Jya usoma Bibiliya kandi utekereze ku byo umaze gusoma
Uburyo bw’icyitegererezo
NIMUKANGUKE!
Ikibazo: Ese Bibiliya yavuye ku Mana cyangwa ni igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu?
Umurongo w’Ibyanditswe: 2Tm 3:16
Icyo wavuga: Iyi gazeti ya Nimukanguke! irimo ibintu bitatu byemeza ko Bibiliya yaturutse ku Mana.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Impano y’ubuzima twahawe twagombye kuyifata dute?
Umurongo w’Ibyanditswe: Ibh 4:11
Ukuri: Kubera ko Imana ari yo yaduhaye ubuzima, tugomba kubufata neza tukirinda icyabuhungabanya. Ntitugomba no kugira undi muntu tuvutsa ubuzima.
NI IKI CYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO MU MURYANGO?
Ikibazo: Reba ikibazo kiri ku ipaji ibanza, n’uko abantu bamwe bagisubiza. [Muhe iyo nkuru y’Ubwami.] Wowe wagisubiza ute?
Umurongo w’Ibyanditswe: Lk 11:28
Icyo wavuga: Iyi nkuru y’Ubwami, irimo inama zagirira umuryango wawe akamaro, n’impamvu tugomba kwiringira ibyo Bibiliya ivuga.
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.