Mbese, Muzahindura Amasaha y’Amateraniro Yanyu?
Mu gihe amatorero menshi akoresha Inzu y’Ubwami imwe yumvikanye guhindura cyangwa kunonosora amasaha yateraniragaho, ashobora kubikora ku itariki ya mbere Mutarama. Kugira ubushake bwo gushyigikira gahunda izaba yashyizweho, ni byo bizagaragaza ko dukundana kandi ko twitanaho. Incuro nyinshi, iryo hinduka ry’amasaha y’amateraniro rikorwa ku bw’inyungu zawe kugira ngo amasaha y’amateraniro arusheho kukunogera.
Ku rundi ruhande, ihinduka rizakorwa muri uyu mwaka rishobora kudahuza neza na porogaramu yawe y’umurimo. Bishobora kugusaba kugira icyo uhindura kuri porogaramu zawe zisanzwe ku buryo zisa n’izihungabanyeho gato. Kuba buri muntu yiteguye kubishyigikira, bigaragaza ko yishimira iyo gahunda yose, igamije guhesha inyungu abantu bose barebwa na yo.
Nta gushidikanya ko guhindura amasaha y’amateraniro ubutaha bishobora kugushimisha kurushaho. Hagati aho, uraterwa inkunga yo kureba ibyo ukeneye guhindura ku giti cyawe, kugira ngo ushobore guterana amateraniro yose ya buri cyumweru ukurikije porogaramu yemejwe n’itorero. Ihatire kwihingamo ibitekerezo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi Dawidi, we wagize ati “narishimye, ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka.’”—Zab 122:1.