ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/94 pp. 1-3
  • Mbese, Ushobora Kurushaho Gusingiza Yehova Muri Nzeri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Ushobora Kurushaho Gusingiza Yehova Muri Nzeri?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Jya wamamaza ishimwe rya Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Mbese, Tuzongera Kubukora?—Irindi Tumira ryo kuba Abapayiniya b’Abafasha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Intego nziza dukwiriye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 8/94 pp. 1-3

Mbese, Ushobora Kurushaho Gusingiza Yehova Muri Nzeri?

1 Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, yifuzaga abikuye ku mutima ukunze, gusingiza Yehova mu buryo bumushimisha, ku buryo yaje kuvuga ati “ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye, nzamushimira mu iteraniro” (Zab 109:30). [Ukwezi kwa] Nzeri, ni igihe gihebuje cyo ‘kwiyongeranya kumushima’ twongera uruhare rwacu mu murimo wo kubwiriza (Zab 71:14). Mbese, waba urimo ukora gahunda yo kuba muri benshi bazabigenza batyo bifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?

2 Kora Gahunda Uhereye Ubu: Mu Migani 21:5 hatwibutsa ko “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire.” Ibyo biragusaba kubibwira Yehova mu isengesho, umwishingikirizaho mbere na mbere mu mishinga yawe (Imig 3:5, 6). Hanyuma, suzumana ubwitonzi ingengabihe ufite muri iki gihe kugira ngo urebe ko hari aho ushobora kugira icyo uhindura ku buryo wakoresha mwayene y’amasaha abiri ku munsi mu murimo. Mu ‘gucungura’ igihe ukivanye ku cyo wageneraga indi mirimo, bizatuma ushobora kumara igihe kinini kurushaho mu murimo wo kubwiriza.—Ef 5:16.

3 Shyikirana Kandi Ufatanye n’Abandi: Intumwa Pawulo yavuze ibyerekeye abantu bamwe ‘bamumaze umubabaro’ mu gihe yasohozaga umurimo we (Kolo 4:11). Geza imishinga yawe ku bandi bashaka gusaba kuba abapayiniya b’abafasha muri Nzeri. Inkunga yabo hamwe no kwifatanya na bo bishobora kukuzanira inyungu mu buryo bw’umwwuka. Umugenzuzi w’umurimo ashobora kugufasha niba hari ibibazo ufite ku bihereranye na gahunda cyangwa ifasi yo gukoramo.

4 Ubufatanye n’inkunga bivuye mu muryango, bishobora gutuma bamwe mu bagize umuryango baba abapayiniya b’abafasha. Gahunda yo gusaranganya imirimo yo mu rugo, ishobora kuba yakongera gusubirwamo by’agateganyo. Ingengabihe yo gukora iyo mirimo, na yo ishobora guhindurwa. Gusuzumira hamwe mu muryango ibyo bintu bikenewe, bishobora kugira akamaro mu gusohoza intego yawe. Ibanga ryo kubigeraho ni ubufatanye no gushyikirana mu buryo bwiza.

5 Komeza Kugira Icyizere: Ntukihutire gutekereza ko imimerere urimo itari myiza itatuma ushobora kuba umupayiniya w’umufasha. Urubyiruko ruri mu mashuri, abantu bahawe pansiyo, abagore bafite abana, abatware b’urugo bakora igihe cyose, bose bashoboye kugira ibyo bigomwa—kandi babikunze cyane—kugira ngo bakore ubupayiniya bw’ubufasha muri Nzeri. Bemeranya n’umwanditsi wa Zaburi wavuze ko “gushima gukwiriye abatunganye,” kandi nta bwo babona ko bigoye kuba barushaho kugira umuhati kugira ngo bamare amasaha 60 asabwa mu murimo (Zab 33:1). Niba udashobora kwiyandikisha, kuki utakwifatanya muri ibyo byishimo wongera umurimo wawe uri umubwiriza w’itorero?

6 Kuri benshi, gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Nzeri, babyambukiyeho bibageza ku murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Kubera ko bari bongereye umurimo wabo, babonye ko kugera ku murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose byari ibintu byoroshye cyane.

7 Ni koko, [ukwezi kwa] Nzeri ni igihe cyiza ubwacyo cyo kongera umurimo wa gitewokarasi. Turifuza gukora uko dushoboye kose kugira ngo dusingize Imana yacu, Yehova. Gukora umurimo w’ubupayiniya muri Nzeri, ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ugushimira kwacu ku bw’ibikorwa bye byinshi by’ubuntu atugirira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze