ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/98 pp. 3-6
  • Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kubwiriza Abantu Bavuga Urundi Rurimi
  • Kubwiriza Abantu b’Amadini Atari Aya Gikristo
  • Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ni Iki Uzabwira Umwisilamu?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Tugaragaze ko Tutarobanura ku Butoni mu Murimo Wacu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye​—Ubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 2/98 pp. 3-6

Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose

1 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, babwirije abantu bavugaga izindi ndimi kandi bakavuga ko bari mu madini anyuranye, babigiranye umwete. Ingaruka yabaye iy’uko “mu mwaka wa 100, muri buri karere kose kari mu nkengero z’inyanja ya Mediterane, hashobora kuba harimo Abakristo.”​—Byavuye mu gitabo cyitwa History of the Middle Ages.

2 Muri Afurika y’i Burasirazuba, hari abantu benshi bavuga izindi ndimi zitari Icyongereza. Hari imijyi ifite abantu benshi b’abanyamahanga, bitewe n’impunzi zihungirayo. Abantu benshi bari mu madini anyuranye atari aya Gikristo, na bo baboneka mu ifasi yacu, hakubiyemo Ababuda, Abahindu, Abayahudi hamwe n’Abayisilamu. Kubera urwo ruvange rw’indimi n’amadini, kugira ngo umenye ukuntu waganira kandi ukabwiriza abo bantu bose mu gihe uhuye na bo, ni ikibazo cy’ingorabahizi rwose. Mu by’ukuri, dushobora kubona ifasi twakoreramo umurimo w’ubumisiyonari mu gace dutuyemo. Ni gute dushobora gukurikiza amabwiriza ya Yesu yo ‘kubwiriza . . . no guhamiriza’ abantu b’indimi zose n’amadini yose?​—Ibyak 10:42.

Kubwiriza Abantu Bavuga Urundi Rurimi

3 Urugero, ukwiyongera kunini kw’ababwiriza bashya, guturuka ku bantu bavuga ururimi rw’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hashinzwe amatorero mu ndimi z’amahanga 17, n’amatsinda akoresha indimi 7 z’inyongera. Ariko kandi, hari byinshi bishobora kugerwaho ahatari amatorero akoresha ururimi rw’amahanga akorera mu ifasi runaka.

4 Guhangana n’Inzitizi z’Ururimi: Nta gushidikanya ko abantu benshi biga ibintu byinshi vuba kandi bakabyumva mu buryo bwimbitse mu gihe bize mu rurimi rwabo kavukire. “Ku bw’ubutumwa [bwiza],” kandi kugira ngo ‘bafatanye n’abandi muri bwo,’ hari abavandimwe benshi na bashiki bacu bize urundi rurimi (1 Kor 9:23). N’ubwo umugore wavugaga ururimi rw’Igishinwa yari mu bantu mushiki wacu uvuga ururimi rw’Icyongereza yashyiraga amagazeti uko asohotse mu myaka myinshi, uwo mugore yanze kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kugeza aho undi mushiki wacu wize ururimi rw’Igishinwa, yamuhaye igitabo muri urwo rurimi. Yahise acyakira kandi yemera no kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Icyatumye habaho itandukaniro, ni imihati y’uwo mushiki wacu wundi yo kuvuga amagambo make mu rurimi rw’uwo mugore.​—Gereranya n’Ibyakozwe 22:2.

5 Ku bw’impamvu nziza, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1992 (mu Gifaransa), wagize uti “kwiga ururimi rw’amahanga . . .  ntibizongera gusa ubushobozi bwo gutekereza bw’abakiri bato, ahubwo nanone bizatuma baba ingirakamaro mu muteguro wa Yehova.” Hari benshi mu bagize umuryango wa Beteli muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahanganye n’igikorwa cyo kwiga ururimi rushya. Mu ifasi yacu, dufite urugero rwiza rw’abamisiyonari biga mu mezi make ururimi rw’akarere boherejwemo. Nanone, abavandimwe na bashiki bacu bize ururimi rw’ibimenyetso. Muri ubwo buryo, abavandimwe babaye ingirakamaro, cyane cyane mu matorero bakenewemo kugira ngo batange ubuyobozi. Niba uzi urundi rurimi cyangwa ukaba witeguye kurwiga, nawe ushobora kuba watanga ubufasha mu itorero cyangwa itsinda rikoresha ururimi rw’amahanga.​—Mat 9:37, 38.

6 Umuvandimwe umwe wo muri Florida wize Ikiviyetinamu mbere y’uko aza mu kuri, muri iki gihe abonera ibyishimo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bavuga ururimi rw’Ikiviyetinamu. Kugira ngo aboneke cyane ngo akoreshe ubumenyi bw’urwo rurimi ku bihereranye no gutanga ubuhamya, yimuye umuryango we bambukiranya imirima bajya aho bakenewe cyane kurushaho, mu ifasi ivugwamo Ikiviyetinamu. Kuva yakwimuka, yagize ingaruka nziza mu kwigana Bibiliya n’abantu benshi bavuye muri Viyetinamu.

7 Mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Kaliforuniya, yabonye abantu benshi b’ibipfamatwi mu ifasi ye. Yasenze Yehova amusaba ubufasha bwo kubona umuntu wamwigisha ururimi rw’ibimenyetso kugira ngo ashobore kubigisha ukuri. Umunsi umwe igihe yaguraga ibintu mu iduka rinini ryo hafi y’aho yari atuye, umugore muto w’igipfamatwi yaramwegereye, maze yandika akandiko amusaba kumufasha kubona ikintu runaka. Amaze kumufasha kukibona, uwo mupayiniya yanditse akandiko kagaragaza icyifuzo cye cyo kwiga ururimi rw’ibimenyetso kugira ngo afashe ibipfamatwi byo muri ako karere. Hanyuma, uwo mugore w’igipfamatwi yandika amubaza ati “kuki ushaka gufasha abantu b’ibipfamatwi?” Mushiki wacu amwandikira amusubiza ati “ndi umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi ndifuza gufasha ibipfamatwi gusobanukirwa Bibiliya. Nzishimira kukwigisha Bibiliya nunyigisha ururimi rw’ibimenyetso.” Mushiki wacu aravuga ati “ntimushobora kwiyumvisha ibyishimo nagize igihe yavugaga ati ‘ndabyemeye.’ ” Mushiki wacu yajyaga iwabo w’uwo mugore buri mugoroba mu gihe cy’ibyumweru bitandatu. Yize ururimi rw’ibimenyetso, kandi uwo mugore w’igipfamatwi na we yize ukuri hanyuma arabatizwa! Ibyo byabayeho mbere y’imyaka isaga 30 ishize, kandi uwo mushiki wacu w’umupayiniya, aracyakomeza kubwiriza abantu b’ibipfamatwi, kandi muri iki gihe yifatanya n’itorero rikoresha ururimi rw’ibimenyetso.

8 Niba uzi kuvuga neza urundi rurimi, kandi ukaba ufite icyifuzo cyo kwimukira aho ubufasha bukenewe cyane kurushaho muri iyo fasi kandi ukaba ubishoboye, kuki utaganira n’abasaza b’itorero kuri icyo kibazo. Niba babona wujuje ibisabwa kugira ngo wimuke, baza umugenzuzi w’akarere niba hari ifasi ushobora gukoreramo hafi aho. Niba nta yihari, ushobora kwandikira Sosayiti, abasaza na bo bakohereza ibarwa irimo ibitekerezo byabo ku bihereranye n’uko wujuje ibisabwa hamwe n’ubuhanga bwawe ku byerekeye ururimi.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1988, ku ipaji ya 21-23.​—Mu Gifaransa.

9 Gukoresha Ibikoresho Byatanzwe: Ibitabo byacu biboneka mu ndimi nyinshi. Byaba byiza kwitwaza inkuru z’Ubwami cyangwa agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, mu ndimi zivugwa mu ifasi yawe. Niba bigaragara ko ururimi rw’Icyongereza atari rwo rurimi rw’ibanze uwo muntu avuga, mubaze indimi asoma. Ibyo bishobora gutuma ubona uburyo bwo kugira amahitamo menshi ku bihereranye n’ibitabo ushobora gutanga. Urugero, umuntu uvuga Urdu, ashobora no gusoma Icyarabu.

10 N’ubwo waba utavuga ururimi rw’umuntu muhuye mu gihe uri mu murimo wo gutanga ubuhamya, ushobora kumugezaho ubutumwa bwiza. Mu buhe buryo? Ukoresheje agatabo Une bonne nouvelle pour toutes les nations. Gakubiyemo ubutumwa bwanditse buri mu magambo ahinnye, mu ndimi 59. Nk’uko ibisobanuro biri ku ipaji ya 2 y’ako gatabo bibivuga, umaze kumenya ururimi rwa nyir’inzu, reka asome ubutumwa bwanditse buri ku ipaji runaka, muri ako gatabo. Nyuma yo kubusoma, mwereke igitabo kiri mu rurimi rwe. Mu gihe utagifite, wamwereka igitabo kiri mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa. Mugaragarize ko uzagaruka ufite icyo gitabo mu rurimi rwe. Mubaze izina rye, kandi uryandike hamwe na aderesi ye. Wenda ushobora kubibwira itorero cyangwa itsinda riri hafi yawe rikoresha urwo rurimi, ukoresheje Fomu Ikoreshwa mu Gukurikirana Abavuga Indimi z’Amahanga (S-70a). Niba ushaka kubona ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’uko wageza ibyo bintu ku bavandimwe bireba, reba Umurimo Wacu w’Ubwami w’Ukwakira 1993, ku ipaji ya 7 [mu Giswayire]. Niba nta muntu uvuga urwo rurimi uhari kugira ngo azajye kumusura, ushobora kwemera guhangana n’icyo kibazo, wenda ukigana n’uwo muntu ukurikirana mu gitabo cy’Icyongereza.​—1 Kor 9:19-23.

Kubwiriza Abantu b’Amadini Atari Aya Gikristo

11 Kugira ubumenyi runaka ku bihereranye n’imyizerere y’idini ry’umuntu, bidufasha gutanga ubuhamya ku byerekeye Ubwami bw’Imana mu buryo bugira ingaruka nziza. Igitabo L’humanité à la recherche de Dieu, kiduha ibisobanuro ku bihereranye n’amadini akomeye yo mu isi, ku buryo dushobora gusobanukirwa neza bihagije imyizerere y’abantu kugira ngo tubafashe kumenya ukuri.

12 Agasanduku kari ku ipaji iheruka y’uyu mugereka, karimo urutonde rw’ibitabo byateguwe n’umuteguro wa Yehova, kugira ngo bikoreshwe mu murimo wo kubwiriza abantu batari mu madini ya Gikristo. Binyuriye mu gusoma ibyo bitabo, dusobanukirwa ukuntu twageza ubutumwa bwiza ku bantu. Igitabo Raisonner ntikigomba kwibagirana ko ari igikoresho cy’ingirakamaro. Ku ipaji ya 21-24 y’icyo gitabo, hatanga ibitekerezo by’ingirakamaro ku bihereranye n’ukuntu wakwifata ku Babuda, Abahindu, Abayahudi n’Abayisilamu.

13 Twitondere Ibyo Tuvuga: Ntitugomba kubona ko abantu bo mu idini runaka bose bumva ibintu kimwe, ngo dufate umwanzuro w’uko byanze bikunze imyizerere yabo ari imwe n’iy’abandi bahuriye kuri uko kwizera. Ahubwo, twihatire gusobanukirwa ukuntu umuntu runaka tuvugana atekereza (Ibyak 10:24-35). Kubera ko Salimoon yari Umuyisilamu, yaje kwizera ko Korowani ari Ijambo ry’Imana. Ariko ntiyigeze yemera mu buryo bwuzuye inyigisho y’idini ya Isilamu, ivuga ko Imana nyir’imbabazi zose yababariza abantu mu muriro w’iteka. Umunsi umwe, Abahamya ba Yehova bamutumiye mu materaniro. Yahise yemera ko abonye ukuri kuri iyo ncuro ya mbere, none ubu asohoza inshingano yo kuba umusaza mu itorero rya Gikristo abigiranye ibyishimo.

14 Mu gihe tubwiriza abantu bafite imyizerere itari iya Gikristo, tugomba kuba maso kugira ngo uburyo dutangizamo ibiganiro butatuvutsa akanya twari tubonye ko kugirana na bo ikiganiro ku bihereranye n’ubutumwa bwiza (Ibyak 24:16). Abayoboke b’amadini amwe n’amwe, usanga bagira impungenge ku buryo bwose bwaba bugamije kugerageza guhindura imyizerere yabo. Bityo rero, ujye uba maso kugira ngo ubone ingingo mwavugaho rumwe kugira ngo ubarehereze ku kuri kose kw’Ijambo ry’Imana. Abantu bagereranywa n’intama, bazitabira uburyo bwo gutangiza ibiganiro burangwa n’ubugwaneza no kugaragaza ukuri mu buryo bwumvikana neza.

15 Uburyo duhitamo amagambo, na bwo bugomba kwitabwaho cyane kugira ngo tudatuma abantu batitabira ubutumwa bwacu. Urugero, mu gihe uhise ugaragaza ko uri Umukristo, uguteze amatwi ashobora guhita akwitiranya n’umuntu wo mu madini ya Kristendomu, bityo ibyo bikaba byaba imbogamizi. Nanone, kwerekeza kuri Bibiliya tuvuga ko ari “[I]byanditswe” cyangwa “inyandiko zera,” bishobora kuba iby’ingirakamaro.​—Mat 21:42; 2 Tim 3:15.

16 Mu gihe uhuye n’umuntu wo mu idini ritari irya Gikristo, kandi ukaba utekereza ko udafite ibikwiriye kugira ngo uhite umuha ubuhamya, koresha ubwo buryo kugira ngo mumenyane, umusigire inkuru y’Ubwami kandi mubwirane amazina. Hanyuma, uzasubire kumusura hashize umunsi umwe cyangwa ibiri, umaze kwitegura mu buryo bunonosoye kugira ngo utange ubuhamya.​—1 Tim 4:16; 2 Tim 3:17.

17 Kubwiriza Ababuda: (Reba igice cya 6 mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu.) Imyizerere y’Ababuda, usanga inyuranye cyane ugereranyije umuyoboke umwe n’undi. Aho kuvuga ko hariho Umuremyi, idini y’Ababuda ifata umugabo w’Umuhindi witwa Buddha Gautama, wo mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., ko ari we ukwiriye gusengwa. Igihe Gautama yabonaga ku ncuro ya mbere umuntu urwaye, ugeze mu za bukuru n’umuntu wapfuye, yahangayikishijwe cyane no kumenya icyo ubuzima buvuze. Yaribajije ati ‘mbese, abantu bavukira kubabara, gusaza no gupfa gusa?’ Birumvikana ko dushobora gusubiza ibyo bibazo Ababuda bafite imitima itaryarya, bashaka kumenya ibisubizo.

18 Mu gihe uvugana n’Ababuda, koresha gusa ubutumwa butanga icyizere n’ukuri kumvikana neza kuboneka mu gitabo kiruta ibindi byose byahumetswe, ari cyo Bibiliya. Nk’uko bimeze ku bandi bantu benshi, Ababuda bashishikazwa cyane n’ibihereranye n’amahoro, umuco, n’imibereho y’umuryango, kandi akenshi bishimira kuganira kuri iyo mitwe y’ibiganiro. Ibyo bishobora gutuma utsindagiriza ko Ubwami ari bwo muti nyakuri w’ibibazo by’abantu.

19 Mu mijyi minini imwe n’imwe yo muri Afurika y’i Burasirazuba, hari Abashinwa benshi bafite imyizerere y’idini y’Ababuda n’iya za filozofiya zo mu karere k’i Burasirazuba. Benshi bakora mu mishinga inyuranye. Mu gihe mushiki wacu wo muri Montana ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabonaga umugabo w’Umushinwa wari mu iduka ricuruza ibiribwa, yamuhereje inkuru y’Ubwami mu rurimi rwe, kandi amusaba kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Yaravuze ati “mbese, urashaka kuvuga Bibiliya Yera? Mu mibereho yanjye yose nagiye nshaka ukuntu nayibona!” Yatangiye kwiga muri icyo cyumweru kandi atangira guterana amateraniro yose. Mu buryo nk’ubwo, ababwiriza bamwe na bamwe bo mu ifasi yacu, bashoboye gutangiza Abashinwa bamwe ibyigisho bya Bibiliya.

20 Mu myaka irenga icumi, mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Leta ya Nevada, yagiye yigisha ukuri abanyeshuri bo mu Bushinwa. Mu gihe yari arimo abwiriza mu nzu imwe yari irimo amacumbi umunani yari atuwemo n’abo banyeshuri, yasenze Yehova amusaba ko yamufasha gutangiza icyigisho muri buri cumbi. Mu byumweru bibiri, yari yaratangiye kwigana nibura n’umunyeshuri umwe muri buri cumbi. Uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza kuri we, ni ukuvuga ko yabonye ikintu rusange gishishikaza abo banyeshuri​—bose bifuza amahoro n’umunezero. Hanyuma, akabaza niba ibyo bibashishikaza na bo. Buri gihe, bemera ko na bo bashishikajwe na byo. Yerekeza ibitekerezo byabo ku gatabo gafite umutwe uvuga ngo Lasting Peace and Happiness​—How to Find Them (Amahoro n’Umunezero Birambye​—Ni Gute Byaboneka), kagenewe abantu bo mu Bushinwa. Nyuma yo kwigana n’umunyeshuri umwe incuro zigera kuri eshanu, yamubwiye ko yashatse ukuri igihe kirekire, kandi ko noneho yakubonye.

21 Kubwiriza Abahindu: (Reba igice cya 5 mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu.) Idini ry’Abahindu, ntirigira imyizerere ihamye. Filozofiya yaryo ni urujijo cyane. Abahindu bafite imyizerere y’ubutatu bw’imana yabo y’ibanze, ari yo Brahma (Brahma Umuremyi, Vishnu Umurinzi na Siva Umurimbuzi). Imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo, ni iy’ingenzi mu nyigisho yabo yo kuba umuntu ahinduka ikindi kintu, ituma abayoboke b’idini ry’Abahindu babona ubuzima mu buryo butarimo icyizere. (Reba igitabo Raisonner ku ipaji ya 305-309, n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1997, ku ipaji ya 3-8, mu Gifaransa.) Idini ry’Abahindu ryigisha ubworoherane, rivuga ko amadini yose ayobora ku kuri kumwe.

22 Uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu kubwiriza umuyoboke w’idini ry’Abahindu, ni ugusobanura ibyiringiro byacu bishingiye kuri Bibiliya, by’uko abantu bazabaho iteka batunganye hano ku isi, hamwe n’ibisubizo binyuze bitangwa na Bibiliya ku bibizo by’ingenzi abantu bahanganye na byo.

23 Kubwiriza Abayahudi: (Reba igice cya 9 mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu.) Mu buryo bunyuranye n’andi madini atari aya Gikristo, idini ry’Abayahudi rifite imizi mu mateka, aho kuba mu nkuru z’ibihimbano. Mu Byanditswe bya Giheburayo byahumetswe, habonekamo ibintu by’ingenzi ku bihereranye n’abantu bashaka Imana y’ukuri. Ariko kandi, mu buryo bunyuranye n’Ijambo ry’Imana, inyigisho y’ibanze y’idini ry’Abayahudi muri iki gihe, ishingiye ku myizerere yo kudapfa k’ubugingo bw’umuntu. Ushobora kugaragaza imyizerere mushobora guhuriraho, binyuriye mu kuvuga ko dusenga Imana y’Aburahamu no kwemera ko ingorane duhangana na zo muri iyi si ya none ari zimwe.

24 Mu gihe uhuye n’Umuyahudi utizera Imana, kumubaza niba na mbere ari uko yari asanzwe abyumva, bishobora kugufasha gutahura icyamushishikaza cyane kurusha ibindi. Urugero, ashobora kuba atari yarigeze kumva ibisobanuro bimunyuze ku bihereranye n’impamvu Imana ireka imibabaro ibaho. Umuyahudi ufite umutima utaryarya, ashobora guterwa inkunga yo kongera gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ari Mesiya, bitanyuriye mu buryo butari bwo Kristendomu imugaragazamo, ahubwo binyuriye mu buryo abanditsi b’Abayahudi banditse Ibyanditswe bya Kigiriki bamugaragazamo.

25 Kubwiriza Abayisilamu: (Reba igice cya 12 mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu.) Abayisilamu ni abayoboke b’idini rya Isilamu, rikaba rikubiyemo ibihereranye no kwizera Allah we mana yabo yonyine, no kwizera Muhammad (570-632 I.C.) umuhanuzi wayo wa nyuma kandi w’ingenzi cyane. Kubera ko batemera ko Imana ifite umwana, Abayisilamu bemera ko Yesu Kristo ari umuhanuzi woroheje w’Imana, bikaba ari ibyo gusa. Korowani, yabayeho nyuma y’imyaka 1400 Ibyanditswe bya Giheburayo n’ibya Kigiriki bibayeho. Hari isano rikomeye hagati ya Isilamu na Gatolika. Ayo madini yombi yigisha ukudapfa k’ubugingo bw’umuntu, imimerere yo kubabazwa mu gihe gito, no kuba hariho umuriro utazima.

26 Ikigaragara cyo ni uko imyizerere dushobora kwemeranyaho ari uko hariho Imana imwe y’ukuri yonyine, kandi ko Bibiliya yahumetswe na yo. Umusomyi ushishoza wa Korowani, abona ibintu byerekeza kuri Torah, Zaburi, n’Amavanjiri, byerekana ko ari Ijambo ry’Imana, kandi akaba yarasomye ko ibyo bigomba kubonwa bityo kandi bikubahwa. Ku bw’ibyo, umuntu nk’uwo, ushobora kumusaba ko ibyo mwabyigira hamwe.

27 Ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro, bushobora kugira ingaruka nziza ku muntu uvuga ko ari Umuyisilamu: “Abayisilamu naganiriye na bo si benshi, ariko hari icyo nasomye gihereranye n’inyigisho nke z’idini ryawe muri kino gitabo. [Rambura ku ipaji ya 24 mu gitabo Raisonner.] Kivuga ko mwemera ko Yesu yari umuhanuzi, ariko ko Muhammad yari umuhanuzi wa nyuma kandi ukomeye cyane. Ariko se, mwemera ko Mose na we yari umuhanuzi w’ukuri? [Reka asubize.] Mbese, nshobora kukwereka icyo Mose yigishijwe n’Imana ku bihereranye n’izina Ryayo bwite?” Hanyuma, wasoma mu Kuva 6:2, 3, (NW ). Mu gihe usubiye kumusura, ushobora kugira icyo uvuga ku gatwe kavuga ngo “Imana Imwe, Idini Rimwe,” ku ipaji ya 13 mu gatabo kitwa Le temps de la vraie soumission à Dieu.

28 Muri iki gihe, abantu benshi bakora ibihuje n’amagambo yo muri Yesaya 55:6, hasomwa ngo “nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa; nimumwambaze akiri bugufi.” Ibyo birareba abantu bose bafite imitima itaryarya, utitaye ku rurimi bavuga cyangwa ku myizerere y’idini baba barimo. Dushobora kwiringira ko Yehova azaha imigisha imihati yacu, mu gihe twihatira kugenda kandi ‘tugahindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa.’​—Mat 28:19.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

Ibitabo Byagenewe Abantu Batari mu Madini ya Gikristo

Ababuda

Dore, Byose Ndabihindura Bishya.” (Agatabo)

À la recherche d’un père (Agatabo)

Abashinwa

Lasting Peace and Happiness​—How to Find Them (Agatabo)

Abahindu

De Kurukshetra à Harmaguédon et à votre survie (Agatabo)

Nos Problèmes​—qui nous aidera à les résoudre? (Agatabo)

Le chemin de la liberté: la vérité divine (Agatabo)

Victory Over Death​—Is It Possible for You? (Agatabo)

Why Should We Worship God in Love and Truth? (Agatabo)

Abayahudi

A Peaceful New World​—Will It Come? (Inkuru y’Ubwami No. 17)

Jehovah’s Witnesses​—What Do They Believe? (Inkuru y’Ubwami No. 18)

Mbese, Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara? (Agatabo)

Abayisilamu

How to Find the Road to Paradise (Inkuru y’Ubwami)

Le temps de la vraie soumission à Dieu (Agatabo)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze