ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/95 p. 3
  • Amakuru ya Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amakuru ya Gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Amakuru ya Gitewokarasi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Amakuru ya Gitewokarasi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 5/95 p. 3

Amakuru ya Gitewokarasi

Afurika y’i Burasirazuba: Abateranye bose ku Rwibutso mu wa 1994 ni aba bakurikira: Kenya: 26.588; Rwanda: 9.834; Sudani: 3.660; Tanzaniya 15.896; Uganda: 4.810.

Kameruni: Muri Nyakanga, hashyizweho ibiro bishya by’ishami, bihurirana no kwiyongera gushya kw’ababwiriza 21.323.

Kenya: Mu mwaka w’umurimo wa 1994, amatorero mashya 11 yarashinzwe, ni ukuvuga ko buri kwezi hashingwaga hafi itorero rimwe!

Rwanda: Abavandimwe bacu bavuye mu Rwanda bakaba bari mu nkambi z’impunzi mu Burasirazuba bwa Zayire, baherutse gukora amakoraniro y’akarere yabereye ahantu hatatu maze habatizwa abantu 86. Kuri 54 babatirijwe mu ikoraniro ryabereye i Goma, ho muri Zayire, 31 bahise basaba gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.

Tanzaniya: Inzu y’Ubwami y’i Kigoma iherutse gutahwa, porogaramu yo kuyitaha ikaba yari iteraniwemo n’abantu 150.

Zayire: N’ubwo abavandimwe bahanganye n’imimerere y’akaga itewe n’impunzi zibarirwa mu bihumbi amagana n’amagana zinjiye muri Zayire, muri Nyakanga bagize ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 83.442. Abo bavandimwe bagize imihati myiza cyane yo gufashanya, kandi bivugira ko gahunda y’ubufasha bwavuye hanze yishimiwe cyane.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze