ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr16 Ugushyingo pp. 1-8
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
  • Udutwe duto
  • 7-13 UGUSHYINGO
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
mwbr16 Ugushyingo pp. 1-8

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

7-13 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 27-31

“Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza”

(Imigani 31:10-12)

w15 15/1 20 ¶10

Uko mwagira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo

10 Umugore afite umwanya wiyubashye wo kuba “mugenzi” w’umugabo we (Mal 2:14). Iyo umugabo n’umugore bagiye gufata imyanzuro ireba umuryango, umugore avuga mu kinyabupfura uko abona ibintu n’uko yiyumva, ariko agakomeza kuganduka. Umugabo w’umunyabwenge azatega amatwi yitonze ibyo umugore we amubwira (Imig 31:10-31). Iyo umugore agandukiye umugabo we abigiranye urukundo, bituma mu muryango harangwa ibyishimo, amahoro no gushyira hamwe, kandi bombi banezezwa no kumenya ko bashimisha Imana.—Efe 5:22.

w00 1/2 31 ¶2

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

Ku bihereranye n’umugore ushoboye, Lemuweli yabwiwe amagambo agira ati “umutima w’umugabo we uhora umwiringira” (Umurongo wa 11). Mu yandi magambo, ntiyagombye gutsimbarara ku gitekerezo cy’uko umugore we agomba kujya amusaba uruhushya muri buri kintu cyose. Birumvikana ko abashakanye bagomba kujya inama mbere y’uko bafata imyanzuro ikomeye, urugero nk’iyerekeranye no kugura ibintu bihenda cyangwa kurera abana babo. Gushyikirana ku birebana n’izo ngingo bituma hagati yabo haba umurunga ukomeye ubahuza.

it-2 1183

Umugore

Amategeko y’Imana yarengeraga abagore. Umugabo ni we wari ufite umwanya wo hejuru mu muryango, kandi amategeko y’Imana yavugaga ko ari we wagombaga kuwitaho, akanawugaburira mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Nanone iyo abagize umuryango bakoraga amakosa, byitirirwaga umugabo. Ibyo bigaragaza ko yari afite inshingano itoroshye. Nubwo yari afite inshingano ziyubashye ziruta iz’umugore, amategeko y’Imana yarengeraga umugore kandi na we hari inshingano zihariye yari afite, ku buryo zatumaga agira ibyishimo kandi akagera kuri byinshi.

Dore bimwe mu byo Amategeko yavugaga ku mugore: Umugabo cyangwa umugore wacaga inyuma uwo bashakanye, yashoboraga kwicwa. Iyo umugabo yakekaga ko umugore we yamuhemukiye ariko bikaba bitazwi, uwo mugabo yashyiraga umugore we umutambyi kugira ngo Yehova Imana abe ari we uca urwo rubanza. Iyo umugore yahamwaga n’icyaha, Imana yamuteraga ubugumba. Ariko iyo basangaga ari umwere, umugabo we yasabwaga kumutera inda, kugira ngo n’abandi babone ko ari umwere koko (Kb 5:12-31). Iyo umugore yatezaga umugabo we urubwa, umugabo yashoboraga kumusenda. Mu byashoboraga gutuma amusenda harimo agasuzuguro gakabije, kwandagaza umuryango no kuba umugore yashebeje sebukwe. Ariko iyo yamusendaga, yamuhaga icyemezo cy’ubutane. Icyo gihe, umugore yabaga afite uburenganzira bwo kongera gushaka (Gut 24:1, 2). Iyo umugore yahigaga umuhigo umugabo akabona ko udakwiriye ,cyangwa ko ushobora kugira ingaruka ku muryango, umugabo yashoboraga kuwusesa (Kb 30:10-15). Ibyo byatumaga abagore bagira amakenga, ntibahubuke ngo bakore ikintu cyabateza ibibazo.

Amategeko ya Mose yemereraga umugabo gushaka abagore benshi. Ariko hashyirwagaho amabwiriza abigenga, arengera abagore. Iyo umugabo yabaga afite abagore babiri, ntiyagombaga kwambura umwana w’umuhungu w’umugore w’intabwa uburenganzira bw’umwana w’imfura, ngo abuhe uw’umugore w’inkundwakazi (Gut 21:15-17). Iyo umugabo yagurishaga umukobwa we ngo abe umuja maze shebuja akamugira inshoreke, ariko nyuma yaho shebuja akumva atakimushaka, ntiyagombaga kumugurisha n’abandi ahubwo yagombaga kumureka agacungurwa (Kv 21:7, 8). Iyo shebuja cyangwa umuhungu we bamugiraga inshoreke hanyuma bakongera gushaka abandi bagore, bagombaga kumuha ibimutunga, imyambaro, aho kuba n’ibindi.—Kv 21:9-11.

Iyo umugabo yashinjaga umugore we ko yasanze atakiri isugi igihe bashyingiranwaga, ariko bikaza kugaragara ko amubeshyera, uwo mugabo yarahanwaga. Yahaga sebukwe inkwano zikubye kabiri izo yatanze, kandi ntiyemererwaga gutana na we ubuzima bwe bwose (Gut 22:13-19). Iyo umugabo yashukashukaga umukobwa wasabwe bakaryamana, hanyuma akifuza ko bashyingiranwa, yahaga se w’uwo mukobwa inkwano. Iyo se w’umukobwa yemeraga ko bashyingiranwa, umugabo ntiyashoboraga gutana na we ubuzima bwe bwose.—Gut 22:28, 29; Kv 22:16, 17.

Nubwo urebye umwanya umugore yari afite muri Isirayeli ya kera utandukanye n’uwo ahabwa muri iki gihe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, umugore w’icyo gihe yanyurwaga na wo kandi akishimira imirimo yakoraga. Yunganiraga umugabo we, akarera abana kandi akita ku rugo. Nanone hari ibintu byinshi byatumaga yishima, kuko yerekanaga ubushobozi bwe n’ubuhanga bwe.

Ibiranga umugore mwiza. Mu Migani igice cya 31 hagaragaza ibiranga umugore w’indahemuka. Havuga ko umugabo we abona ko arusha agaciro amabuye ya marijani, kandi aramwiringira. Arangwa n’umwete mu mirimo akora, harimo kuboha, kudodera abagize umuryango we imyambaro, kuwuhahira, gukora mu mizabibu no gukoresha abagaragu. Harimo kandi gufasha abakene, kwambika neza abagize umuryango we, kuwuteganyiriza no kwinjiriza umuryango inyungu avanye mu mirimo akora. Nanone arangwa n’ubwenge n’ineza yuje urukundo. Ashimwa n’abana be n’umugabo we, bitewe n’imirimo myiza akora hamwe no gutinya Yehova. Ibyo byubahisha umugabo we n’abandi bagize umuryango. Mu by’ukuri, ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza kandi yemerwa na Yehova.—Img 18:22.

Mu itorero rya gikristo. Amahame agenga itorero rya gikristo avuga ko umugabo agomba kugira umugore umwe (1Kr 7:2; 1Tm 3:2). Abagore b’Abakristo basabwa kugandukira abagabo babo b’Abakristo cyangwa batari Abakristo (Ef 5:22-24). Umugore agomba guha umugabo we ibyo amugomba n’umugabo akamugenzereza atyo, kuko umugore ‘adategeka umubiri we’ (1Kr 7:3, 4). Abagore bagirwa inama yo kugira umurimbo uhishwe mu mutima, ari zo mbuto z’umwuka. Imyifatire yabo myiza ishobora gutuma umugabo utizera ahinduka Umukristo.—1Pt 3:1-6.

Mu mvugo y’ikigereranyo. Yehova yagereranyije Isirayeli n’umugore we bitewe n’isezerano yagiranye na yo (Ye 54:6). Intumwa Pawulo yavuze ko Yehova ari Se w’Abakristo basutsweho umwuka. Nanone yavuze ko “Yerusalemu yo hejuru” ari nyina w’abo Bakristo, mbese nk’aho Yehova yashyingiranywe na yo bakabyarana abo Bakristo (Gl 4:6, 7, 26). Bibiliya ivuga ko itorero rya gikristo ari umugeni cyangwa umugore wa Yesu Kristo.—Ef 5:23, 25; Ibh 19:7; 21:2, 9.

(Imigani 31:13-27)

w00 1/2 31 ¶3-4

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

Birumvikana ariko ko umugore ushoboye aba afite ibintu byinshi agomba gukora. Ku murongo wa 13 kugeza ku wa 27, hari urutonde rw’inama hamwe n’amahame abagore bo mu bihe byose bashobora kubahiriza kugira ngo bungure imiryango yabo. Urugero, iyo ibiciro by’imyambaro n’ibindi bikoresho byo mu rugo bizamutse, umugore ushoboye yitoza gukoresha amaboko ye kandi agacunga neza ibyo mu rugo rwe, kugira ngo abagize umuryango we bambare mu buryo bukwiriye kandi bagaragare neza (Umurongo wa 13, 19, 21 n’uwa 22). Kugira ngo agabanye amafaranga umuryango utanga ku biribwa, ahinga ibyo ashoboye kandi agahaha abigiranye ubwitonzi.—Umurongo wa 14 n’uwa 16.

Uko bigaragara, uwo mugore ntarya “ibyokurya by’ubute.” Akorana umwete kandi ahuriza hamwe ibikorwa byo mu rugo rwe mu buryo bugira ingaruka nziza (Umurongo wa 27). “Akenyerana imbaraga,” ibyo bikaba bisobanura ko aba yiteguye gukora imirimo isaba imbaraga z’umubiri (Umurongo wa 17). Abyuka izuba ritararasa kugira ngo atangire imirimo ye, kandi agakorana umwete kugeza nijoro. Ni nk’aho itara rimurikira umurimo we ryahoraga ryaka buri gihe.—Umurongo wa 15 n’uwa 18.

w15 15/1 20 ¶8

Uko mwagira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo

8 Abagabo b’Abakristo ntibagombye guhora basaba abagore babo kububaha. Ahubwo, ‘bakomeza kubana n’abagore babo bahuje n’ubumenyi,’ mbese bakabagaragariza ko babitaho kandi ko babumva. ‘Barabubaha kubera ko ari inzabya zoroshye kurushaho’ (1 Pet 3:7). Abagabo bagaragariza abagore babo ko bafite agaciro kenshi bababwira amagambo yerekana ko babubaha, bakanabakorera ibikorwa birangwa n’ineza, haba mu ruhame cyangwa biherereye (Imig 31:28). Iyo umugabo akoresheje ubutware bwe muri ubwo buryo bwuje urukundo, umugore we aramukunda akanamwubaha, kandi bituma Imana ibaha imigisha mu ishyingiranwa ryabo.

w00 1/2 31 ¶5

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

Ikirenze ibyo byose, umugore ushoboye usanga ari umuntu wita ku bintu by’umwuka. Atinya Imana kandi akayisenga abigiranye icyubahiro cyimbitse kandi akayitinya mu buryo burangwa no kuyiramya (Umurongo wa 30). Byongeye kandi, afasha umugabo we gutoza abana babo kubigenza batyo na bo. Umurongo wa 26 uvuga ko yigisha abana be abigiranye “ubwenge,” kandi “itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.”

w00 1/2 31 ¶8

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

Nta gushidikanya, nyina yavugaga ahereye ku byamubayeho mu buryo bwa bwite, yibutsa umuhungu we ibihereranye n’akamaro ko kuzagaragariza umugore we ko amwishimira. Nta muntu n’umwe mu isi wari kumumurutira. Bityo rero, tekereza ibyiyumvo byimbitse byumvikana mu ijwi rye mu gihe yerurira imbere ya bose ati “abagore benshi bagenza neza; ariko weho urabarusha bose.”—Imigani 31:29.

w15 1/7 8 ¶3

Guhangayikishwa n’amakuba

Umuntu wugarijwe n’amakuba, yagombye kumvira inama igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 27:12). Tugomba gufata ingamba zo kurinda ubwenge bwacu n’ibyiyumvo byacu, nk’uko turinda ubuzima bwacu. Imyidagaduro irimo urugomo n’amakuru arimo amashusho ateye ubwoba, biza byiyongera ku mihangayiko tuba twisanganiwe. Nubwo kwirinda kwitegeza ayo mashusho mabi bidakuraho imihangayiko, ubwenge Imana yaduhaye ntitwagombye kubwuzuzamo ibibi. Ahubwo twagombye kubwuzuzamo “iby’ukuri byose. . . ibikiranuka byose, ibiboneye byose n’ibikwiriye gukundwa byose.” Nitubigenza dutyo, “Imana y’amahoro” izadukomeza kandi itume dutuza.—Abafilipi 4:8, 9.

w11 1/8 29 ¶2

Wari umunsi w’ibyishimo

Yakomeje avuga ko dushobora kwitega ko tuzahura n’ibibazo. Yaravuze ati “Yehova ntadusezeranya ko tuzabaho mu mudamararo nta bibazo, ariko adusezeranya ko azadufasha.” Nk’uko umurongo wa 20 ubigaragaza, Imana yari yaravuze mbere y’igihe ko igihe Isirayeli yari kuzaba igoswe, abagize iryo shyanga bari guhura n’amakuba no gukandamizwa, bakabimenyera nk’ibyokurya n’ibyokunywa. Ariko kandi, no muri icyo gihe Yehova yari yiteguye gutabara ubwoko bwe. Yagaragaje ko abarangije muri iryo shuri na bo bazahura n’ibibazo n’ingorane, nubwo bashobora kuzahura n’ibibazo bitandukanye n’ibyo bari biteze. Umuvandimwe Jackson yunzemo ati “icyakora, mushobora kwitega ko Yehova azababa hafi, akabafasha guhangana n’ikibazo cyose muzahura na cyo.”

w06 15/9 19 ¶12

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Imigani

27:21. Gushimagizwa bishobora guhishura abo turi bo. Kwicisha bugufi bigaragazwa n’uko mu gihe badushimagije twibuka ko dufitiye Yehova umwenda kandi bikadushishikariza gukomeza kumukorera. Iyo umuntu aticisha bugufi bigaragazwa n’uko iyo ashimwe ahita yumva ko aruta abandi.

“Bonera ibyiza mu murimo ukorana umwete”

w15 1/2 4-6

Uko wakwishimira gukorana umwete

Bibiliya igira iti “umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana” (Umubwiriza 3:13). Ese niba Imana yarashakaga ko twishimira akazi dukora, ntibyari bikwiriye ko inatwereka uko twabigeraho (Yesaya 48:17)? Igishimishije ni uko yatubwiye uko twabigeraho ikoresheje ijambo ryayo ari ryo Bibiliya. Inama zikurikira zishingiye kuri Bibiliya, zizagufasha kunyurwa n’akazi ukora.

ITOZE GUKUNDA UMURIMO

Waba ukora akazi gasaba ubwenge, agasaba imbaraga cyangwa byombi, jya uzirikana ko “umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu” (Imigani 14:23). Izo nyungu ni izihe? Iya mbere ni uko bidufasha kubona ibidutunga. Ni iby’ukuri ko Imana isezeranya abayisenga by’ukuri ko izabaha ibyo bakeneye (Matayo 6:31, 32). Ariko nanone, iba yiteze ko dushyiraho akacu tugashakisha ibidutunga tutanduranyije.—2 Abatesalonike 3:10.

Bityo rero, tugomba kumva ko ari ngombwa gukora kugira ngo tubone ibidutunga kandi dusohoze neza inshingano zacu. Joshua w’imyaka 25 yaravuze ati “burya iyo ushobora kwitunga, uba warageze ku kintu gifatika. Intego y’akazi ni ukugufasha kugura ibyo ukenera.”

Uretse n’ibyo, gukorana umwete biguhesha agaciro. N’ubundi kandi, gukorana umwete bisaba imbaraga. Iyo dukoze uko dushoboye tukizirika ku kazi kacu, nubwo kaba katurambira cyangwa kavunanye, twumva tunyuzwe kuko tuba tuzi ko twageze ku kintu gikomeye cyane. Tuba tunesheje icyifuzo tugira cyo kubaho tutivuna (Imigani 26:14). Nguko uko akazi gatuma umuntu yumva anyuzwe rwose. Aaron wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yaravuze ati “iyo niriwe nkora umunsi ukira, nyuma yaho numva nishimye. Yego nshobora kuba naguye agacuho cyangwa nta wabonye ibyo nakoze, ariko mba nzi ko hari icyo nakoze.”

JYA UKORA UTIZIGAMYE

Bibiliya ishimagiza cyane umuntu “w’umuhanga mu byo akora,” n’umugore ‘ukora ibyo amaboko ye yishimira byose’ (Imigani 22:29; 31:13). Birumvikana ko kuba umuhanga bidapfa kwizana. N’ubundi kandi, muri twe nta wakwishimira gukora akazi adashoboye. Birashoboka ko iyo ari yo mpamvu abantu benshi batishimira akazi bakora, kuko baba batashyizeho imihati kugira ngo bagakorane ubuhanga.

Mu by’ukuri, iyo umuntu akunda akazi kandi akihatira kugakora neza, ni bwo ashobora kwishimira akazi kose akora. William ufite imyaka 24 yaravuze ati “iyo ukoranye umwete ukibonera ukuntu akazi ukora gafite akamaro, biragushimisha cyane. Iyo ubigenje utyo, ntiwihunza akazi cyangwa ngo ukore bike.”

ZIRIKANA KO AKAZI UKORA GAFITIYE ABANDI AKAMARO

Jya wirinda gutekereza gusa ku mafaranga uhembwa, ahubwo wibaze ibibazo nk’ibi bigira biti “kuki bikwiriye ko nkora aka kazi? Byagenda bite ntagakoze cyangwa nkagakora nabi? Akazi nkora gafitiye abandi akahe kamaro?”

Dukwiriye gutekereza kuri icyo kibazo cya nyuma by’umwihariko, kuko iyo tuzirikanye ko akazi dukora gafitiye abandi akamaro, turushaho kukishimira. Yesu yarivugiye ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Uretse kuba akazi dukora kagirira akamaro abakoresha bacu n’abakiriya, nanone kagirira akamaro abagize umuryango wacu n’abakene.

Abagize umuryango wacu. Iyo umutware w’umuryango akora kugira ngo atunge abawugize, akazi akora kabagirira akamaro mu buryo nibura bubiri. Mbere na mbere kamufasha kubaha ibyo bakeneye harimo ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Icyo gihe aba ashohoje neza inshingano Imana yamuhaye yo ‘gutunga abe’ (1 Timoteyo 5:8). Nanone umutware w’umuryango ukorana umwete aba aha urugero rwiza abagize umuryango we. Shane wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yagize ati “data yambereye urugero rwiza mu birebana no gukorana umwete. Yari inyangamugayo kandi yaranzwe n’umwete ubuzima bwe bwose mu kazi yakoraga, akaba yaramaze igihe kirekire ari umubaji. Urugero rwiza yansigiye rwatumye menya ko ngomba kuvana amaboko mu mifuka ngakora, kugira ngo nzagirire abandi akamaro.”

Abakene. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘gukorana umwete kugira ngo babone icyo baha abafite icyo bakennye’ (Abefeso 4:28). Koko rero, iyo dukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga twe n’abagize imiryango yacu, dushobora no kubona ibyo dufashisha abakene (Imigani 3:27). Ku bw’ibyo, iyo dukoranye umwete turushaho kugira ibyishimo bitewe n’uko twagize icyo dutanga.

JYA UKORA IBIRENZE IBYO WITEZWEHO

Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaravuze ati “niba umuntu ufite ububasha aguhase ngo mujyane mu kirometero kimwe, ujyane na we mu birometero bibiri” (Matayo 5:41). Iryo hame warishyira mu bikorwa ute mu kazi ukora? Aho gukora ibyo wasabwe gusa, jya ugerageza gukora ibirenzeho. Jya wishyiriraho intego yo gukora vuba ibyo wasabwe kandi ubikore neza kurushaho, nubwo byakurushya. Jya wishimira gukora akazi kawe mu buryo bwuzuye.

Iyo ukoze ibirenze ibyo usabwa, urushaho kwishimira akazi ukora. Kubera iki? Ni ukubera ko uba umaze kukamenyera. Ukora byinshi kurushaho nta gahato, ahubwo ukabikora ubikuye ku mutima (Filemoni 14). Ibyo bitwibutsa ihame riri mu Migani 12:24 rigira riti “ukuboko kw’abanyamwete kuzategeka, ariko ukuboko k’umunebwe kuzakoreshwa imirimo y’agahato.” Ni iby’ukuri ko muri twe abashobora gukoreshwa imirimo y’agahato cyangwa y’ubucakara ari bake cyane. Ariko ukora ibyo asabwa gusa, ashobora kumva ameze nk’ukora imirimo y’agahato, kuko buri gihe yumva ko akorera abandi. Naho ukora ibirenze ibyo asabwa kandi akabikorana ubushake, akora nk’uwikorera.

JYA USHYIRA AKAZI MU MWANYA WAKO

Nubwo gukorana umwete ari byiza, twagombye kuzirikana ko hari ibindi dusabwa. Ni iby’ukuri ko Bibiliya idushishikariza kugira umwete mu kazi (Imigani 13:4). Ariko nanone, itugira inama yo kwirinda kubatwa n’akazi. Mu Mubwiriza 4:6 hagira hati “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.” Ibyo byumvikanisha iki? Byumvikanisha ko iyo umuntu yabaswe n’akazi ku buryo kamutwara igihe cyose n’imbaraga ze zose, ashobora kutazigera yishimira inyungu akabonamo. Koko rero, ako kazi nta cyo kamugezaho kuko aba ameze nk’‘uwiruka inyuma y’umuyaga.’

Bibiliya ishobora kudufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’akazi. Nubwo itubwira ko tugomba gukorana umwete, inatugira inama yo “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10). Ibyo bintu ni ibihe? Muri byo harimo kumarana igihe n’abagize umuryango ndetse n’incuti. Icy’ingenzi kuruta byose ni ukwifatanya mu bikorwa byo kuyoboka Imana, urugero nko gusoma Ijambo ryayo no kuritekerezaho.

Abantu bashyira mu gaciro mu mibereho yabo, bashobora kurushaho kwishimira akazi bakora. William twigeze kuvuga yagize ati “umwe mu bahoze ari abakoresha banjye yansigiye urugero rwiza rwo gushyira mu gaciro mu birebana n’akazi. Akorana umwete kandi abakiriya be bamuvuga neza bitewe n’uko akora akazi ke neza. Ariko iyo umunsi urangiye akitse imirimo ye, azirikana ko arangije akazi, igihe gisigaye kikaba icyo kwita ku bagize umuryango we no ku bikorwa byo kuyoboka Imana. Mbabwije ukuri, ari mu bantu bishimye kurusha abandi.”

Uko babona ibyo gukorana umwete

“Iyo nakoze umunsi wose nkumva naniwe, ni bwo numva nishimye kandi ko hari icyo nagezeho. Icyo gihe ni bwo numva ko nakoze.”—Nick.

“Iyo ukorana umwete wumva ko ukora akazi neza. Niba ugiye gukora umurimo w’ingenzi, jya uwukora neza.”—Christian.

“Umubiri w’umuntu ushobora gukora ibintu bitangaje. Nkorana umwete kandi ngafasha abandi kugira ngo nshimire Imana kuko yampaye ubuzima.”—David.

w15 1/2 6 ¶3-5

Uko wakwishimira gukorana umwete

JYA USHYIRA AKAZI MU MWANYA WAKO

Nubwo gukorana umwete ari byiza, twagombye kuzirikana ko hari ibindi dusabwa. Ni iby’ukuri ko Bibiliya idushishikariza kugira umwete mu kazi (Imigani 13:4). Ariko nanone, itugira inama yo kwirinda kubatwa n’akazi. Mu Mubwiriza 4:6 hagira hati “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.” Ibyo byumvikanisha iki? Byumvikanisha ko iyo umuntu yabaswe n’akazi ku buryo kamutwara igihe cyose n’imbaraga ze zose, ashobora kutazigera yishimira inyungu akabonamo. Koko rero, ako kazi nta cyo kamugezaho kuko aba ameze nk’‘uwiruka inyuma y’umuyaga.’

Bibiliya ishobora kudufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’akazi. Nubwo itubwira ko tugomba gukorana umwete, inatugira inama yo “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10). Ibyo bintu ni ibihe? Muri byo harimo kumarana igihe n’abagize umuryango ndetse n’incuti. Icy’ingenzi kuruta byose ni ukwifatanya mu bikorwa byo kuyoboka Imana, urugero nko gusoma Ijambo ryayo no kuritekerezaho.

Abantu bashyira mu gaciro mu mibereho yabo, bashobora kurushaho kwishimira akazi bakora. William twigeze kuvuga yagize ati “umwe mu bahoze ari abakoresha banjye yansigiye urugero rwiza rwo gushyira mu gaciro mu birebana n’akazi. Akorana umwete kandi abakiriya be bamuvuga neza bitewe n’uko akora akazi ke neza. Ariko iyo umunsi urangiye akitse imirimo ye, azirikana ko arangije akazi, igihe gisigaye kikaba icyo kwita ku bagize umuryango we no ku bikorwa byo kuyoboka Imana. Mbabwije ukuri, ari mu bantu bishimye kurusha abandi.”

w08 15/4 22 ¶9-10

Ni iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa?

Ese ubutunzi butuma tunyurwa?

9 Igihe Salomo yandikaga igitabo cy’Umubwiriza, yari umwe mu bantu b’abaherwe bari ku isi (2 Ngoma 9:22). Yari afite uburyo bwo gutunga icyo ashaka cyose. Salomo yaranditse ati “sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose” (Umubw 2:10). Ariko yabonye ko ubutunzi ubwabwo budatuma umuntu agira ibyishimo. Bibiliya igira iti “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko.”—Umubw 5:10.

10 Nubwo ubutunzi bugira agaciro igihe gito, usanga abantu babwiruka inyuma. Ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko 75 ku ijana by’abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere wa kaminuza bari bafite ntego yo kuzaba “abakire.” Ariko se nubwo bagera kuri iyo ntego, mu by’ukuri bazagira ibyishimo? Nta wabihamya. Abashakashatsi bagaragaje ko kwibanda cyane ku butunzi bishobora kubuza umuntu kugira ibyishimo no kunyurwa. Nyamara hari hashize igihe kirekire cyane Salomo ageze kuri uwo mwanzuro. Yaranditse ati “nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami . . . nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubw 2:8, 11). Ibinyuranye n’ibyo, nidukoresha ubuzima bwacu dukorera Yehova n’umutima wacu wose, azaduha imigisha kandi tuzabona ubukire nyakuri.—Soma mu Migani 10:22.

w06 1/11 14 ¶9

3:16, 17. Kwibwira ko hashobora kubaho ubutabera mu bintu byose abantu bakora byaba ari ukudashyira mu gaciro. Aho kugira ngo tubuzwe amahwemo n’ibintu bibera ku isi muri iyi minsi, tugomba gutegereza igihe Yehova azasubiriza ibintu mu buryo.

“Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe”

w14 15/1 18 ¶3

Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore

3 Iyo ukiri muto, ni bwo uba ushobora gufata imyanzuro y’ingenzi. Ariko kandi, umwanzuro w’ingenzi kuruta indi yose wafata ni uwo gukorera Yehova. Igihe cyiza cyo kuwufata ni ikihe? Yehova agira ati “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubw 12:1). Uburyo bumwe rukumbi bwo ‘kwibuka’ Yehova ni ukumukorera mu buryo bwuzuye (Guteg 10:12). Umwanzuro wo gukorera Imana ubigiranye umutima wawe wose ni wo mwanzuro w’ingenzi kuruta indi yose ushobora gufata. Ni wo igihe cyawe kizaza gishingiyeho.—Zab 71:5.

w14 15/1 22 ¶1

Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza

UMWAMI SALOMO yarahumekewe maze abwira abakiri bato ati ‘mujye mwibuka Umuremyi wanyu Mukuru mu minsi y’ubusore bwanyu, iminsi y’amakuba itaraza.’ Iyo ‘minsi y’amakuba’ ni iyihe? Salomo yakoresheje imvugo ishishikaje y’ubusizi asobanura ingorane abageze mu za bukuru baba bafite. Yavuze ko icyo gihe ibiganza biba bihinda umushyitsi, amaguru atagishinga ngo akomere, amenyo yarakutse, amaso atakibona neza, amatwi atacyumva neza, imvi zaraje n’umugongo warahetamye. Umuntu ntiyagombye gutegereza icyo gihe ngo abone kwibuka Umuremyi we Mukuru.—Soma mu Mubwiriza 12:1-5.

w08 15/11 23 ¶2

Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe

2 Mu Mubwiriza igice cya 12 havuga neza ibihereranye n’“iminsi mibi” ijyanirana n’iza bukuru abantu badatunganye bahura na yo. (Soma mu Mubwiriza 12:1-7.) Imisatsi y’imvi igereranywa n’“igiti cy’umuluzi” kirabije. Amaguru agereranywa n’“intwari” zunama zikagenda zidandabirana. Abarungurukira mu madirishya bashaka umucyo ariko bakibonera umwijima gusa, bagereranya mu buryo bukwiriye amaso agenda ahuma. Kubera ko amenyo amwe na mwe aba yarakutse, ‘abasyi barorera [gusya] kuko babaye bake.’

w06 1/11 16 ¶9

11:9; 12:1-7. Yehova afite ibyo azabaza abakiri bato. Ni yo mpamvu baba bagomba gukoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo mu murimo w’Imana mbere y’uko iza bukuru ziza zikabatwara imbaraga za gisore.

w11 1/11 21 ¶1-6

Ese ukora ibyo Imana igusaba?

ESE wigeze wibaza impamvu uriho? Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kwibaza ibibazo nk’ibyo, ariko ashyira no mu mutima wacu icyifuzo cyo gushaka kumenya ibisubizo byabyo. Birashimishije kuba Imana itaraturetse ngo duhere mu rujijo. Icyo gisubizo twifuza cyane kumenya, tugisanga mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Reka turebe amagambo Umwami Salomo yanditse mu Mubwiriza 12:13.

Salomo yagize ubuzima budasanzwe. Yari afite ubushobozi bwo kuvuga uko umuntu yabona ibyishimo n’uko yamenya impamvu ariho. Kubera ko Imana yamuhaye ubwenge buhambaye, ubutunzi butagira ingano, ikamuha n’ubwami, yashoboye kugenzura yitonze ibyo abantu baharanira kugeraho, birimo ubutunzi n’icyubahiro (Umubwiriza 2:4-9; 4:4). Amaze kubigenzura, Imana yaramuhumekeye yandika umwanzuro yagezeho. Yaravuze ati “kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.” Ayo magambo agaragaza ikintu umuntu yakora kirusha ibindi byose agaciro kandi kikazamuhesha imigisha.

“Ujye utinya Imana y’ukuri.” Iyo wumvise ayo magambo bwa mbere, ushobora kumva ugize ubwoba. Ariko uko gutinya kuvugwa aha bitandukanye no kugira ubwoba; ni imimerere y’umutima. Ntidukwiriye kumva tumeze nk’umugaragu utinya kurakaza shebuja w’umunyamahane, ahubwo twumva tumeze nk’umwana wifuza gushimisha se umukunda. Hari igitabo kivuga ko gutinya Imana ari “uburyo abantu bagaragaza ko bayubaha cyane bitewe n’uko bayikunda, kandi bakubaha imbaraga zayo no gukomera kwayo.” Ibyo bituma dukora ibyo Imana ishaka kubera ko tuyikunda kandi tuzi ko na yo idukunda. Ntituyitinya gusa ngo birangirire aho, ahubwo bigaragarira mu byo dukora. Mu buhe buryo?

“Ukomeze amategeko yayo.” Gutinya Imana bituma tuyubaha. Kubera ko Yehova ari we waturemye azi icyatuma turushaho kumererwa neza, kimwe n’uko uwakoze igikoresho iki n’iki aba azi uburyo bwiza bwo kugikoresha. Birakwiriye rero ko tumwumvira. Nanone kandi, Yehova atwitaho abikuye ku mutima. Yifuza ko tugira ibyishimo, kandi amategeko ye atuma tumererwa neza (Yesaya 48:17). Intumwa Yohana yabivuze muri aya magambo ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Iyo twumviye Imana biba bigaragaza ko tuyikunda kandi amategeko yayo na yo agaragaza ko idukunda.

‘Ibyo ni byo buri muntu asabwa.’ Ayo magambo agaragaza impamvu y’ingenzi ituma dutinya Imana kandi tukayubaha. Iyo ni yo nshingano yacu. Yehova ni we Muremyi wacu; ni we dukesha ubuzima (Zaburi 36:9). Nanone dukwiriye kumwumvira. Iyo tubayeho nk’uko ashaka, tuba tugaragaje ko dushohoje inshingano yacu.

None se kuki turiho? Mu magambo make, igisubizo ni iki: turiho kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka. Nta bundi buryo bwiza bwo kubaho buruta ubwo. Ese ubwo ntukwiriye kurushaho gusobanukirwa ibyo Yehova ashaka kandi ugashakisha uko wabikurikiza mu mibereho yawe? Abahamya ba Yehova biteguye kubigufashamo.

w06 1/11 16 ¶5

10:1. Tugomba kwitondera ibyo tuvuga n’ibyo dukora. Agakosa gato gatewe n’uburangare, wenda nko gutombokera umuntu ubigiranye umujinya, gusinda incuro imwe, cyangwa igikorwa kimwe cyo kwiyandarika, birahagije kugira ngo biteshe umuntu icyubahiro yari afite.

w06 1/11 16 ¶7

11:1, 2. Tugomba kugira ubuntu tubivanye ku mutima. Bituma natwe tugirirwa ubuntu.—Luka 6:38.

w15 15/1 31 ¶11-13

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

11 Nanone kandi, Indirimbo ya Salomo ifite icyo yigisha Abakristo b’abaseribateri, cyane cyane abifuza kubona abo bazabana. Wa mukobwa yumvaga adakunze Salomo. Yarahije abakobwa b’i Yerusalemu ati “muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye” (Ind 2:7; 3:5). Kubera iki? Ni uko gukundana n’umuntu ubonetse wese mudahuje igitsina bidakwiriye. Ku bw’ibyo, Umukristo wifuza gushaka akwiriye gutegereza yihanganye kugeza igihe azabonera uwo azakunda by’ukuri.

12 Kuki uwo mukobwa w’Umushulami yakunze wa muhungu? Ni iby’ukuri ko yari mwiza. Yari ameze nk’ “ingeragere,” intoki ze zikomeye nka “zahabu,” amaguru ye ari meza kandi akomeye nk“inkingi za marimari.” Ariko kandi, ntiyamukundiye gusa ko yari akomeye kandi ari mwiza. ‘Umukunzi we mu bandi basore’ yari “ameze nk’igiti cy’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba.” Kugira ngo umukobwa wari indahemuka kuri Yehova ashimagize atyo uwo musore, na we agomba kuba yarakundaga Imana.—Ind 2:3, 9; 5:14, 15.

13 Bite se ku birebana n’uwo mukobwa w’Umushulami? Nubwo yari mwiza cyane, ku buryo yareheje umwami icyo gihe wari ufite “abamikazi mirongo itandatu n’inshoreke mirongo inani, n’abakobwa batabarika,” we yumvaga ameze “nk’ururabyo rwa habaseleti rwo mu kibaya cyo ku nkombe,” rwari ururabyo rusanzwe. Yicishaga bugufi kandi akiyoroshya mu buryo butangaje. Ariko kuri wa muhungu w’umushumba, uwo mukobwa yari yihariye cyane, ameze “nk’irebe mu mahwa.” Yari uwizerwa kuri Yehova.—Ind 2:1, 2; 6:8.

w15 15/1 32 ¶14-16

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

14 Ibyanditswe biha Abakristo umuburo ukomeye wo gushakana n’ “uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Umuseribateri wifuza gushaka yirinda gukundana n’umuntu utizera, agashakira uwo bazabana mu bagaragu ba Yehova b’indahemuka gusa. Uretse n’ibyo kandi, kugira ngo umuntu ashobore guhangana n’ibibazo by’ubuzima ari na ko akomeza kubana amahoro n’uwo bashakanye no gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, bisaba kwizera Imana no kuyiyegurira. Iyo ni imico y’ingenzi umuntu yagombye kureba mu gihe ashaka uwo bazabana, kandi ni yo yatumye wa muhungu w’umushumba na wa mukobwa bakundana.

UMUGENI WANJYE “AMEZE NK’UBUSITANI BUZITIYE”

15 Soma mu Ndirimbo ya Salomo 4:12. Kuki uwo muhungu w’umushumba yavuze ko umukunzi we ameze “nk’ubusitani buzitiye”? Iyo ubusitani buzitiye, nta wupfa kubwinjiramo; umuntu abwinjiramo ari uko bamukinguriye irembo. Uwo mukobwa w’Umushulami yagereranyijwe n’ubwo busitani kuko nta wundi yagaragarizaga urukundo uretse wa mushumba wari kuzamubera umugabo. Igihe uwo mukobwa yangaga amareshyo y’umwami, yagaragaje ko ameze nk’ “urukuta,” aho kuba nk’ “urugi” umuntu ashobora gukingura bitamugoye (Ind 8:8-10). Mu buryo nk’ubwo, abaseribateri bubaha Imana, baba abasore cyangwa inkumi, baba bagomba kuzakunda gusa abo bazabana na bo.

16 Igihe wa musore w’umushumba yasabaga umukobwa w’Umushulami ngo bajyane gutembera igihe cy’imvura kirangiye, basaza be baramwangiye, ahubwo bamuha akazi ko kurinda imizabibu. Kubera iki? Ese ni uko nta cyizere bari bamufitiye? Ese baba baratekerezaga ko agiye mu bintu by’ubwiyandarike? Mu by’ukuri, izo ngamba bafashe zari zigamije kurinda mushiki wabo kugira ngo atagwa mu bishuko (Ind 1:6; 2:10-15). Ibyo byigisha Abakristo b’abaseribateri iri somo: mu gihe murambagizanya, mujye mufata ingamba zatuma mutagwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Mujye mwirinda kuba ahantu muri mwenyine. Nubwo kugaragarizanya urukundo mu buryo bukwiriye atari bibi, mujye mwirinda imimerere yabagusha mu bishuko.

w15 15/1 31 ¶13

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

13 Bite se ku birebana n’uwo mukobwa w’Umushulami? Nubwo yari mwiza cyane, ku buryo yareheje umwami icyo gihe wari ufite “abamikazi mirongo itandatu n’inshoreke mirongo inani, n’abakobwa batabarika,” we yumvaga ameze “nk’ururabyo rwa habaseleti rwo mu kibaya cyo ku nkombe,” rwari ururabyo rusanzwe. Yicishaga bugufi kandi akiyoroshya mu buryo butangaje. Ariko kuri wa muhungu w’umushumba, uwo mukobwa yari yihariye cyane, ameze “nk’irebe mu mahwa.” Yari uwizerwa kuri Yehova.—Ind 2:1, 2; 6:8.

w15 15/1 29 ¶3

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

3 Soma mu Ndirimbo ya Salomo 8:6. Amagambo ngo “ikirimi cy’umuriro wa Yah” yakoreshejwe mu gusobanura urukundo, yumvikanisha byinshi. Urukundo nyakuri ni “ikirimi cy’umuriro wa Yah,” kuko Yehova ari we rukomokaho. Yaremye umuntu mu ishusho ye, amuha ubushobozi bwo gukunda (Intang 1:26, 27). Imana imaze kurema umugabo wa mbere ari we Adamu, yamuhaye umugore mwiza cyane. Adamu agikubita Eva amaso, yarishimye cyane, bituma amuhimbira igisigo. Nta gushidikanya ko Eva yumvise akunze cyane Adamu, uwo ‘yakuwemo’ (Intang 2:21-23). Umugabo n’umugore bashobora gukundana urukundo rudacogora kandi rudashira kubera ko Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kugaragaza urukundo.

w06 15/11 20 ¶7

Urukundo nyakuri ni ‘umuriro w’Uwiteka.’ Kubera iki? Kubera ko urwo rukundo ruturuka kuri Yehova. Ni we wadushyizemo ubushobozi bwo gukunda. Ni umuriro ufite ibirimi bidashobora kuzima. Indirimbo ya Salomo igaragaza neza ko urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore rushobora ‘gukomera nk’urupfu.’—Indirimbo 8:6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze