ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 1 pp. 3-5
  • Wakora iki ngo umenye ukuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wakora iki ngo umenye ukuri?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ESE USHOBORA KUMENYA UKURI?
  • UKO WASHAKISHA UKURI
  • IGITABO KIVUGA UKURI
  • Twigane Imana nyir’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • ‘Komeza kugendera mu kuri’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • “Nzagendera mu kuri kwawe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 1 pp. 3-5
Umuntu ushakisha igitabo muri etajeri

Wakora iki ngo umenye ukuri?

Kumenya ukuri bishobora kurokora ubuzima bwacu. Reka dufate urugero rw’ikibazo kivuga ngo: “Indwara zandura zikwirakwira zite?” Kumenya igisubizo k’iki kibazo byatugiriye akamaro.

Abantu bamaze imyaka myinshi batazi igisubizo k’icyo kibazo. Ibyo byatumye indwara z’ibyorezo zihitana abantu batagira ingano. Icyakora abahanga mu bya siyansi baje kumenya igisubizo k’icyo kibazo. Bamenye ko akenshi indwara ziterwa na za mikorobe, urugero nka bagiteri cyangwa virusi. Kuba abo bahanga baramenye uko indwara zandura zikwirakwira, byafashije abantu kuzirinda kandi bamenya uko zavurwa. Ibyo byatumye abantu barama kandi bagira amagara mazima.

Icyakora, hari ibindi bibazo by’ingenzi kurushaho dukeneye kubonera ibisubizo. None se, kumenya ibisubizo by’ibibazo bikurikira bigufitiye akahe kamaro?

  • Imana ni nde?

  • Yesu Kristo ni nde?

  • Ubwami bw’Imana ni iki?

  • Bizatugendekera bite mu gihe kizaza?

Abantu benshi babonye ibisubizo by’ibyo bibazo kandi byatumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza. Nawe umenye ibisubizo byabyo byakugirira akamaro.

ESE USHOBORA KUMENYA UKURI?

Ushobora kwibaza uti: “Ubu koko umuntu ashobora kubona ibisubizo by’ukuri by’ibibazo byose yibaza?” Kwibaza icyo kibazo bifite ishingiro kuko kumenya ukuri bigenda birushaho kugorana. Kubera iki?

Abantu benshi ntibakizera amakuru atangwa na leta, abacuruzi n’itangazamakuru. Ntibamenya niba ibyo abandi bababwiye ari ukuri cyangwa niba ari ibitekerezo byabo; niba hari ibyo babakinze cyangwa niba bababeshya. Muri iki gihe, nta muntu ugipfa kwizera undi kandi inshuro nyinshi abantu babwirwa ibinyoma. Ibyo bituma abantu benshi bashidikanya ku cyo ukuri ari cyo cyangwa bakibaza niba hari icyo kwabamarira.

Icyakora nubwo bimeze bityo, dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi twibaza. Wabibona ute? Wakoresha uburyo usanzwe ukoresha ukemura ibibazo uhura na byo buri munsi.

UKO WASHAKISHA UKURI

Muri rusange duhora dushakisha ukuri. Reka turebe ibyabaye kuri Jessica. Yagize ati: “Iyo umukobwa wange ariye ubunyobwa bumugwa nabi cyane, ku buryo n’iyo yarya buke bushobora kumuhitana.” Jessica aba agomba kureba niba ibyokurya agiye kugura bidashobora kugwa nabi umwana we. Akomeza agira ati: “Ikintu cya mbere nkora, ni ugusoma nitonze ibyanditse ku byokurya ngiye kugura. Hanyuma nkora ubushakashatsi kandi nkabaza ku ruganda kugira ngo menye niba nta bunyobwa na buke bwaba burimo. Nanone, nkora ubushakashatsi kuri interineti n’ahandi kugira ngo menye uko urwo ruganda rutegura ibyokurya.”

Wa mugabo arimo kugereranya igitabo yavanye mu isomero n’icyo yavanye kuri interineti

Birashoboka ko udakoresha imbaraga nk’izo Jessica akoresha kugira ngo ubone ibisubizo by’ibibazo wibaza. Icyakora ushobora kumwigana ugakora ibintu bikurikira:

  • Jya ushakisha amakuru.

  • Jya ukora ubushakashatsi.

  • Jya ureba niba wakoreye ubushakashatsi ahantu hizewe.

Ubwo buryo bushobora kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bikomeye. Mu buhe buryo?

IGITABO KIVUGA UKURI

Igihe Jessica yashakishaga ukuri ko muri Bibiliya, yakoresheje uburyo nk’ubwo akoresha ashaka amakuru ku bijyanye n’ibyokurya by’umukobwa we. Yaravuze ati: “Gusoma nitonze kandi ngakora ubushakashatsi byatumye menya ukuri ko muri Bibiliya.” Kimwe na Jessica, abantu benshi bamenye icyo Bibiliya yigisha kuri ibi bibazo bikurikira:

  • Kuki turi ku isi?

  • Bitugendekera bite iyo dupfuye?

  • Kuki hariho imibabaro myinshi?

  • Imana izakora iki kugira ngo ikureho imibabaro?

  • Twakora iki ngo tugire ibyishimo mu muryango?

Wa mugabo arimo gusoma Bibiliya kandi na mudasobwa ye ifunguye

Nusoma Bibiliya kandi ugakora ubushakashatsi ku rubuga rwa www.jw.org, uzabona ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi wibaza.

Iyi gazeti isubiza ibibazo bikurikira:

  • Imana ni nde?

  • Yesu Kristo ni nde?

  • Ubwami bw’Imana ni iki?

  • Bizatugendekera bite mu gihe kizaza?

Reka tubanze dusuzume impamvu twagombye kwizera ko Bibiliya ari igitabo kivuga ukuri.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze