ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr17 Ugushyingo pp. 1-4
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
  • Udutwe duto
  • 6-12 UGUSHYINGO
  • 13-19 UGUSHYINGO
  • 20-26 UGUSHYINGO
  • 27 UGUSHYINGO–3 UKUBOZA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
mwbr17 Ugushyingo pp. 1-4

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

6-12 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | AMOSI 1-9

“Nimushake Yehova mukomeze kubaho”

w04 15/11 24 par. 20

Mushake Yehova, we ugenzura imitima

20 Ntibyari byoroshye ku muntu wari utuye muri Isirayeli icyo gihe kugira ngo akomeze kubera Yehova indahemuka. Nk’uko Abakristo muri iki gihe baba abakiri bato n’abakuze babizi, ntibyoroshye kuba umuntu utandukanye n’iyi si. Icyakora, urukundo bamwe mu Bisirayeli bakundaga Imana no kuba barashakaga kuyishimisha byabateye gushikama mu gusenga k’ukuri. Abo ni bo Yehova yabwiraga amagambo arangwa n’ubwuzu yanditswe muri Amosi 5:4 agira ati “nimunshake mubone kubaho.” Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Imana ibabarira abihana bakayishaka binyuriye mu kuronka ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ryayo hanyuma bagakora ibyo ishaka. Ntibyoroshye kugendera muri iyo nzira, ariko abayigenderamo izabageza mu buzima bw’iteka.—Yohana 17:3.

jd 90-91 par. 16-17

Korera Yehova uhuje n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru

16 Umuntu wa mbere ari we Adamu, yahisemo nabi ku birebana n’utanga amahame meza agenga ikibi n’icyiza. Ese twe tuzahitamo neza? Amosi yatugiriye inama yo kugira ibyiyumvo bikomeye ku birebana n’ibyo, agira ati “nimwange ibibi mukunde ibyiza” (Amosi 5:15). William Rainey Harper wari umwarimu muri kaminuza ya Shikago wigishaga igiheburayo n’indimi za kera zavugwaga mu karere k’iburasirazuba, yagize icyo avuga kuri uwo murongo agira ati “ihame rigenga icyiza n’ikibi, nk’uko [Amosi] yabyumvaga, ni ukubaho duhuje n’ibyo Yahweh ashaka.” Icyo ni cyo gitekerezo cy’ingenzi dushobora kwigira ku bahanuzi 12. Mbese twemera amahame ya Yehova agenga ikibi n’icyiza tutagononwa? Ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru tuyahishurirwa muri Bibiliya, kandi tukayasobanurirwa n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka b’inararibonye bagize itsinda ry’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’—Matayo 24:45-47.

17 Kwanga ibibi bidufasha kwirinda ibintu bidashimisha Imana. Urugero, umuntu ashobora kuba azi akaga gaterwa na porunogarafiya yo kuri interineti kandi akaba agerageza kwirinda kuyireba. Ariko se, ‘umuntu we w’imbere’ abona ate imiyoboro ya interineti yerekana porunogarafiya (Abefeso 3:16)? Nashyira mu bikorwa inama Imana itanga muri Amosi 5:15, kwihingamo kwanga ikibi bizamworohera. Bityo azashobora gutsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka arwana.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 1/10 14 par. 7

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yoweli n’icya Amosi

2:12. Ntitugomba guca intege abapayiniya bakorana umwete umurimo wabo, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari cyangwa abagize umuryango wa Beteli, tubahatira kureka umurimo wabo w’igihe cyose ngo ni ukugira ngo bisubirire mu byo abantu bakunze kwita ubuzima busanzwe. Ahubwo, twagombye kubatera inkunga yo gukomeza gukora umurimo wabo mwiza.

w07 1/10 14 par. 5

8:1, 2—Imvugo ngo “igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi” isobanura iki? Isobanura ko umunsi wa Yehova wari wegereje. Imbuto zo mu mpeshyi zasarurwaga ahagana mu mpera y’igihe k’isarura, ni ukuvuga ahagana mu mpera z’umwaka w’ubuhinzi. Igihe Yehova yerekaga Amosi “igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi,” yashakaga kumwumvisha ko iherezo ry’Abisirayeli ryari ryegereje. Ni yo mpamvu Imana yabwiye Amosi iti “iherezo ry’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli rirageze, sinzongera kubababarira ukundi.”

13-19 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | OBADIYA 1–YONA 4

“Jya uvana isomo ku makosa wakoze”

ia 114 par. 22-23

Yavanye isomo ku makosa yakoze

22 Yona se we yakoze iki? Ese yaba yaritoje gushimira Yehova, amwumvira? Yego rwose! Nyuma y’iminsi itatu n’amajoro atatu, rwa rufi rwazanye Yona rumugeza ku mwaro, maze ‘rumuruka imusozi’ (Yona 2:10). Tekereza nawe. Nyuma y’ibyo byose, nta n’ubwo byabaye ngombwa ko Yona yoga ngo agere ku mwaro! Gusa birumvikana ko yagombaga gushakisha inzira imuvana kuri uwo mwaro agasubira iwabo. Yagombaga gushaka iyo nzira aho yari kuba iri hose. Ariko bidatinze, yahuye n’ikigeragezo cyari kugaragaza niba afite umuco wo gushimira. Muri Yona 3:1, 2 hagira hati “ijambo rya Yehova rigera kuri Yona ku ncuro ya kabiri rigira riti ‘haguruka ujye mu mugi munini wa Nineve, ubatangarize amagambo ngiye kukubwira.’” Yona yari kubigenza ate?

23 Ntiyatindiganyije. Bibiliya igira iti “nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko ijambo rya Yehova ryari ryabimubwiye” (Yona 3:3). Yarumviye rwose. Biragaragara ko yavanye isomo ku makosa yakoze. Aha rero ni ho natwe dukwiriye kwigana ukwizera kwa Yona. Twese dukora ibyaha; twese dukora amakosa (Rom 3:23). Ariko se iyo tugize intege nke tugenderako, cyangwa tuvana amasomo ku makosa yacu maze tukongera gukorera Imana tuyumvira?

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 1/11 13 par. 5

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Obadiya, icya Yona n’icya Mika

10—Ni mu buhe buryo Edomu ‘yarimbutse iteka ryose’? Nk’uko byari byarahanuwe, ishyanga rya Edomu, abategetsi bayo ndetse n’abaturage bayo babarizwaga ahantu runaka ku isi, bageze aho barazimangatana. Umwami w’i Babuloni witwaga Nabonide yigaruriye Edomu ahagana mu kinyejana cya gatandatu rwagati Mbere ya Yesu. Abanyanebayoti bagiye gutura mu karere ka Edomu, biba ngombwa ko Abanyedomu bimukira mu gace ka Yudaya ko mu majyepfo, ari ko karere ka Negebu kaje kwitwa Idumaya nyuma yaho. Abaroma bamaze kurimbura Yerusalemu mu mwaka wa 70, Abanyedomu barazimangatanye burundu.

jd 112 par. 4-5

Jya ufata abandi nk’uko Imana ibyifuza

4 Hari isomo ushobora kuvana ku rubanza Imana yaciriye Edomu, igihugu cyari hafi ya Isirayeli, igira iti “ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga” (Obadiya 12). Abaturage b’i Tiro bashobora kuba bari “abavandimwe” mu bijyanye n’ubucuruzi gusa, ariko Abedomu bo bari “abavandimwe” nyabavandimwe ba Isirayeli kubera ko bakomokaga kuri Esawu, impanga ya Yakobo. Ndetse na Yehova yavuze ko Abedomu bari “abavandimwe” b’Abisirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 2:1-4). Bityo rero, Abedomu bagaragarije Abayahudi urwango rukabije igihe bishimiraga ko Abanyababuloni babateje ibyago.—Ezekiyeli 25:12-14.

5 Uko bigaragara, Imana ntiyigeze yishimira uko Abedomu bafashe abavandimwe babo b’Abayahudi. Ubwo rero dukwiriye kwibaza tuti ‘Imana iramutse isuzumye uko mfata abavandimwe banjye, yasanga byifashe bite?’ Icyo dukwiriye kwitondera, ni uko tubona umuvandimwe n’uko tumufata iyo hari ibitagenze neza. Urugero, tekereza Umukristo yaguhemukiye cyangwa akaba afitanye ikibazo na mwene wanyu. Ese niba hari icyo ‘mupfa,’ uzamurwara inzika wange kwirengagiza icyo kibazo cyangwa wirengagize kugikemura (Abakolosayi 3:13; Yosuwa 22:9-30; Matayo 5:23, 24)? Kubigenza utyo bishobora kugira ingaruka ku byo ukorera umuvandimwe; ushobora kumugirira nabi, ukirinda ko mugirana ubucuti cyangwa ukamuvuga nabi. Tekereza noneho uwo muvandimwe aramutse akosheje, wenda akaba akeneye ko abasaza b’itorero bamuha inama cyangwa bakamukosora (Abagalatiya 6:1). Mbese uzagaragaza umwuka nk’uw’Abedomu, wishimire ko uwo muvandimwe ari mu ngorane? Mu mimerere nk’iyo Imana iba ishaka ko witwara ute?

20-26 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MIKA 1-7

“Ni iki Yehova adusaba?”

w08 15/5 6 par. 20

Ni gute twagombye gufata abandi?

20 Dukurikije uko Imana ibona ibintu, imishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu ni ikintu cy’ingenzi kigize ugusenga k’ukuri. Ibitambo by’amatungo nta cyo byabaga bimaze imbere ya Yehova mu gihe ababituraga babaga batabanye neza na bagenzi babo (Mika 6:6-8). Ku bw’ibyo, Yesu yashishikarije abigishwa be ‘kujya bihutira gukemura ibibazo bafitanye’ (Mat 5:25). Pawulo na we yanditse amagambo nk’ayo agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimugahe Satani urwaho” (Efe 4:26, 27). Mu gihe turakaye bitewe n’impamvu zumvikana, twagombye kwihutira gusubiza ibintu mu buryo, kugira ngo tudakomeza kuba muri iyo mimerere bigatuma duha Satani urwaho.—Luka 17:3, 4.

w12 1/11 22 par. 4-7

“Icyo Yehova agusaba ni iki?”

‘Gukurikiza ubutabera.’ Hari igitabo kivuga ko ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo “ubutabera ryumvikanisha igitekerezo cyo kugirana n’abandi imishyikirano ikwiriye kandi myiza.” Imana idusaba gukorera abandi ibintu bikwiriye kandi byiza dukurikije amahame yayo. Dukurikiza ubutabera iyo tutarobanura ku butoni, kandi tukaba indakemwa n’inyangamugayo mu mishyikirano tugirana n’abandi (Abalewi 19:15; Yesaya 1:17; Abaheburayo 13:18). Iyo dukoreye abandi ibihuje n’ubutabera, bishobora gutuma na bo babidukorera.—Matayo 7:12.

‘Gukunda kugwa neza.’ Imana ntidusaba gusa kugaragaza umuco wo kugwa neza, ahubwo inadusaba gukunda kugwa neza. Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “kugwa neza” (cheʹsedh) rishobora nanone guhindurwamo “ineza yuje urukundo” cyangwa “urukundo rudahemuka.” Hari intiti mu bya Bibiliya yagize iti “iryo jambo [cheʹsedh] rihinduwemo gusa urukundo cyangwa imbabazi cyangwa se kugwa neza, ntiryaba ryuzuye, kuko rikubiyemo ibyo byose.” Iyo dukunda kugwa neza, tuba twiteguye kugaragaza uwo muco; twishimira gufasha abafite ibyo bakeneye. Ibyo bituma tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga.—Ibyakozwe 20:35.

‘Kugendana n’Imana yawe wiyoroshya.’ Muri Bibiliya, ijambo ‘kugenda’ risobanura “kugira imibereho runaka.” Tugendana n’Imana tugira imibereho yatugaragarije muri Bibiliya. Kugira ngo tubigereho, tugomba “kwiyoroshya.” Mu buhe buryo? Iyo twiyoroshya imbere y’Imana, tumenya ko nta cyo turi cyo twigereranyije na yo kandi ko turi abanyabyaha, maze tukazirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira. Ku bw’ibyo, “kugendana n’Imana twiyoroshya” bisobanura ko tubona mu buryo bushyize mu gaciro ibyo idusaba n’ibyo dushobora gutanga.

Igishimishije ni uko Yehova atadusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga. Iyo dukoze ibyo dushoboye byose mu murimo we biramushimisha (Abakolosayi 3:23). Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira (Zaburi 103:14). Iyo twiyoroheje tukemera ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, tugendana na we dufite ibyishimo. Kuki utatangira kwiga uko wagendana n’Imana? Ibyo bizatuma iguha imigisha myinshi.—Imigani 10:22.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 1/11 15 par. 6

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Obadiya, icya Yona n’icya Mika

2:12—Ubuhanuzi buvuga ibirebana no ‘gukoranya abasigaye ba Isirayeli’ bwasohoye ryari? Isohozwa rya mbere ryabaye mu wa 537 Mbere ya Yesu, igihe Abayahudi basigaye bagarukaga mu gihugu cyabo bavuye mu bunyage i Babuloni. Muri iki gihe, ubwo buhanuzi busohorera kuri “Isirayeli y’Imana” (Abagalatiya 6:16). Guhera mu wa 1919, Abakristo basutsweho umwuka bashyizwe hamwe “nk’umukumbi uri mu rwuri rwawo.” Kubera ko bahurijwe hamwe n’abagize “imbaga y’abantu benshi” bo mu bagize “izindi ntama” cyane cyane guhera mu wa 1935, ‘bagize urusaku rwinshi’ (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Bose hamwe bateza imbere ugusenga k’ukuri.

w03 15/8 24 par. 20

Ni iki Yehova adushakaho?

20 Imigisha Yehova aduha idusunikira kugira imyifatire nk’iya Mika, we wavuze ati “nzategereza Imana impe agakiza” (Mika 7:7). Ayo magambo afitanye irihe sano no kugendana n’Imana twicishije bugufi? Kumenya gutegereza cyangwa kugira ukwihangana bituma tutiheba bitewe n’uko umunsi wa Yehova utaraza (Imigani 13:12). Mu by’ukuri, twese twifuza ko iyi si mbi ivaho. Ariko kandi, kuba tuzi ko buri cyumweru hari abantu babarirwa mu bihumbi batangira kugendana n’Imana, biduha impamvu ituma dukomeza gutegereza. Hari Umuhamya umaze igihe kirekire akorera Yehova wagize ati “iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka isaga 55 maze mu murimo wo kubwiriza, nemera ntashidikanya ko nta kintu icyo ari cyo cyose nahombye mu gukomeza gutegereza Yehova. Ahubwo, byandinze ibintu byinshi byashoboraga kuntera agahinda.” Mbese nawe ni uko ubyumva?

27 UGUSHYINGO–3 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | NAHUMU 1–HABAKUKI 3

“Tube maso kandi tugire umwete mu murimo”

w07 15/11 10 par. 3-5

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

2:1. Kimwe na Habakuki, twagombye gukomeza kugira ishyaka mu murimo kandi tukaba maso. Nanone twagombye kuba twiteguye guhuza imitekerereze yacu n’“ibihano,” duhabwa.

2:3; 3:16. Mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova twizeye, nimucyo ntituzigere tureka kubona ko ibintu byihutirwa.

2:4. Kugira ngo tuzarokoke umunsi w’urubanza wa Yehova wegereje, tugomba kwihangana turi indahemuka.—Abaheburayo 10:36-38.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 15/11 9 par. 2

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

2:6—“Amarembo yo ku nzuzi” yakinguwe ni ayahe?” Ayo marembo yakinguwe yerekeza ku myenge yaciwe n’amazi y’uruzi rwa Tigre mu nkuta za Nineve. Mu mwaka wa 632 Mbere ya Yesu, igihe ingabo ziyunze z’Abanyababuloni n’Abamedi zateraga Nineve, uwo mugi ntiwigeze ugira ubwoba mu buryo budasanzwe. Kubera ko wari uzengurutswe n’inkuta ndende, wumvaga ufite umutekano usesuye, ukumva nta warenga izo nkuta. Ariko kandi, imvura nyinshi yatumye uruzi rwa Tigre rwuzura rurenga inkombe. Umuhanga mu by’amateka witwa Diodore yagize ati “amazi y’uruzi yuzuye uwo mugi kandi asenya igice kinini cy’izo nkuta.” Nguko uko amarembo yo ku nzuzi yakinguwe. Nk’uko byari byarahanuwe, Nineve yahise ifatwa, mbese nk’uko bigenda iyo umuriro ugeze mu byatsi byumye.—Nahumu 1:8-10.

w07 15/11 10 par. 11

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

3:17-19. Nubwo dushobora guhura n’ingorane mbere ya Harimagedoni no mu gihe izaba iba, dushobora kwiringira ko Yehova azaduha ‘imbaraga’ nidukomeza kumukorera twishimye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze