Amakuru ya Gitewokarasi
Afurika y’i Burasirazuba: Abateranye bose ku Rwibutso mu wa 1994 ni aba bakurikira: Kenya: 26.588; Rwanda: 9.834; Sudani: 3.660; Tanzaniya 15.896; Uganda: 4.810.
Kameruni: Muri Nyakanga, hashyizweho ibiro bishya by’ishami, bihurirana no kwiyongera gushya kw’ababwiriza 21.323.
Kenya: Mu mwaka w’umurimo wa 1994, amatorero mashya 11 yarashinzwe, ni ukuvuga ko buri kwezi hashingwaga hafi itorero rimwe!
Rwanda: Abavandimwe bacu bavuye mu Rwanda bakaba bari mu nkambi z’impunzi mu Burasirazuba bwa Zayire, baherutse gukora amakoraniro y’akarere yabereye ahantu hatatu maze habatizwa abantu 86. Kuri 54 babatirijwe mu ikoraniro ryabereye i Goma, ho muri Zayire, 31 bahise basaba gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.
Tanzaniya: Inzu y’Ubwami y’i Kigoma iherutse gutahwa, porogaramu yo kuyitaha ikaba yari iteraniwemo n’abantu 150.
Zayire: N’ubwo abavandimwe bahanganye n’imimerere y’akaga itewe n’impunzi zibarirwa mu bihumbi amagana n’amagana zinjiye muri Zayire, muri Nyakanga bagize ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 83.442. Abo bavandimwe bagize imihati myiza cyane yo gufashanya, kandi bivugira ko gahunda y’ubufasha bwavuye hanze yishimiwe cyane.