasi yawe. Ni ibihe bintu bibareba? Reba ingingo yihariye ushobora kuvuga uyivanye mu igazeti uteganya gutanga. Tekereza ku kibazo ushobora kuzamura kugira ngo ubyutse ugushimishwa. Hitamo umurongo w’Ibyanditswe ukoreshejwe mu gihe gikwiriye ugomba gusomerwa nyir’inzu mu gihe ubonye uburyo bwo kubikora. Tekereza ku cyo ushobora kuvuga kugira ngo ushyireho urufatiro rwo gusubira gusura.
4 Tegura Amagambo Yawe yo Gutangiza: Hitamo witonze amagambo uteganya gukoresha kugira ngo ubibwire kandi utangize ikiganiro. Bamwe bagize ingaruka nziza batangiza aya magambo akurikira: “nasomye ingingo ishishikaje muri iyi gazeti, none nifuza kuyigeza ku bandi.” Benshi batangiza ikibazo kiganisha ku ngingo bifuza gukoresha. Urugero:
5 Niba utsindagiriza ingingo ivuga ibihereranye n’ukwiyongera k’ubwicanyi, ushobora kubaza uti:
◼ “Byazadusaba iki kugira ngo dushobore kuryama nijoro nta bwoba bwo kwibwa cyangwa kugirirwa nabi?” Sobanura ko ufite ibisobanuro bihereranye n’umuti w’icyo kibazo. Vuba hano, uwo muti uzanavanaho burundu imvururu mu bantu z’uburyo ubwo ari bwo bwose. Erekeza ku kintu runaka kiri mu igazeti gitanga ibyo byiringiro. Mu gihe usubiye gusura, ushobora kwerekeza ibitekerezo bya nyir’inzu ku gice cya 1 cy’igitabo Ubumenyi.
6 Mu gihe utanga igazeti ivuga ibihereranye n’imibereho yo mu muryango, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Ababyeyi benshi babonye ko ari ikibazo kitoroshye na busa gutunga umuryango muri iyi minsi. Hari ibitabo byinshi byagiye byandikwa kuri iyo ngingo, ariko n’abahanga ntibabyumvikanaho. Mbese, haba hari uwashobora gutanga ubuyobozi bwiringirwa?” Mugezeho igitekerezo cyihariye kivuye mu igazeti kigaragaza inama zirangwa n’ubwenge ziboneka muri Bibiliya. Igihe usubiye gusura, suzuma ibitekerezo bishingiye mu Byanditswe bihereranye no kurera abana byasuzumwe mu gitabo Ubumenyi, ku mapaji ya 145-8.
7 Igihe utanga igazeti ivuga ibihereranye n’ikibazo kirebana n’imibereho y’abantu muri rusange, ushobora kuvuga utya uti:
◼ “Abantu benshi bumva batsikamiwe bitewe n’ibihe birushya turimo. Mbese, utekereza ko Imana yageneye abantu kubaho muri ubu buryo?” Garagaza ingingo yerekana uburyo bwo guhangana n’ingorane zo muri iki gihe cyangwa itanga impamvu zo kwiringira [kuzabaho] mu gihe kizaza kizaba kitarangwa n’imihangayiko. Mu gihe uzaba usubiye kumusura ubutaha, muzaganire ku ishusho n’amagambo ayisobanura ari ku mapaji ya 4-5 y’igitabo Ubumenyi, hanyuma uhite umutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.
8 Huza n’Uko Nyir’Inzu Ameze: Uzahura n’abantu bashimishijwe mu buryo butandukanye kandi barerewe mu mimerere itandukanye. Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bw’ifatizo ushobora guhindura uvugana na nyir’inzu. Itegure uko washobora guhuza ibintu uvuga n’imimerere usanzemo umugabo, umugore, umuntu ukuze, cyangwa umuntu ukiri muto. Nta mategeko adakuka ku bihereranye n’ibyo ugomba kuvuga. Koresha ibikunogeye kandi bigira ingaruka nziza. Icyakora garagaza igishyuhirane, uvuge ibikuvuye ku mutima, kandi ube umuntu uzi gutega amatwi neza. ‘Abatoranijwe’ bazatahura ko utaryarya kandi bazabyitabira neza.—Ibyak 13:48.
9 Dufashanye: Binyuriye mu kungurana ibitekerezo, twiga uburyo bushya bwo kwisobanura. Kwitoza uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro turi kumwe, bituma tuba inararibonye kandi bigatuma tugirira icyizere ubushobozi bwacu (Imig 27:17). Mu gihe witoza usubira mu byo uri buvuge, uzumva nta cyo wishisha igihe ugeze ku rugi. Ni iby’ingenzi ko ababyeyi bafata igihe cyo gufasha abana babo gutegura, bakabatega amatwi mu gihe bitoza uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro, kandi bakabungura ibitekerezo kugira ngo barusheho kubunonosora. Abashya bashobora kungukirwa mu gukorana n’ababwiriza b’inararibonye.
10 Gutegura uburyo bwawe bwite bwo gutanga amagazeti ntibigomba kukugora. Bisaba gusa kuzirikana ikintu runaka cyihariye ugomba kuvuga, hanyuma ukakivuga mu buryo bureshya. Binyuriye mu kwibwiriza ugatera iyo ntambwe no gutekereza mbere yo kugira icyo ukora, ushobora kubona uburyo bwo gutangiza ibiganiro buzagira ingaruka zishimishije.
11 Gutanga amagazeti ni bumwe mu buryo bw’ibanze dukoresha mu kwamamaza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose. Mu gihe ubashije gushyira Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! mu ntoki z’abantu b’imitima itaryarya, ayo magazeti ashobora kwivugira ubwayo. Ibuka buri gihe agaciro kayo n’ukuntu ubutumwa bukubiyemo bushobora kurokora ubuzima. Ubu buryo bwo “kugira neza no kugira ubuntu” ni bwo bushimisha Yehova cyane.—Heb 13:16.