ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr16 Ukuboza pp. 1-10
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
  • Udutwe duto
  • 5-11 UKUBOZA
  • 26 UKUBOZA–1 MUTARAMA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
mwbr16 Ukuboza pp. 1-10

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

5-11 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 1–5

“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova”

(Yesaya 2:2, 3)

ip-1 38-41 ¶6-11

Inzu ya Yehova ishyirwa hejuru

6 Ni ryari ubuhanuzi bwa Yesaya bwagombaga gusohozwa? Ni “mu minsi y’imperuka.” Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byahanuye ibimenyetso byari kuzaranga icyo gihe. Muri byo harimo intambara, imitingito y’isi, indwara z’ibyorezo, inzara n’“ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1-5; Luka 21:10, 11). Isohozwa ry’ubwo buhanuzi ritanga ibihamya byinshi bigaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi si. Ni ibyumvikana rero ko twagombye kwitega kubona ibyo Yesaya yahanuye bisohora muri iki gihe.

Umusozi wo gusengeraho

7 Yesaya yavuze ubuhanuzi bwe mu magambo make akoresheje imvugo ishishikaje. Turabona umusozi muremure uriho inzu y’agahebuzo, ari yo rusengero rwa Yehova. Uwo musozi usumba indi misozi yose n’udusozi biwukikije. Ariko kandi, ntuteye ubwoba ahubwo urashimishije rwose. Abantu bo mu mahanga yose bifuza kuzamuka kuri uwo musozi wubatsweho inzu ya Yehova; barawushikira. Ibyo biroroshye kubyiyumvisha; ariko se, bisobanura iki?

8 Mu gihe cya Yesaya, akenshi udusozi n’imisozi byari bifitanye isano no gusenga. Ni ho basengeraga ibigirwamana kandi bahubakaga insengero z’imana z’ibinyoma (Gutegeka 12:2; Yeremiya 3:6). Inzu ya Yehova cyangwa urusengero rwe, na yo yari yubatswe mu mpinga y’Umusozi Moriya, i Yerusalemu. Abisirayeli bizerwa bajyaga i Yerusalemu gatatu mu mwaka maze bakazamuka Umusozi Moriya bagiye gusenga Imana y’ukuri (Gutegeka 16:16). Bityo rero, kuba amahanga ashikira uwo ‘musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka’ bigaragaza uburyo abantu benshi bakorakoranyirizwa mu gusenga k’ukuri.

9 Birumvikana ko muri iki gihe ubwoko bw’Imana budakoranira ku musozi nyamusozi wubatsweho urusengero rw’amabuye. Urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu rwarimbuwe n’ingabo z’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C. Byongeye kandi, intumwa Pawulo yagaragaje neza ko urusengero rw’i Yerusalemu n’ihema ry’ibonaniro ryarubanjirije byari bifite ikindi kintu byashushanyaga. Byashushanyaga ikintu nyakuri cyo mu buryo bw’umwuka gikomeye kurushaho, ni ukuvuga “ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana” (Abaheburayo 8:2). Iryo hema ryo mu buryo bw’umwuka ni uburyo bwateganyijwe bwo kwegera Yehova binyuriye kuri gahunda yo kumusenga ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Abaheburayo 9:2-10, 23). Mu buryo buhuje n’ubwo, “umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka” uvugwa muri Yesaya 2:2, ushushanya gahunda itanduye yo gusenga Yehova, yashyizwe hejuru muri iki gihe. Abantu bayoboka ugusenga kutanduye ntibateranira ahantu hamwe mu karere runaka k’isi, ahubwo bunze ubumwe mu kuyoboka Imana.

Ugusenga kutanduye gushyirwa hejuru

10 Uwo muhanuzi yavuze ko “umusozi wubatsweho inzu ya Yehova” cyangwa gahunda y’ugusenga kutanduye, wari ‘kuzakomerezwa mu mpinga z’imisozi’ kandi ko wari ‘kuzashyirwa hejuru y’iyindi.’ Kera cyane mbere y’igihe cya Yesaya, Umwami Dawidi yazanye isanduku y’isezerano i Yerusalemu, ku Musozi Siyoni wari ku butumburuke bwa metero 760 uvuye ku nyanja. Isanduku y’isezerano yagumye aho ngaho kugeza igihe bayimuriye mu rusengero rwubatswe ku Musozi Moriya (2 Samweli 5:7; 6:14-19; 2 Ngoma 3:1; 5:1-10). Bityo rero, mu gihe cya Yesaya, isanduku y’isezerano yera yari yaramaze gushyirwa hejuru mu buryo bufatika kandi yari yarashyizwe mu rusengero, mu mwanya wari hejuru usumba udusozi twinshi twari turukikije twakoreshwaga mu gusenga kw’ikinyoma.

11 Birumvikana ariko nyine ko mu buryo bw’umwuka gahunda yo gusenga ya Yehova igihe cyose yabaga isumba kure ibikorwa by’amadini y’abasenga imana z’ibinyoma. Ariko rero muri iki gihe, Yehova yashyize hejuru cyane gahunda ye yo gusenga, ayishyira hejuru y’ugusenga kose kwanduye, mbese ijya hejuru cyane y’“udusozi” twose n’‘impinga z’imisozi’ yose. Mu buhe buryo? Ahanini, yabikoze binyuriye mu gukorakoranya abantu bose bashaka kumusenga “mu [m]wuka no mu kuri.”—Yohana 4:23.

ip-1 44-45 ¶20-21

Inzu ya Yehova ishyirwa hejuru

20 Yehova ntareka ngo abagize ubwoko bwe bajarajare, boshye intama zazimiye. Binyuriye kuri Bibiliya no ku bitabo bishingiye kuri Bibiliya, abagezaho “amategeko” ye n’“ijambo” rye kugira ngo bamenye inzira ze. Ubwo bumenyi bubafasha ‘kugendera mu nzira ze.’ Babwirana ibihereranye n’inzira za Yehova bafite umutima wuzuye ugushimira kandi bakabikora mu buryo buhuje n’ubuyobozi buturuka ku Mana. Bateranira hamwe mu makoraniro no mu yandi materaniro abera mu Mazu y’Ubwami no mu ngo z’abantu kugira ngo batege amatwi kandi bige inzira z’Imana (Gutegeka 31:12, 13). Muri ubwo buryo, bakurikiza urugero rw’Abakristo ba mbere, bateraniraga hamwe kugira ngo baterane inkunga n’ishyaka ryo “gukundana n’iry’imirimo myiza.”—Abaheburayo 10:24, 25.

21 Batumirira n’abandi kugira ngo ‘bazamuke’ bajye muri gahunda yashyizwe hejuru yo gusenga Yehova Imana. Mbega ukuntu ibyo bihuza neza n’itegeko Yesu yahaye abigishwa be mbere gato y’uko azamuka akajya mu ijuru! Yarababwiye ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Kubera ko Abahamya ba Yehova bashyigikiwe n’Imana kandi bakaba bumvira iryo tegeko, bagenda ku isi hose bigisha abantu kandi bakabahindura abigishwa, hanyuma bakababatiza.

(Yesaya 2:4)

ip-1 46-47 ¶24-25

Inzu ya Yehova ishyirwa hejuru

24 Amahanga yose ntazigera agera kuri iyo ntego yo mu rwego rwo hejuru. Rwose, birenze ubushobozi bwayo. Amagambo ya Yesaya asohozwa n’abantu baturuka mu mahanga menshi atandukanye, bunze ubumwe mu gusenga kutanduye. Yehova ‘yarabahannye.’ Yigishije ubwoko bwe kubana amahoro. Koko rero, muri iyi si yayogojwe n’amacakubiri n’umwiryane, bo ‘inkota zabo bazicuzemo amasuka, n’amacumu bayacuramo impabuzo’ mu buryo bw’ikigereranyo. Babigezeho bate?

25 Icya mbere, ntibashyigikira intambara zirwanwa n’amahanga. Mbere gato y’urupfu rwa Yesu, abantu bitwaje intwaro baje kumufata. Igihe Petero yakuraga inkota ashaka kurwanirira Shebuja, Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Kuva icyo gihe, abigishwa ba Yesu bagera ikirenge mu cye bacuze inkota zabo mo amasuka, kandi banze gufata intwaro ngo bice bagenzi babo, banga no gushyigikira intambara mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. ‘Bagira umwete wo kubana amahoro n’abantu bose.’—Abaheburayo 12:14.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Yesaya 1:8, 9)

w06 1/12 8 ¶5

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:8, 9—Ni mu buhe buryo umukobwa w’i Siyoni yari ‘gusigara ameze nk’ingando yo mu nzabibu, ameze nk’indaro yo mu murima w’imyungu’? Aya magambo asobanura ko mu gihe cy’igitero cy’Abashuri, Yerusalemu yari kuzaba idafite kirengera kimwe n’ingando yo mu murima w’inzabibu cyangwa nk’akaruri bubakaga mu murima w’imyungu kasenyukaga ubusa. Gusa, Yehova yarayitabaye ntiyemera ko imera nka Sodomu na Gomora.

(Yesaya 1:18)

w06 1/12 9 ¶1

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

1:18 Aya magambo ngo “nimuze tujye inama” asobanura iki? Aya magambo ntashaka kumvikanisha gutumira umuntu ngo mugirane ibiganiro hanyuma ngo mugire ibyo buri wese yemerera undi binyuze mu mishyikirano. Ahubwo uyu murongo werekeza ku birebana no guca imanza, aho Yehova, Umucamanza udaca urwa kibera, yahaye Isirayeli uburyo bwo guhinduka no kwiyeza.

it-2 761 ¶3

Kwiyunga

Ibintu bisabwa ngo habeho ubwiyunge. Abantu ni bo bagomba kwiyunga n’Imana, kuko ari bo bishe itegeko ryayo; si Imana igomba kwiyunga na bo (Zb 51:1-4). Abantu ntibaganira n’Imana nkaho bangana na yo. Nanone uko Imana ibona ibirebana n’icyiza n’ikibi ntibigomba guhinduka, kunonosorwa cyangwa ngo bivugururwe. (Ye 55:6-11; Ml 3:6, gereranya na Yk 1:17.) Ubwo rero, ibyo idusaba ngo twiyunge na yo tugomba kubyemera nta mananiza. (Gereranya na Yb 40:1, 2, 6-8; Ye 40:13, 14.) Nubwo hari Bibiliya zihindura umurongo wo muri Yesaya 1:18 ngo “Uhoraho aravuze ati ‘nimuze twumvikane,” (Bibiliya Ntagatifu) cyangwa ngo “‘nimuze tujye inama’ ni ko Uwiteka avuga” (Bibiliya Yera), uwo murongo wagombye guhindurwa ngo “nimuze dusubize ibintu mu buryo” ni ko Yehova avuga.” Abantu ni bo bateje ibibazo, si Imana.—Gereranya na Ezk 18:25, 29-32.

12-18 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 6-10

“Mesiya yashohoje ubuhanuzi”

(Yesaya 9:1, 2)

w11 15/8 10 ¶13

Bari bategereje Mesiya

13 Byari byarahanuwe ko Mesiya yari gukorera umurimo we i Galilaya. Yesaya yanditse ibirebana n’‘igihugu cya Zabuloni, igihugu cya Nafutali [na] Galilaya y’abanyamahanga’ agira ati “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari batuye mu gihugu cy’umwijima w’icuraburindi baviriwe n’umucyo” (Yes 9:1, 2). Yesu yatangiriye umurimo we i Galilaya, mu mugi wa Kaperinawumu, kandi yafashije abaturage benshi bo mu gihugu cya Zabuloni na Nafutali, abagezaho inyigisho z’ukuri zigereranywa n’umucyo (Mat 4:12-16). I Galilaya ni ho Yesu yatangiye Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, ahatoranyiriza intumwa ze, ahakorera igitangaza cye cya mbere, kandi uko bigaragara ni na ho yabonekeye abigishwa be basaga 500 nyuma yo kuzuka kwe (Mat 5:1–7:27; 28:16-20; Mar 3:13, 14; Yoh 2:8-11; 1 Kor 15:6). Nguko uko yashohoje ubwo buhanuzi bwa Yesaya abwiriza mu ‘gihugu cya Zabuloni n’igihugu cya Nafutali.’ Birumvikana ko Yesu yakomeje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami no mu tundi turere two muri Isirayeli.

ip-1 124-126 ¶13-17

Umwami w’amahoro wasezeranyijwe

Igihugu ‘cyatewe igisuzuguriro’

13 Yesaya yakomeje avuga amwe mu makuba akomeye kurusha andi yose yageze ku rubyaro rwa Aburahamu. Yagize ati “nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga” (Yesaya 9:1). Akarere ka Galilaya kari mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Mu buhanuzi bwa Yesaya, ako karere kari gakubiyemo “igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali,” n’‘inzira ikikiye inyanja,’ ni ukuvuga umuhanda wa kera wacaga ku nkengero y’Inyanja ya Galilaya ugana ku Nyanja ya Mediterane. Mu gihe cya Yesaya, ako karere kitwaga “Galilaya y’abanyamahanga,” wenda kubera ko imyinshi mu mijyi yaho yari ituwe n’abantu batari Abisirayeli. Ni gute icyo gihugu ‘cyatewe igisuzuguriro’? Abashuri b’abapagani baracyigaruriye, bafata Abisirayeli babajyana mu bunyage, maze muri ako karere kose bahatuza abapagani batakomokaga kuri Aburahamu. Nguko uko ubwami bw’amajyaruguru bw’imiryango icumi bwazimangatanye mu mateka!—2 Abami 17:5, 6, 18, 23, 24.

14 U Buyuda na bwo bwari busumbirijwe n’Abashuri. Mbese, na bwo bwari kuzaba mu “bwire” ubuziraherezo, nk’uko byagenze ku bwami bw’imiryango icumi bwari buhagarariwe na Zebuluni na Nafutali? Oya. Mu “gihe cya nyuma,” Yehova yari guha imigisha akarere k’ubwami bw’amajyepfo bw’u Buyuda, ndetse n’ifasi yari yarahoze itegekwa n’ubwami bw’amajyaruguru. Mu buhe buryo?

15 Intumwa Matayo yashubije icyo kibazo mu nyandiko ye yahumetswe y’umurimo wa Yesu wo ku isi. Mu gihe Matayo yasobanuraga uko byagenze mu ntangiriro z’uwo murimo, yagize ati “[Yesu] yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali, ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo ‘mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, n’i Galilaya y’abapagani, abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, bamurikirwa n’umucyo.’”—Matayo 4:13-16.

16 Ni koko, ‘igihe cya nyuma’ Yesaya yahanuye ni igihe cy’umurimo wa Kristo wo ku isi. Igice kinini cy’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi yakimaze i Galilaya. Mu ntara y’i Galilaya ni ho yatangiriye umurimo we, atangira atangaza ati “ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 4:17). I Galilaya yahatangiye Ikibwiriza cye gikomeye cyo ku Musozi, ahatoranya intumwa ze, ahakorera igitangaza cya mbere, kandi ni ho yabonekereye abigishwa bageraga kuri 500 amaze kuzuka (Matayo 5:1–7:27; 28:16-20; Mariko 3:13, 14; Yohana 2:8-11; 1 Abakorinto 15:6). Muri ubwo buryo, Yesu yasohoje ubuhanuzi bwa Yesaya kuko yahaye icyubahiro “igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali.” Birumvikana ko Yesu atabwirije abaturage b’i Galilaya gusa. Igihe Yesu yabwirizaga ubutumwa bwiza mu gihugu hose, ‘yateye icyubahiro’ ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye, n’u Buyuda burimo.

“Umucyo mwinshi”

17 Ariko se, “umucyo mwinshi” Matayo yavuze ko wabonetse i Galilaya ni uwuhe? Ayo magambo na yo Matayo yayasubiyemo ayavanye mu buhanuzi bwa Yesaya. Yesaya yaranditse ati “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo” (Yesaya 9:2). Mu kinyejana cya mbere I.C., umucyo w’ukuri wari warapfukiranywe n’ibinyoma by’abapagani. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bari baratumye icyo kibazo kirushaho kuremera, kuko bizirikaga ku migenzo y’idini ryabo bigatuma ‘ijambo ry’Imana barihindura ubusa’ (Matayo 15:6). Aboroheje barakandamizwaga kandi bari mu rujijo, bakurikiye ‘abarandasi bahumye’ (Matayo 23:2-4, 16). Igihe Yesu, ari we Mesiya, yazaga, amaso y’abantu benshi boroheje yarahumutse mu buryo butangaje (Yohana 1:9, 12). Umurimo Yesu yakoze igihe yari ku isi n’imigisha ituruka ku gitambo cye byavuzwe neza mu buhanuzi bwa Yesaya ko ari “umucyo mwinshi.”—Yohana 8:12.

(Yesaya 9:6)

w14 15/2 12 ¶18

Ishimire ubukwe bw’Umwana w’intama!

18 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, hari abandi azabera se. Mu by’ukuri, abantu bose bazabaho iteka ku isi bazaba babikesha ko bizeye igitambo cy’incungu cya Yesu (Yoh 3:16). Nguko uko azababera ‘Se uhoraho.’—Yes 9:6, 7

w07 15/5 6.

Kugira ibyiringiro mu isi yuzuye imibabaro

Urufatiro nyakuri rw’ibyiringiro

Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’” (Matayo 6:9, 10). Ubwo Bwami bwo mu ijuru, ni ukuvuga ubutegetsi buyobowe na Yesu Kristo, ni bwo Imana izakoresha igaragaza ko ari yo ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’isi.—Zaburi 2:7-12; Daniyeli 7:13, 14.

Ibintu byinshi bitera abantu ubwoba mu nzego zitandukanye z’imibereho, ni ikimenyetso kigaragaza rwose ko dukeneye ko Imana igira icyo ikora. Igishimishije ni uko ibyo biri hafi! Ubu Yesu Kristo yamaze kwimikwa n’Imana ngo abe Umwami Mesiya, kandi yahawe ububasha bwo kwerekana ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga no kweza izina Rye (Matayo 28:18). Vuba aha, ubwo Bwami buzagira icyo bukora ku isi, buyikureho ibintu byose bitera abantu ubwoba n’imihangayiko. Muri Yesaya 9:5 havugwa ibintu Yesu yujuje bigaragaza ko ari we Mutegetsi ushobora kutuvaniraho ibidutera ubwoba byose. Urugero, yitwa “Data wa twese Uhoraho,” “Umujyanama uhebuje” (NW) n’“Umwami w’amahoro.”

Reka dusuzume iyo mvugo ikora ku mutima ngo “Data wa twese Uhoraho.” Kubera ko Yesu ari Data wa twese Uhoraho, afite imbaraga, ububasha ndetse n’icyifuzo cyo gutuma abantu bumvira bashobora kubaho iteka ku isi babiheshejwe n’igitambo cy’incungu yatanze. Ibyo bisobanura ko noneho bazaba bakuwe ku ngoyi y’icyaha no kudatungana barazwe n’umunyabyaha wa mbere, ari we Adamu (Matayo 20:28; Abaroma 5:12; 6:23). Nanone kandi, Kristo azakoresha ububasha Imana yamuhaye kugira ngo azure abantu benshi bapfuye.—Yohana 11:25, 26.

Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko ari “Umujyanama uhebuje.” Kubera ko Yesu azi Ijambo ry’Imana kandi akaba asobanukiwe mu buryo budasanzwe kamere muntu, yari azi uburyo bwo gukemura ibibazo duhura na byo buri munsi. Kuva Kristo yimikwa mu ijuru, akomeje kuba “Umujyanama uhebuje,” akaba ari we w’ibanze Yehova akoresha ashyikirana n’abantu. Inama Yesu yatanze ziri muri Bibiliya zihora zihuje n’ubwenge kandi ntizigira inenge. Kuzimenya no kuzemera bishobora gutuma ugira ubuzima butarimo imihangayiko n’ubwoba bukabije.

Muri Yesaya 9:6 hanavuga ko Yesu ari “Umwami w’amahoro.” Vuba aha, Kristo azakoresha ubwo bubasha bwe avanaho ubusumbane bwose, bwaba ubushingiye kuri politiki, ku nzego z’imibereho no ku bukungu. Azabikora ate? Azabikora ashyiriraho abantu ubutegetsi bumwe burangwa n’amahoro, ari bwo Bwami bwa Mesiya.—Daniyeli 2:44.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, isi yose izagira amahoro adashira. Kuki se ibyo ushobora kubyiringira? Impamvu tuyisanga muri Yesaya 11:9, ahagira hati ‘[abaturage b’ubwo Bwami] ntibazaryana kandi ntibazonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.’ Amaherezo, buri muntu ku isi azagira ubumenyi nyakuri ku Mana kandi azayumvira. Ese ibyo byiringiro biragushimisha? Niba ari ko biri, ntutindiganye kugira ‘ubumenyi’ kuri Yehova, ubumenyi bw’igiciro cyinshi.

Ushobora kungukirwa no kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, ubumenyi bukomeza ukwizera kandi bugatanga ubuzima, usuzuma icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’ibiba muri iki gihe ndetse n’ibizaba mu gihe kizaza gishishikaje Bibiliya isezeranya. Ku bw’ibyo, turagusaba gushaka igihe kugira ngo wige Bibiliya ku buntu, ubifashijwemo n’Abahamya ba Yehova b’iwanyu. Ubwo ni uburyo bwagufasha kudakomeza kugira ubwoba bwinshi no kugira ibyiringiro nyakuri muri iyi si yuzuye imibabaro.

(Yesaya 9:7)

ip-1 132 ¶28-29

Umwami w’amahoro wasezeranyijwe

28 Mu gihe cyagenwe n’Imana, Kristo azazana amahoro ahamye kandi arambye ku isi hose (Ibyakozwe 1:7). “Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose” (Yesaya 9:7a). Yesu ntazakoresha ubutware ahabwa no kuba ari Umwami w’Amahoro akandamiza abantu. Ntazambura abayoboke be umudendezo wabo wo kwihitiramo ibibanogeye maze ngo abatwaze igitugu. Ahubwo, ibyo azakora byose bizaba bishingiye ku “guca imanza zitabera no gukiranuka.” Mbega ukuntu duhumurizwa n’uko ibintu bigiye guhinduka!

29 Amagambo ya Yesaya asoza iki gice cy’ubuhanuzi bwe arashishikaje rwose, iyo utekereje ukuntu izina rya Yesu ry’ubuhanuzi rifite ibisobanuro bitangaje. Yaranditse ati “ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we” (Yesaya 9:7b). Ni koko, Yehova akorana umwete. Nta cyo akora afite imitima ibiri. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo yasezeranyije azabisohoza byose. Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wifuza kuzagira amahoro iteka ryose agomba gukorera Yehova n’umutima we wose. Turifuza ko abagaragu b’Imana bose bakwigana Yehova Imana na Yesu, Umwami w’Amahoro, bakagira “ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:14.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Yesaya 7:3, 4)

w06 1/12 9 ¶4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

7:3, 4—Kuki Yehova yakijije Ahazi wari umwami mubi? Abami ba Siriya na Isirayeli bacuze umugambi wo gukura ku ngoma Ahazi wari umwami w’u Buyuda, bagashyiraho mwene Tabeli, umutegetsi bari kuzagira igikoresho kandi utarakomokaga mu muryango wa Dawidi. Uwo mugambi mubisha wari kugira ingaruka z’uko isezerano ry’Ubwami Dawidi yari yarahawe ryari kuzimangatana. Yehova yakijije Ahazi mu rwego rwo kubumbatira umuyoboro wari kuzatuma haboneka “Umwami w’amahoro” wari warasezeranyijwe.—Yesaya 9:6.

(Yesaya 8:1-4)

it-1 1219

Yesaya

Igihe Yesaya yari umuhanuzi mu Buyuda, cyane cyane ku ngoma y’umwami Ahazi, ubwo bwami bwari bwarangiritse mu by’umuco. Abatware na rubanda bari barigometse. Yehova yabonaga ko umutwe wabo wari urwaye n’umutima wabo waranegekaye. Abo batware bagereranyijwe n’“abanyagitugu b’i Sodomu,” naho rubanda bagereranywa n’“abantu b’i Gomora” (Ye 1:2-10). Yesaya yari yarabwiwe ko abo bantu bari kuzinangira. Yehova yavuze ko ibyo byari kuzakomeza kugeza igihe iryo shyanga ryari kuzarimbukira, hagasigara gusa “icya cumi” ari cyo ‘rubyaro rwera,’ rugereranywa n’igishyitsi cy’igiti cy’inganzamarumbo. Nta gushidikanya ko ubwo buhanuzi bwahumurije abo bantu bake bumvira basigaye, nubwo abandi bose bari barigometse.—Ye 6:1-13.

Nubwo ubuhanuzi bwa Yesaya bwibanda ku Buyuda, yanahanuriye Isirayeli n’ibindi bihugu byari biyikikije, kubera ko byagize uruhare ku byabaye ku Buyuda no ku mateka yabwo. Yabaye umuhanuzi imyaka myinshi, kuko yatangiye guhanura ahagana mu wa 778 Mbere ya Yesu, igihe Umwami Uziya yapfaga cyangwa mbere yaho, akageza nyuma y’umwaka wa 14 w’ingoma ya Hezekiya (732 Mbere ya Yesu).—Ye 36:1, 2; 37:37, 38.

Umuryango wa Yesaya. Yesaya yari yarashakanye n’umugore wiswe umuhanuzikazi (Ye 8:3). Ibyo bigaragaza ko atari umugore w’umuhanuzi gusa, ahubwo ko Yehova yari yaramugize umuhanuzikazi kimwe na Debora wo mu gihe cy’Abacamanza na Hulida wo ku ngoma ya Yosiya.—Abc 4:4; 2Bm 22:14.

Bibiliya ivuga ko Yesaya yari afite abana babiri, akaba yarabahawe ngo babe “ibimenyetso n’ibitangaza muri Isirayeli” (Ye 8:18). Sheyari-Yashubu yari mukuru ku ngoma ya Ahazi, kuko yaherekezaga se Yesaya, igihe yatangarizaga uwo mwami ubutumwa. Izina rya Sheyari-Yashubu risobanurwa ngo “abasigaye bazagaruka.” Iryo ryari izina ry’ubuhanuzi kuko igihe uwo mwana yitwaga iryo zina, u Buyuda bwari kuzigarurirwa n’abanzi, hanyuma abasigaye bake bakazagaruka bavuye mu bunyage (Yes 7:3; 10:20-23). Abo bake bagarutse mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, igihe umwami Kuro w’u Buperesi yacaga iteka ribavana mu Bunyage i Babuloni, nyuma y’imyaka 70 bari babumazemo.—2Ng 36:22, 23; Ezr 1:1; 2:1, 2. 

Undi mwana wa Yesaya yiswe izina bataramutwita, maze ryandikwa ku rubaho, hari abahamya bizerwa. Birashoboka ko ibyo byabaye ibanga kugeza igihe umwana yavukiye. Abari bahari bahamije ubuhanuzi buvuga iby’ivuka rye, bagaragaza ko ibyo byasohozaga ubuhanuzi. Imana yategetse ko uwo mwana yitwa Maheri-Shalali-Hashi-Bazi, bisobanurwa ngo “ihute unyage, yihutiye gufata umunyago, yihutiye umunyago.” Byari byarahanuwe ko igihe uwo mwana yari kuba ataramenya kuvuga ati “data” cyangwa “mama, akaga Siriya yari guteza u Buyuda ifatanyije n’ubwami bw’imiryango icumi bwa Isirayeli, kari kuba katakiriho.—Ye 8:1-4.

Hari Ubuhanuzi buvuga ko u Buyuda bwari gutabarwa bidatinze. Bwahumurijwe no kumenya ko Ashuri yaburijemo umugambi mubi Umwami Resini wa Siriya na Peka wa Isirayeli bari bacuriye u Buyuda. Abashuri bigaruriye Damasiko, maze mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, bigarurira ubwami bwa Isirayeli kandi baraburimbura. Ibyo byashohoje ubuhanuzi buhuje ibisobanuro n’izina rya wa mwana (2Bm 16:5-9; 17:1-6). Aho kugira ngo umwami Ahazi yiringire Yehova, yahaye ruswa umwami wa Ashuri kugira ngo amurinde akaga kari guterwa na Siriya ifatanyije na Isirayeli. Ibyo byatumye Yehova areka Ashuri itera u Buyuda igera n’i Yerusalemu, nk’uko Yesaya yari yarabihanuye.—Ye 7:17-20.

Yesaya yavuze kenshi ibirebana n’“ibimenyetso” Yehova yari kuzatanga. Muri ibyo bimenyetso harimo Yesaya ubwe hamwe n’abana be b’abahungu. Yehova yamutegetse kumara imyaka itatu agenda yambaye ubusa kandi atambaye inkweto. Ibyo byari kuba ikimenyetso gicira amarenga Abanyegiputa n’Abanyetiyopiya, kibereka ko bari kuzajyanwa mu bunyage n’umwami wa Ashuri.—Ye 20:1-6; gereranya na Ye 7:11, 14; 19:20; 37:30; 38:7, 22; 55:13; 66:19.

Ubuhanuzi buvuga ibyo kuva mu bunyage no kugarurwa. Nanone Yesaya yahawe inshingano yo guhanura ko Ashuri atari yo yari kuvana abami b’u Buyuda ku ngoma ngo inarimbure Yerusalemu, ahubwo ko byari gukorwa na Babuloni (Ye 39:6, 7). Igihe Ashuri yateraga u Buyuda, ibyo bikaba byagereranyijwe n’amazi atemba akagera “mu ijosi,” Yesaya yatanze ubutumwa bwo guhumuriza Umwami Hezekiya, amubwira ko Ingabo za Ashuri zitari kuzinjira muri Yerusalemu (Ye 8:7, 8). Yehova yakoze ibyo yabasezeranyije, yohereza umumarayika maze yica ingabo z’Abashuri 185.000 n’abakuru bazo, maze aba arokoye Yerusalemu.—2Ng 32:21.

Ikintu cyashimishije Yesaya kurushaho ni inshingano yahawe na Yehova yo kuvuga no kwandika ubwinshi mu buhanuzi burebana no kugarura gahunda yo gusenga Yehova i Yerusalemu. Nubwo Yehova yari kureka abari bagize ubwoko bwe bakajya mu bunyage i Babuloni kubera ko bamwigometseho, yari kuzacira Babuloni urubanza kuko yari ifite umugambi mubi wo kubagumana mu bunyage iteka ryose. Bumwe mu buhanuzi Yesaya yari yarahanuye, buvuga ko Babuloni yari kuzahinduka amatongo kandi ntiyongera kubakwa.—Ye 45:1, 2, igice cya 13, 14, 46-48.

ip-1 111-112 ¶23-24

Jya wiringira Yehova mu gihe cy’amakuba

Ubuhanuzi bugusha ku ngingo

23 Yesaya yongeye kuvuga ku kuntu ibintu byari byifashe igihe Yerusalemu yari ikigoswe n’Abasiriya n’Abisirayeli bishyize hamwe. Yagize ati “bukeye Uwiteka arambwira ati ‘wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y’umuntu uti “Maherishalalihashibazi.” Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w’umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya’” (Yesaya 8:1, 2). Izina Maherishalalihashibazi risobanurwa ngo “Ihute, unyage! Yihutiye gufata umunyago.” Yesaya yasabye abagabo babiri bubahwaga na rubanda ko baza bakamubera abagabo bo guhamya ko yanditse iryo zina ku gisate kinini, kugira ngo nyuma y’aho bazemeze ko iyo nyandiko ari iy’ukuri. Ariko kandi, icyo kimenyetso cyagombaga kwemezwa n’ikindi kimenyetso cya kabiri.

24 Yesaya yagize ati “nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo ‘mwite Maherishalalihashibazi. Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati “Data” cyangwa “Mama”, ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i Samariya bizajyanwa ho iminyago n’umwami wa Ashuri’” (Yesaya 8:3, 4). Cya gisate kinini hamwe n’uwo mwana w’umuhungu wari uvutse bari kuba ibimenyetso by’uko mu gihe kitarambiranye Ashuri yari igiye kunyaga abakandamizaga u Buyuda, ari bo Siriya na Isirayeli. Ni ryari ibyo byari kuba? Byari kuba mbere y’uko uwo mwana w’umuhungu amenya amagambo impinja nyinshi zitangiriraho kuvuga, ari yo “Data” na “Mama.” Ubuhanuzi nk’ubwo buvuga ibintu bukagusha ku ngingo bwagombaga gutuma abantu biringira Yehova. Bwashoboraga no gutuma bamwe bakwena Yesaya n’abahungu be. Uko byaba byaragenze kose, amagambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya yarasohoye.—2 Abami 17:1-6.

19-25 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 11-16

“Isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova”

(Yesaya 11:3-5)

ip-1 160-161 ¶9-11

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

Umucamanza ukiranuka akagira n’imbabazi

9 Yesaya yakomeje ahanura uko Mesiya yari kuba ameze agira ati ‘ntazaca imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe’ (Yesaya 11:3b). Ugiye kuburana mu rukiko, mbese, ntiwakwishimira umucamanza nk’uwo? Mesiya, we Mucamanza w’abantu bose, ntiyumva amabwire, ntiyita ku mayeri y’abacamanza, ku bihuha, cyangwa ibintu bigaragara hanze, urugero nk’ubutunzi. Azi gutahura ibinyoma kandi ntareba umuntu inkandagiro; amenya ‘[umuntu] w’imbere, uhishwe mu mutima’ (1 Petero 3:4). Urugero ruhebuje rwa Yesu ni icyitegererezo ku bantu bose baba bagomba gufata imyanzuro mu itorero rya Gikristo.—1 Abakorinto 6:1-4.

10 Ni gute imico ihebuje ya Mesiya izagira uruhare mu buryo bwe bwo guca imanza? Yesaya yabisobanuye agira ati “azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye. Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.”—Yesaya 11:4, 5.

11 Iyo abigishwa ba Yesu bakeneye gukosorwa, abakosora mu buryo bwatuma barushaho kumererwa neza, urwo rukaba ari urugero rwiza cyane ku basaza b’Abakristo. Ariko abagira akamenyero ko gukora ibibi, bitege ko azabaciraho iteka. Igihe Imana izacira iyi si urubanza, icyo gihe Mesiya ‘azayikubitisha’ ijwi rye rikomeye, ababi bose abacireho iteka ryo kurimbuka. (Zaburi 2:9; gereranya n’Ibyahishuwe 19:15.) Amaherezo, nta muntu mubi n’umwe uzaba akiriho kugira ngo abuze abantu amahoro (Zaburi 37:10, 11). Kubera ko Yesu akenyeza gukiranuka n’umurava, afite ububasha bwo kubikora.—Zaburi 45:3-7.

(Yesaya 11:6-8)

w12 15/9 9-10 ¶8-9

Amahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho

8 Ese koko abantu bashobora gutegeka inyamaswa zose, kandi bakabana na zo amahoro? Abantu benshi bakunda imbwa n’injangwe baba bafite mu ngo zabo. Ariko se byifashe bite ku nyamaswa zo mu gasozi? Hari raporo yagize iti “abahanga mu bya siyansi babaye hafi y’inyamaswa bakazikoraho ubushakashatsi, babonye ko inyamabere zose zigira ibyiyumvo.” Birumvikana ko hari igihe tubona inyamaswa zagize ubwoba cyangwa zarakaye iyo hari uzisagariye. Ariko se koko, zishobora kugaragaza urukundo? Iyo raporo ikomeza igira iti “iyo inyamabere zirera ibyana byazo, zigaragaza urukundo rwinshi.”

9 Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutangara mu gihe dusomye muri Bibiliya ko abantu bazabana amahoro n’inyamaswa. (Soma muri Yesaya 11:6-9; 65:25.) Kubera iki? Wibuke ko nyuma y’Umwuzure, igihe Nowa n’umuryango we bavaga mu nkuge, Yehova yababwiye ati ‘ibyaremwe byose bifite ubuzima byo ku isi bizakomeza kubatinya.’ Ibyo byari kurinda inyamaswa (Intang 9:2, 3). Ariko kandi, Yehova ashobora gutuma inyamaswa zidatinya abantu cyane, kugira ngo babane na zo nk’uko yari yarabivuze mu ntangiriro (Hos 2:18). Mbega ukuntu abantu bose bazaba bari ku isi icyo gihe bazibonera ibintu bishimishije!

(Yesaya 11:9)

w16.06 8 ¶9

Jya wishimira ko Yehova ari umubumbyi wacu

9 Mu isi nshya, tuzabona imigisha yose dukesha paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Icyo gihe, paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo ubu, iziyongeraho paradizo nyayo, izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana. Muri icyo gihe cyo guhindura isi yose paradizo, Yehova azakomeza kubumba abazaba bayituyemo, abigishe mu rugero tudashobora kwiyumvisha ubu (Yes 11:9). Byongeye kandi, Imana izatuma ubwenge bwacu n’imibiri yacu bitungana ku buryo tuzashobora kwiga inyigisho zayo no gukora ibyo ishaka mu buryo bwuzuye. Nimucyo rero twiyemeze gukomeza kugandukira Yehova, tumwereke ko tubona ko atubumba bitewe n’urukundo adukunda.—Imig 3:11, 12.

w13 1/6 7

Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?

UBWAMI BW’IMANA BUZAVANAHO URWIKEKWE BURUNDU

Ubumenyi bwo muri Bibiliya bushobora kudufasha kurandura urwikekwe n’urwango byashinze imizi. Ariko hari ibindi bintu bibiri bigomba kuvaho kugira ngo urwikekwe rucike burundu. Icya mbere ni icyaha no kudatungana. Bibiliya igaragaza neza ko “nta muntu udacumura” (1 Abami 8:46). Ku bw’ibyo, imihati twashyiraho yose, turwana intambara nk’iyo intumwa Pawulo yarwanaga, ubwo yandikaga ati “iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Abaroma 7:21). Ubwo rero, hari igihe umutima wacu udatunganye uturukamo “ibitekerezo bibi,” bishobora gutuma tugira urwikekwe.—Mariko 7:21.

Icya kabiri, ni ingaruka Satani Umwanzi atugiraho. Bibiliya ivuga ko Satani ari “umunyabinyoma,” kandi ko ‘ayobya isi yose ituwe’ (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Ibyo byumvikanisha impamvu urwikekwe rwogeye cyane n’impamvu abantu badashobora kureka burundu urwango, ivangura, jenoside n’urwikekwe rushingiye ku bwoko, ku rwego rw’imibereho no ku idini.

Ku bw’ibyo, kugira ngo urwikekwe rucike burundu, Satani Umwanzi, icyaha no kudatungana bigomba kubanza kuvanwaho. Bibiliya igaragaza ko Ubwami bw’Imana buzabivanaho.

Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga Imana bagira bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Ubwami bw’Imana buzavanaho burundu akarengane kose, hakubiyemo urwikekwe n’ibikorwa byose bitarangwamo ubworoherane.

Ubwami bw’Imana nibuza bugatangira gutegeka isi, Satani ‘azabohwa’ yamburwe ubushobozi bwe bwose, kugira ngo ‘atongera kuyobya amahanga’ (Ibyahishuwe 20:2, 3). Icyo gihe ni bwo hazabaho umuryango w’abantu cyangwa “isi nshya,” iyo “gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.

Abazaba muri iyo si ikiranuka kandi itarangwamo icyaha, bazagezwa ku butungane, bavanwe mu bubata bw’icyaha (Abaroma 8:21). Abo bayoboke b’Ubwami bw’Imana ‘ntibazangiza kandi ntibazarimbura,’ bitewe n’uko “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yesaya 11:9). Abantu bose baziga inzira za Yehova Imana kandi bigane imico ye yuje urukundo. Icyo gihe urwikekwe ruzaba rucitse burundu, “kuko Imana itarobanura ku butoni.”—Abaroma 2:11.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu ijambo ry’Imana

(Yesaya 11:1)

(Yesaya 11:10)

w06 1/12 9 ¶6

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

11:1, 10. —Ni mu buhe buryo Yesu Kristo ashobora kuba ‘agashami kakomotse mu gitsina cya Yesayi’ kandi akaba ari na we witwa umuzi cyangwa “igitsina cya Yesayi”? (Abaroma 15:12) Yesu ‘yakomotse mu gitsina cya Yesayi’ mu buryo bw’igisekuru. Yakomotse kuri Yesayi binyuriye ku muhungu we Dawidi (Matayo 1:1-6; Luka 3:23-32). Muri ubwo buryo rero, Yesu yari yemerewe guhabwa ubutware bwa cyami yakomoraga ku isano yari afitanye n’abasekuruza be. Kubera ko Yesu yahawe ubutware n’ubushobozi bwo guhesha abantu bumvira ubuzima bw’iteka ku isi, yatubereye “Data wa twese Uhoraho” (Yesaya 9:6). Ni na yo mpamvu ari ‘igitsina’ cyangwa umuzi abasekuruza be bakomokaho, na Yesayi arimo.

(Yesaya 13:17)

w06 1/12 10 ¶10

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe

13:17—Ni mu buhe buryo Abamedi batitaye ku ifeza, ndetse n’izahabu ntibanezeze? Abamedi n’Abaperesi babaga bitaye ku ikuzo baheshwaga no kwigarurira ibihugu kurusha uko bitaga ku minyago yo mu ntambara. Ibyo byabaye impamo igihe Kuro yasubizaga abari bavuye mu bunyage ibikoresho bikoze mu izahabu n’ifeza Nebukadinezari yari yarasahuye mu rusengero rwa Yehova.

26 UKUBOZA–1 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 17-23

“Gutwaza igitugu bituma umuntu yamburwa ububasha”

(Yesaya 22:15, 16)

ip-1 238 ¶16-17

Tuvane isomo ku bihereranye no kubura ukwizera

Igisonga cyagaragaje umwuka w’ubwikunde

16 Umuhanuzi Yesaya yavuye ku bwoko butagaragaje ukwizera ahindukirana umuntu na we utaragaragaje ukwizera. Yaranditse ati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti “urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare.”’—Yesaya 22:15, 16.

17 Shebuna yari ‘umunyabintu,’ akaba ashobora kuba yarakoraga mu rugo rw’Umwami Hezekiya. Ibyo rero byumvikanisha ko yari umuntu ukomeye, mbese uwa kabiri ku mwami. Ku bw’ibyo, yari yitezweho byinshi (1 Abakorinto 4:2). Ariko aho kugira ngo Shebuna akorere igihugu cye, we yishakiraga ikuzo rye gusa. Yibarije imva nziza cyane, imeze nk’iy’umwami, ayicukurisha hejuru mu rutare. Yehova abibonye atyo, yahumekeye umuhanuzi Yesaya ngo aburire icyo gisonga kitari gifite ukwizera agira ati “dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk’umunyamaboko, ni koko azakujigitira, akuzingazinge akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y’icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw’inzu ya shobuja we. Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe” (Yesaya 22:17-19). Ubwikunde bwa Shebuna bwari gutuma atabona n’imva iyi isanzwe yo guhambwamo muri Yerusalemu. Ahubwo bari kumunaga nk’umupira, akagwa ku gasi. Aya magambo akubiyemo umuburo ku bantu bose bafite inshingano y’ubuyobozi mu bagize ubwoko bw’Imana. Nibakoresha nabi ububasha bahawe bazabwamburwa nibirimba banacibwe mu bagize ubwoko bw’Imana.

(Yesaya 22:17-22)

ip-1 238-239 ¶17-18

Tuvane isomo ku bihereranye no kubura ukwizera

17 Shebuna yari ‘umunyabintu,’ akaba ashobora kuba yarakoraga mu rugo rw’Umwami Hezekiya. Ibyo rero byumvikanisha ko yari umuntu ukomeye, mbese uwa kabiri ku mwami. Ku bw’ibyo, yari yitezweho byinshi (1 Abakorinto 4:2). Ariko aho kugira ngo Shebuna akorere igihugu cye, we yishakiraga ikuzo rye gusa. Yibarije imva nziza cyane, imeze nk’iy’umwami, ayicukurisha hejuru mu rutare. Yehova abibonye atyo, yahumekeye umuhanuzi Yesaya ngo aburire icyo gisonga kitari gifite ukwizera agira ati “dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk’umunyamaboko, ni koko azakujigitira, akuzingazinge akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y’icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw’inzu ya shobuja we. Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe” (Yesaya 22:17-19). Ubwikunde bwa Shebuna bwari gutuma atabona n’imva iyi isanzwe yo guhambwamo muri Yerusalemu. Ahubwo bari kumunaga nk’umupira, akagwa ku gasi. Aya magambo akubiyemo umuburo ku bantu bose bafite inshingano y’ubuyobozi mu bagize ubwoko bw’Imana. Nibakoresha nabi ububasha bahawe bazabwamburwa nibirimba banacibwe mu bagize ubwoko bw’Imana.

18 Ariko se, ni gute Shebuna yari kuvanwa muri uwo mwanya? Yehova yabisobanuye abinyujije kuri Yesaya ati “uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda. Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura” (Yesaya 22:20-22). Eliyakimu yari gusimbura Shebuna, akambikwa umwenda we w’icyubahiro kandi agahabwa imfunguzo z’inzu ya Dawidi. Bibiliya ikoresha ijambo ‘urufunguzo’ ishaka kuvuga ubuyobozi, ubutegetsi cyangwa ububasha. (Gereranya na Matayo 16:19.) Mu bihe bya kera, umujyanama w’umwami wahawe imfunguzo zose z’ibwami, yashoboraga kugenzura inzu yose, ndetse akaba ari na we uhitamo abazakorera umwami. (Gereranya n’Ibyahishuwe 3:7, 8.) Ku bw’ibyo rero, umunyabintu yabaga akomeye kandi umuntu wese wahabwaga uwo mwanya yabaga yitezweho byinshi (Luka 12:48). Shebuna ashobora kuba yari ashoboye akazi, ariko bitewe n’uko atari uwizerwa, Yehova yagombaga kumusimbuza undi muntu.

(Yesaya 22:23-25)

w07 15/1 8 ¶6

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya II

Icyo ibyo bitwigisha:

36:2, 3, 22. Nubwo Shebuna yari yakuwe ku nshingano yo kuba umunyabintu, yemerewe gukomeza gukorera umwami ari umwanditsi w’uwamusimbuye (Yesaya 22:15, 19). None se niba dukuwe ku nshingano mu muteguro wa Yehova kubera impamvu runaka, ntitwagombye gukomeza gukorera Imana ahandi yadushyira hose?

ip-1 240-241 ¶19-20

Tuvane isomo ku bihereranye no kubura ukwizera

Imisumari ibiri y’ikigereranyo

19 Hanyuma, Yehova yakoresheje imvugo y’ikigereranyo avuga ukuntu yari kwambura Shebuna ububasha akabuha Eliyakimu. Yaravuze ati “nzamushimangira nk’umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y’icyubahiro. Maze bazamujishaho icyubahiro cy’inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n’ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa, kuko Uwiteka abivuze.’”—Yesaya 22:23-25.

20 Muri iyi mirongo, umusumari wa mbere ni Eliyakimu. Yari kubera inzu ya se Hilikiya ‘intebe y’icyubahiro.’ Ntiyari kumera nka Shebuna, ngo akoze isoni inzu ya se. Eliyakimu yari kujishwaho ibikoresho byose byo mu nzu iteka, ni ukuvuga ko yari kuyobora abandi bagaragu b’umwami (2 Timoteyo 2:20, 21). Umusumari wa kabiri wo ni Shebuna. N’ubwo yasaga n’aho atazigera ava kuri uwo mwanya, yari kuzawukurwaho. Abantu bose bari bamwishingikirijeho bari guhirima.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Yesaya 21:1)

w06 1/12 11 ¶2

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

21:1—Akarere kitwa “ubutayu bw’inyanja” ni akahe? Nubwo Babuloni itari yegereye inyanja n’imwe, ni yo yerekezwaho ayo magambo. Impamvu ni uko amazi y’inzuzi za Ufurate na Tigre yajyaga yuzura buri mwaka akarenga inkombe, agatuma habaho “inyanja” y’amazi avanze n’ibyondo.

(Yesaya 23:17, 18)

ip-1 253-254 ¶22-24

Yehova yacishije bugufi umwibone Tiro

22 Yesaya yakomeje avuga ati “iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk’ibyo mu ndirimbo ya maraya. Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe. Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’abami bo mu isi bose.”—Yesaya 23:15b-17.

23 Nyuma yo kurimbuka kwa Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C., Foyinike yabaye intara y’Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Umwami w’Abaperesi witwaga Kuro Mukuru yari umutegetsi woroheraga abandi. Ku ngoma ye, Tiro yari gusubira ku mirimo yari yarahoze ikora kandi ikagerageza uko ishoboye kose kugira ngo yongere kuba ihuriro ry’isi yose ry’ubucuruzi, mbese nk’uko indaya yahararutswe ikabura abakiriya bayo igendagenda mu mujyi, icuranga inanga inaririmba indirimbo zayo kugira ngo irebe ko yareshya abandi. Tiro se mama yari kugira icyo igeraho? Yego rwose. Yehova yari kuyireka ikagira icyo igeraho. Nyuma y’igihe wa mujyi wo ku kirwa wari kongera ugakira cyane ku buryo ahagana ku mpera z’ikinyejana cya gatandatu M.I.C. umuhanuzi Zekariya yari kuvuga ati “ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk’urunda umukungugu, n’izahabu nziza bakayirunda nk’urunda ibyondo byo mu nzira.”—Zekariya 9:3.

‘Ubutunzi bwaho buzezwa’

24 Mbega ukuntu amagambo y’ubuhanuzi yakurikiyeho atangaje! “Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye” (Yesaya 23:18). Ubutunzi bw’i Tiro se bwaba bwarejejwe bute? Yehova yakoze ku buryo bukoreshwa uko we abishaka, kugira ngo abagize ubwoko bwe barye bahage kandi babone n’icyo bambara. Ibyo byasohoye nyuma y’uko Abisirayeli bava mu bunyage i Babuloni. Abaturage b’i Tiro barabafashije babaha imbaho z’ibiti by’imyerezi kugira ngo bongere bubake urusengero. Bongeye no guhahirana n’umujyi wa Yerusalemu.—Ezira 3:7; Nehemiya 13:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze